Category: Uncategorized

  • Umulisa witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umusore bamaze imyaka 11 baziranye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umulisa Mary Rose witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urukundo na Mugabo Fabrice bamaze imyaka 11 baziranye.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko ntiyarenga ijonjora.

    Mu mafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza Fabrice arimo amwambika impeta undi na we akemera.

    Umulisa yagize ati“Naguhisemo ngo umbere umugabo, nzagufata ngukomeze guhera kuri uyu wa 25 Nzeri 2020. Byaba mu byiza, mu bibi, mu bukire, mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, ngusezeranyije urukundo no kukwitaho kugeza ku rupfu nkuko itegeko ry’Imana ribivuga. Imbere y’Imana ngize iri sezerano.'

    Mugabo Fabrice yashyize amafoto kuri Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati“yavuze ngo yego”

    Uretse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Umulisa Rose Mary yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019.

    Umulisa yavuze ngo yego

    Byari ibyishimo

    Fabrice na Umulisa biyemeje gushyira urukundo rwabo ku yindi ntera

    Bamaze imyaka 11 baziranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umulisa-witabiriye-miss-rwanda-yambitswe-impeta-n-umusore-bamaze-imyaka-11-baziranye-amafoto

  • Umupolisi i London yishwe arashwe n'umugabo wasakwaga #rwanda #RwOT

    Umupolisi yishwe arashwe ku kigo gifungirwamo abantu cyo mu gace ka Croydon kari mu majyepfo y'umurwa mukuru London mu Bwongereza. Uwo mupolisi w'umugabo w'ipeti rya 'sergent' (sergeant) yarashwe mu gatuza ubwo umugabo, wari watawe muri yombi, yasohoraga imbunda arimo gusakwa.

    BBC yabwiwe ko uwo mugabo ucyekwa yari yazanywe aho hafungirwa abantu atwawe mu modoka ya polisi, kurasa bikaba byabaye ubwo yari arimo kubazwa kuri Covid-19.
    Uwo mugabo ucyekwaho kwica uwo mupolisi bivugwa ko yahise yirasa, ariko ntiyapfa. Ararembye bikomeye aho ari mu bitaro avurwa ibikomere by'amasasu.

    Uwo mupolisi, utatangajwe izina, yahawe ubutabazi bwihuse aho byabereye mu ijoro ryacyeye, ariko aza gupfira mu bitaro.

    Minisitiri w'intebe Boris Johnson yagize ati: 'Turimo umwenda munini abashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo tugire umutekano'.

    Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: 'Nifatanyije cyane n'umuryango, inshuti n'abakoranaga n'umupolisi wiciwe i Croydon mu ijoro ryacyeye'.
    Ucyekwaho kumwica yatawe muri yombi.

    Byemezwa ko uwo mupolisi yaburaga ibyumweru bicye ngo ajye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Nta mbunda za polisi zabonetse aho hantu byabereye hafi ku isaha ya saa munani na 15 ku isaha yo muri iki gihe mu Bwongereza, ni ukuvuga hafi saa cyenda na 15 z'ijoro ryacyeye mu Rwanda no mu Burundi.
    Polisi y'Ubwongereza yavuze ko umuryango w'uwo mupolisi uri kwihanganishwa n'itsinda ribishinzwe rya polisi.

    Uyu mupolisi wishwe arasiwe i Croydon abaye uwa 17 muri polisi y'Ubwongereza wishwe arashwe kuva intambara ya kabiri y'isi yarangira, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Dominic Casciani.

    Kuva mu ntangiriro y'ikinyejana cya 20, abapolisi 73 ni bo bishwe barashwe n'abagizi ba nabi mu Bwongereza, hatabariwemo abo muri Ireland y'amajyaruguru, nkuko uyu munyamakuru akomeza abivuga.

    Nyinshi muri izo mpfu nkuko BBC ikomeza ibitangaza, izirenga 50 zabaye kuva mu mwaka wa 1945. Ubusanzwe abapolisi bo mu Bwongereza nta mbunda bitwaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umupolisi-i-london-yishwe-arashwe-numugabo-wasakwaga/

  • Abanyonzi bemerewe gukora mu duce bari bemerewe gukoreramo, Amashuri agiye gutangira, ingendo zakomorewe, amasaha yo gutaha yahindutse #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yatangaje ko ibikorwa bitandukanye byari byarafunzwe na Covid-19 , byongeye gufungurirwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid_19.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye yemeje ko, abanyonzi bemerewe gukora mu duce bari bemerewe gukoreramo.  Barasabwa kubahiriza amabwiriza y'Inzego z'ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casques) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka

    Itangazo ry'Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri rivuga ko Amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba,ingendo zihuza umujyi wa Kigali n'intara na Rusizi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemewe.Amasaha y'ingendo yakomorewe yongerwaho isaha ava saa Tatu ashyirwa saa Yine z'Ijoro.

    Iri tangazo ryagize riti 'Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y'uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y'Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.''

    Dore muri rusange ibyemezo byafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020




    Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/abanyonzi-bemerewe-gukora-mu-duce-bari-bemerewe-gukoreramo-amashuri-agiye-gutangira-ingendo-zakomorewe-amasaha-yo-gutaha-yahindutse/

  • Col Joseph Rutabana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Frank Mugambage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Rutabana
    Ambasaderi Joseph Rutabana

    Mu bashyizwe mu myanya harimo Col Joseph Rutabana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage.

    Col Joseph Rutabana yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel. Asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda (kuva muri Nyakanga 2009).

    Ambasaderi Frank Mugambage
    Ambasaderi Frank Mugambage

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu, harimo Mironko Fidelis wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya.

    Kanda HANO urebe abashyizwe mu myanya bose, ndetse n’ibyemezo byose by’iyi nama y’Abaminisitiri.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/col-joseph-rutabana-yagizwe-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-uganda-asimbuye-gen-frank-mugambage

  • Abakinnyi bakomeye b' ikipe ya Arsenal bise amazina abana b' ingagi #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa kane , tariki ya 24 Nzeri 2020, nibwo habaye umuhango wo kwita izina abana 24 b' ingagi cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya coronavirus, witabiriwe n'abakinnyi 3 b'ikipe ya Arsenal

    Abo ni Hector Bellerin wise umwana w'ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w'ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w'ingagi MYUGARIRO.

    Umwana w'ingagi wavutse muri iki gihe cya Coronavirus umwe mu bazirinda yamwise 'Amabwiriza', avuga ko abazisura n'abantu muri rusange bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Abakurikirana ubuzima bw'ingagi bakanazirinda, abaherekeza abakerarugendo, n'abazivura ni bamwe mu bahaye amazina abana 24 b'ingagi bo mu miryango 12 nk'uko byatangajwe biri kuba.

    Abo bana b'ingagi bavutse hagati y'ukwezi kwa gatanu umwaka ushize n'ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Icyenda muri bo ni igitsina gore naho 15 ni igitsina gabo.

    Urutonde rw'amazina yiswe abana 24 b'ingagi:

    _Amabwiriza — yavutse muri iki gihe cya coronavirus

    _ Nyiramajyambere — yavutse mu kwezi kwa kabiri, yaryiswe na Pélagie Mutuyimana ukurikirana imiryango y'ingangi

    _ Amarembo 

    _ Nkomezamihigo — yavutse mu kwa gatandatu uyu mwaka

    _ Kazeneza — ni imfura mu muryango mushya w'ingagi umaze umwaka umwe

    _ Uwacu 

    _ Umuyobozi — yiswe atyo mu kuzirikana umuhate w'abayobora u Rwanda mu kurinda ingagi

    _ Umuganga — yaryiswe na Dr Antoine Mudakikwa wahoze ari umuganga w'ingagi

    _ Impinduka — yahawe iryo zina kuko umuryango ivukamo wavuye mu ngagi zitamenyereye abantu ukinjira mu ngagi zisurwa n'abantu, ukamenyera vuba

    _ Murengezi

    _ Duhuze

    _ Cyororoka

    _ Igitego

    _ Indiri

    _ Ubushobozi

    _ Ihogoza

    _ Umusanzu

    _ Nkerabigwi

    _ Myugariro

    _ Isezerano

    _ Iriza

    _ Ikamba

    _ Izabukuru

    _ Ishya

    Kuva mu 2005, ingagi zirenga 300 zimaze guhabwa amazina, igikorwa bavuga ko kigamije gukurikirana ubuzima bwazo no kuzirinda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/abakinnyi-bakomeye-b-ikipe-ya-arsenal-bise-amazina-abana-b-ingagi/

  • Ubuhanga budasanzwe bw’abavandimwe batatu bihebeye umuziki w’umwimerere #rwanda #RwOT

    Isonga Family ni itsinda rigizwe n’abakobwa batatu bavukana bihebeye umuziki wa Gakondo. Aba bakobwa baririmba mu bukwe ndetse no mubindi birori bitandukanye, mu majwi yabo y’umwimerere bakoresha akenshi batanitabaje ibicurangisho. Intego zihambaye bihaye nizo zatumye biyita iri zina risobanura ko bifuza guhora ku isonga.

    Mu kiganiro bagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zihariye mu muziki, aba bakobwa batangaje ko impano yabo bayikomora kuri se.

    Urebye uburyo baririmba bajyanisha ukareba n’uko basa ndetse bakanagaragara nk’abari mu kigero kimwe, ushobora kwibeshya ko ari impanga ariko siko bimeze kuko umukuru ari uwitwa Sarah, agakurikirwa na Liliane naho Clarisse akaba umuto muri bo.

    Aba bakobwa bagize Isonga Family, ni bamwe mu baririmbyi bagaragaza impano ishobora kuzaba urwibutso rw’abahanzikazi nyarwanda bakunzwe cyane nka Kamaliza, Cecile Kayirebwa, Florida n’abandi.

    IREBERE VIDEO UKO BARIRIMBA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ubuhanga-budasanzwe-bw-abavandimwe-batatu-bihebeye-umuziki-w-umwimerere

  • Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’izijya i Rusizi zongeye gusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu Karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma y’uko izo ngendo zari zemerewe imbere gusa muri Rusizi.

    Nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo, ariko bubahiriza gahunda bahabwa n’inzego z’ubuzima.

    Abatwara amagare ariko basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (Casque) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaturuka ku mpanuka.

    Mu rwego rwo gukomeza koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi, inama y’abaminisitiri yongeye kuzamura isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo igera saa yine za nijoro ivuye kuri saa tatu.

    Amabwiriza mashya arahita atangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’atavuguruwe akomeze kubahirizwa mu gihe Abanyarwanda basabwa gukomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, izi ngamba zashyizweho zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubugenzuzi.

    Kanda HANO usome imyanzuro yose y’iyi nama y’Abaminisitiri.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingendo-zihuza-intara-n-umujyi-wa-kigali-n-izijya-i-rusizi-zongeye-gusubukurwa

  • Impaka mu bujurire bwa Paul Rusesabagina uburana ahanaka ubwenegihugu bw’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wageze ku rukiko yambaye umwenda w’impuzankano y’imfungwa, akurikiranweho ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, we n’abunganizi be bagarutse ku nzitizi z’iburabubasha ry’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kuko avuga ko atabarizwa mu ifasi yarwo.

    Rusesabagina ushinjwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga, yanavuze ko kuba bamwitirira ibya MRCD kandi yari ashinzwe diplomasi atabazwa ibyari bishinzwe andi mashyaka.

    Abunganizi bakomeje babwira urukiko ko umukiriya wabo uko akekwaho ibyaha bidateganyijwe n’amategeko kuko ngo itegeko ryashingiweho ari irya tariki 30 Kanama 2018 kandi hari ibyaha bamukekaho byakozwe tariki 19 Kamena 2018, mbere y’uko itegeko ryashingiweho rijyaho.

    Ku bijyanye n’ubwenegihugu, Rusesabagina n’abunganizi be bavuze ko nta bwenegihugu yari afite kuva mu 1996. Yasobanuye ko akigera mu Bubiligi ibyangombwa bye byose byafatiriwe, ahinduka impunzi yitabwaho na Loni nyuma u Bubiligi buza kumufata nk’umwana wabwo (adoption).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Impaka-mu-bujurire-bwa-Paul-Rusesabagina-uburana-ahanaka-ubwenegihugu-bw-u-Rwanda

  • Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson mu biganiro by’ibanga na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria uheruka gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports, Babuwa Samson ari mu biganiro na Rayon Sports mu ibanga rikomeye.

    Uyu rutahizamu wabaye uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi umwaka ushize wa 2019-2020 ubwo yakiniraga Sunrise FC, yatsinze ibitego 19, muri Gicurasi 2020 yahise asinyira ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

    Mbere yo gusinyira Kiyovu Sports, uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko bigoranye ko yayerekezamo kuko yamuhaga amafaranga make aho byavugwaga ko ubuyobozi bwari bufite ikipe bwamuhaga miliyoni 8 ngo asinye imyaka 2.

    Icyo gihe yagize ati“Rayon Sports biragoranye, twaravuganye ariko amafaranga bampaga ni make cyane, biragoranye ntabwo nayemera.'

    Nyuma ni bwo yasinyiye Kiyovu Sports imwishyura miliyoni 8 ku mwaka umwe, ariko ashyiramo ingingo y’uko hagize ikipe imwifuza yakwishyura miliyoni 10 bakamurekura akagenda.

    Nyuma y’uko komite ya Rayon Sports yananiwe kugura Babuwa yegujwe, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yahise itangira ibiganiro na Rayon Sports mu buryo bw’ibanga ndetse ko yiteguye kwishyura ibikubiye mu masezerano ye(release clause ya miliyoni 10).

    Umwe mu nshuti za Babuwa yabwiye ISIMBI ko mu gihe Babuwa yaba ashaka gutandukana na Kiyovu Sports nta mahitamo iyi kipe yaba ifite.

    Yagize ati“none nyuma y’igenda rya Sadate mwari mwiteze iki? Kariya ni akazi kamutunze n’umuryango we, Rayon imuhaye ibyo akeneye we yiteguye kubasinyira. Mu gihe Babuwa yaba ashaka kugenda nta mahitamo Kiyovu Sports yaba ifite, kuko amasezerano ye arasobanutse.”

    Rayon Sports irifuza uyu rutahizamu mu buryo bushoboka bwose, kuko ni umwe mu bakinnyi bayigoye mu mwaka ushize w’imikino aho mu bitego 4 Sunrise FC yatsinze Rayon Sports umwaka ushize uyu rutahizamu yatsinzemo 2(kimwe mu mukino ubanza, ikindi mu mukino wo kwishyura.)

    Samson Babuwa ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports

    Mu mukino ubanza Sunrise vs Rayon Sports i Nyagatare, Babuwa yatsinze Rayon Sports igitego muri 2-1 iyi kipe yatsinze Rayon

    Mu mukino wo kwishyura, mu bitego 2-0 Sunrise FC yatsinze Rayon Sports, Babuwa Samson yatsinzemo igitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-kiyovu-sports-babuwa-samson-mu-biganiro-by-ibanga-na-rayon-sports