Category: Uncategorized
-
Mu Rwanda hagiye kubera inama ku kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rufite mu buhinzi #rwanda #RwOT
Ubuhinzi ni inkingi mwikorezi ishyigikira ubukungu bw'ibihugu bitandukanye, ahenshi usanga bwihariye umubare munini w'ababukora. -
Gukaraba intoki: Coronavirus imaze gukangura benshi #rwanda #RwOT
Buri mwaka ku wa 15 Ukwakira, isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki. Gusa kuri ubu, iyo urebye usanga byaritabiriwe cyane ugereranyije n’indi myaka, ahanini bitewe n’ingamba ibihugu byashyizeho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukaraba-intoki-coronavirus-imaze-gukangura-benshi
-
Umuhungu wa Donald Trump na we yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kimwe mu byamuranze ubwo yari ari kuvurwa Coronavirus ari uguhangayikira bucura bwabo Barron Trump.Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuhungu-wa-donald-trump-na-we-yanduye-coronavirus
-
Hahishuwe ko Al Shabaab yinjije asaga miliyari 12 Frw mu mezi umunani ashize #rwanda #RwOT
Umutwe w'iterabwoba wa Al Shabaab ufite ibirindiro muri Somalia, winjije miliyoni 13 z'amadolari (asaga miliyari 12 Frw) hagati y'Ukuboza 2019 na Kanama 2020.Source : https://igihe.com/amakuru/article/al-shabaab-yinjiye-asaga-miliyari-12-frw-mu-mezi-umunani-ashize
-
U Rwanda rukomeje gusaba u Bubiligi gufata abasaga 40 bashinjwa uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT
Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rwo mu Bubiligi ku bantu batatu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwavuze ko hakiri abandi bagera kuri 40 muri icyo gihugu batarafatwa. -
Abantu bamaganye ibiciro RURA yashyiriyeho abagenzi #rwanda #RwOT
Mu matora yakoreshejwe n'umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald, abinyujije ku rubuga rwa Twitter( @oswaki), aho akurikirwa n'abantu hafi ibihumbi 40, benshi mu bamaze gutora bashinja RURA kubogamira ku ruhande rw'Abacuruzi.
Mu gihe cy'amasaha agera kuri atatu aya matora ashyizwe kuri Twitter, abamaze kuyitabira basaga 380. Abatora basabwa guhitamo kimwe muri bitatu aribyo kwemeza niba; RURA yaba nta ruhande yabogamiyeho, kuba yaba yabogamiye kuri Kompanyi cyangwa se niba yabogamiye kubagenzi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, dore uko imibare y'abatoye igaragaza amahitamo yabo;

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wakoresheje aya matora, yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo gukoresha aya matora yakigize nyuma y'aho RURA ishyiriye ibiciro by'ingendo hanze ariko benshi mu bagenzi akumva bakomeza kubyinubira.
Aya matora yashyizeho ku i saa yine n'igice(10H30) zo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, biteganijwe ko amara amasaha 24 gusa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/abantu-bamaganye-ibiciro-rura-yashyiriyeho-abagenzi/
-
DRC: Papa Francis yashyize Karidinali Ambongo mu Nama Nkuru y'Abakaridinali #rwanda #RwOT
Papa Francis yashyize Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkipiskopi wa Kinshasa, kuba umwe mu bagize Inama y'Abakaridinali.
Nyirubutungane yemeje kandi abakaridinari bamwe nk'abagize Inama Njyanama. Muri bo, harimo cyane cyane Pietro Parolin, umunyamabanga wa Leta ya Vatican; Seán Patrick O'Malley, Arkipiskopi wa Boston (Leta zunze ubumwe za Amerika); Oswald Gracias, Arkipiskopi wa Bombay (Ubuhinde); Reinhard Marx, Arkipiskopi wa München und Freising (Repubulika y'Ubudage); na Giuseppe Bertello, Perezida wa Guverinoma wa Leta ya Vatikani.
Papa Fransisiko yari amaze gushyiraho, muri Gashyantare 2020, itsinda ry'ibiro bitandukanye bya Vatikani bifasha papa mu mikorere ya buri munsi y'ububasha bwe bwibanze ku baroma.
Abagize ibiro bya Vatican. Mu bakaridinari bazamuwe harimo na Fridolin Ambongo Besungu, umwe mu bagize imiryango y'itorero I Roma mu bigo by'Ubuzima.
Source: actualite.cdVenuste Habineza/Intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/drc-papa-francis-yashyize-karidinali-ambongo-mu-nama-nkuru-yabakaridinali/
-
Inyungu rusange zishingira kuki? #rwanda #RwOT
Ni kenshi cyane twumva abantu banyuranye no mu bihe bitandukanye mu byo bavuga, bagaruka ku mvugo ''inyungu rusange''. Ndibwira ko kubera ahari kuyimenyera, akenshi bamwe muri twe tutayitindaho cyane ngo tugerageze kumva igisobanuro cyayo cy'ukuri n'icyo abayivuga bashingiraho.Source : https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/inyungu-rusange-zishingira-kuki
-
Impamvu ibiciro by'ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk'uko byari byitezwe #rwanda #RwOT
Abamaze iminsi bakora ingendo mu modoka rusange bari bamaze kumenyera ibiciro biri hejuru, kubera ko imodoka zari zaragabanyirijwe abagenzi zitwara. Ubwo zemererwaga noneho gutwara abagenzi 100% bicaye, benshi bahise bumva ko ibiciro bigiye kujya hasi. -
Iminsi y'umugome iba ibaze! Umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo #rwanda #RwOT
Nyuma y'aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi agiriye urugendo mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw'icyo gihugu, imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba cyane cyane ya Kivu y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru, yatangiye kubura epfo na ruguru, kuko Perezida Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bo muri turiya duce ko iminsi y'abahungabanya umutekano ibaze. Ibi binakubiye mu myanzuro y'inama Perezida wa RDC aherutse kugirana na bagenzi be, Paul Kagame w'uRwanda, Yoweri K. Museveni wa Ugana na Joao Lorenço wa Angola, biyemeje ubufatanye mu kurandura burundu imitwe y'iterabwoba imaze igihe iyogoza uburasirazuba bwa Kongo.
Umwe muri iyo mitwe inahamaze imyaka isaga 25, yica abaturage b'inzirakarenga, isahura, ifata abagore ku ngufu, ni FDLR yiganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyifuzo cyo guhashya burundu abo bagizi ba nabi cyatangiye kugira umusaruro, kuko mu mpera z'icyumweru gishize ingabo za Kongo, FARDC zacanye umuriro kuri FDLR mu mirwano yabereye ahitwa Bukombo , muri Teritwari ya Rutshuru, benshi mu barwanyi bayo bahasiga ubuzima, abandi bafatwa mpiri,barimo n'ufite ipeti rya ofisiye.
Si ubwa mbere ariko FARDC yibutsa FDLR ko iminsi yayo ibarirwa ku mitwe y'intoki, kuko kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuba Perezida wa Kongo, nta munsi wira izo nzererezi zidapfushije abantu benshi, abandi batabarika bagatabwa muri yombi. Mu bari barigize ingunge ariko bikaza kurangira bahasize agatwe, harimo General Sylvestre Mudacumura wategekaga FDLR. Ibihumbi n'ibihumbi byahise byiyemeza gutaha mu Rwanda, kuko babonaga ko bishoye mu ntambara batazatsinda. Abatashye ku neza bashubijwe mu buzima busanzwe bamaze guhugurwa ku burere mboneragihugu, naho abafatiwe mu bikorwa by'iterabwoba bashyikirizwa ubutabera.
Ntibiramenyekana niba abafatiwe mu mirwano yo mu cyumweru gishize nabo bazazanwa mu Rwanda, ariko birashoboka cyane kuko ubutegetsi buriho muri RDC bwiyemeje kuvugurura umubano w''icyo gihugu n'u Rwanda.
Abasesenguzi barahamya ko aka FDLR n'izindi nzerezi kaba kagiye gushoboka, dore ko Perezida Tshisekedi yiyemeje no gushyira ibiro bye I Goma n'umutwe ukomeye wa gisirikari, kugirango we ubwe yikurikiranire hafi ibikorwa byo kugarura umutekano mu karere.
The post Iminsi y'umugome iba ibaze! Umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo appeared first on RUSHYASHYA.