Category: Uncategorized

  • Ese hari inzu z’abaturage zitemerewe guterwamo umuti wica imibu itera Malaria? –

    Muri iki gihe mu turere tumwe na tumwe icyo gikorwa kiri gukorerwamo, hari abaturage bagifite iyo myumvire bakagaragaza izo mpungenge ndetse bigatuma binangira gutererwa umuti.

    Mukanyandwi Clementine wo mu Karere ka Nyanza yabwiye IGIHE ko afite impungenge ko uwo muti ushobora kumugiraho ingaruka kuko atwite inda nkuru.

    Ati “Njyewe impungenge mfite ni uko ntwite kandi noneho nkunze kugira umwuka muke, nkumva no kuvuga biranze. Impungenge mfite ni uko bawutera ukanukira bikanteza ibibazo.”

    Undi muturage wo mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko adashobora kwemera ko batera umuti wica imibu mu nzu ye kuko afite umwana muto w’uruhinja bikaba byamugiraho ingaruka.

    Ati “Njyewe ntabwo nakwemera ko uriya muti bawutera mu nzu kandi mfite uruhinja. Erega ni uburozi, nonese ko bawutera imibu igapfa kandi bagasaba ko twese dusohoka n’ibintu tukabisohora mu nzu byose?”

    Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa.

    Ati “Ubusanzwe nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti kuko ingamba zishyirwaho n’ibisobanuro bitangwa ni uko mu gihe cyo gutera umuti nta muntu wagombye kuba ari mu nzu. Basohokamo n’ibikoresho byabo n’amatungo bakayashyira kure, hanyuma bamara gutera umuti abantu bakagaruka nyuma y’amasaha abiri bagakurikiza amabwiriza bahabwa. Ibyo rero iyo byubahirijwe neza nta rugo na rumwe rugomba kudaterwa umuti.”

    “Keretse aho tudatera gusa ni mu rugo rurimo umuntu urembye, atabasha gusohoka ngo ajye hanze uretse yagombye kuba ari kwa muganga ntarembere mu rugo, ariko nk’aho dusanze nk’umubyeyi yaraye abyaye yatashye ntabwo wamubwira ngo asohokane n’uruhinja rw’umunsi umwe ngo bajye mu rundi rugo cyangwa se bajye ahandi.”

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko aho honyine ari ho bashobora gusimbuka ntibahatere umuti ariko ahandi hose n’ubwo haba hari umugore utwite cyangwa umwana mutoya babasha kuba basohoka bakava mu nzu bawuhatera.

    Yibukije abatera umuti ndetse n’abaturage bawutererwa kubahiriza amabwiriza ajyanye nawo kugira ngo icyo utererwa kigerweho.

    Yavuze ko inzu iyo imaze guterwamo umuti imara amasaha abiri ifunze, nyuma yayo bagafungura inzugi n’amadirishya mu gihe cy’iminota 30 hakinkiramo umuntu agakoramo isuku maze abantu bagasubiramo ndetse bakinjiza n’ibikoresho byabo bari basohoye.

    Yasobanuye ko impumuro itari nziza yumvikana mu nzu iyo hakimara guterwa umuti wica imibu, ntacyo ishobora guhungabanya ku buzima bw’umuntu bityo abafite impungenge bakwiye kuzishira.

    Abatanga ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuga hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage bafite impungenge basobanukirwe neza.

    Ubwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka HuyeUbwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka Huye

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica imibu itera Malaria ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu nzu z’abaturage

    [email protected]


  • Christina ku myaka 23 y’amavuko amaze kubyara… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ukiri mu muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk’uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara hugura n’umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

    Christina Ozturk with her children

    Christina Ozturk, yashakanye n’umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

    Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: “Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y’umutima ucyeye kandi mwiza.”

    Russian mum Christina Ozturk with her children

    Umugabo n’umugore baba batewe ishema rikomeye ryo kugira abana benshi, Ati: “Kugeza ubu, mfite abana 10 bongeyeho, Olivia twibarutse mu mpera z’ukwezi gushize ibi byose ni imigisha kadi ntituzahagarara.”  

    Christina Ozturk with her children

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103063/christina-ku-myaka-23-yamavuko-amaze-kubyara-abana-11-mu-gihe-yifuza-kubyara-105-amafoto-103063.html

  • Mutoni Jane witabiriye Miss Rwanda na Miss He… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda ni icyararo gifashe ku bakobwa bitinyutse(ka) bashaka gukabya inzozi z'ubuzima bwabo. Ryahinduye imibereho y'abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye; ibikorwa barimo irigaragaza hanze aha!

    Ryatumye abatinyutse bagaragaza icyo bashoboye, imiryango irafunguka. Kuva mu ntangiriro z'Ukuboza 2020, hari gushakishwa umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021. Rishyize imbere guha imbaraga umwana w'umukobwa no kumushyigikira mu rugendo rw'iterambere rwe.

    Mutoni Jane ari mu batanga ubuhamya bw'ukuntu Miss Rwanda yamufashije kugaragaza ko akunda umwuga w'itangazamakuru. Kandi ko iri rushanwa ryamutinyuye, yigirira icyizere ashikama ku nzozi abasha kuzikurikira no kuzikabya.

    Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yavuze bwa mbere amakuru kuri Televiziyo Rwanda. Amashusho ya mbere yasakaje kuri konti ye ya Instagram y’amasegonda agera kuri 34′ amugaragaza yakirwa na mugenzi we Gloria Mutesi, akavuga ko 'binejeje” kuba atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe.

    Mutoni Jane yahereye ku nkuru ivuga ku Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy'Inteko Nshinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kijyanye na Paul Rusesabagina urugerwa ibyaha by'iterabwoba, ivuga ko 'cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri'.

    Mutoni Jane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda

    Nyuma yo kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abasatira gato 500 agaragaza amarangamutima ye. Yavuze ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ko atabona amagambo akoresha mu kuvuga neza ibyiyumviro bye.

    Yavuze ko ari itangiriro ryiza kandi afite icyizere cy'uko urugendo rwe mu itangazamakuru ruzaba inyenyeri ku bashaka gukabya inzozi zabo.

    Ati 'Icyo navuga n'uko Imana ariyo kwizerwa. Si mfite uburyo nasobanuramo icyo uyu mwuga uvuze kuri njye. Gusa nishimira byose maze kugeraho muri iki gihe cyose. Ntabwo ari urugendo rwari rworoshye gusa rwari rukwiriye. Ndizera ko uko nzagenda ngera kuri byinshi bizaba imbarutso y'abandi benshi y'uko baharanira kugera ku nzozi zabo. Ubundi iri n'itangiriro.'

    Ku bimuranga kuri konti ye ya Instagram yahise yongeraho ko ari Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, mu bavuga amakuru mu rurimi rw'Icyongereza.

    Abatandukanye barimo Isimbi Eduige uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yabwiye Mutoni Jane ko ari urugero rwiza rw'umugore buri wese yakwigiraho 'mu kugera ku nzozi ze'. Avuga ko kudacika intege bigera aho bigatanga umusaruro.

    Isimbi yavuze ko mu bantu azi batacitse intege basabye kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA, harimo na Mutoni Jane. Ati 'Ndibuka mu myaka ishize tujya gusaba akazi ko kwimenyereza kuri RBA ni we wenyine utaracitse intege.'

    Ngo Mutoni Jane yakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo atakaze ibiro abone uko yitabira Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri, atsindire ikamba rinini anabashe guhatanira ikamba rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ni urugero rwiza kandi yakwigirwaho byinshi. Turakwishimira Mutoni Jane.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yavuze ko yemeranya n'ibyo Isimbi Eduige yavuze. Avuga ko urugendo rwa Mutoni Jane ari isomo ko “inzozi zacu zirashoboka”.

    Yavuze ko icyo umuntu asabwa ari ukudacika intege. Ati 'Ndakwishimira Jane, uri urugero rwiza. Sinkunda gutwarwa n'amarangamutima gusa kuba nzi urugendo rwawe nkakomeza ku kubona ushikama ku nzozi zawe kugeza uzigezeho binteye kurira, uri impirimbanyi, nk'abakobwa bakiri bato dufite byinshi byo ku kwigiraho.'

    Mutoni uvuga ko Imana iri hejuru ya byose ari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2015 abasha kuboneka mu bakobwa 15 bavuyemo Kundwa Doriane wegukanye ikamba.

    Mu 2016, ntiyacitse intege kuko yongeye kwitabira Miss Rwanda 2016, ikamba ryegukanwa na Mutesi Jolly. Icyo gihe Mutoni Jane yegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage [Miss Heritage 2016].

    Mu 2016, yaserukira u Rwanda yitabira irushanwa rya Miss Heritage Global 2016-2017 yegukana umwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Umuco ku Isi, mu irushanwa ryabereye muri Afurika y'Epfo.

    Ikamba rya Miss Heritage Global ryegukanwe na Theodora Marais, wabaye Umufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba.

    Miss Mutoni Jane [Ubanza ibumoso] yakiriwe muri studio za Televiziyo Rwanda na mugenzi be Gloria Mutesi bafatanyije kuvuga amakuru ye ya mbere

    Mutoni ari mu bakobwa 15 bavuyemo Miss Rwanda 2015, ikamba ryegukanwe na Kundwa Doriane

    Mutoni yitabiriye Miss Rwanda yegukana ikamba rya Miss Heritage 2016

    Mutoni Jane wakabije inzozi zo kwinjira mu itangazamakuru mu 2017 yaserukiye u Rwanda yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Global Heritage 2016-2017

    KANDA HANO UREBE UKO MISS MUTONI YITWAYE BWA MBERE AVUGA AMAKURU KURI RTV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103084/mutoni-jane-witabiriye-miss-rwanda-na-miss-heritage-global-yatangiye-gukora-kuri-televiziy-103084.html

  • Sina Gerard umaze kwamamara mu gucuruza ibiri… – #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro Samedi Détente uyu musaza w'umukire yaganiriye n'abanyamakuru bagikora bityo atangaza ko yibuka neza ko mu 1983 ari bwo yaje kuri Nyirangarama agatangiza Alimentation irimo amandazi kuko nta bushobozi bwinshi yari afite. Ati: ''Nkunda kubwira abakiri bato ko buri wese akwiriye guhera ku bintu bike noneho akagenda atera imbere.''

    Sina Gerard yavutse ku babyeyi b'abahinzi bafite amasambu. Yatangiye guhinga yiharika. Yatangiye kugira amafaranga akiri mu rugo rw’ababyeyi be, ayo mafaranga akagenda ayizigamira. Avuga ko mu 1983 yari afite imyaka 23 yaje kuri Nyirangarama afungura Alimentation ntoya bituma abagenzi batangira kumugurira. Igishoro yagikuye ku babyeyi mu masambu yabo. Ati: ''Kuba waravutse nta kintu ufite ni cyo gishoro utuntu dutoya nitwo umuntu aheraho''.

    Bitandukanye n'abandi bakire we avuga ko inzira ye asanga yoroshye kuko ntibimurushya ibyo yagezeho byose. Kuri ubu Sina Gerard ni umwe mu bakire babikesha ubuhinzi n'ubworozi ndetse mu ntara zose z'igihugu uhasanga ibikorwa bye birimo iby'ubucuruzi n'amaduka y'ubucuruzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103078/sina-gerard-umaze-kwamamara-mu-gucuruza-ibiribwa-yahishuye-ko-yatangiriye-ku-mandazi-103078.html

  • Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi –

    Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by’agateganyo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y’uko Banki y’Isi ishyizeho ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n’u Rwanda, aribwo abanyeshuri b’abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

    Yagize ati “Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b’abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y’u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

    Prof Lyamababaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

    Ati “Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y’itangazamakuru, hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n’ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.”

    Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b’abanyamahanga ari ubwenge n’amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

    Yagize ati “Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b’Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.”

    Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b’abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n’imibanire ikiyongera hagati y’abantu badahuje imico.

    Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

    Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y’u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge

  • Wa mukobwa wasabye Sugira Ernest kumutera inda yongeye gushimangira ko akibishaka(VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa mukobwa w'umuhanzikazi waciye ibintu mu minsi yashize witwa Noëlla Izere, nyuma yo gusaba ko Sugira Ernest amutera yavuze ko afana cyane uyu mukinnyi ndetse ko amuhaye umwana byaba byiza kuko ngo ntayindi mpano iruta kubyarira umuntu.

    Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse Noëlla Izere yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yifuza kubyarana na Rutahizamu Sugira nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu Amavubi muri CHAN 2020 ubwo yatsindaga igitego cyatumye amavubi agera muri 1/4.Uyu mukobwa aganira na ISIMBI TV yabajijwe icyatumye asaba Sugira Ernest kumutera inda avuga ko yagize ibyishimo byinshi bitewe nibyo yaramaze gukora maze na we abona hari igihembo yamuha,Uyu mukobwa yagize isoni zo kubishimangira neza, avuga ko byose biri mu busizi ariko ,impano iruta iyindi waha umuntu ari ukumubyarira.

    Yagize ati:'Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n'amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu..nabyo ni ubusizi'.

    Reba ikiganiro kirambuye Noëlla yagiranye na ISIMBI TV ukanze kuri video iri hasi hano:

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wasabye-sugira-ernest-kumutera-inda-yongeye-gushimangira-ko-akibishakavideo/

  • AMAFOTO: Mbega ibintu bibabaje kuri St. Valentin Umuhungu atereye ivi umukobwa bamaranye imyaka 3 bakundana ashaka kumwambika Impeta umukobwa aramukatira karahava. #rwanda #RwOT

    Uganda mugace kitwa Mbale umuhungu akozwe n'isoni k'umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St. Valentin, uyu muhungu uvuga ko amaze imyaka igera kuri 3 akundana niyi nkumi ndetse ko amaze kumushoraho amafaranga arenga Miliyoni 10 z'amashiringi.

    Uyu muhungu yatangarije Ugonline dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe atekereza gushyira mumago uyu mukobwa ndetse kuriwe akaba abona atagombaga kurenza uyu mwaka atamushyize mumago, ahamya ko iyi mpeta yari yayitumije mubushinwa yamugezeho ihagaze agaciro ka 1000$.

    Yari yatumiye inshuti ze kugirango zimufashe gutungura uyu mukunzi we nubwo byaje kurangira ariwe utunguwe ndetse agasebera imbere yabo yatumiye



    Source : https://impanuro.rw/2021/02/14/amafoto-mbega-ibintu-bibabaje-kuri-st-valentin-umuhungu-atereye-ivi-umukobwa-bamaranye-imyaka-3-bakundana-ashaka-kumwambika-impeta-umukobwa-aramukatira-karahava/

  • Ibikorwa byo gukingira COVID mu Rwanda byatangiye #rwanda #RwOT

    Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda ariko nta rwego na rwumwe rw’ubuzima rwari rwabitangaza.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda.

    Ivuga ko ibi bikorwa byatangiriye ku byiciro by’abantu bakora ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko kuba bakwandura iki cyorezo.

    Ibyo byiciro birimo abakora mu buvuzi bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, bari guhabwa inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumby ryita ku buzima (WHO/ World Health Organization).

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyiciro cya mbere kizakurikirwa no gutanga inkingo mu buryo wa rusange na cyo giteganyijwe gutangira muri uku kwezi.

    Izi nkingo zizaterwa mu buryo bwa rusage zirimo izizatangwa n’ihuriro rigamije gufasha ibihugu kubona inkingo mu buryo bwihuse rizwi nka COVAX ndetse n’izizatangwa n’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU/African Union).

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko u Rwanda witeguye ibikorwa byo gutanga izi nkingo haba ari mu buryo bw’ibikorwa remezo, muri gahunda zizagenderwaho ndetse n’abo bireba.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riherutse gutangaza urutonde rw’ibihugu bizahabwa inkingo ryemereye ibihugu birimo n’u Rwanda mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo hari ibihugu bibiri bihana imbibi na rwo bitagenewe ziriya nkingo zatanzwe na WHO ari byo Tanzania n’u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibikorwa-byo-gukingira-COVID-mu-Rwanda-byatangiye

  • Miss Viviane ubyibushye yatawe muri yombi aratsimbarara cyane|Yariye karungu(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Viviane ,umwe mu bategarugori babyibushye cyane yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi, aho yashinjwaga kuva mu rugo rw'uwitwa Bon Fils rwahinduwe akabari gusa we ntiyabyemeraga.

    Mu kiganiro Miss Viviane yagiranye na Isibo Tv yasobanuye ko yarenganye avuga ko yari avuye mu kazi ndetse yari yabanje gusaba uburenganzira bwo kugenda gusa ngo yaje gutabwa muri yombi na Polisi, we avuga ko hari ikibazo bwite afitanye n'umupolisi wamuhagaritse avuga ko atari yanyoye inzoga cyangwa ngo arenze amasaha yo kuba yageze mu rugo kuko yari yabisabiye uburenganzira.

    Reba hano hasi ikiganiro kirambuye cya Miss Viviane na Isibo Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-viviane-ubyibushye-yatawe-muri-yombi-aratsimbarara-cyaneyariye-karunguvideo/