Category: Uncategorized

  • Chelsea yahaye Tottenham abakinnyi 3 n'amafaranga kugira ngo yegukane Harry Kane #rwanda #RwOT

    Chelsea yahombejwe na Timo Werner yazanye izi ko azaziba icyuho cy'ibitego bikanga,yiyemeje gushaka rutahizamu wo gufatanya n'Abadage 2 yaguze ariyo mpamvu yatanze abakinnyi bayo 3 Callum Hudson-Odoi, Kepa Arrizabalaga na Tammy Abraham kugira ngo imubone.

    Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko Chelsea ishaka gutanga Tammy Abraham, Kepa Arrizabalaga na Callum Hudson-Odoi muri Tottenham nayo ikabaha Harry Kane wifuzwa cyane na Manchester City na United.

    Chelsea yagowe cyane no kubura ibitego kubera ko Giroud na Abraham batayifashije ndetse Werner na Kai Havertz nabo ntibahise bisanga muri Premier League.

    Kane w'imyaka 27 amaze imyaka 16 muri Tottenham ndetse mu myaka isaga 8 amaze akina mu ikipe ya mbere,yatsinze ibitego byinshi cyane ku buryo ntawamushidikanyaho.

    Muri iki cyumweru,Harry Kane yabwiye Tottenham ashaka kuva muri iyi kipe akajya ahandi ndetse mu kiganiro aherutse kugirana na Garry Neville,yahamije ko ashaka gukina ku rwego rwo hejuru nkuko Messi na Ronaldo byagenze.

    Kane yasembuye amakipe nka Manchester City, Manchester United, Chelsea na PSG amushaka niko kwiyemeza kumuhigisha uruhindu gusa bivugwa ko umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy amushakamo akayabo ka miliyoni 150 z'amapawundi.

    Kubera ko iki giciro kiri hejuru kandi Chelsea ifite abakinnyi benshi idakoresha,yahisemo gutanga bariya 3 n'ubundi batabanza mu kibuga hanyuma yongeraho n'amafaranga make atavuzwe kugira ngo ibone uyu rutahizamu wa mbere mu Bwongereza.

    Kane asigaje imyaka 3 ku masezerano afitanye na Tottenham ariyo mpamvu Chelsea itizeye neza Levy azemera kurekura uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w'Ubwongereza.

    Abraham w'imyaka 23, yagaragaje ko ashoboye Premier League kuko mu mwaka w'imikino ushize yatsinze ibitego 15 ndetse uyu abarirwa agaciro ka miliyoni 40 z'amapawundi we na mugenzi we Odoi nubwo uyu yigeze gushakwa na Bayern Munich kuri miliyoni 70 z'amapawundi.

    Ku rundi ruhande,umunyezamu Arrizabalaga yahombeye Chelsea kuko yaguzwe miliyoni £72 avuye muri Athletic Bilbao muri 2018.

    Tottenham ikeneye aba basore bose uko ari 3 Chelsea kubaha kuko irashaka kuzana umunyezamu mushya wo gufatanya na Lloris,ikeneye umusimbura wa Kane bitakoroha ko yahita ibona.

    Icyakora,Kane ashobora kuba yifuza kwerekeza muri Manchester City kuko yabwiye itangazamakuru ko akunda imikinire ya Kevin de Bruyne ndetse buri rutahizamu wese yakwifuza guhabwa imipira myiza nkiyo atanga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yahaye-tottenham-abakinnyi-3-n-amafaranga-kugira-ngo-yegukane-harry

  • Nyuma ya Zanzibar, umuhanzi Platini arabarizwa Dar es Salaam aho ari bukore ikiganiro na radio ikomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam aho ari buze kugirana ikiganiro na Radio ikomeye muri iki gihugu ya East African Radio.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Platini yavuye mu Rwanda yerekeza muri Tanzania, uyu muhanzi akaba yaranyuze Zanzibar aho yabanje gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya.

    Ubu uyu muhanzi akaba arimo abarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa 21h zo muri Tanzania, saa 20h za hano i Kigali ari bugirane ikiganiro na East African Radio, ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko ari buze kuba aganira n’abakunzi be Dar.

    Ati'uyu munsi turaza kumenaho abiri na bantu banjye ba Dar.'

    Platini uri mu bikorwa byo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, aheruka gukora ubukwe na Ingabire Olivia muri Werurwe uku kwezi.

    Uyu muhanzi arabarizwa muri Tanzania mu kumenyekanisha ibikorwa bye

    Platini araganira na East Africa Radio

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-zanzibar-umuhanzi-platini-arabarizwa-dar-es-salaam-aho-ari-bukore-ikiganiro-na-radio-ikomeye

  • KERA HABAYEHO: Umugani wa Ngunda igice cya I #rwanda #RwOT

    Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

    Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n’abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.

    Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati ” ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi. ” Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati “munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi. ” Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.

    Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n’imwe, abona guhingura. Ni uko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.

    Mirenge abibonye ati ” uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe. ” Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n’amayoga menshi ndetse n’ abaturanyi bazana amazimano.

    Inyama zimaze gushya n’imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n’imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by’inzoga mu nzu yose, amarobe y’imitsima bayuzuza ibyibo n’amakangara.

    Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.

    Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati “jye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye ! “

    Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati ” dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n’izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none. “

    Ni uko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n’inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry’umutsima akariyongobeza. Imikarago y’umutsima ikabisikana n’intongo z’inyama n’umufa.

    Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy’inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.

    Ni uko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n’ibibindi by’inzoga na byo biguze inka, byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.

    Ngo yakubitaga isuka hasi akazamura ifuni

    Ngunda yararyaga cyane

    Igice cya kabiri nacyo tukizane???

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/kera-habayeho-umugani-wa-ngunda-igice-cya-i

  • Bafatanye imyanya yabo y'ibanga bari mu buriri| Ibyo mutamenye kuribo| Uwabaroze baramumenye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwajeneza Alice na Hakizimana John bavuze uburyo imyanya yabo y'ibanga (ibitsina) yafatanye mu gihe bari bari mu busambanyi. Ni mu gihe Uwajeneza na Hakizimana bari baciye inyuma abo bashakanye aho Uwajeneza yari yaciye inyuma umugabo we nabo Hakizimana yaciye inyuma umugore we. Mu kiganiro Uwajeneza na Hakizimana bagiranye na Afrimax Tv bavuze byinshi kuri ibi byababayeho ndetse banavuga umuganga wabafashije kwikura mu kimwaro igihe bari bandagajwe nyuma yuko ibitsina byabo bifatanye barimo gusambana.

    Hakizimana yavuze ko we na Uwajeneza bahuriye mu modoka bagahana nimero za terefone bakajya bavugana nyuma baza gupanga gahunda barahura. Yavuze ko ku nshuro ya mbere bahuye bakaganira gusa. Ku nshuro ya 2 Uwajeneza na Hakizimana bahura nibwo bwa mbere basambanye. Icyo gihe nta kibazo cyabaye nyamara nyuma yaho gato umufasha wa Hakizimana yaje gutahura ko umugabo we amuca inyuma. Ubwa kabiri Uwajeneza na Hakizimana basambana baje guhura n'insanganya kubera ko ibitsina byabo byarafatanye barabaza abantu barahurura. Mu guhurura, umwe mu bantu bari baje kureba ibyabaye yari aziranye n'umugabo wa Uwajeneza maze amuhamagara amubwira ko umugore we yafashwe amuca inyuma. Umugabo wa Uwajeneza kwihangana byaramunaniye nyuma yuko ageze aho ibi byabereye ahita yanzura ko we na Uwajeneza batandukanye.

    Hakizimana yavuze ko mu bari baje guhurura icyo gihe hari umuntu wamubwiye ko ashobora kubafasha niko guhamagara umuvuzi witwa Waswa abafasha gutandukana. Waswa, waganiriye na Afrimax Tv, yavuze ko akoresha imbaraga z'amahembe, mu guhana abakoze ibikorwa bibi. Yavuze ko umugore wa Hakizimana ariwe waje kumureba amubwira ko afite ikibazo cy'uko umugabo we amuca inyuma niko kumuha kiriya gihano.

    Hakizimana yavuze ko nyuma yaho we n'umugore we bashwanye ndetse na Uwajeneza agashwana n'umugabo we, kuri ubu we na Uwajeneza bafashe icyemezo cyo kubana nk'umugabo n'umugore ndetse bamaranye imyaka ibiri babana.

    Hakizimana na Uwajeneza kuri ubu babana nk'umugabo n'umugore

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bafatanye-imyanya-yabo-yibanga-bari-mu-buriri-ibyo-mutamenye-kuribo-uwabaroze-baramumenye/

  • Lady Gaga yahishuye uko yafashwe ku ngufu agaterwa inda #rwanda #RwOT

    Lady Gaga yahishuye ko yigeze guta ubwenge bivuye ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina kwasize atwite.Gaga avuga ko yari afite imyaka 19 ubwo yakoreshwaga imibonano mpuzabitsina ku ngufu n'umugabo utunganya muzika, wamukangishije gutwika indirimbo ze. Avuga ko uwakoze ibyo yahise 'antera inda…kuko naje kuruka no guhindurwa'.

    Haciye imyaka, yagize ikibazo cyo 'guta ubwenge' kandi yinjira mu 'buryo bukabije bwo kugira ubwoba' nk'ingaruka z'ihungabana yabikuyemo.Gaga, amazina ye nyayo ni Stefani Germanotta, yabivugaga mu gice cya mbere cy'ikiganiro cya Oprah Winfrey na Prince Harry bise 'The Me You Can't See', kivuga ku kato kava ku burwayi bwo mu mutwe.

    Yarize ubwo yavugaga ibyamubayeho, byabaye mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika. Ati: 'Nari mfite imyaka 19, ndi muri iyo business [ya muzika], nuko uwo ukora muzika arambwira ngo 'vanamo imyenda'. Ndavuga nti 'Oya' mpita ngenda, bambwira ko bagiye gutwika muzika yanjye yose. Ntibarekeye aho kunsaba, nageze aho ndakonja nda….Sinabyibuka'.

    Uyu muhanzikazi ubu w'imyaka 35, avuga ko atazigera avuga uwamukoreye ibyo.
    Ati: 'Numva neza inkubiri ya #MeToo, numva neza ko abantu bumva ibyo bibafashije, njyewe si ko bimeze. Sinshaka na rimwe kongera kurebana n'uwo muntu'.

    Gaga bwa mbere yavuze kuri uku gufatwa ku ngufu mu 2014, abikomozaho mu ndirimbo ze nka Swine na 'Til It Happens To You, iyi yaje no gushyirwa mu zashoboraga guhabwa Oscar mu 2016.

    Yavuze ko ihungabana rikomeye yarigize nyuma hashize imyaka bibaye — kandi ryari rigikomeje igihe yafataga igihembo cya Oscar mu 2019 kubera filime A Star Is Born.

    Byatangiye ubwo yashyirwaga mu bitaro kubera ububabare bukabije no kubura ibyiyumvo, atungurwa no koherezwa ku muvuzi w'indwara zo mu mutwe.

    Yagize ati: 'Sinashoboraga kumva umubiri wanjye. Nabanje kumva uburibwe bukabije, nyuma mbura ibyiyumvo, nyuma narwaye mu gihe cy'ibyumweru. Naje kubona ko ubwo aribwo buribwe numvise igihe uwo muntu wamfashe ku ngufu yanteraga inda ku ikorosi, ku nzu y'ababyeyi banjye, kuko naje kuruka ndanarwara. Kuko nagiriwe nabi, kandi nafungiwe muri studio igihe cy'amezi'.

    Ibisanzwe bizwi ni uko Lady Gaga nta mwana yabyaye, muri iki kiganiro ntiyasobanuye niba yarakuyemo iyo nda ku bushake cyangwa by'uburwayi.
    Gaga yongeyeho ko ibi byose byamuhinduye nk'umuntu, kandi bidashobora kumuvaho.
    Ati: 'Nagize ibihe byo guta ubwenge burundu mu gihe cy'imyaka, ntabwo nari nkiri wa mukobwa. Uko niyumva iyo ngize ububabare niko niyumvaga nyuma yo gufatwa ku ngufu. Nagiye nkora ibizami byinshi bya MRI na 'scans' aho ntacyo babonaga. Ariko umubiri wawe uribuka'.

    Byamufashe imyaka ibiri n'igice gukira ku mubiri, nk'uko abivuga, ariko 'imbarutso rimwe gusa' iba ihagije kuri we ngo asubire muri ibyo bihe by'ububabare bw'umubiri n'intekerezo.Gusa, yarangije agaragaza icyizere, avuga ko, nyuma y'imyaka y'umuhate, 'nize uburyo bwose bwo kubyikuramo. Byose bitangiye guhinduka buhoro buhoro'.

    Gaga ni umwe mu bantu bazwi cyane bazaboneka muri ibyo biganiro byiswe 'The Me You Can't See', abandi barimo umuteramakofe Glenn Close, umutetsi w'ibyamamare Rashad Armstead, Oprah Winfrey ubwe na Prince Harry.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/21/lady-gaga-yahishuye-uko-yafashwe-ku-ngufu-agaterwa-inda/

  • Icyamamare muri muzika, Lady Gaga yahishuye uko yafashwe ku ngufu agaterwa inda #rwanda #RwOT

    Lady Gaga yahishuye ko yigize guta ubwenge bivuye ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina kwasize atwite. Gaga avuga ko yari afite imyaka 19 ubwo yakoreshwaga imibonano mpuzabitsina ku ngufu n'umugabo utunganya muzika, wamukangishije gutwika indirimbo ze. Avuga ko uwakoze ibyo yahise 'antera inda…kuko naje kuruka no guhindurwa'.

    Haciye imyaka, yagize ikibazo cyo 'guta ubwenge' kandi yinjira mu 'buryo bukabije bwo kugira ubwoba' nk'ingaruka z'ihungabana yabikuyemo.

    Gaga, amazina ye nyayo ni Stefani Germanotta, yabivugaga mu gice cya mbere cy'ikiganiro cya Oprah Winfrey na Prince Harry bise 'The Me You Can't See', kivuga ku kato kava ku burwayi bwo mu mutwe.

    Yarize ubwo yavugaga ibyamubayeho, byabaye mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika. Ati: 'Nari mfite imyaka 19, ndi muri iyo business [ya muzika], nuko uwo ukora muzika arambwira ngo 'vanamo imyenda'. Ndavuga nti 'Oya' mpita ngenda, bambwira ko bagiye gutwika muzika yanjye yose. Ntibarekeye aho kunsaba, nageze aho ndakonja nda….Sinabyibuka'.

    Uyu muhanzikazi ubu w'imyaka 35, avuga ko atazigera avuga uwamukoreye ibyo.
    Ati: 'Numva neza inkubiri ya #MeToo, numva neza ko abantu bumva ibyo bibafashije, njyewe si ko bimeze. Sinshaka na rimwe kongera kurebana n'uwo muntu'.

    Gaga bwa mbere yavuze kuri uku gufatwa ku ngufu mu 2014, abikomozaho mu ndirimbo ze nka Swine na 'Til It Happens To You, iyi yaje no gushyirwa mu zashoboraga guhabwa Oscar mu 2016.

    Yavuze ko ihungabana rikomeye yarigize nyuma hashize imyaka bibaye — kandi ryari rigikomeje igihe yafataga igihembo cya Oscar mu 2019 kubera filime A Star Is Born.

    Byatangiye ubwo yashyirwaga mu bitaro kubera ububabare bukabije no kubura ibyiyumvo, atungurwa no koherezwa ku muvuzi w'indwara zo mu mutwe.

    Yagize ati: 'Sinashoboraga kumva umubiri wanjye. Nabanje kumva uburibwe bukabije, nyuma mbura ibyiyumvo, nyuma narwaye mu gihe cy'ibyumweru. Naje kubona ko ubwo aribwo buribwe numvise igihe uwo muntu wamfashe ku ngufu yanteraga inda ku ikorosi, ku nzu y'ababyeyi banjye, kuko naje kuruka ndanarwara. Kuko nagiriwe nabi, kandi nafungiwe muri studio igihe cy'amezi'.

    Ibisanzwe bizwi ni uko Lady Gaga nta mwana yabyaye, muri iki kiganiro ntiyasobanuye niba yarakuyemo iyo nda ku bushake cyangwa by'uburwayi.
    Gaga yongeyeho ko ibi byose byamuhinduye nk'umuntu, kandi bidashobora kumuvaho.
    Ati: 'Nagize ibihe byo guta ubwenge burundu mu gihe cy'imyaka, ntabwo nari nkiri wa mukobwa. Uko niyumva iyo ngize ububabare niko niyumvaga nyuma yo gufatwa ku ngufu. Nagiye nkora ibizami byinshi bya MRI na 'scans' aho ntacyo babonaga. Ariko umubiri wawe uribuka'.

    Byamufashe imyaka ibiri n'igice gukira ku mubiri, nk'uko abivuga, ariko 'imbarutso rimwe gusa' iba ihagije kuri we ngo asubire muri ibyo bihe by'ububabare bw'umubiri n'intekerezo.

    Gusa, yarangije agaragaza icyizere, avuga ko, nyuma y'imyaka y'umuhate, 'nize uburyo bwose bwo kubyikuramo. Byose bitangiye guhinduka buhoro buhoro'.

    Gaga nkuko BBC ibitangaza, ni umwe mu bantu bazwi cyane bazaboneka muri ibyo biganiro byiswe 'The Me You Can't See', abandi barimo umuteramakofe Glenn Close, umutetsi w'ibyamamare Rashad Armstead, Oprah Winfrey ubwe na Prince Harry.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/icyamamare-muri-muzika-lady-gaga-yahishuye-uko-yafashwe-ku-ngufu-agaterwa-inda/

  • REG yaburiye abiba amashanyarazi n'abangiza imiyoboro yayo – #rwanda #RwOT

    Mu bugenzuzi busanzwe bukorwa na REG ifatanyije n'Inzego z'umutekano ndetse n'abaturage, mu Cyumweru gishize gusa uhereye tariki 11-17 Gicurasi 2021 abantu batanu barafashwe muri Gicumbi na Kicukiro bakekwaho ubujura bw'amashanyarazi.

    Tariki 12 na 13 Gicurasi babiri bafatiwe mu cyuho i Gicumbi bakoresha mubazi (Electrical meter) itishyura amashanyarazi, naho tariki 14 Gicurasi abandi batatu barafatwa muri Kicukiro nabo bakoresha amashanyarazi atanyura muri mubazi.

    Prosper Mubera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n'afatanyabikorwa, avuga ko mu gihe REG ikomeje kugenda igera ku ntego zayo zo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakiri igihombo iterwa n'abakomeje kwangiza ibikorwaremezo yubaka.

    Ati 'hari aho mujya mwumva bitwikira ijoro bagakata insinga, abandi bakangiza ibyuma bigize amapiloni, hakaba yewe n'abica ingufuri za 'cabines' bakiba ibikoresho bizigize. Ibi uretse kuba bituma amashanyarazi abura mu gace byakozwemo, ariko binateza igihombo kuko tuba tugomba kubisimbuza kugira ngo abafatabuguzi bacu basubirane umuriro'.

    Avuga ko hari benshi bamaze gufatwa kandi ko ubu bujura buhanwa n'Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº 21/2011 ryo kuwa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk'uko ryahinduwe kugeza ubu.

    Ati 'Hari n'abo tujya dufata dufatanyije n'inzego z'umutekano harimo n'abo duheruka gufata muri Gicumbi na Kicukiro bakoresha amashanyarazi atishyurwa, hari n'abandi bajya aho turimo kubaka imiyoboro bakiba ibikoresho bibitse hafi aho abatekinisiye bacu baba bifashisha bubaka. Abo bose barahagurukiwe kandi bazajya bahanwa nk'uko amategeko abiteganya'.

    Ababyiba akenshi babigurisha mu 'nyuma'

    Mubera yavuze ko abiba ibi bikoresho akenshi babijyana kubigurisha ku maduka agura ibyuma bishaje bizwi ku izina ry'inyuma.

    Ati 'Tugura insinga zimeze neza abo bajura bakaziba, bakazishishura bakajya kugurisha umuringa w'imbere (copper) mu nyuma. Aha ni naho duhera dusaba abagura izi nsinga ko nabo bareka gutiza umurindi ibikorwa bigayitse. Uwabona umuntu wese azanye umuringa wavuye ku nsinga akwiye kugira amakenga akatumenyesha tugakurikirana.'

    Yavuze ko abiba izi nsinga biba izimanitse ku miyoboro ndetse bagacukura n'iziri munsi y'ubutaka. Avuga kandi ko hari n'abadatinya kujya ku nkingi mwikorezi (piloni) bagakata ibyuma bizigize.
    Mubera yavuze ko ipiloni imwe iba ifite agaciro k'amafaranga angana na miriyoni 50 kugeza kuri 60 ariko ngo iyo bayishenye amashanyarazi anyuzwa kuri iyo piloni arahagarara, ndetse n'imirimo ikenera ingufu z'amashanyarazi igahagarara.

    Ati 'Iriya piloni ifashe umuyoboro urimo amashanyarazi iramutse ihirimye, byakwangiza byinshi ndetse bigateza n'impanuka zavamo inkongi n'urupfu. Ziriya nsinga ziba zirimo amashanyarazi menshi ku buryo aho zagwa zateza ibibazo. Turasaba umuntu wese wabona abakata ibyuma byo ku mapiloni asabwa kwihutira kutumenyesha cyangwa akabwira inzego z'umutekano, kuko uretse kuba yibye, aba ashyize abaturage bari hafi aho mu kaga gakomeye'.

    Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibi bikorwa bibi

    Mubera avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibi bikorwa byangiza umutungo w'igihugu kuko uretse kuba bidindiza iterambere bikanateza igihombo, bishobora no kuvamo impanuka zikomeye.

    Ati'Umuntu wibye urusinga arusiga rushinyitse ku buryo uwakoraho cyangwa uwakandagiraho umuriro wamufata. Uretse n'ibyo kandi, bituma abantu babura umuriro. Buri wese afite uruhare mu kurwanya ibi bikorwa, akatumenyesha cyangwa akamenyesha inzego z'umutekano zimwegereye'.

    Yasabye abaturage kutareberera ngo batize umurindi cyangwa ngo bifatanye n'abakora ibyaha nk'ibyo, ahubwo ko bagomba kwirinda ubujura bakitandukanya n'ababikora ndetse bakagaragaza aho bikorerwa n'aho babihisha.

    Ati 'Uwabona umuntu wese ari mu muyoboro cyangwa afite ibikoresho byakuwe ku muyoboro w'amashanyarazi akamukemanga azihutire kutumenyesha cyangwa kumenyesha inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zimwegereye. Dusigasire ibikorwaremezo Leta yubatse kuko nitwe bifitiye akamaro'.

    Abibye insinga barazishishura bakagurisha umuringa w’imbere

    Ibi byumva bifata insinga ku miyoboro nabyo biri mu bikunze kwibwa

    Imwe muri cabines zibwemo ibikoresho

    Insinga zo munsi y’ubutaka nazo hari abitwikira ijoro bagacukura bakazikata

    Ipiloni imaze gukatwaho ibyuma isigara inaganitse hejuru

    Izi piloni hari abitwikira ijoro bagakata ibyuma bizigize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yaburiye-abiba-amashanyarazi-n-abangiza-imiyoboro-yayo

  • Umuhungu w’uyobora amagereza yahamagajwe mu rubanza ruregwamo Kayumba wayoboraga Mageragere #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bari bafatanyije mu buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge bakekwaho ibyaha byatumye biba amafaranga akabakaba Miliyari 9 Frw.

    CSP Kayumba Innocent aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije ndetse na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri gereza ya Nyarugenge.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo ; kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.

    Aba baje kuburana kuri uyu wa Gatanu bambaye impuzankano y’abagororwa y’iroza, bakimara gusomerwa ibyaha bakurikiranyweho, bahise bazamura inzitizi zibanziriza urubanza.

    Muri uru rubanza kandi havuzwemo umugororwa witwa Aman Olivier (umuhungu wa CG Marizamunda uherutse guhabwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa) wafashije bariya baregwa kwiba ariya mafaranga bakuraga ku ikarita yifashishwa mu guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uyu mugororwa Aman Olivier n’ubundi ufungiye ibyaha by’ikoranabuhanga, avugwaho kuba yarafashije bariya bantu kwinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe iriya karita y’umwe mu bagororwa w’umunyamahanga w’Umwongereza yari iriho amafaranga menshi ubundi bakayiba batumiza ibintu bihenze.

    CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bavuga ko icyaha ari gatozi, bakavuga ko biriya bikorwa byakozwe na Aman Olivier badakwiye kuryozwa icyaha cyo kwiba.

    Aba baregwa basabye Urukiko ko rwazatumiza Aman Olivier muri uru rubanza akaba yaba umwe mu baregwa mu gihe yari yafashwe nk’umutangabuhamya muri uru rubanza.

    Ubushinjacyaha butabyumvaga kimwe, bwo bwavuze ko Aman Olivier afatwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza kuko yashyizweho igitutu na bariya bahoze bayobora Gereza ya Nyarugenge kugira ngo bibe ariya mafaranga.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu mabazwa ya Aman Olivier atigeze agorana kuko yorohereje iperereza agatanga amakuru kandi akavuga ko biriya bikorwa yabifashije bari bahoze bayobora gereza kuko bari bamuteye ubwoba nk’imfungwa ifungiye aho bayobora.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwafashe umwanya wo gusesengura ibyatangajwe, rwanzura ko Aman Olivier azaza mu rukiko. Urukiko rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 11 Kamena 2021.

    Abaregwa bahise baka ijambo basaba Urukiko ko barekurwa by’agateganyo kuko imwe mu mpamvu yari yatumye bafungwa by’agateganyo itagihari.

    Bavuze ko ubwo kimwe mu byashingiweho n’Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa by’agatetanyo ari uko bwifuzaga gukora iperereza neza, bakavuga ko iperereza ryarangiye bityo ko babona nta mpamvu yo gukomeza gukurikiranwa bafunze.

    Umucamanza yumvise icyifuzo cyabo, abamenyesha ko kizasuzumwa kikazatangwaho umwanzuro tariki 26 z’uku kwezi kwa Gicurasi.

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-w-uyobora-amagereza-yahamagajwe-mu-rubanza-ruregwamo-Kayumba-wayoboraga-Mageragere

  • Ibanga ry’ikimera cya ‘Ginseng’ cyakurinda kanseri na diyabeti kikanafasha abarwaye SIDA #rwanda #RwOT

    Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye ?

    Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

    Iki kimera cyongerera intangangabo imbaraga mu buryo budasanzwe

    Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea), ariyo bita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Ni akahe kamaro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu ?

    Nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

    Dore ibintu 10 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri :

    • Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri mu minsi 2-3. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka ,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.
    • Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).
    • Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.
    • Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)
    • Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.
    • Ifasha abagabo bagira ikibazo cyo kudafata umurego neza kw’igitsina (Erectile dysfunction).
    • Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.
    • Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.
    • Ivura ibibyimba mu mubiri

    Iki gihingwa ko kitaboneka mu Rwanda, ugishaka yakibona ate ?

    Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng. Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru. Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, ikaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

    Ukeneye izi nyunganiramirire wagana aho Rainbow Health Food Ltd ikorera mu nyubako ya kwa MIC muri etage ya 2, cyangwa ukabahamagara kuri 0784509657/0785587788

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ibanga-ry-igihingwa-cya-Ginseng-cyakurinda-kanseri-na-diyabeti-kikanafasha-abarwaye-SIDA

  • King James yakingiriwe muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ugiye kumara hafi ibyumweru bibiri muri Amerika, Ruhumuriza James wamamaye nka King James yakingiriwe muri Amerika icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu muhanzi yafashe indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) aho yagiye muri gahunda zijyanye n’umuziki ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Uyu muhanzi watangiye gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya 7 yise 'Ubushobozi’ akaba yakingiriwe muri Amerika icyorezo cya Coronavirus.

    King Kajames akaba yakingiriwe muri mu kigo cy’ubuzima gikomeye ku Isi cya CVS Pharmacy.

    CVS Pharmacy ni sosiyete y’Abanyamerika icuruza imiti, ni yo mu kigo cy’ubuzima cya CVS Health, ifite icyicaro i Woonsocket, mu kirwa cya Rhode. Yari izwi kandi ku izina Consumer Value Store (Ububiko bw’Agaciro). Yashingiwe i Lowell muri Massachusetts, mu 1963.

    King James ari muri Amerika aho yakingiriwe icyorezo cya Coronavirus

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/king-james-yakingiriwe-muri-amerika