Category: Uncategorized

  • Amafoto y’imyitozo ya mbere ya APR FC muri Kenya #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya mbere mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukina na Gor Maia umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi wo ku wa Gatatu ari na wo munsi yagezeyo, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane ikaba yarakoze imyitozo ya mbere muri iki gihugu.

    Iyi kipe ikaba yarakoreye imyitozo ku kibuga cya Two Rivers giherereye mu gace ka Kiambu, ni ibilometero 26 uvuye kuri Ole Sereni Hotel aho iyi kipe icumbitse.

    Ni imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi yiganjemo iyongera ingufu, kugorora umubiri no gukora ku mupira byoroheje.

    Bakoreye mu kibuga cy’ubwatsi kimeza, ikipe ntabwo yigeze ikora imyitozo yo guhurira ku mupira kugira ngo hirindwe imvune zishobora kuvuka mbere y’umukino. Imyitozo yamaze isaha imwe ikipe ibona gutaha.

    Uyu munsi biteganyijwe ko ikipe iri bukorere kuri Nyayo Stadium ari nacyo kibuga kizakira umukino ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020.

    Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2020, APR FC yatsinze Gor Mahia 2-1. Ubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu irasabwa kunganya gusa kugira ihite ikomeza mu kindi cyiciro.

    Imodoka irimo gutwara abakinnyi ba APR FC muri iki gihugu

    Umutoza Adil aganiriza abakinnyi be

    Jacques Tuyisenge nta gihindutse azaba ayoboye ubusatirizi bwa APR FC

    Bakoze imyitozo yo kunanura imitsi

    Umunyezamu Rwabugiri Umar

    Omborenga Fitina umwe mu basore bazonze Gor Mahia cyane

    Bukuru Christophe byitezwe ko azaba afatanya na Seif mu kibuga hagati

    Rutahizamu Danny Usengimana ashyira umupira ku gituza

    Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy, umwe mu bitezwe ku mukino w’ejo

    Rutahizamu Bizimana Yannick

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-y-imyitozo-ya-mbere-ya-apr-fc-muri-kenya

  • Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% bwabakora itangazamakuru batabifitiye impamyabumenyi bidindiza iterambere ry'umwuga w'itangazamakuru.. #rwanda #RwOT

    abasomyi bibinyamakuru

    Itangazamakuru n'intwaro ikomeye isi yifashisha muburyo bwo gutangaza amakuru cyangwa guhindura imyumvire cyangwa imyitwarire y'abaturage.

    kuva mukinyejana cya 18 itangazamakuru ryahinduriwe (morden journalism) ryatangiye gukoreshwa m'uburyo butandukabye bitewe n'intego yurikoresha bwaba bwiza cyangwa bubi byose biterwa n'intego y'umunyamakuru.

    camera man

    Ubushakashatsi kigalinews24 yakoze ryagaragaje ko 80% y'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byimbere mu igihugu batabifitiye ubu basha ndetse n'ubumenyi mubijyanye n'imyitwarire y'itangazamakuru ( Media Ethics)

    Abaturage twaganiriye nabo bagarutse kumakuru atuzuye bahabwa bitandukanye n'ibitangazamaku byo mumahanga uko bikora, 50% bagarutse kubiganiro bya Sport bizwi ku izina ( urubuga rw'imikino) aho batunze agatoki amatiku, kwishyongora ndetse no kwiyita ko aribo bambere kuruta uko batanga ibyo bakora.

    Ubu bushakashatsi bwibanze cyane kubanyeshuri bize itangazamakuru bicaye mugihe abarikora kukigero cya 70% bicaye mumyanya itariyabo, bamwe bavuga ko hari bamwe bakoresha icyenewabo, ruswa ndetse n'ibindi bashingiraho babima akazi kibyo bigiye, cyakoze bagaruka ku kibazo cy'ubushobozi bw'amaradiyo n'amatereviziyo adafite ubushobozi bwokuba yakwakira abanyeshuri babifitiye ubu menyi kuko batabona umushahara wabo bigatuma hafatwa abo biboneye.

    Bamwe mubakuze baganiriye na KigaliNews24 bagarutse cyane kukamaro k'itangazamakuru kubaturage rivugira, bagarutse ku abanyamakuru batabyigiye cyane ko reta na (RMC ) urugaga rwabanyamakuru bakagombye kugira icyo bakora kuko mugihe hatagira igikorwa bimwe mu ibikorwa byazadindira Sports,politics ndetse no mubindi bikorwa byadindira kandi bikagira ingaruka kubaturage.

    Umubare munini w'abasoma, abumva radio, nabokoresha ubundi buryo bwose bemeje ko mu igihe itangazamakuru ryaba ridakoreshejwe neza ryakwangiza iterambere ry'igihugu ndetse n'imyumvire yabaturage muri rusange. mugihe ababifitiye ubumenyi n'ububasha baramuka badashizwe mu myanya bakwiriye.

    Mubushakashatsi KigaliNews24.com yakoze hifashishijwe Abanyeshuri baryize badafite akazi, abasheshekanguhe, ndetse nabakurikira ibiganiro bitandunye.

     

    The post Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% bwabakora itangazamakuru batabifitiye impamyabumenyi bidindiza iterambere ry'umwuga w'itangazamakuru.. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/04/rwanda-ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-80-bwabakora-itangazamakuru-batabifitiye-impamyabumenyi-bidindiza-iterambere-ryumwuga-witangazamakuru/

  • A total of 220 million 5G subscriptions are expected by the end of 2020 #rwanda #RwOT

    Ericsson Mobility Report findings revealed that a total of 220 million 5G subscriptions are expected by the end of 2020.

    The recent report highlighted that despite the uncertainty caused by the COVID 19 pandemic, service providers continued to switch on 5G and more than 100 have now announced commercial 5G service launches.

    The first 5G standalone (SA) networks have also been launched. The net addition of mobile subscriptions was low during Q3 2020 — 11 million.

    This is likely due to the pandemic and associated lockdown restrictions. For the long term, the mobile subscriptions outlook has been slightly adjusted downwards, as multiple and inactive subscriptions are being removed.

    'We now forecast 8.8 billion mobile subscriptions by the end of 2026.
    5G subscriptions with a 5G-capable device grew by around 50 million during the quarter to reach around 150 million. ' reads the report.

    Through the report, Ericsson Telecommunication Company informs that 'We have increased our estimate for the number of 5G subscriptions at the end of 2020, and now forecast 220 million.'

    This is mainly due to a faster uptake in China than previously expected, driven by a national strategic focus, intense competition between service providers and more affordable 5G smartphones from several vendors.

    Over the forecast period, 5G subscription uptake is expected to be significantly faster than that of 4G (LTE), following its launch back in 2009.

     

    110

    The post A total of 220 million 5G subscriptions are expected by the end of 2020 appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/04/a-total-of-220-million-5g-subscriptions-are-expected-by-the-end-of-2020/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=a-total-of-220-million-5g-subscriptions-are-expected-by-the-end-of-2020

  • Uko Anita Pendo afatanya kurera abana be n’akazi katamuha umwanya uhagije wo kuruhuka #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi, umushyushyarugamba akaba n’umuvangavanzi w’imiziki(Dj), Anita Pendo avuga ko n’ubwo aba afite akazi kenshi katamworoheye ariko na none aba agomba gushaka umwanya wo kwita ku bana be cyane ko bakiri na bato.

    Anita Pendo akaba umunyamakuru wa RBA, ni umwe mu bakobwa bake mu Rwanda bakora akazi kenshi ku buryo usanga ku munsi aba afite igihe gito cyo kuruhuka, ibi abifatanya no kurera abana be yabyaranye n’umukinnyi Ndanda Alphonse ariko ubu bakaba baratandukanye ari we ukora inshingano wenyine.

    Aganira na ISIMBI ati'akazi nkora nkorera ku masaha radio nkora amasaha 3, Televiziyo 2 n’ahandi akenshi nkorera ku mbuga nkoranyambaga. N’ubwo biba bitoroshye umwanya ndawubona, mbona akauruhuko nk’isaha imwe cyangwa 2 nkasimbuka nkareba abana. Nabo mba ngomba kubitaho.'

    Anita Pendo afite abana babiri b’abahungu Tiran wavutse muri 2017 na Ryan wavutse muri 2018 bose yababyaranye na Ndanda Alphonse.

    Uretse aka kazi akora, uyu mukobwa wirwanyeho nk’uko akunda kubivuga, akorana na kompanyi zitandukanye azamamariza harimo urubuga rwa Catchyz rufasha abantu kugura ibintu no kubigurisha kuri murandasi kandi nta komisiyo baciwe.

    Avuga kuri Catchyz yamamariza yavuze ko ari abantu bo kwizerwa kandi bakora ibintu byabo kinyamwuga, gukorana nabo ngo ntabwo yasanze ari abantu bakorana by’akazi gusa ahubwo yisanze ari undi muryango yinjiyemo.

    Anita Pendo n’umuhungu we Ryan

    Umwanya wo kwita ku bahungu be, Tiran(iburyo) na Ryan(ibumoso) ngo arawubona

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-anita-pendo-afatanya-kurera-abana-be-n-akazi-katamuha-umwanya-uhagije-wo-kuruhuka

  • I&M Bank Secures US$10M From World Bank To Support SMEs, Jobs During COVID-19 #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    IFC, a member of the World Bank Group, has extended a loan facility to I&M Bank (Rwanda) Plc. to help the bank increase lending to thousands of small and medium-sized enterprises (SMEs) in Rwanda, many of which are facing COVID-19-related liquidity challenges.

    The US$10 million loan is IFC's first in Rwanda through its global US$8 billion fast-track COVID-19 facility, launched in March to help businesses maintain operations and jobs during—and after—the COVID-19 crisis.

    IFC support will allow I&M Rwanda to provide additional trade-related or working capital loans to companies whose cash flows have been disrupted by the global COVID-19 pandemic. It will also provide I&M Rwanda with additional liquidity to support its operations amid prevailing economic challenges.

    Robin Bairstow, Chief Executive Officer of I&M Bank (Rwanda) Plc, said, 'IFC is our long term partner, and this funding of US$10 million will allow us to meet the increasing financial needs of our small business customers as they recover from the negative impact caused by the COVID-19 crisis.'

    Dan Kasirye, IFC Resident Representative for Rwanda, said, 'Our support to I&M Bank Rwanda will increase the bank's liquidity and help its small business clients continue their activities and sustain jobs. This support will ensure that small businesses are well equipped to navigate the difficult waters of COVID-19.'

    IFC's previous investment and advisory support helped I&M Rwanda increase its loans to small businesses by 14% between 2018 and 2019.

    IFC i also helping to strengthen the capacity of small businesses in Rwanda to better cope with COVID-19-related challenges through a series of crisis management webinars.

    Small and medium-sized enterprises comprise the vast majority of all businesses in Rwanda, yet a quarter of those businesses—almost 40% of which are owned by women—struggle to access credit, according to a World Bank Group report. 

    IFC's private sector development support in Rwanda is focused on four strategic areas: affordable housing, agribusiness, inclusive finance, and sustainable infrastructure. IFC's investment portfolio in Rwanda stood at US$62.8 million as of June 30, 2020.

    0Shares
    0

    The post I&M Bank Secures US$10M From World Bank To Support SMEs, Jobs During COVID-19 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/im-bank-secures-us10m-from-world-bank-to-support-smes-jobs-during-covid-19/

  • Nyina wa Diamond yahishuye umunsi yigeze gukumukubita amuziza guhinduranya abagore #rwanda #RwOT

    Nyina wa Diamond, Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote nk’uko akunda kwiyita, avuga ko ibyo kuba Diamond azenguruka mu bakobwa bimubabaza, ngo hari igihe cyageze aranamukubita.

    Aganira na Wasafi Media, kikaba n’igitangazamakuru cy’umuhungu we, yavuzeko nta mubyeyi wakwishimira kubona umwana we azenguruka mu bagore, bityo ko na we kubona Diamond ahinduranya abagore bimubabaza.

    Yavuze ko hari igihe cyageze kwihangana biramunanira amukubita urushyi bitewe n’agahinda.

    Ati“Sinibuka ngo byabaye ryari, cyangwa niba n’ejo bizaba. Umunsi umwe nararakaye maze ndamukubita.”

    Yakomeje avuga ko umugore yifuza ko umwana we yazashaka ari uwubaha umuryango wabo kandi afite ikinyabupfura.

    Ati“nshaka umugore ukunda idini ryacu, ushishikajwe n’umuryango kandi nabo ubwabo bumvikana. Si umugore ubonetse wese.”

    Avuga ko kugeza ubu atazi niba umuhungu we ari mu rukundo kuko nta mukobwa yigeze amwereka, gusa ngo ntashaka no kubyinjiramo niba ahari azategereza amumwereke.

    Nyina wa Diamond yagiye ashinjwa kugira uruhare mu gutandukana kwa Diamond n’abakobwa bakundana bitewe no kwivanga mu mubano wabo. Byavuzwe ko yigeze no gukubita Hamissa Mobetto amushinja kuzana itangazamakuru ubwo yari agiye kubyara umwana wa Diamond, Dylan.

    Nyina wa Diamond ngo yigeze kumukubita amuziza kuzenguruka mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-diamond-yahishuye-umunsi-yigeze-gukumukubita-amuziza-guhinduranya-abagore

  • Rebero: Huzuye inzu y’amafilime n’ikibuga cyakira igitaramo cy’abantu ibihumbi 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime
    Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime

    Kugeza ubu uyu mushinga umaze kubaka inzu izajya ireberwamo amafilime y’ubwoko bwose ndetse na sitade (amphithéâtre) ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 baje mu bitaramo, gukina no kwidagadura mu buryo butandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yagize ati “abacuranzi n’abandi bahanzi babonye aho bashobora kwerekanira ibihangano byabo. Abanyarwanda na bo babonye ahandi hantu ha gatatu bashobora kwidagadurira hiyongera kuri Sitade no kuri Kigali Arena”.

    Uyu muyobozi muri RDB avuga ko uyu mushinga umaze gutwara amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 40 (ni amanyarwanda akabakaba miliyari 40), kandi ko hazakomeza kubakwa ibikorwa ndangamuco bitandukanye.

    Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n
    Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange babonye aho kwidagadurira- Kariza

    Kariza yavuze ko nyuma yo kuhubaka inzu ireberwamo filime na ‘amphithéâtre, bagiye kuhashyira ubusitani bwo kwishimiramo (botanic garden), amacumbi, n’inzu ibikwamo ibihangano bitandukanye.

    Hazajya kandi ubwogero, ibibuga bito by’imikino itandukanye n’ingoro ndangamuco y’ibiribwa (ibiryo bitetse), ndetse n’inzu zikoze mu buryo bwa kinyarwanda zizakoreshwa nka hoteli.

    U Rwanda rubaye igihugu cya 12 muri Afurika gishyizwemo inzu za CANALOLYMPIA zerekanirwamo ibibera hirya no hino ku isi n’amafilime afite amajwi ahinda n’amashusho amurikwa ku bikuta binini, ku buryo umuntu ayabona ari kure.

    Inzu yubatswe ya CANALOLYMPIA iri ku i Rebero yajyamo abantu 300, ariko mu gihe haba haje abantu benshi bifuza kureba filime, bahita basohoka bakarebera hanze muri ya Amphitheatre ishobora guteraniramo abantu bagera ku bihumbi 40.

    Umuyobozi wa CANALOLYMPIA mu Rwanda, Aimée Umutoni avuga ko abagize umuryango bose guhera ku mwana kugera ku muntu mukuru, ntawe uzabura ikimushimisha.

    Umutoni yagize ati “igiciro gisanzwe ni amafaranga 3,000Frw na 2,000Frw ku mwana ku bijyanye no kureba filime gusa, ariko iyo haje filime nshyashya igiciro kirazamuka gato”.

    Kugeza ubu umuntu uhaje atareba filime we ntacyo yishyuzwa, ariko mu gihe azaba aje gusura ibindi bikorwa nk’ibitaramo, gukina, gufungura no kwidagadura mu buryo butandukanye azajya yishyuzwa.

    Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n
    Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n’umudugudu wa Rebero Cultural Village

    Filime zose zaba iz’inyarwanda n’iz’ahandi zizatangira kwerekanwa guhera ku cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, zikazajya zirebwa iminsi yose y’icyumweru ukuyemo ku wa mbere.

    Inyubako za RDB na CANALOLYMPIA ziswe ‘Rebero Cultural Village’, biteganyijwe ko zizajya zakira ibitaramo biri ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga bitari munsi ya 30 buri mwaka.

    Ni inyubako zikoreshwa n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kuva ku matara ahaboneshereza kugeza ku muriro wose ukoreshwa mu nzu zose, kugira ngo birinde kurekura imyotsi ihumanya ikirere.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rebero-huzuye-inzu-y-amafilime-n-ikibuga-cyakira-igitaramo-cy-abantu-ibihumbi-40

  • Nyina wa Diamond yahishuye umunsi yigeze gukumukubita amuziza guhinduranya abagore #rwanda #RwOT

    Nyina wa Diamond, Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote nk’uko akunda kwiyita, avuga ko ibyo kuba Diamond azenguruka mu bakobwa bimubabaza, ngo hari igihe cyageze aranamukubita.

    Aganira na Wasafi Media, kikaba n’igitangazamakuru cy’umuhungu we, yavuzeko nta mubyeyi wakwishimira kubona umwana we azenguruka mu bagore, bityo ko na we kubona Diamond ahinduranya abagore bimubabaza.

    Yavuze ko hari igihe cyageze kwihangana biramunanira amukubita urushyi bitewe n’agahinda.

    Ati“Sinibuka ngo byabaye ryari, cyangwa niba n’ejo bizaba. Umunsi umwe nararakaye maze ndamukubita.”

    Yakomeje avuga ko umugore yifuza ko umwana we yazashaka ari uwubaha umuryango wabo kandi afite ikinyabupfura.

    Ati“nshaka umugore ukunda idini ryacu, ushishikajwe n’umuryango kandi nabo ubwabo bumvikana. Si umugore ubonetse wese.”

    Avuga ko kugeza ubu atazi niba umuhungu we ari mu rukundo kuko nta mukobwa yigeze amwereka, gusa ngo ntashaka no kubyinjiramo niba ahari azategereza amumwereke.

    Nyina wa Diamond yagiye ashinjwa kugira uruhare mu gutandukana kwa Diamond n’abakobwa bakundana bitewe no kwivanga mu mubano wabo. Byavuzwe ko yigeze no gukubita Hamissa Mobetto amushinja kuzana itangazamakuru ubwo yari agiye kubyara umwana wa Diamond, Dylan.

    Nyina wa Diamond ngo yigeze kumukubita amuziza kuzenguruka mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-diamond-yahishuye-umunsi-yigeze-gukumukubita-amuziza-guhinduranya-abagore

  • COVID-19: Rwanda reports 17 new cases , 21 recoveries #rwanda #RwOT

    The statement from the Ministry released last night shows that new cases were found in 'Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1 and Rubavu:1.”

    As of today, the prevalence of new cases is 0.5% while death toll stands at 0.8%.

    Rwanda confirmed the first case in March 2014.

    So far, 6011 new cases have been found out of 635 310 sample tests of whom 5596 have recovered , 364 are active cases while 50 succumbed to the pandemic.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-reports-17-new-cases-21-recoveries