Category: Uncategorized

  • Injira muri studio za Country FM, radio nshya iri guca ibintu mu Burengerazuba bw’u Rwanda (Amafoto na video) –

    Ni radio yitwa Country FM [105.7], ikaba imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda kandi ikaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, dore ko tariki 1 Gashyantare 2021, ari bwo yatangiye kumvikana ku murongo (on air) bwa mbere.

    Iyi radio ije mu gihe Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruherutse kugaragaza ko Radio Rwanda n’iz’abaturage ziyishamikiyeho zumvikana ku kigero cya 98% by’ubuso bw’u Rwanda, bivuze ko Country FM iri mu zije gukemura ikibazo cya bimwe mu bice by’igihugu bitagerwamo radio.

    Ibi ariko binajyana no kuba mu bice by’i Burengerazuba by’umwihariko i Rusizi, bakunze kumva cyane radio zo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakaba babona Country FM nk’igisubizo cy’icyo kibazo. Kuri ubu ikunzwe cyane n’abaturage bo mu Burengerazuba mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze ibayeho.

    Umwihariko ku rubyiruko n’imyidagaduro

    Muri rusange, umurongo wa Country FM, ni imyidagaduro no guha urubuga urubyiruko rufite impano kuko ubuyobozi bwayo butangaza ko 80% by’amakuru n’ibiganiro bizajya bitambuka bizibanda cyane ku myidagaduro.

    Nk’urugero rw’ikiganiro ‘The Country Breakfast Show’ gikorwa na MC Tino kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (6:30) kikagera saa tatu n’igice (9:30), kibanda cyane ku makuru aba yaramutse avugwa hirya no hino mu gihugu no hanze yaho.

    Muri iki kiganiro kandi habamo ingingo y’umunsi aho abagikurikiye bayitangaho ibitekerezo ndetse kikagira undi mwihariko wo guhamagara abahanzi bakaganirizwa ku mishinga yabo iba igezweho.

    Muri icyo gice cyo guhamagara umuhanzi akenshi bakibanda ku guhamagara ba bahanzi abenshi babarizwa mu Mujyi wa Kigali bakabaganiriza ariko babahuza cyane n’abafana babo bari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko i Rusizi.

    Uretse gufasha abahanzi guhura n’abafana babo b’i Rusizi na Bukavu, Country FM ifite umwihariko wo kumenyekanisha impano nshya z’abahanzi by’umwihariko abakorera umuziki muri ibyo bice by’igihugu.

    Ibindi biganiro byatangiye birimo icya ‘Country Sports’ gikorwa na Didier Ndicunguye, ‘Country Drive’ gikorwa na Cadette afatanyije na Pax Masunzu [umenyerewe nk’umunyamakuru w’imyidagaduro], ndetse n’ikiganiro cyitwa ‘Iriba ry’Urukundo’ gikorwa na Nyiransabimana Anoura Faswilaty Queen.

    Nka Radio ikorera i Rusizi, hafi y’Umujyi wa Bukavu ndetse n’ubwiganze bw’abavuga ururimi rw’Igiswahili mu Mujyi wa Kamembe, ifite ikiganiro gikorwa na Mwinyi Saleh, kigakorwa mu rurimi rw’Igiswahili.

    Nduwimana Jean Paul [Noopja], washinze iyi Radio ya Country FM ikaba inafitanye isano ya hafi na Country Records itunganya umuziki w’abahanzi, yavuze ko mu gushinga iyi radio, yari afite intego y’uko yabera icyitegererezo abakiri bato no kuba umuyoboro wo kwigisha abaturage, kubamenyesha amakuru ndetse no kubafasha mu myidagaduro.

    Aherutse kubwira IGIHE ati “Ni radio ikora mu buryo bugezweho nk’izo mu Mujyi ariko inakorera abaturage bitewe n’agace twaje gukoreramo. Impamvu ni uko abatuye muri ibi bice by’umwihariko Rusizi na Nyamasheke ntabwo bumvaga radio zo mu Mujyi kandi ziba zifite ibiganiro byiza bakwiriye kumvikana.”

    Abanyamakuru bakora kuri iyi radio barimo abagezweho bakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda nka Martin Kasirye uzwi ku izina rya MC Tino wahoze kuri Royal FM, Ndicunguye Didier wamamaye ku bitangazamakuru birimo RBA, Nkurunziza Ferdinand wakoze ku bitangazamakuru birimo IGIHE n’abandi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Country FM, Ndicunguye Didier yavuze ko mu bibazo baje gusubiza birimo no gufasha mu kumenyekanisha ibyiza bibarizwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda bahereye mu Karere ka Rusizi, ku buryo ibikorwa birimo iby’ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’amahirwe aboneka muri ibi bice azarushaho kugaragara.

    Yakomeje agira ati “Country FM ije kandi gusubiza ikibazo cy’abahanzi nyarwanda byari bigoye kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo muri aka gace cyangwa se ngo babone urubuga rwo kugaragaza impano zabo.”

    Abaturage bavanywe mu bwigunge

    Muri rusange, mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze itangiye, Country FM ivugira ku murongo wa 105.7, yumvikana neza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kigero cya 100%, ikagira n’umwihariko w’uko no muri Pariki ya Nyungwe yumvikana neza.

    Ahandi bumva neza Country FM ni mu bice by’Intara y’Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Abaturage bavuga ko ari amahirwe akomeye babonye kuba baregerejwe radio kuko uretse RC Rusizi [ya RBA], nta yindi radio yapfaga kumva mu buryo bworoshye.

    Uwitwa Minako Abdallah ukora ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Kamembe, Umujyi wa Rusizi ahazwi nko muri Cité, yabwiye IGIHE ko Country FM yabakuye mu bwigunge, asaba ko ibiganiro byakongerwa.

    Yagize ati “Ubu nta yindi radio tucyumva, ni Country FM. Yaje twari tuyitegereje cyane ku buryo idukuye mu bwigunge, twari twarabuze ikidususurutsa, imyaka yari ibaye myinshi cyane, tutagira radio yacu inaha.”

    Yakomeje agira ati “Ibiganiro biciyeho wumva ari ibiganiro tutari twarigeze twumva muri Rusizi, yongereho n’ibindi biganiro byinshi.”

    Twizeyimana Vincent, Uhagarariye Urwego rw’Abanyamahoteli mu Karere ka Rusizi, yagize ati “Nibwo igitangira, ariko mu busanzwe twumvaga Radio za hano muri Congo na Radio Rusizi itumvikana neza. Yaje nk’igisubizo, abantu baburaga ubwinyagamburiro, ku buryo nk’ibintu by’imyidagaduro nta mwanya munini byahabwaga inaha.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko kwamamaza kuri radio ndi birahenze cyane, mu kuza kwayo urumva ko ari igisubizo, navuga ko twavuye mu bwigunge, ariko iracyafitemo akabazo k’uko itumvikana ahantu hanini, hari ibice itumvikanamo, tukaba twasaba ko bagira ibyo bahindura, ikagera hose.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko ibyo biteze kuri uyu mushinga mugari wa Country FM ari byinshi birimo no kumenyekanisha ibikorwa by’aka karere.

    Yagize ati “Radio niba ari ugutangaza amakuru twibwira ko amakuru ya mbere itangaza ari ay’aho ikorera, ikindi itangazamakuru rigira intego y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibibera aho rikorera. Ntabwo umuntu yabura kwishimira igikorwa nk’icyo ngicyo, tukitezeho byinshi.”

    Ku bakora mu Rwanda, bazi ko isoko rya Rusizi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rifite umwihariko wo kugira abantu benshi, bikaba ari nayo mpamvu abashinze Country FM bavuga ko baje koroshya ubwo bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.

    Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Country FM, izaba yatangiye kumvikana ku Isi hose binyuze mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse ibiganiro byayo byinshi biratangira kujya bitambuka mu buryo bwa ‘Live’ ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Facebook, Twitter na Instagram.

    Ubwo abanyamakuru ba IGIHE bakirwaga muri studio za Country FM

    Studio zikoreramo iyi radio ziri ku rwego rwo hejuru

    Country radio niyo ya mbere iri ku rwego rwo hejuru mu karere ka Rusizi

    Country radio izibanda cyane ku biganiro by’urubyiruko

    Niyigena Isaac ni umwe mu banyamakuru bazakora kuri Country Fm

    Nkurunziza Ferdinand ni umwe mu banyamakuru bazaba bakora kuri iyo radio

    Ku muryango winjira muri studio za Country fm

  • Nyarugenge: Bane bafatanywe magendu y’amabalo 20 y’imyenda ya caguwa –

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

    Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n’itasoze.”

    Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

    Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Tariki ya 26 Gashyantare abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28. Bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

    Polisi yihanangirije abinjiza mu Rwanda magendu ya caguwa, ivuga ko batazihanganirwa

  • Injira muri studio za Country FM, radio nshya iri guca ibintu mu Burengerazuba bw'u Rwanda (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Ni radio yitwa Country FM [105.7], ikaba imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda kandi ikaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, dore ko tariki 1 Gashyantare 2021, ari bwo yatangiye kumvikana ku murongo (on air) bwa mbere.

    Iyi radio ije mu gihe Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruherutse kugaragaza ko Radio Rwanda n'iz'abaturage ziyishamikiyeho zumvikana ku kigero cya 98% by'ubuso bw'u Rwanda, bivuze ko Country FM iri mu zije gukemura ikibazo cya bimwe mu bice by'igihugu bitagerwamo radio.

    Ibi ariko binajyana no kuba mu bice by'i Burengerazuba by'umwihariko i Rusizi, bakunze kumva cyane radio zo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakaba babona Country FM nk'igisubizo cy'icyo kibazo. Kuri ubu ikunzwe cyane n'abaturage bo mu Burengerazuba mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa imaze ibayeho.

    Umwihariko ku rubyiruko n'imyidagaduro

    Muri rusange, umurongo wa Country FM, ni imyidagaduro no guha urubuga urubyiruko rufite impano kuko ubuyobozi bwayo butangaza ko 80% by'amakuru n'ibiganiro bizajya bitambuka bizibanda cyane ku myidagaduro.

    Nk'urugero rw'ikiganiro 'The Country Breakfast Show' gikorwa na MC Tino kuva saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo (6:30) kikagera saa tatu n'igice (9:30), kibanda cyane ku makuru aba yaramutse avugwa hirya no hino mu gihugu no hanze yaho.

    Muri iki kiganiro kandi habamo ingingo y'umunsi aho abagikurikiye bayitangaho ibitekerezo ndetse kikagira undi mwihariko wo guhamagara abahanzi bakaganirizwa ku mishinga yabo iba igezweho.

    Muri icyo gice cyo guhamagara umuhanzi akenshi bakibanda ku guhamagara ba bahanzi abenshi babarizwa mu Mujyi wa Kigali bakabaganiriza ariko babahuza cyane n'abafana babo bari mu Burengerazuba bw'u Rwanda, by'umwihariko i Rusizi.

    Uretse gufasha abahanzi guhura n'abafana babo b'i Rusizi na Bukavu, Country FM ifite umwihariko wo kumenyekanisha impano nshya z'abahanzi by'umwihariko abakorera umuziki muri ibyo bice by'igihugu.

    Ibindi biganiro byatangiye birimo icya 'Country Sports' gikorwa na Didier Ndicunguye, 'Country Drive' gikorwa na Cadette afatanyije na Pax Masunzu [umenyerewe nk'umunyamakuru w'imyidagaduro], ndetse n'ikiganiro cyitwa 'Iriba ry'Urukundo' gikorwa na Nyiransabimana Anoura Faswilaty Queen.

    Nka Radio ikorera i Rusizi, hafi y'Umujyi wa Bukavu ndetse n'ubwiganze bw'abavuga ururimi rw'Igiswahili mu Mujyi wa Kamembe, ifite ikiganiro gikorwa na Mwinyi Saleh, kigakorwa mu rurimi rw'Igiswahili.

    Nduwimana Jean Paul [Noopja], washinze iyi Radio ya Country FM ikaba inafitanye isano ya hafi na Country Records itunganya umuziki w'abahanzi, yavuze ko mu gushinga iyi radio, yari afite intego y'uko yabera icyitegererezo abakiri bato no kuba umuyoboro wo kwigisha abaturage, kubamenyesha amakuru ndetse no kubafasha mu myidagaduro.

    Aherutse kubwira IGIHE ati 'Ni radio ikora mu buryo bugezweho nk'izo mu Mujyi ariko inakorera abaturage bitewe n'agace twaje gukoreramo. Impamvu ni uko abatuye muri ibi bice by'umwihariko Rusizi na Nyamasheke ntabwo bumvaga radio zo mu Mujyi kandi ziba zifite ibiganiro byiza bakwiriye kumvikana.'

    Abanyamakuru bakora kuri iyi radio barimo abagezweho bakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda nka Martin Kasirye uzwi ku izina rya MC Tino wahoze kuri Royal FM, Ndicunguye Didier wamamaye ku bitangazamakuru birimo RBA, Nkurunziza Ferdinand wakoze ku bitangazamakuru birimo IGIHE n'abandi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Country FM, Ndicunguye Didier yavuze ko mu bibazo baje gusubiza birimo no gufasha mu kumenyekanisha ibyiza bibarizwa mu Burengerazuba bw'u Rwanda bahereye mu Karere ka Rusizi, ku buryo ibikorwa birimo iby'ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n'amahirwe aboneka muri ibi bice azarushaho kugaragara.

    Yakomeje agira ati 'Country FM ije kandi gusubiza ikibazo cy'abahanzi nyarwanda byari bigoye kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo muri aka gace cyangwa se ngo babone urubuga rwo kugaragaza impano zabo.'

    Abaturage bavanywe mu bwigunge

    Muri rusange, mu gihe cy'ukwezi kumwe imaze itangiye, Country FM ivugira ku murongo wa 105.7, yumvikana neza mu Ntara y'Uburengerazuba ku kigero cya 100%, ikagira n'umwihariko w'uko no muri Pariki ya Nyungwe yumvikana neza.

    Ahandi bumva neza Country FM ni mu bice by'Intara y'Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Abaturage bavuga ko ari amahirwe akomeye babonye kuba baregerejwe radio kuko uretse RC Rusizi [ya RBA], nta yindi radio yapfaga kumva mu buryo bworoshye.

    Uwitwa Minako Abdallah ukora ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Kamembe, Umujyi wa Rusizi ahazwi nko muri Cité, yabwiye IGIHE ko Country FM yabakuye mu bwigunge, asaba ko ibiganiro byakongerwa.

    Yagize ati 'Ubu nta yindi radio tucyumva, ni Country FM. Yaje twari tuyitegereje cyane ku buryo idukuye mu bwigunge, twari twarabuze ikidususurutsa, imyaka yari ibaye myinshi cyane, tutagira radio yacu inaha.'

    Yakomeje agira ati 'Ibiganiro biciyeho wumva ari ibiganiro tutari twarigeze twumva muri Rusizi, yongereho n'ibindi biganiro byinshi.'

    Twizeyimana Vincent, Uhagarariye Urwego rw'Abanyamahoteli mu Karere ka Rusizi, yagize ati 'Nibwo igitangira, ariko mu busanzwe twumvaga Radio za hano muri Congo na Radio Rusizi itumvikana neza. Yaje nk'igisubizo, abantu baburaga ubwinyagamburiro, ku buryo nk'ibintu by'imyidagaduro nta mwanya munini byahabwaga inaha.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi ariko kwamamaza kuri radio ndi birahenze cyane, mu kuza kwayo urumva ko ari igisubizo, navuga ko twavuye mu bwigunge, ariko iracyafitemo akabazo k'uko itumvikana ahantu hanini, hari ibice itumvikanamo, tukaba twasaba ko bagira ibyo bahindura, ikagera hose.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko ibyo biteze kuri uyu mushinga mugari wa Country FM ari byinshi birimo no kumenyekanisha ibikorwa by'aka karere.

    Yagize ati 'Radio niba ari ugutangaza amakuru twibwira ko amakuru ya mbere itangaza ari ay'aho ikorera, ikindi itangazamakuru rigira intego y'ubucuruzi no kumenyekanisha ibibera aho rikorera. Ntabwo umuntu yabura kwishimira igikorwa nk'icyo ngicyo, tukitezeho byinshi.'

    Ku bakora mu Rwanda, bazi ko isoko rya Rusizi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rifite umwihariko wo kugira abantu benshi, bikaba ari nayo mpamvu abashinze Country FM bavuga ko baje koroshya ubwo bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.

    Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Country FM, izaba yatangiye kumvikana ku Isi hose binyuze mu gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga ndetse ibiganiro byayo byinshi biratangira kujya bitambuka mu buryo bwa 'Live' ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Facebook, Twitter na Instagram.

    Ubwo abanyamakuru ba IGIHE bakirwaga muri studio za Country FM

    Studio zikoreramo iyi radio ziri ku rwego rwo hejuru

    Country radio niyo ya mbere iri ku rwego rwo hejuru mu karere ka Rusizi

    Country radio izibanda cyane ku biganiro by’urubyiruko

    Niyigena Isaac ni umwe mu banyamakuru bazakora kuri Country Fm

    Nkurunziza Ferdinand ni umwe mu banyamakuru bazaba bakora kuri iyo radio

    Ku muryango winjira muri studio za Country fm


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-muri-studio-za-country-fm-radio-nshya-iri-guca-ibintu-mu-burengerazuba

  • Nyarugenge: Bane bafatanywe magendu y'amabalo 20 y'imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n'amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n'ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

    Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w'umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy'Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z'imyembe, hari n'ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n'itasoze.”

    Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

    Imyenda yafashwe ndetse n'abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).

    Tariki ya 26 Gashyantare abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w'imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w'imyaka 28. Bafatanwe magendu y'ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n'ibizingo 25 by'insinga z'amashanyarazi.

    Polisi yihanangirije abinjiza mu Rwanda magendu ya caguwa, ivuga ko batazihanganirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bane-bafatanywe-magendu-y-amabalo-20-y-imyenda-ya-caguwa

  • Nyarugenge: Polisi yafashe abantu bari bafite magendu #rwanda #RwOT

      Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya  magendu(ASOC) n'irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe ku bufatanye n'abaturage bafashe abantu bane bafite magendu  y'imyenda ya caguwa  amabalo 20.

    Abafashwe ni  Niyondamya  Eduard w'imyaka 36 na  Uwanyirigira Consolee  w'imyaka  32  bari bafite amabalo 8, bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara  naho  Nshimiyimana Yassin w'imyaka 29 na Sikubwabo Emmanuel w'imyaka 41 bafatanwe amabalo 12, bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka  Kabuguri I, bose bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera  yavuze ko bariya bantu bafashwe mu  masaha atandukanye   ariko bafatwa umunsi  umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru  yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati  'Habanje gufatwa  Niyondamya Eduard na Uwanyirigira Console bafatirwa mu isoko rya Kimisagara barimo gupakurura amabalo 8 y'imyenda ya Caguwa. Imyenda  yabanje gufatanwa Uwanyirigira avuga ko atari iye ko ari iya Niyondamya ari nawe ufite ububiko bwayo  i Nyamirambo, uyu nawe yarafashwe atwemerera ko iyo myenda ari iye ndetse nta misoro yayo afite.'

    Kuri uwo munsi nanone ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(ASOC) ku bufatanye n'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU)  bafashe Nshimiyimana Yassin na Sikubwabo Emmanuel, bafatanwe amabalo 12 nayo y'imyenda ya caguwa.

    CP Kabera yagize ati  'Iriya myenda yafatiwe mu rugo kwa Nshimiyimana  ariko uyu akaba yari ayibikiye uwitwa Kayiranga Enock  na Sikubwabo Emmanuel, Kayiranga yahise acika hafatwa Sikubwabo  na Nshimiyimana. Ubusanzwe ibalo y'imyenda ipima ibiro 45 ariko aba bo ibalo imwe irapima ibiro 90.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko gufatwa kwa Sikubwabo  kwaturutse ku kuba yaraje  gutanga ruswa kugira ngo abapolisi barekure iyo  myenda.

    Ati 'Kayiranga amaze gucika yaragiye ahura na Sikubwabo kuko nawe yari afitemo imyenda  amabalo abiri amubwira ko yaza kuganiriza abapolisi akabaha amafaranga ya ruswa  kugira ngo iyo myenda irekurwe. Abapolisi bamufashe arimo kubaganiriza uko abaha iyo ruswa nyuma aza kuvuga ko nawe muri iyo myenda harimo iye.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko  bunyuranyije n'amategeko ndetse ko  amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n'ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

    Ati 'Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  bafiteyo umuntu w'umunyarwanda  uzana iyo myenda ya caguwa  akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy'Ijwi  akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka  noneho hejuru yayo  bakarenzaho imifuka irimo imbuto z'imyembe, hari n'ubwo basorera imyenda mikeya  bakayivanga n'itasoze.'

    Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi  mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi  ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

    Inkuru impanuro.rw ikesha RNP ivuga ko imyenda yafashwe ndetse n'abayifatanwe bajyanwe ku  ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/07/nyarugenge-polisi-yafashe-abantu-bari-bafite-magendu/

  • Breaking News : Miss Rwanda 2021 hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Miss Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Rwanda Inspiration Backup kuva mu mwaka 2014 rigamije gutinyura ndetse no guteza imbere abana b'abakobwa binyuze mu bumenyi,ubwiza ndetse n'umuco. Aha abakobwa bahabwa umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo bitandukanye bishingiye ku muco, ubumenyi binyuze mu mishinga iba ibafitiye akamaro ndetse n'igihugu muri rusange ndetse no kwiyerekana bibafashaka gutinyuka bakigirira ikizere.
    Byumwihariko rero mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu mu nzu mberabyombi y'Intare Conference Arena biyobowe n'abashyushya Rugamba batatu aribo Nizeyimana Lucky(Luckman),ABERA Martina wakoreshaga ururimi rw'Icyongereza wakoreshaga ururimi rw'Ikinyarwanda, Davy Carmel mu rurimi rw'Igifaransa; bose bakaba basanzwe ari abanyamakuru kuri RTV na KC2. Ibi birori kandi bikaba byaciye kuri KC2, nibwo hatoranwaga abakobwa 20 bagomba gukomeza muri bootcamp izabera I Nyamata muri La Palisse Hotel mu mwiherero uzamara igihe kingana n'ibyumweru 2 kugeza ku I tariki 22 Werurwe 2021

    Abakobwa 20 bakomeje muri boot camp ni aba bakurikira:

    Kabagema Laila wambaye nimwero 11

    Ishimwe Sonia nimero 10.

    Isaro Lorita Bonitha , nimero 9

    Uwase Phionah nimero 35

    Uwase Kagame Sonia nimero 34

    Uwankusi Nkusi Linda nimero 32

    Umutoniwase Sandrine, nimero 29

    Umutoni Witness, nimero 28

    Umutesi Lea Nimero nimero 27

    Teta Larissa, Nimero 23

    Musana Teta Hense Nimero 18

    Musango Nathalie Nimero 19

    Kayitare Isheja Morella nimero 14

    Kayirebwa Marie Paul Nimero 13

    Karera Keressie nimero 12

    Ingabire Grace Nimero

    Ingabire Esther nimero 6

    Gaju Evelyne nimero 5

    Akaliza Hope nimero 2

    Akaliza Amanda nimero 1

    Miss Rwanda 2021 ikaba ibaye ku nshuro ya 26 gusa ikaba ifite umwihariko kuko wari umuhango wabaye mu muhezo bitewe n'icyorezo cya Covid 19 gusa abitabiriye uyu muhango bose uko bagera kuri 50 bakaba babanje kwipimisha iki cyorezo ndetse n'ibisubizo bikaba byerekanye ko nta numwe wagaragaweho iki cyorezo nkuko tubikesha NIMWIZA Meghan ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda. Mu gihe umukobwa uzegukana iri Kamba rya Miss Rwanda azaba asimbuye Nishimwe Naomi wegukanye iri Kamba Miss Rwanda 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/06/breaking-news-miss-rwanda-2021-hamenyekanye-abakobwa-20-bazajya-mu-mwiherero-amafoto/

  • #MissRwanda2021: Abari inyuma baje mu ba mber… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi abakobwa 37 bose bahatanye mu majwi yo kohereza ubutumwa bugufi SMS no gutora hifashishijwe Online, imbuga nkoranyambaga z'abategura irushanwa rya Miss Rwanda hariho abakobwa bose bari bahatanye kandi barahawe na nimero batorerwagaho.

    Amatora yagombaga guhagarara Tariki 6 Werurwe 2021, maze Akanama Nkemurampaka kakicara kakareba abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero. Akanama nkemurampaka kicaye mu nyubako ya Intare Arena bareba imyiyereko y'abakobwa 37 bagomba kuvamo 20 bazamara ibyumweru 2 mu mwiherero ahazarebwamo umukobwa umwe rukumbi uzahagararira u Rwanda nka Nyampinga wa 2021.

    Muri 37 Akanama nkemurampaka katoye abakobwa 18 gusa bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bari baramaze kubona Pass yo kwerekeza muri 20 nk'uko byatangajwe ko abambere 2 bazahiga abanda mu majwi bo ntakabuza bazajya muri Boot Camp.

    Imitima ya benshi yari iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi n’uko yayibura, abakobwa bose biyerekanye bivuga amazina babazwa n'ibibazo bitandukanye, icyagendeweho mu gutanga amanota, Emma Claudine uyoboye Akanama nkemurampaka yavuze ko ari uburyo aba bakobwa bagaragara, intambuko, imivugire, kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

    Saakumi n'ebyiri Akanama nkemurampaka kari kamaze gutera, buri mukobwa akiyerekana, ni umuhango waciye kuri Youtube wa Miss Rwanda Official na KC2 TV. Abakobwa 2 muri bo nta mpungenge bari bafite,aribo Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we ayoboye abandi mu majwi aho afite amajwi 207,021(SMS) na 33,353 (Online) na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n'amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

    Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 barimo; Michèlle Iradukunda wa RBA, Basile Uwimana nawe wa RBA, Carine Rusaro, Pamela Mudakikwa, inzobere mu itumanaho na Emma-Claudine wamenyakanye mu itangazamakuruaho yari azwi mu kiganiro cya Radio Salus ‘Imenye Nawe’ mu mwaka 2005. Yabaye ‘Baza Shangazi’ mu kinyamakuru

    Abasangiza b'amagambo muri uyu muhango bari 3 aribo; Nzeyimana Luck , umunyamakuru wa RBA,Martina Abera na Davy Carmel Ingabire.

    Dore abakobwa 20 babonye PASS

     Kabagema Laila wambaye nimero 11

    Ishimwe Sonia nimero 10


    Isaro Lorita Bonitha, nimero 9


     Uwase Phionah nimero 35


    Uwase Kagame Sonia nimero 34


    Uwankusi Nkusi Linda nimero 32

    Umutoniwase Sandrine, nimero 29


    Umutoni Witness, nimero 28


    Umutesi Lea Nimero  nimero 27


    Teta Raissa Keza Nimero 23



    Musana Teta Hense Nimero 18


    Musango Nathalie Nimero 19


    Kayitare Isheja Morella nimero 14


    Kayirebwa Marie Paul Nimero 13


    Kabera Chryssie nimero 12


    Ingabire Grace Nimero7


    Ingabire Esther nimero 6


    Gaju Evelyne nimero 5


     Akaliza Hope nimero 2


     Akaliza Amanda nimero 1


    Twavuga ko hari abakobwa bari mu myanya ya nyuma mumajwi ,Musana barimo Hense Teta na Gaju Evelyne bakaba binjiye muri 20 binjiye  mwiherero , bahanyuranye umucyo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103619/missrwanda2021-ibyari-inyuma-bigiye-imberedore-abakobwa-20-bakomeje-mu-mwiherero-103619.html

  • #MissRwanda2021: Laila na Sonia akaguru ku ka… – #rwanda #RwOT

    Mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Akanama Nkemurampaka karatora abakobwa 18 bonyine bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bamaze kubona ‘PASS’ yo kwerekeza muri 20 bari butsinde bakajya mu mwiherero.

    Imitima ya benshi iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi ni uko yayibura. Abakobwa bose bari kwiyerekana bivuga amazina babazwa n'ibibazo bitandukanye. Ikiri bugenderweho mu gutanga amanota, ni uburyo bagaragara, intambuko, imivugire no kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

    Kabagema Laila yamaze kubona PASS ya BootCamp

    Mu gihe abakobwa 35 bose bari kubaza imitima yabo niba batsinda, Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we aratuje kuko ayoboye abandi mu majwi aho afite 207,021(SMS) na 33,353 (Online), agakurikirwa na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n'amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

    Kabagema arabayoboye mu buryo bw’amajwi ya SMS na Online

    Ishimwe Sonia nawe akaguru ku kandi kubera ari ku mwanya wa kabiri mu majwi

    Aratuje cyane kuko yamaze kubona itike imwerekeza mu mwiherero (Boot camp)

    Inkuru wasoma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103618/missrwanda2021-laila-na-sonia-akaguru-ku-kandi-mu-gihe-abandi-umutima-uri-kudiha-bibaza-ni-103618.html

  • MU MAFOTO: Dore abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa #MissRwanda2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021 nibwo habaye umuhango wo guhitamo abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ni umuhango wabereye muri Intare Conference Arena aho abakobwa bose uko ari 37 babajijwe ibibazo bagasubiza nyuma akanama nkemurampaka kakaza gutoranya abakobwa 20 bakomeza urugendo rwabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 berekeza muri boot camp izabera muri Hotel Golden Tullip La Palisse i Nyamata. YEGOB twabakurikiraniye umuhango wose uko wagenze maze tubakusanyiriza amafoto y'abakobwa 20 baomeje muri boot camp mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    1. KABAGEMA LAILA 

    2. ISHIMWE SONIA

    3. ISARO ROLITHA BENITHA

    4. UWASE PHIONA

    5. UWASE KAGAME SONIA

    6. UWANKUSI NKUSI LINDA

    7. UMUTONIWASE SANDRINE

    8. UMUTONI WITNESS

    9. UMUTESI LEA

    10. TETA LARISSA KEZA

    11. MUSANA TETA HENSE

    12. MUSANGO NATHALIE

    13. KAYITARE ISHEJA MORELLA

    14. KAYIREBWA MARIE PAUL

    15. KARERA CHRYSSIE

    16. INGABIRE GRACE

    17. INGABIRE ESTHER

    18. GAJU EVELYNE

    19. AKALIZA HOPE

    20. AKALIZA AMANDA

    Aba bakobwa 20 nibo bazatoranywamo Miss Rwanda 2021 n'ibisonga bye bibiri mu muhango uzaba tariki ya 20 Werurwe 2021.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-dore-abakobwa-20-bakomeje-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda-2021/

  • Ingona yahizwe bukware ikurwamo umwana yari yamize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu gihugu cya Indonesia mu gace ka East Kalimantan baciye ibintu ku isi ubwo bahigaga bukware ingona yari imaze kumira umwana w'imyaka 8,barayifata barayibaga bakuramo umurambo we.

    Uyu mwana w'imyaka 8 yariwe n'iyi ngona ubwo yari yagiye koga mu mugezi wo muri iki gihugu ari kumwe na murumuna we.

    Se w'uyu mwana yahise ahara ubuzima bwe ajya gushaka iyi ngona muri aya mazi ndetse yemeje ko yarwanye nayo akoresheje amaboko ye ariko ntiyabasha kuyica.

    Ku munsi wakurikiyeho,abaturage bagiye guhiga iyi ngona muri uyu mugezi yaririyemo uyu mwana baza kuyifata kuwa 04 Werurwe uyu mwaka ari nabwo bayishe barayibaga basanga mu nda yayo umurambo w'uyu mwana bawukuramo.

    Iyi ngona ya metero 6 yatumye abo mu muryango w'uyu mwana bacura imiborogo kuko yabahekuye.

    Abagize uyu muryango w'uyu mwana ngo bakundaga kujya koga muri uyu mugezi no kuwuvomamo amazi ariyo mpamvu n'aba bana bari bawugiyemo umwe agapfa.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ingona-yahizwe-bukware-ikurwamo-umwana-yari-yamize/