Category: Uncategorized

  • CAF yamenyesheje ko Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino Rwanda Vs Mozambique #rwanda #RwOT

    CAF ivuga ko Kwizera Olivier atemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroon.

    Byari biteganyijwe ko Kwizera Olivier ari we ubaza mu kibuga mu mukino uba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

    Mashami Vincent ubu asigaranye amahitamo atatu hagati ya Emery Mvuyekure, Ndayishimiye Eric alias Bakame ndetse na Rwabugiri Umar bamaze iminsi bari mu mwiherero.

    Abakinnyi b’ikipe y’Amavubi batemerwe gukira uyu mukino babaye babiri nyuma ya Niyonzima Ally na we wahawe ikarita itukura mu mukino wahuje Amavubi na Cap Vert.

    Ikipe y’u Rwanda isabwa gutsinda imikino ibiri ifite irimo uyu uteganyijwe uyu munsi, ni yo ya nyuma mu itsinda F, ikaba ifite amanota abiri.

    Irakira umukino w’uyu munsi kandi idafite myugariro Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin bangiwe n’amakipe yabo kuza gukinira ikipe y’Igihugu.

    Mashami Vincent aherutse kuvuga ko kuba bariya bakinnyi babiri bataraje bidakwiye kuba ikibazo kiremereye kuko n’abakinnyi bahari biteguye kandi ko bafite imbaraga kuko baherutse gukina na CHAN banitwayemo neza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/CAF-yamenyesheje-ko-Kwizera-Olivier-atemerewe-gukina-umukino-Rwanda-Vs-Mozambique

  • Muhanga: Urujijo ku myenda yabonetse ku rusengero ruri gushakwaho imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 werurwe 2021 hifashishijwe imashini, hatangira no kuboneka imibiri n'ibindi bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye.

    Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bakomeje gushakisha ahakekwa hose kandi hari indi mibiri yabonetse.

    Ati 'Uyu munsi twiriwe dushakisha, aho twashakiraga twagiye tuhabona ibice bigize umubiri w'umuntu; tukabona igice kimwe aha tukarenga metero zingahe tukabona ikindi gice, ariko nabwo aho twashakiraga ntabwo nakubwira ngo twabonye imibiri y'abantu bangana gute. Ni ibyo bice by'imibiri bitandukanye twagiye tubona nabyo bitari byinshi ku rwego twatekerezaga.'

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu munsi wa kabiri batangiye icyo gikorwa, bageze ku kigereranyo cya 90% bashakira aho bagombaga gushakira hose, bityo kizasozwa kuri uyu wa Gatatu.

    Ati 'Uyu munsi rero aho twagombaga gushakira hafi ya hose tuhageze kure, nababwira ko tuhageze nko kuri 90%. Ibindi bice bisigaye nabwo tuzakomeza ku munsi w'ejo ari nabwo tuzasoza.'

    Yavuze ko ibice byashakiwemo imibiri ari iby'inyubako zigaragiye urusengero (annexes) zasenywe kugira ngo babone uko bashakisha. Mu bikoresho byubatse izo nyubako hari ibyo itorero ADEPR Gahogo ryasabwe kwikuriraho nk'inzugi, amadirishya, isakaro n'ibindi kugira ngo bitangirika.

    Ahandi hashakiwe ni mu mbuga iri imbere y'urusengero kandi hakekwaga ko umwobo uhari ushobora kuba ugana mu rusengero ariko basanga atari ko bimeze.

    Ati 'Ahandi twashakiye ni imbere y'urusengero, abantu bakekaga ko umwobo ushobora kuba ugana mu rugi rw'urusengero aho abantu binjirira, ariko bitewe n'imiterere y'uwo mwobo uko twawusanze kandi tutabonyemo abantu ntabwo byabaye ngombwa ko twinjira muri urwo rugi.'

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu wa Gatatu bakomereza ku kindi gice cy'inyubako zigaragiye urwo rusengero, aho ubushize bari babonye imibiri.

    Hakenewe andi makuru

    Rudasingwa yavuze ko n'ubwo igikorwa cyo gushakisha imibiri kuri urwo rusengero kizasozwa kuri uyu wa Gatatu, hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse uko bikwiye.

    Ati 'Twanatanze umwanya ngo abantu bakomeze gutanga amakuru; hari za nimero bahawe ngo bakomeze gutangaho amakuru niba hari undi ufite igitekerezo. Mu gihe tukiri kuri buriya butaka amakuru yose tuzahabwa azasuzumwa, nidusanga ari ngombwa ko n'ahandi hashakirwa n'ubwo haba atari muri hahandi hose twavuze, abantu babe bahashakira.'

    Hari ibyo babonye bibabaje

    Rudasingwa yavuze ko mu gushakisha imibiri byababaje kubona imyenda ariko ntibabone abari bayambaye.

    Ati 'Hari ikintu kibabaje cyabayeho, hari amakuru twari dufite aho abantu baturangiraga bavuga bati 'hariya hari abantu, hiciwe abantu' mu gushakisha mbere twaragiye tuhabona imyenda myinshi iri hamwe, ariko dushatse imibiri turayibura.'

    'Kugeza ubu ni ikintu tukibaza tuti 'mbese iyi myenda yabonetse aha hakaba hatarimo imibiri, ibi bivuze iki? Ese iyi mibiri yarimuwe, ese iyi mibiri ko imyenda itari kuza kunagwa aho, ese iyo myenda yo yavuye hehe?'

    Yasabye abantu ko niba hari ufite amakuru kuri iyo myenda yayatanga yisanzuye, abibutsa ko utanze amakuru bitavuze ko ari we wakoze icyaha.

    Yasabye kandi n'uwaba afite amakuru y'ahandi yaba akeka ko hari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yavuze ko imibiri yamaze kuboneka kuri urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo n'indi ishobora kuboneka, yiyongera ku yindi umunani bari baherutse kubona, kandi nayo isanga indi itatu yari yarabonetse mbere. Kugeza ubu iyo mibiri yose isanga indi 93 yagiye iboneka hirya no hino mu Karere ka Muhanga.

    Avuga ko ikizakurikiraho ari uko nibamara kubona neza amabwiriza y'imigendekere y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bazamenya gahunda bazafata yo gushyingura iyo mibiri.

    Ati 'Niba byakorwa mu cyumweru cyo kwibuka bizaterwa n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19, niba se bidakunze tubishyire muri gahunda y'iminsi 100.'

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abazize-jenoside-yubakiweho-urusengero-rwa

    Rudasingwa yavuze ko hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse

    Inyubako zigaragiye urusengero zasenywe kuko hatanzwe amakuru ko haba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside

    Bababajwe no kubona imyenda ariko babura imibiri y’abari bayambaye

    Ku mbuga y’urusengero rwa ADEPR Gahogo ni hamwe mu hashakiwe imbiri

    Mu mwobo uri imbere y’uru rusengero nta mibiri bahabonye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-urujijo-ku-myenda-yabonetse-ku-rusengero-ruri-gushakwaho-imibiri-y

  • LIVE: Rusesabagina ntiyageze mu rukiko, urubanza rugiye kuburanishwa adahari (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

    Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

    08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • LIVE: Rusesabagina ntiyageze mu rukiko, urubanza rugiye kuburanishwa adahari (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w'imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y'uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati 'Ndagira ngo mbwire urukiko n'ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw'ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.'

    Yakomeje agira ati 'Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.'

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte 'Sankara' wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w'Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w'imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n'iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana 'Sankara'.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati 'Ni uburenganzira bw'umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.'

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n'umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y'abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n'abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati 'Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n'ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z'ubutabera ariko byasabwe n'umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.''

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z'aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk'aho uregwa ahari.

    Ati 'Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk'aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n'amategeko.''

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati 'Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry'uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw'uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.'

    08:54: Perezida w'Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w'urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina 'yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n'ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.''

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n'igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte 'Sankara' yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte 'Sankara'

    • Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw'iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w'iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y'amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw'uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n'inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw'Ikirenga.

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-rusesabagina-ntiyageze-mu-rukiko-urubanza-rugiye-kuburanishwa-adahari

  • Bitunguranye ntabwo Kwizera Olivier akina umukino wa Mozambique #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ufatwa nka nimero ya mbere, Kwizera Olivier ntabwo ari bukine umukino w’uyu munsi na Mozambique kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa ¼ cya CHAN 2020.

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda arakira Mozambique mu mukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Mbere y’amasaha make ngo uyu mukino ube abanyarwanda bakiriye inkuru itari nziza y’uko umunyezamu nimero ya mbere wafashije cyane Amavubi mu mikino yatambutse, Kwizera Olivier atari bukine bitewe n’ikarita yahawe ku mukino wa Guinea Conakry muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama uyu mwaka.

    Ni ibintu byaje bisa n’ibitunguranye cyane kuko abantu benshi batumva uburyo ikarita yo muri CHAN yagira ingaruka ku mukinnyi mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN.

    ISIMBI yagerageje kubaza amakuru maze umwe mu bantu bafi mu ikipe y’igihugu avuga ko ayo makuru ari yo ndetse nabo bajuririye iki cyemezo muri CAF ikaboherereza n’itegeko ribisobanura neza.

    Yagize ati'nibyo ntabwo Kwizera ari bukine uyu mukino. Urumva natwe CAF yarabitubwiye tujuririra icyo cyemezo, batwoherereza ibaruwa n’itegeko ribisobanura, rivuga ko iyo umukinnyi abonye ikarita itukura(rouge direct) mu mukino wo mu marushanwa ya CAF, asiba umukino ukurikiyeho mu mikino n’ubundi y’amarushanwa mpuzamahanga.'

    Kubura Kwizera Olivier ni igihombo gikomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi no ku mutoza Mashami Vicnent witeguye azi ko ari we azakinisha kuri uyu mukino.

    Kudakina uyu mukino, bishobora guha amahirwe umunyezamu wa Tusker FC, Mvuyekure Emery kuba yabanza mu izamu ry’Amavubi uyu munsi.

    Uretse Kwizera Olivier, kuri uyu mukino wa Mozambique u Rwanda rurakina rudadifite Ally Niyonzima wa Azam FC na we wabonye ikarita itukura ku mukino u Rwanda ruheruka gukinamo na Cape Verde.

    Kuri uyu wa Gatatu Amavubi arakina na Mozambique asabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo akomeze kwiyongerera amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika, ni mu gihe tariki ya 30 Werurwe muri Cameroun azakina umukino usoza itsinda na Cameroun.

    Muri iri tsinda rya F, Cameroun irayoboye n’amanota 10, Mozambique na Cape Verde zifite 4, Amavubi ya nyuma akagira 2.

    Umukino wa Guinea Conakry ni wo yahereweho ikarita itukura

    Yakoze imyitozo umutoza azi ko ari we uzabanza mu izamu

    Emery Mvuyekure ashobora kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-ntabwo-kwizera-olivier-akina-umukino-wa-mozambique

  • Idamange wajuririye ibyo gufungwa iminsi 30 ngo aho afungiye ntiyemerewe kwegera abandi #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu rubanza rw’Ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Idamange Iryamugwiza Yvonne wari aho afungiye kuri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko ubujurire bwe bushingiye ku kuba yarafashwe mu buryo budakurikije amategeko ngo kuko yasatswe kandi akafungwa mu ijoro.

    Yavuze kandi ko amashusho yashingiweho afatwa yayashyize kuri YouTube saa munani z’amanywa, abaje kumufata bakahagera saa munani n’igice, hashize iminota 30.

    Akavuga ko akurikije iyo minota abaje kumufata batari bazi ibyo yavuze muri iyo video kandi ari yo ishingiyeho ibyaha aregwa.

    Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana na we ahamagazwa.

    Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku rukiko i Rusororo, bwabwiye urukiko ko Idamange yasatswe akanafatwa bitinze mu ijoro kuko ari we ubwe wanze ko bamusaka ku masaha akwiriye.

    Naho ku gihe yatangarije ubutumwa bwe n’igihe ubugenzacyaha bwamugereyeho, umushinjacyaha yavuze ko iby’ingenzi bigize ibyaha bari bamaze kubibona mu butumwa bwe – bumara iminota 53 – kandi ko nta wari utegetse ubugenzacyaha kureba video yose.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo. Icyemezo cy’urukiko kikazasomwa ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Idamange-wajuririye-ibyo-gufungwa-iminsi-30-ngo-aho-afungiye-ntiyemerewe-kwegera-abandi

  • Perezida Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora Congo-Brazzaville ku bwiganze bw'amajwi  #rwanda #RwOT

    Perezida Denis Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora Congo-Brazzaville ku bwiganze bw'amajwi 89%, nkuko byatangajwe na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.

    Uwari umukandida ukomeye mu batavuga rumwe n'ubutegetsi Guy Brice Parfait Kolélas, wapfuye ku cyumweru, yagize amajwi 8%. Yari arwaye Covid-19.

    Perezida Sassou Nguesso, w'imyaka 77, amaze imyaka 37 ku butegetsi. Ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979, usibye imyaka itanu gusa yabuvuyeho nyuma yo gutsindwa amatora mu 1992.

    Perezida Sassou Nguesso amaze imyaka 37 ku butegetsi

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/24/perezida-sassou-nguesso-yongeye-gutorerwa-kuyobora-congo-brazzaville-ku-bwiganze-bwamajwi/

  • Arambye mu mabanki, urugendo muri Minicom, ingamba zidasanzwe muri BNR: Ikiganiro na Soraya Hakuziyaremye –

    U Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka za Covid-19, kuko ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 8%, bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda nka rumwe mu zihora zihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose, narwo rwagezweho n’izi ngaruka cyane ko ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bifungwa, inganda nyinshi zifunga imiryango.

    Raporo y’Ibikorwa bya Guverinoma yo ku wa 21 Nyakanga 2020 igaragaza ko COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo (deficit) cya miliyoni 57,7 z’Amadolari y’Amerika bivuye ku nyungu (surplus) yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bikaba bimaze kugera kuri 63.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Hakuziyaremye Soraya uherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agaragaza ko uru rwego yari abereye umuyobozi ari rumwe mu zakubititse cyane kubera Covid-19.

    Yagize ati “N’ubwo navuga ko urugendo rwakomeye kubera iki cyorezo cya Covid-19, tubona ko ingamba zashyizweho na guverinoma cyane cyane mu kugabanya ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi by’umwihariko byarafashije n’ubwo ubukungu butiyongereye mu mwaka ushize ariko ni hose ku Isi.”

    “Ariko tubona kuba bwarabanyutseho 0.2%, ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika ubukungu bwaganyutseho 5%, ni ukuvuga ko ingamba zafashwe n’ubwo bitari byoroshye zari zikwiye tukarengera ubuzima bw’Abanyarwanda ariko n’ubucuruzi ntibuhungabane cyane n’ubwo ingaruka zabaye nyinshi.”

    Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

    Hakuziyaremye avuga ko iki kigega kiri mu bishobora kuzazahura ubukungu mu buryo bwa vuba ariko kikunganirwa n’uburyo bwihariye bwo kwishakamo ubushobozi bwo kugira iby’ibanze buri munyarwanda akeneye.

    Akomeza agira ati “Ikindi nitumara gukora ku bwinshi ndetse n’ubwiza bwabyo […], mwanabonye ko dusigaye dukora udupfukamunwa, ni ibintu rero mbona ko tuzubakiraho uko ubukungu bwacu bazagenda butera imbere. Ikindi kizadufasha mu kuzahura ubukungu ni ugukoresha ikoranabuhanga ndetse no mu buhinzi.”

    Urugendo rw’imyaka ibiri muri Minicom

    Kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza kuri 15 Werurwe 2021, Soraya Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda [Minicom]. Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by’umwihariko anashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere.

    Hakuziyaremye yabwiye IGIHE ko mubyo yishimira muri icyo gihe amaze akuriye Minicom harimo kuba yarashoboye gukorana neza n’abikorera ndetse n’abashoramari batandukanye mu rwego rw’inganda.

    Ati “Ni ibintu bishimisha iyo umuntu abona […] cyane cyane uko ubukungu bwacu bwariyongereye mu 2019. Ubufatanye bwo gukorana ari n’abakozi muri minisiteri ndetse n’izindi nzego zaba iz’abikorera byatumye gahunda ya Made in Rwanda ifata izina.”

    Yakomeje agira ati “Hari byinshi bigomba gukorwa ariko numva kuba iyi gahunda yari ihari, igashyirwa mu bikorwa hakongerwa umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, urwego rw’inganda rukaba ari rumwe mu rwego rukomeza kwiyongera mu gihugu.”

    Imibare ya Minicom igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 urwego rw’inganda rwiyongereye cyane aho mu Ugushyingo 2019, mu Rwanda habarurwaga inganda nto n’iziciriritse zirenga 800 zirimo inganda zitari zisanzwe mu Rwanda nk’izikora telefoni, iziteranya imodoka n’izindi nini.

    Icyo gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragazaga ko urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 17% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Mu myaka ibiri ishize havuguruwe politiki y’uko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli buzagenda mu myaka 10 iri imbere ndetse na politiki yo gufasha ba rwiyemezamirimo, ibafasha gukuraho ingorane nyinshi zibugarije harimo izerekeranye n’imicungire, kubona imari, uruhererekane rw’agaciro, n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse n’imiyoboro yaryo. Ibi bizashoboka binyuze mu ngamba za politiki zigamije gutanga ibisubizo kuri izo ngorane.

    Hakuziyaremye avuga kandi ko mu bindi byagezweho n’uru rwego mu myaka ibiri ishize harimo ibiganiro byagiye bikorwa mu rwego rwo kwitegura itangira ry’isoko rusange rya Afurika ryatangiye muri Mutarama 2021.

    Avuga kandi ko kugeza uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu byiteguye kuko rusanzwe rufite ibicuruzwa byo mu Rwanda bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

    Ati “Icyiza ni uko u Rwanda turi igihugu kiri mu bya mbere byashatse iryo soko ndetse tuza no mu basinye amasezerano arishyiraho mbere. Dufite ibintu byinshi twohereza mu mahanga ariko usanga ibihugu bya Afurika tutarabyitayeho cyane ariko ni ukubera imisoro ducibwa cyangwa izindi mbogamizi mu bucuruzi usanga mu buhahirane bw’ibihugu bya Afurika hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo tubashe guhahirana.”

    Yakomeje agira ati “Mubyo dufite twohereza hari ibikorerwa mu nganda birimo ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’amata, kawunga, ifarini nabyo bikorerwa mu Rwanda kandi byoherezwa mu bihugu bya Afurika.”

    Hakuziyaremye avuga ko u Rwanda rufite icyayi cyiza ndetse n’ikawa n’ubwo byoherezwa I Burayi, Aziya na Amerika ariko usanga n’ibihugu byo muri Afurika biba bibishaka ku buryo isoko rusange rya Afurika rigomba gufasha mu korohereza ibyo bihugu.

    Imigabo n’imigambi ajyanye muri BNR ni yose…

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Ubwo imyaka itatu yaburaga igihe gito ngo yuzure, nibwo Umukuru w’Igihugu yongeye kugirira icyizere Soraya Hakuziyaremye amugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Hakuziyaremye avuga ko n’ubusanzwe BNR ari urwego rureberera ubukungu bw’igihugu, kandi igatanga inama z’aho ibona uru rwego rugomba kwitabwaho. Ibi ngo ni ibizatuma mu nshingano ze za buri munsi akomeza gukorana bya hafi n’abo mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi.

    Mu bindi ashyize imbere harimo gukorana cyane cyane n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, KIFC (Kigali International Financial Center), mu kuzana abashoramari benshi mu rwego rw’imari.

    Ati “Ndetse n’ibigo by’imari bishobora gufasha abikorera kugera ku bushobozi cyangwa kubona amafaranga ahendutse. Numva ari ikintu numva mu bikorwa nakoraga nkorana bya hafi n’abikorera ari ikintu nzakomeza kwitaho.”

    Yakomeje agira ati “Kandi no muri BNR twari dusanzwe dukorana bikaba ari ikintu kinshimishije gukomeza gukorera igihugu muri urwo rwego.”

    Hakuziyaremye avuga kandi ko urwego rw’amabanki mu Rwanda rugeze ku kigero gishimishije bishingiye ku mavugurura atandukanye yagiye akorwa ari nawo murongo yumva azafatanya n’abo azakorana nabo barimo Guverineri wa BNR.

    Incamake ku rugendo rw’ubuzima rwa Soraya

    Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be bagaruka mu Rwanda ari naho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari naho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga imibare n’ubugenge.

    Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’imari, aha yahakuye impamyabumenyi ya Engeniorat commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze ikigo gishinzwe gutanga inama mu bijyanye n’imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres.

    Yagiye anakora mu yindi mirimo itandukanye, yose ifite aho ihuriye n’iterambere ry’urwego rw’imari .

    Hakuziyaremye avuga ko kuva mu bwana bwe yakundaga kwiga cyane kandi abona ari imwe mu ntwaro zamufashije kugera ku rwego ariho.

    Ati “Abantu benshi bageze muri izi nshingano akenshi usanga ari umuhate no kwiga cyane. Nagize amahirwe yo kuba umwana wakundaga kwiga cyane n’inshuti nagiraga babonaga mpora mu makayi. Ikindi ni umuhate no gushaka kumenya.”

    Yakomeje agira ati “Hari igihe umuntu ashobora kuvuga uko byagenze ukagira ngo biroroshye ariko njyewe nagiye mpura n’abantu banca intege ariko umuntu ntabwo agomba gucika intege ahubwo nakoresheje ubushobozi mfite.”

    Hakuziyaremye agira urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kwirinda ibibaca intege bityo bagategura ahazaza habo.

    Hakuziyaremye Soraya aherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • Muhanga: Urujijo ku myenda yabonetse ku rusengero ruri gushakwaho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 werurwe 2021 hifashishijwe imashini, hatangira no kuboneka imibiri n’ibindi bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye.

    Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bakomeje gushakisha ahakekwa hose kandi hari indi mibiri yabonetse.

    Ati “Uyu munsi twiriwe dushakisha, aho twashakiraga twagiye tuhabona ibice bigize umubiri w’umuntu; tukabona igice kimwe aha tukarenga metero zingahe tukabona ikindi gice, ariko nabwo aho twashakiraga ntabwo nakubwira ngo twabonye imibiri y’abantu bangana gute. Ni ibyo bice by’imibiri bitandukanye twagiye tubona nabyo bitari byinshi ku rwego twatekerezaga.”

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu munsi wa kabiri batangiye icyo gikorwa, bageze ku kigereranyo cya 90% bashakira aho bagombaga gushakira hose, bityo kizasozwa kuri uyu wa Gatatu.

    Ati “Uyu munsi rero aho twagombaga gushakira hafi ya hose tuhageze kure, nababwira ko tuhageze nko kuri 90%. Ibindi bice bisigaye nabwo tuzakomeza ku munsi w’ejo ari nabwo tuzasoza.”

    Yavuze ko ibice byashakiwemo imibiri ari iby’inyubako zigaragiye urusengero (annexes) zasenywe kugira ngo babone uko bashakisha. Mu bikoresho byubatse izo nyubako hari ibyo itorero ADEPR Gahogo ryasabwe kwikuriraho nk’inzugi, amadirishya, isakaro n’ibindi kugira ngo bitangirika.

    Ahandi hashakiwe ni mu mbuga iri imbere y’urusengero kandi hakekwaga ko umwobo uhari ushobora kuba ugana mu rusengero ariko basanga atari ko bimeze.

    Ati “Ahandi twashakiye ni imbere y’urusengero, abantu bakekaga ko umwobo ushobora kuba ugana mu rugi rw’urusengero aho abantu binjirira, ariko bitewe n’imiterere y’uwo mwobo uko twawusanze kandi tutabonyemo abantu ntabwo byabaye ngombwa ko twinjira muri urwo rugi.”

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu wa Gatatu bakomereza ku kindi gice cy’inyubako zigaragiye urwo rusengero, aho ubushize bari babonye imibiri.

    Hakenewe andi makuru

    Rudasingwa yavuze ko n’ubwo igikorwa cyo gushakisha imibiri kuri urwo rusengero kizasozwa kuri uyu wa Gatatu, hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse uko bikwiye.

    Ati “Twanatanze umwanya ngo abantu bakomeze gutanga amakuru; hari za nimero bahawe ngo bakomeze gutangaho amakuru niba hari undi ufite igitekerezo. Mu gihe tukiri kuri buriya butaka amakuru yose tuzahabwa azasuzumwa, nidusanga ari ngombwa ko n’ahandi hashakirwa n’ubwo haba atari muri hahandi hose twavuze, abantu babe bahashakira.”

    Hari ibyo babonye bibabaje

    Rudasingwa yavuze ko mu gushakisha imibiri byababaje kubona imyenda ariko ntibabone abari bayambaye.

    Ati “Hari ikintu kibabaje cyabayeho, hari amakuru twari dufite aho abantu baturangiraga bavuga bati ‘hariya hari abantu, hiciwe abantu’ mu gushakisha mbere twaragiye tuhabona imyenda myinshi iri hamwe, ariko dushatse imibiri turayibura.”

    “Kugeza ubu ni ikintu tukibaza tuti ‘mbese iyi myenda yabonetse aha hakaba hatarimo imibiri, ibi bivuze iki? Ese iyi mibiri yarimuwe, ese iyi mibiri ko imyenda itari kuza kunagwa aho, ese iyo myenda yo yavuye hehe?”

    Yasabye abantu ko niba hari ufite amakuru kuri iyo myenda yayatanga yisanzuye, abibutsa ko utanze amakuru bitavuze ko ari we wakoze icyaha.

    Yasabye kandi n’uwaba afite amakuru y’ahandi yaba akeka ko hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yavuze ko imibiri yamaze kuboneka kuri urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo n’indi ishobora kuboneka, yiyongera ku yindi umunani bari baherutse kubona, kandi nayo isanga indi itatu yari yarabonetse mbere. Kugeza ubu iyo mibiri yose isanga indi 93 yagiye iboneka hirya no hino mu Karere ka Muhanga.

    Avuga ko ikizakurikiraho ari uko nibamara kubona neza amabwiriza y’imigendekere y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bazamenya gahunda bazafata yo gushyingura iyo mibiri.

    Ati “Niba byakorwa mu cyumweru cyo kwibuka bizaterwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, niba se bidakunze tubishyire muri gahunda y’iminsi 100.”

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abazize-jenoside-yubakiweho-urusengero-rwa

    Rudasingwa yavuze ko hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse

    Inyubako zigaragiye urusengero zasenywe kuko hatanzwe amakuru ko haba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside

    Bababajwe no kubona imyenda ariko babura imibiri y’abari bayambaye

    Ku mbuga y’urusengero rwa ADEPR Gahogo ni hamwe mu hashakiwe imbiri

    Mu mwobo uri imbere y’uru rusengero nta mibiri bahabonye

    [email protected]


  • Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike nibwo humvikanye amajwi y'umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda aho abumvise ayo majwi bavuze ko yaba yaribasiye abahanzi barimo The Ben ndetse na Meddy bitewe nuko muri ayo majwi humvikanagamo ko hari abahanzi bari bazwiho gukora cyane aribo ubu batagikora nka mbere.

    Muri ayo majwi yumvikanye hari abahanzi bamwe na bamwe uyu muhanzi Bruce Melodie yaba yaribasiye avugako ari abanebwe, gusa abandi bakavuga ko uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda atatinyuka kuvuga abahanzi bagenzi be nabi ko wenda haba hari uwiganye ijwi rya Bruce Melodie akavuga ayo magambo atarashimwe na benshi.

    Muri ubwi butumwa bw'amajwi yumvikanagako Bruce Melodie yarimo aganira nundi muntu basanzwe baziranye witwa Emmy, Bruce yavugaga ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n'abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

    Ayo majwi atangira Bruce Melodie agira Ati 'Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Ati 'Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.'

    Nyuma y'uko aya majwi yumviswe n'abantu benshi bamwe mu bahanzi bakora umuziki nyarwanda bumvikanye mu biganiro bitandukanye bavuga ko Bruce Melodie yaba arimo kwishongora ku bahanzi bagenzi be bamwe banamutanze gukora uyu muziki.

    Mu banenze Bruce Melodie harimo umuhanzi Tom Close, Sparks wamenyekanye mu itsinda rya Family Squad, Bad Rama uzwi nka nyiri The Mane ireberera inyungu abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Marina na Queen Cha ndetse n'abandi bantu bazwi mu muziki nyarwanda.

    Nyuma y'ibi byose, umuhanzi Bruce Melodie aherutse kugirana ikiganiro na ISIMBI TV, aha akaba ariho yashimangiriye ko amajwi ari aye koko ariko ko ntamuntu n'umwe yigeze yibasira kuko nta mazina y'umuhanzi uwariwe wese yavuze.

    Bruce Melodie ati 'Ririya jwi rero ni iryanjye, ririya jwi kuba iryanjye ni iryanjye, ririya jwi rero naryoherereje Emmy mu mwaka wa 2017 cyangwa 2018, kandi koko ibintu narindimo mvuga byaribyo.'

    'Hari igihe cyageze Ben na Meddy bashyiramo gap, ariko kuki abantu bahise batekereza ko navuze Ben na Meddy ?, nibyo koko ntabwo bakoraga ibintu byinshi'.

    'Mu byukuri amajwi ni ayanjye, njyewe na Emmy twaravuganye, amampa voicenote nanjye muha iyindi bikomeza uko, barangije bafata agace gato mu magambo menshi twari twavuganye, umuntu arangije arabifata ngo uyu ni Bruce Melodie yavugaga The Ben na Meddy, noneho ngiye kubona mbona hari n'abantu babigize ibyabo, The Ben na Meddy abo mwigeze mwumva mbavuga?'.

    Muri icyo kiganiro na Isimbi TV, Bruce Melodie yashoje avuga ko nta muntu n'umwe yigeze atunga urutoki muri ayo majwi yagiye hanze mu buryo butateguwe, avuga kandi ko yatunguwe no kuba nta muntu ni umwe wafashe umwanya ngo yumve neza niba koko hari umuntu yavuzemo.

    Kugeza ubu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze guhirwa nawo ndetse ibi bikagaragarira mu buryo bihangano ashyira hanze abantu babyakira, aha twavuga nko mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi harimo iheruka yise Bado ndetse n'izabanje zirimo Saa moya, Ikinyafu yafatanyije na Ken Sol, Abu Dhabi ndetse n'izindi zagiye zigaragara ko zakunzwe cyane.

    The post Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-bruce-melodie-yagize-icyo-avuga-ku-majwi-ye-yasohotse-avuga-ko-yaba-yarihenuye-ku-bahanzi-bagenzi-be-barimo-the-ben-na-meddy-ngo-baba-bariswe-abanebwe/