Category: Uncategorized

  • Nyarugenge: Ibyishimo ni byose ku baturage bashyikirijwe ibiryo muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda kimwe n’abandi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali batishoboye batangiye gushyikirizwai ibiryo mu ntangiriro z’icyumweru gishize nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyizwe mu kato.

    Ibiryo by’ibanze biri gutangwa ku batishoboye n’ababikeneye muri iki gihe cya Guma mu rugo bikaba bigizwe na kawunga n’ibishyimbo. Buri muryango uri guhabwa ibiryo bitewe n’ingano y’abawugize.

    Ababishyikirijwe babwiye IGIHE ko biri kubafasha gusunika iminsi muri iki gihe batarimo gukora.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Bankundiye Claudine, wo mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda yagize ati “Njye ndishimye cyane kubera y’uko nta mugabo ngira. Mfite abana babiri umwe niwe wigaga none ninjye wabashakishakirizaga ubwo nkaba mbashimiye kubera ko bampaye amafunguro kubera y’uko nta n’ikintu na kimwe cyo kurya nari nsigaranye mu ngo.”

    Byiringiro Alain na we avuga ko yishimiye kuba yahawe ibyo kurya ariko akanagaragaza ko ibyo bahawe bidahagije.

    Ati “ Biratunejeje kuba natwe batwibutse bakaduha ibiryo kuko turashonje pe kubera iyi gahunda ya Guma mu rugo. Nubwo baduhaye, ibyo baduhaye ntibihagije kuko nk’ubu duhawe ibiryo ariko hari abadafite amakara cyangwa amavuta yo kubitekesha.”

    Abari guhabwa ibiribwa biganjemo abari bafite imirimo yahagaze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, cyane cyane ba nyakabyizi baryaga ari uko uwo munsi bakoze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abatari bashyirwa ku rutonde kandi bakeneye ibiribwa, nabo bazazirikanwa nyuma yo gufasha ababikeneye kurusha abandi.

    abahawe ibiryo babyishimiye

    ukobiba byifashe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-ibyishimo-ni-byose-ku-baturage-bashyikirijwe-ibiryo-muri-guma-mu

  • Muhanga: Abanyerondo barashinjwa gucuza utwabo abarengeje amasaha yo gutaha #rwanda #RwOT

    Abatuye mu gice cy'Umujyi wa Muhanga baratabaza ubuyobozi bavuga ko bamwe mu bakora irondo ry'umwuga babahagarika bitwaje gushyira mu bikorwa gahunda z'ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bakabacuza amafaranga yabo igihe barengeje amasaha yashyizweho mu kurwanya iki cyorezo.

    Ibi abaturage babivuga bemeza ko bikajije umurego mu mezi atatu ashize aho bafata abarengeje amasaha yo gutaha bakabaka ruswa kugirango babareke.

    Mukamana Domitila afite imyaka 36 y'amavuko, avuga ko umugabo we yafatiwe ku gipangu agasabwa gutanga amafaranga kugirango bamureke babona kumureka ariko amaze kuyabaha.

    Yagize ati' Nahamagawe n'umugabo wanjye ageze ku gipangu nje gukingura nsanga abarara irondo bamufatiye ku gipangu bamubuza kwinjira ngo nabanze abahe akantu, ahita abaha amafaranga baragenda'.

    Nkundukozera Bonavanture w'imyaka 42 atuye mu kagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye avuga ko iyo bigeze mu masaha yo gutaha abarara irondo bategera ahakunze kunyurwa na benshi bagamije kubaca amafaranga yuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 abasaba gutaha kare.

    Yagize ati' Murabona muri uyu mujyi twese dutunzwe no gushakisha bityo aba barara irondo bigize ibisambo by'ingufu kuko bihengera amasaha yo gutaha ageze warenzaho iminota micye bakaguhagarika bakakuzengurukana bagamije ko ugira icyo wibwira ukabaha bakakurekura, bityo basigaye barabigize ingeso bakambura abantu ntibibuke ko ejo bazajya kwishyuza amafaranga y'irondo'.

    Bamwe muri aba baturage batuye mu mujyi bavuga ko kuba barihaye akazi ko gufata abarenze ku mabwiriza byatumye bata inshingano zabo bityo bakwiye kwibuka ko abo bambura aribo bacungira umutekano.

    Mukamfizi Annuallite atuye mu mudugudu wa Ruvumera ho mu kagali ka Gahogo avuga ko iyo irondo rifashe umuntu rimusaba kubaha amafaranga ndetse bakamukangisha ko bahamagara imodoka y'umurenge na Polisi ikamutwara agatanga menshi kandi akarara habi, ko bityo bihinduriye inshingano zo gucunga umutekano bahitamo gusahura abaturage.

    Yagize ati 'Irondo rigufashe ntirikangwa uwo uriwe rigusaba amafaranga wayabima rikagukangisha ko rihamagara imodoka ya polisi ndetse n'iy'Umurenge kandi uribunacibwe amafaranga menshi kandi ukarara nabi, babigize kwisahurira gusa ibyo gucunga umutekano babivuyemo ahubwo basahura abaturage'.

    Uwimana Generosa avuga ko bibabaje kubona abantu bahabwa kurinda umutekano ahubwo bo bakawangiza kandi bakanahemukira bamwe mubo bashinzwe kurinda ahubwo bakishakira amafaranga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba bashinzwe kurara irondo nta muyobozi wabatumye kureba abangiza amabwiriza yo kwirinda CVID-19 bityo nta muntu ukwiye kubaha amafaranga kandi nabo ntibakwiye kuyaka abaturage.

    Yagize ati' Nta muyobozi wigeze atuma abarara irondo gufata abaturage ndetse nta n'ukwiye kwaka amafaranga abaturage, ndetse nabo ntabwo bakwiye kuyabaha ngo nuko bategereye igihe aho bacumbitse '.

    Kuva mu mwaka ushize wa 2020 ubwo abaturage bashyirwaga muri Guma mu rugo, aba barara irondo bagiye bakora amakosa yo kubangamira abaturage ariko vuba aha byongereye umurego ku buryo bateshutse cyane. Abaturage basaba ko ibi bihinduka bafashijwe n'ubuyobozi bubareberera muri rusange.

    AKIMANA Jean de Dieu

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-abanyerondo-barashinjwa-gucuza-utwabo-abarengeje-amasaha-yo-gutaha/

  • Igifi kinini bivugwa ko gisa na Donald Trump cyaciye ibintu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Igifi kinini cyo mu bwoko bwa shark cyafotowe kiri mu Nyanja cyakwirakwiye hose kubera ko benshi bavuze ko gisa neza n'uwahoze ari perezida wa US Bwana Donald Trump.

    Iyi foto y'imbonekarimwe yagaragaje iki gifi cyasamye ndetse amenyo yacyo ari kugaragara benshi bemeza ko gifite mu maso hasa n'aha Donald Trump wavuye ku butegetsi muri uku kwezi.

    Iki gifi cyari cyasamye kigaragara nk'ikigiye kurya ikintu cyari hejuru mu mazi ubwo umufotozi yagifotoraga.

    Iyi foto yafotowe n'uwitwa Tanner Mansell w'imyaka 27,uzobereye mu gufotora amafoto yo mu nda y'inyanja ndetse akanafata video ukomoka ahitwa Jupiter muri Florida,US kuwa 19 Ukuboza 2020.

    Akimara gushyira hanze amafoto y'iki gifi,abantu ibihumbi batangiye kuyahererekanya bavuga ko iki gifi gisa na Trump.

    Umwe abinyujije kuri Twitter yagize ati 'Ndashaka gusaba iyi shark ariko mu by'ukuri isa na Trump.'

    Uyu mugabo wafotoye aya mafoto yavuze ko bitari bisanzwe koi fi ya shark ivugwa ko isa n'umuntu ndetse ko ibyabaye kuri aya mafoto byamutunguye.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/igifi-kinini-bivugwa-ko-gisa-na-donald-trump-cyaciye-ibintu-amafoto

  • Perezida Mugufuli yamaganye urukingo rwa Covid-19 anemeza ko Tanzania itazarwirukaho #rwanda #RwOT

    Prezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yaburiye abashinzwe ubuzima bw'abantu ko batakwihutira kuzana inkingo za Covid-19 – batarebye ibyemezo – kuko zishobora kubangamira ubuzima bw'abaturage.

    Magufuli yagize ati:“Minisitiri w'ubuzima akwiriye kwitonda, bashobora kwirukira izo nkingo hadakozwe ubushakashatsi.Si buri nkingo zose ziba nziza kuri twebwe, dukwiriye kwibyitondera. “

    “Inkingo si nziza. Iyaba umuzungu yashobora gukora inkingo, yakabaye yarabonye urukingo rwa Sida, Cancer na TB.”

    Prezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yanenze izi nkingo zikomeje kugenda zitangwa hirya no hino ku isi.

    Ubwo yarimo arafungura igikorwa cyo gutera ibiti mu ishyamba ryo mu karere ka Chato mu ntara ya Geita, yagize icyo avuga kuko indwara ya Corona yifashe mu gihugu, anahamagarira abanyagihugu gukomeza gusenga no kwihaza.

    Ati “Dukomeze gusenga …..mu gihe dukomeza n'akazi ka buri munsi, murye neza muhage Corona inanirwe kwinjira mu mibiri yanyu.”

    Ku byerekeye ubundi bwoko bwa Corona, Magufuli yavuze ko hariho abanya Tanzania bajya kwikingiza hanze y'igihugu ariko bakagaruka bazanye ubundi bwoko bwa Corona.

    Prezida Magufuli yagize ati:“Ndabizi ko hariho abanya Tanzania bamwe na bamwe bavuye muri iki gihugu bagiye hanze kwikingiza, barangije bagaruka batuzaniye iyindi Corona y'ubundi bwoko. “

    “Ntitujye turirukira inkingo, si buri rukingo rutugirira akamaro, ni ngombwa ko aba Tanzania tuba maso, twirinde,dukomeze gusenga Imana yacu …..”

    Icyakora,Kiliziya Gatolika muri Tanzania yasabye abayoboke bayo gushyiraho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera, mu gihe leta ihamya ko iki cyorezo cyitakirangwa muri iki gihugu.

    Perezida w'akanama k'abepiskopi muri Tanzania, Musenyeri Gervas Nyaisonga, mu ibaruwa igenewe abakiristu yavuze ko Kiliziya yasanze imibare y'abitaba Imana muri iki gihugu iri kwiyongera, bityo ko bishoboka ko abo bantu bari guhitanwa na Coronavirus.

    Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi bagasenga Imana ikabakiza iki cyorezo, nkuko BBC yabitangaje.

    Ati 'Igihugu cyacu si ikirwa, niyo mpamvu tugomba gushyiraho ingamba zose zo kwirinda icyorezo kandi tugasenga Imana ikakidukiza'.

    Minisitiri w'ubuzima wungirije muri Tanzania, Dr Goodluck Mollel yavuze ko abaturage bakwiye gutegereza ibyemezo bya guverinoma aho kurangazwa n'itangazo rya Kiliziya Gatolika.

    Ati 'Tugomba kubirekera abahanga muri siyansi. Haramutse hari ikibazo leta yabisobanura. Abaturage barasabwa gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere'.

    Mu cyumweru gishize u Bwongereza bwafashe umwanzuro wo gukumira abagenzi bava muri Tanzania no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ibi bihugu bitafashe ingamba zikomeye zo guhashya Coronavirus.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-mugufuli-yamaganye-urukingo-rwa-covid-19-anemeza-ko-tanzania

  • Nyabihu:Uduce tudafite amashanyarazi n'amazi turinubira guhezwa mu iterambere – #rwanda #RwOT

    Ibi aba baturage babishingira kuba hari abagikora urugendo rurerure kugira ngo babone amazi ndetse no kuba muri iyo mirenge yombi kuboba inzu zogosha ari ibintu bigoye.

    Usibye kuba badafite amazi n'umuriro, bifuza ko n'imihanda yakorwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Abavuganye na Radiyo Flash Fm bavuze ko iyo bagiye aho bakura amazi bakoresha urugendo rw'isaha ndetse ko bifuza ko bakwegereza amashanyarazi .

    Umwe ati 'Iyo tuvoma ,tuvoma kure. Dukora urugendo rw'isaha nzima kugira ngo tugere mu rugo, tukaba twasaba inkunga Leta ngo ibashe kuduha kugira ngo turebe ko yatugeza ku matara'.

    Undi ati ' Aka gasisiro gakeneye amazi ka gakenera n'umuriro, naho ibindi byose bimeze neza'.

    Aba baturage by'Umwihariko abo mu Kagari ka Nyamugari,mu Murenge wa Kinobo bavuze ko begerejwe ibikorwaremezo nabo babibyazam umusaruro maze bakiteza imbere ndetse n'imiryango yabo.

    Umwe ati 'Umuhanda ukozwe natwe twaba twakize, twabona ibikoresho hafi ndetse n'bayobozi baje kudusura bakabona n'inzira banyuramo y'umuhanda.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kintobo, Niyibizi Louis , yavuze ko ku bijyanye n'umuriro w'amashanyarazi, bagiye kuba batanze uturuka ku mirasire y'izuba naho ku bijyanye n'amazi ngo hari umuyoboro ugiye gutangira kubakwa vuba muri uwo murenge.

    Ati' Ibikorwaremezo birimo amashanyarazi birasaba ubuvugizi. Cyane cyane turi gutekereza gukoresha ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'izubaba akadufasha ku baturage bacu mu gihe kigufi ariko mu gihe kirambye turifuza ko hazaba ubuvugizi hakazabona n'amashanyarazi asanzwe'.

    Ku kijyanye n'amazi, yavuze ko hari umuyoboro uzubakwa uyu mwaka. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibikorwaremezo bizubakwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Abaturage bo muri Nyabihu bataragezwaho amazi n’amashanyarazi bagaragaje ko bibagiranye mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-uduce-tudafite-amashanyarazi-n-amazi-turinubira-guhezwa-mu-iterambere

  • Komisiyo y'Amatora yasubitse ibikorwa byo gutangaza kandidatire zemewe – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutangaza abamerewe kwiyamamaza ku mwanya w'Abajyanama b'Akarere cyari giteganyijwe uyu munsi ku wa 27 Mutarama, gusa NEC yavuze ko gisubitswe ndetse ntiyatangaje igihe kizasubukurirwa.

    Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Komisiyo y'Igihugu y'amatora iramenyesha Abanyarwanda, by'umwihariko abatanze kandidatire ku myanya w'Abajyanama b'Akarere, ko igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe by'agateganyo cyari giteganyijwe tariki ya 27/01/2021 gisubitswe”.

    Iri tangazo rije rikurikira n'ubundi icyemezo giherutse gushyirwa mu bikorwa n'Inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, iherutse kwemeza isubikwa ry'amatora y'inzego z'ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, ikagena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z'icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda, NEC, yari iherutse gutangaza ko amatora y'inzego z'ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hagatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y'Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.

    Itangazo rya NEC rihagarika igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-igihugu-y-amatora-yasubitse-ibikorwa-byo-gutangaza-kandidatire

  • Polisi yafunze uwashatse kugonga abishimiraga intsinzi y’Amavubi #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yerekanye uyu Ndayisaba Fabrice nyuma y’uko hari amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter, abantu basaba ko umuntu wagenda kuri uriya muvuduko akwiye gukurikiranwa.

    Ubwo polisi yerekanaga uyu mugabo, yavuze ko yamutaye muri yombi 'nyuma y’aho yari atwaye ikinyabiziga ku muvuduko ukabije saa 23h13 z’ijoro ryakeye mu Karere ka GasaboDistrict ndetse yari agiye kugonga itsinda ry’abantu bishimiraga intsinzi.'

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Afrika Sendahangarwa Apollo yavuze ko Ndayisaba yafashwe 'kubera ko yari atwaye ikinyabiziga ku muvuduko ukabije, atwaye yanyoye ibisindisha kandi abangamiye abandi bakoresha umuhanda ndetse yafashwe uruhushya rumwemerera kugenda rwarangiye.'

    Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kwita ku mutekano w’abandi bakoresha umuhanda ndetse n’uwabo.

    Ubutumwa bwayo bugira buti 'kandi kirazira gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha. Mukomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.'

    Polisi y’u Rwanda kandi uyu munsi yakebuye Abanyarwanda baraye biraye mu mihanda ubwo bishimiraga intsinzi bakirengagiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo Guma mu Rugo ndetse n’amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo.

    Yavuze ko Ikipe y’Igihugu Amavubi izegukana izindi ntsinzi nyinshi bityo igihe cyo kuzazishimira gihari ariko bidakozwe muri ibi bihe bishobora kuviramo abantu kwandura kiriya cyorezo kica.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Polisi-yafunze-uwashatse-kugonga-abishimiraga-intsinzi-y-Amavubi