Category: Uncategorized

  • Uburyo bwo kwiyandikisha mu irushanwa 'The Next Pop Star' rizasiga uwa mbere yegukanye miliyoni 50 Frw akanakorera muri Sony #rwanda #RwOT

    Abashaka guhatana mu irushanwa rya 'The Next Pop Star' rizasiga umwe mu bahanzi b'abanyempano yegukanye miliyoni 50 Frw, bashyiriweho uburyo bwo gutangira kwiyandikisha.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/uburyo-bwo-kwiyandikisha-mu-irushanwa-the-next-pop-star-rizasiga-uwa-mbere

  • AMAFOTO: RDF yamurikiye ingabo z' akarere abarwanyi iherutse gucakira #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'Ingabo z'Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k'Ibiyaga Bigari EJMV (Extended Joint Mechanism of Verification) rugize Inzego z'Inama mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR), kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020, ryaje gukora iperereza ku barwanyi 19 b'Abarundi bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda.

    Ingabo z'u Rwanda zamurikiye itsinda iri tsinda abarwanyi 19 ba RED Tabara, bafatiwe mu Rwanda ku wa 29 Nzeri, mu ishyamba rya Nyungwe.

    Abo bemereye Ingabo z'u Rwanda (RDF) ko babarizwa mu mutwe w'inyeshyamba za RED Tabara urwanya Leta y'u Burundi.

    Abo barwanyi binjiye ku butaka bw'u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, tariki ya 29 Nzeri 2020 bakaba barafatiwe mpiri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bafite n'imbunda zabo, ibikoresho bitandukanye ndetse n'impamba bari bitwaje.

    Maj. Alex Nkuranga uyoboye Ingabo z'u Rwanda (RDF) muri ako gace yeretse iryo tsinda rya EJMV abo barwanyi bose uko ari 19 ndetse n'intwaro bari bitwaje zinasobanura uko byagenze kugira ngo abo barwanyi bafatwe mpiri bamaze kuvogera ubutaka bw'u Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu rivuga ko 'Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe'.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/05/amafoto-rdf-yamurikiye-ingabo-z-akarere-abarwanyi-iherutse-gucakira/

  • Archbishop Akubeze yamaganye ihohoterwa rikorerwa abakristo muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Umwepisikopi(Archbishop) mu itorero Gatolika Augustine Akubeze yinubiye amacakubiri n’urugomo bikomeje kwibasira Nijeriya nyuma y’imyaka 60 ibonye ubwigenge ikaba yarakoronijwe n’Ubwongereza.

    Ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza muri Nijeriya bwarangiye ku ya 1 Ukwakira 1960, ubu hashize imyaka 60, ariko Archbishop Akubeze yavuze ko ibyo kwishimira ari bike cyane.

    Mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’amadini ku munsi w’ubwigenge, Umwepisikopi yasabye ko akarengane gakorerwa abakristo kamaze imyaka 60 muri Nigeria karandurwa, bitabaye ibyo Nigeriya yaba mu kaga gahoraho.

    Yavuze ko bigoye kwishimira isabukuru y’ubwigenge mugihe barimo guhangana n’ibibazo nk’ubukene , Covid-19, hamwe n’inyeshyamba zikomeje kwica cyangwa gushimuta inzirakarengane zo muri Nijeriya, nk’umukobwa w’umukristo akaba n’umunyeshuri witwaLeah Sharibu.

    Sharibu ni we mukobwa wenyine mu 110 bakuwe mu ishuri ryabo i Dapchi n’intara ya kisilamu mu Ntara ya Afurika y’iburengerazuba mu myaka ibiri ishize bagumye mu bunyage kuko yanze kureka imyizerere ye ya gikristo.

    Archbishop Augustine Akubeze yakomeje kwinubira uko ibintu bimeze muri Nijeriya, yavuze ko iki gihugu kiri mu kaga gakomeye.

    Amakuru dukesha Vatikani aragira ati: “Ubusanzwe, twe nk’igihugu dukwiye kwishimira iki gihe cyo kwizihiza yubile ya diyama y’ubwigenge bwa Nigeriya”.

    Archbishop Akubeze yakomeje agira ati:”Ariko ni gute dushobora kwishima mugihe benshi mu bantu bacu badashobora kubona ibyo kurya?”

    “Nigute dushobora kwishima mugihe tureba buri munsi, iyicwa ry’abatuye Nijeriya rikorwa n’inyeshyamba?

    “Twakwishima dute igihe Boko Haram ikomeje gufata bamwe mu bakobwa ba Chibok, kandi Leah Sharibu agifunzwe imyaka irenga itatu kubera ko yanze kwihakana Kristo?

    “Twakwishima dute igihe Covid-19 yahungabanije ubukungu bwa Nigeriya na mbere yari ikennye?”

    Ibi byabaye ubwo mu gihugu hose hari harangiye amasengesho y’iminsi 40 yo gusengera igihugu.

    Umwepisikopi Augustine yasabye abizera gukomeza gusenga basaba ko ubwicanyi bukorerwa abakristo mu majyaruguru ya Nigeria bwarangira.

    Ati:”Amasengesho akomeje kuba intwaro yacu ikomeye nk’abakristo.Turabashishikariza mwese gukomeza gusengera Nigeriya kuko iri mu byago. Nijeriya iracyafite umubabaro mwinshi nyuma y’imyaka 60 ibonye ubwigenge”.

    Archbishop Akubeze yasoje ababwira amagambo abaha icyizere kandi ashishikariza abantu kurangwa no kwizera Imana mu buzima bwa buri munsi.

    Mu magambo ye aragira ati:”Iyaba abakristo n’abayisilamu bose bo muri Nijeriya bakurikizaga koko amategeko y’amadini yabo, twazagira Nigeriya yifuzwa n’ibindi bihugu “.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Archbishop-Augustine-yamaganye-ihohoterwa-rikorerwa-abakristo-muri-Nigeria.html

  • Inseko, umuti tugendana tutabizi #rwanda #RwOT

    Muri kamere muntu, ikintu tubona kenshi ntitugiha agaciro gikwiye. Nk’ubu uramutse urebye impande yawe, ukitegereza isanzure n’ikoranabuhanga ridukikije, wasobanukirwa neza uburyo ubuzima ari igitangaza.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/inseko-umuti-tugendana-tutabizi

  • Abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu n
    Abarimu n’abandi bakozi b’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

    Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo, ikizamini kikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali bityo bikazakomereza no mu zindi Ntara.

    Ni ikizamini cy’Icyongereza kiri ku rwego mpuzamahanga cyateguwe n’ikigo ‘Education First’, Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, agasobanura impamvu icyo kizamini cyateguwe.

    Agira ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo tumenye urwego rw’ubumenyi abantu bose bari mu burezi mu Rwanda bafite mu rurimi rw’Icyongereza, abe ari na ho duhera dutanga amahugugurwa mu byiciro. Bizatuma imfashanyigisho dutanga zijyana n’icyiciro umuntu arimo, cyaba icyo hasi cyangwa ikiringaniye ndetse n’icy’abafasha abandi”.

    Ati “Ni ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga bitandukanye n’ibyo twakwitegurira hano, amanota uzabona uzayishimire kuko azaba agaragaza urwego uriho. Natwe ni yo tuzaheraho kugira ngo dukomeze guhugura abarimu, tubafashe kuzamura ubumenyi mu Cyongereza”.

    Dr Ndayambaje avuga kandi ko uretse abarimu, ibyo bizamini ngo binareba abandi bakozi bose bo mu mashuri kuko bakenera kuvugana n’abanyeshuri.

    Ati “Bireba amashuri twavuze ariko kandi ni aya Leta, afatanya Leta ndetse n’amashuri yigenga. Uretse abarimu, iryo suzuma rireba n’abakora mu buyobozi bw’amashuri, nk’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo n’abandi bose, kuko tutifuza ko Icyongereza kivugwa mu ishuri gusa”.

    Ati “Kigomba kuvugwa no hanze y’ishuri, byumvikane rero ko n’abandi bose babarirwa mu buyobozi bwite bw’ishuri, na bo dukeneye kumenya urwego bariho muri urwo rurimi kuko na bo bazakenera kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri. Bizatuma rero na bo tumenya icyo bakeneye kugira ngo ubumenyi bwabo mu Cyongereza buzamuke”.

    Mu Mujyi wa Kigali bizakorwa guhera ku itariki 6 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2020, hakazakurikiraho Intara y’Amajyepfo izakora kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2020, Iburengerazuba bazakora kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2020, Amajyaruguru azakora kuva ku ya 16 kugeza ku 18 Ugushyingo 2020 na ho Iburasirazuba bakazakora kuva ku ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2020.

    Dr Ndayambaje asaba abo bireba bose kwitabira ibyo bizamini, cyane ko ntawe uzahagarikwa mu kazi kubera byo, ndetse bakazanitwaza ‘écouteurs’, kuko hari ibyo bazakora bumva amajwi.

    Umwe mu barezi baganiriye na Kigali Today, Théogène Banyeretsekare, avuga ko icyo gikorwa ari cyiza kuko bizatuma urwego rwabo rwo kumenya Icyongereza ruzamuka.

    Ati “Ni byiza kuko muri twebwe hari benshi baba barize mu Gifaransa ariko tugakoresha ingufu ngo tumenye Icyongereza. Kudushyira mu byiciro na byo ni ingenzi kuko ubusanzwe twajyaga duhugurirwa hamwe n’abize mu Cyongereza ugasanga bidahura, icyo kizamini rero cyari gikenewe”.

    Ati “Turashimira REB kuba yabiteguye, cyane ko n’abasanzwe badufasha (mentors), usanga batabona umwanya uhagije kuko na bo baba bafite izindi nshingano zibareba”.

    Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ubundi bigaga mu Kinyarwanda ariko bikaba byaremejwe ko kuva muri icyo cyiciro kuzamuka, abanyeshuri bagiye kujya biga mu Cyongereza.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-n-abandi-bakozi-b-ibigo-by-amashuri-bagiye-gukora-ikizamini-cy-icyongereza

  • Nyamagabe: PAC yirukanye Gitifu w’Akarere nyuma yo kunanirwa gutanga ibisobanuro ku mitangire y’amasoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Akarere ka Nyamagabe ni ko kari gatahiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Ni ibisobanuro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yasabwe ibisobanuro ku mitangire y’amasoko, aho raporo igaragaza ko hari amasoko yatanzwe akarenza ingengo y’imari yari yaragenewe.

    Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ko ayo masoko yari amasoko yambukiranya imya, ariko abagize PAC bamugaragariza ko muri raporo bigaragara ko yari amasoko afite igihe cy’amezi 12.

    Perezida wa Komisiyo, Depite Valens Muhakwa, ati “Ubwo ufite iyihe nyungu mu kutubwira ibitari ukuri! Aya masoko tukubaza, nta soko rirenga umwaka. Ni ingengo y’imari 2018/2019, mwayatanze kuri miliyoni 927, mwarateganyije miliyoni 579”.

    Uwo muyobozi yabajijwe icyatumye ayo masoko arenza ingengo y’imari yari yagenewe, maze Umuyobozi w’Akarere ashaka kuba ari we usubiza icyo kibazo, ariko Abadepite bamusaba kureka uwabajijwe akaba ari we usubiza.

    Bati “Mayor, ntabwo ari wowe twabajije!”

    Depite Christine, umwe mu bagize PAC, yagize ati “Kutubwira ngo ni amasoko yambukiranya imyaka, ubwo arashaka kuvuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta atazi gutandukanya amasoko! Batubwire impamvu nyakuri yatumye barenza ingengo y’imari. Igikurikiyeho batubwire, ayo mafaranga mwishyuye yarenze ku ngengo y’imari mwayavanye hehe”?

    Gitifu ati “Mu by’ukuri no muri makeya, amafaranga yabaye menshi, kubera kwiyongera kw’abagenerwabikorwa. Ibisobanuro mfite ni uko abagenerwabikorwa biyongereye”.

    Depite Muhakwa yamubajije uburyo bashobora kuba bari mu nshingano, batabasha kumenya uko akarere kabo kangana ngo banagakorere igenamigambi.

    Ati “Akarere ka Nyamagabe se ubwo kangana iki ku buryo mutabasha kumenya ngo uyu mwaka dufite abagenerwabikorwa aba, tuzubakira aba”.

    Nanone Umuyobozi w’Akarere yashatse gusubiriza Gitifu, Depite Muhakwa ati “Waretse ariko gitifu akadusubiza Mayor”.

    Nyuma yo kubona ko uyu muyobozi (Gitifu), atabasha gusobanura iby’ayo masoko, ubuyobozi bw’akarere bwaje kugaragaza ko ari uko ari mushya muri izo nshingano.

    Icyakora nanone, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabeshye Abadepite ko Gitifu yatangiye akazi muri Nyakanga 2020, nyamara kandi hari raporo bigaragara ko yasinye muri Gicurasi 2020, Mayor asabwa kubisabira imbabazi, no kuvuga amatariki nyakuri uwo muyobozi yatangiriye akazi, biza kugaragara ko yagatangiye tariki 10 Gashyantare 2020.

    Abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushaka undi muntu utari Gitifu, akaba ari we utanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, ariko basaba ko nibagena undi muntu, ubwo Gitifu ahita ashaka ahandi ajya, kuko ntacyo yaba yaje gukora ahongaho, bati “araba yaje kugwiza umurongo”.

    Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.

    Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-pac-yirukanye-gitifu-w-akarere-nyuma-yo-kunanirwa-gutanga-ibisobanuro-ku-mitangire-y-amasoko

  • Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza abarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwalimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”

    Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 5, 2020


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-umunsi-mwiza-abarimu

  • Perezida Kagame yashimiye abarimu ku bw'umusanzu wabo 'ntasimburwa' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abarimu mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihizwa Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu, asaba ko biba umwanya wo gushimira abarimu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abarimu-ku-bw-umusanzu-wabo-ntasimburwa

  • Urujijo kuri miliyoni 7 Frw bivugwa ko zarigishijwe mu gitaramo cya East African Party cya 2020 #rwanda #RwOT

    Benshi babyinnye umuziki mu gitaramo cya East African Party cyanditse amateka muri Kigali Arena ubwo The Ben yinjizaga abanyarwanda mu mwaka mushya, gusa ni bake bazi ibyaberaga inyuma y'amarido.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/nkurikiyinka-wavuzweho-gutorokana-ama-miliyoni-yavuye-mu-gitaramo-cya-east

  • Urujijo kuri miliyoni 7 Frw bivugwa ko zarigishijwe mu gitaramo cya East African Party cya 2020 #rwanda #RwOT

    Benshi babyinnye umuziki mu gitaramo cya East African Party cyanditse amateka muri Kigali Arena ubwo The Ben yinjizaga abanyarwanda mu mwaka mushya, gusa ni bake bazi ibyaberaga inyuma y’amarido.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/nkurikiyinka-wavuzweho-gutorokana-ama-miliyoni-yavuye-mu-gitaramo-cya-east