Category: Uncategorized
-
Minisitiri Ngamije yakebuye abanyonzi bambara ingofero z’abafundi #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakebuye abantu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, bamaze iminsi bagaragara bambaye ingofero zagenewe kurinda abafundi impanuka igihe bari mu kazi aho kwambara izagenewe abatwara amagare. -
Gusohora igice gishya cya filime yamamaye nka James Bond byongeye kwigizwa inyuma #rwanda #RwOT
Nyuma yaho mu minsi ishize byari byatangajwe ko igice gishya cya filimi yamamaye nka ‘James Bond’ cyiswe “No Time to die” cyagombaga kujya hanze muri Mata 2020, ariko bikaza kwigizwa inyuma kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka ku itariki ya 11; na none byongeye kwigizwa inyuma kugeza umwaka utaha. -
Ushinzwe gutwaza Trump inyandiko nawe yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Umwe mu bantu ba hafi ba Donald Trump, nawe yanduye Coronavirus, yiyongera ku bandi bantu bakomeye muri White House bamaze kwibasirwa n’iki cyorezo nyuma y’umukuru w’igihugu n’umugore we. -
Umubyeyi wa Koffi Olomode yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Inkuru y’urupfu rwa Aminata Angelique Muyonge yamenyekaniye kuri facebook, aho umuhungu we Koffi Olomide yashyize amashusho ari kurira avuga agahinda afite.
Ati “Kuri wowe ni indabo kuri twe ni amarira, kuri uyu wa 3 Ukwakira Imana yemeye ko ujya gusanga data kandi ndabishimira Imana, ndagukumda cyane. Uruhukire mu mahoro”.
Impamvu y’urupfu rwe ntabwo yamenyekanye. Nyina apfuye nyuma y’imyaka ine se Charles Agbepa apfuye.

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomide, yavutse kuwa 13 Nyakanga 1956, ku myaka 64 ni umwe mu baririmbyi bamenyakanishike injyana ya Rhumba na Ndombolo zo muri Kongo mu ruhando mpuzamahanga, mu ndirimbo nka Effrakata, Loi, Papa mobimba n’izindi.

source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umubyeyi-wa-koffi-olomode-yitabye-imana
-
Kwagura igice cya SEZ cyahariwe inganda i Masoko bigeze he? #rwanda #RwOT
Kwagura igice cyahariwe inganda i Masoko bigeze he?Source : https://www.rba.co.rw/post/Kwagura-igice-cyahariwe-inganda-i-Masoko-bigeze-he
-
Hashize iminsi 14 nta bwandu bushya bwa COVID-19 bugaragara i Rusizi #rwanda #RwOT
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu duce twibasiwe na COVID-19 guhera muri Gicurasi aho hagiye hagaragara imibare myinshi y'abanduye kurenza mu utundi, gusa ubu hashize iminsi 14 nta murwayi mushya uhaboneka. -
Rayon Sports ikeneye miliyoni 110 Frw, igiye gusezerera abakinnyi 12, igure abandi bane bavuye hanze #rwanda #RwOT
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni 110 Frw mbere yo gutangira umwaka mushya w’imikino, aho igice cy’aya mafaranga kizagurwamo abakinnyi bane bakomeye bavuye hanze y’u Rwanda. -
Hashize iminsi 14 nta bwandu bushya bwa COVID-19 bugaragara i Rusizi #rwanda #RwOT
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu duce twibasiwe na COVID-19 guhera muri Gicurasi aho hagiye hagaragara imibare myinshi y’abanduye kurenza mu utundi, gusa ubu hashize iminsi 14 nta murwayi mushya uhaboneka. -
Umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye guhabwa abikorera #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye gushyirwa mu maboko y’abikorera mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo hubakwa ibikurura abasura utu duce. -
EAC yiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byahisemo gushyigikira mugenzi wabo ukomoka muri Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO.