Category: Uncategorized

  • Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, n'ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y'U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy'intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio. Abafana b'Amavubi n'abanyarwanda muri rusange bacitse ururondogoro ndetse hari n'abasazwe n'akanyamuneza biroha mu mihanda nkuko twabibabwiye mu nkuru iheruka. Umuhanzikazi Noella Izere abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yisabiye Sugira Ernest  ko yamutera inda agendeye ku byishimo yamuhaye atsinda igitego kiraje neza abanyarwanda. Ibi Noella  yabivuze nyuma yuko Sugira yari amaze gutangaza amagambo abinyujije kuri twitter ye. Amagambo Sugira yatangaje yari yiganjemo cyane gushima Imana.

    Sugira Ernest

    Abinyujije kuri twitter, Sugira Ernest yagize ati: 'Job well done# ThankyouLORD unto the next one'.

     

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    Sugira Ernest amaze gutangaza aya magambo, umuhanzikazi Noella Izere yahise amusaba ko yazamutera inda.

     

    '

     

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-nyarwanda-yasabye-sugira-ko-yamutera-inda-nyuma-yuko-ahesheje-intsinzi-amavubi/

  • Ikibanza cyiza kinini kigurishwa make nyamata #rwanda #RwOT

    Ikibanza kiza kigurishwa kiri mu karere ka Bugesera hirya ya stade bugesera aho bita murugando gifite 18/64 kikagira ubuso 997 square metre,,haragurishwa miliyoni esheshatu nigice negotiable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-cyiza-kinini-kigurishwa-make-nyamata

  • Polisi yagize icyo ivuga ko birengagije 'Guma mu Rugo’ bakajya kwishimira intsinzi #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yagarutse ku byaraye bibaye ubwo 'hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bibagiwe ko turi mu bihe bya GumaMuRugo Maze barirara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi.'

    Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko 'Gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.'

    Ivuga ko ikipe y’Igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi ko abantu bakwiye kuzirikana ko bazazizihiza ari bazima batakuriye COVID-19 mu bikorwa nka biriya byaraye bibahurije hamwe.

    Ubu butumwa buvuga ko bamwe mu bagiye muri biriya bikorwa batari bambaye udupfukamunwa banafite amacupa y’inzoga. Iti 'Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo.'

    Polisi y’u Rwanda isoza ubutumwa bwayo igira iti 'Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.'

    Bamwe mu bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ya bariya bantu bigabije imihanda, bagiye mu muhanda bigaraga ko bishimye ndetse bavuga ko kwihangana byabananiye bakaba bari baje kwishimira intsinzi y’ikipe y’Igihugu cyabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Polisi-yagize-icyo-ivuga-ko-birengagije-Guma-mu-Rugo-bakajya-kwishimira-intsinzi

  • Dore uko ‘Guma mu rugo’ ihombya abantu ikarengera ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw
    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw’ubukwe n’ikibuga cy’imikino ubu hamaze kuza ibihuru

    Iryo gabanuka ry’ubukungu (kuva ku mafaranga miliyari 2,346 mu gihembwe cya kabiri 2019 kugera kuri miliyari 2,175 mu gihembwe cya kabiri cya 2020), ryatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize.

    Na none hagati mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka ubwo Guma mu rugo ya mbere yari irimbanyije, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Kalisa Egide, yagiranye ikiganiro na Kigali Today, avuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, guhumana k’umwuka abantu bahumeka byagabanutse ku rugero rungana na 20%.

    Ibyo byose byaterwaga n’uko nta muntu wasohokaga hanze ngo ajye kwiga, gukina, gucuruza, mu bikorwa by’ubucukuzi, mu bwubatsi, gutema ibihuru n’amashyamba, inganda zarafunzwe, ingendo zarahagaze zaba iz’amaguru, imodoka n’indege ku buryo nta wari kujugunya imyanda ku gasozi, ubuzima bw’abantu bwabaye nk’ubuhagaze.

    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka
    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka

    Kugeza ubu muri Kigali nta rusaku rucyumvikana rw’imiziki mu tubari, urwo guhonda ibyuma cyangwa gusatura imbaho mu dukiriro, ibintu byose bikaba biryamye hasi ku buryo Guma mu rugo iramutse yisunitseho nk’indi minsi mike nta wabasha kugira icyo aramura.

    Gushyingura abantu bapfuye byakongera bikamera nko mu gihe cya kera ubwo babajyanaga mu kirago no mu byatsi, nk’uko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gikora amasanduku yo gushyinguramo abitabye Imana.

    Yagize ati”Umuntu ashobora kuba avuye i Nyamirambo ashaka isanduku hano, ariko bitewe no kutabona uko ahagera (muri ibi bihe bya guma mu rugo), ahita ashakisha imbaho muri karitiye bagakora iyo babonye, Ahubwo ndabona bazajya babashyira ku gasozi, cyangwa babarekere kwa muganga Leta yirwarize, niba yabashyira muri shitingi simbizi”.

    Uyu mucuruzi avuga ko uretse kubura abakiriya baza kugura amasanduku yo gushyinguramo ababo bitabye Imana, nta n’ahantu ashobora kuvana ibikoresho by’ibanze nk’imbaho n’imisumari kuko biba bikingiraniye mu maduka.

    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi
    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yahaye ikiganiro Kigali Today avuga ko gahunda ya Guma mu rugo ishobora kuba igora abantu muri iki gihe, ariko ko mu gihe kizaza izagaragaza umusaruro.

    Yagize ati “Turacyafite amazi yandujwe n’ubutaka bwacu bugenda, haracyari abantu batema ibiti bitarakura nubwo ibihari ubu bimeze neza kuko ibikorwa by’abantu byagabanutse, haracyari abamena itaka mu bishanga n’ibindi. Guma mu rugo twebwe idufitiye akamaro cyane, mu myaka iri imbere abantu bazabona ko yagize ingaruka nziza ku bidukikije”.

    Ministiri Mujawamariya avuga ko kugabanuka kw’ibikorwa bya muntu bituma abantu batangira kubona umwuka mwiza bahumeka n’amazi y’imigezi n’ibiyaga agatangira kuba urubogobogo, ari nako ibinyabuzima byari bigiye gushira ku isi byongera kubona ubuturo.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/dore-uko-guma-mu-rugo-ihombya-abantu-ikarengera-ibidukikije

  • Kigali: Abibuze ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ibiribwa barasaba kugobokwa – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye, nyuma y'aho ubuyobozi bw'imirenge y'Umujyi wa Kigali butangiye guha ibiribwa abantu baryaga ari uko bakoze nyuma y'uko imirimo yabo ihagaritswe mu kwirinda ikwirakwiza ry'icyorezo cya Covid-19.

    Ubu kuri biro by'Akagari ko mu Murenge w'Umujyi wa Kigali ,hari gutangirwa ibiribwa birimo kawunga n'ibishyimbo mu rwego rwo kugoboka abakoraga imirimo yagizweho ingaruka na Covid barimo abakoraga mu tubari,abamotari, abafundi, abayede n'abandi.

    Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo batashyizwe ku ntonde z'abagomba guhabwa ibiryo mu gihe bari kuzibonaho abababarusha ubushobozi.

    Mukashyaka Esther w'imyaka 45 ufite abana batanu utuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko yatunguwe no kutibona ku rutonde kandi atishoboye.

    Ati ' Hari abantu benshi bishoboye bari guhabwa ibiryo kuburyo tutazi icyo bagiye bakurikiza. Nkanjye ndi umuzunguzayi, bambwiye ngo mfite akazi kandi mu by'ukuri inzara imereye nabi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda,Mugambira Etienne yavuze ko ikibazo bari guhura nacyo ari icy'uko abaturage bose bazi ko bazahabwa ibiryo.

    Ati 'Ikintu gikomeye n'uko abaturage bose bishyizemo ko ibi biryo bizabageraho. Ntabwo ibi biryo ari iby'abakene ahubwo n'ibyagenewe umuturage wagize ikibazo yatewe n'iyi gahunda ya Guma mu rugo. Twahereye ku bantu byagaragaye ko imirimo yabo yahagaze kubera gahunda ya Guma mu rugo gusa.

    Yongeyeho ko nibarangiza guha ibiribwa ababikeneye kurusha abandi aribwo bazatangira gukora urundi rutonde rw'abakeneye ibiribwa nabo bagobokwe.

    Mukashyaka Ester w'imyaka 45 ufite abana batanu, yavuze ko atishoboye ariko atibonye ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’ibiribwa

    Hari abaturage benshi bakeneye ibiryo ariko batashyizwe ku rutonde rw’abazabihabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abibuze-ku-rutonde-rw-abahabwa-inkunga-y-ibiribwa-barasaba-kugobokwa

  • Urubyiruko rwasabwe kuba nyambere mu kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kongerera Ubushobozi bw'Urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda, Tetero Solange, wasabye urubyiruko kwigomwa ibirunezeza n'ibindi bishobora kurushora mu makosa yatuma rurenga ku mabwiriza yashyizweho agamije guhashya ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ibi yabitangaje nyuma y'uko bimaze kugaragara ko benshi mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahamaze iminsi hatangijwe gahunda ya Guma mu Rugo, ari urubyiruko rukunze kwishora mu bikorwa byo kwishimisha bigatuma barenga ku mabwiriza basabwa kubahiriza.

    Tetero yabasabye kwirinda ibyo bikorwa, ati 'Mureke mu gihe hakiri ikibazo, twigomwe ibyishimo ku bw'igihugu cyacu, mureke ibyishimo byacu tubitange nk'umusanzu wo kubaka igihugu. Maze igihe kiri imbere tuzishime ko twatsinze icyorezo muri rusange kuko n'ubundi amaherezo kizarangira.”

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigomwa ibirori ku bw'igihe gito maze bakazishimira bihebuje igihugu kimaze gutsinda Coronavirus muri rusange.

    Ati 'Urebye imbogamizi urubyiruko rugaragaza, baritwaza ko barambiwe kuguma mu rugo, ko hari amabwiriza ababuza kwisanzura, bakifuza gukora ibibashimisha nk'ibirori. Mu by'ukuri urubyiruko rwinshi nanjye ndimo dukumbuye ibirori bitandukanye, ariko mureke igihe icyorezo kizarangira abe ari bwo tuzakora ikirori giteye ubwoba cy'urubyiruko, ariko mu gihe icyorezo kigihari, mureke twitange.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko icyiciro gikunze kugaragaramo umubare munini w'abandura, ari abari hagati y'imyaka 20 na 49, ahanini kuko ari bo bantu bakunda kugenda cyane, bajya mu mirimo cyangwa ahandi.

    Kugeza kuwa 26 Mutarama, abantu 13,885 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, barimo 181 imaze guhitana. Abanyarwanda muri rusange baragirwa inama zo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kugira isuku ihagije. By'umwihariko, abari muri Kigali barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba za Guma mu Rugo ziherutse gushyirwaho nyuma y'ubwiyongere bukabije bw'icyo cyorezo muri Kigali.

    Urubyiruko rukunze gufatwa rwarenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kuba-nyambere-mu-kurwanya-covid-19

  • Rutsiro: Polisi yafatanye umuturage ibiro 72 by'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Yafashwe saa saba z'amanywa afatirwa mu Murenge wa Manihira mu Kagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gisunzu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo musore yafashwe ahetse ayo mabuye y'agaciro kuri moto . Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa.

    Yagize ati 'Abaturage nibo baduhaye amakuru ko ajya acuruza amabuye y'agaciro ayaguze kuri bamwe mu bacukuzi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro biba muri uriya Murenge. Twamufashe ayahetse kuri moto ariko yanga kuvuga aho ayakura n'aho ayajyana.'

    Amaze gufatwa abapolisi bahise bamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yibukije abaturage ko kwishora mu bikorwa bijyanye n'amabuye y'agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n'amategeko. Yabakanguriye kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'Igihugu ndetse n'ubifatiwemo nawe bikamugiraho ingaruka.

    Ati 'Hari ba rwiyemezamirimo baba barahawe ibyangombwa byo gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro hano mu gihugu, iyo ubikora utabifitiye ibyangombwa uba urimo kubahombya no guhombya ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda kuko ntuba wasoze kandi nta n'ibyangombwa uba ufite. Ikindi kandi nawe iyo ufashwe urafungwa ukanacibwa amande.'

    Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafatanye-umuturage-ibiro-72-by-amabuye-y-agaciro

  • Musanze : Gusoma ubujurire bw’uwari V/Mayor wakatiwe imyaka 5 byasubitswe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wafunzwe ashinjwa gukubita umugore we, muri Gashyantare Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeza umugore we rumuhanisha gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

    Ndabereye Augustin waburanye yemera icyaha ndetse anagisabira imbarabazi, yahise ajurira iki cyemezo.

    Mu bujurire bwe yavugaga ko atari akwiye guhabwa kiriya gihano kuko yumva kiremereye agereranyije no kuba yaraburanye yemera kandi anasaba imbabazo bityo ko byari kuba inyoroshyacyaha.

    Mu ntangiro za Mutarama ubwo yaburanaga ubu bujurire bwe mu rugereko rw’urukiko rukuru rwa Musanze, yongeye kubwira Umucamanza ko urukiko rukwiye guca inkoni izamba kuko atigeze agora ubucamanza ahubwo ko yaburanye yemera kandi anicuza.

    Byari biteganyijwe ko Ndabereye Augustin asomerwa umwanzuro w’urukiko ku bujurire bwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 ariko ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri iyi minsi.

    Umucamanza w’uru rukiko rwaburanishije uru rubanza rw’ubujurire yahise yimurira iki gikorwa cyo gusoma umwanzuro tariki 3 Gashantare 2021.

    Kamariza Olive umugore w’uriya mugabo wahoze ari Visi Meya, Muri Mutarama 2020 yandikiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yishinganisha ngo kuko yabonaga umugabo we ashobora gufungurwa akaba yashyira mu bikorwa ibyo yahoraga amubwira ko azamwica.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Gusoma-ubujurire-bw-uwari-V-Mayor-wakatiwe-imyaka-5-byasubitswe

  • Kigali : Umubyeyi wasohowe mu nzu ari mu gahinda, ibye bimaze igihe binyagirirwa hanze #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi uture mu Mudugudu wa Akindege, Akagari k’Akamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, asanzwe afite ubumuga bw’ingingo akaba yari asanzwe abaho byo gushakisha.

    Musabyeyezu wajyaga ubona amafaranga yo gutunga umuryango we ayakuye mu gusuka imisatsi y’abagore, avuga ko ibi bihe bya COVID-19 byamuteye ubukene ku buryo yageze aho abura amafaranga y’ubukode ariko nyiri inzu akamubwira ko adashobora kubyihanganira.

    Uyu nyiri inzu yahise agana ubuyobozi bw’Akagari abubwira ko ashaka ko uyu muturage amuvira mu nzu, we atakamba ababwira ko nta bwishyu afite kandi ko atapfa kubona indi nzu kuko adafite amafaranga.

    Ati 'Icyo yakoze haje Inkeragutabara n’Ushinzwe imibereho y’abaturage [w’Akagari] baraza baradusohora ibintu babishyira hanze.'

    Uyu mubyeyi ufite abana batatu, ngo ubwo babasohoraga mu nzu yahise asaba uriya muyobozi ko nibura ibikoresho byabo baba babijyanye mu Kagari kugira ngo bitanyagirwa, nyiri inzu ngo yamusubije agira ati 'ahubwo mbare kabiri wavuye aha simpagusange.'

    Anenga abayobozi baje gufatanya na nyiri nzu kumusohora mu nzu 'nyamara ari bo bakwiye kuba banamfasha kandi babona ikibazo mfite.'

    Avuga ko amaze ibyumweru bibiri hanze ku buryo ibihe bya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali byabasanze bari muri ibi bibazo bakaba batabasha kubona ubacumbikira cyangwa ngo babona uko bakora ibiraka byabakura muri ibi bibazo.

    Ati 'Iyi COVID urabona ukuntu imeze ntaho wabona ho gushakisha kubaho binagoye ku buryo twashakishije n’umuntu waducumbikira ariko baba batinya ko twabanduza indwara dushobora gukura hanze.'

    Gusa ngo hari igihe umuntu abanyuraho akabagirira impuhwe akaba yabaha aho barara ijoro rimwe ubundi ku manywa bakirirwa basembere hanze.

    Avuga ko yitabaje inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikamubwira ko agomba gutegereza igihe COVID-19 izarangirira bakaba bamuha akazi muri gahunda VUP kugira ngo abone uko abaho n’abana be.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umubyeyi-wasohowe-mu-nzu-ari-mu-gahinda-ibye-bimaze-igihe-binyagirirwa-hanze

  • Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba ko amutera inda [AMAFOTO YE] #rwanda #RwOT

    Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda bishimira intsinzi karahava.

    Abatashoboye kwirara mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo aho n'abadasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaje ko 'Amavubi' yabashimishije by'umwihariko Sugira Ernest.

    Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.

    Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati' Basi uzantere inda'.

    Iki cyifuzo cy'uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho aho bamwe basabye ko Sugira yakwirinda ibimurangaza.

    Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamare mu muziki nyarwanda yaba mu ndirimbo zisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana ari gukora ubu

    Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby'Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.

    Rutahizamu Sugira Ernest ukina mu ikipe ya Rayon Sports,yavutse ku itariki 27 Werurwe 1991 avukira i Muhanga mu ntara y'Amajyepfo.




    Umuhanzikazi Noëlla Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda kubera ibyishimo akomeje guha Abanyarwanda

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyishimo-sugira-ernest-yahaye-abanyarwanda-byatumye-umuhanzikazi-amusaba-ko