Category: Uncategorized

  • Amandine Petit yambitswe ikamba rya Miss France 2021 #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabereye ahitwa Puy-du Fou mu Mujyi wa Vendée mu Bufaransa mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020.

    Uyu mukobwa wo mu gace Normandie gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa yambitswe ikamba ahigitse 29 bari bahataniye asimbura Clémence Botino Miss France 2020 wo muri Guadeloupe wari umaranye ikamba umwaka umwe.

    Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Provence, April Benayoum, Miss Côte-d’Azur na Miss Lara Gautier. Anafite ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Base-Normandie n’ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Miss Normandy

    Amandine Petit wambitswe ikamba asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza, aho yiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master’s mu bijyanye na 'Management of Social Structures’. Ni umuforomokazi wifuza kuzayobora ibigo byita ku basheshakanguhe. Yihaye intego yo gukoresha ikamba yegukanye mu bushakashatsi ku buvuzi.

    Amandine yanavuze ko ashaka kwerekana ko umugore afite imbaraga kandi ko yakora buri kimwe cyose ashatse. Yavuze ko yitabiriye iri rushanwa abigiriwemo inama na Malika Ménard wambitswe ikamba rya Miss France 2010.

    Yavuze ibi nyuma y’uko Sophie wegukanye ikamba rya Miss France 1998 yari amubajije uburyo yasobanura umugore w’iki gihe. Ati 'Ni umugore w’agaciro kanini kandi uhagarara ku ndangagaciro ze. Uyu munsi ndi imbere yanyu, ndi umugore utinyutse kandi ufite aho ashaka kugera.'

    Nyuma yo kwegukana ikamba yashimye buri wese wamutoye agiriye icyizere inzozi ze ashaka kurotora. Yagaragiwe na April Benayoum wo mu gace pa Provence wabaye igisonga cya mbere na Lala Gautier wo mu gace Côte-d’Azur ka wabaye igisonga cya kabiri.

    Aurélie Roux wo muri Alsace wabaye igisonga cya Gatatu naho Lou-Anne Lorphelin wo mu gace ka Bourgogne yabaye igisonga cya kane. Uyu mukobwa yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza kuva mu 2015, kuko yitabiriye irushanwa rya Miss Normandine ariko ntiyabasha gutsinda.

    Uyu mukobwa azahagararira u Bufaransa muri Miss Universe 2021 no muri Miss World 2021. Yabaye umukobwa wa karindwi wo mu gace ka Normandine wambitswe ikamba rya Miss France.

    Ni ku nshuro ya 91 irushanwa rya Miss France riba rigatambuka kuri Televiziyo ya TF1. Ni ubwa mbere iri rushanwa ryabaye nta bafana bitabiriye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe. Abakobwa biyerekanye mu myambaro gakondo ndetse n’iyo gusohokana.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abegukanye ikamba rya Miss France mu bihe bitandukanye. Kari kagizwe na Muguette Fabris w’imyaka 80 y’amavuko wabaye umwarimu w’imibare wambitswe ikamba rya Miss France mu 1963.

    Hari kandi umunyarwandakazi Sonia Rolland wambitswe ikamba rya Miss France 2020, Elodie Gossuin, Miss Iris Mittenaere ufite ikamba rya Miss Universe 2016 n’abandi

    Umuhango wo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba rya Miss France 2021 witabiriwe n’abantu 400 bagizwe n’abari bafite aho bahuriye n’iri rushanwa barimo abashyitsi 80 n’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na ba Nyampinga 11 b’u Bufaransa.

    Abakobwa 29 bari bahataniye ikamba rya Miss France 2021 bagiye bapimwa Covid-19 buri munsi. Ndetse bagasabwa guhora bakoresha umuti wica udukoko uzwi nka 'Hand Sanitizer’.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amandine-Petit-yambitswe-ikamba-rya-Miss-France-2021

  • Amerika : Urukuko rwakatiye umuntu gufungwa imyaka 897 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahamijwe ibyaha byo gushimuta, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukorera imibonano mpuzabitsina mu kanwa no mu kibuno ku gahato n’ibindi.

    CNN yatangaje ko Waller w’imyaka 60 yafatwaga nk’umugabo ruharwa mu gufata ku ngufu ku buryo yari yarazengereje abaturage bo muri California y’Amajyaruguru mu myaka 30 ishize.

    Urubanza rwe rwari rumaze imyaka icumi. Mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo yahamijwe ibyaha 46 yagiye akora mu bihe bitandukanye ku bagore icyenda hagati ya 1991 na 2006.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Waller yajyaga mu ngo z’abo bagore, akabahambira mbere yo kubafata ku ngufu.

    Uwo mugabo kandi ngo yashimutaga abo bagore, akabahatira kujya ku byuma ya banki (ATM) kuvanayo amafaranga ngo bayamuhe, ari nako abatwara ibikoresho byabo by’agaciro.

    Guhiga uwo mugabo byaragoranye cyane kuko ibizamini by’isanomuzi bye (ADN) bitari byarafashwe ngo bibikwe mu bubiko bw’inzego zishinzwe kugenza ibyaha.

    Abagore icyenda yafashe ku ngufu, abahoze ari abapolisi n’abashinzwe ubugenzacyaha kimwe n’abahanga mu gutahura ibizamini nibo bifashishijwe nk’abatangabuhamya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amerika-Urukuko-rwakatiye-umuntu-gufungwa-imyaka-897

  • Mu mafoto : Yvan Buravan yatunguranye ubwo Uncle Austin yataramiraga abantu muri 'My Talent Live Concert’ #rwanda #RwOT

    My Talent Live Concert ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye aho biba buri wa Gatandatu bigatambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.

    EAP itangaza ko yabitekereje igamije gususurutsa abantu muri ibi bihe ibitaramo rusange bitemewe, kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo Uncle Austin, wamenyekanye mu njyana ya Afro-beat yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye, yaje gutungurana ahamagara umuhanzi Yvan Buravan umaze kwigarurira imitima ya benshi muri uyu muziki.

    Uyu muhanzi Burabyo Buravan, wamenyekanye mu njyana ya RnB, ni umwe mu basore bataramara imyaka myinshi mu muziki ariko akaba amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda abikesheje indirimbo ze ndetse n’ijwi rye rikundwa n’abatari bake.

    Yvan Buravani, kandi yafashijwe cyane na Uncle Austin mu ntangiriro z’umuziki we ndetse banakoranye indirimbo Urwo ngukunda yamwaguriye amarembo.

    Ubwo yamuhamagara ku rubyiniro, Austin yavuze ko Buravan ari umuhanzi umaze igihe gito ariko akaba amaze gutera imbere mu buryo bwihuse cyane ndetse ko n’abataramufashije bihoye ubusa.

    Yagize ati 'Uyu muhanzi amaze imyaka mike ariko amaze kugera kuri byinshi. Ndabyibuka akiza twakoranye indirimbo tuyishyiriye umunyamakuru aramusohora ngo ntakorana n’abana none dore ibyo yagezeho, wa munyamakuru we nta we ukimwibuka.'

    Aba bombi bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka Urwo ngukunda ndetse na Closer bahuriyemo n’umuhanzi Meddy.

    Mbere yo gutangira iki gitaramo, Uncle Austin yabanje kuganira ku muziki we aho yahishuye ko batangiye umuziki mu bihe bigoye ntawe ubashyigikira ariko ko atewe ishema n’aho umuziki ugeze ubu.

    Yagize ati 'Twatangiye umuziki bigoye tutabona n’abadushyigikira ariko twarakomeje turagenda, ubu rero umuziki ugeze ahantu hashimishije hamwe umubyeyi ashyigikira umwana we akaba umuhanzi , ni ikintu cyo kwishimira.'

    Austin kandi yasusukurikije abantu mu ndirimbo ze cyane izakunzwe kera zirimo nka Ibihe byose, Kubwawe, Nzapfa ejo, Najyayo n’izindi zikunzwe muri iki gihe. Yafashijwe na The Target Band ku rubyiniro.

    Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu utaha, ku wa 26 Ukuboza 2020, umuhanzikazi Aline Sano ariwe uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya 'My Taleny Live Concert '.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Yvan-Buravan-yatunguranye-ubwo-Uncle-Austin-yataramiraga-abantu-muri-My-Talent-Live-Concert

  • Menya imitoma iryoheye amatwi ubwira umukunzi wawe akazagukunda by'iteka ryose #rwanda #RwOT

    Reka manze nkubwire ko  kwemererwa urukundo bidahagije ngo ugende witurize, ahubwo ujye wibuka ko mu rukundo haba hakenewe amagambo meza kandi aryoheye amatwi buri gihe ugomba kubwira umukunzi wawe kugira ngo muhore mwiyumvanamo kandi urukundo rwanyu rukomere.

    Burigihe tuba tugomba gushaka ibyateza urukundo rwacu imbere, arinayo mpamvu ubugomba guhora ushaka amagambo meza yatuma urukundo rwanyu rukomeza kubaryohera

    hano harurugero rwamagambo meza wabwira umukunzi wawe:

    Uzahora Uri uw'agaciro kenshi kuri njye : tuzi ko hari ibintu twita iby'agaciro kenshi nk'amabuye y'agaciro urugero nka zahabu n'ifeza rimwe na rimwe hakaza n'amafaranga menshi, impamvu ni uko ibi bintu bihenze kurusha ibindi tubona!

    Umfatiye runini: Birazwi ko umuntu ahora akeneye umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mubandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini! ni iby'agaciro pe!

    Muri make ni wowe ugize igice kinini cy'ubuzima bwe, bivuze ko akubuze yahungabana cyangwa ntakomeze kubaho!

    Igihe cyose nzaba ndi kumwe nawe: Wari wabwirwa umukunzi wawe iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha! Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kandi cyane

    Kubwira umuntu ngo nzaba aho uzaba uri hose ni iby'agaciro  by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kenshi kuri we ! Byaba biryoshye kubyumva kuko biba bisobanuye ko nta muntu muhwanye imbere ye !

    Nkwibonamo: Ubusanzwe yiyumva mu muntu runaka iyo agifiteho uruhare rukomeye.

    Iyo inshuti yawe rero ikubwiye iri jambo, bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona, ubwo rero nkuko nta wakwiyifuriza ibibi cyangwa kwibona mu bibi, niko nawe akwifuza ko uhora mu bihe byiza gusa.

    Tuzarambana :ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye, kandi riryohera abantu bakundana cyane cyane abafite gahunda yo gushinga urugo.

    Niyo mpamvu rero iyo akubwiye 'TUZASAZANA' aba agusezeraniye ko muzabana mu bibi no mu byiza mbere yuko abibwiriza na pasiteri cyangwa padirimuri gusezerana imbere y'Imana.

    Abahanga mu by'urukundo bavuga ko amagambo meza ari yo fumbire ya mbere y'urukundo ndetse burya ngo no mu ngo abantu babanishwa neza no kubwirana amagambo meza, ahumuriza, atetesha n'andi menshi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/menya-imitoma-iryoheye-amatwi-ubwira-umukunzi-wawe-akazagukunda-byiteka-ryose/

  • Dore ibaruwe bushali yandikiwe n'umufana we avuye muri gereza bituma arira imbere y'imbaga #rwanda #RwOT

    Hagenimana Jean Paul ,uzwi nka Bushali mu muziki Nyarwanda yandikiwe ibaruwa ifunguye n'umufana we afite agahinda ko kuba uyu muhanzi yarakoresheje impano ye nabi ndetse amusaba guhinduka.

    Ibi bibaye aho uyu muhanzi aviriye muri gereza aho yagiye avugwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ibaruwa yandikiwe Bushali imusaba guhinduka, zahabu ye ikarabagirana igira itya:

    '

  • Bwana Hagenimana Jean Paul unyemerere nkoreshe amazina yawe y'ubuhanzi twakumenyeho ukigarurira imitima yacu. Ndakubwira mu magambo macye ariko arimo byinshi nkeneye ngo wongere uzahure imitima yacuze umwijima yakundaga Kinyatrap, reka mbanze nkushimire ukuntu hari imitima wongeye gutuma itera neza kubera injyana nshya wadukundishize.
  • Uyu mufana yakomeje abaza Bushali ati: '

  • Nonese ko wari utwigaruriye ugahita utujugunyira abandi?, Kuki watumye Kigali irabagirana utayibyaza umusaruro ngo uyikuremo agasamusamu kazagucuma mu busaza bwawe?, Utu twari utubazo duto duto nakubazaga bwana Bushali.
  • Akomeza agira ati: '

  • Nk'abafana bawe dore ibyo dukeneye nyuma y'aho uvuye mu kigo kinyuramo abakurikiranyweho imyitwarire idahwitse, ongera wiminjiremo agafu maze umwaka wa 2021 uzawutangirane umuzigo mushya nk'uko mubivuga mu mvugo zanyu.

    Ese icyizere wari ufitiwe na benshi ubu uzakigarure ute? Ahahhh sindiguseka ahubwo nukwitsa umutima kuko mbona iki gihe icyizere gisigaye gihenze kuruta ibindi, gusa dufatanyije nk'abafana bawe tuzakoroboza turebe ko twakongera tukacyubaka mu mitima y'abanyarwanda.

    Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk'aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

    Abandi amarushanwa bayageze kure bayitabira bagahemberwa ibikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2020 nyamara wowe twe abafana bawe twari twigunze mu mezi ya nyuma y'uyu mwaka. Ikosore, hinduka, maze udusubize ibyishimo waduhaga mbere.'

  • Mukinyabupfura kinshi uyu mufana we w'akadasohoka yasoje ashimira Bushali.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/dore-ibaruwe-bushali-yandikiwe-numufana-we-avuye-muri-gereza-bituma-arira-imbere-yimbaga/

  • Ruhango: COVID-19 ntizabangamira gahunda yo gukura mu bukene ababarirwa mu bihumbi 200 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w
    Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w’umuhora wa Kaduha-Gitwe utazadindira n’ubwo abafatanyabikorwa bamwe bacika intege

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko umushinga wo gukura mu bukene abatuye umuhora wa Kaduha-Gitwe uzagera ku baturage bo mu gice cy’Umurenge wa Ruhango, Umurenge wose wa Bweramana, Kabagari, Kinihira, n’igice cy’Umurenge wa Mwendo.

    Umushinga wa Kaduha-Gitwe uzamara imyaka itatu ugamije gukura mu bukene abaturage ibihumbi 250 bo mu mirenge icumi ibarizwa mu turere twa Nyanza, Ruhango na Nyaruguru bigaragara ko bari munsi y’umurongo w’ubukene.

    Mu Karere ka Ruhango uyu mushinga ukaba uzagera nibura ku baturage ibihumbi ijana (100.000) mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo, ubuhinzi buvuguruye kuko ubutaka bwagundutse ndetse no kuba ako gace kari mu misozi ihanamye.

    Ibihingwa bitandukanye bitanga umusaruro biberanye n’ako gace ni urutoki n’inanasi ahateganyijwe kuvugurura uruganda rutunganya inanasi rwo mu Karere ka Ruhango rukagera ku rwego rwo kongerera agaciro, no guteza imbere igihingwa cya Kawa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cy’Akarere ka Ruhango cyabaye ku wa 17 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango agaruka kuri uwo mushinga, yasobanuye ko watekerejwe ibibazo bya COVID-19 bitaraduka.

    Avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bafatanyabikorwa bashobora kutazatanga umusanzu bari biyemeje ngo umushinga ushyirwe mu bikorwa, Akarere ka Ruhango hari amafaranga kari kariyemeie gutanga buri mwaka angana na miliyoni 200frw, aya akaba azakomeza gutangwa kandi na Leta ikaba idashobora kureka uwo mushinga ngo udindire.

    Agira ati “Ni umushinga na Leta izi kandi duhuriyeho n’uturere dutatu ntabwo rero wadindira kuko ugamije gukura abaturage mu bukene, Intara na yo irawuzirikana kandi hari izindi nzego dufatanyije zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na za Banki n’abandi bazadutera inkunga”.

    Habarurema avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo icice cy’umuhora wa Gitwe-Kaduha kizavomererwe kandi imbaraga zizakomeza gushyirwamo ku buryo abaturage bazagera aho bakaryoherwa n’ubuzima.

    Agira ati “Turifuza ko abaturage ba kiriya gice bazaryoherwa n’ubuzima bafite ibyo kurya bihagije, kandi n’ubwo hari abafatanyabikorwa bashobora kutazarangiza ibyo bari biyemeje gutanga kubera COVID-19, uyu mushinga utazasubira inyuma ahubwo uzakorwa ukarangira kuko ugamije iterambere ry’abaturage”.

    Imishinga izakorwa mu Muhora wa Gitwe-Kaduha izibanda kandi ku burezi, imishinga ya VUP iha abaturage akazi ndetse n’inguzanyo ziciriritse, hakaba hari n’imishinga izashyirwa mu bikorwa n’ibigo nka RTDA na RAB na yo itanga akazi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ruhango-covid-19-ntizabangamira-gahunda-yo-gukura-mu-bukene-ababarirwa-mu-bihumbi-200

  • Ese abakobwa n’abagore b’ibikara babaga i Kigali bagiye hehe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi kandi koko ugenzuye neza ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu mujyi ahazwi ku izina ryo kwa Rubangura, ndetse n’aho bategera imodoka hatandukanye, usanga ibi bivugwa bifite ishingiro kuko usanga muri rusange abakobwa n’abagore benshi ari inzobe. Kandi akenshi ugasanga ari inzobe bashakiye mu byo bisize kuko ibi biragaragara, aho ureba umuntu mu maso ugasanga inzobe iracanye rwose ariko wakwibeshya ukareba nko kubirenge bye ukagira ngo ni iby’undi muntu bamuteyeho ugasanga byo birirabura cyane pe. Byaje no kuntera kwibaza ahubwo impamvu badahitamo kwisiga ayo mavuta umubiri wose ngo uhinduke.

    Aha naje kwibaza niba koko byarakorewe ubushakashatsi bikagaragara ko umukobwa cyangwa umugore w’inzobe ari we ugaragara neza cyangwa ari we wambara akaberwa cyane cyane ko ari yo mpamvu nyamukuru iba igenderewe. Icyo kibazo ariko sinabashije kukibonera igisubizo cyane cyane ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

    Ariko nkanjye mbona rwose umukobwa cyangwa umugore ufite igikara bitamubuza kugaragara neza cyangwa kwambara ngo aberwe, no kubemera Imana burya iba ifite impamvu yahisemo kukurema uri igikara mugenzi wawe ikamurema ari inzobe. Buriya ni byo yakoze ibona ni byiza. Kuko nawe ushyize mu gaciro ukareba iyo Imana irema abantu bose turi inzobe nta tandukaniro rihari bitari kuba byiza rwose.

    Numva umukobwa cyangwa umugore yagakwiye kureba ubundi buryo bwo kwiyitaho agasa neza ariko butari guhindura uruhu rwabo, cyane ko burya uko umeze kose hari umuntu wagukundira uko usa. Witangira gutekerereza umuntu runaka ngo yagukunda ari uko wihinduye mu buryo runaka, kandi nta muntu wanabikubwiye.

    Ubundi kwihindura uruhu uretse kuba binafite ingaruka mbi ku mubiri. Mu by’ukuri no kureba umukobwa cyangwa umugore mu maso inzobe icanye wareba intoki cyangwa ibirenge ugasanga ntacyo bipfana no mu maso he, nukuri mbona bigaragara nabi pe.

    Mbona kunyurwa n’uko umeze ari byo byiza kuko kuba ikintu cyarakozwe n’abantu benshi ari kibi ntibituma bigihindura kuba cyiza. Uko usa hari uwaguhitamo mu bandi benshi mudasa akanyurwa na byo. Gusa neza no kugaragara neza, rwose ni rimwe mu mahame y’igitsina gore aho cyava kikagera. Ariko gusa neza no kugaragara neza ntibisobanura kuba uri inzobe. Nubwo rero bavuga muri rusange ngo nta mukobwa cyangwa umugore w’igikara ukiba i Kigali. Barahari bake bagifite imibiri yabo Imana yabaremanye kandi wababona ukabona barasa neza cyane kurusha wa wundi ufite amabara avanze kandi ari umuntu umwe. Terwa ishema n’uko Imana yakuremye kandi wumve ko uko usa hari ubireba akabona ari byiza, wikwihutira gushaka icyatuma usa na kanaka.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-abakobwa-n-abagore-b-ibikara-babaga-i-kigali-bagiye-hehe

  • LONI irashinja Afurika y'Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha w'Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza z'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha Serge Brammertz yabwiye akanama k'Umuryango w'Ababibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko igihugu cy'Afurika y'Epfo cyakingiye ikibaba umwicanyi karundura Fulgence Kayishema ushakishwa n'ubutabera bunyuranye harimo u Rwanda, Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha ndetse n'Amerika yashyizeho igihembo cya Miliyoni Eshanu z'amadorali ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma afatwa.

    Umushinjacyaha Brammertz yambwiye akana gashinzwe umutekano tariki ya 14 Ukuboza ko Afurika y'Epfo yirengagije nkana gufata Fulgence Kayishema kandi byari bimaze kugaragara ko yabaga mu mugi wa Cape Town mu myaka ibiri ishize. Afurika y'Epfo yirengagije impapuro zita muri yombi Kayishema zashyizweho na LONI kandi ibihugu byose bigize uyu muryango bigomba kubahiriza ibyavuzwe nuyu muryango. Kayishema ntanubwo bamukurikiranye ngo bamenye aho aba nuko umwaka ushize asohoka iki gihugu.

    Imwe mu mpamvu yatanzwe n'igihugu cy'Afurika y'Epfo yo kudafata Kayishema nuko yari afite ibyemezo bihabwa impunzi umuntu akibaza uburyo nabyo yabibonye. Nyuma ibiro bishinzwe impunzi byavuze ko byabuze impapuro za Kayishema ndetse n'ibikumwe yateye.
    Nkuko yabibwiye akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi muri raporo y'umwaka, bakimeya ko Kayishema ari muri Afurika y'Epfo bahise basaba ko yatabwa muri yombi.
    Usibye Kayishema, hari abandi batandatu bataragaragara harimo Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phenias Munyarugarama. Muri uyu mwaka Kabuga Felesiyani wari ku rutonde nawe yarafashwe naho Utunyangingo twa DNA twemeza ko Augustin Bizimungu yapfuye agashyingurwa Pointe Noire muri Kongo-Brazzaville.

    Brammertz kandi yagaye ibihugu bya Zimbabwe na Uganda kwanga gukorana n'urukiko mugufata abajenosideri bahungiye muri icyo gihugu aho yiyemeje kugirira uruzinduko Harare na Kampala ngo baganire nibi bihugu cyikubite agashyi.
    Inzego zitangdukanye muri Uganda zemereye uru rukiko ko hari abajenosideri bafite Pasiporo ya Uganda ariko basabye gukurikirana uko bazibonye Uganda ivunira ibiti mu matwi bakaba bamaze umwaka bategereje igisubizo ariko barahebye.

    Fulgence Kayishema aregwa gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi barenga ibihumbi bibiri bari bayihungiyemo. Yari Ipeji wa Komini Kivumu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi bakoranye ubwicanyi hari Padiri Athanase Seromba, Gregoire Ndahimana wari Burugumesitiri, Telesphore Ndungutse, Joseph Habiyambere na Assistant Burugumesitiri Vedaste Mupende.

    Fulgence Kayishema akurikiranzweho ibyaha bya Jenoside, kurimbura inyoko muntu n'ibindi aho usibye gusenya Kiliziya yazanye na essence batwikiramo Abatutsi.

    The post LONI irashinja Afurika y'Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/loni-irashinja-afurika-yepfo-gukingira-ikibaba-ruharwa-fulgence-kayishema-kugeza-bamuhungishije-akava-muri-icyo-gihugu/

  • Nyamagabe: Bakeneye ingemwe kugira ngo bagure ubuso bahingaho icyayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi
    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi

    Uwitwa Védaste Ruhigisha avuga ko afite umurima umwe yahinzeho icyayi, ariko ko yifuje ingemwe ngo yagure akazibura.

    Agira ati “Hari abantu b’ino aha ngaha bahinga icyayi bagahembwa ibihumbi nka 200 cyangwa 100 ku kwezi. Ugira ngo ntigifite akamaro? Nkibonye nanjye nagihinga. Aho nahingaga indi myaka nakuraho akarima nkagitera. N’uwampa ingemwe ibihumbi bitanu nabitera.”

    Uwitwa Vedaste Minani avuga ko hari abo batuye mu Murenge umwe, hahoze ari muri Mudasomwa, bo bajyaga bahabwaga ingemwe n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi. Icyo gihe bo ngo bari bakibarizwa muri Kivu, byatumye bo batabasha kubona kuri izo ngemwe.

    Agira ati “Twifuza ko baduha ingemwe natwe, buri muturage akajya asoroma icyayi agahembwa ku kwezi.”

    Umuyobozi w’ishami ryita ku cyayi n’ikawa mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Alexis Nkurunziza, avuga ko koperative yibumbiwemo n’abahinzi b’icyayi bo mu gace aba baturage bifuza ingemwe z’icyayi batuyemo, ari yo KOBACYAMU (Koperative y’Abahinzi b’icyayi ba Mudasomwa ubu ikorera mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Kibilizi na Tare), ubu yahumbitse imbuto miliyoni eshatu zizaterwa ku ikungira rya 2021.

    Ibi bishimangirwa n’umucungamutungo w’iyi koperative, Théogène Ndayizeye, unavuga ko batangiye kwerekera abaturage uko umuntu ashobora kwihumbikira icyayi, akagera ku mbuto yifuza, cyane ko ngo kuzihumbika bitanagoye cyane nk’uko bamwe babikeka.

    Ati “Ndi kubibigisha. Ubu hari imbuto zigera ku bihumbi 900 bihumbikiye ku buryo hari n’izakuze. Hari benshi bamaze kubimenya, icyo babura ni ibikoresho nka shitingi. Ibyo tubashije kubabonera turabibaha, ibyo tutabashije kubabonera tukabereka inzira banyuramo ngo babibone.”

    Ubundi ingemwe z’icyayi zifata igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kuba zibonetse. Icyakora izifashishwa mu gusimbura izumye mu murima zo ngo zimara umwaka n’igice mu buhumbikiro.

    Kugeza ubu mu Rwanda, uruganda rw’icyayi rwa Kitabi abatuye mu Kagari ka Shaba baturiye ngo ni rwo rwishyura abahinzi bakorana amafaranga menshi ku kilo, nk’uko bivugwa na Jean Damascène Gasarabwe uruyobora. Kuri ubu ngo bari kubishyura amafaranga 377 ku kilo.

    Avuga ko ibi babikesha kuba icyayi cya Kitabi ari cyo cyiza cyane kugeza ubu ngubu mu Rwanda, kandi ko bajya baza no ku mwanya wa mbere muri Afurika. Ibi bituma bishyurwa menshi, hanyuma n’abahinzi bakaboneraho kuko igiciro cy’amababi mabisi gituruka ku buryo isoko riba ryifashe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-bakeneye-ingemwe-kugira-ngo-bagure-ubuso-bahingaho-icyayi

  • Musanze: Habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu 2 abandi n'indembe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ,mu masaha y'umugoroba mu kagali ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habaye impanuka ikomeye, yahitanye umuntu 1,undi na we apfira mu nzira ajyanywe kwa muganga , abandi batanu barembye cyane bikomeye.

    Icyateye iyi impanuka ni imodoka ya Kompanyi ya RITCO Ifite puraki RAE 557 G,yakase ikorosi izamuka ikaba yerekezaga mu mujyi wa Musanze,na Moto ifite purake RAE 163V yari ishoreranye n'umunyonzi,bamanukaga mu muhanda werekeza iKigali bashatse kudepasanya n'iyi modoka nini,bashatse gukata ngo bayikwepe,bahita bitura hasi mu muhanda.

    Abapfuye n'abakomeretse imyirondoro yabo ntiyahise imenyekana,gusa hahise haba ubutabazi bw'imbangukiragutabara ndetse na Polise ishinzwe umutekano wo mu muhanda

    Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko mu bakomeretse uko ari batanu harimo undi urembye bikomeye kuburyo aroherezwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.

    Abakomeretse bakomeje kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/musanze-habaye-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-2-abandi-nindembe/