Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwamurikiye ingabo z’akarere abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zamurikiye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), abarwanyi 19 ba RED Tabara, bafatiwe mu Rwanda ku wa 29 Nzeri, mu ishyamba rya Nyungwe.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamurikiye-ingabo-z-akarere-abarwanyi-19-ba-red-tabara-bafatiwe-muri

  • Abarenga 900 bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kuva mu 2009 #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2009, ubwo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangiraga inshingano zo gusuzuma no kwemera cyangwa kwanga ubusabe bw’abanyamahanga basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, rumaze gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku banyamahanga bagera kuri 935.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-900-bamaze-guhabwa-ubwenegihugu-bw-u-rwanda-kuva-mu-2009

  • Korali ya ADEPR NAMUR mu Bubiligi yasohoye indirimbo yise 'YEGO' #rwanda #RwOT

    Korali ya ADEPR NAMUR ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu Bubiligi yasohoye inshya yise ''Yego” yubakiye ku butumwa butanga icyizere.

    Iyi korali imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, ifite umuvuduko mu ivugabutumwa kandi yiyemeje gukora ibikorwa bitandukanye bifasha abantu kwiyubaka kubaka n’ibihugu byabo.

    Ni intego izagerwaho binyuze mu guhindura abantu mu nzira nziza z’agakiza kuko aribyo bizabafasha guhindura neza aho batuye n’aho bakorera.

    Umuyobozi ureberera Inyungu za Korali ADEPR Namur, Ndayisenga Jean Pierre, yavuze ko indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bw’icyizere ku bahagaritse imitima.

    Ati 'Kuko imigambi myiza Imana ifite ku bantu bayo nta muntu wayirogoya. Ibi byagombye gutuma abantu bakorana inshingano zabo icyizere ntibacike intege.”

    'Yego' ni indirimbo yagiye hanze nyuma y’amezi ane, Korali ADEPR Namur ishyize hanze indirimbo yayo yise 'Mu Bwihisho.'

    Ni indirimbo yubakiye ku magambo aboneka muri Bibiliya mu Gitabo cya Zaburi ya 91, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza kandi inavuga uko Uwiteka arinda abantu be akabahisha bakaba amahoro.

    ''Mu bwihisho” yakiriwe neza ndetse abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana babwira korali kongera umubare w’ibihangano nk’ibyo by’umwimerere.

    Korali ADEPR Namur usibye ivugabutumwa ikora, inafite intego yo gushyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha ngo abafashijwe bazafashe n’abandi.

    Mu gusobanura ibyo bikorwa, iyi korali igaragaza ko ishaka gutanga umusanzu wayo wo kubakira sosiyete ku nkingi yo kwizera Imana.

    Ndayisenga yashimiye itorero rya ADEPR NAMUR ku nkunga ikomeye yaryo, abakirisitu bitanze, inshuti z’itorero n’iza korali zahuje imbaraga ngo indirimbo isohoke mu buryo butomoye.

    'Yego' yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Aaron Nitunga mu gihe amashusho yakozwe na Weya Media iyoborwa na Sebahire Séverin Sunday.

    Korali ya ADEPR NAMUR iri kuzuza imyaka ibiri itangiye ivugabutumwa, yijeje abakunzi bayo ko izakomeza kubagezaho ibihangano bihembura abakunzi b’umusaraba.

    Itorero rya ADEPR, Ishami ryo ku Mugabane w’i Burayi ibarizwamo ryatangiye ku wa 23 Ukuboza 2016 ritangirira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    ‘Yego'( Video) Korali ADEPR NAMUR MU Bubiligi

    Source: Igihe

    Daniel@Agakiza

    Source : https://agakiza.org/Korali-ya-ADEPR-NAMUR-mu-Bubiligi-yasohoye-indirimbo-yise-YEGO.html

  • Ubwoba bwinshi! Ku barimu bagiye gukora ikizamini, Ese abazatsindwa ntibazahita birukanwa ku kazi, Iryavuzwe riratashye! #rwanda #RwOT

    Hamaze gushyirwa hanze ingengabihe y'uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye n'ay'inderabarezi bakora ikizamini cy'Icyongereza. Ni nyuma y'imyaka ibiri Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB, gitangaje ko kiri kureba uburyo iki kizamini cyakorwa hagamijwe kuzamura ireme ry'uburezi.

    Muri Nyakanga mu 2018 ubwo yatangizaga amahugurwa y'abarimu bazahugura abandi ku ikoranabuhanga n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ireme ry'uburezi rihera mu barimu ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y'ibizamini.

    Yagize ati:'Iyo bavuze ireme ry'uburezi duhera ku barimu, kuko ntitwarigeraho natwe tugicumbagira. Ubu abo tugomba gukomezanya ni abagaragaza ubwemarare mu kazi kabo, bihugura, bakora ubushakashatsi n'ibindi bibafasha kunoza akazi neza'.

    Yunzemo ati: 'Ubu mu burezi umuryango wo kwinjira urafunganye, ariko uwo gusohoka ni mugari, yaba abinjira mu kazi n'abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy'ikoranabuhanga n'Icyongereza. Abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye. Ibi ni byo bizadufasha kugera kuri rya reme ry'uburezi u Rwanda rwifuza'.

    Nyuma y'imyaka ibiri ibi bivuzwe, mu butumwa REB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 4 Ukwakira 2020, yamenyesheje abarimu bose bireba ko bagomba gukora ikizamini, inaboneraho gutangaza ingengabihe y'uburyo kizakorwa. Ati:

    'REB iramenyesha abarimu n'abayobozi b'amashuri bose ko buri wese agomba kwitabira ikizamini cy'ururimi rw'Icyongereza cyabateguriwe ku ngengabihe bamenyeshejwe hatitawe kumahugurwa cyangwa ibizamini by'icyongereza umuntu yaba yarakoze mu bihe byashize'.

    Ingengabihe yashyizwe hanze na REB igaragaza ko ku ikubitiro iki kizamini kizahera ku barimu bo mu Mujyi wa Kigali aho bazakora hagati ya tariki 6 n'iya 8 Nzeri 2020, abo mu Ntara y'Amajyepfo bakagikora hagati yo ku wa 19 na 21 Ukwakira; mu Ntara y'Uburengerazuba bakazakora hagati yo ku wa 2 no ku wa 4 Ugushyingo mu gihe abo mu Ntara y'Amajyaruguru bazagikora hagati yo ku wa 16 no ku wa 18 Ugushyingo 2020.

    Abazaheruka ni abo mu Ntara y'Uburasirazuba bazagikora kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 2 Ukuboza 2020.

    Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ibi bizamini bigamije gusuzuma ubumenyi bw'abarimu no kubafasha.

    Yagize ati:'Ibi bizadufasha n'abarimu ku giti cyabo kumenya uko dufatanya mu kuzamura ubumenyi bwabo mu Cyongereza […]'

    Ibi bijya gusa neza nibyo yari yatangaje muri Mutarama, aho yagize ati:

    'Ururimi rw'Icyongereza nirwo rutangwamo amasomo igihe umuntu yigisha, ni ingenzi kumenya ikigero cy'ubumenyi abarimu bacu bafite, ibi bizamini biri ku rwego mpuzamahanga, tuzabasha kumenya urwego abarimu bacu bariho binyuze muri ibi bizamini'.

    Ibi bizamini biteganyijwe ko bizakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, bikagaruka ku masomo atandukanye arimo ajyanye n'ikibonezamvugo n'inyunguramagambo.

    Uretse kuba REB izagenzura uko bikorwa, ibi bizamini byateguwe n'Umuryango 'Education First' akaba ari nawo uzabikosora.

    Ubwo amakuru ajyanye no gukora ikizamini cy'Icyongereza yajyaga hanze, bamwe bayahererekesheje andi avuga ko uzagitsindwa azirukanwa.

    Muri Nyakanga 2018, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko utsinzwe rimwe azajya ahabwa amahirwe, yakongera gutsindwa agasimbuzwa.

    Ati:'Yaba abinjira mu kazi n'abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy'ikoranabuhanga n'Icyongereza, abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye'.

    Hagiye gushira imyaka 12 u Rwanda rutangiye gukoresha Icyongereza mu burezi, gusa muri uru rugendo bamwe bagiye bagaragaza kugorwa n'izi mpinduka bitewe n'ururimi rw'Igifaransa bari barizemo mbere.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/05/ubwoba-bwinshi-ku-barimu-bagiye-gukora-ikizamini-ese-abazatsindwa-ntibazahita-birukanwa-ku-kazi-iryavuzwe-riratashye/

  • Abakorerabushake ntabwo ari abakozi bahembwa – Minisitiri Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yabigarutseho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo inzego zitandukanye zari mu kiganiro n’abanyamakuru, hagarukwa ku buryo icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda.

    Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abakorerabushake gikwiye gusobanuka, kuko bariya bantu bajyanwa muri ziriya nshingano babizi ko ari ubukorerabushake.

    Agira ati “Abakorebushake ni abakorerabushake, ntabwo ari abakozi bahembwa bisanzwe cyangwa bafite kontaro runaka”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakorerabushake-ntabwo-ari-abakozi-bahembwa-minisitiri-shyaka

  • Rubavu: Umusore wiga muri Kaminuza yafatanywe amafaranga y’amahimbano arenga miliyoni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munguyiko Djabil yafatanywe amafaranga y
    Munguyiko Djabil yafatanywe amafaranga y’amiganano

    Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanywe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600, anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanywe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.

    Yafatanywe inoti z’ijana 136 z’amadorali ya Amerika, yanafatanywe inoti 114 za bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Munguyiko yafatanywe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.

    CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.

    Yagize ati “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, na bo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ari we wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu”.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage na bo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanywe.

    Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.

    Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko ari bo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent, na bo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanywe 1,100 mu madorali ya Amerika.

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-umusore-wiga-muri-kaminuza-yafatanywe-amafaranga-y-amahimbano-arenga-miliyoni-13

  • Meddie Kagere na Haruna Niyonzima bacunguye weekend y’Abanyarwanda bakina hanze #rwanda #RwOT

    Mu gihe benshi mu Banyarwanda bakina hanze bakomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina, Meddie Kagere yafashije Simba SC kwitwara neza, ayitsindira ibitego bibiri mu gihe na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatsindiye Yanga SC igitego mu mpera z’icyumweru.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/meddie-kagere-na-haruna-niyonzima-bacunguye-week-end-y-abanyarwanda-bakina

  • Ethiopia yabujije indege guca hejuru y’urugomero iri kubaka kuri Nil #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia yatangaje ko nta ndege yemerewe guca hejuru y’agace iri kubakamo urugomero rw’amashanyarazi ruzwi nka ‘Grand Ethiopian Renaissance Dam’ kubera impamvu z’umutekano.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ethiopia-yabujije-indege-guca-hejuru-y-urugomero-iri-kubaka-kuri-nil

  • Kenzō wagize uruhare runini mu kumenyekanisha u Buyapani mu ruganda rw’imideli yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’imideli w’Umuyapani Kenzō Takada wamamaye ku Isi mu ruganda rw’imideli, yitabye Imana ku myaka 81, azize uburwayi bufite aho buhuriye na Coronavirus.

    source https://igihe.com/fashion/article/kenz%C5%8D-wagize-uruhare-runini-mu-kumenyekanisha-u-buyapani-mu-ruganda-rw-imideli

  • Ibihembo bihabwa abarimu b’indashyikirwa buri mwaka bibamarira iki? #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira ubwo haba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, mu Rwanda hahembwa abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi mu byiciro bitandukanye birimo abigisha mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihembo-bihabwa-abarimu-b-indashyikirwa-buri-mwaka-bibamarira-iki