Category: Uncategorized

  • Amajyaruguru: Bishimira ko begerejwe ibyatumaga bambuka umupaka bajya muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo
    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo

    Ubu hirya no hino mu dusantere tugize imirenge yegereye umupaka mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, abaturage barabona aho bahahira ibiribwa ku giciro gito, banishimira ko begerejwe ibikorwa remezo birimo amavuriro, aho biyemerera ko ibyabajyanaga mu gihugu cya Uganda byabaye amateka nk’uko babitangarije Kigali Today.

    Senzoga Naphtal wo mu murenge wa Gahunga ati “Nta cyansubiza rwose muri Uganda, kuko ibyanjyanagayo narabibonye. Napagashirijeyo nshaka amafaranga, ariko ubu mu Rwanda mfite uburyo bwo kuyabona nko muri za VUP, kawunga yatujyanagayo irahari uwasubirayo yaba afite ibindi bibazo”.

    Arongera ati “Twajyagayo tugiye gushaka cyane cyane serivisi zijyanye n’ubuvuzi, dore ko n’ubu ndwaye imitsi ariko bari kuntera inshinge bakanyitaho nkamererwa neza mu kigo nderabuzima cy’iwacu. Ikindi cyajyanaga abasore muri Uganda ni ugutunda ibiyobyabwenge abandi bazana za magendu, ariko ubu bafite akazi n’ubu ndi guhinga njyenyine, ninginze umfasha ngo muhe igihumbi namubuze bose bari mu kazi, hari abakora ikiyede ku nyubako z’amashuri n’abakora ibindi bitandukanye, ntacyansubiza Uganda nubwo wagira ute”.

    Uwambajimana Lucie ati “Rwose gusubira muri Uganda byaba ari ingeso mbi ntacyo Leta itaduhaye, amavuta yo guteka, kawunga biragurwa ku giciro kiri hasi y’icyo twabiguragaho muri Uganda, wajyayo ushaka iki?”

    Nsekanabo Jean Baptiste ati “Icyatujyanaga muri Uganda ni iyo kawunga n’ibigori, ariko umugisha twagize hano mu gasantere kacu kawunga iturutse iwacu tuyibonera ku gihe. Icyo ukeneye cyose ujya muri butike ukakibona utiriwe wambuka imipaka, Leta yarakoze cyane ndetse ibi byatumye akarere kacu nta mubare munini w’abarwayi ba Corona babonekamo”.

    Raporo y’akarere ka Burera iragaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri muri 2020 abaturage 4,334 bafatiwe mu biyobyabwenge babikura muri Uganda, ariko ubu inzego z’umutekano ziremeza ko abo bakora magendu n’abatwara ibiyobyabwenge bagabanutse ku buryo bufatika, ubu ngo hari ubwo mu kwezi hafatwa batatu cyangwa babiri.

    Ibyo abo baturage bavuga byo kutarenga umupaka w’u Rwanda, ni kimwe mu biri korohereza inzego zishinzwe umutekano aho zemeza ko kuba Leta yaregereje abaturage ibaha ibyabateraga kwambuka imipaka bajya muri Uganda, ngo byongereye umutekano kurenza uko byahoze, nk’uko CIP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabibwiye Kigali Today.

    Ubuyobozi n
    Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ibicuruzwa mu mirenge yegereye imipaka bihagije

    Yagize ati “Twari dufite umubare minini w’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bajyaga bambuka bajya muri Uganda cyane cyane bajya kuzana za kanyanga, magendu n’ibiribwa binyuranye. Ariko aho hagiriyeho Politiki nziza yo kwegereza ibikorwaremezo abaturage ngira ngo mwagiye mubibona namwe abanyamakuru, ku mupaka ibintu byose bajyaga gushaka muri Uganda turabifite, ibintu bimeze neza”.

    Ati “Gusa ntawavuga ngo ni 100% ntihabura bake nka babiri batatu bagira gutya bagasimbuka bajya Uganda kubera imyumvire mike, ariko nabo turabashishikariza ko nta kintu na kimwe bagombye kujya gushaka hakurya byose turabifite. Nkatwe abashinzwe umutekano twabibonye nka kimwe mu gisubizo cyatumye umutekano usa nk’aho umeze neza muri iki gihe, Umutekano uraganje nyuma y’uko Leta yegereje abaturage ibyo bakenera bibarinda kwambuka umupaka”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirira urugendo mu mirenge yegereye umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, asura ububiko bw’ibicuruzwa byegerejwe abaturage, aho avuga ko yasanze ibicuruzwa bihagije agasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kubimenyesha abaturage no gukurikirana uko ibiciro byubahirizwa hirindwa ko abaturage bahendwa.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, asaba abaturage begereye imipaka kwirinda irari bagakunda iby’iwabo.

    Ati “Ntabwo n’abambuka baba bagiye gushaka ibyo babuze ni irari, iryo rari nibaryerekeze iwabo, baryerekeze mu gihugu cyabo, gusa icyo twakwishimira ni uko ibyo kurenga imipaka bigenda bigabanuka nubwo bitaragera hahandi twavuga ko byarangiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-bishimira-ko-begerejwe-ibyatumaga-bambuka-umupaka-bajya-muri-uganda

  • Prof. Kigabo yasezeweho bwa nyuma (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe abo muri uyu muryango biteguraga gushyingura Prof Thomas Kigabo kuri uyu wa Kabiri, bakiriye indi nkuru y’akababaro ivuga ko murumuna we witwa Sophany Gicondo wari utuye muri Australiya na we yitabye Imana azize uburwayi.

    Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko yari atuye muri icyo gihugu aho yabanaga n’umugore we n’abana. Ngo yari amaze igihe arwaye, ariko yarushijeho kuremba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Prof Kigabo. Soma inkuru irambuye HANO.

    Icyakora gahunda yo gushyingura Kigabo yakomeje kuri uyu wa Kabiri, nyuma yaho harategurwa n’indi yo gushyingura uwo muvandimwe we.

    Reba video igaragaza uko umuhango wo guherekeza Prof. Kigabo wagenze:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Prof-Kigabo-yasezeweho-bwa-nyuma-Amafoto-Video

  • Amatora yo mu z’Ibanze : Sena yatoye itegeko ryemerera abacyuye igihe gukomeza #rwanda #RwOT

    Muri iryo tegeko Sena yavuguruye, hashyizwemo ingingo ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa itagihari.

    Iryo tegeko rishya kandi riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze, rimenyesha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

    Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.

    Ni itegeko ryatowe mu bihe bidasanzwe, umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Mu mpamvu zatumye Sena iterana mu bihe nk’ibi abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, harimo kuba iri tegeko ryari ryasabiwe ubwihutirwe kuko haburaga iminsi mike ngo igihe cyateganyijwe gukorwaho amatora mu nzego zibanze ariyo avamo abajyanama nabo bagatorwamo abayobozi b’uturere, kigere.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko basabye ko iri tegeko rivugururwa mu byihuse kuko byagaragaraga ko ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 butatuma amatora y’inzego z’ibanze aba.

    Ukurikije ibiteganywa muri iri tegeko ryavuguruwe, igihe cyose Covid-19 izaba itaracika mu Rwanda ngo abantu basubire mu buzima busanzwe, inzego z’ibanze zizakomeza kuyoborwa n’abayobozi bari bacyuye igihe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amatora-yo-mu-z-Ibanze-Sena-yatoye-itegeko-ryemerera-abacyuye-igihe-gukomeza

  • Umuhanzikazi Nyarwanda yasabye Sugira Ernest kumutera inda #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Noella Izere akaba umuvandimwe wa Liza Kamikazi nyuma y’uko Amavubi abonye itike ya ¼ cya CHAN 2020, yasabye rutahizamu watsinze igitego cya nyuma cyahesheje u Rwanda itike, Sugira Ernest kumutera inda.

    Mu ijoro ryakeye Amavubi yatsinze Togo 3-2, mu mukino mu mukino usoza itsinda C, yahise akatisha itike ya ¼ azamukana na Maroc yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 7, u Rwanda rufite 5.

    Ibi bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif watsinze icya mbere, Jacques Tuyisenge watsinze icya kabiri na Sugira Ernest watsinze icya 3 cyahise gikura Togo mu irushanwa.

    Iyi ntsinzi ikaba yashimishije abanyarwanda batandukanye aho babigaragaje bahita binjira mu mihanda n’ubwo ari mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

    Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Abantu benshi bashimiye Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 60 Savio agahita atsinda igitego cyahaye u Rwanda intsinzi.

    Noella Izere ni umuhanzikazi w’injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera’, nyuma yasohoye n’izindi zirimo 'Iby’Isi’. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

    Ati basi uzantere inda

    Noella Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda

    Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-nyarwanda-yasabye-sugira-ernest-kumutera-inda

  • Umukobwa yisabiye Sugira Ernest kumutera inda nyuma yo guha ibyishimo abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje itsinzi ikipe y'igihugu Amavubi yo kujya muri 1/4 cy'irangiza muri CHAN, rutahizamu Sugira Ernest umwe mu bakobwa bamukurikirana kuri Twitter yamusabye ko yamutera inda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama2021, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yasezereye ikipe y'igihugu ya TOGO iyitsinze 3-2 igahita inayisezerera mu irushanwa rya CHAN iri kubera muri Cameroun.

    Rutahizamu Sugira Ernest ni we watsinze igitego cya gatatu, cyahesheje intsinzi Amavubi yo kugera muri 1/4.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sugira Ernest yashimiye Imana Yabahaye intsinzi, avuga ko no ku mukino utaha bazatanga byinshi abanyarwanda bakongera kwishima.

    Nyuma y'ubu butumwa bwa Sugira, umukobwa witwa Nöella Izere, yahise asaba uyu rutahizamu ko yazamutera inda.

    Izere yagize ati 'Basi uzantere inda.'

    Su ubwa mbere Sugira yari atsindiye igitego cy'agaciro Amavubi, kuko n'ibitego bibiri u Rwanda rwatsinze Ethiopia ubwo rwabonaga itike ya CHAN, ni uyu rutahizamu wabitsinze byombi mu mikino ibiri bakinnye.

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Cherie ugiye kunca inyuma kubera ibitego 😭

    — IMFURA YA SUGIRA🇷🇼 (@Genius23X) January 26, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/umukobwa-yisabiye-sugira-ernest-kumutera-inda-nyuma-yo-guha-ibyishimo-abanyarwanda/

  • Nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda – Minisitiri Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda
    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda

    Ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, Minisitiri Busingye yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni Raporo u Rwanda rwatanze ku nshuro ya gatatu ku isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (Universal Periodic Review ‘UPR’).

    Minisitiri Busingye yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo rwagezeho bijyanye n’imyanzuro 50 rwari rwahawe gukora mu isuzuma riheruka ryabaye mu 2015.

    Uwo muyobozi yagize icyo avuga ku bintu bitandukanye u Rwanda rushinjwa, harimo kuba hari abantu bafungwa binyuranije n’amategeko, abantu baburirwa irengero, kuba hari abafungirwa ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo.Yavuze ko u Rwanda nta hantu rugira hatazwi hafungirwa abantu kugira ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Yagize ati, “Ngize icyo mvuga kuri ibyo birego u Rwanda rushinjwa ko rufata abantu mu buryo butubahirije amategeko, bakajyanwa gufungirwa mu bigo bya gisirikare bitazwi, ngo bagakorerwa iyicarubozo, ibyo nta bibahari. U Rwanda rufite gereza zitandukanye ku basivili n’abasirikare, gereza zose z’u Rwanda, uko ari cumi n’enye (14), zikora bijyanye n’amategeko kandi uwo ari we wese yazigeraho.”

    Ati “Nta bigo bitazwi bifungirwamo abantu mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego bidafite ishingiro, kuko twe duhamya ko biba biherekejwe n’inyungu za politike z’abo babivuga”.

    Ubucucike muri za gereza

    Minisitiri Busingye yavuze ko ikibazo gihari muri za gereza ari ikibazo cy’ubucucike, bijyanye n’uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko nk’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) ziba zakoze akazi kazo uko bikwiye.

    Yagize ati, “Ubucucike muri za gereza ni umusaruro w’imikorere myiza y’urwego rw’ubutabera, uhereye ku rwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) kugera no ku Nkiko. Iyo mikorere myiza y’izo nzego, ni yo ituma u Rwanda ruhora rutekanye igihe cyose. Gusa hari na gahunda yo gukora ku buryo inkiko zajya zitanga n’ibihano bitari igifungo, birimo gutegurwa kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko mu byakozwe uhereye mu 2015 kugeza mu 2019 bigamije kugabanya ubucucike muri za gereza, harimo kubaka gereza nshya yimuriwemo abari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Hari kandi n’izindi gereza eshatu zavuguruwe, hari sitasiyo za polisi nshya icyenda zubatswe mu gihe izigera kuri 64 zavuguruwe.

    Yavuze kandi ko mu 2018, igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatowe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubucucike muri za gereza, kimwe no kwambika abantu udukomo tujyanye n’ikoranabuhanga dutuma ukambitswe atarenga aho atemerewe (electronic bracelets).

    Uhereye muri 2015 kandi, abagera ku 9.442 bararekuwe by’agateganyo mu gihe abagera ku 110 bafunguwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ahafungirwa abantu, hagenzurwa kenshi kugira ngo harebwe niba hubahiriza ibisabwa by’ingenzi. Yanabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwashoboye gutandukanya imfungwa z’abagore n’abagabo, gutandukanya gereza z’abana n’iz’abakuru, ubu igisigaye kirimo gukorwa ni ugutandukanya, ahacumbikirwa abana n’abakuru mu gihe bakiri kuri polisi.

    Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Busingye yabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwakoze ku buryo uburenganzira bwose buteganywa n’itegeko nshinga bwubahirizwa.

    Yagize ati “Ibigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari, ni uko ubu mu Rwanda habarizwa radio 34 mu gihe zari 23 mu 2011. Televiziyo zariyongereye kuko mu 2011 hari imwe, mu 2016 zari 12, naho mu 2019 ziba 19. Ibinyamakuru byandika byaba ibisohora inyandiko n’ibikorera kuri ‘internet’ byariyongereye biva kuri 73 mu 2016 bigera ku 161 mu 2020”.

    Busingye yavuze ko mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibyafatwaga nk’ibyaha bikorwa n’abanyamakuru mu kazi kabo byakuwemo, bikaba bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yabwiye ako Kanama ko ku bijyanye n’uko abaturage babona amakuru, igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ryagaragaje ko byazamutse biva kuri 52% mu 2012 bigera kuri 94% mu 2019.

    Muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Busingye yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi.

    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w
    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/nta-gereza-zitazwi-ziba-mu-rwanda-minisitiri-busingye