Category: Uncategorized

  • Alexandre Lenco ufite ubumuga bwo kutabona yinjiye mu buhanzi: Reba uko acuranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki
    Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki

    Mu busanzwe, Alexandre aririmba indirimbo z’abandi zakunzwe hambere, mu bitaramo bitandukanye ibizwi nk’ibisope.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, yahuye n’umuhanzi Tonzi ukora indirimbo zaririmbiwe Imana aho yariho akora, Tonzi amwumvise amusaba ko yamufasha gukora ibihangano bye bwite.

    Nk’uko Alexandre abisobanura, ati “yaranyegereye ambwira ko yakunze uburyo ndirimba ati ese ujya ukora indirimbo zawe atari iz’abandi? Nti yego, ambwira ko ashaka kumfsha kubijyana muri studio”. “

    Tonzi asanzwe afite ikigo gifasha abantu bafite ubumuga bafite impano kuba bazizamura.

    Kuri ubu Alexandre afite indirimbo ze amaze gushyira hanze eshatu zose zifite n’amashusho, avuga ko nta gahunda yo guhagara gukora afite nubwo bigoye.

    Ati “Mu bisope biroroshye kubona amafaranga vuba kuko uhita wishyurwa, ariko mu buhanzi bifata igihe no kwihangana ariko ntabwo bizanca intege”.

    Alexandre yatangiye kwita kumenya umuziki akiri umwana afite imyaka 9 ubwo umupadiri w’aho yigaga i Gatagara yamubonye akinisha ibikoresho bya mu muzika akamugira inama yo kuzawukora akuze.

    Na we yaje kujya kuwiga mu mashuri yisumbuye akaba ari na wo umwubakiye inzu i Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/alexandre-lenco-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-yinjiye-mu-buhanzi-reba-uko-acuranga

  • Nyagatare: Aborozi bahitamo kubangurira aho guteza intanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi
    Aborozi barasabwa guteza intanga aho kubangurira ku mfizi

    Umwaka wa 2019 Akarere ka Nyagatare kabarurwagamo inka ibihumbi 108,602, muri zo ibihumbi 65 zikaba ari zo za kijyambere.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko impamvu Nyagatare hakigaragara inka za gakondo ari uko aborozi batitabira guteza intanga ahubwo bakoresha uburyo bwo kubangurira ku mpfizi.

    Asaba abayobozi kurushaho kwegera aborozi babereka ibyiza byo guteza intanga.

    Ati “Tuvugishije ukuri abaturage ba Nyagatare ntimurabumvisha ko bagomba gutera intanga, umuco ni uwo kubangurira. Bivuze ko abaturage bacu ntibarasobanurirwa neza itandukaniro riri hagati yo guteza intanga no kubangurira”.

    Akomeza agira ati “Gitifu b’imirenge mureke abatekinisiye bakore akazi kabo, mu midugudu no mu masibo mubiganireho imico igende itera imbere. Ntabwo dushobora gutera imbere mu gihe abaturage bacu baba badasobanukiwe neza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko intanga ziterwa ahubwo bitari ku rwego rwiza. Avuga ko ubusanzwe kuri buri kusanyirizo ry’amata haboneka umuganga w’amatungo kandi uzi gutera intanga.

    Icyakora ngo aba bagomba kuzahurizwa hamwe kugira ngo aborozi bamenye aho babasanga. Ku rundi ruhande ariko ngo abaganga b’amatungo baracyari bake.

    Agira ati “Igituma abantu batitabira gutera intanga ni uko wasangaga dufite abaganga bakeya aho umuntu arindisha inka ye bakamugeraho gutera intanga yarindutse. Ubu ariko biragenda bikemuka, yego urwego turiho ntabwo ari rwo twakabaye turiho, intanga ziraterwa ariko haracyari umwanya wo gukora byinshi bigashoboka”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko impamvu batitabira guteza intanga kurusha kubangurira ku bimasa, biterwa n’uko aborozi benshi batari bagera ku rwego rw’uko inka zabo ziguma mu nzuri.

    Avuga ko umworozi adashobora kurindisha inka mu gihe azi neza ko inka ze ziri buhure n’izindi ku iriba kuko benshi badafite amazi mu nzuri.

    Ati “Si ukubyanga gusa haracyarimo ibibazo byinshi, inka ziracyahurira ku mariba. Urumva ntiwarindisha inka kandi iri buhure n’ikimasa cy’umuturanyi. Gusa bizagenda bihinduka uko aborozi babasha kubona amazi mu nzuri”.

    Uyu mwaka wa 2020 ariko nanone hishimirwa ko umukamo utigeze uhungabana nk’uko byagendaga mbere mu gihe cy’impeshyi.

    Kuri ubu ku makusanyirizo y’amata 15 ahari mu Karere ka Nyagatare, haboneka litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi hatabariwemo aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

    Nyamara ariko ngo aborozi baramutse bavuguruye ubworozi bakoresheje intanga, ngo uyu mukamo uboneka ku munsi wakwikuba inshuro zirenga eshanu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/nyagatare-aborozi-bahitamo-kubangurira-aho-guteza-intanga

  • Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w
    Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa AU

    Byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubatangariza kandidatire ya Dr. Nsanzabaganwa.

    Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta, ni we watangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa

    Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w’imyaka 49. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

    Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

    Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta
    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta

    Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

    Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dr-nsanzabaganwa-yatanzweho-umukandida-ku-mwanya-w-umuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-au

  • South Africa’s new envoy to Rwanda presents credentials #rwanda #RwOT

    In December 2018, South Africa summoned George Nkosinati Twala who was representing South Africa to Rwanda after completing his term.

    The recalling came two days after tensions triggered by allegations that Rwanda spoke ill of the then South Africa’s Minister of Foreign Affairs.

    Towards the end of last year, South Africa designated Mandisi Mpahlwa, 60, as the new ambassador to Rwanda.

    Following the presentation of credentials to Dr Biruta, the designated envoy will also present his letters of credence to President Paul Kagame.

    According to a message posted on twitter account by Rwanda’s Ministry of Foreign Affairs: 'This was an occasion to discuss ways to further strengthen bilateral relations’.

    Mpahlwa has been representing South Africa to Mozambique where he completed his term this year.

    He once served as the Minister of Trade and Industry and held different top positions in South Africa since 2004.

    In October 2019, President Paul Kagame received Jeff Radebe, a special envoy from the President of South Africa, Cyril Ramaphosa. Later on, both head of states met on the sidelines of Russia, Africa Summit in Sochi where they held discussions.

    In July 2019, Rwanda replaced Vincent Karega, former ambassador to South Africa by Eugène Kayihura. Vincent Karega had held the position for eight years.

    South Africa granted refuge to Kayumba Nyamwasa, the head of RNC terror group and P5, a coalition of political parties intending to destabilize Rwanda’s security.

    Speaking to IGIHE during a past interview before leaving Rwanda in February last year, Twala revealed that South Africa once wanted to extradite Kayumba Nyamwasa and his colleagues to other countries but didn’t demonstrated willingness to accommodate them.

    He however explained that they could not extradite them to Rwanda because of treaties regarding the status of protecting refugees the country signed with UN.

    In March 2018, President Cyril Ramaphosa said that the problem of Rwandans being denied visas to South Africa would soon become history after holding talks with President Paul Kagame. However, up to now, Rwandans still struggle to get visa to travel to South Africa.

    Rwanda has at different times explained that actions of convicted people or fugitives should not blur bilateral relations.

    The Minister of Foreign Affairs, Dr Vincent Biruta has received High Commissioner-Designate Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa of the Republic of South Africa to Rwanda, for the presentation of his credentials.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/south-africa-s-new-envoy-to-rwanda-presents-credentials

  • Isi yose yagize ubwoba nyuma yaho Adolf Hitler abonetse muri Africa #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umunyapolitike wo muri Namibia witwa Adolf Uunona Hitler yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo gutsinda amatora ku manota 85% ku mwanya w'inama njyanama y'umugi wa Ompundja uherereye mu majyaruguru y'iki gihugu.

    Aganira n'igitangazamakuru cyo mubudage Bild yavuzeko se yamwise Adolf Hitler bishobokako aruko yamubyaye igihe uyumugabo yarari mu bihe bye byiza byo kwigarurira isi.

    Uyu Adolf Hitler yanahishuyeko nawe akiri umwana akajya yumva amateka yiki gihangange yagiraga ubwoba bikomeye.

    yakomeje Amara impungenge isi yose muri rusange ko atazakora amateka mabi nkayo uwo yitiriwe yakoze yo gushaka kuyobora isi,ahubwo azakora ibishoboka byose agashyira mungiro icyo bamutoreye.

    Kuva mu mwaka wa 1885 kugera mu mwaka wa 1915 igihugu cya Namibiya cyari gikoronijwe n'ubwami bw'ubudage doreko n'imihanda myinshi yo muri iki gihugu y'ikidage.

    Mu mwaka wa 2004 ubudage bwasabye imbabazi ku mugaragaro igihugu cya Namibiya kubera itsembabwoko rya Nama na Herero ndetse nabari barirokotse bagakoreshwa imirimo y'agahato.

    Mu kwezi kwa kanama uyu mwaka perezida wa Namibiya Hage Geingob yavuzeko I yifuzo Cy'ubudage kitemewe nubwo intumwa y'ubudage muri iki gihugu yatangaje ko bagifite ikizere ko bizagenda neza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/isi-yose-yagize-ubwoba-nyuma-yaho-adolf-hitler-abonetse-muri-africa/

  • Musanze: Ikorwa ry’imihanda ryabasize mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo
    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo

    Ni imiryango ine ifite icyo kibazo, nyuma y’uko abandi babahaye ingurane bakabimura, ubu abo baturage bakaba bakomeje guhangayikishwa n’impanuka yabagwira kuko inzu zabo zamase gusenywa n’amazi.

    Ni ikibazo abo baturage bamaranye imyaka itatu, aho imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze yatangiraga gukorwa, kuva icyo gihe bakaba barakomeje gutakambira ubuyobozi ariko bubima amatwi.

    Ijoro ngo batazibagirwa ni ku itariki ya 20 Ukwakira 2020, ubwo imivu y’amazi yimvura yamanukiraga muri izo nzira z’amazi zayobowe mu ngo zabo ibasanga mu nzu mu ijoro itwara ibyari mu nzu byose.

    Rusatsi Luis umwe mubashyizwe mu manegeka, avuga ko nyuma yo guhuriza amazi yo mu migezi ya Musanze mu ngo zabo ndetse barunda mu marembo y’ingo zabo itaka basiza mu mihanda, bikomeje kubagiraho ingaruka zishobora no kubatwara ubuzima.

    Inkuta z
    Inkuta z’inzu zariyashije

    Ati “Ikibazo cyatangiye mu mpera za 2017 ubwo bakoraga uyu muhanda, amazi yose bayahurije mu ruhombo rumwe yose bayohereza mu ngo zacu, twiyambaza akarere bavuga ko ikibazo cyacu bakizi ariko ntibagire icyo badufasha, ubwo bakoraga uyu muhanda wa Kabaya muri uyu mwaka, noneho baraje bafata itaka ryose basiza barirunda mu marembo y’ingo zacu ubu ntitukibona aho dusohokera”.

    Ubwo Kigali Today yasuraga abo baturage, yasanze mu ngo zabo harunze itaka rifite uburebure bwa metero enye, aho usohotse mu rugo bimusaba kugenda akambakamba cyangwa umwe agakurura undi kugira ngo burire uwo musozi.

    Rusatsi avuga ko mu rugo rwe hari ahantu imodoka yinjira mu gipangu, akababazwa no kubona n’umuntu ugenda ku maguru adashobora kubona aho yinjirira amusuye.

    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye
    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye

    Agira ati “Iri taka barunze hano rifite uburebure bwa metero enye, ni mu gihe mbere imodoka yageraga mu rugo, uje kunsura afite imodoka naramukinguriraga akinjiza imodoka ye, none mundebere uyu mukingo koko”!

    Arongera ati “Ntitukibona aho dusohokera, mfite n’umurwayi ufite ubumuga, ubu namushakiye icumbi abamo kubera ko atabasha kwinjira iwanjye, reba uyu mwana wanjye inkovu afite ku gahanga, ubwo yamanukaga kuri uyu mukingo avuye ku ishuri yituye hasi, maze iminsi mvuza”.

    Abo baturage bavuga ko iyo bwije bahangayika bazi ko bataramuka kubera icyo kibazo cy’amazi akomeje kubasenyera, mu gihe imvura yaguye.

    Mukaruziga Chantal, amazi yamaze gusenyera inzu, avuga ko ayiraramo afite ubwoba.

    Ati “Ubwo imvura yagwaga ku itariki 20 Ukwakira 2020, nyuma y’uko umuvu w’amazi uhiritse igipangu, yansanze mu nzu atwara byose njye n’umwana twari kumwe dukizwa no guhungira mu bwiherero tumarayo ijoro ryose, na n’ubu ku bwiherero njye n’umwana ni ho twagize icumbi iyo bwije, natabaje abaturanyi babura aho banyura kubera ko nabo inzu zabo zari zuzuye amazi”.

    Uwo mukecuru ufite ubumuga bw’ingingo, aranenga ubuyobozi bwakomeje kubatererana ubwo bari babutabaje, kugeza na n’ubu akaba ahangayikishijwe no kuba inzu yarasataguritse aho aterwa ubwoba no kuyiraramo.

    Mugenzi we witwa Nikuze Marie Claire, avuga ko abandi bahawe ingurane barimuka ariko bo bakomeza kubarohaho itaka n’amazi, bakaba babayeho bahangayitse mu gihe ubuyobozi bwakomeje kubatererana.

    Abo baturage bavuga ko bakomeje guterwa ibihombo n’ayo mazi yayobowe mu ngo zabo ndetse n’uwo mukingo bashyize mu marembo y’ingo zabo, aho bamwe ibyo bihombo bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene bukabije.

    Mukeshimana Jeannette imivu y’amazi yiciye inkoko 50, agira ati “Ubwo imvura yagwaga muri iryo joro, amazi yanyuze muri iyi miyoboro bashyize mu ngo zacu, inkoko 50 nari nororeye muri iyi nzu zose zirapfa, igipangu nari nujuje cyantwaye asaga ibihumbi 500 kiragwa nsigaye ndi umutindi nyakujya”.

    Kubera icyo kibazo cy’iryo taka ryarunzwe mu marembo y’ingo zabo, ngo byabateje igihombo gikabije aho n’abapangayi bamaze gusezera baragenda.

    Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Guverineri Gatabazi JMV, mu rwego rwo kumenya icyo abivugaho, agira ati “Ngiye kugikurikirana, niba barabasize mu manegeka bakora umuhanda ni uburenganzira bwabo guhabwa inzira, ntabwo wafata inzu y’umuturage ngo uyisige ku gasi uvuge ko uri kuzanira abaturage iterambere, ni ikibazo kiri rusange nabonye no mu Ibereshi ari uko, ariko ndaje mbikurikirane kandi birakemuka”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ikorwa-ry-imihanda-ryabasize-mu-manegeka

  • Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyitabiriwe n
    Igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abandi bantu

    Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2020, kikaba kiri muri gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, kikaba cyatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvonne Kayiteshonga, agaruka ku mpamvu icyo gikorwa cyatangijwe mu mashuri.

    Agira ati “Impamvu twatekereje gushyira iyi gahunda mu mashuri, ni uko abana bamara igihe kinini ku mashuri, kandi tuzi ko ibitera ibibazo byo mu mutwe biva mu muryango n’ahandi umuntu ari nko ku ishuri, ku kazi n’ahandi. Twashyizeho iyo gahunda ngo tubegere cyane, dukumire icyabangamira ubuzima bwabo, imyigire ndetse n’imibanire yabo n’abandi”.

    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry
    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE

    Ati “Biragoye guhita ubona ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo ibimenyetso bitagaragaye, bishobora kumuviramo indwara zikomeye z’umubiri cyangwa iz’umutwe. Ariko iyo abantu babikumiriye, ntihabeho akato, umuntu arafashwa akabaho neza”.

    Akomeza asaba ababyeyi kuba inshuti z’abana babo, ungo mwana nabaza umubyeyi ikintu runaka adasobanukiwe amubonere igisubizo, kandi bakabera abana urugero rwiza mu myifatire.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari nubwo nta mibare igaragazwa, ari yo mpamvu ngo bigomba kwitabwaho.

    Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri birahari, muzi ko hari ibigo by’amashuri byagaragayemo mu mwaka ushize, birahari rero byaba ibigaragara n’ibitagaragara. Ni ngombwa rero ko tubikurikirana kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva ko afite umutekano, afite inshuti, afite abantu ashobora kwizera yakwegera akababwira ibibazo bye”.

    Akomeza avuga ko kubera icyo gikorwa, hanateguwe amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, azahabwa abarezi ku buryo buhoraho kugira ngo bamenye uko bakurikirana abana.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa
    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa

    Ati “Gahunda twafashe y’amahugurwa y’abarezi ku mashuri, ni ya yindi idakura abantu mu kazi ahubwo ihoraho. Tuzabanza dufate bamwe bahugurwe, ariko tuzagenda dufata n’abandi nubwo bazaba bari mu gihe cyo kwigisha, bazajye bahugurwa ariko ku buryo buhoraho kuko dushaka ko atari ikintu kizahita kirangira”.

    Gutangiza icyo gikorwa byabereye ku ishuri ryisumbuye rya NEGA riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, rikaba ari rimwe mu mashuri yarwaje abana indwara yabanje kuba amayobera mu mwaka ushize wa 2019, aho ahanini yafataga abana b’abakobwa, bagacika intege, amaguru akanegekara ntibabashe kugenda, iryo shuri rikaba ryararwaje iyo ndwara abana 24.

    Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko iyo ndwara ari ikibazo cyo mu mutwe kuko ngo “Iyo umuntu yagize ikibazo akabura uko akivuga, umubiri uravuga. Iyo umubiri uvuze biba ari indwara”, ngo bikunda kuba cyane cyane ku bangavu n’ingimbi iyo bari ahantu batabasha gusohora ibitekerezo byabo, gusa ngo abarwaye iyo ndwara bose barakize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/leta-yongereye-imbaraga-mu-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-mu-mashuri

  • Rwanda Miners Union urges employers to provide employment contracts to Mining Workers #rwanda #RwOT

    As Rwanda celebrates International Mining Day on December 04, 2020, the Rwanda Extractive Industry   Workers' Union (REWU) has requested Mining employers to provide contracts to mining workers as stipulated in the provisions of the Labor law.

    The Secretary General of REWU, Eng. Andre MUTSINDASHYAKA, highlighted that a number of achievements have been made in the development of the Mining sector but there are still some issues, including employers who do not value the work done by miners.

    REWU Secretary General said that there are many challenges that are hindering advancement of the mining profession, hence more interventions are still needed to resolve them.

    According to Mutsindashyaka, there are so many miners who do not have employment contracts including miners employed by the sub-contractors, which affects their livelihoods and families' wellbeing as well.

    He said that 'you find an employee who has been in the company for three or more years without employment contract;

    'Such workers cannot even get an advance loan of salary from the financial institution because the bank will not rely on an employee who has not an employment contract' He explains

    Mutsindashyaka further added that some of the mining companies do not affiliates their employees to the Rwanda Social Security Board (RSSB) like pension contribution which is the worst challenge to the future of mining workers once they are old

    'Many employees are paid in hand instead of being paid through financial institutions; which is also a serious obstacle.' Mutsindashyaka said

    'On top of that, there are still miners who work but they are not paid for their work, under pretext that they have not found the minerals or production, while they have used their energies into the tunnels ' he added.

    'This is affecting their families, especially for those who have children; they are likely to suffer from malnutrition,' Mutsindashyaka explains, adding that there should be a minimum wage for every employee of the mining industry.

    Other issues raised by the union include the existence of mining accidents that are life-threatening, sometimes this is due to the lack of training on the health and safety of workers.

    Finally, he mentioned another issue of the employees who are fired in violation of labor laws among others.

    'Our Union is urging the Government authorities to request the employers to resolve all the issues facing the workers in this sector as it is one of the contributions that will improve the working conditions as well as production increament' Mutsindashyaka noted.

    The Union also urges the Ministry of Public Services and Labor (MIFOTRA)as in its mandate there is also to set a minimum wage that should be paid to mining workers, so that the problem of workers who are not paid as said above can be completely solved. However, as the miners point out these issues, the union encourages mining workers to continue to work hard to increase productivity in order to fill the gap brought by COVID 19 pendemic on the national economy

    68

    The post Rwanda Miners Union urges employers to provide employment contracts to Mining Workers appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/04/rwanda-miners-union-urges-employers-to-provide-employment-contracts-to-mining-workers/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-miners-union-urges-employers-to-provide-employment-contracts-to-mining-workers

  • Bobi wine yagaragaye yambaye imyenda irinda amasasu nk'uwiteguye urugamba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ku itariki ya 03 Ukuboza 2020, Umunyapolitiki akaba n' umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ubwo yasubukuriraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kibuku muri Uganda, aho yigaragajemo mu buryo budasanzwe, aho yari yambaye ibikoresho birinda amasasu nk'agakoti (anti-balle) n'ingofero y'icyuma (casque) nk'uwiteguye urugamba.

    Bobi Wine kandi yari yambaye n'isarubeti itukura, ijya kugira imiterere nk'iy'abakanishi. Yasobanuriye abaturage ba Kibuku ati: 'Mwabonye Kyagulanyi bihagije, ubu reka mbahe kuri Bobi Wine.'

    Yakomeje yibutsa aba baturage uburyo imodoka ye yarashwe amapine n'ikirahuri tariki ya 1 Ukuboza 2020, n'uburyo nta cyo byahungabanyije kuri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati: 'Ubwo barasaga ku modoka yanjye, abantu benshi batekereje ko mpagarika kwiyamamaza.'

    Mu kugaragaza ko ari umuntu udakangwa, Bobi Wine yigereranyije n'inkota ikeba ku mpande zombi, aho yagize ati: 'Ndi inkota ifite ubugi ku mpande zombi, nje nka Bobi Wine.'

    Ni mugihe amatora yo muri Uganda ateganyijwe kuba ku itariki ya 14 Mutarama 2021. Kuva ku itariki ya 9 Ugushyingo 2020 kugeza ku ya 12 Mutarama  2021, abakandida 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/bobi-wine-yagaragaye-yambaye-imyenda-irinda-amasasu-nkuwiteguye-urugamba/