Category: Uncategorized

  • Abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda wabaye 300 hakize abandi 117 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko abantu abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 300 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 99. Abarembye ni batandatu, naho abakize ni 117.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

    Habonetse abanduye bashya:99
    Abanduye bose:21,309
    Hakize:117
    Abakize bose:19,675
    Hapfuye:2 (umugore w'imyaka 91 (i Gisagara) n'umugabo w'imyaka 86 (i Huye) )
    Abamaze gupfa bose:300
    Abakirwaye:1,352
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yagennye miliyari 150 z'amafranga yo kuzahura inganda zazahajwe n'icyorezo cya COVID19, ibi bikazatuma umusaruro wazo wongera kuzamuka kuko mwaka ushize wagabanutse ku gipimo cya 4%.

    Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikubiye muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw'igihugu bwashegeshwe n'icyorezo cya CIVID19 by'umwihariko mu rwego rw'inganda cyane ko umusaruro warwo wagabanutse ku mpuzandengo ya 4%.

    Dr Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyasanze ubukungu bw'isi muri rusange bwari bwazamutse ku gipimo cya 2.8% muri 2019 mu gihe byari biteganijwe ko buzamuka ku gipimo cya 3.6% muri 2020 ariko ntibwazamuka uko byari biteganijwe.

    Yavuze ko COVID19 yagize ingaruka zikomeye mu bukungu bw'igihugu bwazamukaga ku gipimo cya 7.4%, aho nko mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bwamanutse ku gipimo cya 12% munsi ya zero. Agaragaza ko urwego rw'inganda na rwo rwahuye n'ingorane.

    Nubwo mu mwaka ushize Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zinyuranye zagizweho ingaruka n'icyorezo aho miliyari 75 muri miliyari 100 zashyizweho zamaze guhabwa abikorera, Minisitiri w'Intebe avuga ko inganda nk'urwego rwa 2 mu kwinjiza imisoro myinshi, inganda zashyiriweho miliyari 150 kugira ngo zikomeze guhangana n'ingaruka za COVID19.

    Byinshi mu bibazo n'ibitekerezo by'abadepite n'abasenateri birarebana ahanini n'ubwihutirwe bwo kuzahura urwego rw'inganda kugira ngo umusaruro uziturukamo ukomeze kuzamura ubukungu bw'igihugu bityo ibyo igihugu gitumiza hanze bigabanuke ahubwo hongerwe ibyoherezwayo.

    Dr Ngirente yabasobanuriye hakomeje gahunda yo kubaka ibyanya by'inganda 9 hirya no hino mu turere kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro ugaragara bityo intego y'uko uru rwego ruzaba rutanga 21% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka wa 2024 izagerweho kuko uru rwego rwari rugeze ku gipimo cya 19%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umubare-w-abamaze-guhitanwa-na-covid-19-mu-rwanda-wabaye-300-hakize-abandi-117

  • Birababaje:Uyu yahoze ari umusore mwiza ,none abantu basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba|Isura ye yatumye umugore we amuta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Nsabimana Silas wahoze afite isura nziza gusa akaza kugira impanuka yatumye abantu bose basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba ndetse ahamya ko umugore we na we yamutaye arigendera

    Uyu Nsabimana w'imyaka 25 atuye mu Karere ka Nyanza. Nyuma yo gusurwa na Afrimax TV bakagirana ikiganiro yavuze ku inkuru ye ibabaje y'impanuka yahuye nayo ituma hari abamwita igisimba.

    Nyuma yaho ngo yabaye ikirara cyo ku muhanda kuko ababyeyi be batamwitagaho atangira ubuzima bwo kwibana no kwishakishiriza akiri muto we na murumuna we. Asobanura uko byamugendekeye agashya, yagize ati 'Ni isereri yambayeho numva nzungurutse mu mutwe nikubita mu ziko nari nicaye imbere y'umuriro ncanye.'

    Yakomeje avuga ko kugira isereri byari bisanzwe bimubaho akikubita hasi ku buryo n'ubu ashobora kuba yicaye bikamubaho. Nyuma yo kugwa mu ziko ni bwo ngo murumuna we yaje akamukuramo yahiye bikabije.

    Umugore we bari basanzwe babana, yabonye ibyabaye kubera ibisebe bikabije no guhindana mu maso ahitamo kumusiga arigendera. Mu kubisobanura yagize ati 'Yansize nkifite ibisebe nari ntarakira neza, yagiye avuga ko atabana n'umuntu ufite ibisebe arigendera'.

    Nubwo Silas yaje kuvurwa ariko isura ye yasigaranye inenge ku buryo abantu bavuga ngo abatera ubwoba bakamuhunga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/birababajeuyu-yahoze-ari-umusore-mwiza-none-abantu-basigaye-bamubona-bakirukanka-ngo-ni-igisimbaisura-ye-yatumye-umugore-we-amuta/

  • Ibintu biteye ubwoba wamenya kuri iri shyamba rimaze gupfiramo abantu benshi ku isi|kuryinjiramo ni ukwiyahura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iri shyamba ryiswe 'SUICIDE FOREST' ni rimwe mu mashyamba ateye ubwoba cyane ku isi kuko rimaze guhitana abatari bake.Iri shyamba riherereye mu gihugu cy'Ubuyapani bivugwa ko kuryinjiramo ari ubwiyahuzi.

    Iri shyamba rimaze kumenyekana cyane ku isi ndetse kugeza ubu ryamaze kwitwa 'suicide forest' cyangwa ishyamba ryo kwiyahuriramo.Abazi iri shyamba neza bavuga ko kuba ryariswe iri zina nta kwibeshya kwabayemo bitewe n'ibiriberamo umunsi kuwundi. Umaze gusoma ibyerekeye iri shyamba uhita utakaza ibyifuzo byose warufite byo kuryerekezamo bitewe n'ukuntu riteye ubwoba.

    Ubusanzwe ni ishyamba riteye amabengeza ku jisho mu gihe waba urirebera kure bitewe n'ibiti bitoshye birigize, nyamara kuba ryaramenyekanye cyane ku isi si ukubera ko hari abarigiyemo bakaryoherwa ahubwo biterwa n'ibiteye ubwoba ribibarizwamo.

    Iri shyamba ribarizwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'umusozi wa Fuji, uzwi cyane mu buyapani, ndetse iri shyamba rikaba rishashe kubuso bwa kilometero kare 35. Iri shyamba ni inzitane cyane kuburyo bamwe bajya baryita inyanja y'ibiti (ocean of trees), kugira ngo wumve ko rikanganye nuko wamenya ko umuntu uryinjiyemo atagaruka kuko biba bigoranye kumenya aho wanyuze winjira.

    Iri shyamba rizwiho kuba ariho hantu ha kabiri ku isi abantu biyahurira (suicide place) nyuma y'ikiraro (iteme) cyo muri America kizwi nka Golden gate bridge giherereye mu ntara ya California muri America. Iri shyamba kandi uretse kuba riteye ubwoba rinegereye cyane umurwa mukuru wa Tokyo w'ubuyapani kuko bitwara amasaha ari munsi yabiri uva muri uyu mujyi werekeza kuriri shyamba.

    Umuntu wese wumva ashaka kwinjira iri shyamba agomba kumenya neza ahantu atari burenge, aha kandi naho ntawuhajya ari wenyine kuko agomba kuba ari kumwe n'abandi ndetse mbere yo kuryinjiramo bakizirika umugozi ubahuza kugira ngo bataburana mu kanya gato. Uretse ibyo kandi ngo bisaba ko iyumaze kwinjira iri shyamba kuva kugiti cya mbere winjiriyemo ugenda usigaho ibimenyetso kugira ngo utaza kuyoberwa aho wanyuze winjira kuko inzira zisohokamo atari nyinshi.

    Ukinjira mu ishyamba hari ibintu uba ugomba kwitondera nko kujarajara hirya no hino, oya, uguma inzira imwe ndetse nayo ukayisigamo ibimenyetso byinshi. Kuva muri 2003 kugeza uyu munsi bivugwa ko hamaze kuvumburwa imirambo y'abantu igera ku 105 ndetse ngo yabaga yaraboze ndetse yarariwe n'inyamaswa kuburyo buteye ubwoba, bamwe bacyeka ko iri shyamba ribamo imizimu.

    Abanyamasengesho bo muriki gihugu bavuga ko iri shyamba riteye amakenga cyane, ahanini ngo biturutse kubantu biyahuriramo ngo byatumye haberamo ibindi bikorwa by'imyuka mibi. Kimwe mubyo wamenya nuko muriri shyamba ntabyuma by'ikoranabuhanga bikoramo. Yaba telephone mudasobwa ndetse n'ibindi byuma bigezweho ntanakimwe kiba gikora muriri shyamba.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibintu-biteye-ubwoba-wamenya-kuri-iri-shyamba-rimaze-gupfiramo-abantu-benshi-ku-isikuryinjiramo-ni-ukwiyahura/

  • Skizzy wamenyekanye ku itsinda KGB yasezeranye n'umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, Umuhanzi Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Mr Skizzy, yasezeranye imbere y'amategeko na Nkundabose Clémence bamaze umwaka urenga bakundana.

    Ni umuhango wabereye ku Biro by'Umurenge wa Gisozi, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa aba bombi bemeranyije kubana akaramata.

    Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo Skizzy yatunguye umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.

    Uyu muhanzi yavuze ko ubukwe bwe buzaba bitewe n'ibihe igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bityo ko atahita atangaza amatariki ahamye.

    Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk'umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.

    Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga hamwe. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baganirije MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.

    Skizzy wari usanzwe ari n'umunyamakuru, yakomeje umwuga w'itangazamakuru ariko akarivanga n'ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/skizzy-wamenyekanye-ku-itsinda-kgb-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto/

  • Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y'abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize 'uruhare rukomeye' muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y'imyaka ibiri itsinda ry'abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y'u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo yitiriwe Komisiyo 'Duclert' kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b'inzirakarengane basaga miliyoni.

    U Rwanda n'u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w'u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

    Umujyanama wa Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry'iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Yagize ati 'Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy'ibyagaragaye mu nyandiko z'ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).''

    Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

    Yakomeje ati 'Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y'abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z'amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y'iyo Jenoside.''

    Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n'umunsi wa tariki ya 7 Mata nk'uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

    Ati 'Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y'inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.''

    Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n'agatotsi kari muri ayo mateka.

    Ati 'Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy'amateka y'uruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy'imibanire y'ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.''

    Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n'urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y'imyitwarire y'u Bufaransa kuri uwo mugabane.

    Yakomeje ati 'Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n'ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n'ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.''

    Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 — 1994.

    Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n'izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

    Nyuma y'iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

    Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya 'Commission Duclert'

    Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-u-bufaransa-bwiteze-kuri-raporo-nshya-ku-ruhare-rwabwo-muri-jenoside

  • Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

    Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry’iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Yagize ati “Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy’ibyagaragaye mu nyandiko z’ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).’’

    Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

    Yakomeje ati “Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y’abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z’amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y’iyo Jenoside.’’

    Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n’umunsi wa tariki ya 7 Mata nk’uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

    Ati “Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y’inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.’’

    Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n’agatotsi kari muri ayo mateka.

    Ati “Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy’amateka y’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy’imibanire y’ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.’’

    Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n’urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y’imyitwarire y’u Bufaransa kuri uwo mugabane.

    Yakomeje ati “Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n’ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n’ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.’’

    Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994.

    Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n’izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

    Nyuma y’iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

    Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya “Commission Duclert”

    Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

    [email protected]


  • Raporo ya 'Komisiyo Duclert' yashinje u Bufaransa 'uruhare rukomeye' muri Jenoside, ibererekera Opération Turquoise – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatanu nyuma y'imyaka ibiri itsinda ry'abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y'u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994. Yamurikiwe Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatanu, dore ko ari na we washyizeho komisiyo yayikoze.

    Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo 'Duclert' kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 — 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n'uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Iyi raporo isobanura ko umubano mu bya gisirikare n'imishinga y'iterambere u Bufaransa bwagiranye n'u Rwanda, watangiye gushinga imizi mu myaka ya 1970, ukagenda urushaho gufata indi ntera cyane guhera mu Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Kuva icyo gihe, ngo u Bufaransa bwatangiye gushyiraho politiki zitandukanye zireba u Rwanda zimwe 'zivuguruzanya'.

    Ikomeza igaragaza ko nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, u Bufaransa bwihutiye gucyura abaturage babwo 'bunita ku guhungisha umuryango w'umugore wa Habyarimana'.

    U Bufaransa bwishe ijisho ku byabaga mu Rwanda

    Ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi raporo hari aho igira iti 'U Bufaransa bwaba bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi? Aha turashaka kuvuga ubushake bwo kwiyunga ku bikorwa bya Jenoside, nta kintu na kimwe mu nyandiko twasuzumye zari mu bubiko kibigaragaza'.

    Abashakashatsi kandi bagaragaza ko uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki yabwo idahwitse yo gukomeza 'kwica ijisho' mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi'.

    Iti 'Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n'amahoro.'

    Nyuma kandi yo kubona ko amacakubiri ari gukaza umurego mu Rwanda, raporo igaragaza ko nta 'politiki n'imwe u Bufaransa bwigeze bushyiraho igamije gufasha mu kurwanya ubuhezanguni bw'Abahutu no kurwanya irondamoko igihugu cyari cyarimakaje'.

    Raporo inenga abayobozi b'u Bufaransa bari barangajwe imbere na Perezida Mitterrand ku bwo kwimakaza politiki yagaragazaga Habyarimana 'nk'umuhutu' uhanganye n' 'umwanzi' w'ingabo ziturutse muri Uganda.

    Bashingiye kuri iyi ngingo, aba bashakashatsi muri raporo yabo bagize bati 'Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rukomeye kandi ndengakamere'.

    Raporo yabererekeye Opération Turquoise

    Abasirikare b'u Bufaransa bakunze gushinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuba ikiraro cyambukije benshi mu ngabo za leta zayikoraga cyo kimwe n'izindi Nterahamwe zikabasha guhungira muri Zaire.

    Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2016 yakoze urutonde rw'abasirikare b'Abafaransa baba abari mu Rwanda mu 1994 n'abari i Paris igaragaza uruhare buri umwe yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo mu myanzuro yayo, yagumye ku murongo n'ubundi usanzwe u Bufaransa bwafashe bw'uko nta mabi yakozwe muri Opération Turquoise ahubwo ko yari igamije kurokora Abatutsi bicwaga.

    Igaragaza ko ingabo zagiye muri iyi operation, zoherejwe imburagihe ndetse ko ku ikubitiro hari urujijo ku nshingano zahabwaga bituma misiyo yazo itabasha kurokora ibihumbi by'Abatutsi.

    Igira iti 'Amahano yabaye mu Rwanda yasize ashegeshe igihugu n'intsinzwi k'u Bufaransa.'

    Ibyabaga mu Rwanda, raporo ivuga ko byakirwaga mu buryo butandukanye n'Abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu ndetse n'abahanga; ku buryo bamwe byabaga bitabashishikaje cyangwa batabyitaho.

    U Rwanda rugiye gutanga raporo yarwo

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y'u Rwanda nyuma y'uko iyi raporo ishyizwe hanze, rivuga ko yakiriwe neza ndetse igaragaza intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Riti 'Raporo y'iperereza yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y'u Rwanda mu 2017 nayo izashyirwa hanze mu byumweru biri imbere. Byitezwe ko ibizayivamo bizuzuzanya n'ibya Komisiyo ya Duclert.'

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron iyi raporo ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu

    Iyi komisiyo yakozwe n’abanyamateka 13 bashyizweho na Macron mu myaka ibiri ishize

    Raporo yagaragaje ko politiki ya François Mitterrand wari inshuti ikomeye ya Habyarimana, ntacyo yigeze ifasha mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/raporo-ya-komisiyo-duclert-yashinje-u-bufaransa-uruhare-rukomeye-muri-jenoside

  • Huye: Abangavu batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye igaragaza ko mu 2020 habaruwe abangavu 337 batewe inda imburagihe naho nyuma yaho mu 2021 abazitewe ni 69.

    Bamwe muri abo bangavu babwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko batwite bananiwe kwiyakira bagashaka kwiyahura.

    Umwe wo mu Murenge wa Huye ati 'Nigaga mu wa gatandatu w'amashuri abanza; inda nayitewe n'umusore w'umumotari, yarambwiye ngo njye kumusura ngezeyo aramfata antera inda.'

    Undi mwangavu wo mu Murenge wa Mbazi we yavuze ko yasambanyijwe ubugira kabiri n'umusore wacumbikaga mu gipangu yakoragamo akazi ko mu rugo, amutera ubwoba ko nabivuga azamwica.

    Ati 'Namaze kumenya ko yanteye inda mbimubwiye arambwira ngo nindamuka mvuze ko ari we wayinteye azanyica. Nahise ntoroka mva muri urwo rugo ntasezeye ntaha iwacu mfite umugambi wo kwiyahura ariko ngeze mu rugo ababyeyi barampumuriza siniyahura.'

    Bamwe muri abo bangavu batewe inda imburagihe bahurijwe hamwe na Association Modeste et Innocent, AMI, ibaha ibiganiro bibahumuriza, ibafasha no kwiga imyuga ndetse ibaha n'ibikoresho bazifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko batangiye gukurikirana abangavu batewe inda mu 2018 kuko babonaga hari abananiwe kwakira ibyababayeho.

    Ati 'Twatangiye kubakurikirana guhera mu 2018 kugira ngo tubafashe kongera kwigirira icyizere mu buzima kuko baba barakomerekejwe n'amateka yabo, rimwe na rimwe n'imiryango ikabajugunya ibita ibirara cyangwa se indaya. Ni ukongera kubasubiza icyizere cy'ubuzima no gukomeza kwita ku bana babyaye ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry'umuryango.'

    Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda n'ibitambaro kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa umwuga w'ubudozi bigishijwe.

    Abaganiriye na IGIHE bose bemeje ko bamaze kugarura icyizere cy'ubuzima kandi imashini bahawe bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho.

    Hari uwagize ati 'Iyi mashini bayimpaye nyikeneye kuko nzi kuyikoresha, nzayikoresha neza ku buryo nzabona amafaranga yo kwita ku mwana wanjye. Ngiye kuruhuka kujya guca inshuro kandi ndishimiye cyane.'

    Ubuyobozi bwa AMI buvuga ko abangavu nk'abo bigishwa n'ubuzima bw'imyororokokere, gukora imishinga iciriritse ndetse no kwizigama.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke.

    Yavuze ko mu bangavu 337 batewe inda imburagihe, abagera ku 180 bamaze guhabwa ubufasha butandukanye kugira ngo bagarure icyizere cy'ubuzima kandi bizakomeza.

    Yasabye abangavu muri rusange kwirinda ababashuka bagamje kubasambanya kandi n'uwabigerageza bagahita babimenyesha ubuyobozi kugira ngo abiryozwe.

    Abahawe imashini bavuze ko bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho

    Abangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho

    Bamwe mu bangavu batewe inda imburugihe bari baherekejwe n’ababyeyi babo

    Bemeza ko nyuma yo guhabwa inyigisho n ubufasha bagaruye icyizere cy ubuzima

    Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abangavu-batewe-inda-imburagihe-bari-gufashwa-kwakira-ibyababayeho

  • Mico the Best yavuze ku ndirimbo ze bita ko zirimo ibishegu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mico the Best yagize icyo atangaza ku ndirimbo ze benshi bavuga ko zirimo amagambo y'ibishegu.

    Ibi bagiye babihera ku ndirimbo ze nk'iyitwa 'Igare', 'Umunamba', Saa Moya ya Bruce (ni we wayanditse) n'izindi.

    Kuri uyu wa Kane na bwo yashyize hanze iyitwa 'Ubunyunyusi' yakoranye na Riderman, bamwe batangiye kuyisesengura bemeza ko nayo ari igishegu kitavangiye.

    Mico The Best yavuze ko indirimbo ze ziba ziri mu Kinyarwanda nta muntu uba ukwiye kongera kuzisemura.

    Ati ' Indirimbo zanjye ziba ziri mu Kinyarwanda, singombwa ko bazisemura. Nta waririmba igishegu ngo ugitange gice ku bitangazamakuru, ahubwo ikibaho ni uko bafata indirimbo zanjye bagatangira kuzivuga uko zitari.'

    Mico The Best ariko anavuga ko abakurikira ibihangano bye bafite uburenganzira bwo gutekereza uko bashatse ariko ko bitazamubuza gukomeza gukora izi ndirimbo.

    Ati ' Bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashatse, njyewe icyo nkora nuko mba nagerageje gufunguka nkaririmba. Usanga waririmbye umunamba, umuntu akamwita undi kandi mu by'ukuri umunamba uriho turamuzi tuzi ukuntu ateye. Baretse gusemura ikinyarwanda ngo bagikuremo ikindi bakumva ko atari ibishegu kandi nanjye bandeka nkakomeza nkiririmbira nta kibazo.'

    Indirimbo 'umunyunyusi' ya Mico the Best

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mico-the-best-yavuze-ku-ndirimbo-ze-bita-ko-zirimo-ibishegu/

  • FERWAFA yateguje amakipe yo mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamenyesheje amakipe ko Minisiteri ya Siporo yamaze kubandikira ibamenyesha ko ibikorwa bya ruhago byemerewe kuba byasubukurwa.

    Tariki ya 18 Weruwe 2022, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko imyitozo n’amarushanwa(shampiyona) ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko akabisubukura ari uko Federasiyo amakipe abarizwamo zerekanye uko amakipe azirinda icyorezo cya COVID-19.

    Mu ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis yandikiye amakipe iyamenyesha ko ibikorwa bya ruhago birimo imyitozo na shampiyona byemewe gusubukurwa.

    Yakomeje ayimenyesha ko mu minsi mike bazayamenyesha gahunda yo gutangira imyitozo.

    Ati“mu gihe cya vuba tuzabamenyesha amakuru arambuye ajyanye no gusubukura imyitozo.”

    Yibukije amakipe kandi ko ibizagenderwaho kugira ngo imyitozo isubukurwe ari ibikubiye mu mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirikira ry’icyorezo cya Coronavirus. Amakipe akaba yihanangirijwe ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo batabiherewe uburenganzira.

    Amakipe yasabwe kwitegura imyitozo izasubukurwa vuba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yateguje-amakipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere