Category: Uncategorized

  • Hatashywe laboratwari izajya ipima ubuziranenge bw’imbabura #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge,RSB cyamuritse ku mugaragaro laboratwari izajya ikoreshwa mu gupima ubuziranenge bw’imbabura, mu kwirinda iyangirika ry’ikirerere ndetse no kugabanya ingufu zikoreshwa mu bicanwa, hibandwa ku gukora imbabura zibika ingufu z’umuriro ndetse zitazamura imyuka yangiza ikirere ku kigero cyo hejuru.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatashywe-laboratwari-izajya-ipima-ubuziranenge-bw-imbabura

  • Mineduc yavuze ku mashuri yigenga ashobora kugorwa no gutangira n’ibyiciro bitibonye ku ngengabihe #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasobanuye ko biteguye gufatanya n’amashuri yigenga gushaka umuti ku yagaragaza ko afite ikibazo cy’amikoro, anakomoza ku byiciro by’amashuri bitagaragaye ku ngengabihe iherutse gusohoka.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-mashuri-yigenga-ashobora-kugorwa-no-gutangira-n-ibyiciro

  • COVID-19: Macron yashyizeho amasaha ingendo zitemewe mu mijyi icyenda y’u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje amasaha ingendo zitemewe mu mijyi icyenda ikomeye mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/covid-19-macron-yashyizeho-amasaha-ingendo-zitemewe-mu-mijyi-icyenda-y-u

  • Amani yahuje imbaraga na Jay Polly mu ndirimbo ‘Akajambo’ #rwanda #RwOT

    Amani François, umwe mu bahanzi bashya bafite ijwi ryiza mu muziki nyarwanda, yahuje imbaraga n’umuraperi Jay Polly mu ndirimbo nshya yitwa ‘Akajambo’, bagaragazamo Karyuri uherutse kwamamara mu kubyina.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/amani-yahuje-imbaraga-na-jay-polly-mu-ndirimbo-akajambo

  • Mineduc yavuze ku mashuri yigenga ashobora kugorwa no gutangira n'ibyiciro bitibonye ku ngengabihe #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasobanuye ko biteguye gufatanya n'amashuri yigenga gushaka umuti ku yagaragaza ko afite ikibazo cy'amikoro, anakomoza ku byiciro by'amashuri bitagaragaye ku ngengabihe iherutse gusohoka.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-mashuri-yigenga-ashobora-kugorwa-no-gutangira-n-ibyiciro

  • Ubuhamya bwa Florence,Imana yahaye umutware akazi hiyongeraho n’indi migisha (Igice 2) #rwanda #RwOT

    Ubutabazi bugeze , ndibuka rimwe hari kuwa kabiri , ndi ku musozi nabwo nsenga , naribujye kuganiriza ababyeyi bo mu Gitega ku ijambo ry’Imana ,nta mafaranga y’itike mfite, ndimo nsenga bigeze sa kumi n’ebyiri , mpagurutse ngiye gutaha ndi ku musozi , mbona abagabo babiri baje birukanka baturutse I Nyamirambo, barambwirango Imana iradutumye tuguhe iyi telefone, icyo gihe nta telefone narimfite,Imana iratubwiyengo iyi telefone niyo ugiye gutabarirwaho , iratubwirango tuguhe n’aya mafaranga ibihumbi bibiri , iratubwirango irabiziko ufite ubukene ariko iyi telefone uramenye ntuyigurishe . Abo bagabo bampaye telefone sinarimbazi ni ubwa mbere nari mbakubise amaso, mbabona nagize ngo ni abajura ndabahunga, ndirukanka ariko bampagarika bambwirako batumwe n’Imana.

    Iyo telefone barayimpaye , bukeye bwaho nibwo navuye ku Gisozi kuko niho twakodeshaga, twari twaravuye mu Gatsata, tugera ku Muhima, tuva ku Muhima tujya ku Gisozi tugenda dushaka ahantu hari inzu ya makeya, navuye ku Gisozi nje kureba umumama w’inshuti yanjye wacuruzaga kwa Mutangana ariko mu byukuri siwe narinje kureba umwuka yari yakomeje kumpata ngo njye Nyabugogo guhura n’igisubizo cyanjye. Namanutse Nyabugogo namaguru, ngeze ku ndagara nibwo numvise imodoka ivugije ihoni burya iyo umuntu afite ikibazo , aba yumva nta n’umuntu umuzi , uba wumvako n’Imana yakuretse , uba wumvako uri ahantu wenyine ariko burya ntabwo ariko biba bimeze. Nubwo waba uri mu kibazo Imana irakuzi , Imana yo mu ijuru irakureba ,izi ibibazo byawe ntabwo uri wenyine. Icyo gihe njyewe numvaga ndi njyenyine kubera ibibazo byabaga bikomeye, kurya ari ikibazo, kubona aho kuba ari ikibazo, inzu twabagamo twari tumaze amezi abiri tutishyura urumva rero inzu y’ibihumbi icumi ikunanire kuyishyura biba bigoye urumvako no murugo ibintu uba waragurishije warabimaze ntakintu usigaranye. Imana yacu iyo ije gukora ihera kuri zero ntabwo ihera kuri byabindi bifatika ikora nk’Imana, irabanza ikavanaho imfatiro zose zigaragara yo igashyiraho urufatiro rwayo.

    Numvise ihoni rivuze, ndakomeza kuko numvaga ntari mu nzira , ntakibazo nteje mu muhanda nigenderaga ku ruhande nk’abandi bagenzi bose ariko yongeye kuvuza ihoni nsa nukenuka ndebye nsanga ni umuntu tuziranye , arambaza ko nabuze ,mubwirako ubuzima bwanze nibera ku Gisozi , Mu Muhima twawuvuyemo. Ubwo aje ari igisubizo cyanjye ntabizi nanjye ntabyo nzi. Arangije arambwira ati mukozi w’Imana ko mbona ubuzima bwanze nguhaye ikiraka wagikora ? Ndikiriza ntaramenya n’ikiraka uko kimeze , arambwirango nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara , ni ivu ry’amakara ntabwo ari incenga, rya vu riva mu mbabura, rimwe riboneka aho bacuruza amakara, rimwe bamena. Ambwirako ashaka ivu ry’amakara kandi umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri (2000), mu byukuri umuntu ubona n’inoti ya 500 aruko yasenze, ibihumbi bibiri ni byinshi cyane ,naramubwiye rwose nti: ivu nzarishaka. Yambajije niba mfite telephone , ndamumbwira ngo telefone ndayifite , ampa nimero ze, ambwirako ejo nzamuhamagara akampa imifuka ngatangira akazi.

    Nafashe izo nimero niyemeza akazi ntaziko nzakagiriramo umugisha, ahari narinziko nzajya mbonamo bibiri byo kurya ariko rero hari ubutabazi ariho ngiye kuvana inzu, 'Imana yacu ni ishimwe' ni ukuvaga ngo ya nzu Imana yavugaga yagombaga kunyura aho hantu, ubwo yampaye nimero ze nk’ejo ndamuhamagara musanga mu mashyirahamwe Nyabugogo mfata imifuka. Nahereye mu mashyirahamwe Nyabugogo nshakisha ivu, ibintu birimo umugisha w’Imana, ibintu birimo ijambo Imana yavuze bigenda neza. Iryo vu narinziko buzajya bwira nujuje nk’umufuka ariko siko byagenze, urumvako twumvikanyeko umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri , arambwira ati , ahantu uzajya uribona hose imodoka izajya iza iripakire, ntuzajya uritwara ku mutwe, nzajya nza ahantu rirunze ndipakire.

    Nyabugogo ahantu nahereye mbisaba nkubura ivu, kuberako kuhakura ivu batangaga amafaranga noneho bari babonye umuntu ubibakuriraho ku buntu, mbivanaho nabo baramfasha, ati tuvanireho imyanda , noneho babona mbibakuriraho bakandangira n’ahandi biri, umunsi wa mbere nujuje imifuka mirongo ine nkorera ibihumbi mirongo inani kandi nuwampaye akazi ntabwo yaraziko nabona n’amafaranga arenze ibihumbi bitanu ku munsi. Babonye nkora akazi bakajya bandangira n’ahandi hantu hari ivu ariko bo baryita imyanda. Bandangira Kiruhura hariya hantu hahoze isoko , hari ibyanda by’ivu kuva hasi ugera hejuru byari nka metero enye ,twarabipakiye ku munsi nkazajya nkorera ibihumbi nk’ijana na mirongo inani. Imana yakoze ibitangaza nkazajya ninjiza amafaranga , avuye mu ivu risuzuguritse kubera ibitangaza by’Imana. Ni ukuvugango mu cyumweru kimwe naringuze ikibanza cya miliyoni, mu kindi narubatse nzana amazi nzana umuriro muri rya vu ry’amakara. Uwiteka niho yacishije gutabarwa kwanjye. Iryo vu ry’amakara ryampiriye mu gihe gito kuko inzu yamaze kuzura, tukimara kuyubaka, tukimara kuyinjiramo rya vu ry’amakara ryahise rihagarara, rihita ribura isoko. Imana yari yavuze inzu kandi inzu yaribonetse , Imana yacu rero icyacu ni ukuyizera no kuyiringira.

    Iyo wakiranutse ugakora n’ibyo Imana yacu ishaka, ntacyo Imana itadukorera, inzira zayo zirenga igihumbi, nabonye Imana icisha mu ivu ry’amakara impa inzu hari ku Gisozi ULK,nabonye Imana ikora imirimo n’ibitangaza impera umutware agakiza , umuntu warigeze ku rwego rwo gutwika bibiliya ariko ubu akaba ari umukozi w’Imana. Imana yacu nta kintu na kimwe cyayinaniye ahubwo icyacu ni ugukiranuka no kwizera gukora kwayo , ubwo rero mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali. Imana yatangiye kunsezeranya inzu turi mu kwa cyenda, imbwirako Umwaka ushira impaye inzu, ukwezi kwa cumi na kumwe narinyinjiyemo, inzu ifite umuriro n’amazi ku Gisozi rwose ivuye mu ivu ry’amakara. Kuberakon isezerano ryayo ntabwo rijya rihera. Nshimye Imana ko ijya isezeranya igasohoza, iyo wayinambyeho.Ku Gisozi Imana yahampereye umugisha , ngira inzu yo kubamo niyo gucururizamo.

    Uko twifuza gutera imbere , nayon iba ishakako tugera ku iterambere, iyo ukora ibyo gukiranuka , izabigufashamo.Numvaga nshimye Imana ko impaye inzu , impa niyo gukoreramo, ariko ibona si aho gusa. Bari bamaze kuhashyira towa bavugako ari mumanegeka kubera guta agaciro kwaho ngo ni mumanegeka , Imana irambwira ngo njye kuguha indi nzu , ibimbwira Atari ukuvugango dufite urufatiro, urufatiro twari dufite ni iyo nzu, Imana yansanza mu kwezi kwa gatatu 2016, irambwirango ntabwo uzarenza ukwezi kwa cumi na kumwe kwa 2017 ntarakwimura hariya , numvagako kuhanyimura wenda izazana abakiriya ikahangurishiriza nkekako nagenda nkagura ahandi hagutse , niko nabitekerezaga. Imana ikajya imbwira ngo ije kunyimura , ikabimbwira mu byukuri iby’Imana ntabwo bipfa kuza, uko ujya gukora kugirango utere imbere ubone imibereho , nayo ishakako tuyikorera. Ibyo byose yabinkoreraga nkora umurimo w’Imana , nkora umurimo w’Imana uko nshoboye, ngirango hari nabambonye njya gusengera abantu mu isoko , aho yantumaga najyagayo, ntabwo nayigandiraga iza kumbwirako ije kunyimura, niyo yansanze irambwira, ntabwo ari icyifuzo nagize ngo nyibwire inyimure.

    Urumva ntabwo narikubwira Imana ko nshaka indi nzu nta mafaranga mfite, nta kintu na kimwe narimfite ncungiraho ku buryo navuga ngo Mana nshaka inzu , ariko yararebye isanga mbikwiriye , iza kumbwira ngo nsengere inzu yanjye iri i Kagugu, nta muntu nari mpanzi, nkibaza uburyo iki inzu yanjye iri Kagugu , nta muvandimwe , nta nshuti , nkapfa gusenga kwizera ko iyakoze ibya mbere byose ibishoboye ariko nabonaga ntarufatiro.

    Kurikira ubuhamya bwose igice2

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Florence-aravuga-uko-yahawe-n-Imana-inzu-iyikuye-mu-ivu-ry-amakara.html

  • IGICE1:Ubuhamya bwa Florence|Umugabo atarakizwa yankubitaga ferabeto, amaze gukizwa Imana yaduhaye inzu binyuze mu ivu ry’amakara #rwanda #RwOT

    Nitwa Florence navutse mu mwaka w’1976 ahitwa I shyorongi, tuvuka turi abana babiri mama yatubyaye ashaje kuko yari yarabuze urubyaro
    Njya gukizwa nakiriye agakiza nkabonera mu burwayi mu mwaka w’1996 ubwo nari narakuze naranashatse ariko umutware wanjye ntiyashakaga ko nkizwa habe na gato ndashima Imana yambaye bugufi nguma kuri kristo bingoye

    Umugabo yajyaga aza kunkubitira mu rusengero abantu bakiruka ariko ndashima Imana ko yambaye bugufi’ igihe cyaje kugera umutware atwika bbiliya arambwira ngo Imana yanjye arayitwitse

    Umutware yashakaga ko dutandukana ariko ndwana intambara bucece birangora igihe kigeze umutware yakira agakiza, ubu arakijijwe neza
    Benedata muzarwane intambara yo kunesha nimugera mu bikomeye uyu munsi wa none Imana yadukuye ahakomeye nihimbazwe

    Umugabo ajya gukizwa rero yari umucuruzi ukomeye cyane kuko twabagaho neza cyane tuba munzu y’ibihumbi 70, Imana yaje kumuhombya rero bwa butunzi bwose burayoyoka tujya gukodesha inzu y’ibihumbi 10 tubaho nabi cyane n’abana barindwi bose tuba mu buzima bubi cyane

    Ariko muri ubwo buzima bubi nakomezaga gusenga Imana ari nako umugabo angenza cyane ankubita ibyuma kuko nagiye gusenga ariko igihe kiza kugera arakizwa, agikizwa rero inzara yaratwishe cyane inzu bayidusohoramo

    Tujya inama yo gutanga inzu y’abandi tukajya kuba mu gihuru n’abana, ubwo nagiye ku musozi gusenga ngezeyo mpura n’abakozi b’Imana bampa telephone n’ibihumbi bibiri ndataha ngeze kwa mutangana numva ihoni riravuze ndakebuka ndebya nsanga ni umuntu tuziranye turaganira arangije arambwira ati nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara kandi umufuka nzajya nguha ibihumbi bibiri

    Ubwo mugitondo natangiye akazi ko gushaka ivu hirya no hino umunsi wa mbere natahanye ibihumbi 80 bigera aho ku munsi nkorera ibihumbi 180, mu cyumweru kimwe naguze ikibanza cya miliyoni, icya kabirindubaka, ukwezi kwashize inzu yuzuye noneho na rya soko ry’ivu rihita rihagarara

    Mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali, ifite umuriro n’amazi, ndashima Imana yadukuye mu bukode ikadukiza inzara ubundi ikampera umutware agakiza
    Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’ubu buhamya

    Uwashaka kureba ubuhamya bwose yanyura kuri iyi link, igice cya 1 cy’ubu buhamya

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bw-umubyeyi-wabonye-inzu-yo-kubamo-binyuze-mu-ivu-ry-amakara.html

  • Ibihugu 20 bikize byongereye ibikennye amezi atandatu yo kwishyura imyenda #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku isi (G-20) ryongerereye igihe cy’amezi atandatu ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, yo kutishyura imyenda bibibereyemo, kugira ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/ibihugu-20-bikize-byongereye-ibikennye-amezi-atandatu-yo-kwishyura-imyenda

  • Gildas, izina ry’umuhungu utavuguruzwa #rwanda #RwOT

    Gildas ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rikomoka mu rurimi rwa ‘Welsh’ rukoreshwa mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza, risobanura “Ukorera IMANA”.

    source https://igihe.com/abantu/amazina/article/gildas-izina-ry-umuhungu-utavuguruzwa

  • Uganda: Bobi Wine yashinje inzego z’umutekano kumutwara impapuro yari kuzatangiraho kandidatire #rwanda #RwOT

    Umudepite akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Guverinoma ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, arashinja inzego z’umutekano kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza umwanya wa Perezida.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/uganda-bobi-wine-arashinja-inzego-z-umutekano-kumwiba-impapuro-yari