Category: Uncategorized

  • Lucas Vázquez hamwe n'ikipe ya Real Madrid bari mu nzira yo gutandukana muri Nyakanga #rwanda #RwOT

    Lucas Vázquez, myugariro w'Umunya-Espagne ukina ku ruhande rw'iburyo, ashobora gusezera muri Real Madrid mu mpeshyi y'uyu mwaka. Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi ashobora gutandukana n'iyi kipe mu buryo bwubashywe nyuma yo gusoza amasezerano ye, mu gihe ntacyo bihindutse mbere y'uko irushanwa rya FIFA Club World Cup rirangira muri Nyakanga.

    Vázquez, w'imyaka 32, yamaze kuba umwe mu bakinnyi bafatwa nk'inararibonye muri Real Madrid, aho yitabiriye ibihe bikomeye by'iyi kipe mu myaka irenga icumi ishize.

    Uyu mukinnyi waturutse mu ishuri ry'abato rya Madrid (La Fábrica), yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe igera ku ntsinzi zitandukanye haba imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

    Nubwo Real Madrid na Lucas Vázquez bafitanye umubano ukomeye wubakiye ku rukundo n'icyizere, ubuyobozi bw'iyi kipe bugaragaza ko igihe kigeze ngo hatangwe amahirwe ku bandi bakinnyi bashya.

    Biteganyijwe ko abakinnyi bazifashishwa ku mwanya w'inyuma iburyo mu mwaka utaha w'imikino ari Trent Alexander-Arnold, ushobora gutizwa cyangwa kugurwa, hamwe na Dani Carvajal, umaze igihe kinini akina kuri uwo mwanya.

    Amakuru aturuka imbere muri Santiago Bernabéu aravuga ko nubwo Lucas yaba yifuzaga kongera amasezerano, ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze gufata icyemezo cyo kugenda bushingira ku ntego yo kuvugurura ikipe, igashorwamo amaraso mashya.

    Uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu yindi kipe yo muri Espagne cyangwa hanze yayo, aho amakipe amwe yagaragaje ko amwifuza kubera ubunararibonye bwe no gukina ku rwego rwo hejuru.

    Niba ntagihindutse, abafana ba Real Madrid bazasezera Lucas Vázquez nyuma y'Irushanwa rya FIFA Club World Cup rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azaba arangije inshingano ze mu buryo bwemewe n'amategeko. Gusa bizaba ari n'umwanya mwiza wo kumushimira ku bwitange n'uruhare yagize mu mateka ya Real Madrid.

    Lucas Vázquez hamwe n'ikipe ya Real Madrid bari mu nzira yo gutandukana muri Nyakanga

    Source : https://kasukumedia.com/lucas-vazquez-hamwe-nikipe-ya-real-madrid-bari-mu-nzira-yo-gutandukana-muri-nyakanga/

  • Ihuriro ry'ingabo za Leta ya Congo rirateganya ibitero kuri Twirwaneho na M23 i Minembwe #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka i Baraka, muri teritwari ya Fizi, aravuga ko ihuriro ry'ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri mu myiteguro yo kugaba ibitero ku bice bya Minembwe, aho umutwe wa Twirwaneho na M23 usanzwe ufite ibirindiro.

    Ibi byatangajwe mu ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, habaye inama yabereye kuri Hotel Kashamata iherereye mu mujyi wa Baraka, yahuje ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n'ingabo z'u Burundi.

    Iyi baruwa yemeza ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe ingamba zo kwambura ubuyobozi bwa Minembwe umutwe wa Twirwaneho na M23, ubu bigenzura agace kanini ka Komine ya Minembwe, harimo Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.

    Bivugwa ko ingabo za FARDC zohereje amatsinda abiri y'abasirikare baturutse i Kalemie, harimo abarwanyi 30 ba 'sniper' (abasirikare b'inzobere mu kurasa ku ntera ndende), hamwe n'abandi basirikare basanzwe.

    Aba ngo bagomba kwifatanya n'abandi baturuka i Uvira na Baraka, bagahurira mu misozi yo hejuru, bakagaba ibitero bifatanyije n'imitwe ya Wazalendo iyobowe na Ngomanzito, Nguvu za Milima, Zalambuka na Kakobanyi. Ibitero bivugwa ko bizibanda ku duce twa Rugezi, Point Zero na Mikenke.

    Umwe mu barwanyi b'umutwe wa Twirwaneho, avuga ko ku bijyanye n'iyi gahunda, yatubwiye ko na bo batangiye kumva ayo makuru mbere y'uko inama iba, ariko yemeza ko ntacyo ayo mashyirahamwe y'ingabo ya Leta azageraho.

    Yagize ati: 'Ni amakuru twatangiye kumva ejo bundi ku cyumweru iyo nama itarakorwa. Kuko ibyombo bya Mai Mai turabimotaringa. Ayo makuru barayigamba.'

    Yakomeje agira ati: 'Ku byombo byabo bavuga ko bazatera Rugezi, Mukoko na Mikenke. Ariko bazakubitwa nabi. Twirwaneho na M23 bifite igisirikare kizi icyo gukora.'

    Kuva mu mpera za 2017, ubwo intambara yatangiraga mu misozi miremire y'i Mulenge hagati ya Twirwaneho na Mai Mai, byagiye bigaragara ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zibogamiye kuri Mai Mai.

    Gusa nyuma yaje kwerura ibyo byari bimaze igihe bikorwa rwihishwa, ariko nyuma y'aho, Twirwaneho yazirukanye mu duce twa Minembwe na Mikenke, turafatwa n'uwo mutwe mu mpera za Gashyantare 2025.

    Umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bigenzura igice kinini cya Komine ya Minembwe kuva mu ishyamba rya Sara hafi ya Kabanju kugeza mu Cyohagati, harimo Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.

    Mu bice bigenzurwa n'iyi mitwe, harangwa amahoro n'ituze ku baturage ndetse no ku nyamaswa, bitandukanye n'ahagenzurwa n'ingabo za Leta ya Congo, iza FDLR, iza Wazalendo n'iza Leta y'u Burundi, aho imvurungano ari umuco, nk'uko bigaragara mu bice bya Fizi, Baraka, Bibogobogo, Bijombo n'umujyi wa Uvira.

    Ihuriro ry'ingabo za Leta ya Congo rirateganya ibitero kuri Twirwaneho na M23 i Minembwe

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-ryingabo-za-leta-ya-congo-rirateganya-ibitero-kuri-twirwaneho-na-m23-i-minembwe/

  • Fibromyalgie ni indwara ifata benshi bakayitiranya n'izindi – Dr. Rubanzabigwi wa Baho International Hospital – #rwanda #RwOT

    Fibromyalgie ni indwara ifata mu ngingo ikagaragazwa no kuribwa mu mubiri wose, guhorana umunaniro ukabije no kubura ibitotsi, ariko ikaba idasanzwe kuko itagaragarira mu bipimo bisanzwe byo kwa muganga, ikunze gufata abagore kurusha abagabo kandi ikaba imaze gukwirakwira ku Isi hose nuyirwaye ntamenye ko ari yo.

    Inzobere mu buvuzi rusange bw'umuryango (Family Medicine) muri Baho International Hospital, Dr. Rubanzabigwi Theoneste, aganira na IGIHE yavuze ko Fibromyalgie ari indwara iyoberanyije ku buryo ushobora kuyitiranya n'izindi kuko akenshi ikunda kurangwa no kugira ububabare mu bice by'umubiri bitandukanye ndetse n'umunaniro ukabije.

    Yagize ati 'Kugira ngo wumve ko ufite Fibromyalgie wumva ufite ububabare mu gice cy'umubiri runaka ariko ku muntu imaze kurembya bigeze ku rwego rwo hejuru yumva atonekara ahantu hose, na we yakwikoraho akumva ababara, ariko ubundi bitangira wumva ubabara ibikanu, umugongo n'amatako.'

    Yavuze ko umuntu uyirwaye inyuma aba ameze neza ariko imbere ari kuribwa cyane ariko agashinyiriza, uko agenda amarana nayo igihe agenda umenyera ubwo bubabare ugasanga akora bisanzwe ariko ahora ababara.

    Yakomeje ati 'Mu bihugu byateye imbere bigakora ubushakashatsi kuri iyi ndwara, byagaragaye ko mu baturage 4% kugeza 8% baba bayirwaye, bivuze ko mu bantu 1000 ushobora gusangamo 80 bayirwaye.'

    Nubwo ikirinda Fibromyalgie mu buryo bwuzuye kitaramenyekana, abahanga bavuga ko 'stress' nyinshi, 'trauma' y'umubiri cyangwa iy'ubwonko, hamwe n'imiterere y'imyakura, bishobora kugira uruhare mu kuyitera ariko nta n'ubwo ari indwara yandura.

    Dr. Rubanzabigwi yavuze ko nubwo nta muti uvura Fibromyalgie neza, hari uburyo bwo gufasha uyirwaye kugira ubuzima bwiza, burimo gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho, gufata imiti igabanya ububabare, ndetse no kumva inama b'abahanga mu buzima bwo mu mutwe.

    Yasoje asaba abantu bose bumva bafite ibimenyetso by'iyi ndwara kugana muganga hakiri kare, kuko imara igihe kirekire nibura amezi atatu ubyumva nk'ibisanzwe, avuga ko ikunze kwibasira cyane abagore bafite imyaka 40 kuzamura, ariko n'abagabo bashobora kuyirwara.

    Inzobere mu buvuzi rusange bw'umuryango (Family Medicine) muri Baho International Hospital, Dr. Rubanzabigwi Theoneste yavuze ko Fibromyalgie ari indwara iyoberanyije ku buryo ushobora kuyitiranya n'izindi kuko akenshi ikunda kurangwa no kugira ububabare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fibromyalgie-ni-indwara-ifata-benshi-bakayitiranya-n-izindi-dr-rubanzabigwi-wa

  • Kaminuza y'u Rwanda igiye gutangiza amasomo ya 'doctorat' mu buforomo n'ububyaza – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abaforomo.

    Kwizihiza uwo munsi byabereye mu nama ngarukamwaka y'Ihuriro ry'Abashakashatsi b'Abaforomo mu Rwanda (NRC) yabereye i Kigali ku matariki ya 11-12 Gicurasi 2025.

    Ni inama yitabiriwe n'abiga ubuforomo mu Rwanda n'ahandi mu Karere, abarimu n'abashakashatsi muri kaminuza ndetse n'abayobozi batandukanye.

    Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko uwo munsi mpuzamahanga w'abaforomo usanze bamaze gutera intambwe ifatika mu Rwanda haba mu kazi ndetse no mu burezi bahabwa kuko bwavuye mu mashuri yisumbuye bugera muri kaminuza.

    Ati 'Ati ubuforomo n'ububyaza ni imyuga yubashywe nk'uko n'abaganga bubashywe. […]. Kera barigaga barangiza ayisumbuye bikarangirira aho ariko uyu munsi barakomeza bakajya muri kaminuza bakiga icyiciro cya mbere n'icya kabiri bagakomeza ndetse dufitemo n'abafite 'professorat.''

    Yavuze ko hakiri icyuho ku bajya ku isoko ry'umurimo kuko bakiri bake gusa ashimangira ko hari ingamba zafashwe na Leta zirimo iya 4×4 igamije gukuba kane umubare w'abatanga serivisi z'ubuvuzi mu myaka ine.

    Iyo gahunda yazamuye umubare w'abiga ubuforormo n'ububyaza muri UR bava ku 1300 bagera ku 2000 mu gihe cy'imyaka ibiri gahunda ya 4×4 imaze ishyirwa mu bikorwa.

    Prof. Kayihura yongeyeho ko ubu muri UR bigisha abaforomo n'ababyaza kugeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (master's) ariko ko bagiye gutangiza n'icyiciro cya 'doctorat' mu rwego rwo kuzamura uburezi bw'iyo myuga kandi yigirwa mu Rwanda.

    Ati 'Turi kubinyuza mu nzira zabugenewe kugira ngo amasomo ya 'doctorat' atangire mu Rwanda kandi dufite na kaminuza zikomeye ku Isi zari zisanzwe zidufasha mu masomo ya 'master's' ziteguye kudufasha mu kwigisha na 'doctorat' mu Rwanda. Mu gihe gito turaba twatangije amasomo ya 'doctorat' kuko biri mu nzira za nyuma kugira ngo [abaforomo n'ababyaza] bajye bakomereza ayo amasomo mu gihugu.'

    Niyonkunda Olivier wiga ubuforomo muri UR, ari bamuritse ubushakashatsi yahuriyeho na bagenzi be bo muri Uganda bakoze kuri 'cotex' zigabanya ububare mu gihe cy'imihango.

    Yavuze ko ubu bari gushaka abafatanyabikorwa babafasha gushyira mu bikorwa uwo mushinga ndetse bafite indi mishinga y'ubushakashatsi batangiye gukoraho.

    Prof. Mukeshimana Madelaine ushinzwe Ubushakashatsi mu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza muri UR yavuze ko ireme ryabwo rimaze gutera intambwe kuko uretse ubwo abanyeshuri bakora ahanini bagamije kwiga hari n'ubw'abarimu mu buforomo n'ububyaza bwagiye bushyirwa ahagarara kandi bukagenderwaho.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko hari byinshi byagezweho mu guteza imbere uburezi ku bakora ubuforomo n’ububyaza

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, ni umwe mu bitabiriye inama ngarukamwaka ya NRC

    Prof. Mukeshimana Madelaine ushinzwe Ubushakashatsi mu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza muri UR yavuze ko ireme ry’ubushakashatsi rimaze gutera intambwe nziza

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-igiye-gutangiza-amasomo-ya-doctorat-mu-buforomo-n-ububyaza

  • Imishinga migari iteganyijwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi izatwara arenga miliyari 222 Frw – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023, icyo gihe ubuhinzi bwari bufite uruhare rwa 25%.

    Kuri ubu Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho yagenewe ingengo y'imari ya miliyari 222 Frw mu mwaka wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025, akazakoreshwa mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere urwo rwego ruri mu zifatiye runini Abanyarwanda.

    Imwe mu mishinga iteganyijwe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, ikubiye mu bice bitandukanye harimo ijyanye no guteza imbere ifumbire n'imbuto, kuhira, kongera umusaruro, guteza imbere ubworozi no kubaka ubushobozi bw'abahinzi ndetse n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Ubutubuzi bw'imbuto no kongera ifumbire

    Mu byo Minisiteri y'Ubuhinzi iteganya muri uyu mwaka w'ingengo y'imari harimo ubutubuzi bw'imbuto no kongera ifumbire.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark, yagaragaje ko uruganda rukora ifumbire rwo mu Bugesera rwitezweho kuzafasha mu gukemura ibibazo byakundaga kugaragara by'ingano nke y'ifumbire.

    Yagaragaje kandi ko hari ubushashatsi bwamaze gukorwa bugaragaza imiterere y'ubutaka bwose bwo mu Rwanda n'ifumbire ishobora gukoreshwa mu kubona umusaruro witezwe.

    Ibi bikorwa byo kongera imbuto, ifumbire n'ibindi biteganyijwe ko bizatwara arenga miliyari 55,2 Frw mu 2025/2026.

    Kongera umubare w'amatungo n'umusaruro uyakomokaho

    Ibikorwa by'ubworozi bishingiye ku kongera umubare w'amatungo, gukora ubworozi bwa kinyamwuga no kubumenyekanisha nabyo byatekerejweho aho byagenewe ingengo y'imari ya miliyari 11 Frw.

    Binyuze muri iyo gahunda harimo gutera intanga amatungo atandukanye, kongera ibiryo by'amatungo ndetse no guharanira ko umusaruro w'ibikomoka ku matungo wiyongera.

    Ubuke bw'inyama ziribwa n'Abanyarwanda buri mwaka biri mu byatumye hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi kugira ngo yiyongere binafashe Abanyarwanda benshi kurya inyama.

    RAB kandi ifite umushinga ugamije kuvugurura amakusanyirizo y'amata no kongera umukamo wateganyirijwe arenga miliyari 12,6 Frw muri 2025/2026.

    Hari kandi umushinga wo guteza imbere inka z'umukamo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa (RDDP2) ukaba waragenewe miliyari 12,2 Frw, nubwo uzatwara arenga miliyari 75 Frw kugeza mu 2030.

    Imishinga yo kuhira

    Indi mishinga yitezweho guhindura byinshi mu buhinzi ndetse yanagenewe ingengo y'imari nini ni ijyanye no kuhira.

    MINAGRI yagaragaje ko hari umushinga wo kuhira ugamije kongera umusaruro w'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga uteganyijwe gutwara arenga 145.761.720.542 Frw kugeza mu 2027. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wagenewe miliyari 16,7 Frw.

    Hari kandi umushinga wa Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project: KIIWP II ugamije gutunganya ibyanya byo kuhira imyaka ku buso bunini, gutunganya amaterasi y'indinganire no gutera inkunga imishinga y'abaturage.

    Biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 50,4 Frw kugeza mu 2027 urangiye ariko muri uyu mwaka wagenewe arenga miliyari 10,2 Frw.

    Hari kandi umushinga wa Gabiro Agribusiness hub, Leta y'u Rwanda ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.

    Uyu mushinga wo mu Ntara y'Iburasirazuba byitezwe ko uzakorerwa ku buso bwa hegitari 16.000 ariko mu gice cya mbere watangiriye ku buso bungana na hegitari 5600 aho uri gukorera mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare.

    Muri uyu mwaka wagenewe ingengo y'imari ingana na 4,957,157,905. Uyu mushinga uzatwara arenga miliyari 122 Frw mu gihe hamaze gukoreshwa miliyari 104 Frw.

    Uretse kuhira hari n'umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi uzwi nka SAIP II nawo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko wagenewe ingengo y'imari ingana na miliyari 11 Frw. Ni umushinga biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.

    Umushinga wa CDAT

    Uyu mushinga wa CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation], ushyirwa mu bikorwa na Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi aho ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko uzageza mu 2028, aho uzatwara arenga miliyari 316,7 Frw.
    Mu mwaka utaha w'ingengo y'imari wagenewe arenga miliyari 38,7 Frw.

    Hateganyijwe kandi indi mishinga inyuranye igamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga nko kongera icyayi n'ikawa, guteza imbere abahinzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga byagenewe arenga miliyari 7 Frw, imicungire iboneye y'ibiribwa bizatwara miliyari 2,5 Frw, kunoza ibijyanye n'ubwikorezi bizatwara arenga miliyari 2,1 Frw no guteza imbere amakoperative y'abahinzi b'imbuto n'imboga bigenerwa arenga miliyoni 998,3 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-migari-iteganyijwe-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi-izatwara

  • Perezida Paul Kagame yahuye na Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire ahabereye inama ihuza abayobozi b'ibigo bitandukanye, abashoramari n'abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka 'Africa CEO Forum', yitabirwa n'abarenga 2000.

    U Rwanda na Côte d'Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.

    Muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

    Icyo gihe kandi banagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho gushyigikira umubano usanzwe hagati yazo, binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano y'isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Icyo gihe banaganiriye ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere agaragara mu bihugu byombi, mu nzego zirimo ubukerarugendo, gutanga imirimo ku rubyiruko, gusangira ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho ndetse n'ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko RwandAir isanzwe ikorera ingendo muri icyo gihugu.

    Umukuru w'Igihugu kandi yaganiriye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie ku bijyanye no guteza imbere imibanire ifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yari aherutse gusura icyo gihugu mu 2024, aho yitabiriye inama ku burezi n'ubumenyi bw'urubyiruko mu bijyanye n'umurimo yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, ku bijyanye no gukomeza guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi

    Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie ku bijyanye no guteza imbere imibanire ifitiye inyungu ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yahuye-na-alassane-ouattara-wa-cote-d-ivoire

  • Isomo Afurika ikwiye gukura mu guhagarika inkunga kwa Trump mu mboni za Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo yari i Abidjan muri Côte d'Ivoire, mu itangizwa ry'inama ya 'Africa CEO Forum'.

    Iyi nama yahuje abarenga 2000, yitabirwa n'abayobozi b'ibigo, abashoramari n'abanyapolitike, barebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Ni inama yitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu barimo Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo.

    Perezida Kagame ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyamuhuje na bagenzi be: Cyril Ramaphosa na Mohamed Ould na Visi Perezida wa Côte d'Ivoire, Tiémoko Meyliet Koné.

    Iki kiganiro cyayobowe n'umunyamakuru Larry Madowo cyareberaga hamwe ingamba za politike n'imigenzereze ikwiriye, bijyanye n'aho Isi igeze.

    Larry Madowo yabajije Perezida Kagame niba agishikamye ku aho yari ahagaze muri Gashyantare 2025, ku cyemezo cya Trump wari umaze igihe gito atowe, cyo guhagarika inkunga gikwiriye.

    Mbere yo gusubiza ikibazo nyir'izina, Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kubanza gusobanura mu buryo bwimbitse ibintu bimwe na bimwe.

    Yavuze ko hari uburyo Abanyafurika bamaze igihe kinini batwaramo ibintu ariko bukwiriye guhinduka, hadategerejwe ko bazabyuka bagasanga umuntu yafashe icyemezo kibagiraho ingaruka.

    Ati 'Hari amateka y'uburyo twari dusanzwe twitwara mu bintu mu myaka ibarirwa mu binyacumi nk'Abanyafurika, ntabwo dukwiriye kubyuka igitondo kimwe, kubera ko hari icyo umuntu yakoze kitugiraho ingaruka.”

    “Twari dukwiriye kuba hari ibyo twubatse gake gake bijyanye n'ibyo dushaka gukora mu gutuma Afurika yihaza, yihagararaho ariko no mu buryo ikorana n'indi migabane n'ibindi bihugu, uko niko gusobanura ibintu navugaga.'

    Muri Gashyantare 2025 nibwo Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ibikorwa by'Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], cyanyuzwagamo cyane inkunga zigenerwa amahanga.

    Ni icyemezo cyagize ingaruka nyinshi ku bihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda ahanini zishingiye ku kudindira kw'imishinga iki kigo cyateraga inkunga.

    Perezida Kagame yavuze ko byari kuba byiza iyo Abanyafurika, baba babona iki cyemezo cya Trump n'ibindi byinshi, nk'uburyo bwo kubakangura.

    Ati 'Kuri iki kibazo byari kuba ari ibyiza iyo icyemezo Trump yafashe cyo gukora ibyo yakoze, kiba cyiyongera ku bindi byinshi byibutsa cyangwa ibintu bidukangura nk'Abanyafurika ngo dukore ibyo tugomba gukora kandi hari amahirwe menshi.”

    “Buri gihe tuvuga ubushobozi umugabane wacu ufite ariko mu by'ukuri ni ryari tubona koko ko ubu bushobozi buhari, ntekereza ko icyo aricyo cyagiye gihora ari ikibazo.'

    Yakomeje avuga ko 'kandi ibyo bitugarukaho nk'umugabane, nk'abaturage b'uyu mugabane, ko dukwiriye gushikama tugahangana n'iki kibazo. Ntabwo dushobora guhora tugendera ku byo abandi bavuga cyangwa bakora kuri twe.”

    “Dukwiriye gukorana hagati yacu n'ibindi bihugu byo ku rwego rwego mpuzamahanga biduha ibyo dukeneye natwe tukabiha ibyo bikeneye.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isomo-abanyafurika-bakwiriye-gukura-mu-guhagarika-inkungwa-kwa-trump-mu-mboni

  • Goshen Finance Plc yunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Gicurasi 2025, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.

    Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.

    Ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro byagarutsweho mu buhamya bwa Hodari Marie Rose warokokeye i Nyanza ariko aza kuhaburira umubyeyi we n'abavandimwe be batatu.

    Yavuze ko mbere ya Jenoside, umuryango we wari utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, nyuma baza kumeneshwa bajya gutura mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, Jenoside itangizwa ari ho batuye.

    Ati 'Iyo mbonye umuryango mugari ungana gutya, ukavuga ngo ugiye gusura ku Rwibutso rw'i Nyanza, binyerekana ko dukwiye gutwazanya, dugasindagizanya, kuko tuba duhagarariye benshi batagihari, ni ubutwari dukwiye gukomeza.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda yatanze, yasabye urubyiruko kwita ku biganiro bahabwa kuko ejo n'ejobundi ari bo bazajya bayigisha.

    Ati 'Ubuhamya bufite agaciro gakomeye cyane, kuba umuntu ahagaragara akabuvuga ni uko aba azi ko hari umuri iruhande. Tugomba kumva ko ari bwo bwanyuma twumvise bitazongera kubaho, ahubwo mu Rwanda n'Isi hazatangwe ubutandukanye n'ubwo, ntacyo byaba bitumariye kubutanga, nyuma y'imyaka itanu tukumva ubumeze nka bwo.'

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko urubyiruko rugikeneye kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari, abasaba kubungabunga amateka kuko iyo bitabaye uko yibagirana.

    Ati 'Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside n'ubuyobozi bw'u Rwanda aho bugeze buteza imbere igihugu. Natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu mu kucyubaka kugira ngo iterambere natwe turigiremo uruhare nk'Ikigo cy'Imari.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yasabye urubyiruko kuzirikana amateka rwigishwa, abibutsa ko ejo n’ejo bundi ari bo bazasigara batanga ibiganiro

    Abayobozi ba Goshen Finance Plc bandika ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi bakuru ba Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abayobozi n'abakozi ba Goshen Finance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi ba Goshen Finance Plc bagize n’umwanya wo gusura 'Ubusitani bw'Urwibutso' buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

    Hodari Marie Rose yatanze ubuhamya bw’inzira itoroshye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu batiganda

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goshen-finance-ltd-yunamiye-abashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-nyanza-ya-kicukiro

  • RwandAir yasobanuye impamvu y'ubwiyongere bw'imizigo ijyana mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko mu 2022 RwandAir yatwaye imizigo ingana na toni 3.774, mu mwaka wakurikiyeho iriyongera igera kuri toni 4.595 mu gihe mu 2024 byageze kuri toni 6.113 bingana n'ubwiyongere bwa 33%.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 12 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko serivisi yo gutwara imizigo ari imwe mu ziri gutera imbere ku buryo bwihuse.

    Yavuze ko ubwiyongere bw'imizigo RwandAir yajyanye mu bihugu bitandukanye bushingiye ku bicuruzwa byinshi Abanyarwanda bohereza ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Twari turi gusohoka mu ngaruka za Covid-19, twongera ubushobozi n'inshuro tugenda no gushyiraho ingendo nshya ariko ku bw'amahirwe make muri Gashyantare 2025 twafungiwe ikirere na RDC, bituma duhagarika by'agateganyo ingendo zimwe ariko twagiye dutera imbere kuva icyorezo cya Covid-19 gicogoye.'

    Yongeyeho ko 'Imizigo dutwara yariyongereye cyane kubera umusaruro igihugu cyohereza hanze byaba ari indabyo, umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi, byariyongereye cyane by'umwihariko ibijyanwa Dubai, mu Burayi nko mu Bwongereza.'

    Imibare igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 4$, bingana n'izamuka rya 22%.

    Ibyoherejwe muri UAE byiyongereye ku rugero rwa 63% bigera kuri arenga miliyari 1,5 $, Luxembourg bizamuka ku rugero rwa 243,8% aho byageze kuri miliyoni 55,4$, kuri RDC bizamuka ku rugero rwa 32,3% kuko byageze kuri miliyoni 229,5$.

    Yahamije ko ku bijyanye n'ibiciro by'imizigo usanga ibikorerwa mu Rwanda byoroherezwa ndetse hazakomeza gushakwa ingamba zatuma birushaho guhenduka.

    Ati 'Tugira umwihariko ku biciro by'imizigo y'ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda ndetse ni twe dufite ibiciro bito ugereranyije n'izindi sosiyete zitwara imizigo mu ndege zikorera hano. Twabikoze kugira ngo duteze imbere ibyoherezwa mu mahanga kandi turi kubona umusaruro wabyo.'

    Kugeza ubu RwandAir ijya mu byerekezo 107 birimo aho ijya mu buryo butaziguye n'aho ijya binyuze mu bufatanye n'ibindi bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bwo mu kirere.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko ukwiyongera kw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kwajyanye no kuzamuka kw’ingendo z’indege yayo itwara imizigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yavuze-ku-cyatumye-imizigo-rwandair-ijyana-mu-mahanga-yiyongera

  • Amasezerano ya Qatar Airways na RwandAir yaheze he? – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko ibiganiro bikomeje kugira ngo Qatar Airways yegukane imigabane 49% muri iyi sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

    Muri Kamena 2024, RwandAir yari yatangaje ko Nyakanga 2024, izarangira impande zombi zishyize umukono ku masezerano agenga ubu bugure, gusa ntibyabaye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yongeye kubazwa aho ubu bugure bugeze.

    Mu gusubiza, yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati ya RwandAir na Qatar Airways, gusa ashimangira ko byagiye bidindizwa n'ibintu byinshi byagombaga kubahirizwa.

    Ati 'Twateganyaga gusinya mu kwezi gushize ariko ni ibintu bikiri gukorwaho, bisa n'ibigoranamo gato iyo uri gukorana n'ikigo cy'indege gisanzwe gikora. Hari ibintu byinshi byo kubahiriza byari birimo.'

    Yakomeje avuga ko hari icyizere ko aya masezerano azashyirwaho umukono mu mezi ari imbere.

    Ati 'Ariko turacyafite icyizere ko bizarangia vuba, kandi turabitegereje mu mezi make ari imbere.'

    Uyu mushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantar e mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

    Muri uwo mwaka Umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yari yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira'.

    Mu 2022 impande zombi zavugaga ko mu minsi mike ubu bugure buzaba bwamaze gushyirwa mu bikorwa, kuko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibijyanye n'igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

    Uyu mwaka waje kurangira nta kindi gitangajwe kuri uyu mushinga ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyarawudindije.

    Mu gihe aya masezerano y'ubugure yaba ashyizweho umukono yitezweho gufasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo.

    Bizafasha kandi Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

    Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Yvonne Makolo, yatangaje ko impande zombi zikomeje ibiganiro bizarangira Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-na-qatar-airways-na-rwandair-yaheze-he