Ni imibare yavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV 7) bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025.
NISR igaragaza ko abana bitabira ishuri mu cyiciro cy'abanza hatitawe ku kigero cy'imyaka bafite bagera kuri 140Â % mu 2024.
Abana bitabira ishuri mu mashuri abanza bagejeje imyaka yo gutangira, ni ukuvuga abagera mu mwaka wa mbere bafite imyaka itandatu bavuye kuri 88% mu 2017, bagera kuri 93% mu 2024. Muri bo abahungu ni 92% mu gihe abakobwa ari 94%.
Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri barangiza amashuri abanza bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16, bavuye kuri 31% mu 2017 bagera kuri 42% mu 2024.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko nubwo umubare w'abanyeshuri barangiza amashuri abanza wiyongera, mu gihe umubare ukiri muto bizagira ingaruka ku bukungu kuko hataboneka abakozi bashoboye.
Yagize ati 'Iyo umuntu atarangije amashuri nubwo yaba ashaka kwikorera biramugora, kugira ngo abare neza ibyo akora, abyandike neza, ateganye neza byose biramugora. Ni kuvuga ko nabyo bibangamira ubukungu. '
Murangwa yavuze ko nubwo hari impinduka zabayeho mu myaka irindwi ishize, Guverinoma igifite ingamba nyinshi zo gushyira mu bikorwa kugira ngo umubare w'abarangiza amashuri urusheho kwiyongera.
Ati 'Tuzakomeza gushora mu kongera ibyumba by'amashuri, tuzongera umubare w'abarimu ni gahunda ihoraho, ndetse no kongera ireme ry'uburezi ritangwa, no gufasha ababyeyi n'abana kugira ngo abana bagume ku mashuri bareke kuyavamo.'
Murangwa agaragaza ko bimwe mu bibazo bitera abana kuva mu ishuri ari amikoro make ndetse n'inzara yo ku ishuri, gusa agaragaza ko icyo kibazo kizwi ndetse ko hariho gahunda zo kugikemura.
Yagize ati 'Ni ibintu tubona ko biterwa n'amikoro make n'inzara ku ishuri, ariko hariho gahunda nka 'school feeding' zifasha abana kuguma ku ishuri ntibicwe n'inzara, kandi turizera ko n'ibindi bizagenda biba byiza kurushaho.'
Gagunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yashowemo arenga miliyari 94 Frw mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 kandi inzego za Leta zihgamya ko yagabanyije umubare w'abana bata ishuri.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko abanyeshuri batarangije amashuri byatera imbogamizi ku bukungu
Inzego zitandukanye zishimiye ko ubukene bwagabanyutse mu Rwanda
Aya mahirwe bayerekewe mu ihuriro ry'urubyiruko 500 rizamara iminsi itatu riri kubera mu Karere ka Kayonza, ririmo abiga mu mashuri yisumbuye, abari mu nzego z'ubuyobozi, abakorerabushake n'abandi batandukanye.
Muri iri huriro bari kwigishwa ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwikemurira ibibazo bikibabangamiye, uruhare rwabo mu gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bari kwerekwa amahirwe kandi ari mu nzego zitandukanye bakwiriye kubyaza umusaruro.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uru rubyiruko bifuza kurufasha kumenya amahirwe anyuranye igihugu cyabashyiriyeho n'uko bayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwirinda ubushomeri no kwiteza imbere.
Ati 'Hari amahirwe anyuranye igihugu giha urubyiruko cyane cyane nko guhabwa amahirwe yo kujya mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo, gusa na bo bagomba kuba hari ubumenyi bafite. Hari imishinga ifasha urubyiruko mu buhinzi n'ubworozi, uko bakoresha neza imbuga nkoranyambaga, uko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.''
Meya Nyemazi yavuze ko muri aka Karere hari imishinga 480 iri mu buhinzi n'ubworozi aho aho hose bakeneye gushyiramo imishinga yabo kugira ngo ifashwe mu kwagurwa no guhabwa inkunga, yavuze ko muri iyi minsi itatu bifuza kububakira ubushobozi ku buryo hari byinshi bahindura mu muryango Nyarwanda.
Nziza Emille yavuze ko kuri ubu amahirwe ya mbere yamenye ari uko igihugu kibitayeho kandi kiteguye kubafasha mu kwiteza imbere.
Ati 'Dufite abantu benshi bakuze bakoze ibisa n'ibyo dushaka gukora ariko ugasanga tutabegera, ubu rero nabimenye menya ko nzajya mbigiraho. Andi mahirwe dufite ni ikoranabuhanga, abenshi ntabwo turikoresha ritubyarira inyungu akenshi turikoresha twishimisha ariko hano banyeretse uko naribyaza umusaruro kandi ndizera hari icyo ngiye guhindura.''
Umutoni Uwase Diane waturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko amahirwe bafite batabyaza umusaruro yamenye ari Ayari mu buhinzi n'ubworozi ndetse no kuba baravukiye mu gihugu kitarimo amacakubiri nk'ayo ababyeyi babo bakuriyemo.
Ati 'Ubu twe turiga nta muntu utuvangura mu ishuri, turiga nta nta masasu cyangwa ubundi bwicanyi twumva, ayo yose ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro ariko twe twabifataga nk'ibintu bisanzwe. Uyu munsi rero tugiye guhinduka dutangire dutekereze byagutse.''
Umuhoza Divine we yavuze ko amahirwe yamenye ari uko kuba igihugu gifite umutekano akwiriye kubibyaza umusaruro kuruta gutekereza kujya kwiga mu mahanga cyangwa kujya gushakirayo akazi. Yavuze ko kandi agiye kwirinda ibigare bimujyana ahabi.
Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzahugurwa mu minsi itatu aho ruri guhugurwa ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, uretse urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza hari n'urundi rwagiye ruturuka mu tundi turere.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n'Ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Richard Kubana, ni umwe mu baganirije uru rubyiruko
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bafite yo kuvukira mu gihugu kitarimo amacakubiri
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025 bugaragaza ko abo 90% babona amazi meza yo kunywa no gukoresha imirimo inyuranye yo mu rugo badakoze urugendo rurerure.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Murenzi Yvan, yagaragaje ko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bishimishije kubera ko ibipimo mpuzamahanga byemewe bigena ko byibura abantu badafite amazi mu ngo bakwiriye kuyabona ku mavomo mu minota 30 gusa kandi bikaba byaragezweho.
Yakomeje avuga nubwo bimeze gutyo hakiri urugendo rurerure kubera ko abagera kuri 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa babashe kugera ku mazi meza.
Ati 'Ibi bishatse kuvuga ko bisaba abantu gukoresha imbaraga z'umurengera kugira ngo babone ayo mazi. N'iyo mpamvu hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo twongere amazi meza kuri bo.'
Abagera ku mavomo bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y'amazi meza.
Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo za bo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.
Abavoma ku yandi masoko ariko avubura amazi meza 35% bavuye kuri 43%, mu gihe abakoresha amazi ava ku masoko adasukuye bageze ku 10% bavuye kuri 12%.
Ingo zigerwaho n'amazi meza zageze kuri 90% mu 2024
Ingano y'amafaranga akoreshwa mu mirimo y'uruganda yiyongereyeho 30,2% biturutse ku gushora imari mu bijyanye n'ikoranabuhanga, kwishyura abakozi n'ibindi bikenerwa mu mirimo y'uruganda ya buri munsi.
Uyu musaruro ushimishije BRALIRWA Plc yagezeho mu 2024 izagera no ku banyamigabane bayo kuko ayo bagabana ku mugabane yiyongereyeho 25% ava kuri 28,69 Frw ku mugabane agera kuri 35,96 Frw.
Ni ingingo izemerezwa mu Nama Rusange y'Abanyamigabane izaba ku wa 25 Kamena 2025. Nibimara kwemezwa abanyamigabane bazishyurwa ku wa 11 Nyakanga 2025.
Uru ruganda rwatangaje ko igitabo cy'abanyamigabane bacyo kizafungwa ku wa 30 Gicurasi 2025, kandi ko abazahabwa kuri iyo nyungu ari abazaba banditswe bose muri icyo gitabo kugeza icyo gihe.
BRALIRWA kandi yashimangiye ko yihaye intego ko ikomeza kuba uruganda rwa mbere kandi igakomeza kugera ku iterembere hashingiwe ku kongera ingano n'agaciro k'ibicuruzwa byayo.
Ibyo bizagerwaho bigizwemo uruhare no gushora mu gukomeza kubaka izina, kwamamaza, guhanga udushya, kubakira ubucuruzi ubushobozi no kunoza uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bayo.
BRALIRWA Plc yashinzwe mu 1957 igurwa na sosiyete ya HEINEKEN mu 1971. Mu binyobwa birenga 17 birimo ibisembuye n'ibidasembuye igurisha ku isoko ry'u Rwanda na mpuzamahanga, ishyira imbere igihuza abantu kikabubakira ubucuti.
Ubuyobozi bwa BRALIRWA Plc buvuga ko mu myaka 66 imaze ikora ibinyobwa, iharanira impinduka nziza ku baturage, igashyira imbere igituma abantu bose bagira ubuzima bwiza.
BRALIRWA Plc yahamije ko mu guharanira imibereho myiza y'abaturage itera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije binyuze mu bufatanye n'abafatanyabikorwa bayo bafite ubuzobere mu by'ibidukikije.
AOA ni ikigo gisanzwe gitegura amarushanwa mu masomo y'Imibare, n'Ikoranabuhanga no gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, AI, muri Afurika n'ahandi ku Isi.
Abayatsinze bahabwa impamyabumenyi zibahesha gukomeza muri kaminuza zikomeye ku Isi.
Iri shuri rishya riri kubakwa i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ndetse rizatangirana n'umwaka w'amashuri utaha wa 2025/2026.
Rizatangirana abanyeshuri 30 mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, bazajya biga muri porogaramu y'imyigishirize ya Cambridge mu mashami y'Imibare, Ubugenge na Mudasobwa.
Ayo masomo ahura n'ibyiciro bitatu AOA yibandaho mu kwigisha birimo ikorabahanga by'umwihariko Ubwenge bw'Ubukorano (AI), Ubumenyi mu bya Mudasobwa n'Imibare.
Iryo shuri rizatangirana n'abanyeshuri bo mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Afurika y'Epfo.
Bazajya biga bacumbikirwa mu kigo kandi bishyurirwa byose kuva ku mafaranga y'ishuri, ibibatunga mu kigo n'ibindi byose nkenerwa ku ishuri.
Muri ayo mahugurwa ni ho hatoranyirijwemo abahanga kurusha abandi muri ibyo byiciro uko ari bitatu.
Abatsindiye kwiga muri AOA batangajwe ku wa 15 Mata 2024.
Umwe mu bashinze AOA, Arun Shanmuganathan, yavuze ko bahisemo gushinga iryo shuri mu Rwanda kuko ari Igihugu gitekanye kandi gishyigikira amasomo ya Siyanse, Imibare n'Ikoranabuhanga.
Ati 'Mu Rwanda ni ahantu heza ho gutangiriza ishuri kandi na Minisiteri y'Uburezi yaradufashije. Hari gahunda nziza mu guhanga udushya kandi bashyigikira amasomo y'Imibare, Siyansi n'Ikoranabuhanga'.
Arun yongeyeho ko abana baziga muri iryo shuri bazarikuramo amahirwe akomeye yo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi.
Yavuze ko ubu hari abagera kuri barindwi batsinze ibizamini bya AOA bakomereje muri kaminuza zikomeye ku Isi nka MIT muri Amerika Oxford na Cambridge.
Umujyi wa Kigali wabitangaje ku wa 16 Mata 2025, uvuga ko bizakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
Iryo barura rizatangira ku wa 17 Mata 2025.
Mu itangazo Umujyi wanyujije kuri X wakomeje uti 'Abafite ibikorwa aho Gare [ya Nyabugogo] isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe.'
Inkengero za Gare ya Nyabugogo zivugwa ni aho bisi zizimukira by'agateganyo mu gihe cyo kubaka.
Abarebwa n'iki gikorwa kandi basabwe kwerekana ibibaranga n'ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo.
Mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali ndetse hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.
Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.
Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 Frw. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.
Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushishikajwe no kuvugurura Gare ya Nyabugogo ku buryo mu myaka itanu iri imbere izaba ikoreshwa isa neza.
Ati 'Turizera ko iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'
Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo izatwara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150 Frw.
Mu bintu by'ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk'aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z'umutekano, aho kuruhukira n'ibindi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo iri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko nubwo bafite ibyo bibazo bagiye kubishakira umuti.
Yavuze ko hari byinshi byagiye bikorwa ngo barusheho guteza imbere imibereho myiza ku barokotse Jenoside ariko akagaragaza ko bagifite urugendo runini.
Ati 'Twari dufite inzu 320 muri rusange habariwemo izikenewe kubakwa no gusanwa. Izari zikeneye kubakwa zari 51 mu gihe izari zikenewe gusanwa ari 269. Tumaze gukora ibintu bito, dukeneye imbaraga nyinshi kandi abantu bakeneye kudufasha.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari babashije kubaka inzu zirindwi, basana inzu ebyiri gusa, hasigara inzu 267 zitarasanwa na 44 zikeneye kubakwa bundi bushya, zose hamwe zikaba 311.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yavuze ko bagifite inzu zikeneye kubakwa n'izikeneye gusanwa kubera ko zashaje cyane.
Ati 'Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Leta mu bushobozi bwayo ntiyahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa mu Karere ka rutsiro hari 44 batarabasha kubakirwa, n'abubakiwe dufite inzu 264 tuvuga ko zikeneye gusanwa kuko zarashaje hashingiwe ku buryo zubatswe.'
Yakomeje ashimira Inkotanyi zabarokoye, na Leta y'u Rwanda itarahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu kubatuza, kubigisha no kubavuza.
Kuva 2020-2023 inzu icyenda ni zo zirabarurwa mu Karere ka Rutsiro zahawe abarokotse Jenoside yakore Abatutsi zirimo izubatswe n'izasanwe.
Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zagenwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw ni zo zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside mu gihugu hose.
Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yagaragaje uburyo u Rwanda rutahwemye kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ibibazo by'amacumbi ashaje n'icy’abataratuzwa by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari kubikurikirana
Umucamanza w'Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, James Boasberg, kuri uyu wa Gatatu yanzuye ko 'hari impamvu ifatika ihari' ishobora gutuma abayobozi ba Leta ya Donald Trump bakurikiranwa mu buryo bw'ubutabera bwo kuba barabangamiye amabwiriza y'urukiko. Ibyo bijyanye n'uko ayo mabwiriza yahagaritse ikoreshwa ry'itegeko rya Alien Enemies Act ryari rigamije kwirukana bamwe mu bashinjwaga kuba abanyabyaha bakomoka muri Venezuela.
Iri tegeko ryari ryateje impaka ndende mu rwego rwa politiki no mu nkiko, aho ubutegetsi bwa Trump bwari bukomeje ibikorwa bikomeye byo kwirukana abimukira ku butaka bwa Amerika. Muri Werurwe hagati, ubwo indege eshatu zari zimaze koherezwa zitwaye abimukira bajyanwe muri gereza iri muri El Salvador, umucamanza Boasberg yahise ategeka ko ibyo bikorwa bihagarikwa ako kanya, anasaba ko izo ndege zisubizwa muri Amerika.
Mu mwanzuro w'impapuro 46 yasohoye, Boasberg yagize ati:
'Urukiko rwemeje ko ibikorwa by'ubutegetsi kuri uwo munsi bigaragaza ubushake bwo kwirengagiza itegeko ry'urukiko, ku buryo bihagije kugira ngo urukiko rusuzume ko hari impamvu ihamye yo kubakurikirana ku cyaha cyo kutubahiriza amabwiriza y'ubutabera.'
Inyandiko idasanzwe ku rwego rw'ubuyobozi bwa Leta
Nk'uko byatangajwe na Prof. Vladeck wigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown, ibyo Boasberg yakoze si ibisanzwe:
'Gukurikirana abayobozi bo mu rwego rwo hejuru rwa guverinoma ku cyaha nk'iki si ibintu bisanzwe. Umucamanza Boasberg aragenda buhoro kuko agerageza kwirinda kugwa mu mutego â” ntashaka kurekura ubutegetsi ngo bukomeze gutandukira, ariko nanone ntashaka guhangana n'inkiko zo hejuru nka DC Circuit cyangwa Urukiko rw'Ikirenga.'
Skye Perryman, umwe mu bunganira urubanza ku ruhande rwa Democracy Forward n'umuryango wa ACLU (American Civil Liberties Union), yavuze ko icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu 'kigaragaza ibyo tumaze igihe tuzi: imyitwarire ya leta muri uru rubanza ni mibi kandi ibangamiye uburenganzira bwa muntu ndetse n'itegeko nshinga ry'igihugu.'
Trump n'imikoranire n'inkiko
Iri teka rya Boasberg rije mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwakomeje kwerekana uburyo bushobora kudakurikiza neza amabwiriza y'ubutabera igihe budahuye n'ibyifuzo bya Perezida. Mu bindi bibazo nk'ibi, abandi bacamanza batarigeze bagera ku cyemezo gikomeye nk'icyafashwe na Boasberg.
Guverinoma ya Trump yakomeje kuvuga ko inkiko z'icyiciro cya mbere (federal trial-level courts) zidafite ububasha bwo gutambamira ibyemezo bya perezida cyane cyane ku bijyanye n'imyanzuro ku bimukira.
Boasberg, wari washyizweho na Barack Obama, yanditse muri uru rubanza ko:
'Itegeko Nshinga ry'igihugu ntiryemera ko abayobozi b'igihugu barangarana nkana amategeko y'ubutabera â” cyane cyane abayobozi bo mu rwego rwo hejuru biyemeje kuyubahiriza.'
Muri uru rubanza, Urukiko rw'Ikirenga rwari rwavuze ko abimukira bari batanze ikirego barishyikirije urukiko rutari rwo. Ku bw'ibyo, umwanzuro wa 5 kuri 4 w'Urukiko rw'Ikirenga wasabye ko abifuza gutanga ibirego nk'ibi bajya babinyuza mu nzira igoye y'amategeko izwi nka habeas corpus, kandi ikenshi ntitanga umusaruro.
Nubwo Urukiko rw'Ikirenga rwafashe uwo mwanzuro, Boasberg yavuze ko mu rwego rw'ubutabera, umuntu wese wanga kubahiriza itegeko ry'urukiko atari uko ryateshejwe agaciro nyuma, ashobora gukurikiranwa nk'uko biteganywa.
Yakomeje anagaragaza impungenge ku kuba guverinoma yarashatse gukingira amakuru amwe n'amwe ku bijyanye n'izi ndege, ivuga ko ari amabanga y'igihugu (state secrets privilege). Ariko umucamanza yavuze ko ayo makuru atari ngombwa ngo afate icyemezo ku kibazo cyo kutubahiriza amategeko.
Ibyakurikiraho
Boasberg, uyoboye urukiko rw'icyiciro cya mbere mu Mujyi wa Washington DC, yasobanuye uko ibintu bigomba gukurikiraho mu gihe urubanza rukomeje.
Kugeza ubu ntabwo haraboneka ibimenyetso birenze ukwemera kwose byemeza ko ubutegetsi bwa Trump bwakoze icyaha cy'ukutubahiriza itegeko (criminal contempt), ariko hari intambwe ya mbere iteganyijwe.
Boasberg yavuze ko ashaka ko habanza gutangwa ibisobanuro byemewe n'amategeko (sworn statements) bivuye ku bantu bazi neza abafashe icyemezo cyo kudasubiza izo ndege muri Amerika kuwa 15 Werurwe.
Niba ibyo bisobanuro bitamunyuze, umucamanza azasaba ko abatangabuhamya bagera imbere y'urukiko cyangwa bakabazwa mu buryo bw'imvugo zemewe.
Cyangwa, akaba yashyiraho umunyamategeko wigenga uzaba umushinjacyaha wihariye mu rubanza.
Umusozo
Uru rubanza rushobora kugira ingaruka zikomeye mu mateka y'imikoranire hagati y'ubutegetsi bw'igihugu n'ubutabera. Icyemezo cya Boasberg cyashyize ubutegetsi bwa Trump ku mwanya udasanzwe wo gukurikiranwa mu nkiko ku bwo kurenga ku mategeko y'urukiko â” ibintu bidakunze kubaho mu mateka y'Amerika.
Uramutse ushaka ko nkomeza kugukurikiriranira inkuru nk'izi cyangwa nkagufasha gutegura isesengura kuri iyi ngingo mu Kinyarwanda, mbwira gusa.
Mu gihe icyumweru cya kabiri cy'iserukiramuco rya Coachella 2025 rigiye gutangira, hari icyumvikanamo ko imideli iri kugaragaramo itandukanye cyane n'iyo mu myaka yashize. Ubu buryo bushya bwo kwambara bugaragarira cyane kuri Vanessa Hudgens, wahoze azwi nka 'Umwamikazi wa Coachella', wamenyekanye cyane mu myambaro ya boho-chic ijyana n'imiterere y'akarere ka Indio, muri California hashyushye. Uyu mwaka, yahisemo kwambara ibintu bisanzwe kandi bitarangaza cyaneâ”nk'uko benshi mu bitabiriye Coachella ubu babigenza.
Ibi bishobora guterwa n'uko bamwe bifuza kwivanga n'abandi batarangwa cyane. Icyo kigaragarira ku byamamare byinshi nka Timothée Chalamet, Kylie Jenner, ndetse na Justin na Hailey Bieber, bose bagaragaye bigendeye mu bantu basanzwe, nta birangaza byinshi. Nyamara, hari n'abandi b'ibyamamare batatinye kwerekana imideli ikomeye ku rubyiniro no hanze yarwo, ku buryo bayoboye ibiganiro by'abantu bose bahari.
Lady Gaga, nk'urugero, yaserutse mu mwambaro wihariye w'ikirere cy'inyoni wakozwe na kompanyi izwiho kwambika mu buryo bushotorana yitwa Fecal Matter, yambaye n'intoki zisa n'inkweto z'inkoko. Ibi yabikoze asozanya igitaramo gikomeye. Na none, Lisa wo mu itsinda Blackpink, yagaragaye yambaye umwambaro w'uruhu rw'inyamaswa wihariye wateguwe na Asher Levine, mu gitaramo cye cya mbere yitangiye ku giti cye muri Coachella â” umwambaro utandukanye cyane n'uwo twamuziho muri filime The White Lotus.
Ahandi, mugenzi we Jennie nawe wahoze muri Blackpink, ariko ubu akaba yihagazeho, yagaragaye mu mwambaro w'umugore w'umu-cowgirl, yambaye agajipo n'agajipo k'uruhu gakozwe na Georges Hobeika, byose bijyanye. Julia Fox nawe yahisemo kwibumbira mu mwambaro ugaragaza isura y'uburengerazuba bwa Amerika (Wild West), yambaye inkweto za cowboy zifite hakubita, agasengeri k'uruhu gaciye bugufi, n'utwenda two hasi twinshi tutarihoâ”ku buryo yagaragaje ikibuno cye cyose. Ntibyari we wenyine watinyutse kwambara utwenda duto cyane, kuko na Megan Thee Stallion, Ciara, Tyla, na Victoria Monét bose bagaragara bambaye micro-shorts mu bitaramo byabo.
Ariko nyamara, uwabaye icyamamare nyacyo mu mwambaro utunguranye, ashobora kuba ari Bernie Sanders. Nk'uko bimenyerewe kuri we, ntiyigeze ajyana n'amahitamo ya benshi, ahubwo yahisemo ikote rya blazer ryijimye n'ishati y'ubururu bworoshye, yemeza neza ko atari mu birori byo kwidagadura ahubwo ari mu nama cyangwa inama rusange. Nubwo yagaragaraga mu mwambaro utari uwo kwizihirwa, yari afite akazi: gutanga ijambo ku rubyiniro mbere y'uko umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo Clairo atangira igitaramo cye.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yibukije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guhora bibuka kuko mu Kwibuka arimo bakura imbaraga zo gukomeza kubaho. Yasabye imiryango yabuze Ababyeyi, Abavandimwe n'inshuti kwihangana, gukomera ari nako baharanira kubaho kandi neza. Yagize kandi ati' Dukwiye kuba mu kigwi cy'abacu twavukijwe tukibakunze'.
Benedata Zacharie, yasabye Abanyamuryango ba Ibuka cyane cyane ababuze ababo kwihangana, kudaheranwa n'agahinda ariko kandi no guhagarara neza mu rugamba rwo guhangana n'ingaruka mbi zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye Leta y'u Rwanda imbaraga yashyize mu kugarurira icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye kandi n'undi wese wagize icyo akora mu kurengera abahigwaga ngo abarokore ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi agakomeza kumva no kuba hafi abayirokotse.
Akomeza kandi ati' Mu gihe twibuka dukwiye kubona ko nta nyungu n'imwe iyo ariyo yose wakura mu kuvutsa umuntu ubuzima bitewe n'icyo waba ushingiyeho icyo aricyo cyose'. Ashimangira ko nta kabuza abishwe bazakomeza kuzirikanwa no kwibukirwa ku neza n'ibikorwa byabarangaga kugira ngo batazazimangatana kandi hari abariho, barokotse.
Zacharie, yagize kandi ati' By'umwihariko Abarokotse Jenoside dukwiye gukomeza gukaza umurego mu kwibuka kuko ariho dukura imbaraga zo gukomeza kubaho no gusohora agahinda kacu kugira ngo kadahora katumunga Umutima. Bizaturinda gukomeza guhungabana cyane! Kwibuka nyabyo ni inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda'.
Benedata Zacharie, avuga ko nk'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihangayikishijwe n'Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hirya no hino mu gihugu idasize n'Akarere ka Kamonyi.
Ahamya ko nk'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizeye neza badashidikanya ko uwabarokoye azakomeza kuba hafi Abanyarwanda n'undi uwo ariwe wese wahigwa azira icyo aricyo mu bihe bitandukanye.
Ashingiye ku bikorwa bigenda bigaragara, Imvugo ndetse n'ibindi bigize ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, Benedata Zacharie yasabye ababishinzwe by'umwihariko Abadepite mu nteko ishinga Amategeko kugira icyo bakora ku kuvugurura itegeko rihana rikanakumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati' Banyakubahwa mugize inteko ishinga amategeko, mu itegeko ryagiyeho rihana, rikanakumira Ingengabitekerezo ya Jenoside, imyaka rimaze guhera muri 2018 biragaragara yuko hari ibikwiye kuvugururwa cyane cyane ku mategeko kugira ngo abakomeza kugaragaza ibyo bikorwa bihembera bikanagera no kungengabitekerezo ya Jenoside bakomeze kugabanuka. By'umwihariko ibyo tukabishingira y'uko mu gihe dutangiye Kwibuka aribwo bigaragara. Mu gihe habaho icyuho rero cyane cyane ku bihano, bishobora kuzafata intera itari nziza bitewe n'ibyo tubona kandi bikadutera impungenge'.
Tariki ya 15 Mata 1994, wari umunsi mubi, umunsi Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Runda, Perefegitura ya Gitarama batewe n'igitero kigizwe n'Abasirikare, Interahamwe n'abandi bicanyi babasanze kuri Paruwasi Gatolika ya Gihara aho bari bahungiye, barabica, babapakira imodoka bajya kubajugunya muri Nyabarongo, abakirimo akuka bagafata ibitenge bambuye ababyeyi, abo batishe bakabibazirikisha bagihumeka bakabajugunya muri Nyabarongo, abandi bazanywe mu modoka ari bazima nabo bakahabicira.