Category: Uncategorized

  • Nyuma yo gushyingiranwa bagurishije byose nakazi barasezera kugirango batembere isi #rwanda #RwOT

    Ibihe bitatu by’ingenzi biba mu buzima bw’umuntu ni ukuvuka, gushyingirwa no gupfa. Buri kiciro muri ibi bitatu gifatwa nk’itangiriro ry’ubuzima bushya. Iyo umuntu ashyingiwe icyo aba yitezweho ni ugukora cyane kugira ngo umuryango we uzabeho neza ariko siko byagenze kuri Matt na Jessica Johnson.

    Aba bo nyuma yo gushyingirwa bagurishije inzu yabo, bahagarika imirimo bakoraga, umwe yari manager undi ari inzobere mu bijyanye n’icungamutungo bagura yacht ubwato bukoreshwa mu kurya iraha ubu bamaze imyaka ine batemberana n’ipusi yabo.

    Bamaze gusura ibihugu 16, birimo Bahamas, Jamaica, Cuba na Peru kandi ntabwo bafite gahunda yo guhagarika iki gikorwa abenshi batekereza ko ari ukwaya.

    Iki cyemezo bombi bacyumvikanyeho mbere y’uko bashyingiranwa. Banzura ko bakeneye ubwato bw’iraha kugira ngo bazabashe kuzenguruka mu mazi y’Isi.

    Jessica ati “Muri 2011 nibwo twagurishije inzu yacu. Tujya mu butembere buzamara imyaka 5, cyangwa 6 no hejuru yayo nta kibazo”.
    Akomeza agira ati “Uru rugendo rukomeza umubano wacu, iyo abantu bashyingiranywe bagahita bajya mu kazi ntabwo bagira umwana wo gushimangira umubano wabo”.

    Matt na Jessica batangiye gukundana biga mu mashuri yisumbuye, bakomeza bakundana biga muri kaminuza bararangiza bombi babona akazi keza bakorera amafaranga bararunda babona gushyingiranwa.

    Uyu mugore n’umugabo bavuga ko batekereje bagasanga nibaguma mu gihugu cyabo bakajya bareba televiziyo gusa nta rwibutso buri umwe yari kuzaha undi. Ntabwo bicuza icyemezo bafashe kuko babanje kucyumvikanaho kandi bakagihurizaho.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74111

  • Ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali byashyizwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT






    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka 
    Anastase,  rivuga ko guhera iri joro, iyo midugudu yashyizwe muri gahunda ya guma
     mu rugo hashingiwe ku “busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya
     Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, aho kimaze kugaragara mu duce tumwe tw’Umujyi
     wa Kigali”.
    Iyo midugudu ni:
    -  Kamabuye, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
    -  Zuba, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
    -  Nyenyeri, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
    -  Rugano, Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro
    -  Kadobogo, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge
    -  Gisenga, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge
    Iri tangazo rivuga ko abakozi n’abikorera batuye muri iyi midugudu bose barasabwa 
    gukorera akazi mu rugo ndetse ingendo hagati y’ahashyizwe muri gahunda ya guma
     mu rugo zirabujijwe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.
    Mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda
     Coronavirus yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kanama 2020.
    Rikomeza rigira riti “Inzego z’ubuzima zizakomeza kugenzura niba hari n’ahandi 
    hashobora gushyirwa muri guma mu rugo mu gihe bibaye ngombwa”.
    Kugeza ubu, Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize
     Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi hamwe n’ikirwa cya Nkombo nibyo byari
     muri gahunda ya Guma mu rugo byonyine mu gihugu.
    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 
    abantu 850 banduye mu bipimo 126 284 bimaze gufatwa, 385 barayikize mu gihe 
    463 bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65
     n’umupolisikazi nibo bitabye Imana.
    Source : igihe.com

  • Ishimwe ari gushakisha umusore baba batuye mu gace kamwe ngo bikundanire. #rwanda #RwOT

    Nitwa Carmen Ishimwe ndi umunyarwandakazi mfite imyaka 26. Muri 2014 ndangije kwiga amashuri yisumbuye nibwo navuye iwacu mu Karere ka Nyanza nza hano Mombasa nje kwiga kaminuza nkimara kurangiza amashuri nahise mbona akazi keza kampemba menshi kuburyo maze kubona ko ntazasubira iwacu ahubwo namaze kwiyemeza gutura muri iki Gihugu cya Kenya. Niyo mpamvu nshaka umusore twakundana uri mu kigero cy’imyaka 26-30 nawe utuye Mombasa cyangwa hafi yaho cyangwa akaba afite gahunda yo kuza kuhatura vuba. Tukaba twakundana byakunda tugashinga urugo tukabana. Abaye ahari yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *
    *
    *
    http://dlvr.it/RZLcVV

  • Inama kubatera akabariro ntibaryoherwe – ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwa vuba byagaragaye ko mu bikorwa byose birangwa hagati y’abakundanye cyangwa abashakanye, imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu bigomba gukorwa byitondewe kuko uburyo bubi cyangwa bwiza bikozwemo bushobora gukomeza cyangwa bukarimagura imfuruka z’urukundo hagati ya babiri.

    Ariko rero burya kimwe mu bintu byiza birangwa muri icyo gikorwa ni ibyishimo bisangiwe kuruta ibyishimo by’umwe, niyo mpamvu niba wajyaga ukora imibonano ukumva ntacyo bimaze ukwiye kujya wita cyane kuri ibi bintu by’ingenzi tugiye kukugezaho kugirango usangire ibyishimo bibonerwa mu gutera akabariro hamwe n’umufasha wawe.

    1. Kuganira

    Si byiza gutera akabariro mucecetse kuko burya umwe ashobora gucyeka ko undi yarakaye cyangwa akamufata nk’ufite ubugome muri ako kanya. Birushaho kuba byiza iyo mushatse agakuru gasekeje cyangwa ak’urukundo karyohereye mu kaba mukaganiraho, ibi birushaho gutuma buri umwe hagati yanyu aryoherwa kurushaho.

    2. Nta rwitwazo rwo kudatera akabariro rukwiye kubarangwamo

    Ugomba kureka no guhagarika impamvu zose zidafatika wifashisha urwanya ko mwatera akabariro, muri zo twavuga nko kwitwaza ko urwaye umutwe, umunaniro n’ibindi. Imibonano mpuzabitsina irwanya umunaniro, ikavura umutwe ndetse ikavura n’ububabare. Ikindi twavuga aha iyo wirinze urwitwazo rwose rudafatika rwatuma mudatera akabariro uba urinze umufasha wawe kuguca inyuma cyangwa kuba yakora igikorwa kigayitse cyo kwkinisha no kwicwa n’ipfa bikunze kugaragara ku bashakanye bimana.

    3. Uko ugaragara imbere y’umukunzi wawe

    Waruziko burya amaso n’amazuru ari byo bintu biryoherwa cyane kurusha ururimi?

    Mu gihe wiyemeje ko mugiye gutera akabariro gerageza uburyo bwose imyambarire yawe mbere y’igikorwa ishimisha ndetse ikanakurura umukunzi wawe mu buryo bwose butuma arushaho kugira ubushake. Gerageza uburyo bwose bushoboka butuma abyiyumvamo ukoresheje imyambarire ndetse n’imibavu akunda.

    4. Gukinga icyumba

    Ni byiza gufunga icyumba mbere y’uko mutera akabariro cyane ko bituma nta kibarogoya ndetse mugakora imibonano mpuzabitsina mwumva mutekanye, Ibi birushaho kuba nk’itegeko niba mufite abana, bikaba byiza kurushaho iyo mubanje kubaryamisha mukamenya neza ko basinziriye, haba ari ku manywa mukaba mwarabatoje umuco wo gukomanga mbere yo kwinjira mu cyumba cy’ababyeyi.

    5. Kwiha ingengabihe

    Ni byiza kwiha ingengabihe hagati yanyu ku buryo igihe cy’igikorwa nyirizina kigera buri wese yarangije kwitegura, kwambara utwenda dukwiye, no kuba yamaze gutegura twa dukuru twavuze haruguru tubinjiza neza mu buryohe busangiriwe hamwe.

    6. Tinyuka kubwira umukunzi wawe uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukuryohera, mujye munahinduranya mugerageze uburyo butandukanye

    Hari abantu usanga bstinya kubwira abakunzi babo uburyo bw’imibonano (position) ibaryohera. Tinyuka uyibwire umukunzi wawe kuko burya iyo mukoresheje ubundi buryo utiyumvamo biba bivuze ko utageze ku buryohe nyakuri. Mushobora no kujya mugerageza ubundi buryo bushyashya mukumva ahari icyanga kuko ushobora gusanga bimwe mwakoraga birushwa na bimwe mutakoraga.

    7. Byose bijyana n’uburyo mubanye

    Biragoye kuba wiriwe utongana n’inshuti yawe ngo nibigera nijoro umusabe gukuramo imyenda. Uburyo mubanyemo bugira uruhare runini mu buryohe mukura muri iyo mibonano mpuzabitsina.
    http://dlvr.it/RZLcQf

  • Umuhanzi wo muri Uganda agiye kujyana Museveni mu nkiko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Uganda Big Eye yavuze ko agiye kujyana mu nkiko Perezida Museveni n’ishyaka NRM riri ku butegetsi kubera ideni rya miliyoni 270 z’Amashilingi ya Uganda bamurimo.
    http://dlvr.it/RZLcLC

  • Kayonza: Polisi yataye muri yombi umwe mu Basore bari bagiye gutwika Umuryango( w’Abantu). #rwanda #RwOT

    By KASUKU MEDIA

    Ku wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi yataye muri yombi umwe mu basore bari bagiye gutwikisha Urutambi, umuryango w’abakobwa babiri banze undi mugenzi we.
    Amakuru avuga ko aba basore ubundi baje ari babiri ariko polisi yahagera umwe agacika. Uyu wacitse rero ngo yakunze aba bakobwa bombi bavukana, nuko bombi baza kumenya ko bateretwa n’umusore umwe bahitamo kumwanga bose. Uyu musore abonye bose bamwanze ahitamo kujya gutereta umwe muri bo amusaba ko yamubera umugore ariko undi arabyanga.
    Uyu mukobwa amaze kwanga uyu musore, yahise agira umujinya mwinshi ahita amanuka mu kirombe asanzwe akoramo acukura amabuye y’agaciro, ahakura urutambi rukoreshwa ruturitsa amabuye, asaba mugenzi we ko amuherekeza gutwika umuryango w’aba bakobwa ngo kuko bamwanze bose, undi nawe arabyemera. Ngo uyu musore yabanje kujya aza gutera ubwoba uyu muryango, akababwira ko azabarimbura bitewe n’uko abakobwa babo bamwanze.
    Nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Jackline, ngo uyu musore yaje ageze hafi y’iwabo w’aba bakobwa ahamagara umwe muri bo, amusaba ko yaza bakaryamana ariko umukobwa arabyanga. Amaze kubyanga umuhungu yahise ahamagara wa Mukobwa amubwira ko agiye kurimbura umuryango we wose.
    Yakomeje avuga ko abaturanyi b’uyu muryango babonye ibyo aba basore bari bafite, bahita bahamara Polisi. Ikihagera uyu nyiri gucura umugambi mubisha yahise acika arirukanka, uwari uje kumufasha ahita afatwa, ndetse ashyikirizwa RIB kugira ngo ahanirwe ibyo yari agiye gukora hakurikijwe amategeko. Uyu wacitse naw ari gushakishwa.
  • Amafoto:ibihugu by’Africa bifite abakobwa neza, uratungurwa naho u Rwanda ruherereye #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    Ibihugu byinshi bya Afrika bizwiho kugira abakobwa bafite uburanga n’igikundiro, ariko buri wese ku giti cye yakwikorera urutonde rwe bitewe n’igisobanuro we aha ubwiza kuko ntawe utakwifuza kubona igihugu cye cyiza ku isonga.
    Biragoye kuba wavuga ngo ni ihame ko ibi ari byo bihugu bihoraho mu kuba bifite abakobwa beza muri Afrika, gusa ibi tugiye kubagezaho ni bimwe mu bigenda bigarukwaho cyane. 
    Impamvu ni uko imbuga zigiye zitandukanye zitondeka uru rutonde mu buryo butandukanye ariko ahanini icyo izi mbuga tuba dukesha aya makuru ziba zagendeyeho mu guhitamo ibihugu bihiga ibindi kugira abakobwa beza ni: Uburanga, Igikundiro, Kugira urugwiro no Gukurura abagabo.
    Uru rutonde tugiye kubagezaho tukaba turukesha ExpatKings:
    10.South SUDAN
    Ku mwanya wa 10 dusangaho Sudan y’Epfo nk’igihugu gifite abakobwa beza kandi bagira urugwiro ndetse banakurura abagabo .
    9.RWANDA
    U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.
    8.MORROCO
    Igihugu cya Morroco gituwe n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Africa.
    7.KENYA
    Kenya ni igihugu kigendwa na ba mukerarugendo benshi kuko byibuze  buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba mukerarugendo baba baje muri Africa ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu  umujyi  mukuru wa Kenya ari wo Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.
    6.EGYPT
    Kuri uyu mwanya dusangaho abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa beza dusanga ku mugabane wa Africa.
    5.ERITREA
    Eritrea ni igihugu gito ariko kirangwamo abakobwa beza benshi hakaba hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa Tigrinya.
    4.GHANA
    Abakobwa bo muri Ghana bagira urugwiro cyane by’umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba akarusho.
    3.ETHIOPIA
    Abakobwa bo muri Ethiopia bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.
    2.DJIBOUTI
    Djibouti ni igihugu gito gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya wa kabiri nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Africa. Muri iki gihugu bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.
    1.SOMALIA
    Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afrika ni Somalia.
    Source : https://www.hillywood.rw/?p=74087
  • Gutumiza imbuto zo guhinga mu mahanga bigiye kuba amateka mu Rwanda

    Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yijeje ko guhera mu gihembwe cy’ihinga A kizatangira muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rutazongera gutumiza mu mahanga imbuto zo guhinga, nyuma y’imyaka myinshi igihugu gitanga za miliyari mu kuzitumiza.
  • Nyagatare naho habonetse umurwayi ba covid-19 #rwanda #RwOT

    Abo barwayi 32 babonetse mu bipimo 3,415 byafashwe kuri uyu wa Gatatu,
    abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 830.

    Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye i Rusizi (22), Kirehe (6), Kigali (3), na Nyagatare (1).

    Abantu batanu mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 376, naho abakirwaye ni 452.

    Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Nyagatare-naho-habonetse-umurwayi-ba-covid-19

  • Mu ijoro ryakeye abantu miliyoni 231 bakoze imibonano mpuzabitsina, Reba ibindi bidasanzwe byabaye #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’ibintu abenshi batazi ko biba buri masaha 24

    .Buri munsi ku yavuka abana 365 000,
    .Buri munsi abantu miliyoni 18 bizihiza isabukuru y’amavuko,
    .Buri munsi ku Isi harabya imirabyo miliyoni 8,6,
    .Buri masaha 24 mu Bushinwa basarura toni 510 000 z’umuceri,
    .Buri masaha 24 inkoko zitera amagi miliyoni 190,
    .Buri masaha 24 abatuye Isi barekura amazi yo muri toilette inshuro miliyari 22. Aya mazi angana n’ayo ½ boga.
    .Buri masaha 24 ibiti 40 000 biratemwa bigakorwamo ibikapu byo mu mpapuro birimo envelope kaki, ibiti ibihumbi 27 biratemwa bigakorwa impapuro z’isuku,
    .Buri munsi impuzandengo yo guseka ni inshuro 15 kuri buri muntu.
    .Buri munsi umutima wawe utera inshuro ibihumbi 104.
    .Buri munsi impuzandengo y’ayo buri muntu yinjiza ni amadorali 16 y’amerika.
    .Buri munsi umuntu ahumeka inshuro ibihumbi 23 000,
    .Buri munsi mu Bwongereza honyine havuka imbeba ibihumbi 93,

    .Buri munsi ibinyabuzima biri hagati ya 150-200 birazima. Ibyo birimo ibimera, utukoko, inyoni, n’inyamabere.
    .Buri munsi buri muntu atera intambwe ibihumbi 8,
    .Buri munsi buri gacurama karya udusimba 1 000,
    .Buri munsi ku Isi haba imitingito 7 n’imiyaga ibihumbi 18,
    .Buri munsi umuntu amara iminota 12 mu bwogero,
    .Buri munsi umubiri w’umuntu utakaza cellules ukanakora cellules tiriyoni 50,
    .Buri munsi umuntu wese amara mu musarane iminota 20,
    .Buri munsi umusatsi w’umuntu ukuraho milimetero 0,35, akanataka imisatsi iri hagati ya 40 na 100,
    .Buri munsi umuntu avuga amagambo ibihumbi 48,
    .Buri munsi mu isi hagurishwa isigara miliyoni 15,

    Src: Blightside

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/Mu-ijoro-ryakeye-abantu-miliyoni-231-bakoze-imibonano-mpuzabitsina-Reba-ibindi-bidasanzwe-byabaye