Category: Uncategorized

  • Idamange wavuze ko aho afungiye atemerewe kuvugana n’abandi urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, aho cyasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko Idamange yari ari kuri gereza aho afungiye mu gihe inteko y’urukiko yari ku kicaro cyarwo.

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse kuburanisha ubujurire bwa Idamange, rwavuze ko kuba Idamange yarisinyiye ku nyandiko mvugo igaragaza ko yasatswe, ari gihamya ko yemera iyi nyandiko.

    Idamange we yavugaga ko yasatswe ndetse agatabwa muri yombi mu gicuku mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba byari muri zimwe mu ngingo yashingiyeho ajuririra icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

    Urukiko ruvuga ko uregwa ari we wanze ko inzego zamufashe zinjira mu masaha yemewe n’amategeko ndetse ko yabanje kuzirwanya.

    Idamange yahise abwira Urukiko ko mu gihe azaba atangiye kuburanishirizwa mu mizi, yazaburana imbonankubone arebana n’abamurega aho kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko yaburanye ku ifunga ry’agateganyo.

    IBYAHA BIREGWA IDAMANGE :

    1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ;
    2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ;
    3. Gutanga Sheki zitazigamiye ;
    4. Gutangaza amakuru y’ibihuha ;
    5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu ;
    6. Gukubita no gukomeretsa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Idamange-wavuze-ko-aho-afungiye-atemerewe-kuvugana-n-abandi-urukiko-rwategetse-ko-akomeza-gufungwa

  • Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by'amadorali y'Amerika bamurimo #rwanda #RwOT

    Papy ubu ni Umukinnyi wa Police FC yo mu Rwanda

    Ibyo uko uyu mukinnyi w'umunyarwanda yareze ikipe ya Young SC muri FIFA bije nyuma yaho ubwo yatandukanaga n'iyi kipe hari umushahara bamusigayemo, kuri ubu amakuru yemejwe n'ikinyamakuru goal cyavuze ko uyu mukinnyi yishyuza Young ibihumbi bine by'amadorali y'Amerika.

    Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje , yemeje ko koko ikirego yakigejeje muri FIFA, Sibomana yagize ati'Nibyo koko nashyikirije Fifa ikirego cyanjye ku kirego, ni nyuma yuko iyi kipe yananiwe kuzuza amasezerano yo kwishyura amafaranga yanjye, bityo nkaba natanze iki kirego kugirango ndenganurwe.

    Sibomana Patrick kandi yashimangiye ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA, yamusubije ko ikibazo cye kigiye kwigwaho ko mu gihe kitarenze amezi ane azaba yahawe igisubizo.

    Uyu mukinnyi akaba yasobanuye uko iyi kipe yamusigayemo umwenda wa 4000 by'amadorali, Papy ati 'Twumvikanye ko bazanyishyura ku ya 30 Ukwakira,umwaka ushize bampaye amadorari 3.000 ndetse na 11.500 $, bava aho nababwiye ko bampa byose, ariko igitangaje nuko banyoherereje amadorari 1.500, Muri Mutarama uyu mwaka bampaye amafaranga asigaye, aho umwenda wagumye ku madorali ibihumbi 4.'

    Ku makuru yandi twamenye ni uko uyu rutahizamu ngo yari yabanje kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzaniye abamenyesha ikibazo cye, gusa ngo byageze tariki ya 1 Werurwe 2021 ntiyagira icyo afashwa ahita afata umwanzuro wo kugeza ikibazo cye muri FIFA.

    The post Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by'amadorali y'Amerika bamurimo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sibomana-patrick-ukinira-police-fc-yareze-muri-fifa-ikipe-ya-young-sc-yo-muri-tanzaniya-kubera-kutishyurwa-ibihumbi-4-byamadorali-yamerika-bamurimo/

  • Mashami arasabira Amavubi inkunga y’amasengesho #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo, aho aba basore b’Amavubi bakomeje kwitegura Cameroon.

    Umutoza arasabwa gutsinda Cameroon kugira ngo icyizere kiyongere, gukomeza kandi birasaba ko Cap Verde izatsindwa na Mozambique.

    Mu kiganiro n’Urubuga rwa FERWAFA, umutoza yasabye ko abasanzwe bashyigikira ikipe y’igihugu bayishyigikira, na yo ikabaha ibyishimo.

    Yagize ati 'Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukudushyigikira cyane cyane abasanzwe badushyigikira bagakomeza kutwizera, kudusengera no kuduha icyo cyizere, n’ubwo bufasha baba babukeneye…'

    Yongeyeho ati 'Batwizere kandi natwe ntayindi mpamvu itubesheje aha ni ukugira ngo dushake ibyishimo batwifuzaho kandi natwe twifuza kuba twageza ku gihugu cyacu.'

    U Rwanda ku wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2021 ruzakina umukino wa nyuma wo mu itsinda F na Cameroon.

    Cameroon izakira imikino y’Igikombe cy’Africa izaba muri 2022 yo ifite itike.

    U Rwanda rurasabwa kuba urwa kabiri mu itsinda F. Cameroon ni iya mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Cap Verde ifite 7. U Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5 naho Mozambique ifite amanota 4.

    U Rwanda rutsinze Cameroon rwagira amanota 8, icyo gihe Cap Verde itsinze ni yo yakomeza. Mozambique itsinze Cap Verde yagira amanota 7 na yo, hakerebwa uko umukino w’u Rwanda na Cameroon urangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-arasabira-Amavubi-inkunga-y-amasengesho

  • Dr Kayumba yongeye guhamagarwa imbere ya RIB #rwanda #RwOT

      Ishyaka rya Rwandese Platform for Democracy (RPD), kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021,ryatangaje ko umuyobozi waryo Dr. Kayumba Christopher agomba kongera kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).


    Ryagize riti 'Turamenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n'inshuti ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku nshuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe 2021.'

    Nubwo icyo yahamagariwe atakibwiwe kuri iyi nshuro, Dr Kayumba yaherukaga kwitaba RIB tariki ya 22 z'uku kwezi ubwo yahatwaga ibibazo byerekeye ikirego yashinjwaga cyo gusahaka gufata ku ngufu umunyeshuri yigishaga mu mwaka wa 2017 mu ishuri ry'itangazamakuru rya Kaminuza y'u Rwanda.

    Icyo gihe RIB ntiyigeze imubwira uwo munyeshuri uwo ari we ndetse na we ubwe bimubera urujijo kuko atari kumenya uwo munyeshuri mu banyeshuri ibihumbi bamuciye imbere nk'uko yabitangarije itangazamakuru.

    Dr Kayumba Christopher agiye kwitaba uru rwego nyuma y'iminsi ibiri amenye umunyeshuri umurega kugerageza kumufata ku ngufu. Uyu yitwa Fiona Muthoni Ntarindwa, akaba asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC, ishami rya Afurika.

    ITANGAZO / PRESS STATEMENT pic.twitter.com/sJ2syGLyJq

    — Rwandese Platform for Democracy (RPD) (@RPDRwanda) March 29, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/29/dr-kayumba-yongeye-guhamagarwa-imbere-ya-rib/

  • Nyarugenge: Yatunguwe no kumenya ko uwo bari bamaranye amezi atatu bakundana bahuje igitsina –

    Iyo uyu musore muganiriye akakubwira uburyo yakundanye na mugenzi we azi ko ari umukobwa mu gihe cy’amezi atatu yose biragutungura.

    Aganira na IGIHE, Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi yari amaze amazi atatu afata nk’umukunzi we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira.

    Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook nk’inshuti.

    Kanamugire yavuze ko iminsi yagiye ishira ariko bagiye bamenyerana cyane nyuma baza no guhurira ahantu barasangira.

    Ati “Twaje guhurira muri Green Corner angurira icyo kunywa turaganira ariko nyine mbona ko ari umukobwa kubera imiterere ye kuko yari anafite amabere, ambwira ko yankunze cyane ariko ngomba kumwihanganira kuko abimbwiye bitewe n’uko ari ibintu biba bitamenyerewe ko umukobwa yibwirira umusore ko amukunda.”

    Yakomeje avuga ko bagiye gutaha uwo musore wiyitaga umukobwa yamusaye kuzamusura arabimwemerera ariko abura umwanya wo kumugeraho kuko nyuma Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ati “Twakomeje kujya twandikirana ambwira amagambo meza nanjye nkayamubwira nk’inshuti ariko Guma mu rugo ikatubuza guhura tugahora tuganirira kuri telefoni.”

    Yavuze ko uyu musore yamwohererezaga amafaranga yose yifuje ariko aje kumwereka bagenzi be ku ifoto ye basanga baramuzi bahita bamubwira ko ari umuhungu wigize umukobwa.

    Ati “Bagenzi banjye bahise bambwira ngo ni umuhungu wigize umukobwa mbanza kubihakana kuko namubonanaga amabere ntazi ko ari ibintu ajya ashyiramo nyuma bambwira ko iyo ushatse muryamana abyanga ni bwo nabimubwiye ambwira ko we yikundira gusomana gusa ntangira kwemera ko ari umuhungu ndamureka.”

    Yasoje avuga ko yahise arahira ko atazongera gukunda umuntu bamenyaniye kuri Facebook cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga aboneraho no gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubyirinda kugira ngo batazahura n’ibyo na we yahuye nabyo.


  • Shaddyboo yavuze abasore amaze gukundana nabo nyuma ya Meddy Saleh, ibyo kuba ari mu rukundo #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma yo gutandukana Meddy Saleh babyaranye yakundanye n’abandi basore babiri nabo bamaze gutandukanye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kumva ko se w’abana be ari muzima biba bimuhagije naho nta bindi birenze.

    Ati'Meddy Saleh oya, oya! Mpfa kuba nziko ari aho ameze neza njye birampagije ariko kumbirwa ngo nipfushe oya.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri, yakundanye n’abandi bahungu batandukanye.

    Ati'Egoko! Umwe se? nakundanye n’abantu babiri, nyuma ya Meddy ni babiri gusa. Ubu nta mukunzi mfite rwose.'

    Agaruka kuri Meddy Saleh uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yavuze ko ari umugabo umufasha kurera abana babyaranye.

    Mu mpera za 2020, abinyujije kuri Instagram ye, Shaddyboo yashyizeho ifoto ari kumwe n’umusore byavuzwe cyane ko ari mu rukundo na we.

    Nyuma ya Meddy Saleh amaze gukundana n’abasore 2

    Ngo ntajya akumbura Meddy Saleh

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yavuze-abasore-amaze-gukundana-nabo-nyuma-ya-meddy-saleh-ibyo-kuba-ari-mu-rukundo

  • Ngibi ibintu abakobwa bakeka ko umusore adashobora kubabwizaho ukuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu 5 abakobwa bibeshya ko abasore batajya bababwizaho ukuri nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

    Ibintu 5 Abakobwa bakeka ko abasore batajya babivugaho ukuri:

    1.Kuba ari wenyine bivuze ko yamurambiwe

    Abagore benshi iyo abakunzi babo babasabye kubaha akanya bakaba ari bonyine, bahita biyumvisha ko babahaze, nyamara sicyo biba bivuze! Bamwe mu bagabo icyo gihe cyabo bo nyine, ni cyo gihe cyo kwitekerezaho, maze akabasha gukusanya ibitekerezo byiza byubaka ejo hazaza he n'umuryango we urimo n'uwo mukunzi we uri kumukekera ibindi.

    2.Simbizi bivuze ko bitamuraje ishinga

    Nta mugore wishimira kumva mugabo avuze ijambo 'Simbizi'. Nyamara ku bagabo, simbizi isobanuye simbizi nyine nta kigiye kure; ahubwo nawe aba yifuza kubimenya umurushije wamufasha nawe akabimenya kuko aba yagerageza kuguha igisubizo ariko yakumva atabizi cyangwa se abifiteho ubumenyi buke akanga kukubeshya akakubwira ko atabizi.

    3.Kwibagirwa igikorwa bivuze ko atakitayeho

    Reka tureke kujya kure hano duhere ku isabukuru y'amavuko y'umukobwa mukundana, kuyibagirwa byonyine bishobora kumwereka ko uba utabyitayeho. N'ubwo batinya kubigaragaza ariko abagabo ni gacye bibuka amatariki burya, aha batandukanye cyane n'abagore, kubera ubuzima abagabo babamo, akazi bakora, uko bitwara n'imibereho yabo, kwibuka cyane si ibintu byabo, nyamara si uko baba batabyitayeho!

    Ahubwo usanga n'iyo yibagiwe ikintu cy'ingenzi nk'igikorwa runaka nawe ubwe bimubabaza akibaraho ikosa kandi akumva uwamushoboza yazarihashya bya burundu.

    4.Kwishimira umukobwa bivuze ko baryamana

    Mu gihe kuba yagira undi mukobwa yishimira byatera ifuhe n'ishyaro, ahubwo hari abagore cyangwa abakobwa bumva ko niba umusore cyangwa umugabo bakundana hari umukobwa wundi yishimira bivuze ko bajya baryamana cyangwa se abyifuza.

    Nyamara sitwakoresheje ijambo, 'Gukunda mukobwa' twakoresheje 'Kwishimira', bivuze ko ashobora kuba yishimira imico ye, ibyo akora, uko yambara cyangwa ibindi ariko bitandukanye kure no gushaka kuryamana nawe rwose.

    5.Bamwe mu bakobwa batekereza ko umusore bakundana yareka inshuti ze zindi kuko amukunda

    Ku musore cyangwa umugabo, ndetse no ku bakobwa b'umutima, inshuti ze ni ingenzi cyane, kandi baba bafite ibitandukanye baziranyeho ahora yishimira, kumva ko rero yareka inshuti ze kuko agukunda, mukobwa uba wibeshye rwose kuko umwanya wawe uba uhari muri we ndetse n'inshuti ze zigakomeza kuba zo.

    Ibi ni bitanu gusa mu ruhurirane rwa byinshi abagore ndetse n'abakobwa bakunze kwiyumvisha iyo abagabo cyangwa abasore bakundana bavuze cyangwa bakoze ibyo bumva ko bisanzwe. Bakobwa ntabwo bikwiye ko muhora mutekereza ko abasore bahorana ikinyoma, nabo bagira ukuri si bose babeshya.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-abakobwa-bakeka-ko-umusore-adashobora-kubabwizaho-ukuri/

  • Ubwoko butatu bw’ubuki butujuje ubuziranenge bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda –

    Iki kigo cyahise gisaba Abanyarwanda bose kwirinda kongera kugura no gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge ndetse n’abari basanzwe babugurisha basabwa kubihagarika.

    Itangazo ryo ku wa 27 Werurwe 2021, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles rivuga ko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe bwapimwe muri laboratwari ibisubizo bigaragaza ko bwahinduriwe umwimerere.

    Ati “Ndetse mu bugenzuzi bwakozwe ababutunganya bakaba bataramenyekana ahubwo bukitirirwa uruhanda nka Nyungwe Forest rwanditsehoo ko rukora Best Honey mu gihe izindi nta nganda zanditseho zibutunganya.”

    Dr Karangwa akomeza avuga ko “Rwanda FDA, iramenyesha Abanyarwanda bose ko ikuye ku isoko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe.”

    Rwanda FDA yasabye amaguriro [supermarkets] n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa ‘Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe ndetse no gutanga amakuru ku hantu baranguye ubwo buki kandi bagasubiza ubuki bwose aho baburanguye bitarenze iminsi itanu.

    Abaranguza ubuki bwahagaritswe kandi nabo barasabwa kwakira ubuki bazagarurirwa n’abo babugurishije kandi bagatanga raporo yimbitse igaragaraza amazina y’ababuranguye, nimero za telefone zabo n’ingano y’ubuki bwagaruwe.

    Iki kigo cya FDA cyasabye Abanyarwanda bose kutongera kugura cyangwa gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge.

    Rwanda FDA, yaherukaga guhagarika ku isoko ry’u Rwanda ubuki bufite ikirango cya ‘HONEY HIVE’ yasanze bwarahinduriwe umwimerere kuko bushyirwamo isukari.


  • Musanze: Hari kubakwa imihanda ya kaburimbo izatwara arenga miliyari 11 Frw –

    Iyi mihanda iri kubakwa mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bigezweho muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwashyize imbere gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda ya kaburimbo izafasha abagatuye n’abakagenda kurushaho gukora ingendo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuwe Andrew, yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubaka iyi mihanda irimbanyije kandi ko yose izasozwa muri uyu mwaka nk’uko babyiyemeje.

    Yagize ati “Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi ni kilometero 6.4, imirimo yo kuyitunganya igeze ku kigero cya 80%, yo yagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 5.584.371.170 Frw imirimo yo kuyubaka izarangira muri Gicurasi 2021. Usibye mu Mujyi wa Musanze gusa, hari no gukorwa imihanda ifite kilometero 15,4 mu Kinigi izatwara amafaranga agera kuri 6.165.694.128 aha ho imirimo yo kuyubaka azarangira muri Nzeri 2021.”

    Bamwe mu batuye n’abagenda muri Musanze, bishimira iri terambere bagezwaho kuko na bo bari barinyotewe mu myaka myinshi banaze bajya gupagasa muri Uganda na Kigali.

    Habineza Jean Nepo ni umwe muri bo, yagize ati “Mbere twe twumvaga iterambere ari ukujya Kigali gupagasa, narabigerageje njya Kigali biranyangira ndahindura njya Kampala muri Uganda ariko naho ntacyo nacyuye kuko naraje ndubaka nsanga n’abo nasize ino barubatse, nabonye ko nta igihe cyanjye[…] Twishimiye iyi mihanda kuko mbere nakorera make kubera imihanda mibi, nkahora nkoresha moto yanjye yangiritse ariko ubu ubona ko ari ukunyereza kuri kaburimbo naho itari imirimo yo kuyishyiramo irakomeje.”

    Habineza Joseph we yagize ati “Mbere twari dufite umuhanda mubi cyane ujya mu Kinigi, ubu urebe aho iyi kaburimbo tuyiboneye turi kuvugurura tukubaka amazu agenzweho, ubu se wambwira ngo njye gushaka irihe terambere rindi tudafite? Turashimira leta yacu itarahejeje iterambere i Kigali ikumva ko natwe turikwiriye.”

    Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Karere ka Musanze ifite uburebure bwa kilometero 21,8 izuzura itwaye 11.750.065.298 Frw, azatangwa n’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako barimo Banki y’Isi yatanze yatanze inkunga yo kubaka imihanda y’i Musanze, Akarere ka Musanze gafatanyije na LODA mu buhuzwabikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bo bazakora imihanda yo mu Kinigi.

    Biteganyijwe ko iyi mihanda izuzura itwaye arenga miliyari 11 Frw

    Iyi mihanda yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu Karere ka Musanze

    Yose izuzura mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira

  • Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu Gatolika kuvugurura ubuzima bwabo –

    Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021 mu gitambo cya Misa yasomye ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mashami.

    Umunsi Mukuru wa Mashami uba ku Cyumweru kibanziriza icyumweru cya Pasika, ugakurikirwa n’icyumweru gitagatifu, aho abakirisitu bazirikana ububabare Yezu yanyuzemo kugeza abambwe ku musaraba.

    Cardinal Kambanda yavuze ko abantu bavuga Imana ariko bayumva mu buryo butandukanye bijyanye n’imyumvire yabo.

    Ati “Abantu bavuga Imana ariko ugiye gusesengura, usanga bayumva mu buryo butandukanye cyane. Hari uyiyambaza ndetse akayishimira ari uko arokotse kandi yari yibye cyangwa agize nabi, yashobora gucika agashima Imana ndetse akayiyambaza. Abamukurikiye na bo bashaka kugaruza no gusana ibyo yangije bakiyambaza Imana, babigeraho bakayishimira. Ugasanga rero hari ukuntu umuntu agira ishusho y’Imana ikurikije imyumvire n’ibitekerezo bye”.

    Yongeyeho ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Umunsi Mukuru wa Mashami wizihizwa n’abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi, aho bagenda mu nzira bitwaje amashami y’imikindo.

    Uyu munsi uba ku Cyumweru cya nyuma cy’Igisibo kibanziriza Pasika, aho wizihizwa mu rwego rwo kwibuka Yezu igihe yinjiraga i Yeruzaremu akakirwa n’imbaga y’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika mbere y’uko abambwa ku musaraba.

    Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo bugashingira ku cyo Kirisitu ashaka