Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n'ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe 'Global Health Summit' yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b'ibihugu biri muri G20, abayobozi b'ibigo bikora imiti ndetse n'abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by'inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by'izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati 'Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n'ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n'ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.'

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n'ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati 'Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry'inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n'ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.'

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko afite icyizere cy'uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n'umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-u-rwanda-rugeze-kure-ibiganiro-n-ibigo-bizakorera

  • Muhanga: Imibiri 906 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y'ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy'abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n'amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy'abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk'imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y'aho imibiri y'abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y'ahajugunwe imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-imibiri-906-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-imaze-kuboneka-mu-bitaro

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n’ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure –

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe ‘Global Health Summit’ yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b’ibihugu biri muri G20, abayobozi b’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by’inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by’izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati “Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n’ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n’umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda

  • Muhanga: Imibiri 906 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi –

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy’abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n’amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy’abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk’imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y’ahajugunwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi

  • Imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi yakoze impanuka –

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo imodoka zari zitwaye aba bayobozi zageraga mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ikaba yari mu itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi ubwo yerekezaga i Nyamasheke.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ariko n’ubwo byagenze gutyo ngo ntan’umwe wigeze witaba Imana mu bari bayirimo uretse Semwaga ndetse n’uwari uyitwaye w’imyaka 38, bakomeretse ku buryo bukomeye.

    Umwe mu bari bari muri iri tsinda riherekeje Minisitiri Gatabazi utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo kandi Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien gusa we ntacyo yabaye.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20. Rivuga kandi ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.

    Bamwe mu bari bari muri iyi modoka bakomeretse

    Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye

  • Gusoma urubanza rwa Visi Meya wa Burera byongeye gusubikwa ubugirakabiri #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Mata 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel na Visi Meya Manirafasha bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye.

    Urukiko rwari rwanzuye ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 11 Gicurasi 2021 ariko icyo gihe biza gusubikwa kuko umucamanza waruciye yari mu mahugurwa rwimurirwa kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 ari nabwo ryongeye gusubikwa rigashyirwa kuwa 17 Kamena 2021 saa cyenda.

    Ubwo uru rubanza rwasozwaga, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be baregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta n’ibindi byaha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu mu gihe bose bahakanaga ibyo baregwaga.

    Bamwe mu bitabiriye isomwa ry’uru rubanza ritagaragayemo n’umwe mu baregwa, bavuga ko isubikwa ryarwo ribateza igihombo kuko baza bateze ndetse bakirirwa barutegereje kandi bashoboraga kubimenyeshwa kare bagasaba ko iyi mikorere yakosorwa.

    Nayigiziki ni umwe muri bo uturuka mu Murenge wa Butaro Manirafasha yahoze ayobora, yagize ati “Ubushize twaraje tuhagera nka saa saba turahirirwa bigeze saa kumi n’imwe baratubwira ngo bararusubitse, twageze murugo bwije cyane none n’ubu ngo barongeye ! Biraduhombya cyane kuko tugera ino dutegesheje ibihumbi bibiri gutaha bwo ararenga kuko buba bwije, bajye babitumenyesha kare dutahe cyangwa ntitwirirwe tuza.”

    Mutesi Nadia we yagize ati “Nk’uko bamanika amatangazo y’abaraburana abe ariko bajya banamanika n’imanza ziri busomwe kuko twirirwa hano bakatubwira umwanzuro bwije, bidutwarira umwanya twategereje, gutega ngo dutahe bwije biratugora kuko ahenshi dukoresha moto, iyi mikorere bibaye byiza bazayikosora.”

    Usibye Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

    Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyahaIngingo ya 138 ivuga ko urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe.

    Iyo bitabaye ibyo umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije bafatirwa ibihano byerekeranye n’imyitwarire mu kazi. Impamvu zatumye urubanza rudasomwa mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi y’urubanza.

    Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w’isomwa ry’urubanza cyangwa se ngo abe yarahagarariwe, amenyeshwa n’umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha w’inkiko uko urubanza rwaciwe hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imenyesha ry’inyandiko z’urukiko, ariko isomwa kuri uru rubanza ryo rizaba hashize iminsi 66 kuko ruzasomwa kuwa 17 Kamena rwaraburanishijwe kuwa 12 Mata 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gusoma-urubanza-rwa-Visi-Meya-wa-Burera-byongeye-gusubikwa-ubugirakabiri

  • Umuraperi yahaye umwana we w'imyaka 2 impano y'imodoka ya Lamborghini ihenze cyane #rwanda #RwOT

    Bwana Timur Ildarovich Yunusov uzwi nka Timati,yavuze ko yaguriye iyi modoka uyu mwana w'imyaka 2 ariko ngo azayimuha abaye mukuru.

    Uyu muhanzi yahaye uyu mwana we igikinisho cy'iyi modoka yamuhaye kugira ngo ategereze iyi ihenze.

    Video y'uyu muhanzi ari guha iyi modoka umwana we yaciye ibintu hirya no hino kuko yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abarenga miliyoni 16.

    Uyu muraperi yagaragaye atwaye uyu mwana we mu modoka ye arangije amugeza kuri iyi modoka yamuguriye.

    Uyu muhanzi yahise afungura iyi modoka nziza ya Lamborghini Aventador SVJ niko kuvuga ko ari impano yaguriye uyu muhungu ariko azayimuha yujuje imyaka 16.

    Timati afite abana 2 barimo uwitwa Alisa w'imyaka 7 yabyaranye n'umunyamideli,Alena Shishkova n'uyu mwana w'imyaka 2 witwa Ratmir yabyaranye n'umunyamakuru witwa Anastasia Reshetova.

    Umuhanzi Timati asanzwe ari n'umushabitsi mu byo kogosha,gushyiraho Tattoos no gucuruza za restaurants.

    Uyu Murusiya yavuze ko iyi modoka azaba ari kuyitwara kugeza ubwo uyu mwana we azakura akayimuha.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuraperi-yahaye-umwana-we-w-imyaka-2-impano-y-imodoka-ya-lamborghini-ihenze

  • Minisitiri Busingye yanenze abari abakozi ba Leta bakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera, Minisiteri y'Itumanaho no gutwara abantu n'ibintu (Minitransco) n'abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibura muri Minitransco na Minitrape abari abakozi bazo barenga 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver, avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bishe aba batutsi batarabiryozwa.

    Ati 'Birumvikana ko abishe abo bantu ari benshi, ariko ikibabaje ni uko ababishe baba abari abakozi b'ibi bigo cyangwa abakoraga ku kibuga cy'indege, abamaze gukatirwa n'inkiko ni 26 gusa, abandi nabo baracyashakishwa buhoro buhoro twizeye ko bazagenda bafatwa bose.'

    Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi binyuze mu bushakashatsi bukorwa n'ibigo cyangwa abantu batandukanye, bimaze kugaragara uruhare rukomeye rw'abari abanyabwenge cyangwa abantu bize muri Jenoside.

    Ati 'Muri Jenoside mwabonye ukuntu abantu bicaga abantu, bakarya inka z'abantu kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ntabwo byakorwaga n'injiji. Ni abantu bagiye mu ishuri, bakarangiza bakaba abantu basobanutse. Uruhare rw'abanyabwenge muri Jenoside, ni igice gikomeye kandi simvuga abanyabwenge bo hejuru ahubwo umuntu wese usobanukiwe.'

    Yakomeje agira ati 'N'inyandiko zanditswe ntabwo ubona ko zanditswe n'umuntu udafite ubwenge cyangwa urakaye gusa, ni urwandiko umuntu yicaye agategura neza akabyandika ku buryo umuntu yumva igitekerezo cy'uwanditse.'

    Minisitiri Busingye avuga kandi ko kubiba urwango, amacakubiri n'urwikekwe byakozwe n'aba bantu n'ubundi bajijutse kandi by'umwihariko abari bafite akazi bahembwe bityo bagakoresha umutungo wa leta mu kugira nabi.

    Ati 'Abantu bari bari mu nzego za leta bahembwa bafite ubushobozi […] ariko ikintu cyo gukoresha umutungo wa rubanda mu kugira nabi. Ndakivuga kubera ko uko twicaye aha twese turi abayobozi, abantu bose bakwiye kumva icyo umutungo wa rubanda biba bivuze, ni ukuwukoresha mu byubaka.'

    Yavuze ko uyu ari umwanya ukwiye wo gufasha kongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n'ipfobya ryayo mu buryo bwose kandi aho ariho hose.

    Ati 'Turasabwa kwamagana abahakana Jenoside n'abagerageza bose gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka. Tugomba kandi gushyira hamwe kurusha mbere, duharanira ukuri kandi dukora ku buryo guhakana jenoside bidashinga imizi. Uru rugamba rukaba rutureba twese.'

    Yakomeje agira ati 'Dukwiye guhaguruka twese uko habonetse uburyo ubwo aribwo bwose buganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside, tukabirwanya, kuko ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya ubwabyo ni kimwe mu bigize jenoside aho ari intambwe ya nyuma mu gukora icyaha cya jenoside, bigamije gukomeza gushinyagurira abarokotse jenoside. Ntabwo bikwiye rero gukorwa ngo natwe tubirebere.'

    Gisagara Andrew wakoreye Minitransco mbere ya Jenoside yatanze ubuhamya bw'uburyo abari abakozi bakoranaga aribo bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi bakoranaga cyangwa kubarangira interahamwe kugira ngo abe arizo zibica.

    Minisitiri Busingye yanenze abakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver yavuze ko hari abakoze amahano ya Jenoside batarashyikirizwa ubutabera

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera, Minisiteri y'itumanaho no gutwara abantu n'ibintu (Minitransco) n'abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-busingye-yanenze-abari-abakozi-ba-leta-bakoresheje-umutungo-wa

  • Minisitiri Busingye yanenze abari abakozi ba Leta bakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibura muri Minitransco na Minitrape abari abakozi bazo barenga 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver, avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bishe aba batutsi batarabiryozwa.

    Ati “Birumvikana ko abishe abo bantu ari benshi, ariko ikibabaje ni uko ababishe baba abari abakozi b’ibi bigo cyangwa abakoraga ku kibuga cy’indege, abamaze gukatirwa n’inkiko ni 26 gusa, abandi nabo baracyashakishwa buhoro buhoro twizeye ko bazagenda bafatwa bose.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi binyuze mu bushakashatsi bukorwa n’ibigo cyangwa abantu batandukanye, bimaze kugaragara uruhare rukomeye rw’abari abanyabwenge cyangwa abantu bize muri Jenoside.

    Ati “Muri Jenoside mwabonye ukuntu abantu bicaga abantu, bakarya inka z’abantu kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ntabwo byakorwaga n’injiji. Ni abantu bagiye mu ishuri, bakarangiza bakaba abantu basobanutse. Uruhare rw’abanyabwenge muri Jenoside, ni igice gikomeye kandi simvuga abanyabwenge bo hejuru ahubwo umuntu wese usobanukiwe.”

    Yakomeje agira ati “N’inyandiko zanditswe ntabwo ubona ko zanditswe n’umuntu udafite ubwenge cyangwa urakaye gusa, ni urwandiko umuntu yicaye agategura neza akabyandika ku buryo umuntu yumva igitekerezo cy’uwanditse.”

    Minisitiri Busingye avuga kandi ko kubiba urwango, amacakubiri n’urwikekwe byakozwe n’aba bantu n’ubundi bajijutse kandi by’umwihariko abari bafite akazi bahembwe bityo bagakoresha umutungo wa leta mu kugira nabi.

    Ati “Abantu bari bari mu nzego za leta bahembwa bafite ubushobozi […] ariko ikintu cyo gukoresha umutungo wa rubanda mu kugira nabi. Ndakivuga kubera ko uko twicaye aha twese turi abayobozi, abantu bose bakwiye kumva icyo umutungo wa rubanda biba bivuze, ni ukuwukoresha mu byubaka.”

    Yavuze ko uyu ari umwanya ukwiye wo gufasha kongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose kandi aho ariho hose.

    Ati “Turasabwa kwamagana abahakana Jenoside n’abagerageza bose gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka. Tugomba kandi gushyira hamwe kurusha mbere, duharanira ukuri kandi dukora ku buryo guhakana jenoside bidashinga imizi. Uru rugamba rukaba rutureba twese.”

    Yakomeje agira ati “Dukwiye guhaguruka twese uko habonetse uburyo ubwo aribwo bwose buganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside, tukabirwanya, kuko ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya ubwabyo ni kimwe mu bigize jenoside aho ari intambwe ya nyuma mu gukora icyaha cya jenoside, bigamije gukomeza gushinyagurira abarokotse jenoside. Ntabwo bikwiye rero gukorwa ngo natwe tubirebere.”

    Gisagara Andrew wakoreye Minitransco mbere ya Jenoside yatanze ubuhamya bw’uburyo abari abakozi bakoranaga aribo bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi bakoranaga cyangwa kubarangira interahamwe kugira ngo abe arizo zibica.

    Minisitiri Busingye yanenze abakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver yavuze ko hari abakoze amahano ya Jenoside batarashyikirizwa ubutabera

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Lady Gaga 'yataye ubwenge' nyuma yo gufatwa ku ngufu agatwita #rwanda #RwOT

    Lady Gaga yahishuye ko yigeze guta ubwenge bivuye ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina kwasize atwite.

    Gaga avuga ko yari afite imyaka 19 ubwo yakoreshwaga imibonano mpuzabitsina ku ngufu n'umugabo utunganya muzika, wamukangishije gutwika indirimbo ze.

    Avuga ko uwakoze ibyo yahise “antera inda…kuko naje kuruka no guhindurwa.”

    Haciye imyaka, yagize ikibazo cyo “guta ubwenge” kandi yinjira mu “buryo bukabije bwo kugira ubwoba” nk'ingaruka z'ihungabana yabikuyemo.

    Gaga, amazina ye nyayo Stefani Germanotta, yabivugaga mu gice cya mbere cy'ikiganiro cya Oprah Winfrey na Prince Harry bise 'The Me You Can't See', kivuga ku kato kava ku burwayi bwo mu mutwe.

    Yarize ubwo yavugaga ibyamubayeho, byabaye mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika.

    Ati: “Nari mfite imyaka 19, ndi muri iyo business [ya muzika], nuko uwo ukora muzika arambwira ngo 'vanamo imyanda'. Ndavuga nti 'Oya' mpita ngenda, bambwira ko bagiye gutwika muzika yanjye yose.

    “Ntibarekeye aho kunsaba, nageze aho ndakonja nda….Sinabyibuka.”

    Uyu muhanzikazi ubu w'imyaka 35, avuga ko atazigera avuga uwamukoreye ibyo.

    Ati: “Numva neza inkubiri ya #MeToo, numva neza ko abantu bumva ibyo bibafashije, njyewe si ko bimeze. Sinshaka na rimwe kongera kurebana n'uwo muntu.”

    Gaga bwa mbere yavuze kuri uku gufatwa ku ngufu mu 2014, abikomozaho mu ndirimbo ze nka Swine na 'Til It Happens To You, iyi yaje no gushyirwa mu zashoboraga guhabwa Oscar mu 2016.

    Yavuze ko ihungabana rikomeye yarigize nyuma hashize imyaka bibaye – kandi ryari rigikomeje igihe yafataga igihembo cya Oscar mu 2019 kubera indirimbo A Star Is Born.

    Byatangiye ubwo yashyirwaga mu bitaro kubera ububabare bukabije no kubura ibyiyumvo, atungurwa no koherezwa ku muvuzi w'indwara zo mu mutwe.

    Yagize ati: “Sinashoboraga kumva umubiri wanjye. Nabanje kumva uburibwe bukabije, nyuma mbura ibyiyumvo, nyuma narwaye mu gihe cy'ibyumweru.

    “Naje kubona ko ubwo aribwo buribwe numvise igihe uwo muntu wamfashe ku ngufu yanteraga inda ku ikorosi, ku nzu y'ababyeyi banjye, kuko naje kuruka ndanarwara. Kuko nagiriwe nabi, kandi nafungiwe muri studio igihe cy'amezi.”

    Ibisanzwe bizwi ni uko Lady Gaga nta mwana yabyaye, muri iki kiganiro ntiyasobanuye niba yarakuyemo iyo nda ku bushake cyangwa by'uburwayi.

    Gaga yongeyeho ko ibi byose byamuhinduye nk'umuntu, kandi bidashobora kumuvaho.

    Ati: “Nagize ibihe byo guta ubwenge burundu mu gihe cy'imyaka, ntabwo nari nkiri wa mukobwa. Uko niyumva iyo ngize ububabare niko niyumvaga nyuma yo gufatwa ku ngufu.

    “Nagiye nkora ibizami byinshi bya MRI na 'scans' aho ntacyo babonaga. Ariko umubiri wawe uribuka.”

    Byamufashe imyaka ibiri n'igice gukira ku mubiri, nk'uko abivuga, ariko “imbarutso rimwe gusa” iba ihagije kuri we ngo asubire muri ibyo bihe by'ububabare bw'umubiri n'intekerezo.

    Gusa, yarangije agaragaza icyizere, avuga ko, nyuma y'imyaka y'umuhate, “nize uburyo bwose bwo kubyikuramo. Byose bitangiye guhinduka buhoro buhoro.”

    Gaga ni umwe mu bantu bazwi cyane bazaboneka muri ibyo biganiro byiswe “The Me You Can't See”, abandi barimo umuteramakofe Glenn Close, umutetsi w'ibyamamare Rashad Armstead, Oprah Winfrey ubwe na Prince Harry.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/lady-gaga-yataye-ubwenge-nyuma-yo-gufatwa-ku-ngufu-agatwita