Uyu mukobwa wa Elon Musk, ni umwe mu bantu bazwi cyane kubera inkomoko ye, ariko we ubwe yahisemo kwitandukanya n'umubyeyi we. Uyu mukobwa yagaragaje kudahuza na se, yanga kumwibandaho ndetse asaba guhindura izina rye ngo atazongera kumenyekana nk'uwe.Â
Uretse kuba umwana w'umuherwe ukomeye ku isi, hari byinshi bitangaje ku buzima bwe, ibitekerezo bye, uko abayeho muri iki gihe ndetse n'ahazaza he.
1. Yavukiye i Los Angeles
Vivian Jenna Wilson yavukiye i Los Angeles ku itariki ya 15 Mata 2004, avukira rimwe na musaza we w'impanga, Griffin. Yakuze abona itandukaniro rikabije riri hagati y'ubukire bukomeye bw'umuryango we n'abantu benshi batagira aho baba muri uyu mujyi.Â
Iyo avuga kuri ibi aragira ati: 'Biragoye kumva ukuntu hari abantu batunze indege zabo bwite, ibirwa byabo bwite, mu gihe hari abandi barara ku muhanda.'
2. Yatangaje ko yiyumva nk’umuhungu mu 2020
Vivian yahishuye ko yiyumva nk’umuhungu binyuze ku nkuru yashyize kuri Instagram mu 2020. Yavuze ko nyina yamushyigikiye cyane ndetse anamutera imbaraga muri uru rugendo. Ati: 'Mama ni umwanditsi w'ibitabo by'urukundo bishingiye ku buhanga bwihariye, ni ho nakuye izina ryanjye n'ibyo nkunda byose.'
3. Ntabwo agifitanye umubano na Se
Vivian yahisemo gutandukana na se kuva mu 2020, ndetse amaze kuzuza imyaka 18, yasabye guhindura izina rye mu buryo bwemewe n'amategeko kugira ngo atazongera guhuza izina na we. Yavuze ko atigeze yongera kuvugana na Elon Musk kandi ko yihagije mu bijyanye n'amafaranga.
4. Elon Musk yamunenze mu ruhame
Elon Musk ntabwo yamushyigikiye nk'uko nyina yabikoze. Mu kiganiro yagiranye na Jordan Peterson mu 2024, yavuze ko 'yashutswe' kugira ngo yemere ko umukobwa we ahabwa ubuvuzi bwemewe ku bahindura igitsina afite imyaka 16.
Vivian yaje kubihakana, avuga ko se yari azi neza ingaruka zose z'ubuvuzi yakiriye. Yongeyeho ko Elon yahimbye inkuru z'uko yari ameze mu bwana bwe, 'kuko atari ahibereye' ngo amenye ukuri.
5. Yifuza kuba umusemuzi
Vivian yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya kwiga indimi zirimo Igifaransa, Icyesipanyoli, n'Ikiyapani. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, atuye i Tokyo. Nubwo yifuza kuzaba umusemuzi, yavuze ko ari no gutekereza ku yind mibirimo yamufasha gukomeza kugira imibereho myiza nko kwamamaza, gukina filime cyangwa se gutangiza ‘Reality show,’ ati: 'Ni inzozi zanjye! Nubwo bimeze nk'ibidashoboka, ndabyifuza cyane.'
Dufashe urugero nko muri shampiyona 2021/2022, Real Madrid yayegukanye byarangiye yinjije miliyoni £135, mu gihe Eibar yabaye iya nyuma yinjije miliyoni £41.6
·Â Â Â Â Â Â Â Â Bundesliga
Shampiyona ya Bundesliga yo mu Budage, yo ihemba miliyoni £992 agabanywa amakipe 18.
Dufashe urugero nko muri shampiyona ya 2022/2023, Bayern Munich yabaye iya mbere yinjije miliyoni £65.43. Ni mu gihe kandi Hertha Berlin yabaye iya nyuma yinjije miliyoni £27.12
·Â Â Â Â Â Â Â Â Serie A
Shampiyona ya Serie A yo mu Butariyani, igabanya amakipe 20 miliyari 1.2
Muri Serie A ho uburyo bayagabanya amakipe ni ubu bukurikira. 50% y'aya mafaranga agabanywa amakipe 20 yose aringanije. 30% akagabanywa amakipe hagendewe ku mwanya yasojeho.Â
Naho 20% asigaye akagabanywa amakipe hagendewe ku bakunzi bayo, aho bareba imibare y'abitabiriye imikino yayo, abayirebye kuri televiziyo, abayakurikira ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.
Uwatwaye Ahampiyona ya Serie A ahabwa miliyoni £20, ziyongeraho amafaranga y'amateleviziyo n'abaterankunga.
·Â Â Â Â Â Â Â Â UEFA Champions LeagueÂ
Muri UEFA Champions League irushanwa rifatwa nk'irya mbere nyuma y'Igikombe cy'Isi, bahemba miliyari £1.5 zigabanywa amakipe aryitabira.
Dufashe urugero kuri 2021/2022, Real Madrid yayegukanye yahawe miliyoni £17.11 nyuma yo kwegukana igikombe, yiyongera ku yo yasakumye mu byiciro bibanza n'abaterankunga, akaba miliyoni £122.64 muri rusange.
Gusa aya mafaranga yatangwaga mu gihe UEFA Champions League yakinwaga n'amakipe 32, biteganyijwe ko uyu mwaka aziyongera nyuma y'uko amakipe abaye 36.
·Â Â Â Â Â Â Â Â Premier League
Iyi shampiyona y'u Bwongereza ifatwa nka shampiyona ya mbere ku isi, ihemba igiteranyo cya militari £2.6
Iyi niyo shampiyona itanga amafaranga menshi haba ku ikipe yatwaye igikombe, kugeza ku ikipe yamanutse mu kiciro cya kabiri.
Dufashe urugero kuri shampiyona 2021/2022, Manchester City yeyegukanye yasaruye miliyoni £161.3, mu gihe Norwich City yabaye iya nyuma yinjije miliyoni £100.3
Ni mu gihe kandi Igikombe cy'Isi cy'ibihugu, dufashe urugero nka Argentine yegukanye icyo mu 2022 yahawe miliyoni $42. Gusa ikipe yegukanye Igikombe cy'Isi yinjiza amafaranga menshi mu baterankunga n'amateleviziyo, anaruta igihembo ubwacyo.
Mu gikombe cy’Afurika ikipe yatwaye igikombe ihabwa miliyoni $7, iya kabiri igahabwa miliyoni $4, iya gatatu igahabwa $2,500,00, mu gihe iya kane ihabwa $1,300,000.
The Ben yageze muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, ndetse yanyuze mu Mujyi wa Berlin aramutsa abakunzi b'umuziki we.Â
Iki gitaramo kiri mu rugendo rw'ibindi bitaramo agombaga gukorera i Burayi, ndetse azataramira muri Australia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agere no mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, aho azatamira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
The Ben yagaragaje ko azataramana na Bill Ruzima ku rubyiniro. Aba bombi bubatse umubano wihariye, kuko mu myaka ishize Bill Ruzima ari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Kenny Sol bafashaga The Ben mu miririmbire cyane cyane mu bitaramo bakoreraga mu bihugu birimo Uganda.
The Ben yigeze gutangaza ko adashidikanya ko Bill Ruzima ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza mu Rwanda. Hari aho yavuze ati 'Bill Ruzima ashobora kuba ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza ridasanzwe kugeza ubu mu Rwanda navuga.'
Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa Instagram, Bill Ruzima yagaragaje ko guhurira ku rubyiniro na The Ben bisobanuye byinshi kuri we, kuko amwibuka bwa mbere ubwo bahuraga mu 2017, ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati 'Nkura, nakundaga cyane kumva umuziki wa The Ben, kuva ku ndirimbo ze za mbere nk'Uzaza Ryari, Amahirwe ya Nyuma, Ndi Inkuba, n'izindi nyinshi.
“Nzi hafi ya zose! Â Nk'umuhanzi ukiri muto muri Rwanda, Burundi, na Uganda, nakundaga gutekereza umunsi nzahura na The Ben, kuko ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y'Iburasirazuba.”
Akomeza ati 'Mu mwaka wa 2017, nagize amahirwe adasanzwe yo guhura na we ubwo yari avuye muri Amerika agarutse mu Rwanda.
Byisumbuyeho, twagize n'amahirwe yo kuririmbana ku rubyiniro rumwe, turirimba indirimbo yacu dukunda cyane 'IngendoYacuNziza'.
'The Ben ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye cyane kandi batanga imbaraga n'ihumure ku bandi bahanzi. Kugeza n'uyu munsi, ahora anshishikariza ati “Bill, komeza uririmbe, komeza uririmbe!” Nanjye ndamusubiza nti: “Brooooo, nzakomeza kuririmba, nawe ukomeze kudutera imbaraga. Mfite icyubahiro gikomeye kuri we, kandi mubona nk'umuvandimwe mukuru wanjye ubuziraherezo.'
Muri iki gitaramo kandi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, The Ben arabanzirizwa n'aba Dj barimo Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baz.
Bill Ruzima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku Nyundo, ndetse yakoze indirimbo nyinshi mbere y'uko yimukira mu Budage mu bikorwa bye by'umuziki n'ibindi binyuranye. Iki gitaramo cya The Ben yagihuje no kumurika Album ye 'Plenty Love' iriho indirimbo 12. The Ben yakunze ko Bill Ruzima ari umuhanzi w'ijwi ritangaje abantu bakwiye guhanga amasoÂ
Bill Ruzima aherutse gutangaza ko afite urwibutso rukomeye kuri The Ben ubwo baherukanaga mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabaye mu 2017Â
The Ben na Bill Ruzima barahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu
Dany Nanone aherutse kubwira InyaRwanda, ko nyuma yo gushyira hanze iyi EP azatangira urugendo rwo gutegura indi EP yise '911' mu rwego rwo gushimangira ko icyerekezo cy'umuziki we ari ukumenyekana ku rwego Mpuzamahanga uko byagenda kose.
Yavuze ko asohoye iyi EP nyuma y'uko agurishije Album ye 'Iminsi Myinshi' kubera ko kompanyi bagiranye amasezerano 'kandi byari mu nyungu kuri njye'.
1. Ihame
“Ihame” ni indirimbo ivuga ku rukundo ruhamye, aho Dany Nanone agaragaza ko urukundo nyarwo rugomba gushingira ku mahame akomeye kandi akomeye.
Aha, yibanda ku gaciro ko kugira indangagaciro mu rukundo, ndetse no kwirinda ibishuko bishobora kuruhungabanya.
Aririmba yishyira mu mwanya w'umusore uba ubwira umukobwa kwirengagiza ibyo abyirwa n'abantu banyuranye, ahubwo agaha agaciro urukundo amukunda. Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y'abasore n'inkumi yifashishije mu miririmbire.
Hari aho aririmba agira ati 'Umwari ufite 'Nyash' urenze Boss wa Kabash [Kate Bashabe washinze inzu y'imideli ya Kabash], ibaze ko nta Cyomoro agufitiye 'Crush'.
2. Moso Ndiyo
Iyi ndirimbo yayikoranye na Producer Mamba uri mu bagezweho muri iki gihe. Ni indirimbo ibyinitse cyane, ishishikariza umusore cyangwa se inkumi kubyina yisanzuye, ndetse atitaye ku bantu bashobora kuba bamuhanze amaso.
Hari aho aririmba agira ati 'Uyu munsi ni njyewe, ejo ni wowe, haguruka twibyinire, iby'ibibazo ubireke, isekere ugorore imbavu.' Iyi ndirimbo iri mu murongo w'indirimbo 'Ikirori' uyu muhanzi yashyize hanze mu myaka 10 ishize.
3.Amadosiye
“Amadosiye” ni indirimbo yakoranye na Pastor P, aho bagaruka ku mibereho y’abahanzi, by’umwihariko ku bibazo bahura nabyo mu rugendo rw’ubuhanzi bwabo. Aha, Dany Nanone avuga ku madosiye y’ubuzima bwe, agaragaza imbogamizi yahuye nazo ndetse n’uburyo yazitsinze.
Si ubwa mbere akoranye na Pastor P, kuko banakoranye ku ndirimbo 'Iminsi Myinshi'. Ni indirimbo imeze nk'isengesho ryo kwiginga Imana. Humvikanamo n'amajwi y'abantu barimo Monk.e, Pastor P, Indatwa ndetse n'abarerwa.
4. Ahazaza
Mu ndirimbo “Ahazaza”, Dany Nanone yibanda ku nzozi n’icyerekezo cy’ejo hazaza. Aha, ashimangira ko kugira icyerekezo no gukorera ejo hazaza ari ingenzi, ndetse ko umuntu agomba gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.
Ni indirimbo kandi aririmba yishyize mu mwanya w'umusore wakunze umukobwa, akamwizeza ko azabana nawe uko byagenda kose n'ubwo yamutegereza igihe kinini.
Hari aho aririmba agira ati 'Njye ubu nahisemo, singikunda by'agateganyo. Uzitwa umwamikazi nitwe umwami [â¦]'
Dany Nanone, amazina ye nyakuri ni Ntakirutimana Dany, yavukiye i Kigali ku itariki ya 28 Kanama 1990. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, aho yaje kwamamara cyane mu njyana ya Hip-Hop. Yize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakuye ubumenyi bwamufashije guteza imbere umuziki we.
Mu Ukuboza 2023, yamuritse Album ye yise “Iminsi myinshi” mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Mu myaka 10 ishize, urugendo rwa Dany Nanone rwaranzwe n'iterambere mu muziki wa Hip-Hop nyarwanda, ibikorwa bitandukanye, n'uruhare mu guteza imbere iyi njyana.
EP ye nshya “112” yitiriwe umurongo w'ubutabazi wa Polisi, aho avuga ko ari umuyoboro w’ubutabazi, bityo akaba ashaka ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugera kuri benshi nk’uko uwo murongo ugera kuri bose.
Mu ndirimbo ze, Dany Nanone akunda kugaruka ku nsanganyamatsiko z’urukundo, imibereho ya muntu, ndetse n’ubuzima bw’abahanzi, aho asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe mu rugendo rw’ubuhanzi. Â
Ni igihembo yahawe n’Umuryango wigenga uhuza abadipolomate hagamijwe guteza imbere umuco n’uburezi, Washington Education & Cultural Attache Association.
Yagiherewe i Washington, DC, ubwo hizihizwaga Ukwezi kwahariwe Umugore. Ni ukwezi kwa Werurwe kwizihizwa buri mwaka, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’isi no guharanira uburenganzira bwe.
By'umwihariko, Umunsi mpuzamahanga w'Umugore washyizweho n'umuryango w'Abibumbye mu mwaka w'1972. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe, uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.
Amb. Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika mu myaka irenga 10 ni muntu ki?
Amb Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu mahanga kubera ubuhunzi, by'umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka 19 muri Leta ya California.
Amb. Mukantabana yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye ku Mayaga, yiga amashuri abanza i Nyanza.
Usibye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika y'Amajyepfo.
Umwaka ushize ubwo yaganiraga na Kigali Today akagaruka ku bikorwa akorera muri izo Leta, Amb. Mukantabana yaragize ati: 'Nahawe inshingano mu 2013, nyuma twagura imiryango y'Abanyarwanda muri Leta zitandukanye, twubakiye ku batubanjirije, mbere hari imiryango itatu ariko ubu tugeze ku miryango 29'.
Avuga ko Abanyarwanda batuye muri Amerika abenshi bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda, irimo ibya tekinoloji, siyansi, abaganga, abikorera, abafunguye amashuri mu Rwanda, ubworozi n'ibindi.
Ashimangira ko ibi bikorwa bakorera mu Rwanda bifasha abaturage b'u Rwanda, mu kuzamurana mu iterambere n'imibereho myiza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde yahawe igihembo mpuzamahanga Yashimiwe uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi
Ni igihembo yahawe ubwo hizihizwaga ukwezi kwahariwe abagore mu birori byabereye i Washington Â
Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yakiriye Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, Usa na Mexico.
Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 maze u Rwanda rutakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko rwagumye ku manota arindwi no ku mwanya wa gatatu.
Mu itsinda C, Africa y’Efo yagize amanota 10 niyo ya mbere, Benin ifite amanota umunani ni iya kabiri, u Rwanda rufite amanota arindwi ni urwa Gatatu, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu naho Zimbabwe ni iya nyuma n’amanota atatu.
N’ubwo U Rwanda rwatsinzwe byari ibyishimo ku banyarwanda bari bari muri Stade Amahoro kuko umukino bawurebanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’umuryango we.
Amafoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame ari kumwe n’umuryango we bitabiriye umukino u Rwanda rwakinnyemo na Nigeria
Amafoto yaranze igice cya kabiri cy’umukino
Victor Osmhen nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Victor Osmhen nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Victor Osmhen na bagenzi be bari kwishyimira igitego cya mbere
Mutsinzi Age akura umupira ku kirenge cya Vicror Osmhen
Samuel Guelette arwanira umupira na Ola Aina
Djihad yatakana na Victor Osmhen
Ntari Fiacre akuraho umupira
Djihad Bizimana yataka umupira
Amafoto yaranze igice cya mbere cy’umukino wahuje u Rwanda na Nigeria
Anakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Nigeria
Ba kapiteni ku mpande zombi ubwo bario bari gutombora ibice babanzamo mu kibuga
Abakinnyi b’u Rwanda ubwo bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda
Abasifuzi bari gusohoka mu rwambariro
Abakinnyi na Nigeria bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Nigeria
Byabaye ku wa 21 Werurwe 2025 aho iyi gymnase iri kubakwa hafi y'Akarere ka Kirehe ahahoze ikigo cy'urubyiruko.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE iby'iyi mpanuka, yatumye abantu babiri bitaba Imana mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Ati 'Bari barimo gusudira igisenge noneho icyuma kimwe muri bimwe biba bitambitse kiragwa, kigwira ibindi abantu bari bari hejuru barahananuka. Ubu amakuru dufite aka kanya ni uko hitabye Imana abantu babiri abandi 12 barakomereka ariko bari gukurikiranwa n'abaganga.''
Meya Rangira yakomeje avuga ko bari mu bijyanye n'ubutabazi kugira ngo abakomeretse bakurikiranwe bavurwe neza, avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka niba hari n'uburangare bwabayemo bimenyekane.
Kuri ubu abakomeretse bose bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kirehe.
Kubaka Gymnase n'ikigo cy'urubyiruko ni umushinga mugari watangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe.
Ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari 2,7 Frw yatanzwe n'Umushinga NELSAP wubatse urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n'u Rwanda, u Burundi na Tanzania.
Abubakaga gymnase ya Kirehe bagwiriwe n’ibyuma, babiri bahita bapfa
Ni igitabo yise 'Surviving the Unthinkable: A Story of Hope and Resilience' yamuritse ku mugaragaro kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, agaragaza ko yagize ishyaka ryo kucyandika mu rwego rwo guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana by'umwihariko ubuhamya bwo kurokoka kwe.
Yavuze ko kwandika icyo gitabo bitari urugendo rworoshye kuko yarutangiye mu 2000.
Ati 'Urugendo rwo kwandika igitabo rwabaye rurerure kuko natangiye mu 2000 niga mu mashuri yisumbuye. Kwandika urugendo rwo kurokoka, kwari ukwandika amarangamutima y'ukuri y'ubuzima nanyuzemo.'
Ni igitabo kigizwe n'ibice bigera ku 10, birimo icyiswe imizi y'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka umuryango, gutotezwa birakomera, n'ibindi.
Nk'igice yahariye icyo kwibuka umuryango, umwanditsi yagaragaje ko abo mu muryango we biciwe muri kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera ndetse no kugaruka ku mateka y'abo.
Murangwayire ageze ku gice cya kane ni bwo yagaragaje uko na we yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'uko abicanyi bishe abo mu muryango we aho bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama na we bakamutema bakamusiga bazi ko yapfuye ariko akaza kurokoka.
Mu gice cya gatanu, Murangwayire yagarutse ku kubohorwa, aho yavuze ku gushyira hamwe, ubumuntu, urukundo n'ubushishozi byaranze ingabo za RPA mu kurokora Abatutsi ndetse yemeza ko abahagaritse Jenoside bakwiye kubahwa n'amahanga.
Ati 'Jenoside ikorwa abantu benshi barareberaga, ibihugu byari bifite ubushobozi byararebereye ariko Umunyarwanda wari ukunze igihugu cye, ni we wafashe iya mbere aravuga ngo turebe uko yahagarara. Yabikoze nta bushobozi afite ariko intwaro ikomeye yari afite ni ugukunda igihugu. Uwo muntu waturokoye, akarokora abantu benshi, njyewe mufata nk'intwari, mufata nk'umuntu udasanzwe ku Isi kandi birakwiye ko buri wese amumenya akanamwubaha.'
Muri icyo gitabo kandi Murangwayire agaruka ku gice cy'ubuzima bw'uko umugore w'Umutaliyani yamujyanye nyuma yo kurokoka, ubuzima yabayemo muri icyo gihugu ndetse n'uko yagarutse mu Rwanda.
Yasobanuye kandi uburyo bwo kongera kubaho, yemeza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ubuzima bwo kubaho kandi ko habonetse icyizere cy'ubuzima.
Harimo kandi igice yise icy'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi haba kuri we nk'umwanditsi ku giti cye, ku bayikorewe, ababakomokaho n'igihugu muri rusange.
Ni igitabo yanditse mu Cyongereza, ariko yatangaje ko afite gahunda yo kugishyira mu Kinyarwanda n'Igifaransa.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ibibuga by'Indege, Habonimana Charles, yashimye Murangwayire ku butwari yagize bwo kwandika amateka yanyuzemo, yemeza ko ari intambwe nziza ikwiye guterwa n'abarokotse Jenoside bagamije gusigasira amateka banyuzemo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikuyeho uburenganzira bw'agateganyo bw'abarenga ibihumbi 530 baturutse muri Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela. Aba bimukira bari bemerewe kwinjira muri Amerika muri gahunda yiswe 'Processes for Cubans, Haitians, Nicaraguans, and Venezuelans (CHNV)' yatangijwe mu Ukwakira 2022 na Perezida Joe Biden, igamije gutanga ubuhungiro ku bantu baturuka mu bihugu bifite ibibazo by'uburenganzira bwa muntu. Iyi gahunda yaje kongererwa igihe muri Mutarama 2023, yemera ko abantu ibihumbi 30 buri kwezi binjira muri Amerika mu gihe cy'imyaka ibiri bafite uburenganzira bwo gukora no gutura.
Iteka rishya ryashyizweho umukono na Kristi Noem, umuyobozi wa Departema ya Homeland Security, rivuga ko aba bimukira bazatakaza uburenganzira bwabo ku itariki ya 24 Mata 2025, nyuma y'iminsi 30 iteka risohotse mu Igazeti ya Leta. Nyuma y'iyi tariki, abazaba badafite ubundi burenganzira bwo gutura muri Amerika bazasabwa gusubira mu bihugu byabo cyangwa bagafatwa bagasubizwa ku ngufu. Iri teka rivuga ko 'parole' ari uburyo bw'agateganyo kandi ko itanga uburenganzira bwo kuba muri Amerika mu gihe gito, ariko itari uburyo bwo kubona uburenganzira bwo gutura burundu. citeturn0news20
Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ye yo kugabanya umubare w'abimukira, yavuze ko iyi gahunda ya 'parole' yakoreshejwe nabi kandi ikabangamira abakozi b'Abanyamerika. Yongeyeho ko iyi gahunda itagombaga kuba inzira yo kubona uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y'aba bimukira, cyane cyane abamaze igihe kinini muri Amerika bafite akazi n'imiryango.
Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ye yo kugabanya umubare w'abimukira, yavuze ko iyi gahunda ya 'parole' yakoreshejwe nabi kandi ikabangamira abakozi b'Abanyamerika.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu n'amashyirahamwe yita ku bimukira bamaganye iki cyemezo, bavuga ko kinyuranyije n'indangagaciro za kimuntu kandi ko gishobora gutuma abantu benshi basubizwa mu bihugu bafite impungenge z'umutekano. Basaba Leta zunze Ubumwe za Amerika gusubira kuri iki cyemezo no gushaka uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy'abimukira.
Kugeza ubu, abagera kuri 26,000 b'abana b'abimukira badafite ababarera bari muri Amerika bashobora guhura n'ingaruka zikomeye kubera guhagarikwa kw'inkunga y'amategeko yabafashaga kubona uburenganzira bwo gutura no kwiga. Ibi bishobora gutuma benshi muri bo basubizwa mu bihugu bakomokamo, aho bashobora guhura n'ibibazo by'umutekano n'ubukungu.
Mu gihe iki cyemezo gikomeje guteza impaka muri politiki ya Amerika, haribazwa uko kizashyirwa mu bikorwa n'ingaruka kizagira ku mibereho y'abimukira, umutekano w'igihugu, ndetse n'ubukungu bwa Amerika muri rusange. Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ibiganiro bihuriweho n'impande zose kugira ngo haboneke umuti urambye kandi wubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Abimukira bagizweho ingaruka n'iki cyemezo barasabwa gushaka ubundi burenganzira bwo gutura muri Amerika cyangwa gutegura uburyo bwo gusubira mu bihugu bakomokamo mbere y'itariki ya 24 Mata 2025, kugira ngo birinde ingaruka zo gufatwa no gusubizwa ku ngufu. Amashyirahamwe yita ku bimukira arimo gutanga inama n'ubufasha mu by'amategeko kugira ngo bafashe aba bantu guhangana n'iki kibazo.
Mu gihe hategerejwe kureba uko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa, haracyari urujijo ku hazaza h'aba bimukira no ku ngaruka iki cyemezo kizagira ku mibereho yabo ndetse n'imiryango yabo. Ni ngombwa ko hakomeza kuba ibiganiro hagati ya leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu, n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibisubizo byubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bikemure ikibazo cy'abimukira mu buryo burambye.
Iyi gahunda yo gukuraho uburenganzira bw'agateganyo bw'aba bimukira ni kimwe mu byemezo bikomeye byafashwe na Perezida Trump mu rwego rwo kugabanya umubare w'abimukira muri Amerika. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y'abimukira, umutekano w'igihugu, ndetse n'ubukungu bwa Amerika muri rusange. Haracyari byinshi byo gukorwa no kuganirwaho kugira ngo haboneke umuti urambye kandi wubahiriza uburenganzira bwa muntu muri iki kibazo cy'abimukira
Ingaruka ku Muryango n'Ubukungu
Icyemezo cyo gukura aba bimukira mu gihugu nticyazongera gusa umubare w'abantu batazwi aho baherereye (undocumented immigrants), ahubwo gishobora no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi muri aba bimukira bari bafite akazi, bakaba bari bagize uruhare mu kuzamura ubukungu, cyane cyane mu nzego nk'ubwubatsi, ubuhinzi, n'ibikorwa by'ubucuruzi. Ku byemezo nk'ibi, abasesenguzi bavuga ko bizateza igabanuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP), ndetse n'ibura ry'abakozi mu bikorwa by'ubucuruzi bitandukanye.
Nubwo iyi gahunda yo gucyura aba bimukira yasohotse nk'iteka, haracyari urujijo ku buryo izashyirwa mu bikorwa neza. Hari impungenge z'uko inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka (ICE) zishobora gukoresha imbaraga mu kubashyira hanze, ibintu bishobora guteza impagarara n'impaka muri rubanda. Amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu akomeje gusaba ko hashyirwaho inzira zorohereza aba bimukira kubona ubundi burenganzira bwo gutura aho kwirukanwa batateguye. Muri rusange, iki cyemezo gikomeje guteza impagarara muri politiki ya Amerika, kikaba kitezweho kugira ingaruka ndende ku mibereho y'abimukira ndetse no ku mibanire mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu byakomokamo aba bimukira.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ikomeje urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Nyuma yo gukina imikino ine y'amajonjora, Amavubi yahise afata umwanya wa gatatu mu itsinda C, aho afite amanota arindwi (7).
Muri iri tsinda, Afurika y'Epfo ni yo iyoboye n'amanota 10, ikurikirwa na Bénin ifite amanota 8. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, rukaba rufite inota rimwe imbere ya Nigeria, ifite amanota 6. Lesotho na Zimbabwe na zo zikomeje gukurikirana, aho zifite amanota 5 na 3.
Uyu mwanya wa gatatu ni intambwe ikomeye ku Mavubi kuko uyegereza amahirwe yo kubona itike yo kwitabira ku nshuro ya mbere Igikombe cy'Isi. Abafana bakomeje kugaragaza ibyishimo n'ubufasha kuri iyi kipe, bayisaba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.
Umukino ukurikira wa Amavubi uzaba ku wa 25 Werurwe, aho izakina na Lesotho. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuko gutsinda byatuma Amavubi azamuka kurushaho, bikayongerera amahirwe yo kubona itike.