Category: Uncategorized

  • Ashton Hall yahaye imodoka nziza Kagarara #rwanda #RwOT

    Ashton Hall yahaye imodoka nziza Kagarara #rwanda #RwOT

    Ashton Hall, Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, yahaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento Kagarara (Ashton Small) ndetse n’igishoro cy’ibihumbi 5$ (arenga miliyoni 7,5 Frw).

    Ibyo byabaye ubwo Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bazengurukaga ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2026, mu bikorwa bya Ashton Hall byo kuzenguruka Afurika.

    Ni ibikorwa bakoze guhera mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 aho uyu Munyamerika na Kagarara wahawe izina rya 'Ashton Small’ na Indian Ashton basuye BK Arena bakinana n’abo bahasanze umukino wa Basketball.

    Aho kandi ni ho bahuriye na Iradukunda Wilson wamamaye nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na we, bagakurura moto ebyiri ziri kugenda ibyo Ashton Hall yashoboye ariko Indian Ashton Hall biramunanira.

    Ni mu gihe Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu gukora ‘pompage’ yongera gushimangira ko ari umwami w’iyi siporo.

    Bavuye BK Arena bakomereza muri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi ku izina rya 'Fils’ kuri ubu wiyise 'Ashton Big’.

    Bahavuye berekeza muri Kigali Universe ari na ho batunguriye Kagarara bamuha imodoka na cheque ya 5000$.

    Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.

    Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.

    Ati 'Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.'

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.

    Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.

    Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n’urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by’umwihariko iyo kwiruka.

    Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

    Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.

    Imodoka yahawe Kagarara

    Source : http://isimbi.rw/ashton-hall-yahaye-imodoka-nziza-kagarara.html

  • Hari izizafungwa: Amavugurura yitezwe muri serivisi zitangwa na poste de santé – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025 igaragaza ko hari poste de santé 128 zidakora.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, ubwo yasobanuriraga Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Iminkoreshereze y'Imari n'umutungo by'igihugu, PAC ku wa 10 Nyakanga 2026, yavuze ko mu Rwanda hari poste de santé 1319, zirimo 411 zishamikiye ku bigo nderabuzima izindi zikaba zicungwa n'abikorera ku masezerano y'ubufatanye na Leta.

    Ndayizigiye yavuzeko Minisiteri y'Ubuzima imaze kubona ko izi poste de santé zidakora bazisuye bareba aho ziherereye ugereranyije n'aho abaturage bakwiye kuzigana bari, hahita hatangira amavugurura y'uburyo zikoramo.

    Minisante igaragaza ko hari izubatswe kure y'aho abaturage batuye, bityo ntizibone abazigana bahagije, bigatuma zitinjiza amafaranga yatuma zikomeza gukora.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi z'ubuvuzi, Tuganeyezu Oreste, yasobanuye ko izicungwa na ba rwiyemezamirimo iyo babuze abakiliya bahitamo gufunga imiryango.

    Hari kandi izabuze abakozi bahagije, abakozi bahora bagenda, izifite inyubako zangiritse, iziri ahantu hagoye kugera n'ibindi bibazo.

    Tuganeyezu yavuze ko ubu hari amavugurura yateguwe agamije gutuma nibura 95% by'abaturarwanda bazajya baherwa ubuvuzi muri aya mavuriro y'ibanze.

    Ati 'Twifuza ko hejuru ya 95% by'abaturage bacu bivuriza mu buvuzi bw'ibanze, ubwo ni uguhera mu bajyanama b'ubuzima, amavuriro y'ibanze no ku bigo nderabuzima.'

    Yavuze ko bamaze kubona ko hari ahantu hari poste de santé zegeranye cyane ku buryo zidashobora kubona abaturage bazigana.

    Ati 'Twasanze hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga. Ibi na byo biri mu bizakemura ibibazo by'imikorere yazo, ikindi ni ukubaha abakozi bahagije, kubaha ibikoresho bijyanye n'indwara twifuza ko bavura no kongera umubare w'indwara zishobora kuvurirwa kuri poste de santé.'

    Nk'urugero ubu umurwayi ufite umuvuduko w'amaraso ajya gufata imiti ku kigo nderabuzima, ndetse iyi ni imwe muri serivisi zishobora kwimurirwa muri uru rwego.

    Ati 'Nitumara kurangiza iri vugurura, poste de santé zizongererwa ubushobozi ibyo zakoraga, zongerewe abakozi, zongererwe n'ibikoresho ari na ko zikoresha ikoranabuhanga ndetse zikorera n'ahantu heza.'

    Depite Mussolini Eugene yavuze ko poste de santé zashyiriweho kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi by'umwihariko mu bice by'icyaro, ndetse zimwe zihabwa ubushobozi bwo gutanga serivisi zingana n'iz'ibigo nderabuzima.

    Yatanze urugero ku ya Gakagati muri Nyagatare, aho yubatse neza ndetse ifite byose ariko kuyikoreramo byabaye ikibazo gikomeye.

    Ati 'Bivuze ko zitazakoreshwa kandi twarazubatse tuzishoyeho amafaranga.'

    Depite Mussolini yavuze ko iyi poste de santé ya Gakagati yo hari n'icyifuzo cyo kuyigira Ikigo Nderabuzima kuko ikindi kiri kure cyane.

    Ndayiragije yagaragaje ko hakoreshejwe ubushobozi buhari, umubare wa poste de santé ushobora kuzagabanyuka ariko zikabasha gutanga serivisi ihagije.

    Ati 'Ku kibazo cy'abagiye bazita n'abandi bose tugiye kubishyira hamwe ku buryo dushobora gutanga serivisi inoze.'

    Yijeje ko inyubako zakoreragamo poste de santé zizaba zafunzwe hazashakwa ibindi zakorerwamo ntizigume aho zidakoreshwa.

    Ku byerekeye poste de santé ya Gakagati yavuze ko itari mu zo bateganya gufunga mu bihe biri imbere.

    Poste de santé zimwe zizongererwa ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi kurusha izo bavuraga izindi zifungwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-izizafungwa-amavugurura-yitezwe-muri-serivisi-zitangwa-na-poste-de-sante

  • IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije #rwanda #RwOT

    IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije #rwanda #RwOT

    Umunyamerika w'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku mukino wa 1/4 cy'Igikombe cy'Isi wahuje Morocco n'u Bufaransa yambaye umwambaro udasanzwe wari ugizwe n'igice cy'ibara rya Morocco n'ikindi cy'u Bufaransa.

    Ibi byakurikiye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko amakipe IShowSpeed agaragaza ko afana akunze guhita asezererwa muri iri rushanwa. Kubera iyo mpamvu, benshi bamwise 'umwaku' w'amakipe, nubwo ibyo nta gihamya bifatika bifite.

    Mu rwego rwo kwirinda kongera gushyirwa mu majwi, IShowSpeed yahisemo kutagaragaza ko ari ku ruhande rumwe. Yagaragaye yambaye umupira uhuje ibirango by'ibihugu byombi mbere y'uko umukino utangira, ibintu byakuruye impaka n'ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga.

    N'ubwo yari yagerageje kutabogama, ibyo ntibyabujije u Bufaransa gutsinda Morocco ibitego 2-0, bukomeza muri 1/2 cy'irangiza cy'Igikombe cy'Isi cya 2026, mu gihe Morocco yasezerewe.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gusetsa bavuga ko IShowSpeed yashatse 'gutsinda umwaku' yambara amakipe yombi icyarimwe, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwinezeza no gukomeza gusabana n'abafana be. Nubwo ibyo byose bikomeje kuvugisha benshi, nta kimenyetso cyerekana ko kuba afana ikipe runaka ari byo bituma itsindwa, ahubwo bikomeje gufatwa nk'urwenya rw'abafana ba ruhago ku mbuga nkoranyambaga.

    IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije

    Source : https://kasukumedia.com/ishowspeed-yagaragaje-ko-adatera-umwaku-aza-yiyambariye-umwambaro-umwe-ukomatanyije/

  • Rotaract Clubs zo mu Rwanda zashyizeho abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Abo bayobozi berekaniwe mu birori ngaruka mwaka by'ihererekanyabubasha byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 4 Nyakanga 2026.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary, mu Rwanda ndetse n'abanyamuryango ba Rotary mu karere harimo n'abo muri Uganda na Kenya.

    Vivian Kabanyana yagizwe umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City, Niyigena Subra agirwa umuyobozi wa Rotaract Club KIE, Karen Uwase agirwa umuyobozi wa Rotaract Club SFB-Kigali, Doris Cyuzuzo agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UR CAVM, Achille Intashyo agirwa Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali Karisimbi na Mary Lounge Kuzo agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UTB- Rubavu.

    Umuyobozi uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Ronald Musoni, yashimiye abayobozi bacyuye igihe, agaragaza ko bakoze ibishoboka ngo buzuze inshingano zabo ndetse asaba abashya gutera ikirenge mu cyabo bagakomeza kwagura umuryango.

    Ati 'Intego bose bahuriyeho ziba ari zimwe, ni ugukora imishinga yo gufasha umuryango nyarwanda kandi y'igihe kirekire, gukomeza kwagura umuryango no guharanira ko urushaho kumenyekana. Ni akazi kaba katoroshye ariko turafashanya.'

    Abayobozi bacyuye igihe bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubushobozi bw'iyi miryango, gukora ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Muri ibyo bikorwa harimo gusuzuma indwara zitandura nka kanseri y'ibere na kanseri y'inkondo y'umura, kugurira abana batishoboye imyenda y'ishuri, kwishyurira mituweli imiryango itishoboye, gutanga ibigega by'amazi, kwishyurira amashuri abana bo mu miryango itishoboye, guha ibikoresho by'isuku abana b'abakobwa n'ibindi.

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Jwala Kumar, yijeje abayobozi bashya bose ubufatanye bw'imiryango yose ya Rotary mu nshingano zabo nshya.

    Ati 'Muhawe inshingano zikomeye ku myaka mike nk'iyanyu ariko turabizeza ko Rotary Club zose zizabafasha muri uru rugendo mutangiye kugeza rurangiye.'

    Rotary Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nko kubagezaho amazi meza no kurwanya indwara z'ibyorezo.

    Ibirori by’ihererekanyabubasha hagati y’abari abayobozi ba Rotaract Clubs n’abashya byabereye mu Mujyi wa Kigali

    Hari abayobozi batandukanye b’indi miryango ya Rotary mu Rwanda

    Rotaract Clubs zo mu Rwanda zahawe abayobozi bashya

    Niyigena Subra yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club KIE

    Mary Lounge Kuzo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club UTB Rubavu

    Doris Cyuzuzo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club UR CAVM

    Achille Intashyo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali Karisimbi

    Karen Uwase yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club SFB-Kigali

    Vivian Kabanyana yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City

    Rotaract Clubs zo mu Rwanda ziyemeje gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha

    Umuyobozi uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Ronald Musoni, yasabye abayobozi bashya gukorana umuhate

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Jwala Kumar, yijeje abayobozi bashya ubufatanye n’izindi clubs zo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotaract-clubs-zo-mu-rwanda-zashyizeho-abayobozi-bashya

  • PAC yananiwe kumva iby'intebe za miliyoni 11 Frw zashaje nyuma y'amezi arindwi – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.

    Iyi raporo igaragaramo intebe zaguzwe arenga miliyoni 11 Frw, ariko nyuma y'amezi arindwi zihita zangirika.

    Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugura ibintu muri RMS, Ndekezi Ignace, ubwo bisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo, yavuze ko isoko ryakozwe nk'ibisanzwe ndetse n'intebe zakirwa bigaragara ko ari nzima ariko nyuma ziza kugaragaza ibibazo.

    Ati 'Hari itsinda rigenewe kwakira ibikoresho na ryo risuzuma uko intebe zimeze risanga zimeze neza turazakira, ariko nyuma yaho ziri gukoreshwa ni bwo zaje kugaragaza ikibazo zari zifite, kubera icyo kibazo rero intebe ntabwo twari kuzirebera gusa, twavuganye na rwiyemezamirimo tumwereka intebe yatuzaniye.'

    'Intebe rero nyuma ziza gutunganywa ubu zirakora zimeze neza ariko icyo na cyo twarakimenye ko muri ba rwiyemezamirimo bashobora kugenda baduha ibintu bitameze neza na bo hari ingamba zo kubashyira ku rutonde ariko kuva intebe yarazikoze, tubona ko kuva igihe azikoreye zirakora nta kibazo.'

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza ati 'igiciro cyo kuzisana cyishyuwe na nde?'

    Ndekezi yasubije ko RMS ari yo yishyuye ikiguzi kuko byari bigeze mu gihe cyo gusana.

    Ati 'igiciro cyo kuzikoresha cyishyuwe na RMS, yari amafaranga make ngira ngo miliyoni 1,2 Frw ni yo yakoreshejwe kugira ngo ziriya ntebe sikosorwe, zitunganywe zikore.'

    Depite Murumunawabo yavuze ko ari igihombo nubwo biyemeje ko bitazongera.

    Depite Uwumuremyi Marie Claire we yagaragaje ko atumva ukuntu abantu bagura intebe zigasaza zitamaze n'umwaka.

    Ati 'Ntabwo biri kumvikana. Ubwo zari zimeze gute ku buryo zitabasha kumara umwaka noneho hakajyaho n'igiciro cyo kuzisana. Ntabwo numva uburyo wagura ibintu n'inzira zose biba byanyuzemo kugira ngo mu mezi arindwi ntizibe ziri gukoreshwa ibyo zaguriwe.'

    RMS yagaragaje ko zari zikeneye gukoreshwa nyamara rwiyemezamirimo atari gusubiza vuba ngo azikoreshe, bituma banzura kuzikoreshereza.

    Ndekezi ati 'Hafashwe ingamba zo kuzikora ariko hakomeza gukurikiranwa rwiyemezamirimo ngo azishyure.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMS yavuze ko intebe zari nzima ariko ikibazo kiba ku mapine yazo.

    Ati 'Ubutaha ntabwo bizongera kubaho kuko ni igihombo ariko kuko byari byarangije kwakirwa hagombaga kurebwa tuti ese duhombe izi ntebe zose cyangwa tuzisane zishobore gukoreshwa?'

    Abagize PAC bananiwe kumva uburyo intebe zaguzwe zigapfa zitamaze umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yananiwe-kumva-iby-intebe-za-miliyoni-11-frw-zashaje-nyuma-y-amezi-arindwi

  • Abakozi ba IKWIM Energies basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse bakanizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

    Aba bakozi ba IKWIM Energies basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994 bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwariho icyo gihe.

    Nyuma bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Yahagaritswe n'ingabo za RPA Inkotanyi.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu.

    Yagize ati 'Rubyiruko mushyire hamwe, murangwe n'ubutwari, mwiteze imbere kuko nibwo igihugu kizatera imbere. Mukunde igihugu cyanyu. Ababohoye iki gihugu bari urubyiruko nkamwe, bari bafite imyaka nk'iyo bamwe muri mwe mufite, ariko bahisemo guhara bimwe mu byo bakoraga, bahitamo kwitangira no gukorera igihugu.'

    Rutaremara yagaragaje ko kudashyigikirwa n'amahanga bitabuza u Rwanda kugera ku ntego zarwo, ashimangira ko byahozeho no mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi ari na byo byari bibi cyane.

    Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko akazi bakora gakenera urubyiruko rwinshi kuko baba bakiri bato kandi ari bo bashobora gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ndetse nabo ubwabo bikabafasha kwiteza imbere cyane ko ari bo benshi bafite.

    Yagize ati 'Muri IKWIM Energies ltd, 80% by'abakozi dufite ni urubyiruko. Nk'uko Rutaremara yabivuze, natwe tubigisha gutera ikirenge mu cya bakuru babo, bashyira hamwe, kugira biteze imbere banateze imbere igihugu. Mu rugendo rwo kwibohora, ababohoye igihugu bari urubyiruko ndetse bakomeje gushyiramo imbaraga kugeza kuri iri terambere igihugu cyacu kigezeho.'

    Yagaragaje ko bagira amahugurwa aba buri mezi atatu agamije gufasha abakozi babo kurushaho gusobanukirwa amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abakozi barimo Ngabo Christian na Kanyamahanga Teta Gladis bavuze ko urubyiruko rukwiye kurushaho kumenya amateka kugira ngo rushobore guhangana n'abakomeza gupfobya jenoside by'umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga.

    IKWIM Energies Ltd, ni ikigo cy'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri Peteroli, cyatangiye mu 2010 kikaba gikorera mu Rwanda. Gifite abakozi 150, amashami 6 akorera mu bice bitandukanye by'igihugu, birimo Rwamagana, Bugesera, Umujyi wa Kigali n'ahandi.

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi ba IKWIM bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu

    Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko 80% by'abakozi bafite ari urubyiruko, rukwiriye kwigishwa amateka y'u Rwanda

    Abakozi ba IKWIM ENERGY LTD basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-ikwim-energies-basabwe-gushyira-hamwe-no-kurushaho-gukunda-igihugu

  • Nyamasheke: Umwana w'imyaka 13 yarohamye mu Kivu, bikekwa ko yasunitswe na mugenzi we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026.

    Saa 15:40 nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bavuga ko hari umwana witwa Habumugisha Toni wari wajyanye na mugenzi we w'imyaka 12 usunitswe mu Kiyaga cya Kivu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerome yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bihutiye kuyamenyesha ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo ribafashe gushakisha uyu mwana.

    Ati 'Iby'uko yasunitswe na mugenzi we, ntabwo mbizi RIB iri kubikurikirana. Icyo navuga ni uko hari umwana warohamye mu Kiyaga cya Kivu, twiyambaza ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano, uwo mwana yabonetse nijoro mu Saa Yine yapfuye'.

    Kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, mu murenge wa Gihombo honyine hamaze gupfa abantu batatu bazize kurohama mu Kiyaga cya Kivu.

    Gitifu Niyitegeka yasabye ababyeyi kurushaho kuba hafi y'abana babo muri iki gihe cy'ikiruhuko, babarinda kujya mu Kiyaga cya Kivu mu kubarinda kurohama.

    Ati 'Muri iki kiruhuko cy'impeshyi abana baba bakeneye kwidagadura, ni nayo mpamvu ababyeyi baba bakwiye gukurikiranirwa hafi, kuko iki Kivu gikunze akenshi guhitana ubuzima bw'abana. Muri iki gihe cy'ibiruhuko. Turasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana ntibirirwe mu rugo bonyine bakiriranwa n'umuntu mukuru ushinzwe kubamenya'.

    Umurambo wa Habumugisha Toni wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora, mu gihe umuryango we ukisuganya unategura ibijyanye n'umuhango wo gushyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umwana-w-imyaka-13-yarohamye-mu-kivu-bikekwa-ko-yasunitswe-na

  • Bazabandikishe cyangwa babareke ntituzagabanya – Perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yavuze ko badateze kugabanya igiciro cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, amakipe azabandikishe cyangwa abireke.

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riheruka gutangaza ko guhera muri Mutarama 2026, kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo babone license ibemerera gukina icyiciro cya mbere mu Rwanda, bagomba kwishyurirwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

    Amwe mu makipe akaba avuga ko iki giciro kiri hejuru ndetse bibaye byiza bareba uburyo bakigabanya.

    Shema Ngoga Fabrice, akaba yavuze ko iki giciro kitazigera kigabanuka.

    Ati “Iki giciro ni ikizakurikizwa mu myaka ibiri iri imbere. Ntabwo kizigera kigabanuka bazabandikishe cyangwa babareke.”

    Yakomeje avuga ko iki giciro kandi cyashyizweho kugira ngo amakipe ajye azana abakinnyi bashobora gufasha ikipe.

    Ati “Niba utekereza amafaranga gusinyisha umukinnyi yakabitekerejeho kabiri. Niba ushobora gusinyisha umukinnyi ukamuhemba miliyoni 10, numva kumwandikisha kuri miliyoni 2 Frw bitakabaye ikibazo.”

    Yakomeje kandi avuga ko iyi myaka ibiri nirangira bazakora isuzuma ariko iki giciro kitazajya hasi.

    Ati “Imyaka ibiri nirangira tuzakora isuzuma ariko ntabwo tuzigera tugabanya iki giciro.”

    Yanavuze ko kandi kuri ubu banazamuye igiciro cy’ibyangombwa gihambwa ikipe yujuje ibisabwa kiyemerera gukina (club licensing) aho cyavuye ku bihumbi 100 Frw kiba miliyoni 2 Frw.

    Mu busanzwe kwandikisha umukinnyi w’umunyarwanda ni 5000 Frw n’abatoza bungirije ni uko. Umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko igiciro cyo kwandikisha abanyamahanga kitazigera kigabanuka

    Source : http://isimbi.rw/bazabandikishe-cyangwa-babareke-ntituzagabanya-perezida-wa-ferwafa.html

  • Ibyishimo bivanze n’agahinda gakomeye kuri Ndayisaba Fabrice #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o ubwo ishuri rye ry’incuke rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ryasozaga umwaka w’amashuri ariko na none agahinda ni kose kubera abashaka gusenya ibyo yaruhiye.

    Tariki ya 8 Nyakanga 2026 ni bwo Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yakoze ibirori bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-26.

    Ni ibirori byari byiza, bibereye ijisho aho n’ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n’abana babo.

    Mu dukino dutandukanye, kwiyerekana nk’abanyamideli ni bimwe mu byo aba bana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri y’incuke beretse ababyeyi birabashimisha.

    Muri aba banyeshuri harimo icyiciro gisoje amashuri y’incuke kigomba kujya mu mashuri abanza, kikaba ari icyiciro cya kane kuva iri shuri ryashingwa.

    Ndayisaba Fabrice washijze iri shuri yavuze ko ari ibintu byiza kandi Imana nimufasha azashinga n’amashuri abanza (primaire).

    Ati “Ni ibintu byiza. Iyo ukoreye aba bana ibi birori binatera imbaraga barumuna babo. Intego ni ukurera tukarerera igihugu.”

    “Njye mba numva nakora ibishoboka byose nkatanga imbaraga zanjye zose mfite nubaka igihugu cyanjye, n’iri shuri nasanze ari wo musanzu natanga.”

    Yakomeje agira ati “Uko twatangiye siko bimeze, hari impinduka, umwaka utaha bizaba byiza kurushaho, ubushobozi bubonetse mfite inzozi ko nazagira n’ikigo cy’amashuri abanza.”

    Nubwo avuva gutya ariko wa mugani wa Riderman ni we waririmbye ati “nakoze iki gituma abantu bamwe bamwe banzira, nakoze iki gituma banyitambika mu nzira.”

    Fabrice afite agahinda gakomeye kuko yaje guhura n’ikibazo aho ishuri rye ubu riri mu nkiko kubera umuntu washatse gusenya ibyo yiyuhiye icyuya.

    Ati “Ntabwo bimeze neza, nta byinshi navuga ibintu bikiri mu nkiko, ariko umuntu yaraje ku kigo cy’amashuri asiba ibirango by’ishuri n’ibindi, havukamo ibibazo bikomeye ariko twizeye ko tuzahabwa ubutabera nta muntu urengana mu Rwanda. Iyo utekereje imbaraga washoyemo, biba bibabaje cyane.”

    Ni ibintu abona byakozwe mu rwego rwo guharabika isura y’ikigo cye no kumuca intege.

    Iri shuri ribarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma Umudugudu wa Intaho, ni igipangu cy’umuntu yakodesheje.

    Yahise agihindura akigira ikigo cy’ishuri yewe no mu masezerano bagiranye bumvikanye ko najya kukigurisha yazamubwira akaba ari we ukigura.

    Yaje kukigurisha rwihishwa maze uwakiguze binyuranyije n’amategeko ni we wakoze ibyo byose kandi anabikora atabanje kuvugana na Fabrice ngo amubwire ibyo yifuza byibuze bimunanire, ni mu gihe yari akinafite amasezerano yo gukorera aho hantu ndetse n’ubu amasezerano amwemerera kuhakorera.

    Muri raporo zakozwe n’Umudugudu wa Intaho n’Akagari ka Ngoma iri shuri ribarizwamo, bemeje ko ibyo bikorwa byakozwe hari ibyo bo biboneye n’amaso yabo.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yasoje umwaka w’amashuri

    Byari ibyishimo bikomeye

    Bamwe mu banyeshuri basoje umwaka wa gatatu

    Ndayisaba Fabrice arimo kunyura mu bihe bitoroshye

    Tuyishime Jean Pierre umwe mu bagabo babanye na Ndayisaba Fabrice mu bibazo akanamufasha

    Source : http://isimbi.rw/ibyishimo-bivanze-n-agahinda-gakomeye-kuri-ndayisaba-fabrice.html

  • Kamonyi-ECOSE: Ishuri ritanga Uburezi n'Uburere rigafasha kuvumbura no gukuza impano z'abana mu mikino #rwanda #RwOT

    Padiri Faustin Nsengiyumva, umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya ECOSE Saint Kizito Musambira, avuga ko iki kigo cy'ishuri kimaze kwigaragaza mu guha abana b'abanyeshuri bakigana Uburezi n'Uburere bikwiye, ari nako kigira uruhare mu kuvumbura no gukuza impano z'abana mu bijyanye n'imikino. Ibi, bishimangirwa na David Okoce umunyeshuri w'iki giko ariko ubarizwa mu Budage muri Academy ya Bayern Munich ubu wagarutse ino, aho yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri ye yisumbuye. Nta gihindutse, mu kwezi kwa Cyenda ngo hari abandi banyeshuri 10 ba ECOSE bazakorerwa isuzumwa(Test) kugira ngo berekeze hanze gukarishya Impano.  

    Faustin Nsengiyumva, Padiri akaba n'umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ryisumbuye rya ECOSE saint kizito Musambira, ikigo cya Kiliziya Gatolika! yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Uburezi n'Uburere batanga ku bana baje kwiga muri iki kigo bwiyongeraho kubafasha kuvumbura impano z'imikino bifitemo hagamijwe ko izo mpano zibabera urundi rufunguro rw'amahirwe y'Ubuzima bwiza ku hazaza habo.

    Agira ati' Kuba umwana aje ku ishuri ntabwo bisobanuye ko Uburezi n'Uburere ahabwa bituma tureka izindi mpano yifitemo ngo zizime. Oya!, Impano ye ntigomba gupfukiranwa kuko ishobora kugira ikindi imubyarira. Ababyeyi ni bumve ko kuba umwana yakina umupira bizaba ikibazo kuri we, ahubwo bishobora kumubera Urufunguzo rw'Amahirwe y'Ubuzima bwe'.

    Akomeza ati' Mu kigo hano, twakira abana baje kwiga tukabaha Uburezi ndetse n'Uburere bikwiye nkuko biteganywa na Minisiteri y'Uburezi ndetse na REB, ariko kandi tunafasha abana kuvumbura no gukuza impano z'imikino zibarimo kuko tuzi neza ko ari andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro ku hazaza habo'.

    David Okoce, umukinnyi wavuye muri Ecose Musambira ari umunyeshuri, akisanga muri Bayern Munich iyo mu Budage.

    Padiri Faustin, ashimangira ko mu rugendo rwo gufasha abana ba ECOSE saint kizito Musambira ku kuvumbura no gukuza impano zabo mu mikino, hari babiri(2) bamaze kohereza mu Budage muri Academy y'ikipe ya Bayern Munich, ko kandi n'ubwo bagiye batarangije amasomo hari uburyo bwabashyiriweho ku buryo aho bari bafite abarimu babakurikirana bakiga ku buryo bw'iyakure(Online), aho ndetse umwe muri aba babiri yasoje amasomo akabona Dipolome ye, undi nawe ubu akaba yaragarutse ino aje gukora ikizamini gisoza amashuri ye yisumbuye.

    Ku babyeyi ndetse n'abandi batekereza ko Umupira waba ikibazo ku mwana mu gihe ari ku ishuri, arabahumuriza abawira ati' Igihe hari Umutoza, umwana tumufasha kwisanga mu mukino akunda kuko burya imikino ikinwe neza nayo ahubwo ifasha abana kwiga neza andi masomo. Rero, Umubyeyi cyangwa se undi wese ntakwiye kumva ko Umupira uzaba ikibazo ku mwana, Oya! Ahubwo ushobora kumubera urufunguzo rw'andi mahirwe y'Ubuzima bwe'.

    Padiri Faustin wa ECOSE Saint Kizito Musambira.

    Padiri Faustin, Asaba ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana kwegera ubuyobozi bwa ECOSE saint kizito Musambira bagafatanya mu guha abana Uburezi n'Uburere bikwiye ariko kandi no gufatanya kubungabunga Impano abana bifitemo kuko iyo mpano ikuze neza yagirira nyirayo akamaro, Umuryango ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Mu gihe Abanyeshuri bagiye mu biruhuko, Padiri Faustin Nsengiyumva arasaba Ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana kumva no kumenya ko iki kiruhuko atari igihe cy'uko abana baje kuryama no kujya mu bidafite umumaro cyangwa se ibibibagiza amasomo.

    Agira ati' Ni byiza ko Ababyeyi bagira gahunda babategurira irushaho kubafasha gukarishya ubwenge, abafite muri bo impano z'imikino n'izindi bafashwe kudatuma zizima. Ababyeyi, ni babapangire uturimo tworoheje tujyanye n'imbaraga zabo bitari ukwicara gusa no gukora ibidafite umumaro, bityo bizatuma badapfusha igihe ubusa, ahubwo bakibyaze umusaruro kandi mwiza'.

    David Okoce, ubwo intyoza.com yamusanganga mu kigo muri Ecose aho arimo kwitegura ibizamini bya Leta.

    David OKoce w'imyaka 19 y'Amavuko, mu rugo iwabo ni Kacyiru mu Mudugudu w'Amajyambere, Akagari ka Kamatamu, Akarere ka Gasabo. Ni umunyeshuri muri ECOSE saint kizito Musambira akaba umwe mu banyeshuri 2 b'abahungu bavuye muri iki kigo berekeza muri Academy ya Bayern Munich, aho amaze imyaka isaga 2.

    Ashimangira ko ECOSE saint kizito Musambira yamubereye ikiraro mu gukuza impano n'inzozi ze zo gukina Umupira w'maguru, ariko kandi bitanamubujije kwiga amasomo asanzwe.

    Ati' ECOSE saint kizito Musambira, yagize uruhare runini mu gutuma mba uwo ndiwe none, mu gutuma uyu munsi ndi mu Budage, ndi mu cyerekezo cyiza cy'inzozi zanjye zo gukina Umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, kuko mbere y'uko ntoranywa nkagenda, mu gihe nabaga ndi hano ku ishuri wasangaga twiga tunakina. Iyo rero ayo mahirwe ntayagira, iyo ntagira ikigo cyiza n'umutoza mwiza hano wadufashaga Kwiga ariko kandi tunakina ntabwo abaje gutoranya abafite iyo mpano bari gusanga ndi ku rwego rukwiriye abo bari bakeneye'.

    Okoce, Akebura ndetse akagira inama abumva ko Kwiga no gukina Umupira bidashoboka. Ati' Abibwira ko iyo wiga ukajya no gukina umupira w'amaguru biba birangiye, abafite imitekerereze n'imyumvire nk'iyo nababwira ko kujya gukina umupira bidasobanuye ko ugiye guhita ureka ishuri, ko ugiye kureka ishuri ngo ukurikirane iby'umupira gusa, Oya!. Ikintu ahubwo njyewe nabashishikariza ni uko bashishikariza abana babo bafite izo mpano zo kuba bakina umupira ko bakwegera ibigo nka ECOSE bakina baniga. Byafasha abana babo ko batasubira inyuma, ahubwo bakigaragaza mu kuzamura Impano zabo bakaniga byose babifatanije, bitari ukuvuga ngo azakina gusa kwiga abishyire hasi, wapi!'.

    David Okoce, Ashimira Minisiteri y'Uburezi, REB ndetse na ECOSE saint kizito Musambira bamufashije gukomeza gukurikirana amasomo ye ntayacikirize(E-learning), kugera ubwo uyu munsi yagarutse aje gukora ibizamini bisoza umwaka wa 6 w'Amashuri yisumbuye.

    Okoce, ashimira kandi Minisiteri ya Siporo by'umwiharimo Minisitiri uyiyoboye, Nelly Mukazayire we wagiye mu Budage akabasura uko ari babiri; David Okoce na Balthazar Ndayishimiye. Ahamya adashidikanya ko Kwiga ukanakina umupira w'amaguru cyangwa se izindi Siporo bishoboka cyane iyo uhuye n'Ubuyobozi bwiza bw'Ikigo nka ECOSE saint kizito Musambira bita ku mwana bakanamufasha kuvumbura no gukuza impano yifitemo. Ashimangira ko Intumbero ye ari ugukina Umupira w'Amaguru ku rwego rw'uwabigize Umwuga.

    Balthazar Ndayishimiye afite mu ntoki umwambaro wanditseho Nomero 9.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-ECOSE: Ishuri ritanga Uburezi n'Uburere rigafasha kuvumbura no gukuza impano z'abana mu mikino first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-ECOSE: Ishuri ritanga Uburezi n'Uburere rigafasha kuvumbura no gukuza impano z'abana mu mikino appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/10/kamonyi-ecose-ishuri-ritanga-uburezi-nuburere-rigafasha-kuvumbura-no-gukuza-impano-zabana-mu-mikino/