Category: Uncategorized

  • Miliyari 30 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028 – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw] mu 2024, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Raporo ya RDB y'ibikorwa by'umwaka wa 2024 igaragaza ko byagizwemo uruhare n'izamuka rya 27% ku musaruro w'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n'izamuka rya 11% ku ngendo z'indege.

    Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by'ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by'inyungu rusange n'imishinga y'iterambere n'imibereho myiza.

    Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y'abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by'ubuhinzi, 41% ijyanye n'ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by'abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by'ubucuruzi by'abaturage baturiye barike.

    Ubwo abayobozi batandukanye ba RDB baganiraga n'Abadepite bagize Intego Ishinga Amategeko muri Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta, bagaragaje ko hari umushinga wo gushyigikira abaturiye Pariki y'Iburunga uzwi nka Volcanoes Community Resilience Project.

    Uwo mushinga wo gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga uteganyirijwe ingengo y'imari ya 30.778.107.419 Frw mu gihe cy'imyaka itatu biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa.

    RDB igaragaza ko mu mbanzirizamushinga y'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 uwo mushinga wagenewe ingengo y'imari ingana na 1.764.645.080 Frw.

    Abasura Parike z'Igihugu mu 2024 bariyongereye bagera ku bihumbi 138, zinjiza miliyoni 38,8 $ avuye kuri miliyoni 35,8 $ mu 2023.

    Kuva mu 2005, arenga miliyari 10 Frw amaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y'abaturiye Pariki z'Igihugu zirimo iy'Ibirunga, iya Nyungwe, n'iya Akagera.

    Ku bufatanye bwa RDB ifite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z'ibanze n'abaturiye pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry'imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y'amazi no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

    Miliyari 30,7 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-30-7-frw-zizakoreshwa-mu-gushyigikira-imishinga-y-abaturiye-pariki-y

  • Raphinha yongeye kwerekana 'bande' yateje impaka: Ese abakinnyi ba FC Barcelona barakoresha imiti itemewe? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umwe mu baganga ba Real Madrid avugiye ko hari amakenga ko abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kuba bari gukoresha imiti itemewe kugira ngo bagire imbaraga zidasanzwe mu kibuga, impaka zakomeje gufata indi ntera.

    Uwo muganga, utavuzwe amazina mu itangazamakuru ku mugaragaro, yavuze ko uburyo bamwe muri abo bakinnyi bakinamo baziritse 'bande' ku maboko cyangwa ku bindi bice by'umubiri kandi batagaragaza imvune, bishobora gutera kwibaza byinshi ku cyaba kibyihishe inyuma.

    Ni muri urwo rwego umukinnyi Raphinha ukinira FC Barcelona akomeje gukoresha ayo mahirwe y'impaka mu buryo bwo kwihimura cyangwa gusubiza ku buryo budasobanutse.

    Nyuma y'aho umwe mu baganga ba Real Madrid avugiye ko hari amakenga ko abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kuba bari gukoresha imiti itemewe kugira ngo bagire imbaraga zidasanzwe mu kibuga

    Mu mukino uheruka FC Barcelona iherutse gutsindamo Real Madrid, ubwo yatsindaga ibitego 4-3, Raphinha yishimiye igitego yatsinzemo atsinda yerekana 'bande' yari yambaye ku kuboko, bisa n'aho yashakaga kuvuga ko ibyo Real Madrid yavuze ntacyo bivuze.

    Si ubwa mbere abikoze, kuko no mu ijoro ryashize ubwo FC Barcelona yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona, yongeye gufatwa amashusho yishimira igikombe yerekana iyo 'bande'.

    Abakurikiranira hafi ruhago batangiye kwibaza niba koko hari ishingiro mu byo Real Madrid ishobora kuba iteye impungenge. Hari abavuga ko 'bande' zishobora kuba ari igice cy'imyambaro y'ubuvuzi cyangwa ibikoresho bifasha imitsi n'imikaya guhangana n'umunaniro, ariko abandi bagasanga hari byinshi byaba byihishe inyuma y'ibitego Real ikomeje gutsindwa na Barcelona umufiririzo.

    Hari n'abandi bemeza ko ibyo Raphinha akora ari nk'uburyo bwo gushotorana cyangwa kwishongora ku mukeba Real Madrid, ndetse bamwe mu bafana b'iyo kipe basanga ibyo ari ugusuzugura no kwiyemera.

    Uretse abafana, hari n'abasesenguzi b'umupira bavuga ko niba koko Real Madrid ifite ibimenyetso bifatika byerekana ikoreshwa ry'imiti itemewe, bikwiye gutangazwa ku mugaragaro ndetse hagakorwa iperereza ku rwego rw'igihugu cyangwa urw'ishyirahamwe ry'umupira ku isi (FIFA).

    Raphinha yongeye kwerekana 'bande' yateje impaka: Ese abakinnyi ba FC Barcelona barakoresha imiti itemewe?

    Ibi byose bibaye mu gihe FC Barcelona ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, ibintu bituma benshi barushaho gutekereza ko hari ikidasanzwe cyaba kibyihishe inyuma.

    Ariko se, iyo bande Raphinha yambara koko ishobora kuba ifite ikindi igamije? Cyangwa ni ugusubiza mu buryo bw'amagambo atavuzwe, ashingiye ku burere n'imico y'abakinnyi?

    Mu gihe impaka zikomeje, abasesenguzi barasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku by'izo 'bande', niba ari ubwirinzi busanzwe cyangwa hari imiti itemewe yaba yihishe inyuma y'izo gahunda. Naho ubundi, izina rya FC Barcelona rishobora kujya mu byago bikomeye mu gihe byagaragaye ko habayeho kwica amategeko.

    Source : https://kasukumedia.com/raphinha-yongeye-kwerekana-bande-yateje-impaka-ese-abakinnyi-ba-fc-barcelona-barakoresha-imiti-itemewe/

  • Rayon Sports yanditse ibaruwa isaba abasifuzi b'inararibonye mu misifurire #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangazwa ko umusifuzi Ngaboyisonga Jean Claude ari we uzasifura umukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko abasifuzi bazasifura imikino itatu ya shampiyona isigaye bajya batoranywa mu bwitonzi no mu mucyo, kugira ngo hirindwe amakosa yavugwaho kwangiza isura y'irushanwa.

    Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA, Rayon Sports yagaragaje impungenge zishingiye ku byabaye mu mikino iheruka, aho bamwe mu basifuzi bashinjwa kutubahiriza amahame y'ubutabera mu kibuga. Ibi ngo byagize ingaruka mbi ku musaruro w'ikipe no ku cyizere abafana bayigirira.

    Rayon Sports yavuze ko kuba hashyizweho Ngaboyisonga Jean Claude ku mukino wa Bugesera FC byatumye bafata icyemezo cyo gusaba FERWAFA gukora igenzura rikomeye no gushyira imbere inyungu rusange z'amarushanwa, aho buri mukino usigaye wakwitabwaho by'umwihariko mu guhitamo abasifuzi bashoboye kandi bafite imyitwarire inoze mu misifurire ya kinyamwuga.

    Iyi baruwa igira iti: 'Dusabye ko abasifuzi bazasifura imikino yacu itatu ya shampiyona isigaye, bajya batoranywa hagendewe ku bumenyi, ubunararibonye, n'ubunyamwuga. Ibi bizafasha mu kubungabunga ubunyangamugayo bw'irushanwa ndetse n'icyizere cy'abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.'

    Rayon Sports ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona ya 2024—2025, akaba ari na yo mpamvu iyi kipe ivuga ko buri mukino usigaye ari ingenzi cyane.

    Bityo, kugira ngo habeho kurushanwa ku buryo bungana, isaba ko FERWAFA izajya itangaza abasifuzi b'imikino isigaye hakiri kare kandi hakurikijwe amategeko, haba mu gukumira icyenewabo n'ivangura, cyangwa se gukemura amakemwa agaragazwa n'amakipe.

    FERWAFA ntiragira icyo itangaza kuri iyi baruwa ya Rayon Sports, gusa biteganyijwe ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, aho utegerejwe n'abafana benshi bitewe n'uko ushobora kugena uko igikombe gishobora kwerekeza muyandi makipe.

    Rayon Sports yasabye FERWAFA guhitamo abasifuzi b'amarushanwa asigaye mu bwitonzi nyuma yo gushyirwaho kwa Ngaboyisonga
    Rayon Sports yanditse ibaruwa isaba abasifuzi b'inararibonye mu misifurire

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yanditse-ibaruwa-isaba-abasifuzi-binararibonye-mu-misifurire/

  • Ihuriro ry'ingabo za Congo ryahaboneye akaga nyuma yo kugabwaho ibitero n'umutwe wa M23 #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDNB, Imbonerakure, FDLR na Wazalendo, ryahuye n'akaga nyuma yo kugaba ibitero bigamije kwisubiza tumwe mu duce two muri teritware ya Rutshuru, ariko rikaza guhura n'inkundura y'ibitutu by'imbunda byarashwe n'abarwanyi b'umutwe wa M23 wari usanzwe ugenzura ako karere.

    Imirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa 15 Gicurasi 2025, igera ku gicamunsi cy'uwo munsi, ibera ahanini mu bice byo muri grupema ya Bambo na Banyungu, aho ubukana bwayo bwari bwose.

    Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko abarwanyi ba M23 bateze umutego ingabo zari muri iryo huriro, maze bagatangira kubarasa bivuye inyuma, bituma ihuriro ry'ingabo rihungira ku maguru, risiga byinshi mu maboko y'abo barwanyi.

    Uhereye mu masaha ya saa kumi z'urukerera, muri utwo duce humvikanye urusaku rw'imbunda nyinshi, harimo iziremereye n'izoroheje.

    Uko amasaha yagendaga yicuma, byagaragaye ko imirwano ikomeye yabereye ku misozi ya Showa, muri grupema ya Banyungu, n'ahandi hagerageje gufatwa harimo imisozi ya Ngwaki na Lwansihe, muri grupema ya Bambo.

    Andi makuru avuga ko umutwe wa M23 waje kunganirwa n'abarwanyi bavuye mu gace ka Masisi, maze bafatanya guhiga ihuriro ry'ingabo, birukana burundu muri utu duce, ku buryo bivugwa ko iryo huriro rishobora kutazongera kongera kugaba ibitero muri ako karere.

    Ibi byabaye nyuma y'uko mu cyumweru gishize, iryo huriro ryari ryagerageje kugaba ibitero muri utu duce ariko n'icyo gihe rikaba ryarasubijwe inyuma n'ubwihagaze bw'abarwanyi ba M23.

    Ihuriro ry'ingabo za Congo ryahaboneye akaga nyuma yo kugabwaho ibitero n'umutwe wa M23

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-ryingabo-za-congo-ryahaboneye-akaga-nyuma-yo-kugabwaho-ibitero-numutwe-wa-m23/

  • M23 yarashe Drone ya FARDC muri Walungu, abaturage batungurwa n'ibisasira byayo #rwanda #RwOT

    Abarwanyi b'umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, barashe bakanashwanyaguza drone y'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Ndolo gaherereye muri cheferi ya Luhwinja, muri teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru yatangajwe n'abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi drone yarashwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ahagana saa cyenda z'ijoro. Aba baturage bemeza ko abarwanyi ba M23 bayihanuriye neza i Ndolo.

    Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, abaturage babyutse basanga ibisigazwa bya drone biri aho yaguye, ndetse bamwe bari kuyikoranaho bareba ibice byayo, abandi barimo gusuzuma insinga zayo no kuzihambura.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abaturage bazengurutse ibisigazwa bya drone, bamwe bayikoraho, abandi bayitegereza bashishikaye.

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka wa 2025 humvikanye amakuru y'ihanurwa rya drone ya FARDC muri ako gace.

    M23 yarashe Drone ya FARDC muri Walungu, abaturage batungurwa n'ibisasira byayo

    FARDC yaherukaga gukoresha drones mu mirwano yo muri Werurwe uyu mwaka i Walikale, aho ibitero byabaye bikurikirana umunsi ku wundi. Icyo gihe na bwo M23 yagaragaje ubushobozi bwo kuzihanura, ndetse bivugwa ko hari nyinshi zahanuwe.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2024, Ingabo za Leta ya Congo zongeye gukoresha drones mu bice byegereye M23, ariko na bwo bivugwa ko izigera kuri icyenda zahanuwe.

    Aka gace ka Luhwinja karimo ingabo za Leta zari ziherutse kugatera ibitero bya drone, nyuma y'uko kari kagiye mu maboko ya M23 binyuze mu mirwano ikaze. Uyu mutwe wa M23 waje gufata n'ibice byegereye Luhwinja, birimo n'isantire ya Luciga izwi nk'umutima w'iyo cheferi.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yarashe-drone-ya-fardc-muri-walungu-abaturage-batungurwa-nibisasira-byayo/

  • Sena ya RDC mu makimbirane akomeye ku cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila #rwanda #RwOT

    Kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sena, kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo igomba gusuzuma icyo cyemezo n'ibikwiye gukurikizwa.

    Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, ikabera mu muhezo. Iyi nama yaranzwe n'imvururu z'amagambo n'amakimbirane hagati y'abasenateri bashyigikiye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa n'abatabyemera, aho bamwe bitandukanyije n'ibiganiro, bagasaba ijambo buri kanya abandi bagahitamo kwisohokera inama itararangira.

    Sena ya RDC mu makimbirane akomeye ku cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

    Impaka z'urudaca zatangijwe n'icyifuzo cya Senateri Christine Mwando Katempa wasabye ko ikibazo cyo kwambura ubudahangarwa Kabila kijyanwa mu nteko rusange ya Kongere nk'uko biteganywa n'ingingo ya 2024 y'amategeko agenga imikorere ya Sena, aho kuba icyemezo cyafatirwa mu nama rusange ya Sena yonyine.

    Leta ya RDC, ibinyujije mu bushinjacyaha, ishinja Kabila ibyaha bikomeye birimo: ubugambanyi, ubwicanyi, kugira uruhare mu mutwe w'iterabwoba, ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu. Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano n'imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.

    Perezida Félix Tshisekedi akunze kuvuga ko Kabila ari we muterankunga mukuru w'umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ushinjwa guhungabanya umutekano no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

    Mu kwezi gushize, ubucamanza bwari bwatangaje ko bwafatiye imitungo ya Kabila nyuma y'amakuru yavugaga ko aheruka kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, mu duce tugenzurwa n'ihuriro rya AFC/M23.

    Source : https://kasukumedia.com/sena-ya-rdc-mu-makimbirane-akomeye-ku-cyemezo-cyo-kwambura-ubudahangarwa-joseph-kabila/

  • Kigali: Akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw abamutumye imodoka mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y'umutungo.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 15 Gicurasi 2025, yasobanuye ko uyu mugabo abantu bamuzi nk'umushoramari ukomeye kandi bashobora kwizera nyamara byose birimo ubutekamutwe bukomeye.

    Azwiho kugira ibigo bikora ubukomisiyoneri mu by'ubwishingizi, gucuruza imodoka n'ibikoresho byazo, gucuruza ibitabo n'ibindi kandi byanditse mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere.

    Yasobanuye ko ibyo bigo byose kuba byanditse nta kibazo ko ahubwo ikibazo ari uko yagiye yitwaza amazina y'ibyo bigo agakora ubutekamutwe akurikiranyweho.

    Yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2025 nyuma y'uko abantu 12 batanze ibirego muri RIB bavuga ko uyu mugabo yabatse amafaranga ngo abatumirize imodoka.

    Dr. Murangira ati 'Muri ibyo birengo by'abantu 12 iyo uteranyije amafranga na we ubwe adahakana ko yakiriye aba miliyoni 142 Frw. Yagendaga abaka 'avance' ku modoka bashimye ababwira ko azayitumiza ariko kugeza ubu nta n'imwe yigeze iza kandi dukeka ko hari n'abandi bantu bari baratinye kurega kuko hari n'ibindi tumekekaho birimo gushakira abantu Visa no kubafasha kubona amashuri hanze y'Igihugu.'

    Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuri serivisi bishyura nta kintu na kimwe kigaragaza ko aho bazatse zihatangirwa koko.

    Ku cyo gucuruza imodoka zitumizwa mu mahanga Dr. Murangira yagize ati 'Kuki nguha amafaranga yo kujya kurangura. Abantu bahimbye imitwe ngo nkora iki, nta gishoro afite noneho igishoro ngo kizava muri ya mfaranga abantu bamuha. […] Niba umuntu acuruza imodoka nazizane mugure izo mureba. Ngo mpa amafaranga nyigutumirize, ese ubwo wayitumirije wowe cyangwa ukigirayo.'

    Yongeyeho ko usanga abo bantu bakora gutyo bavuga ko bazicuruza ku biciro bito, ariko abantu bakwiye kwibaza aho bo baba bazirangura abandi batazi.

    Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'ibiri n'itatu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’ubutekamutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-akurikiranyweho-kuriganya-arenga-miliyoni-140-frw-abamutumye-imodoka-mu

  • Huye: Yishe mugenzi we amuziza inzoga ya 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha y'umugoroba ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

    Ababonye iby'aya mahano, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry'indege batumvikanagaho, maze bikurura imvururu barabitonganira.

    Ibi byaje kuviramo Mazimpaka umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y'aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE ko 'Yamukubise inyundo aramubabaza cyane, uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana, arapfa.'

    Gitifu Nkubana yakomeje avuga ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje.

    IGIHE yamenye kandi amakuru ko uyu Mazimpaka François yari amaze igihe kitanageze ku mezi atandatu ageze muri aka gace, aho yageze aturutse mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, akaba kandi ngo yari amaze igihe kitari kirekire afunguwe azira ibyaha by'urugomo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yishe-mugenzi-we-amuziza-inzoga-ya-300-frw

  • Nigeria ikeneye ubufasha bw'u Rwanda mu bijyanye n'uburinganire n'umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi Benjamin Kalu yabigarutseho ubwo yakiraga Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo.

    Kalu asanzwe ari n'Umuyobozi wa Komite yahawe inshingano zo gukurikirana amavugurura akwiriye gukorwa mu Itegeko Nshinga rya Nigeria.

    Mu biganiro yagiranye na Amb. Bazivamo, Kalu yagaragaje ko u Rwanda na Nigeria bimaze gutera intambwe nziza mu bijyanye n'ubutwererane.

    Ati 'Umubano twubatse mu myaka ishize ni ikimenyetso cyo kubahana no kumvana kuri hagati y'impande zombi, kandi mfite icyizere ko ibyiza biri imbere. Mu gihe tugaruka ku mubano n'ubutwererane ni ingenzi gushimangira akamaro k'ubufatanye hagati y'Inteko zombi. Inzego zishinga amategeko mu bihugu byacu ni ingenzi mu kugena politike ishyira imbere iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza no guhanahana ubumenyi bushingiye ku muco.'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe Nigeria iri gukora amavugurura mu Itegeko Nshinga ikeneye ubufasha bw'u Rwanda cyane cyane mu ngingo zijyanye n'uburinganire n'umutekano.

    Ati 'By'umwihariko, mu gihe dutangiye uru rugendo rukomeye rwo kuvugurua Itegeko Nshinga, turashaka ubufatanye n'ubumenyi bivuye mu Rwanda, by'umwihariko ku ngingo z'ingenzi nk'uburinganire n'umutekano. Igihugu cyanyu ni intangarugero mu bijyanye n'uburinganire, aho mufite abagore 63,75 mu Nteko Umutwe w'Abadepite na 53,8% muri Sena, ni imibare iri hejuru ku Isi, kandi ikatwereka icyitegererezo dukwiriye kwigiraho.'

    U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n'ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z'ingenzi zirimo imikoranire mu by'umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu ndege, n'ay'ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n'abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

    Umubano w'u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n'ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

    Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by'irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

    Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

    Ambasaderi Bazivamo hamwe na Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko muri Nigeria, Benjamin Kalu

    Benjamin Kalu na Ambasaderi Bazivamo baganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-ikeneye-ubufasha-bw-u-rwanda-mu-bijyanye-n-uburinganire-n-umutekano

  • U Rwanda rugeze ku kigero cya 90% rwihaza mu ngengo y'imari: Abasenateri banyuzwe n'umuvuduko w'iterambere – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha arenga miliyari 7000 Frw mu bikorwa bitandukanye birimo n'imishinga y'iterambere.

    Muri rusange amafaranga akomoka ku misoro azagera kuri miliyari 4.105,2 Frw, umutungo faranga ugera kuri miliyari 53,7 Frw, inguzanyo z'imbere mu gihugu zizagera kuri miliyari 136,5 Frw, inkunga z'amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z'amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.

    Biteganyijwe ko 59% by'amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y'imari ya Leta ya 2025/2026 azaturuka mu misoro n'ibitari imisoro mu gihe inguzanyo z'amahanga zingana na 30% by'ingengo y'imari.

    Senateri Rugira Amandin yagaragaje ko mu gihe ibihugu hirya no hino bikomeje kugorwa n'inkunga z'amahanga, ari intambwe ikomeye u Rwanda ruri gutera kuba rushobora kwihaza ku kigero cya 90% mu ngengo y'imari rukenera.

    Ati 'Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko igihugu cyacu kimaze gutera intambwe mu kwigira. 90% by'ingengo y'imari igihugu kizayishakamo bivuze ko mu gihe gito dukurikije icyerekezo cy'izamuka ry'ubukungu, tuzaba tugeze ku cyerekezo cya 100%.'

    Senateri Bideri John Bonds yagize ati 'Ni ingengo y'imari bigaragara ko igihugu cyacu n'icyerekezo cyihaye cyo kwigira bituganisha ahantu heza. Ni ibintu bishimishije kuko ingengo y'imari yarazamutse kandi amafaranga menshi tukaba tuzayishakamo nk'igihugu.'

    Yakomeje ashimangira ko imishinga migari nko kubaka ikibuga cy'Indege cya Kigali no kwagura imikorere ya RwandAir bizagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Ishoramari rya Leta riziyongera aho rizava kuri miliyari 150,6 Frw mu 2024/2025 rigere kuri miliyari 760,6 Frw mu 2025/2026.

    Rizibanda by'umwihariko ku gukomeza kubaka ikibuga cy'indege gishya cya Kigali (Bugesera) n'imishinga yo gukomeza kwagura sosiyete ya Leta y'ubucuruzi 'RwandAir' kandi byitezweho kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw'igihugu no gukomeza kwagura imigenderanire n'amahanga.

    Ku ruhande rwa Perezida wa Komisiyo y'Iterambere n'Imari, Nsengiyumva Fulgence, yagaragaje ko igihugu gikomeje urugendo rwo kwihaza mu ngengo y'imari kandi kuba 30% bizaba ari inguzanyo gihabwa n'amahanga bishimangira icyizere gifitiwe.

    Ati 'Nta muntu ushobora kukuguriza azi ko utazashobora kumwishyura. Ni icyizere rero nk'igihugu gifitiwe n'amahanga kubona batanga inguzanyo igera kuri urwo rwego.'

    Senateri Twahirwa yagize ati 'Intego ni ukwigira, imfashanyo yo hanze turabizi ko ak'i Muhana kaza imvura ihise. Intego ni ukugera ku 100% ndabishima kandi nifuza ko twasabigeraho byihuse.'

    Senateri Niyomugabo Cyprien na we yashimye ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu burezi hatezwa imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro kuko azaba imbarutso y'iterambere n'ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Biriya bihugu byinshi bijya binafasha Afurika mu kubona ingengo y'imari buriya byinshi byabigezweho kubera ko byateje imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.'

    Abasenateri banyuzwe n'umuvuduko w'iterambere ry’u Rwanda

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier

    Uhereye iburyo: Senateri Bideri John Bonds, Senateri Cyitatire, Senateri Mugisha, Senateri Mukabalisa, Senateri Rugira Amandin, Senateri Twahirwa na Senateri Umuhire Adrie

    Abasenateri bashimye ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 90% rwihaza mu ngengo y’imari

    Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, n’umwungirije Nyinawumuntu Laetitia bageza ku basenateri isesengura iyo komisiyo yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-ku-kigero-cya-90-rwihaza-mu-ngengo-y-imari-abasenateri-banyuzwe