Category: Uncategorized

  • Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu aririmba ibishegu, arya indimi yemeza kuzireka #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi umaze igihe ashyirwa mu majwi ko ari umwe mu bari ku ruhembe rw’abadukanye uyu muco wo kuririmba indirimbo zitavugwaho rumwe n’abazita izirimo ibishegu, aherutse gutegwa iminsi na Minisitiri Bamporiki avuga ko ashobora kuzisanga abafana be bamushizeho.

    Ibi bije nyuma y’aho Bruce Melodie yari aherutse kuvuga ko yiteguye kureka kuririmba indirimbo zirimo amagambo afatwa nk’ayamamaza ubusambanyi akajya mu njyana gakondo ariko mu gihe abanyarwanda batazamwereka ko bamushyigikiye nabwo akazahita asubira muri za zindi asanzwe aririmba.

    Mu kiganiro gitambuka ku Isibo TV, uyu muhanzi aho yari yasuye Mariya Yohani baganiriye ku ngingo zitandukanye ndetse babazanya ibibazo by’amatsiko haba ku muziki wabo ndetse n’ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.

    Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu asigaye aririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse zateye abantu bakuru kuvuga.

    Ati 'Indirimbo usigaye uririmba muri iki gihe… zaduteye gusakuza nk’abantu bakuru duti ese uriya mwana araririmba ibiki, tukifata gutya [yifashe ku munwa nk’umuntu wumiwe], tukayoberwa…. Ngaho mbwira !'

    Bruce Melodie wabaye nk’ugowe no gusubiza iki kibazo yabanje kubwira Mariya Yohani ko ziriya ndirimbo yaziretse yagiye mu bindi gusa aza kuvuga ko ikibazo bagira nk’abahanzi b’uyu munsi ari uko badafite abababanjirije benshi bo kureberaho no kwigiraho.

    Yagize ati 'Ziriya ndirimbo rero […] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.'

    Yakomeje agira ati 'Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho.”

    “Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.'

    Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y’urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by’ibanga ku mibiri yabo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, we aherutse gutangaza ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mariya-Yohani-yabajije-Bruce-Melodie-impamvu-aririmba-ibishegu-arya-indimi

  • Twitter yahuye n’ibibazo ihagarara gukora mu bice byose by’Isi #rwanda #RwOT

    Abakoresha urubuga nkoranyambaga bamaze amasaha menshi bari mu mwijima mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho uru rubuga nkoranyambaga ruri mu zikunzwe ku Isi rwahuraga n’ibibazo bya tekiniki.

    source https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/twitter-yahuye-n-ibibazo-ihagarara-gukora-mu-bice-byose-by-isi

  • Benshi bari gutangarira ko u Rwanda rwemeje guhinga urumogi rwoherezwa mu mahanga nubwo iki kiyobyabwenge gikomeje kutemerwa mu gihugu. Ese RDB ibisobanura gute? #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, nibwo hatangajwe ibyavuye mu nama y'abaminisitiri yayobowe na perezida w'iki gihugu, Paul Kagame, birimo guverinoma y'u Rwanda yemeje guhinga no gukora urumogi rwifashishwa mu buvuzi rwoherezwa mu mahanga.

    Mu kiganiro cyakurikiyeho ku wa kabiri, Ikigo gishinzwe iterambere ry'u Rwanda (RDB) cyavuze ko amabwiriza ngenderwaho yemejwe 'gisaba abashaka gushora imari mu gukora no gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi:' mu bihugu bya Afurika y'iburasirazuba hagamijwe gusa 'kohereza iki gicuruzwa hirya no hino ku. '

    Iri tangazo rigira riti: 'U Rwanda ruzatangira kwakira ibyangombwa bisabwa ku abashoramari babishaka kuri iki gihingwa gifite agaciro gakomeye.'

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Afurika y'Iburasirazuba (The East African) kibitangaza ngo ubu urumogi ku isi rufite agaciro ka miliyari 345 z'amadolari, guverinoma y'u Rwanda irashaka kwagura amafaranga yinjira aturuka mu byoherezwa mu mahanga, mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi. Ku wa mbere, ariko, guverinoma yongeye gushimangira ko gukoresha iki kimera mu rwego rw'imiti nn kwidagadura mu rwanda bikomeje kuba bitemewe. RDB yabishimangiye igira iti:

    'Urwego rw'ishoramari ntiruhindura ubuzima gatozi bwo kunywa urumogi mu Rwanda, rukomeje kubuzwa. Urumogi rw'ubuvuzi rukorerwa mu Rwanda ni urw'amasoko yo mu mahanga gusa.'

    N'ubwo byagaragajwe, iki cyemezo cyo ku wa mbere cyakiriwe nabi ku buryo abantu bamwe bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba atari cyo kandi ko gishobora gukoreshwa nk'urwitwazo rw'urubyiruko rwo muri iki gihugu gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe abayobozi badashyira mu bikorwa amategeko y'ibanze nk'uko bivugwa na The East African.

    Ku wa kabiri, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta, Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, yashimangiye ati:

    'Ibi ntibizatanga urwitwazo ku bakoresha ibiyobyabwenge n'abacuruzi. Itegeko rirwanya ibiyobyabwenge rirahari kandi rizakomeza gukurikizwa.'

    Mu gitabo cy'amategeko ahana y'igihugu, abakoresha ibiyobyabwenge bashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri, naho ku rundi ruhande, abacuruza ibiyobyabwenge, bashobora gukubitwa n'igifungo cy'imyaka 20 k'ubuzima bwabo bwose, hiyongereyeho n'amande ashobora kuzamuka kugera ku madolari ya Amerika ibihumbi mirongo itatu ($30.000). Abaganga kandi barabujijwe kwandika urumogi nk' imiti kandi bashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri ndetse n'ihazabu y'amadolari 3.000 baramutse bahamwe n'icyaha.

    Aloysie Manishimwe, umushakashatsi mu bimera bivura,  aganira n'ikinyamakuru The New Times, yishimiye icyemezo cya guverinoma cyo kwinjira mu nganda z'amamiliyari. Ati:

    'Ntabwo mbona ko ari intambwe mbi kuva ije gukenerwa mu buvuzi. Hari ibihugu byinshi bikoresha urumogi mu rwego rwo kuvura.'

    Manishimwe ariko, yibukije abayobozi kudatera amakenga umuyaga. Ati:

    'Ubusanzwe kunywa ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi byiganje mu rubyiruko rwo mu Rwanda. Inshingano zizaba kuri guverinoma kugira amategeko akomeye.'

    U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika birimo Afurika yepfo, Malawi, Lesotho na Zambiya byemeje gukora no kohereza mu mahanga urumogi mu rwego rw'ubuvuzi. RDB yagize ati:

    'Guverinoma y'u Rwanda iteganya ko urwego rwinjiza amafaranga menshi y'ibyoherezwa mu mahanga n'amahirwe yo kubona akazi mu buhinzi bufite agaciro kanini no gutunganya ubuhinzi.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/16/benshi-bari-gutangarira-ko-u-rwanda-rwemeje-guhinga-urumogi-rwoherezwa-mu-mahanga-nubwo-iki-kiyobyabwenge-gikomeje-kutemerwa-mu-gihugu-ese-rdb-ibisobanura-gute/

  • Nyagatare: Babiri bakekwa kubeshya ko bacuruza imashini ikora amadolari batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora amadolari.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-babiri-bakekwa-kubeshya-ko-bacuruza-imashini-ikora-amadolari-batawe

  • Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi #rwanda #RwOT

    Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w'u Rwanda, umunsi nk'uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y'igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n'ibindi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigeli-v-ndahindurwa-umwami-wimitswe-mu-nduru-agatabarizwa-mu-zindi

  • Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi #rwanda #RwOT

    Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigeli-v-ndahindurwa-umwami-wimitswe-mu-nduru-agatabarizwa-mu-zindi

  • Nyagatare: Babiri bakekwa kubeshya ko bacuruza imashini ikora amadolari batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora amadolari.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-babiri-bakekwa-kubeshya-ko-bacuruza-imashini-ikora-amadolari-batawe

  • Nyuma y'amagambo y'urwango yavuzwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 30 bakomoka mu miryango y'Abanyamulenge igera kuri batandatu batawe muri yombi ku munsi w'ejo mu mujyi wa Gatumba, muri komini Mutimbuzi (intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw'U Burundi). Ntabwo ari kure y'umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Burundi. Bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yaho.

    Nk'uko amakuru abitangaza, abafashwe bari bamaze nibura imyaka icumi batuye I Gatumba. Bahatuye nk'impunzi zo mu mijyi. Abatangabuhamya babibonye batwarwa bavuga ko abapolisi bavuze ko barimo gushakisha abantu bavuga ururimi rw'inyarwanda n'izifitanye isano nacyo. Ati: 'Polisi yaje kwibasira imiryango yose y'Abanyamulenge gusa. Bavuze ko barimo gushaka abantu bakorana n'u Rwanda. Babata muri yombi ndetse nta bisobanuro batanze na mba', nk'uko amakuru y'ababibonye avuga ni uko gahunda ihari ari ugukukumba uwo ari we wese uvuga ururimi rw'ikinyarwanda ndetse n'urusa narwo,hakaba hibazwa impamvu umuturanyi ahiga undi agendeye ku rwitwazo rw'ururimi aho U Burundi bubeshyera u Rwanda guhungabanya umutekano butararufatana igihanga nk'igihora gifatanwa abarundi ndetse n'abo bacumbikiye.

    Kuva ku wa gatatu, tariki 7 Ukwakira, Abanyekongo barenga 110 bakomoka mu bwoko bw'abanyamulenge birukanwe mu mijyi ya Gitega, Muyinga na Ngozi. Ruyigi (iburasirazuba).Iki gikorwa cyo kubakurikirana kije nyuma y'iminsi mike nyuma y'uruzinduko rw'umuyobozi wa diplomasi ya Kongo mu Burundi, Marie Tumba Nzeza. Nk'uko amakuru atugeraho abitangaza, yasabye abategetsi b'U Burundi gukurikirana urubyiruko rw'Abanyekongo bava mu Burundi kugira ngo binjire mu mutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n'ubutegetsi wa Colonel Michel Makanika ukomoka mu muryango w'abanyamulenge ukambitse mu misozi miremire ya Kivu y'amajyepfo.

    Igihe itsinda rya mbere ry'abantu 64 ryafatwaga i Gitega ku ya 7 Ukwakira, umuvugizi w'igiporisi Cy'u Burundi Pierre Nkurikiye yagize ati: 'Turasaba abaturage bose b'U Burundi gutanga raporo ku buyobozi bwite bwa Leta n'ubuyobozi bwa polisi igihe cyose. bahura n'umuntu uvuga ikinyarwanda. Abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu Burundi bakomoka mu Rwanda byanze bikunze '. U Burundi bufite inkambi 5 z'impunzi z'Abanyekongo zashyizwe mu ntara za Ruyigi na Cankuzo (iburasirazuba) kimwe na Muyinga na Ngozi (mu majyaruguru-uburasirazuba), izo nkambi zikaba zicumbitsemo abantu barenga 80.000, abenshi muri bo bakaba ari Abanyamulenge bahunze urugomo mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe cy'imirwano hagati y'imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n'amahanga na FARDC (Ingabo z'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) kuva mu myaka myinshi yatambutse.
    Iri hohoterwa ryatangiye gukorerwa abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda ni ikimenyetso si musiga nanone kigaragaza ubufatanye n'Imitwe y'Iterabwoba nka FDLR na RNC dore nk'ubu umutwe w'iterabwoba wa FDLR,ukomeje guhamya imikoranire'itagira amakemwa' na Leta y'uBurundi.

    Umubano wa FDLR na Leta y'u Burundi wongeye gushimangirwa rero n'ibaruwa bandika bameze nk'abatera ibuye mu gihuru kandi ntibazi ko uwububa abonwa n'uhagaze ikomeje gukwirakwira kuri Internet, bikaba ariko bidatunguranye kuko nta gihe uRwanda rutagaragarije isi yose ko u Burundi bufasha imitwe ihungabanya umutekano warwo, harimo na FDLR. Abarwanyi b'iyo mitwe bagiye bafatwa babwiye ubutabera bw'uRwanda ko uBurundi bubafasha cyane, haba mu kubaha imyitozo, ibikoresho, ndetse n' inzira bakoresha bagaba udutero mu Rwanda, bakubitwa inshuro bakayinyuramo bahunga.

    Ibi birasobanura urwango abategetsi ba CNDD-FDD bafitiye uRwanda, dore ko baherutse kuvugira ku mugaragaro ko bagiye guhigisha uruhindu umuntu wese uvuga ikinyarwanda. Uyu mugambi mutindi wahise unashyira mu bikorwa, kuko mu ntangiriro z'iki cyumweru, ahitwa mu Kirundo hari umuntu wakubiswe izo kwica,azira kuvuga ikinyarwanda.
    Nyamara kandi, mu rwego rwo kwerekana ubushake bwo kubana neza n'abaturanyi, u Rwanda rwo ruherutse gufata abarwanyi ba RED-Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw'uBurundi, ndetse runabamurikira itsinda ry'abasirikari rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka y'ibihugu byo muri aka karere.

    Mu gihe isi yose irajwe ishinga no gushingira iterambere ku bufatanye, cyane cyane hagati y'ibihugu biri mu karere kamwe, u Burundi bwo burakomeza gukorana n' imitwe y'abagizi ba nabi, ibangamiye bikomeye umutekano n'iterambere ry'abatuye mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Ukwanga atiretse agira ati:'Ngo turwane' ihise bitwibutsa ikigerereranyo Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yagereranyije umuturanyi ufite Nyakatsi ukina imikino y'ibishirira.
    Rushyashya izakomeza kugaragaza amahano n'amarorerwa y'uwo ariwe wese utifuriza u Rwanda amahoro, Ishya n'ihirwe

    The post Nyuma y'amagambo y'urwango yavuzwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yamagambo-yurwango-yavuzwe-numuvugizi-wa-polisi-yu-burundi-abarenga-30-bafunzwe-bazira-kuvuga-ikinyarwanda/

  • Damy David wahoze akora umuziki wa Secular yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere ya Gospel-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    NZABANANAYO David wiyise Damy David nk’izina akoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yatangiriyeho umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yitwa ‘Wasize ubwiza’. Uyu muhanzi avuga ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa, Imana yatanga umugisha bikaba byazana n’imibereho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797b348fd133d898321eef63b3b864012d4318d37ab970f2a4fd479947ec49f0f76caed3cffe2e26df1ed8d38a92dfb6716832740005c15f8bea9d4764ac1c7a5aad581808e1b4a870cce9e686ac57f2b648c9b1f8d9203fbcc3e37eec5278983cd61b8bcdf929c2b36ceec

  • RBC yahawe igihembo mpuzamahanga kubera umuhate wayo mu kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Kaminuza ya Colombia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku Buzima, ICAP cyahaye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igihembo kubera umuhate n'ibikorwa by'indashyikirwa cyagaragaje mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-umuhate-wayo-mu-kurwanya-covid-19