Category: Uncategorized

  • APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana, Gasogi United igana habi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi n’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, hakinwaga imikino y’umunsi wa 4 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe n’arwana no kutamanuka, APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ni mu gihe Gasogi United bikomeje kutagenda neza.

    Ku munsi w’ejo hakinwe imikino yose y’amakipe ahatanira igikombe, n’ibiri mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka.

    Mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira ikigikombe, AS Kigali yakiriye Espoir FC i Muhanga iyihatsindira ibitego 4-0 harimo 2 bya Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tchabalala na Biramahire Abeddy.

    APR FC kuri Stade Huye yari yakiriye ikipe ya Police FC, ni umukino benshi bakekaga ko utari buze korohera amakipe yombi, APR FC yaje kuwutsinda biyoroheye ibitego 3-0, kimwe cya Omborenga Fitina na 2 bya Mugunga Yves.

    Rayon Sports nayo yaje gutsikira i Rubavu aho yari yasuye Marines FC, amakipe yose yanganyije 1-1, Rayon Sports yatsindiwe na Nishimwe Blaise, Marines itsindirwa na Ngabo Mucyo Fred.

    Muri iki cyiciro AS Kigali ni iya mbere n’amanota 10 izigamye ibitego 8, APR FC nayo ifite 10 izigamye ibitego 7, Rayon Sports ifite 5, Police FC 4, Marines 4, Bugesera 4, Espoir FC 4 na Rutsiro 2.

    AS Kigali yihereranye Espoir FC

    APR FC nayo nta kosa yakoze imbere ya Police FC

    Mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, ejo Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 1-0 cya Saba Robert ni mu gihe Musanze yakiriye Mukura VS inayitsinda 1-0 cya Mwiseneza Danny.

    Uyu munsi nibwo imikino yo muri iki cyiciro yakomeje, Sunrise FC yari itarabona amanota 3 yuzuye, yakiriye AS Muhanga kuri Golgotha Stadium inayihanyagirira 4-1. Ibitego bya Sunrise byatsinze na Yafesi Mubiru watsinze 2, Hood Kawesa atsinda 1 na Mudeyi Suleiman watsinze 1. Igitego cya AS Muhanga cyatsinzwe na Idrissa.

    Gasogi United nyuma yo kunganya na Sunrise FC, uyu munsi yari yakiriye Etincelles FC. Iyi kipe yaje gutungurwa itsindwa na Etincelles 2-0 bya Muganza Isaac na Itangishaka Ibrahim.

    Iki cyiciro kiyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 9 n’ibitego 5 izigamye, Musanze nayo ifite 9 izigamye 2, Gorilla FC ifite amanota 7, Etincelles ifite amanota, Sunrise FC ifite amanota 5, Gasogi United ifite 5, Mukura VS ifite amanota 4 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

    Gasogi United yongeye gutakaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zikomeje-gukubana-gasogi-united-igana-habi

  • Umuhungu bakundanaga yasakaje amashusho ye yambaye ubusa none ari kuririra mu myotsi #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wiga muri Makerere University muri Uganda, yabwiye Ikinyamakuru Campus Bee cyo muri Uganda ko uwari umukunzi we yamwizeye akamuha buri kimwe cyose yamusabaga ndetse n’ariya mashusho yamugaragazaga ubwambure.

    Icyakora ngo uwo musore yaramutengushye none amashusho ye yambaye ubusa yayasakaje ku mbuga nkoranyambaga none ikimwaro gikomeje kumubera umutwaro.

    Uyu munya-Ugandakazi avuga ko ubu afite ipfunwe n’ikimwaro bidasanzwe nyuma y’uko amashusho amugaragaza yambaye uko yavutse yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

    Avuga ko ubwo ababyeyi be bamubazaga iby’ariya mashusho, byamugizeho ingaruka ku buryo yanaraye mu gasozi.

    Agaruka kuri ubu buhemu yakorewe n’uwahoze ari umukunzi we, yagize ati 'Nta kindi yabikoreye ni uko nahisemo ko dushyira iherezo ku rukundo rwacu, yahise afata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.'

    Yanagiriye inama abakobwa gushishoza ku buryo batapfa koherereza uwo babonye wese amashusho abagaragaraza bambaye ubusa kabone nubwo yaba ari umusare bakundana kuko igihe urukundo rwabo rurangiye bishobora ubagiraho ingarua.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Umuhungu-bakundanaga-yasakaje-amashusho-ye-yambaye-ubusa-none-ari-kuririra-mu-myotsi

  • Ibiteye amatsiko ku mibereho ya Dr. Diane Karusisi umaze imyaka itanu ku buyobozi bwa Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Karusisi nk'umwe mu bahanga igihugu gifite mu rwego rw'imari, yavuze ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rushaka gutera ikirenge mu cye, ndetse rukanarenga ku byo agezeho, agaruka ku buzima bwe bwite hanze y'akazi, ku bitabo akunda gusoma n'ibindi.

    Dr. Diane Karusisi amaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Kuva yatangira kuyobora iyi banki mu 2016, yateje imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya, kongera inyungu ndetse no kongera imikoranire y'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ku buyobozi bwe yongereye ibikorwa bya BK Group kuko iki kigo gifite ubucuruzi bw'ubwishingizi, ubw'ishoramari ndetse n'ubw'ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bigamije gufasha BK Group kongera inyungu yayo ndetse ni byo byatumye iki kigo kigira umutungo urenga miliyari imwe y'amadolari.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko, ni umuhanga mu mibare n'ubukungu. Afite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, imwe mu zimaze igihe kinini ku Mugabane w'i Burayi kuko yatangiye mu 1580.

    Muri iyi kaminuza kandi ni ho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu ibarurishamibare mu by'ubukungu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Diane Karusisi, yavuze ku byo akunze gukora mu mwanya muto abona wo kuruhuka, urwego yifuza kuzasigaho BK ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Dr Karusisi iyo muganira, yitsa cyane ku mahirwe urubyiruko rufite uyu munsi, ashingiye ahanini ku kuba rufite igihugu rwisangamo, gikora ibishoboka byose ngo ejo harwo hazabe heza.

    Ati 'Iyo ubona ko igihugu cyagushyizemo ubushobozi, nawe uba ugomba kucyitura. Ugomba gutanga umusanzu wawe mu kucyubaka.'

    Kimwe mu bintu by'ingenzi kuri Dr Karusisi, ni ikinyabupfura. Kuri we, ku muntu ushaka gutera imbere, ni wo musingi wa byose kuko iyo kidahari, ahazaza he harangirika.

    Ati ' Iyo umuntu agiye mu bintu byinshi, mu kavuyo, agateshuka ku nshingano mu bintu bidafite akamaro, ni ukwipfusha ubusa. Abahungu, abakobwa bigiriye icyizere, [bashingiye] ku cyizere igihugu cyabashyizemo, bakagira n'ikinyabupfura cyo gukurikira icyo bashaka, nibaza ko bagera kuri byinshi.'

    Dr Diane Karusisi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro icyizere igihugu cyarugiriye kandi rukarangwa n’ikinyabupfura

    Uko abona ikibazo cy'inda ziterwa abangavu

    Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayishikije Sosiyete Nyarwanda muri iki gihe. Urebye nko mu mibare, abana batewe inda mu 2019, barenga ibihumbi 23.

    Ubisesenguye neza wasanga baruta abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, Nyarugenge, Rwezamenyo n'indi myinshi yo mu Mujyi wa Kigali kuko yose nta n'umwe utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 23, 6.

    Dr. Karusisi yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda ari ikintu kibabaje cyane, gikeneye ko umuryango nyarwanda muri rusange ukiganiraho, ntibiharirwe abangavu kandi hagashyirwaho ibihano bikarishye.

    Ati 'Ingaruka nyinshi zijya ku bakobwa ariko ntabwo baba biteye inda bonyine […] abo bantu babatera inda na bo bagombye kugerwaho n'ingaruka kandi bikamenyekana. Umuntu uhemuka agomba kugirwaho ingaruka na we. Ni ikintu kibabaje cyane.'

    Nk'umubyeyi ufite abana b'abakobwa, yavuze ko ari ikintu kibabaje gikwiriye guhagurukirwa kikamaganwa mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

    Igitabo cyahinduye ubuzima bwa Dr. Karusisi

    Igitabo cyitwa 'How will you measure your life?' cyanditswe na Prof. Clayton Magleby Christensen, ni kimwe cyafashije Dr Karusisi.

    Uwacyanditse ni umwarimu muri Kaminuza ya Havard, akaba umuhanga watangije ihame rizwi nka 'Disruptive Innovation' rikoreshwa mu bucuruzi, rifatwa nka rimwe mu mahame y'ingenzi azagira uruhare mu bucuruzi mu kinyejana cya 21.

    Ni igitabo Christensen yanditse amaze kubona uburyo bamwe mu rungano rwe bageze ku ntego zabo mu buzima, ariko ibyo bafite ntibibahe ibyishimo n'umunezero, bigatuma bamwe biyahura abandi bakananirwa urushako n'ibindi nk'ibyo.

    Nyuma yo gutangira kwigisha muri kaminuza, uyu mugabo yatangiye kugaruka cyane ku buryo umuntu yagira ibyishimo mu buzima kandi bikajyana n'akazi afite, kakamugeza ku ntego ze ariko n'ubuzima busanzwe bukamushimisha. Uyu mwanditsi yaje kwitaba Imana mu 2020.

    Dr. Karusisi yavuze ko nubwo gusoma ibitabo bimwigisha ariko ikimutera imbaraga cyane ari ukureba uburyo Abanyarwanda babanye n'uburyo babasha kubona ibisubizo ku bibazo bahura na byo buri munsi.

    Ati 'Ikintu kinyigisha cyane ni ubuzima bwa buri munsi mu Rwanda…kureba ukuntu Abanyarwanda bahatana, bakiha agaciro kugira ngo bakomeze batere imbere, ni ibintu bimpa icyizere cy'uko abana bacu bazabaho mu Rwanda ruteye imbere kurusha aho rugeze ubu.'

    Ibyo akora iyo atari mu kazi

    Dr Karusisi yavuze ko mu mwanya muto abona atari mu kazi, awuharira umuryango. Ati 'Iyo naruhutse ngirana umwanya n'abana. Ntabwo ngira umwanya mwinshi ariko iyo nawubonye, mba ndi kumwe n'umuryango ndetse n'abana, ni byo numva bimpa imbaraga ku munsi ukurikira iyo ngiye ku kazi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko afite intego yo gukomeza kubaka ubushobozi mu bintu bya ngombwa, kuzamura ikigo ahagarariye mu buryo bw'imiyoborere, imicungire ndetse n'imitangire ya serivisi.

    Dr Diane Karusisi amaze imyaka itanu ayobora Banki ya Kigali iri ku isonga ku isoko ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiteye-amatsiko-ku-mibereho-ya-dr-diane-karusisi-umaze-imyaka-itanu-ku

  • Covid-19: Abantu 24 bafatanywe n'umusore wabatumiye mu birori ngo abereke umukunzi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bose bafashwe, bari bitabiriye ubutumire bw'umusore washakaga kubereka umukobwa bendaga kurushingana.Bageze mu resitora barizihirwa bararya, baranywa, barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bwo bafatwaga na Polisi ihawe amakuru n'abaturage ko hari abantu bashobora kuba bari mu birori bitemewe.

    Umuhuzabikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage kutirara na gato kuko Covid-19 igihari kandi uko kwirara biyiha icyuho cyo gukomeza gukwirakwira muri benshi.

    Yagize ati”Polisi irasaba abaturage gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza kuko igihari kandi uko birara ni ko bayiha icyuho no kwanduzanya hagati yabo. Polisi iributsa ko ubusabane n'ibirori bibera mu ngo bibujijwe.'

    Abafashwe bose uko ari 24 bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe banacibwe amande yagenwe n'Inama Njyanama ariko bazarekurwa ari uko bamaze gupimwa Covid-19.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine asaba abaturage gukomeza kwirinda kuko Covid-19 ihari kandi yandura igahitana n'ubuzima bwa bamwe kandi ko bazakomeza kugenzura no guhana abarenga nkana kuri ayo mabwiriza.

    Yagize ati”Nibyo muri iyi minsi turagenda tubona imibare y'abandura yiyongera ariko ubona ko bituruka ku bantu bari kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.Tumaze igihe kirenga umwaka duhanganye n'iki cyorezo kandi kiracyahari, tuzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo n'abayarengaho bahanwe nk'uko byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere”

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu tumaze iminsi tugaragaza izamuka rikabije ry'imibare y'abandura Covid-19 kuko kuva uku kwezi kwa gatandatu kwatangira hamaze kwandura abantu 80 mu gihe 78 banduye muri iki cyumweru gishize gusa bigaragara ku muri icyo cyumweru handuaraga abarenga 11 ku munsi.

    Bamwe mu bafashwe bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abantu-24-bafatanywe-n-umusore-wabatumiye-mu-birori-ngo-abereke

  • Nirisarike Salomon wavugwaga mu Barabu yongereye amasezerano mu ikipe ye #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC muri Armenia, Niriarike Salomon yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yatandukanye na FC Pyunik nayo yo muri iki gihugu ahita asinyira Urartu FC umwaka n’igice.

    Amakuru avuga ko ubwo yasinyiraga iyi kipe nta mafaranga yahawe ahubwo bemeranyijwe umushahara, hanyuma y’amezi 6 yabona ikipe imwifuza akaba yakwigendera nta yandi mananiza ndetse na Urartu FC yaba ikimukeneye ikamugura maze uwo mwaka basinyanye akaba ari bwo utangira kugira agaciro.

    Uyu myugariro wari mu biganiro n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikipe ye yamaze gutangaza ko yamaze kongera amasezerano.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, yagize iti”myugariro n’ikipe bamaze kongera amasezerano.”

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvuga n’uyu mukinnyi, yavuze ko hari ibyo ahuguyemo k’uburyo bitamworohera gutangaza byinshi kuri iri sinya rye ariko yemeza ko koko yamaze kongera amasezerano.

    Uyu myugariro ari mu Bubiligi aho ari kumwe n’umuryango we. Mu mezi 6 amaze muri iyi kipe yayifashije kurangiza k’umwanya wa 2 muri shampiyona babona itike yo kuzakina ijonjora rya UEFA Europa Conference League.

    Nirisarike Salomon yamaze kongera amasezerano muri Urartu FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-salomon-wavugwaga-mu-barabu-yongereye-amasezerano-mu-ikipe-ye

  • Menya akamaro k’imboga zitwa kale #rwanda #RwOT

    Kale ni imboga ziboneka mu moko anyuranye, hari izifite ibibabi bikunjakunje, ibisa na mauve, ndetse n’izifite ibibabi birambuye neza. Gusa zose zihuza intungamubiri.

    Zimwe mu mboga zihariye kandi zifite intungamubiri nyinshi ni imboga zo mu bwoko bw’amashu abenshi bamenyereye ku izina rya 'sukuma wiki' ariko zikaba zitwa 'Kale'.

    Abantu benshi ubu bamaze gusobanukirwa ko kurya imboga ari ingenzi ku buzima dore ko zuzuye intungamubiri nyinshi nka za vitamin n’imyunyungugu inyuranye.

    Nyamara burya nkuko no mu bantu bavukana bagira ibyo batandukaniraho byaba mu mico cyangwa imiterere niko no mu mboga bimeze aho buri bwoko, buba bufite umwihariko wabwo haba mu ntungamubiri no mu byo zimarira umubiri wacu.

    Kurwanya kubyimbirwa

    Kuba zikungahaye kuri ibi binure bya omega-3 na omega-6 ari byo bifatanyiriza hamwe bikabyara vitamin F, bituma ziba imboga nziza kuri ibi byo kubyimbura.

    Nubwo ibinure bya omega-6 byonyine bishobora kuba byatera kubyimbirwa, ariko kuko izi mboga zinafite ibinure bya omega-3 birwanya kubyimbirwa bituma ziba imboga nziza mu kurwanya kubyimbirwa by’umwihariko ku bantu barya ibiryo byo mu nganda kimwe n’ibyatekeshejwe amavuta ya canola kuko harimo ibinure bya omega-6

    Kurwanya ibyatera uburozi mu mubiri

    Izi mboga za Kale zikungahaye kuri vitamin C na beta-carotene (ihindukamo vitamin A iyo igeze mu mubiri) zikaba ingenzi mu kurwanya ingaruka zaterwa n’ibisigazwa byatera indwara mu mubiri. Ibyo birimo uburozi cyangwa ubumara buba mu byo turya, umwuka duhumeka n’amazi tunywa. Ibi bikaba ari isoko y’indwara zinyuranye zirimo iz’umutima na za kanseri ndetse n’indwara z’amaso

    Kurya izi mboga rero bikaba birwanya ibi byose kimwe n’indwara yo gususumira n’iyo kwibagirwa bikunze gufata abageze mu zabukuru

    Gusukura

    Akandi kamaro k’ingenzi k’izi mboga za sukumawiki ni uko kuzikoresha bifasha mu gusukura umubiri.

    Ibi biterwa nuko izi mboga zikungahaye kuri isothiocyanates zikaba zituruka kuri glucosinolate zikaba zizwiho gusukura umubiri ku rwego rwo hejuru.

    Imyanda n’uburozi biri mu isanzure nk’ibyo kurya byo mu nganda, ibihumanya ikirere, imiti yica udukoko n’imiti y’abantu igenda itakara hirya no hino nibyo byongera imyanda n’uburozi mu mubiri byose bikaba byongera ibyago byo kurwara

    Ibi rero biba bigomba gukurwa mu mubiri. Ubwa mbere bikurwamo hakoreshejwe ibirwanya uburozi n’imyanda nyuma hagakoreshwa gusukura umubiri.

    Gusa aha bisaba gukoresha izi mboga ukizisoroma kuko uko zitinda niko glucosinolates zigenda zigabanyuka ni nayo mapmvu Atari byiza kuzumisha cyangwa kuzibika igihe kinini muri firigo.

    Gufasha umutima

    Abahanga mu mirire bemeza ko imboga zose zifite ibara ryijimye cyane ziba zishobora gusukura umubiri zikanakuramo uburozi zikanawurinda kubyimbirwa

    Ibi rero byose nibyo bituma izi mboga ziba nziza mu gufasha mu mikorere y’umutima

    By’umwihariko kuba zikungahaye kuri vitamin K na E bituma ziba nziza mu mikorere yose y’umutima. Ndetse zinafasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi aho zituma cholesterol nziza yiyongera ku gipimo cya 27%

    Gukura k’ubwonko ku mwana

    Nkuko imboga zose muri rusange zizwiho kurwanya kanseri, kale nayo irwanya kanseri kandi ikayibuza gukura.

    Ibi biterwa nuko izi mboga zikize kuri glucosinolates. Izi rero uko uhekenya izi mboga zigenda zihindurwamo ibinyabutabire binyuranye birwanya kanseri muri byo twavuga:indoles, thiocyanatess na isothiocyanates. Bikaba birwanya by’umwihariko kanseri y’uruhago, iy’amabere, iy’amara, iy’umwijima, iy’ibihaha n’iy’igifu.

    Kureba neza

    Izi mboga kandi zifasha amaso gukora neza. Kuriya zijimye biterwa nuko zikungahaye kuri lutein na zeaxanthin bizwiho kurinda amaso kangirika, kuzaho igihu no gusaza.

    Si ibyo gusa kuko binarinda ingaruka ziterwa n’imirasire mibi y’izuba zishobora kwangiza amaso.

    Kandi kuba zirimo vitamin A bituma ziba imboga nziza mu kurinda ubuhumyi bw’amaso cyane cyane ubuza nijoro.

    Icyitonderwa

    Izi mboga zikize cyane kuri vitamini K (ku gipimo kirenga 600% y’icyenewe ku munsi). Ibi bituma kuzirya mu gihe ufite ikibazo cy’amaraso adatembera neza cyane cyane nk’abatuye ahantu hakonja cyane atari byiza kuko bishobora gutuma amaraso afatana ntatembere neza.

    Kuko zirimo soufre, ni byiza kuzirya zitetse cyane kugirango igabanyuke. Niba ushaka kuzirya nka salade, wakoresha nkeya nabwo gacye mu cyumweru

    Ku barwaye umwingo ntibyemewe kurya izi mboga.

    srce: umutihealth.net

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-akamaro-k-imboga-zitwa-kale.html

  • Aho gutakaza ikinyabupfura twakaza igikombe – Umuyobozi wa APR FC agaruka kuri Seif #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho gutakaza ikinyabupfura(discipline), batakaza igikombe, ni nyuma y’imyitwarire mibi yaranze Niyonzima Olivier Seif byatumye adakina umukino wa Police FC.

    Ku wa Gatandatu nibwo inkuru yamenyekanye ko Niyonzima Olivier yasohotse umwihirero wa APR FC nta ruhushya, agarukamo yasinze bahita bamusaba gusubira mu rugo iwe.

    Icyo gihe umunyamabanga wa APR FC yemereye ISIMBI ko ari byo ndetse uyu musore yanditse asaba imbabazi kubera amakosa yakoze.

    Abantu benshi batanganjwe n’uburyo iyi kipe yahagaritse uyu mukinnyi ngenderwaho kandi bafite umukino na Police FC(wabaye ejo hashize ku cyumweru bawutsinda 3-0).

    Mu butumwa yageneye itangazamakuru yanyujije kuri Radio Flash na Radio 10, umuyobozi wa APR FC yavuze ko nk’ikipe ya gisirikare ikintu cya mbere kibaranga ari ikinyabupfura k’uburyo aho kukibura bakwemera n’igikombe kikagenda.

    Yagize ati'Twibutsa kenshi abakozi n’abakinnyi ba APR FC ko ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu (RDF) bityo basabwa kurangwa na discipline(ikinyabupfura) mbere y’ibindi byose. Aho Ikipe y’Ingabo itandukanira n’izindi ni uko bibaye ngombwa twakwemera gutakaza Igikombe ariko tudatakaje discipline.'

    Yakomeje avuga ko umukino w’iyi kipe ushingira ku bakinnyi nk’ikipe udashingira k’umuntu ku giti cye cyane ko hari n’abakinnyi benshi batandukanye ariko ikipe igakomeza kwitwara neza.

    Ati'Nsoze mvuga ko APR FC umukino wayo ushingira ku bakinnyi bose nk’ikipe ntabwo ari k’umukinnyi runaka. Sinifuje kujya mu mazina y’abakinnyi twatandukanye vuba aha, ariko ikipe ikomeza gutsinda. N’umukino twaraye dukinnye Seif atarimo umwanya we nta cyuho wagaragayemo.”

    Kuri iki kibazo kandi hahise havuka n’ikindi cy’uko uyu mukinnyi yaba afitanye ibibazo n’umutoza Adil Erradi ndetse na Mupenzi Eto’o ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi aho ngo yabwiye uyu mukinnyi ko azahabwa amafaranga make ubwo azaba agiye kongererwa amasezerano cyane ko ari ku mpera z’amasezerano ye.

    Uyu mukinnyi ngo ntabwo yishimiye amafaranga yabwiwe azahabwa ndetse ngo ni nabyo byatumye atangira kwigumura ku ikipe.

    Kuri iyi ngingo yagize ati”Numvise muteguza abumva radio yanyu ko ngo hari ahamaze iminsi hari bombori bombori none ngo yimukiye Shyorongi muri APR, ndagira ngo mbamenyeshe ko iyo nkuru atari yo(aha yavugaga radio Flash FM). Nsabe ko muntumikira;”

    'Mwageze n’aho muvuga ko ngo uwo mwuka mubi uri hagati y’umutoza Adil, Team Scout Eto’o n’umukinnyi Seif? Ibyo muvuga si ko bimeze. Ikibazo kibaye kimwe n’ibindi byavuka bikurikiranwa kandi bigakemurwa na management n’ubuyobozi bwa APR. Ikibazo cya Olivier Seif yatorotse umwiherero turabimenya tumufatira ibihano.'

    Yasabye itangazamakuru kuvuga ibitagenda neza muri ruhago y’u Rwanda mu buryo bw’ubaka, abakinnyi bakora nabi bakabagira inama nzima.

    Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe kubera gutoroka umwiherero

    Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko aho kugira ngo APR FC itakaze ikinyabupfura yatakaza igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-gutakaza-ikinyabupfura-twakaza-igikombe-umuyobozi-wa-apr-fc-agaruka-kuri-seif

  • Ubuhamya:Uko Melyse wahoze ari akazuyazi yakijijwe by’ukuri #rwanda #RwOT

    Melyse Irankunda umurundikazi ubarizwa mu gihugu cya Suede, yaranzwe no kujarajara aho yafatanyaga gutambira Imana no kurara mu tubyiniro atambira umwami w’umwijima. Yabaye akazuyazi igihe kinini, ariko Uwiteka yaje kumusanga amwemeza iby’ibyaha bye, arihana amesa kamwe ndetse ahabwa ubutumwa agomba kugeza ku batuye isi.

    Mubyukuri abantu benshi bari mu gihirahiro kuko ikirenge kimwe kiri kwa Satani naho ikindi kirenge kiri ku Mana. Ni muri urwo rwego Irankunda Melyse agiye kudusangiza ubuhamya bw’ibyamubayeho aho yakezaga abami babiri.

    Ati: 'Nakuriye mu muryango udakijijwe, ngeze mu gihe cy’ubwangavu (adolescence) nashatse kujya gusengera mu bakizwa, ariko ari ukugendera mu kigare kuko nta rusengero na rumwe rw’iwacu i Burundi ntagezemo (Eglise Vivante n’ahandi henshi). Ubwo buzima nabubayemo kugeza igihe mviriye i Burundi nkajya muri Suede ndetse naho ngezeyo narabikomeje.

    Numvaga kujya mu nzu y’Imana binejeje ariko ntacyo nahakuraga kuko navaga mu rusengero kuramya Imana ngahita njya mu kabyiniro (boite de nuit) akabyiniro kari kamboshye cyane. Icyakora Imana yari yarantoranyije kandi yari izi ko igihe runaka izankoresha. Yarandetse nca muri ubwo buzima kugira ngo ubuhamya bwanjye buzafashe benshi.

    Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi udakonje ntubire, ngiye kukuruka (Ibyahishuwe 3:15, 16). Njyewe nari akazuyazi kuko navaga gutambira Umwami w’abami nkarara ntambira umwami w’umwijima, ariko maze kugera muri Suede Imana yarandutse kuko bitewe no kudatinya icyaha nakundanye n’umuntu birangira ntwite. Mubyukuri ariko Imana yanyatse amahoro yo mu mutima, mbura umunzero kandi ndi ahantu dufite inzu yacu, akazi keza n’ibindi byose.

    Imana yanyatse umunezero kugira ngo ibanze inshishe mu ishuri impindure. Ikimara kunduka na ka kaguru kari mu nzu y’Imana nagakuyemo ntangira gukora ibindi byaha bidasanzwe harimo no kunywa inzoga kugira ngo nshake ikintu cyangarurira umunezero sinawubona'.

    Imana kuko yari imufiteho umugambi yaramurwaniriye, ndetse imuha agakiza nk’uko Melyse abisobanura

    Ati: 'Igihe kimwe Imana yantumyeho umukozi wayo ambwira amagambo akurikira:

    Imana yakunyeretse ndi ku musozi mbona isura yawe irambwira ngo nkubwire ngo va muri ibyo bintu urimo, wowe uri umukozi wayo iragushaka. Akimara kumbwira ibyo byose numvise ubwoba mu mutima numva n’ijwi rimbaza ngo Melyse nk’ubu upfuye ikibanza cyawe ni ikihe hagati y’umuriro n’ijuru? Njyewe sinri nzi uko Imana ivuga ariko nahise ngira ubwoba ndavuga ngo Mana ndashaka ijuru. Ijwi ryagarutse mu mutima rimbwira ngo niba ushaka ijuru rikorere.

    Icyo gihe sinasubiye kureba inyuma nahise ngira ubwoba cyane bw’uko napfa nkajya mu muriro. Aho ni ho nari ntangiye urugendo rwo guhinduka kuko igitambaro cyari ku maso yanjye cyari kivuyeho ntangira kugira inyota yo gusoma Ijambo ry’Imana no kuyishakana umwete. Imana nayo yambereye umubyeyi iranyiyereka kuko uko naryamaga ni ko numvaga Imana inganiriza. Mu matorero yose nagendagamo nari naranze umubatizo, ariko nkimara guhinduka nahise nashaka kubatizwa kugira ngo mbabarirwe ibyaha byanjye mbe icyaremwe gishya.

    Ku itariki ya 1 Kamena 2016 ni ho nakiriye umubatizo. Kuva icyo gihe Imana nayibonye ukundi kuntu kuko napfaga gusinzira gato nkumva ijwi ry’Imana. Mu kwezi kwa 10 mu 2016 twagize amasengesho ya nijoro twitegura Noheri maze umukozi w’Imana afata abantu icumi ngirirwa ubuntu bwo kubamo kuko nari nunamye numva bari kunkomanga. Tukimara kugera imbere yaratubwiye ngo umuntu wese asabe icyo ashaka. Angezeho numvise ijwi rinzamutsemo ndatura ngo nshaka unkoreshe, nshaka unkoreshe. Nahise nikubita hasi banshubije kwicara narushye.

    Kuva icyo gihe Imana yatangiye kunyiyereka ku buryo budasanzwe naba ndi nko mu modoka nkumva Ijambo ry’Imana riraje. Mbese aho nabaga ndi hose numvaga insanganyamatsiko ije. Iyo Imana yangendereraga amarira yarazaga nkibaza icyo abantu bibaza ko nabaye.

    Byageze aho Imana intumaho umukozi w’Imana ambwira ko ubuhamya bwanjye bugiye gukiza benshi. Imana yampaye ubutumwa buvuga ngo abantu biyambure igikote cy’umukara (le menteau noire) kandi bwahinduye benshi. Yanyerekaga abantu batatu: Umuntu wambaye ikoti ry’umukara hose, ikanyereka n’undi wambaye ikoti ry’umukara ku rutugu rumwe, ikanyereka n’undi iryo koti ry’umukara riri hasi, ariko Imana ikambwira ngo nibande kuwambaye umukara igihande kimwe ngo kuko uwo muntu ari akazuyazi (ari mu nzu y’Imana ariko byamunaniye kwinjiramo burundu).

    Ubwo buhamya bwanjye rero yavugaga naje gutahura ko ari bwa buzima nari mbayemo aho nabaga ndi mu nzu y’Imana ariko ndi no mu busambanyi n’ibindi byaha bitandukanye. Imana rero yarambwiye ngo nibande ku muntu wambaye igikoti uruhande rumwe kuko we aba ari hagati, yabwiwe Yesu ndetse azi icyaha, ariko abirengaho agakora ibyaha kandi yarabwiwe Ijambo ry’Imana. Naho umuntu wambaye igikote hose aba afite aho abarizwa ni kwa Satani, ashobora kuba atarumva Ijambo ry’Imana. Yarantumye ngo uwo wataye igikoti hasi nakomeze urugendo rwe akomeze gukiranukira Imana, ariko akomeze gusenga kuko abadayimoni bo baba bagerageza kongera kumwambika icyo gikote'.

    Asoza ubuhamya bwe, Irankunda Melyse arashima Imana ko yamuhaye agakiza ikamuvana mu buzima bwo kuba akazuyazi, Si ibyo gusa, ahubwo arashima Imana ko yamuhaye umwanya wo gutanga ubu buhamya kuko yawuutegereje igihe kinini ariko Imana ikamubwira ko igihe cye kitaragera. Yagerageje kwicira inzira biranga, ariko iyo isaha y’Imana igeze byose biratungana. Aboneraho kandi guhwitura abantu b’akazuyazi cyangwa bakorera Imana na Satani icyarimwe ko bakwiriye guhindukira bagasanga Yesu akabaha agakiza bakaba abaragwa mu bwami bw’Imana.

    Source:Himbaza tv

    [email protected]

    .

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Melyse-wahoze-ari-akazuyazi-yakijijwe-by-ukuri.html

  • Ibanga ushobora kuba utazi ryihishe mu kurya ibitunguru kenshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk'ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza. Nyamara kandi nanone benshi cyangwa bamwe bagikoresha nk'umuti uvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero. Gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi igitunguru kimariye ubuzima ndetse n'uburyo bwiza bwo kugikoreshamo

    Ibyo kuba igitunguru cyaba ari ingirakamaro ku buzima biterwa nuko gikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye zirimo vitamini C, vitamini B6 na B9, umunyungugu wa calcium na sodium, na vitamini A.

    Akamaro k'igitunguru ku buzima.

    1.Iyo uriwe n'uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

    2.Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
    3.Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi.

    4.Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n'imikurire mibi
    5.Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
    6.Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate
    7.Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
    Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
    8.Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n'umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera. Gusa hari uburyo wakoresha igitunguru mu musatsi tuzabivugaho birambuye
    9.Mu gihe hari uwafunganye mu mazuru atabasha guhumeka neza, nijoro katira igitunguru ku gasahani utereke mu cyumba gusa wirinde kwegereza hafi y'amazuru. Kizamufasha kutananirwa guhumeka asinziriye

    Uretse aho byasobanuwe ukundi, kuvuza igitunguru bisaba kukirya, kandi bikaba byiza kukirya kibisi, waba utabasha kwihanganira uko kimeze ugakamuriramo indimu. Kugiteka ni ugukatira ku biryo bihiye cyangwa ukabishoreranya ariko kugishyira mu mavuta ntabwo byemewe.

    Source : https://yegob.rw/ibanga-ushobora-kuba-utazi-ryihishe-mu-kurya-ibitunguru-kenshi/

  • APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y'u Rwanda ya 2020-2021 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu shampiyona y'u Rwanda ku makipe akomeje guhatanira igikombe, amakipe arimo AS Kigali ndetse na APR FC zikomeje kugaragaza inyota yo gutwara iki gikombe ndetse gitanga umwanya ku makipe agomba gusohokera igihugu mu makipe yabaye ayambere iwayo.

    Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya APR yatsinze ikipe ya Police FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'Amajyepfo, ni ibitego byatsinzwe na Fitina Ombalenga ku munota wa 62 ndetse na Mugunga Yves watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, ibyo bitego akaba yabitsinze ku munota wa 75′ na 84′.

    Mu wundi mukino, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Espoir FC kuri Sitade y'akarere ka Muhanga, uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego bine ku busa, ni bitego byatsinzwe na Hussein Tchabalala ku munota wa 12, ubwo hari ku munota wa 27′ Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya kabiri ndetse atsinda n'icya gatatu ku munota wa 82′, uyu mukino ukaba wasojwe na Abedy Biramahire atsinze igitego cya Kane.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Marines FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports, muri uyu mukino wabereye i Rubavu umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Rayon Sports yatsindiwe na Nishimwe Blaise naho kuri Marines yatsindiwe na Ngabo Mucyo Fred.

    Mu wundi mukino w'amakipe ahatanira igikombe, Rutsiro FC yanganyije na Bugesera ubusa ku busa.

    Mu mikino y'amakipe arwana no kutamanuka, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya Mukura VS igitego kimwe ku busa, naho Gorilla FC yo yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Saba Robert.

    Kuri uyu wa mbere muri iki cyiciro, ikipe ya Gasogi United irakira ikipe ya Etincelles i Nyaamata naho Sunrise FC i Nyagatare yakire ikipe ya AS Muhanga, ni imikino itegerejwe ku isaha ya Saa Cyenda.

    The post APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y'u Rwanda ya 2020-2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-as-kigali-zabonye-amanota-atatu-rayon-sports-inganya-na-marines-fc-muri-shampiyona-yu-rwanda-ya-2020-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-as-kigali-zabonye-amanota-atatu-rayon-sports-inganya-na-marines-fc-muri-shampiyona-yu-rwanda-ya-2020-2021