Category: Uncategorized

  • Gitifu watwaye umuturage muti ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.

    Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana.

    Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeanninne Nuwumuremyi, yavuze ko uwo muyobozi wakoze ibyo yamaze guhagarikwa mu kazi, kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi.

    Yavuze ko umuyobozi akwiriye gufasha abaturage ashinzwe kuyobora kwiteza imbere, yongeraho ko bidakwiriye ko umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kuyobora.

    Ati “Inshingano za mbere z’abayobozi ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, kubarinda no kurinda ibyabo. Ntabwo rero wafasha umuturage kwiteza imbere umuhohotera, cyangwa se umuyobora mu buryo butari bwo”.

    Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, ariko kandi bakibuka gukurikiza amabwiriza, kandi bakirinda kutumva abayobozi.

    Meya Nuwumuremyi yavuze ko Mbonyimana wahohotewe akiri kuvurirwa ku Bitari bya Ruhengeri, kandi ko amakuru afite ari uko agenda yoroherwa ugereranyije n’uko yari ameze agikora impanuka.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gitifu-watwaye-umuturage-muti-butu-y-imodoka-bikamuviramo-gukora-impanuka-yahagaritswe

  • AMAFOTO: California ikomeje kwibasirwa n' inkongi z' umuriro ukabije, abashinzwe kuzimya umuriro barabivugaho iki? #rwanda #RwOT

    Hashize ukwezi inkongi z'umuriro zibasira igice cy'uburengerazuba bwa Amerika. Ahadutse izo nkongi, abantu bashinzwe kuzimya umuriro bagaragaza umunaniro ukabije n'umuhangayiko baterwa no kuba ari bake bakanakomwa mu nkokora n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.


    Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro 19.000 barwanye no kuzimya umuriro ahantu hatandukanye ku munsi umwe habarirwa muri 27 ku itariki ya 21 Nzeri 2020 muri Leta ya California.


    Umuyobozi w'itsinda ry'abakora akazi ko kuzimya umuriro, ubifitemo uburambe bw'imyaka 20, Darrell Roberts, avuga ko batigeze bahura n'inkongi nk'izo barimo kubona ubu, akavuga ko zirimo guterwa n'ubushyuhe bw'ikirere bukabije.

    Darrel avuga ko Izi nkongi zimaze gufata ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi makumyabiri (20.000 km2) zikaba zimaze guhitana abantu basaga 30.

    Ikindi kandi ngo umubare w'abiyahura mu bakora aka kazi urimo kwiyongera, kubera kuba kure y'imiryango yabo igihe kirekire, bikabagiraho ingaruka zo guhura n'indwara y'agahinda gakabije no kwiheba.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/23/amafoto-california-ikomeje-kwibasirwa-n-inkongi-z-umuriro-ukabije-abashinzwe-kuzimya-umuriro-barabivugaho-iki/

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Robert Murray M’Cheyne #rwanda #RwOT

    Hari imvugo igira iti:”Ntabwo imyaka y’ubuzima bwawe ariyo iifite akamaro, ubuzima ubamo muri iyo myaka nibwo bugira akamaro” Iyi mvugo yibanda ku buzima bwa Robert Murray M’Cheyne wapfuye afite imyaka 29 gusa, ariko imirimo yakoze mu gihe cye yamuhesheje kuba intwari yo kwizera, yari umumisiyoneri, ndetse akaba n’umupasiteri mu itorero Presibiteriyene. Kugeza ubu, turacyamwigiraho byinshi.

    Robert M’Cheyne yavukiye Edinburgh muri Scotland Kuwa 21 Gicurasi mu 1813 yaranzwe no kwizera Kristo ku rwego rwo hejuru, Robert yize neza kandi yabaye umunyeshuuri w’intangarugero muri Kminuza ya Edinburgh. Yize ubuzima n’imibereho kandi mbere yo gukizwa, ibyo byose yabikoraga atitaye ku Mana n’ubuuzima bwo mu mwuka. Robert yapfuye ku wa 25 Werurwe 1843 afite imyaka 29.

    Ibintu byose byarahindutse mu 1831, igihe David, mukuru wa Robert yapfaga afite imyaka 27. David yabayeho afite agahinda gakabije ariko mbere yo gupfa kwe yabonye amahoro atangwa na Kristo maze atangira gusengera murumuna we.

    Igitangaza cyabaye kuri Robert ni uko yatangiye kwibaza ku buzima bwo mu mwuka ndetse atangira kujya mu rusengero aho babwiriza ijambo ry’Imana. Bidatinze yemeye Kristo nk’umwami n’umukiza ndetse asaba kujya muri Minisiteri y’itorero rya Scotland. Yatangiye amahugurwa agendanye na tewolojiya muri Edinburgh.

    Arangije amahugurwa, M’Cheyne yabaye umuyobozi wungirije mu itorero ryari hafi ya Falkirk. Mu 1836, nyuma y’igihe kitarenze umwaka, yimukiye i Dundee nk’umuyobozi w’itorero rya Mutagatifu Petero (St Peter). Byari ibintu bitoroshye kuko yari agiye mu karere gakennye cyane. Robert yahuye n’ubuzima butamworoheye kandi ashobora kuba yari asanzwe arwaye igituntu. Mubyukuri ubuzima bw’aho hantu ntabwo bwamubereye bwiza.

    Bidatinze, byagaragariye itoero rye ko ari umuyobozi udasanzwe. Mu busore bwe, M’Cheyne, yari umubwiriza ufite imbaraga, inyigisho ze zari zishingiye kuri Bibiliya, yarangwaga n”impuhwe, ndetse yavugaga neza kandi yitonze. Ni umubwirizabutumwa wagize impinduka zikomeye mugihe cye. Robert yari umuntu wari uzi Imana ku giti cye kandi akabigaragariza abantu bose.

    Yakoranye umwete nk’umupasiteri, buri gihe yasuraga ingo akigisha kuri Kristo, kandi aho bishobotse akandikira abantu inzandiko. Ubuzima bucye yari afite bwamutegekaga gufata igihe cyo kuruhuka agasenga , agasoma ibyanditswe byera no kwandika inzandiko. Ibihe nk’ibi byarushijeho kumwumvisha ko afite imyaka mike yo kubaho bituma akora umurimo we vuba.

    Biroroshye kwiyumvisha M’Cheyne nk’umugabo ukomeye. Ukuri guhari ni uko uyu musore yakundwaga cyane n’itorero rye n’inshuti ze nyinshi, harimo n’abakozi bagenzi be. Ntiyigeze arongora, ariko mbere yo gupfa yari afite umukunzi cyangwa fiyanse.

    Mu 1839 M’Cheyne yoherejwe, hamwe n’abandi bamisiyoneri batatu, muri Palesitine mu rugendo rw’amezi umunani. Mugihe M’Cheyne atari ahari , mu itorero rye habonetse gukanguka n’ububyutse bukomeye. Habayeho guhinduka kwinshi no guhembuka byimbitse ku bari basanzwe ari abakristo. Iki kirere cy’ububyutse cyakomeje mu myaka yose y’ ivugabutumwa rya M’Cheyne mu itorero ryitiriwe Mutagatifu Petero.

    Robert M’Cheyne yakoze umurimo uhambaye, yabaye umubwirizabutumwa, yanditse inyigisho zitandukanye zishingiye kuri Bibiliya, indirimbo ndetse n’ibitabo bitandukanye harimo: “A Basket of Fragments”, “Mission of Discovery”, “The Glory of the Christian Dispensation”, “The Deeper Life” n’ibindi byinshi.

    Mu 1843, afite imyaka 29 y’amavuko, bivuze ko yari akoze imyaka irindwi muri Minisiteri y’ivugabutumwa , yafashwe n’indwara ya typhus apfa kuwa 25 Werurwe 1843. Kubera impinduka zikomeye yagize mu muryango mugari, ababyeyi bemeye icyifuzo cy’abakristo cy’uko Robert ashyingurwa hafi y’itorero ryitiriwe Mutagatifu Petero muri Dundee. Yashyinguwe tariki 30 Werurwe 1843 umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitandatu.

    Urupfu ntabwo rwahagaritse impinduka M’Cheyne yagize ku muryango mugari. Mu myaka ibiri, Andrew Bonar, incuti ya bugufi ya Robert, bakoranaga muri Minisiteri y’ivugabutumwa, yasohoye igitabo yise”The Memoir and Remains of the Rev. Robert Murray M’Cheyne” bishatse kuvuga ngo “Ubwenge n’ibyasigaye by’Umushumba Robert Murray M’Cheyne”. Ibyasigaye bavugaga ni inyigisho n’inzandiko yanditse. Uku kwandika iki gitabo ni igikorwa cy’umwuka cyafashije benshi harimo n’abo muri iki gihe cyacu.

    Gusoma ibya M’Cheyne ni ugucishwa bugufi. Ni irihe banga ry’ivugabutumwa rye ridasanzwe? Urufatiro rwari ubumenyi bwe no gukunda Bibiliya. Hano M’Cheyne yahaye isi umurage w’ingenzi wo gusoma Bibiliya yose mugihe cy’umwaka umwe. Iyi gahunda umuntu wese akwiye kuyigerageza kandi birashoboka rwose.

    Nyuma y’umurimo udasanzwe wa M’Cheyne. Reka turebe ibintu bine by’ingenzi dukwiye kwigira kuri Robert M’Cheyne

    1. Robert yari umukiranutsi: Gukiranuka bishobora kuba bitavugwaho muri iyi minsi, ariko cyari ikintu cy’ingenzi kuri M’Cheyne. Yanditse agira ati:”Ikintu cy’ingenzi abantu banjye bakeneye ni ugukiranuka kwanjye” “Imana yaranyejeje ubwo yambabariraga ibyaha”. Yagira inama ababawiriza ubutumwa bwiza kurangwa no gukiranuka mu buzima bwabo bwose. Robert ntiyigeze ashaka ubuhanga mu kumenya Kristo, ahubwo yashatse kuba nka we.

    2. M’Cheyne yari umunyamasengesho: M’Cheyne yagiraga igihe kinini cyo gusenga mbere yuko akora ikintu cyose ku munsi. Kuri we gusenga ntabwo byari inshingano, ahubwo byari umunezero; yakundaga urukundo rwa Kristo. Yiyumvishaga ko arimo gusengerwa aho yagize ati:”Iyaba numvaga Kristo arimo kunsengera, sinatinya abanzi miliyoni, ariko Yesu arimo kunsengera”.

    3.M’Cheyne yari umuntu wagiraga imyumvire myiza: M’Cheyne yari afite ubushishozi bwimbitse ku Mana no ku bantu. Yari umuntu ushishoza mu kubwiriza kwe; gutahura ibyo itorero rye rikeneye, kubyumva no kubyigisha. Uurugero, yari azi neza ko akunda kwisuzuma cyane muri we, aribwo yanditse ati: “Uko wirebye ubwawe, reba kuri Kristo incuro icumi”. Ikirenze byose ariko, yari asobanukiwe ukuri kw’ijuru, cyane cyane ko urupfu rwegereje n’ikizakurikiraho nyuma. Niho yanditse agira ati: “Baho ubuziraherezo, hasigaye iminsi mike kandi urugendo rwacu rurarangiye”.

    4. M’Cheyne yari umuntu wagiraga ubwitange: Mubyo yakoze byose yagaragaje ubwitange budasanzwe kandi yaranditse ati: “Sinigeze mbyuka mu gitondo ntatekereje uburyo nshobora kuzana abantu benshi kuri Kristo”.

    Muri macye Robert Murray M’Cheyne yari umuntu utangaje. Mubyukuri ntiyigeze abwiriza Kristo, ahubwo yerekanaga Kristo bivuze ko yitwaraga nka Kristo bigatuma benshi bahinduka bakakira Yesu nk’umwani n’umukiza w’ubugingo bwabo.

    Source: www.wikiwand.com, canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Robert-Murray-M-Cheyne.html

  • California ikomeje kwibasirwa n’inkongi z’umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro 19.000 barwanye no kuzimya umuriro ahantu hatandukanye ku munsi umwe habarirwa muri 27 ku itariki ya 21 Nzeri 2020 muri Leta ya California.

    Umuyobozi w’itsinda ry’abakora akazi ko kuzimya umuriro, ubifitemo uburambe bw’imyaka 20, Darrell Roberts, avuga ko batigeze bahura n’inkongi nk’izo barimo kubona ubu, akavuga ko zirimo guterwa n’ubushyuhe bw’ikirere bukabije.

    Darrel avuga ko Izi nkongi zimaze gufata ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi makumyabiri (20.000 km2) zikaba zimaze guhitana abantu basaga 30.

    Ikindi kandi ngo umubare w’abiyahura mu bakora aka kazi urimo kwiyongera, kubera kuba kure y’imiryango yabo igihe kirekire, bikabagiraho ingaruka zo guhura n’indwara y’agahinda gakabije no kwiheba.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/california-ikomeje-kwibasirwa-n-inkongi-z-umuriro

  • Amagambo ya Sadate nyuma yo kweguzwa yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko RGB ihagaritse uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uyu mugabo yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe avuga ko atabashije gusoza ibyo yatangiye ariko impinduka zari zikwiye, ni ibintu bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimiye abandi baramugaya.

    Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ni bwo RGB nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

    Abanyijije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yazeye abakunzi b’iyi kipe ashimira abo babanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga ngo ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye.

    Yakomeje avuga ko atabashije kugeza Rayon Sports aho yashakaga kuyigeza ameze nka Moise utarabashije kugeza Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano akakirebesha amaso gusa.

    Yagize ati' 'Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo, ntabwo byoroshye ariko byari bikwiriye.'

    'Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. Moïse (Musa) yambukije aba Israël Inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. Buri munsi Rayon Sports.'

    Ubu butumwa ntabwo bwakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports aho bamwe bamushimiye ko yatumye hagaragara ikibazo kiri muri Rayon Sports kikaba kigiye gukemuka, ni mu gihe abandi bamunenze cyane.

    RAYON SPORTS KU MUTIMA pic.twitter.com/FrOH3LULcf

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 22, 2020

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-ya-sadate-nyuma-yo-kweguzwa-yateje-impaka-ku-mbuga-nkoranyambaga