Category: Uncategorized

  • Abakinnyi ba filime binjije menshi muri uyu mwaka 2020 #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.

    Nk’uko Forbes ibivuga Netflix ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa filime. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

    Urugero nka Adam Sandler uri ku mwaka wa 9 yahembwe miliyoni $5 muri filime yakinnye yitwa “uncut gems” ariko Netflix yamuhaye miliyoni $31 kubera izindi filime 4 zarebwe cyane.

    Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa kabiri ari ku mwanya wa mbere), yinjije miliyoni $87,5 aho miliyoni $23,5 zinjiye muri filime yitwa Red Notice”

    Dore uko aba bakinnyi bakurikirana uhereye ku mukinnyi uhembwa menshi (mu madolari)

    1. Dwayne Johnson uzwi nka The Rock: Miliyoni $87,5

    2. Ryan Reynolds: Miliyoni $71,5

    3. Mark Wahlberg: Miliyoni $58

    4. Ben Affleck: Miliyoni $55

    5. Vin Diesel: Miliyoni $54

    6. Akshay Kumar: Miliyoni $48,5

    7. Lin-Manuel Miranda: Miliyoni $45,5

    8. Will Smith: Miliyoni $44 

    9. Adam Sandler: Miliyoni $41

    10. Jackie Chan: Miliyoni $40

    source https://hillywood.rw/07/uncategorized/abakinnyi-ba-filime-binjije-menshi-muri-uyu-mwaka-2020/

  • AMAFOTO: Alpha Rwirangira yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alpha Rwirangira benshi bibukira ku kuba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame, yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge, ni ubukwe bwabereye muri Canada.

    Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, bubera mu mujyi wa Montreal muri Canada aho uyu muhanzi asigaye aba.

    Alpha Rwirangira akaba akoze ubukwe na Umuziranene Liliane nyuma y’imyaka 3 bakundana, dore ko muri 2017 ari bwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we.

    Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, bakaba basusurukijwe na Kazeneza Isheja wabaririmbye indirimbo ya Kamaliza ‘Naraye Ndose’.

    Alpha Rwirangira ni umuhanzi wamenyekanye muri 2009 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Projeck Fame igice cya 3. Yakunzwe mu ndirimbo nka; Yamungu, Amashimwe, Yes, Anatenda n’izindi.

    Rwirangira yakoze ubukwe na Liliane, bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana

    Abasore bari bambariye Alpha Rwirangira

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-alpha-rwirangira-yakoze-ubukwe

  • Rwanda, S. Korea Sign Rwf8.7B Grant To Strengthen TVET #rwanda #RwOT

    The Ministry of Finance and Economic Planning and the Korea International Cooperation Agency (KOICA) on behalf of the Republic Rwanda and the Republic of South Korea respectively on Tuesday signed a financing agreement worth US$ 9 million (Approximately Frw 8.7 billion).

    The objective of the financing agreement is to strengthen the Technical and Vocational Education and Training (TVET) systems and structures in Rwanda and develop competent TVET graduates who can meet labor market demands.

    Dr. Uzziel Ndagijimana, the Minister of finance and Economic Planning and  LEE Byunghwa, the  Country Director of KOICA in Rwanda signed on behalf of their respective institutions.

    Minister Ndagijimana said that technical skills have an important role in attaining increased output, reducing unemployment and poverty, as well as enhancing social development in Rwanda.

    “Rwanda’s industrial base is growing but it does not match skills available in the country. It is important that we address the skills gap to ensure that the economy continues to grow and remain competitive and this support will contribute immensely to this goal,” Minister Ndagijimana said.

    Deputy Director Myung Keun Choi said that the project builds upon the experience in the TVET sector and success of TVET Technical Assistance Pooled Fund that ended last year.

    “This support will create a comprehensive and broad system that will guide the TVET training in Rwanda to ensure the effectiveness of our intervention while sustaining the results in the long term. We have no doubt that the new project will contribute to further strengthening of the TVET sector in Rwanda,” Mr. Myung Keun Choi said.

    KOICA’s Rwanda program has since 2006 shifted from volunteer dispatch to strengthening cooperation through project and program based with priority partner states.

    KOICA currently has 10 on-going projects in Rwanda worth roughly US$ 32 million.

    Under the division of labor KOICA is active in education, agriculture, ICT and silent in urban and rural settlement.

    source https://taarifa.rw/rwanda-s-korea-sign-rwf8-7b-grant-to-strengthen-tvet/

  • Abashoborwaga n’isindwe bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abashakashatsi bo mu gihugu cya Finland bamaze gushyira hanze umuti uzifashishwa n’abantu babashwa n’inzoga, bakagira isindwe (hangover) rikabije.
  • Amerika yemeje ikoreshwa ry’amaraso y’abakize Coronavirus mu kuvura abayanduye #rwanda #RwOT

    Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA), cyemeje ko igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ’plasma’, cy’abakize Coronavirus, gishobora gutangira kwifashishwa mu kuvura abandi bayanduye.
  • Uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarushanyijwe mu kwinjiriza igihugu amadevize #rwanda #RwOT

    Mu myaka 26 ishize, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zatejwe imbere kandi zigira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Meddie Kagere byamurenze agaragaza amarangamutima ye nyuma y’ibyo yakorewe na Simba SC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’u unyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yashimiye ikipe ya Simba SC n’abafana muri rusange bitewe n’icyubahiro yeretswe mu mpera z’icyumweru gishize.

    Hari ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 kuri Simba Day, ni umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

    Bahamagara umukinnyi ku mukinnyi akava mu rwambariro bakamumurikira abafana b’iyi kipe.

    Bageze kuri Meddie Kagere byari biratandukanye, yahamagawe mu buryo bugaragaza ko iyi kipe ya Wekundu wa Msimbazi bishimira ibyo amaze kubakorera mu myaka 2 ayimazemo.

    Umuvugizi wa Simba SC wari uyoboye ibi birori, Haji Manara agiye guhamagara Meddie Kagere yagize ati“ndashaka munyumve, ku y’indi nshuro ndashaka duhagarare, umuntu ugiye kuza akeneye icyubahiro cyinshi, nzanye rutahizamu watsinze ibitego byinshi, Meddie Kagere.”

    Bati ibyo wakoze twarayamanitseeee

    Abantu bari muri Benjamin Mkapa Stadium bakaba bose barahagurutse bigaragaza ko bishimiye cyane uyu rutahizamu w’umunyarwanda bitewe n’ibyo amaze kubakorera.

    Abinyuijije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddie Kagere yashimiye cyane abafana ba Simba SC ku bw’icyubahiro bamweretse.

    Yagize ati“isi ni nk’igitabo, abatasha guyitembera byibuze musome nka paji imwe. Mwakoze cyane abafana ba Simba SC ukuntu mwanyakiriye n’icyubahiro mwampaye, wakoze cyane Manara.”

    Kagere akaba yaraje no ahembwa nk’umukinnyi wakoze cyane muri Simba akanatsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Mu myaka 2 amaze muri Simba SC akaba yarayitsindiye ibitego 45 muri shampiyona, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese muri shampiyona ya Tanzania mu myaka 10 ishize.

    Meddie Kagere yabashimiye ku bw’icyubahiro bamweretse

    source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-byamurenze-agaragaza-amarangamutima-ye-nyuma-y-ibyo-yakorewe-na-simba-sc

  • Amagambo 10 akomeye atazibagirana yavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    James Kabarebe amaze kumenyekana nk’inararibonye mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda, cyane ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu, akagira umwihariko mu kuvuga, ku buryo iyo abara inkuru hari ubwo ushiduka ubirebera mu ntekerezo nk’aho ari filime.
  • Ishusho y’iby’ingenzi byaranze icyumweru mu mafoto #rwanda #RwOT

    Icyumweru kigana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
  • Uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwatekereje guteza imbere ku ivuko #rwanda #RwOT

    Shema Charles ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu mahanga kubera amateka ababyeyi be baciyemo yatumye bahungira muri Zaïre mu 1973, aho yavukiye mu 1978.