
Category: Uncategorized
-
Kamonyi: Igihembwe cy'Ihinga mu gishanga cya Ruboroga, gitangiranye ubwishingizi bwa Hegitali 110 #rwanda #RwOT
Abahinzi ba Koperative Indatwa za Kamonyi bahinga mu gishanga cya Ruboroga, kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'izindi nzego batangije igihembwe cy'ihinga A. kuri Hegitari 130 z'iki gishanga, Hegitari 110 zatangiranye ubwishingizi bwa goboka umuhinzi igihe ibikorwa bye bihuye n'ibibazo.
Abahinzi bibumbiye muri iyi Koperative' Indatwa za Kamonyi', bishimira kuba batangiye igihembwe cy'ihinga A bashinganishije imyaka yabo. Bavuga ko ari ikimenyetso na gihamya ko nta gihombo mu byabo kabone n'ubwo bahura n'ibiza.
Kuba batangiye ihinga hakiri kare, bavuga ko byatewe nuko babwiwe ko muri iki gihembwe imvura ishobora kuzaba nkeya. Bahimira kandi kuba ubuyobozi bw'akarere ndetse n'abandi bafatanyabikorwa baje kubafasha gutangiza iki gihembwe.

Tuyisenge Ernest, Umuyobozi wa Koperetive Indatwa za kamonyi avuga ko guhinga bafite ubwishingizi biha umuhinzi kumva atekanye kuko mu bihe byashize ngo hari ubwo bagiye bahinga bagahura n'ibiza, imyaka ikangirika yaba inyungu bari biteze, byaba se ayo bashoye, bakabura byose. Ashishikariza amakoperative n'abahinzi muri rusange gufata ubwishingizi bw'ibyo bakora kuko bitanga umutuzo n'umutekano.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka kamonyi, asaba abahinzi ko nubwo bafashe ubwishingizi, ariko banagomba kwita ku kubungabunga iki Gishanga cya Ruboroga, baharanira gufata amazi amanuka mu misozi igikikije ndetse n'ava ku nzu, yose agira uruhare mu kucyangiza mu gihe cy'imvura nyinshi.

Meya Tuyizere. Meya Tuyizere, avuga ko icyo umuturage yigiriyemo uruhare kukirinda bimworohera kurusha kuba yahawe ibikorwa birangiye. Asaba buri wese kumva neza inshingano z'ibyo asabwa mu kubyaza iki gishanga umusaruro no kubaka iterambere rirambye.
Kayumba John, umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Muhanga ishinzwe uturere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango, avuga ko ubu buri muhinzi wafashe ubwishingizi mu gishanga cya Ruboroga nta mpungenge afite kuko nubwo ngo haba Ibiza ubwishingizi buzamugoboka. Avuga kandi ko nka RAB batanze abashinzwe ubuhinzi ( ba Agoronome) bo gufasha abahinzi umunsi ku wundi, bityo ikibazo cyose bagira bakaba bafatanya kugikemura.

Igishanga cya Ruboroga gihuza imirenge ya Rugalika, Nyamiyaga na Mugina. Muri iki gihembwe cy'ihinga A hahinzwe ibigori, mu gihe bari basaruyemo ibitunguru. Abahinzi bafashijwe n'abafatanyabikorwa bahawe ifumbire ndetse n'imbuto ku buntu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
USA: Ngoga Emile winjijwe mu muziki na Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Wirira’ – VIDEO #rwanda #RwOT
Emile Ngoga ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan wakundishijwe umuziki na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Wirira’ yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyabaye ku nshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye.
Ngoga Emile ni umugabo wubatse ufite umugore umwe, akaba asengera muri Nazareen church. Kuri ubu ari kubarizwa muri Amerika, ariko mu rugo iwabo ni mu mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ku bijyanye n’amashuri ye, yize Math-Physic mu mashuri yisumbuye mu gihe muri Kaminuza yize ‘Civil Engineering’. Ubu ari gushaka na Masters mu bijyanye no gutunganya imihanda. Iyo yivuga, anakubwira ko ari umuvandimwe wa Bosco Nshuti kubera amateka akomeye bafitanye.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Ngoga Emile yadutangarije ko Bosco Nshuti amufata nk’umuvandimwe we by’akarusho akaba ari we wamwinjije mu muziki. Ati “Bosco Nshuti navuga ko ari umuvandimwe wanjye kuko twabanye hafi ubuzima bwose kuko ni wa muntu wazaga mu rugo atitaye kuba mpari cyangwa ntahari, ni uko nanjye najyaga iwabo gutyo ntitaye kuba ahari. Ikindi navuga ko ari we wamfashe akaboko ubwo twigaga muri ‘High school’ Remera-Rukoma akanyinjiza muri Worship team mu 2010 dukomerezaho gutyo”.
Kuri ubu Ngoga Emile yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri ‘Wirira’, ikaba ije ikurikira iyo yahereyeho yitwa ‘Ndemeye’. Asobanura uko yagize igitekerezo cyo kuyandika, yagize ati “indirimbo nakoze ni iya kabiri nyuma y’iyo nakoze yitwa ‘Ndemeye’ nayo iri kuri YouTube channel yanjye. Iyi ndirimbo nakoze ikaba iri based kuri True story (inkuru mpampo) y’ubuzima bw’inshuti yanjye twiganye muri secondaire i Nyanza aho twatahaga muri vacance we akanga gutaha bitewe n’uko iwabo ntabyo kurya yari bujye asangayo;
Bityo akishimira kuba ku ishuri bitewe n’uko ataburara cyangwa se ngo abwirirwe. Mbese ubuzima bwe bwari agahinda gusa. Ariko kuri ubu hamwe n’imbaraga yagiye ashyiramo z’amasomo ndetse n’imbaraga z’Imana, ubu ni umuntu rwose umeze neza wahinduriwe ubuzima kuko yagenderaga ku cyanditswe kivuga ngo ‘Nzi ibyo nibwira nzabagirira ni ibyiza si ibibi’ (Yeremiya 29:11)”.
Ngoga Emile yatangaje ko impamvu yinjiye mu muziki ari ukubera umuhamagaro w’Imana, ati “Icyambere ninjiye mu muziki kubera ko ari bwo buryo nahamagawemo bwo gukorera Imana ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Icya kabiri kuririmba ni ibintu natangiye navuga ndi muto cyane bituma mbikunda kurushaho”.

Ku bijyanye n’urwego yifuza kugeraho mu muziki ndetse n’iturufu izabimufashamo, Emile Ngoga yabwiye InyaRwanda.com ati “Mu by’ukuri mu muziki wanjye ngiye nkora indirimbo imwe ikagira icyo ihindura ku muntu umwe wenyine byanezeza kurushaho rero babaye babiri byaba ari akarusho cyane. Ariko umwe kuri njye rwose yaba ari intera ishimishije kuko ubuzima bw’umwe buruta kure cyane ibyo dutanga kugira ngo indirimbo ijye hanze. Iturufu nkoresha nta yindi ni imwe ‘Gusenga rwose ni ryo banga kandi ni zo mbaraga z’abaramyi’.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘WIRIRA’ YA EMILE NGOGA
Source: Inyarwanda.com
Source : https://agakiza.org/USA-Ngoga-Emile-winjijwe-mu-muziki-na-Bosco-Nshuti-yashyize-hanze-indirimbo.html
-
Ibyiyumviro bya Ngando Omar nyuma kuba agiye gukinira amakipe 3 akomeye mu Rwanda #rwanda #RwOT
Myugariro mushya wa Kiyovu Sports, Ngando Omar avuga ko ari intambwe yateye yo gukinira iyi kipe nyuma yo gutandukana na AS Kigali na APR FC.
Ngando Omar ni myugariro w’umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka APR FC na AS Kigali, ubu akaba yaramaze gusinya imyaka 2 muri Kiyovu Sports.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Ngando Omar yavuze ko gutandukana na APR FC na AS Kigali akerekeza muri Kiyovu Sports ari byiza kuri we bigaragaza ko hari urwego arimo kugumaho kuko aya makipe yose ari amakipe akomeye mu Rwanda.
Yagize ati'kuri njyewe navuga ngo ni intambwe nateye mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nakinnye muri APR FC ariko sinavuga ko byagenze neza kuko igihe kinini nakimaze ku ntebe y’abasimbura. AS Kigali nayigiyemo ndakora cyane ariko sinageze ku rwego nashakaga, muri Kiyovu Sports ndizera neza ko ngiye gukora ibindi bintu ntakoze muri AS Kigali na APR FC, ni yo ntego yanjye. Ni ishema kuri njye gukinira ayo makipe yose kuko ni amakipe ari ku rwego rwo hejuru.'
Ngando Omar yinjiye muri APR FC muri 2016 avuye muri Atletico Olympic Bujumbura, ayikinira umwaka 1 ahita yerekeza muri AS Kigali yatandukanye na yo muri 2019 ahita ajya muri Oman mu ikipe ya Al Bashaer SC ubu akaba yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports.
Ngando Omar n’ubwo ari umunyarwanda akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, ahamya ko ari ishema gukinira amakipe 3 akomeye mu Rwanda



