Category: Uncategorized

  • Coronavirus: Abayisenga yakoze imashini isuka umuti wica udukoko hadakoreshejwe intoki #rwanda #RwOT

    Hari imvugo imaze kumenyerwa mu Rwanda igira iti “Intore yicira inzira!”. Iyo ibibazo byaje, umugabo ni ushaka uko abisohokamo kandi yemye.
  • Kenya yahakanye gukumira indege zituruka muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi muri Kenya, James Macharia, yahakanye ko igihugu cye cyaba cyarakumiriye indege zituruka muri Tanzania, icyemezo cyatumye icyo gihugu nacyo gitegeka ko nta ndege ya Kenya yinjira ku kibuga cy’indege cyacyo.
  • Ibirori by’imideli bimaze kubaka izina mu Rwanda (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ntabwo benshi biyumvishaga uburyo umuntu yajya imbere ya bagenzi be atagiye kuririmba cyangwa se gukora ikindi ahubwo gusa agiye kwiyerekana nk’umurika imideli! Ni ibintu bitari byoroshye kumvisha abanyarwanda ariko imyumvire yatangiye guhinduka ubwo hazaga ibitaramo bikomeye muri iki gihe by’imideli byirahirwa na benshi.
  • Ikibazo kiri midugudu yacu, ntikiri ku Kibuga cy’indege – Dr Nsanzimana avuga kuri COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije abafite impungenge z’ukwiyongera k’ubwandu bwa COVID-19 nyuma y’ifungurwa ry’ingendo z’indege, bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe mu kwirinda ko hagira abinjiza ubwandu bushya mu gihugu.
  • Turi kureba uko twazamura igipimo cy’ibihano ku barenga ku mabwiriza ya COVID19- Minisitiri Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    Minaloc itangaza ibi mu gihe ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020, Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze berekanye abantu 2046 barimo 925 bo mu Mujyi wa Kigali barajwe muri za sitade zitandukanye.

    Abarajwe muri za sitade zo hirya no hino mu gihugu bari bafashwe barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro yagenwe kugira ngo abantu babe bari mu rugo. Mu gitondo baraganirijwe bibutswa ko icyorezo cya COVID19 gihari kandi kukirinda ari inshingano za buri wese.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abantu batarabasha kubona uburemere bw’iki cyorezo.

    Ati “Nk’abanyarwanda ntabwo turagera aho buri wese iki kibazo akigira icye ngo agihe n’uburemere gifite ngo dutinye COVID19, umuntu nayumva ari iwe mu rugo yumve ayitinye ashaka no kugira ngo itazagera mu rugo rwe, ntabwo iyo ntambwe abanyarwanda turayitera.”
    Yakomeje agira ati “Niba bavuga bati kubera iki cyorezo ntabwo kujya mu masengesho cyangwa gukora iminsi mikuru byemewe, ujya kubona niba hari ufite numero yawe ya telephone akaguhamagara akubaza niba mwamwemerera agakoresha ubukwe. Bigaragaza ko tutari twumva ko icyo tugomba guharanira ari ukurinda ingo zacu.”

    Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu bwirinzi bigatuma iki cyorezo kitazahaza abanyarwanda ariyo mpamvu abona bamwe bakomeje kwirara.

    Ati “Ibyo binajyana n’uko igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda abantu bakaba batarabonye imfu nyinshi, ngira ngo hari aho twageze abantu bakumva ko COVID19 ari nk’ibicurane , bakumva ko ari akantu kaza kakagenda. Ngira ngo bumva ko idahari niba inahari ntabwo ikomeye.”
    Mu mabwiriza y’ibanze yashyizweho hagamijwe kwirinda iki cyorezo harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho y’uko ingendo zitemewe hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na saa tatu z’ijioro.
    Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kutubahiriza aya mabwiriza ari nayo mpamvu kubakurikirana no kubahana bigiye gukazwa byanaba ngombwa ibihano bahabwaga byo kurara muri sitade umunsi umwe bishobora kongerwa.

    Yakomeje agira ati “Uburyo dukurikirana n’uburyo duhana ntabwo birakara cyane, ntabwo turagera aho umuntu wese urenze kumabwiriza tube twamuhaye igihano. Muri rusange ubona biza kandi intambwe atari mbi, dukeneye kuzuza izo nshingano zombi ko abanyarwanda babyumva mu mijyi no mu cyaro bamenya iriya ntero ya polisi ivuga ngo ntabe ari njye uzana Coronavirus.”

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze batangiye kureba uburyo igipimo cy’ibihano cyazamuka bikarenga ku kuraza abantu muri sitade umunsi umwe, hagashyirwaho ibindi bihano bikakaye.

    Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo cy’ubujiji ahubwo n’abajijutse ntabwo baragiha agaciro iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ku bufatanye bwa Polisi ni ubugamije ngo dufatanye ariko tuzamure igipimo cy’uko twahana n’uko twagera ku bakoze amakosa bose.”

    “Nubwo ibihano byari ukubaraza ahantu amasaha make tukabaganiriza bwacya bakarekurwa, ariko nibikomeza bizaba ngombwa ko tuzamura ibihano, hari abavuga ko ijoro rimwe ntacyo ribatwaye ariko ngira ngo bizaba na ngombwa ko tuzamura ibihano.”

    Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaragaho Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo 268,261.

    Abamaze kwandura iki cyorezo ni 2,024 mu gihe abamaze gukira bagata iwabo ari 1,119 naho abakirwaye ni 918 mu gihe abamaze kwamburwa ubuzima na Coronavirus ari batanu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turi-kureba-uko-twazamura-igipimo-cy-ibihano-ku-barenga-ku-mabwiriza-ya-COVID19-Minisitiri-Prof-Shyaka

  • Papua New Guinea: Indege yaremerewe na cocaine irahanuka #rwanda #RwOT

    Muri Papua New Guinea , Polisi yasanze ibiro 500 bya cocaine mu ndege yakoze impanuka ubwo yageragezaga guhaguruka.
  • Kubera urukundo rw’Imana, itanga ku buntu ngo natwe dutange ku bundi #rwanda #RwOT

    “Iraguha ntimugura”. Nibyo koko, Nyagasani Imana Se wa Yezu Kristu, ni we Soko y’ibiriho byose, Rugira na Rugaba, uwo byose biturukaho kandi biganaho. Uwuzuye ineza n’ubuntu, uwuje urukundo nyampuhwe afitiye abo yaremye, ni we ubafungurira ku kigega cy’ibyiza by’ijuru, akabahamagarira kumugana ngo buri wese yakire.
  • Perezida Kagame yagarutse ku bibazo muri EAC n’uko abona amatora mu bihe bya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’u Burasirazuba (EAC) ari yo nzira yonyine yafasha aka karere guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka kizazana nyuma yaho.
  • Riderman yongeye kunyura abakurikiye igitaramo Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Ibitaramo bya Iwacu Muzika birakomeje kugeza abahanzi 15 barangiye, kuri uyu wa 1 Kanama 2020 hari hatahiwe Riderman na we utatengushye abakunzi be, kuko yagaragaje ubuhanga n’imbaraga mu gushimisha abari bakurikiye igitaramo cye.
  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yashimiye iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya 14 cya FA Cup.

    Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup mu Bwongereza.

    Arsenal yari yasezereye Macnehster City muri 1/2 yahuye ku mukino wa nyuma na Chelsea yari yasezereye Manchester United.

    Arsenal yaje kwegukana iki gikombe itsinze Chelsea ibitego 2-1, ni ibitego byose byatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 27 na 68.

    Igitego cya Chelsea cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic ku munota wa 5 w’umukino.

    Perezida Kagame yashimiye Arsenal

    Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Arsenal kuba yegukanye iki gikombe, kikaba igikombe cya 14 yegukanye.

    Yagize ati“ni byiza, mwakoze Arsenal ku ntsinzi yari ikwiye kandi ikenewe yo gutwara FA CUP. Twe, abafana n’abakunzi turacyabafitiye icyizere…mu gihe kiri imbere reka dukomeze twihe intego yo kugera ku byisumbuye. Twabishobora.”

    Bravo,Congrats ARSENAL for a well deserved and needed win -FA CUP. We,FANS and supporters kept Faith in you…going forward let’s aim at much bigger things. WE CAN… !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) August 1, 2020

    Ni igikombe cya 14 cya FA Cup yegukanye mu mateka yayo, akaba ari na yo kipe ifite ibikombe byinshi aho ikurkiwe na Manchester United ifite 12.

    Kwegukana iki gikombe Arsenal ikaba yahise ibona itike ya Europa League y’umwaka utaha, ni nyuma y’uko yari yasoje ku mwanya wa 8 muri shampiyona.

    Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup

    source http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yashimiye-arsenal