Category: Uncategorized

  • CNLG igiye gusohora igitabo kiva imuzi amarorerwa yakozwe n’abaganga n’abaforomo muri Jenoside –

    Benshi mu baganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bajya mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica.

    Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, itangaza ko ku wa 8 Werurwe hazamurikwa igitabo kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Matay1994 n’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

    Ni igitabo ariko cyahawe umwihariko wo kugaragaza abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko kimwe mu bigaragara muri iki gitabo ari uko ibyiciro byose by’Abanyarwanda byagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agaragaza ko ari muri gahunda yo gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifashe mu kubika amateka no korohereza abashakashatsi mpuzamahanga.

    Dr Bizimana yavuze ko iki gitabo kizaba kigaragaza uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’abantu bo mu ngeri zose ariko hakibandwa cyane ku bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi barimo abaganga n’abaforomo kugira ngo ababwiga muri iki gihe babone ko hari bagenzi babo bakoze ayo mahano.

    Yagize ati “Ni bumwe mu buryo bwo kwereka abantu […]ngo abanyeshuri biga ubuvuzi ubu ngubu, babone ko hari bagenzi babo batatiye icyo gihango, bo noneho bige umwuga mu buryo bwa kinyamwuga bwo kubaha ubuzima bwa buri wese.”

    Dr Bizimana yavuze ko abaganga batatiye indahiro bakoze ubwo bajyaga kwinjira muri uyu mwuga ubusanzwe ugibwamo n’abiteguye kurengera ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati “Twahaye umwanya abaganga, impamvu twabibanzeho ni iki? Ni uko umuganga iyo arangije PhD akitwa Dogiteri, indahiro akora aravuga ati ‘mu buzima bwanjye, mu mikorere yanjye, mu mwuga wanjye ni ukuvura.”

    Yakomeje agira ati “Kuvura bivuze gutanga ubuzima, kurengera ubuzima, umurwayi nzakora ibishoboka byose mukize. Ariko noneho abaganga barenze kuri iyo ndahiro yabo, bajya mu bitero, bajya mu bategura Jenoside barayikora, bica abarwayi ku bitaro babavanamo za serumu barahabicira.”

    Abakomeretse cyane mu barokotse bagiye babaca ingingo bitari ngombwa

    Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi bari baharwariye, abahahungiye, abarwaza ndetse na bagenzi babo b’Abatutsi bakoraga umwuga umwe wo kwita ku buzima bw’abantu, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo.

    Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,CHUB, habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’Abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi Batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi bayibakusanyirizamo.

    Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’Abatutsi bishwe ikajya kuyimena.

    Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri Perefegitura ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’Abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na CNLG, bugaragaza ko abarokotse mu Bisesero bafite ibikomere bikomeye bajyanwaga i Goma n’ingabo z’Abafaransa, ariko bakaba barababajwe cyane n’ibyo bakorewe n’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko babarega kubafata nabi mu gasuzuguro kenshi, ariko cyane cyane kuba barakaswe ingingo bitari ngombwa. Itsinda ry’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa i Goma ryari rigizwe n’abantu 12 barimo inzobere mu kubaga babiri, usinziriza abarwayi mbere yo kubagwa umwe n’abandi babafasha.

    Muri iki gitabo harimo ubuhamya bwa Pascal Nkusi, warokokeye mu Bisesero akajyanwa i Goma ku wa 1 Nyakanga 1994.

    Nkusi avuga imibereho yabo i Goma, uko Abafaransa bakoranyije inkomere, bakajyana abakomeretse cyane kuvurirwa i Goma, bakabajyana baryamye hasi ku bipira muri kajugujugu mu bitaro byabo i Goma hafi y’ikibuga cy’indege cy’aho batangiraga kubavura baraye bahageze

    CNLG igaragaza bamwe mu baganga bageze no mu mahanga bakomeza ibikorwa byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo no gushyigikira imitwe igendera ku rwango ikoresheje intwaro ya FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA n’indi.

    Uru rutonde ruriho Dr Jacques Gasekurume wayoboye FDU Inkingi mu Buholandi, Dr Déogratias Twagirayezu, wabaye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana ku mugabane w’u Burayi.

    Hari n’irindi tsinda ry’abaganga bahungiye muri Zambia ryafashije mu ishingwa rya FDLR no gukomeza kuyiha ubufasha ririmo Dr Ignace Gashongore wabaye umuganga mu bitaro bya Ndola General Hospital, nyuma ahabwa akazi mu mushinga uterwa inkunga na “University of Maryland, School of Medecine” wo kurwanya Sida, Dr Francois Niyonsenga wari Umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Gitarama na Dr Francois Nkurikiyinka.

    Iyo umuganga ashyigikiye imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FDU-Inkingi, RUD-Urunana n’indi yose igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi agakomeza umwuga we wo kuvura biba ari ugutatira indahiro iranga umuganga wese iyo atangiye umwuga we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko bagiye gushyira hanze igitabo kigaragaza itegura n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare abaganga n’abaforomo bayigizemo

  • Abantu 158,898 bamaze gukingirwa Covid-19 abanduye biyongeraho 83 #rwanda #RwOT

    Mu minsi ibiri ishize mu Rwanda abantu 158,898 bamaze gukingirwa #COVID19. Harimo 83,842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Weurwe 2021.

    Ku wa Gatandatu habonetse abarwayi bashya 83, hakira 59 na ho abakirwaye ni 1,442 barimo 11 barembye.

    Uyu munsi nta wapfuye, abamaze gupfa baracyari 267.

    Abakingiwe bose hamwe ni 158,898 ( barimo 83,842 bashya).

    Amakuru yose ajyanye na Covid-19:

    Abanduye bose:19,509.
    Hakize:59.
    Abakize bose:17,810.
    Ntawapfuye bityo abamaze gupfa bose bagumye ari 267.
    Abakirwaye:1,442
    Abarembye:11
    Hakingiwe:83,842 bashya.

    Nubwo abaturarwanda batangiwe gukingirwa, bakomeza kugirwa inama yo gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n'inzego z'ubuzima.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n'ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    Hirya no hino mu turere tugize u Rwanda, abaturage bakingiwe ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 bishimiye iki gikorwa bakigaragaza nk'igihamya cy' uko Guverinoma y'u Rwanda ishyira abaturage ku isonga.

    Ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi abakingiwe COVID-19 bashmiye Leta y'u Rwanda uburyo isaranganya ibyiza by'Igihugu nta guheza.

    Abandi bishimiye kugingirwa ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 ni abatuye mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Abatuye aka gace kigizweho ingaruka n' ibitero bya FLN, bashimiye Leta y' u Rwanda uburyo ishyira umuturage ku isonga.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-158-898-bamaze-gukingirwa-covid-19-abanduye-biyongeraho-83

  • COVID : Mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu ibihumbi 158 mu minsi 2 #rwanda #RwOT

    Aba bantu 83 842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu, biyongereye ku bandi 75 056 bakingiwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru ubwo hatangizwaga ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19.

    Ni ukuvuga ko mu Rwanda hose ubu hamaze gukingirwa abantu 158 898 bose babarirwa mu byiciro byihutirwa mu guhabwa inkingo z’iki cyorezo.

    Kuri uyu wa Gatandatu hakingiwe nubundi ibyiciro byihutirwa birimo abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 65 y’amavuko, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye.

    Mu bakuze bakingiwe ejo, harimo Intwaza zituye mu ngo z’Impinganzima ziherereye mu turere twa Bugesera, Huye, Nyanza na Rusizi.

    Hatangiye gukingirwa kandi icyiciro cy’abarimu kigizwe na 30% y’abarimu bagera mu bihumbi 98, kiza no gukomeza gukingirwa kuri iki Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021.

    Kirehe n’ubundi yakingiwemo benshi

    Mu minsi ibiri hatangiye igikorwa cy’Ikingira, Akarere ka Kirehe gakomeje kuza imbere mu kugira umubare munini w’abahawe inkingo kuko muri iyo minsi ibiri, hakingiwemo abantu 8 547, kagakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi ko kakingiwemo abantu 8 270.

    Mu Ntara, iy’Amajyepfo ni yo imaze gukingirwamo benshi kuko yakingiwemo abantu 42 614 naho Intara y’Iburasirazuba ikaba imaze gukingirwamo abantu 39 499, iy’Iburengerazuba ikaba imaze gukingirwamo abantu 39 437 mu gihe iy’Amajyaruguru imaze gukingirwamo abantu 31 286.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Mu-Rwanda-hamaze-gukingirwa-abantu-ibihumbi-158-mu-minsi-2

  • Icyagendeweho hatoranywa abarimu bakingiwe COVID-19 –

    Igikorwa cyo gukingira abarimu cyabaye ku wa 6 Werurwe, kibera mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

    Biteganyijwe ko iki cyumweru kirangira hakingiwe abarimu 30% mu bagera ku bihumbi 98 u Rwanda rufite.

    Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko mu guhitamo abarimu bakingirwa hagendewe ku bafite ibibazo by’ubuzima ndetse n’abakuze kuko aribo bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19.

    Iti “Abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19, hibanzwe ku gukingira abenda kugeza imyaka 65, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye. Mu mpera z’icyumweru harakingirwa 30% y’abarimu ibihumbi 98 u Rwanda rufite.”

    Uretse abarimu, u Rwanda kandi rwakingiye abari mu nzego z’ubuzima barimo abaganga n’abakozi bo kwa muganga, abakuze, imfungwa n’abagororwa n’abasirikare.

    Muri ibi bikorwa byo gukingira u Rwanda ruri gukoresha inkingo za Pfizer na AstraZeneca zose rwabonye muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa Abanyarwanda 30%.

    Abarimu bari mu bahereweho bahabwa urukingo nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19

    Ibikorwa byo gukingira abarimu byabereye hirya no hino mu gihugu

    Amafoto: Minisante


  • Nyarugenge : Polisi yatahuye abantu bane bari bafite amabalo 20 ya Caguwa #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Niyondamya Eduard w’imyaka 36 na Uwanyirigira Consolee w’imyaka 32 bari bafite amabalo 8, bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara naho Nshimiyimana Yassin w’imyaka 29 na Sikubwabo Emmanuel w’imyaka 41 bafatanwe amabalo 12, bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguri I, bose bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Habanje gufatwa Niyondamya Eduard na Uwanyirigira Console bafatirwa mu isoko rya Kimisagara barimo gupakurura amabalo 8 y’imyenda ya Caguwa. Imyenda yabanje gufatanwa Uwanyirigira avuga ko atari iye ko ari iya Niyondamya ari nawe ufite ububiko bwayo i Nyamirambo, uyu nawe yarafashwe atwemerera ko iyo myenda ari iye ndetse nta misoro yayo afite.'

    Kuri uwo munsi nanone ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(ASOC) ku bufatanye n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe Nshimiyimana Yassin na Sikubwabo Emmanuel, bafatanwe amabalo 12 nayo y’imyenda ya caguwa.

    CP Kabera yagize ati “Iriya myenda yafatiwe mu rugo kwa Nshimiyimana ariko uyu akaba yari ayibikiye uwitwa Kayiranga Enock na Sikubwabo Emmanuel, Kayiranga yahise acika hafatwa Sikubwabo na Nshimiyimana. Ubusanzwe ibalo y’imyenda ipima ibiro 45 ariko aba bo ibalo imwe irapima ibiro 90.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko gufatwa kwa Sikubwabo kwaturutse ku kuba yaraje gutanga ruswa kugira ngo abapolisi barekure iyo myenda.

    Ati “Kayiranga amaze gucika yaragiye ahura na Sikubwabo kuko nawe yari afitemo imyenda amabalo abiri amubwira ko yaza kuganiriza abapolisi akabaha amafaranga ya ruswa kugira ngo iyo myenda irekurwe. Abapolisi bamufashe arimo kubaganiriza uko abaha iyo ruswa nyuma aza kuvuga ko nawe muri iyo myenda harimo iye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

    Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n’itasoze.”

    Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

    Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Tariki ya 26 Gashyantare bapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28. Bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Polisi-yatahuye-abantu-bane-bari-bafite-amabalo-20-ya-Caguwa

  • Isesengura : Inkomoko y’amakimbirane avugwa muri ADEPR #rwanda #RwOT

    ADEPR muri 2011 na 2012 havuzwemo ikibazo cy’amako n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’itorero, iri dini ryayoborwaga na Pasteur Samuel Usabwimana umuyobozi mukuru, icyo gihe RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere) cyari kiyobowe na Prof. Shayaka Anastase, naho Amb.Sheikh Habimana Saleh yari Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta n’iyihaye Imana.

    Amb.Sheikh Habimana Saleh muri 2012 yakuyeho inzego za ADEPR zariho icyo gihe ishyirwaho Bishop Sibonana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahabwa inshingano zo kuyobora ADEPR baza bafite akazi gakomeye ko kongera guhuza umuryango mugari wa ADEPR no kurandura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzwemo imyaka myinshi.

    Aba na bo bamaze imyaka itanu muri izo nshingano muri 2017 bavanwaho bose bahita banafungwa bakurikiranyweho kunyereza asaga miriyali 5Frw, abatawe muri yombi ntabwo bamaze igihe kinini muri gereza basabye kurekurwa by’agateganyo inkiko zirabibemerera, ariko bakomeza gukurikiranwa n’ubutabera urubanza rwabo rumaze imyaka ine rutarapfundikirwa rugeze mu Rukiko Rukuru.Komite yasimbuye Bishop Sibomana Jean na bagenzi be yasimbuwe muri 2017 iyobowe na Pasteur Ephrem Karuranga na bagenzi be na yo ntabwo yarambye ku buyobozi kuko yamazeho imyaka itatu gusa na yo Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rurayisesa hashyirwaho indi y’inzibacyuho ihabwa umwaka umwe kugira ngo irebe uko yarangiza ibibazo byo muri ADEPR bimaze imyaka bitarangira byabaye urudaca mu idini.

    Iyi Komite na yo uyu munsi iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho bamwe bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibindi byaha bitandukanye.

    Ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa muri ADEPR ikomoka he ?

    Mu Rwanda, muri Mata 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ADEPR kimwe n’andi madini yose yari yemewe icyo gihe yagize abayobozi cyangwa abayoboke bijanditse mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi, icyo gihe bamwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Pasteur Joseph Nsanzurwimo wari umuvugizi wa ADEPR mbere ya Jenoside no muri Jenoside.

    Uyu Joseph Nsanzurwimo yanditse igitabo aho avuga ko mu Rwanda habaye intambara hatabaye Jenoside, akanavuga ko iyo ntambara yatewe na RPF-Inkotanyi kuko ari yo yateye u Rwanda.

    Pasteur Mutaruruka Celestin umuhungu wa Nsanzurwimo ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu aba mu gihugu cy’Ubwongereza yari umuntu ukomeye mu ishyaka rya CDR.

    Pasteur Jean Paul Birindabagabo, alias Pastor Daniel Bagabo na we akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, aho ari mu nkiko zo mu Rwanda kuko yafatiwe mu gihugu cya Uganda muri 2015 aracyaburanishwa afungiye muri gereza ya Nyanza.

    Pasteur Mboneko Corneille yakatiwe n’inkiko Gacaca, uyu Mboneko muri 2018 yahawe inshingano zo kuyobora ADEPR mu bihungu by’Ububiligi no mu Bufaransa.

    Pasteur Uwinkindi Jean yoherejwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania muri 2011, aho uyu yashinjwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe i Kanzenze (mu Karere ka Bugesera) na we afungiye muri Gereza ya Nyanza.

    Aba bose n’abandi ntabwo itorero rya ADEPR riragaragaza aho rihagaze ku bahoze ari Abayobozi mu idini bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Isesengura rya Israel Ishimwe Umunyamakuru wa Igihe.com ku bindi bibazo bya ADEPR

    Umunyamakuru wa Igihe.com umaze imyaka itanu mu itangazamakuru, Israel Ishimwe akaba n’umuyoboke wa ADEPR we avuga ko muri ADEPR hakunda kubamo kata.Ishimwe yemeza ko umuyobozi wese uje muri ADEPR aba ashaka kwikuriramo aye.

    Yavuze ko impinduka zagiye ziba muri ADEPR bamwe bakavaho hakajyaho abanda, ababasimbuye nta somo bakuramo kuko bose bagiye bavaho bakurikiranwaho inyereza ry’umutungo wa ADEPR wa hato na hato no kutumvikana hagagati yabo.

    Ati 'ADEPR biragoye ko yabaho itarimo amakimbirane, kuba Umuvugizi wa ADEPR abantu bose baba bashaka uwo mwanya kuko habamo akantu.'

    Ishimwe Israel avuga ko ubuyobozi buriho ubu bufite inshingano zikomeye kuko basabwe kuvugurura amategeko ya ADEPR.

    Ati 'Njye ndabona itorero rya ADEPR risa nkaho ryahereye ku busa. Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu Mategeko uyu munsi afite akazi gakomeye, kuko nashyiramo amarangamutima mu kugira inama Abayobozi ba ADEPR azagwa mu mutego nk’uwo abamubanjirije baguyemo, wo gutinya kugira inama abakoresha babo mu bijyanye n’amategeko. Abayobozi bashya bashyizweho bakwiye kugirirwa ikizere kugira ngo bahe itorero icyerekezo kizima.'

    Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 81 rigeze mu Rwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi rizanywe n’Abamisiyoneli bavuye i Bukavu muri Congo Kinshasa (yari Zaire), abo bayizanye bakomokaga mu gihugu cya Sweden.

    ADEPR mu gihugu hose yashinze imizi, rifite abayoboke bagera kuri Miriyoni eshatu. Iri dini rifite insengero mu gihugu hose zigera ku 3 280.

    Nta n’uwabura kuvuga amakimbirane ashingiye ku 'Agakombe' yakuye Nyakwigendera Pasiteri Majyambere muri ADEPR mu myaka ya 2000, akajya gushinga Itorero rye 'Umuriro wa Pentekote’.

    Ivomo : UMUSEKE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Isesengura-Inkomoko-y-amakimbirane-avugwa-muri-ADEPR

  • Amatungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi ku matungo n'ibihingwa yatangiye ku wa 23 Mata 2019, igamije kugoboka abahinzi n'aborozi bishyurwa ibihombo bahura nabyo.

    Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yatangaje ko muri aya matungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi muri yo inka ni 29 754, inkoko 37 970 n'ingurube 2 246.

    Iyi gahunda y'ubwishingizi itangwa kuri nkunganire ya Leta ingana na 40% ku kiguzi cy'ubwishingizi.

    Binyuze muri iyi gahunda ibigo by'ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi b'inka angana na 222 573 300Frw.

    Aborozi babwiye IGIHE ko iyi gahunda yaje ikenewe kuko mbere bapfushaga amatungo yabo bikabakenesha.

    Nzabahimana Innocent utuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko mbere y'uko afata ubwishingizi yapfushaga inka bikamuviramo igihombo.

    Ati 'Napfushaga inka cyane, nkahomba ariko aho ngiriye mu bwishingizi, iyo ngize ikibazo mbona bantabara., ahubwo n'ubu ndi gutegura kwishyura bwa kabiri.'

    Yavuze ko yishingiye inka ze ebyiri atanze 32 400Frw.

    Usibye kuba gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi ifasha guha ubwishingizi abahinzi n'aborozi, inabafasha kubona inguzanyo mu bigo by'imari n'amabanki mu buryo buboroheye.

    Umuyobozi wa Agribusiness Focus Ltd, ikigo gikora ubworozi bw'inkoko mu Karere ka Musanze, Kazindangabo Jean Remy yavuze ko kuba barafashe ubwishingizi bw'inkoko zabo byabafashije no mu kubona inguzanyo.

    Ati 'Banki nazo zisaba ubwishingizi kugira ngo zimenye ko umushinga ntakibazo uzahura nacyo kandi nawe uba uvuga ngo haramutse habonetse igihombo banyishyura ntakibazo.iyo ubwishingizi buhari umuntu aba atekanye.'

    Yavuze ko iyi gahunda yitabiriwe yatuma abantu bakora ubworozi bwa kijyambere neza kandi bukitabirwa kurushaho.

    Nubwo bimeze gutya ariko Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abakora ubworozi bw'inkoko n'ibizikomokaho, Butare Andrew, yavuze ko hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyi gahunda aborozi baumve iyi gahunda ari benshi.

    Ati 'Ni gahunda nshyashya ntabwo iragera kuri benshi, n'aborozi benshi ntabwo barayisobanukirwa neza. Yamuritswe ku rwego rw'igihugu ariko ntiregera neza aborozi mu turere, mu mirenge, ubundi abashinzwe ubworozi bw'amatungo bo ku mirenge bakabaye bakangurira aborozi.'

    Joseph Museruka ukurikirana Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi muri Minagri yasabye abo bireba bose gukomeza gushyira imbaraga mu gusobanurira abahinzi n'aborozi akamaro k'iyi gahunda y'ubwishingizi.

    Ati 'Minagri irasaba abahinzi n'aborozi ndetse n'abafatanyabikorwa gusobanurira abahinzi n'aborozi iyi gahunda no kubafasha kuyijyamo.'

    “Turasaba ibigo by'imari na banki korohereza abahinzi n'aborozi kubona inguzanyo mu buhinzi bakoresheje aya mahirwe y'uko ubwishingizi bwaba ingwate ku nguzanyo bahabwa.'

    Muri gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo,ikigo cy'ubwishingizi cyishyura inka,ingurube n'inkoko zishwe n'impanuka,indwara n'ibyorezo.

    Ikuguzi cy'ubwishingizi ni 4.5% ku nka, 6% ku ngurube ndetse na 5.5% by'agaciro k'itungo ry'Inkoko, Leta ikunganira umworozi 40% by'ikiguzi cy'ubwishingizi naho umworozi akishyura 60%.

    Iyo itungo ry'umworozi ripfuye ashumbushwa amafaranga angana n'agaciro itungo ryafatiyeho ubwishingizi. Urugero niba yarafashe ubwishingizi inka ye ifite agaciro k'ibihumbi 500 frw , iyo ipfuye niyo yishyurwa.

    Muri rusange leta y'u Rwanda mu ngengo y'imari ya 2020/2021,ubuhinzi n'ubworozi byagenewe amafaranga miliyari 122.4Frw, hakaba harimo igice kigenewe kunganira abahinzi-borozi mu bwishingizi bwa bimwe mu bihingwa n'amatungo.

    Inka zirenga ibihumbi 29 zimaze guhabwa ubwishingizi ku buryo zigize ikibazo banyirazo bagobokwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatungo-arenga-ibihumbi-69-amaze-guhabwa-ubwishingizi

  • Mu ndirimbo nshya ‘Icyubahiro’ Jef King yifashishije Karyuri mu mashusho #rwanda #RwOT

    Jef King ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze.

    Ubumwe za Amerika muri Texas. mu ndirimbo ‘Icyubahiro’ yagarutse ku neza n’imigambi y’Imana anahamya ko ntawukwiriye Icyubahiro nk’Uwiteka.

    Mu mashusho y’iyi ndirimbo yagaragayemo imibyinire idasanzwe ya Karyuri wamamaye abyina ku mbuga nkoranyambaga,Karyuri na Kanazi Talent Kids bari mu baryoheje iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho.

    Jeff King avuga ko gukorana na Kanazi Talent Kids ibamo Karyuri, byamushimishije cyane ku buryo yizera ko abakunzi be n’aba Karyuri bazanyurwa n’iyi ndirimbo

    Yagize ati 'Gukorana na Karyuri na Kanazi Talent Kids ni umugisha kuri njye, abakunzi bacu bazishima birenze ndabyizeye,Karyuri ni impano ikomeye cyane.'

    Hari ishimwe rikomeye ku Mana n’inzozi umuhanzi Jeff King afite muri uyu murimo.

    Yagize ati 'Imana ni yo imfasha muri byose,Imana niyo inyobora, Imana niyo muyobozi wanjye kandi ndashaka ko isi yose yumva ko…

    Imana ariyo byose muri ubu buzima dufite hano ku isi. Byansabye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo mbashe kugera kuri uru rwego ariko nzi neza ko hari ahandi nkeneye ugera kandi nzabifashwamo n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.'

    Asaba Abanyarwanda kumushyigikira basura urubuga rwe rwa Youtube (Jeff King Music) aho anyuza indirimbo ze n’ubundi butumwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-ndirimbo-nshya-Icyubahiro-Jef-King-yifashishije-Karyuri-mu-mashusho

  • Nyamasheke: Bahawe ihene zifite agaciro ka miliyoni 10 Frw zizabafasha kwiteza imbere –

    Ni ihene bahawe n’Umuryango Compassion International ubinyujije mu itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe. Zizagabanywa abaturage 7383 babarizwa mu miryango 250.

    Imibare igaragaza ko mu karere ka Nyamasheke, abaturage batunze amatungo bakiri bacye cyane bityo ko kuba hari abahawe ihene ngo bizafasha mu kongera umubare w’amatungo abarizwa muri ako Karere ari nako binabafasha kwikura mu bukene.

    Bamwe mu bahawe izi hene bavuze ko zizabafasha kubona ifumbire kandi mu gihe zizabyara bakaba biteguye koroza bagenzi babo.

    Nyiravuganeza Josephine uri mu borojwe yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwikura mu bukene cyane ko yari abayeho nta tungo agira.

    Ati “Ihene igiye kunkura mu bukene kuko nta tungo na rimwe nari mfite, ubwo ndasha Imana ko ngiye kuyorora neza ikampa ifumbire, yabyara nkanoroza bagenzi banjye kandi nkanagurisha maze bikamfasha kubona bimwe na bimwe mu bidutunga mu muryango.”

    Akamaro k’aya matungo Nyiravuganeza agahuriyeho na Ndikubwimana Charles wavuze ko yari asanzwe abayeho ubuzima bwo kuragirira abandi.

    Ati “Nanjye naragiriraga abandi, nzajya njyana ifumbire y’imborera ku bihingwa byanjye birimo n’icyayi, ntekereza ko mu minsi mi iraba ibyaye kuko yimye ku buryo nzoroza bagenzi banjye kandi nanakomeze nzamure umubare w’izindi norora.”

    Buri hene imwe muri izi ifite agaciro ka 40 000Frw, zose hamwe zikagira agaciro ka miliyoni 10Frw.

    Ngabonziza Benoît, uhagarariye Itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe yasabye abaturage gufata neza ihene bahawe kuzifata neza kugira ngo bazaziturire n’abandi mu rwego rwo kuzamurana.

    Ati “Abo twahaye izi hene turifuza ko bazorora zikababera umugisha kuko mu masezerano dufitanye harimo ko bazaziturira abandi badafite ubushobozi kugira ngo dushyigikirane mu kuzamurana.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel kavuze ko kuba aba baturage bahawe ihene bizafasha kongera umubare w’amatungo mu karere kandi bizamure n’iterambere ry’abaturage.

    Ati “Icyo tugamije ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, ibyo rero bizongera ubushobozi bwo kwibeshaho kandi bizanongera uburyo bwo gutera imbere mu ubukungu.”

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke imiryango itatu iba itunze ihene imwe n’inka imwe.

    Abaturage bahawe izi hene bavuze ko zizabafasha kwiteza imbere

  • Amatungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi –

    Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa yatangiye ku wa 23 Mata 2019, igamije kugoboka abahinzi n’aborozi bishyurwa ibihombo bahura nabyo.

    Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko muri aya matungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi muri yo inka ni 29 754, inkoko 37 970 n’ingurube 2 246.

    Iyi gahunda y’ubwishingizi itangwa kuri nkunganire ya Leta ingana na 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.

    Binyuze muri iyi gahunda ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi b’inka angana na 222 573 300Frw.

    Aborozi babwiye IGIHE ko iyi gahunda yaje ikenewe kuko mbere bapfushaga amatungo yabo bikabakenesha.

    Nzabahimana Innocent utuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko mbere y’uko afata ubwishingizi yapfushaga inka bikamuviramo igihombo.

    Ati “Napfushaga inka cyane, nkahomba ariko aho ngiriye mu bwishingizi, iyo ngize ikibazo mbona bantabara., ahubwo n’ubu ndi gutegura kwishyura bwa kabiri.”

    Yavuze ko yishingiye inka ze ebyiri atanze 32 400Frw.

    Usibye kuba gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi ifasha guha ubwishingizi abahinzi n’aborozi, inabafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki mu buryo buboroheye.

    Umuyobozi wa Agribusiness Focus Ltd, ikigo gikora ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Musanze, Kazindangabo Jean Remy yavuze ko kuba barafashe ubwishingizi bw’inkoko zabo byabafashije no mu kubona inguzanyo.

    Ati “Banki nazo zisaba ubwishingizi kugira ngo zimenye ko umushinga ntakibazo uzahura nacyo kandi nawe uba uvuga ngo haramutse habonetse igihombo banyishyura ntakibazo.iyo ubwishingizi buhari umuntu aba atekanye.”

    Yavuze ko iyi gahunda yitabiriwe yatuma abantu bakora ubworozi bwa kijyambere neza kandi bukitabirwa kurushaho.

    Nubwo bimeze gutya ariko Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora ubworozi bw’inkoko n’ibizikomokaho, Butare Andrew, yavuze ko hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyi gahunda aborozi baumve iyi gahunda ari benshi.

    Ati ”Ni gahunda nshyashya ntabwo iragera kuri benshi, n’aborozi benshi ntabwo barayisobanukirwa neza. Yamuritswe ku rwego rw’igihugu ariko ntiregera neza aborozi mu turere, mu mirenge, ubundi abashinzwe ubworozi bw’amatungo bo ku mirenge bakabaye bakangurira aborozi.”

    Joseph Museruka ukurikirana Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi muri Minagri yasabye abo bireba bose gukomeza gushyira imbaraga mu gusobanurira abahinzi n’aborozi akamaro k’iyi gahunda y’ubwishingizi.

    Ati “Minagri irasaba abahinzi n’aborozi ndetse n’abafatanyabikorwa gusobanurira abahinzi n’aborozi iyi gahunda no kubafasha kuyijyamo.”

    “Turasaba ibigo by’imari na banki korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu buhinzi bakoresheje aya mahirwe y’uko ubwishingizi bwaba ingwate ku nguzanyo bahabwa.”

    Muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo,ikigo cy’ubwishingizi cyishyura inka,ingurube n’inkoko zishwe n’impanuka,indwara n’ibyorezo.

    Ikuguzi cy’ubwishingizi ni 4.5% ku nka, 6% ku ngurube ndetse na 5.5% by’agaciro k’itungo ry’Inkoko, Leta ikunganira umworozi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umworozi akishyura 60%.

    Iyo itungo ry’umworozi ripfuye ashumbushwa amafaranga angana n’agaciro itungo ryafatiyeho ubwishingizi. Urugero niba yarafashe ubwishingizi inka ye ifite agaciro k’ibihumbi 500 frw , iyo ipfuye niyo yishyurwa.

    Muri rusange leta y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2020/2021,ubuhinzi n’ubworozi byagenewe amafaranga miliyari 122.4Frw, hakaba harimo igice kigenewe kunganira abahinzi-borozi mu bwishingizi bwa bimwe mu bihingwa n’amatungo.

    Inka zirenga ibihumbi 29 zimaze guhabwa ubwishingizi ku buryo zigize ikibazo banyirazo bagobokwa