Category: Uncategorized

  • Kigali: Female small business owners affected by COVID-19 appeal for support #rwanda #RwOT

    Antoinette Mukamusoni’s business was flourishing and expectations were so high until she heard that the market she was operating in was to be closed to mitigate the spread of COVID-19. She is one of hundreds of women who operated at one of the busiest markets located in Nyabugogo suburb in the area better known as Kwa Mutangana. The market was closed three weeks ago leaving with no option but to become a street vendor which is a risky business as it is illegal to sell products on the street. (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4331

  • Nyabihu: Iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho, itumanaho ryaroroshye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyabihu barishimira ko iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho, kuri ubu itumanaho ryarorshye.

    Source : https://www.rba.co.rw/post/Nyabihu-Iminara-bemerewe-na-Perezida-Kagame-yabagezeho-itumanaho-ryarorshye

  • Dore impamvu 5 zikomeye zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana #rwanda #RwOT

    Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari nabyo bimara umwanya ugereranyije no gusomana byo gusuhuzanya.

    Akenshi abasomana bagamije gushimishanya iyo ubitegereza usanga bahumirije. Iyi nkuru iragaragaza impamvu eshanu zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana.

    1. Kureka iminwa ikivugira

    Ubusanzwe umunwa ni cyo gice cy'umubiri kidufasha mu kuvuga, uretse kuvuga ngo usohore amagambo mu rukundo hari amagambo atabasha kuvugika akenshi aba ari nk'ibyiyumviro umuntu yagira ariko atabasha kubona uburyo abigaragaza ugasanga mu gusomana n'umukunzi wawe nibwo buryo bwonyine wakoresha iminwa yawe mu kuvuga bimwe bikuri ku mutima.

    2. Kugaragaza umunezero

    Akenshi mu kugaragaza ibyishimo dufunga amaso ; hari abafunga amaso bishimiye indirimbo nziza bari kumva, hari ufunga amaso ari kuramya ahimbaza kandi ahimbawe, hari uryoherwa n'isengesho agahumiriza, iyo dusinziriye nawo ni umunezero dufunga amaso, turi kurya cyangwa tunywa ikintu kiryohereye abenshi turahumiriza.

    No mu gusomana ababikora bombi baba banezerewe, bityo bagafunga amaso.

    3. Ikimenyetso cy'icyizere

    Nta mpamvu n'imwe uba ufite mu gukanura cyane iyo uri ahantu wizeye kandi ufite umutekano.

    Nk'uko wakemera guhumiriza umuntu wizeye akagufata ukuboko akakuyobora cyangwa waba urwaye umuntu wizeye akakurandata ni nako iyo uri gusomana n'umukunzi wawe ufunga amaso nk'ikimenyetso cy'ikizere umufitiye, ibintu bigaragaza ko nta rwikekwe uriho.

    4. Kwirinda kirogoya

    Iyo ibice byose 5 by'ibyumviro bias n'ibifunze, niho ibindi bice by'ingenzi bitinzwa imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane. Ibi wabihamirizwa cyane n'ababana n'ubumuga bwo kutabona cyangwa bwo kutumva.

    Mu gihe cyo gusomana rero, gufunga amaso bituma wita cyane ku gikorwa urimo ndetse iminwa n'ibindi birebwa n'icyo gikorwa bigatizwa umurindi bityo icyo ari cyo cyose cyaza kukurogoye binyuze mu maso ukacyirinda ukarushaho kuryoherwa n'ibyo urimo.

    5. Kwita cyane ku gikorwa urimo

    Ibi bigaragaza ko utari kwinginga igikorwa urimo, ahubwo uwo uri gusoma nawe ari kugusoma niyo mpamvu byitwa gusomana atari ugusoma gusa. Bivuze ngo si igikorwa ngira cyangwa ngirira ahubwo ni igikorwa ngirana, gikorerwa hamwe.

    Iyo uhumirije uri muri iki gikorwa bigufasha kuba ari cyo utekerezaho gusa ukaba ari nacyo witaho cyane gusa ndetse ukanaryoherwa n'urukundo kurushaho.

    Niba wajyaga ukora ikosa ryo gusomana n'umukunzi wawe ufunguye amaso, itoze kubikosora uge ubikora ufunze amaso uzarushaho kwishimira icyo gikorwa birenze uko byajyaga bikugendekera.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/17/dore-impamvu-5-zikomeye-zituma-abantu-bahumiriza-iyo-bari-gusomana/

  • Reba ubwoko bw' abantu buzwiho kuba burya inyama z' abantu bapfuye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Papua gaherereye mu kibaya cya Ballem mu gihugu cya Indonesia, hari ubwoko bw'abantu bitwa aba 'Yali' bazwiho kuba barya inyama z'abantu.

    Aba 'Yali' ni bamwe mu bantu ku Isi batuye bonyine, bijyanye n'uko ikibaya cya Ballem kiri kure cyane y'aho abandi bantu batuye, ibirenze ibyo urugendo rwo kukigeramo rukaba ari rurerure cyane kandi rurimo inzira zigoranye, dore ko nta n'umuhanda ujyayo.

    Amateka yerekana ko mbere y'umwaka wa 1960, nta muntu n'umwe wari warigeze ahura na bariya bantu, ndetse binemezwa ko bari mu bantu bake ku Isi baba mu buzima bwabo bwihariye, n'ubwo ubutaka batuyeho bugenzurwa na Leta ya Indonesia.

    Abenshi mu bumvise aba 'Yali' babamenye kubera kurya inyama z'abantu, gusa bakaba bazirya mu rwego rwo gukanga ubundi bwoko bw'abantu.

    Bivugwa ko mu busanzwe aba 'Yali' batunzwe n'ibikomoka ku bimera, gusa bakaba barya inyama z'ingurube iyo bafite ibirori bikomeye.

    Aba 'Yali' mu minsi ya kera ngo bagabaga ibitero ku banzi babo, hanyuma bagafata bunyago imfungwa. Izo mfungwa ngo ni zo babagaga, inyama zabo bakifashishwa mu birori mu mwanya w'inyama z'ingurube.

    Amagufwa y'abo bantu aba 'Yali' barayasyaga bakayavanga n'umukungugu, hanyuma bakayajugunya mu kibaya cy'abanzi babo mu rwego rwo kubatera ubwoba.

    aba 'Yali' babamenye kubera kurya inyama z'abantu

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/17/reba-ubwoko-bw-abantu-buzwiho-kuba-burya-inyama-z-abantu-bapfuye-amafoto/

  • Abadepite bumijwe no kuba HEC yarahaye buruse abanyeshuri ba baringa barimo n’uwapfuye #rwanda #RwOT

    Iyi Komisiyo yari iyobowe n’umuyobozi wayo mushya, Valens Muhakwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri, yagaragaje uburyo bitumvikana kuba hari amafaranga ya buruse yatanzwe nta byangombwa bishingiweho rimwe na rimwe bikarangira azimiriye mu biganza by’abayobozi ndetse n’abanyeshuri ba baringa barimo n’umaze igihe apfuye.

    Abadepite bagize iyi komisiyo banenze HEC kutabasha kugaragaza icyashingiweho mu kohereza amafaranga kuri konti za BRD ndetse n’ibindi bibazo byinshi birimo gukoresha nabi ingengo y’imari hagurwa imashini zo mu biro zitigeze zikoreshwa icyo zari zigenewe, hakaza n’ikibazo cy’amafaranga yahawe bamwe mu bayobozi mu muryo budakurikije amategeko.

    Urugero hari nk’akabakaba miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000.000 Frw) HEC yohereje kuri konti ya BRD nta rutonde rw’abayagenewe ifite kandi impapuro zisobanura ibyayo bananiwe kuzigaragariza umugenzuzi w’imari ya Leta.

    Aba badepite bagaragaje ko babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ko HEC yahaye Kaminuza y’u Rwanda miliyoni 40 agenewe abanyeshuri 16 batakiga ndetse barimo n’umwe umaze igihe apfuye. Desire Gacinya ushinzwe ibya buruse muri HEC yavuze ko bagize ingorane mu guhuza imibare n’ibindi bigo bikarangira bifashishije igenekereza ry’imyaka yabanje. Gusa umugenzuzi w’imari muri Minisiteri y’Imari, Alexis Muhire, yamaganye ibi avuga ko ibigo by’amashuri aribyo bimenya amakuru ku banyeshuri babyo, abiga n’abatiga cyangwa abakiriho n’abapfuye kuburyo nta makuru nk’aya HEC yari gukenera muri BRD yahawe ayo mafaranga.

    Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje, yemeye aya makosa maze avuga ko habaye ikibazo cyo guhuza amakuru cyatewe no kubura abakozi bahagije, ariko avuga ko gahunda ihamye ari ugushyiraho sisitemu imwe ya buruse (MIS) izakusanya amakuru yose ahantu hamwe kandi bikajya bigerwaho icyarimwe n’inzego zose zifite uruhare muri iyo gahunda.

    Mu gusubiza, Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa yagize ati : “Iki kibazo gikwiye kuba ubwa nyuma kigaragaye muri raporo ya HEC kandi hagomba gutegurwa raporo isukuye umwaka utaha, kandi turashaka ko abantu babigizemo uruhare na bo babiryozwa.”

    Mu bindi bibazo by’imicungire mibi y’imari, inteko ishinga amategeko yagaragarijwe ko hari miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abayobozi mu buryo butemewe n’amategeko arimo nk’ayari agenewe amavuta y’imodoka kandi bidateganyijwe n’amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.

    Kuri iki kibazo, PAC yabwiwe ko kugeza ubu amafaranga 500.000 yakuwe mu bayobozi bagize uruhare muri aya makosa, ariko umuyobozi wa PAC yahaye igihe ntarengwa cy’ibyumweru bibiri Umuyobozi w’Ubuyobozi n’imari muri HEC, Frank Bagabo, ngo bazabe babashije gusubiza miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda asigaye.

    Abadepite basabye kandi abayobozi ba HEC gusobanura impamvu bananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakomeje kugaruka muri raporo ye kuva mu 2016.

    Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yabajije impamvu hari ubushake buke mu gukurikiza inama zatanzwe mu byifuzo by’inteko ishinga amategeko n’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta kuva 2016 kugeza muri 2019.

    Uwimanimpaye yabajije kandi asaba HEC kugira ibisobanuro itanga agira ati : “Kuki ibi bimeze bityo kandi ni ukubera iki HEC ikomeza kujenjeka, igashaka kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe ?”

    Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko iki gishobora gusubizwa neza n’uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abadepite-bumijwe-no-kuba-HEC-yarahaye-buruse-abanyeshuri-ba-baringa-barimo-n-uwapfuye