Category: Uncategorized

  • Kigali: Polisi yafashe abantu 88 bari mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 19 Kamena 2021, yafashe abantu  88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw'uwitwa  Buregeya Saidi Codo w'imyaka 34 na Nyampundu Thausie.

    Bwari bwabereye mu busitani bwitwa 'Green Mountain Biking Garden' ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Kagunga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko amakuru yatanzwe n'abaturage ahagana saa cyenda z'amanywa,  abapolisi bageze ahaberaga buriya bukwe basanga abantu bose baburimo barenze ku mabwiriza yatanzwe ajyanye no kwitabira imihango y'ubukwe muri  ibi bihe by'icyorezo cya  COVID-19.

    Yagize ati' Amabwiriza aherutse gutangazwa  avuga  ko abantu bemerewe gukorera ubukwe mu busitani cyangwa muri sale ariko aho hantu hakajya abantu 30% by'umubare w'abantu hasanzwe hakira, abo bantu kandi bose bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mu gihe  kitarengeje iminsi  itatu. Abo bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati  y'umuntu n'undi ndetse haba hari  ubukarabiro bwateguwe aho abantu binjira babanje gukaraba.'

    CP Kabera avuga ko bariya bantu bose uretse abageni (umugore n'umugabo) abandi bose nta n'umwe wari ufite icyangombwa cy'uko yipimishije, ariya mabwiriza yose ajyanye n'umuhango w'ubukwe nayo ntabwo bari bayubahirije bose.

    Ati' Abapolisi basanze ari umubare mwinshi w'abantu  batashye buriya bukwe bigaragara ko batubahirije ibwiriza rya 30% kuko bari banicaye begeranye cyane. Ntabwo bigeze bipimisha COVID-19 kuko nta  n'umwe wari ufite ibisubizo by'inzego z'ubuzima, nta gapfukamunwa bari bambaye ndetse nta n'ubukarabiro bwari buhari.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, asaba n'abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abantu babonye barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ati' Abantu duhora tubakangurira gutinya iki cyorezo aho gutinya  inzego izo arizo zose zishinzwe iyubahirizwa ry'amambwiriza ya COVID-19. Imibare itangwa n'inzego z'ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kirimo kurushaho kwiyongera, bariya rero barenga ku mabwiriza nkana bashobora gutuma hafatwa ibindi byemezo. Polisi ntizahwema gukangurira abantu kwirinda iki cyorezo bubahiriza amabwiriza ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.'

    Abari muri ubwo bukwe bose bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibace amande hakurikijwe  uko amabwiriza y'umujyi wa Kigali abiteganya.

    Amafoto ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/20/kigali-polisi-yafashe-abantu-88-bari-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid19/

  • Rubavu: Umwarimu wabeshye ko inzu ye yasenywe n’umutingito ari mu mazi abira – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uyu muryango uhuye n’ibyo byago, Ubuyobozi bw’Akarere bwawukodeshereje inzu mu gihe cy’amezi ane n’igice, kugira ngo babe bashaka ubundi buryo bwo kubaho nyuma yaho.

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uyu muryango wasebeje ubuyobozi kandi wari usanzwe ufite indi nzu itarahiye ukodesha.

    Ati ‘’Mu gukurikirana ikibazo cyabo, byaje kugaragara ko basanzwe bafite inzu imbere y’iyahiye, bakaba bayikodesha abandi bantu bakamwishyura. Ibi bikiyongeraho ko [umwalimu] asanzwe ari n’umukozi wa Leta.”

    Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze bidakwiriye, uyu murezi yanditse ibaruwa asaba imbabazi, cyane ko yemera ko atari mu cyiciro cy’abakwiye kuba bafashwa na Leta.

    Uyu muryango wararaga ku Biro by’Akagari ka Rukoko uvuga ko inzu yabo yasenywe n’umutingito kandi yarahiye

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuntu witabye Imana yari umugabo w’imyaka 52 w’i Kigali.

    Abantu 469 nibo basanganzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 8 928 byafashwe kuri uyu munsi, bituma ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bigera kuri 1 544 324, naho abamaze kwandura muri rusange ni 30 517.

    Abantu 185 bakize iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera ku bantu 26 578, ijanisha rya 87%.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abarwayi benshi bagera ku 192, ukurikirwa na Rubavu ifite abantu 111, Musanze na 29, Kamonyi na 26 na Muhanga ifite abantu 23.

    Abakirwaye ni 3 560 mu gihe abarembye ari 13.

    Abantu 390 339 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda.

    19.06.2021 Amakuru Mashya | Update

    Abantu 246,538 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 52 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 42 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/kpdoO3Bay0

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 19, 2021


  • U Bubiligi: Abanyarwanda mu kababaro k’itabaruka rya Albert Gakumba Hangu – #rwanda #RwOT

    Gakumba Hangu yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki ya 7 Ugushyingo mu 1939 akaba yitabye Imana mu gace ka Woluwé Saint Lambert aho yari atuye, ku myaka 81 y’amavuko.

    Umwe mu bana be witwa Freddy Gashonga, avuga ku cyo azakomeza kumwibukiraho yagize ati “Papa yari umuntu wanga akarengane, ntiyabashaga kwihanganira ko umuntu agirirwa nabi nkana cyangwa ngo ababare, yari umuntu uhora afite muri we gutuza n’umunezero, ikizere, yahoraga ashaka igisubizo ntagushyira amaboko mu mifuka, akanga abantu batekerereza abandi (jugement).

    Gakumba yize Philosophie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ageze mu Bubiligi ahiga Chimie-Métallurgie muri Kaminuza ya Leuven. Nyuma y’amashuri mu 1971 yakoreye ikigo cyaje kwitwa Gécamines nk’umwe mu bakozi bakuru bacyo muri Congo-Kinshasa icyo gihe kugeza mu 1986.

    Yaje gusubira mu Bubiligi guhera mu 1986 akomeza gukorera Gécamines kugeza mu 1999. Gakumba Hangu n’uwo bushakanye Musaningundu Languida babyaye abana batatu ubu bakaba baranujukuruje.

    Ni umwe mu babyeyi bakuru batuye mu Bubiligi bagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abakiri bato nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

    Ukurikije amateka u Rwanda rwaciyemo aho abakiri bato barushinga bakisanga ari ba nyakamwe, cyane cyane mu mahanga habayeho ko bamwe mu babyeyi nka Gakumba baziba icyuho. Iki gikorwa yagikoranye ubupfura mu ngo miryango myinshi yashibutse mu Bubiligi.

    Gakumba Hangu ni umwe mu bayoboye Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice Belgique urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza no kuwuba hafi mu bikorwa byawurebaga, haba mu biganiro mbwirwaruhame, inama zitandukanye byose birebana n’umurongo uyu muryango ugenderaho.

    Ari kandi mu babyeyi bari mu Bubiligi bari bagize ishyirahamwe ryitwaga Synergies nouvelles, rigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyecongo barimo abakozi bakuru, abaganga, abarimu n’abandi. Twavuga nka Harimo Prof. Kageruka Pasteur, Nahayo Julien, Sebasoni Servelien, Dr Dieudonné Sebashongore, Dr Karekezi Nzayinambaho, Dr Twahirwa André.

    Umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, saa tanu kuri Eglise Notre-Damede Laeken, Parvis Notre Dame-1020 Bruxelles, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hakaba hateganyijwe ikiriyo guhera saa munani kugeza Saa mbiri z’umugoroba ahitwa Salle Quo Vadis, Salle Paroissial du Divin Sauveur) 82, Rue Aimé Smekens, 1030 Scharbeek.

    Ubwo Ibuka-Belgique yizihizaga imyaka 20 ishinzwe, Albert Gakumba umwe mu bayoboye Ibuka-Belgique, akaba no mu bayitangiye ikivuka yafashe ijambo ashimira abantu bingeri zitandukanye bakoranye amanywa n’ijoro ngo Ibuka igere aho igeze by’umwihariko uwayihaye izina, Jean Bizimana, abahanzi bakomeje kuyiba hafi barimo Cecile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi, Faina Numukobwa, Nyiratunga Alphonsine n’abandi

    Albert Gakumba avuga Ijambo mu biganiro bibera buri mwaka mu Sénat Belge bitegurwa na Ibuka Mémoire et Justice Belgique

    Albert Gakumba akurikiye ibiganiro

    Aha yari muri conférence débat yabereye muri Kaminuza ya ULB muri 2015

    Albert Gakumba yizihirwaga akikijwe n’abato yitangiye

    Albert Gakumba yitabiraga imihango yose akikijwe n’urubyiruko

    Gakumba yakundaga ibiganiro mpaka biganisha ku butabera

    [email protected]


  • Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.

    Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa muri Banyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.

    Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”

    Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi

    Abakozi basobanuriwe byinshi ku ihagarikwa rya Jenoside

    Abakozi batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso

    Aha ni mu cyumba cy’Urwibutso cyagenewe abana

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Bakigera ku Rwibutso babwiwe muri make uko ibikorwa bikurikirana muri uwo muhango wo kurusura

    Hannington Namara yanditse ko amateka ya Jenoside agaragaza ubuyobozi bubi

    Hashyizwe indabo ku mva

    Ubwo hafatwaga umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Hannington Namara yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • Euro 2020: U Budage bunyagiye Portugal bugaru… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda F wabereye ku kibuga Fussball Arena Munich mu Budage, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, warangiye u Budage bunyagiye Portugal ibitego 4-2, birimo bibiri byitsinzwe n'ubwugarizi bwa Portugal.

    Wari umukino ukomeye cyane wari witezwe n'abatari bacye, bashakaga kureba neza ubushobozi bw'aya makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yahuriye mu itsinda ryiswe iry'urupfu.

    Uyu mukino u Budage bwari hejuru cyane, bwatunguwe ku munota wa 15 Cristiano Ronaldo abaca mu rihumye abatsinda igitego cya mbere ku mupira yahawe na Diogo Jota, nyuma y’uko Robin Gosens w'u Budage atsinze igitego ku munota wa gatanu kikangwa.

    U Budage ntibwacitse intege kuko ku munota wa 35 Ruben Dias yitsinze igitego ku gitutu gikomeye yokejwe na Kai Havertz, amakipe anganya 1-1.

    Ku munota wa 39, u Budage bwabonye igitego cya kabiri cyitsinzwe na Raphael Guerreiro washakaga kurenza umupira akisanga yawuboneje mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye u Budage buyoboye umukino ku kinyuranyo cy'ibitego 2-1.

    Amakipe akigaruka avuye mu karuhuko, ku munota wa 51 ku mupira wari uvuye kwa Robin Gosens, rutahizamu ukinira Chelsea yo mu Bwongereza Kai Havertz yatsindiye u Budage igitego cya Gatatu bukomeza kuyobora umukino.

    Robin Gosens wari wazonze cyane Abanya-Portugal yatsinze igitego cya Kane cy'u Budage ku munota wa 60 ku mupira mwiza yahawe na Joshua Kimmich, bigabanya icyizere cy'abanya-Portugal cyo gucyura intsinzi kuri uyu mukino.

    Ku munota wa 67 Portugal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diogo Jota ku mupira mwiza wari uhinduwe na Cristiano Ronaldo.

    Abanya-Portugal bakomeje gushaka ibitego bibiri byo kwishyura ariko iminota 90 irangira batsinzwe umukino wa mbere muri iri rushanwa.

    Gutsinda uyu mukino byafashije u Budage kugaruka mu makipe ahataniye iki gikombe, ndetse bukaba busabwa gutsinda Hongrie ku mukino wa nyuma wo mu itsinda kugira ngo bubone itike ya 1/8.

    Portugal byayongereye akazi gakomeye ku mukino w'umunsi wa nyuma mu itsinda, izakina n'u Bufaransa, aho basabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo babone itike y'imikino ya 1/8.

    Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y'igihugu ya Hongrie yihagazeho inganya n'u Bufaransa 1-1, bituma buri kipe muri iri tsinda rya F, igomba gutegereza umukino w'umunsi wa nyuma, aho aribwo uzasobanura amakipe azakina 1/8.

    Magingo aya u Bufaransa nibwo buyoboye itsinda n'amanota 4, u Budage na Portugal bafite amanota 3, mu gihe Hongrie ifite inota rimwe.

    Cristiano Ronaldo niwe watsinze igitego cya mbere cya Portugal

    U Budage bwanyagiye Portugal 4-2

    Toni Kroos aganira na Cristiano bakinanye muri Real Madrid nyuma y’umukino

    Robin Gosens niwe wabaye umukinnyi w’umukino

    Uko amakipe akurikirana mu itsinda mbere y’umukino w’umunsi wa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106752/euro-2020-u-budage-bunyagiye-portugal-bugaruka-mu-makipe-ahabwa-amahirwe-ku-gikombe-106752.html

  • Ijoro ribi kuri Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Ntiryari ijoro ryiza kuri Cristiano Ronaldo na Portugal abereye kapiteni, ni nyuma yo gutsindwa n’u Budage 4-2 mu mukino w’umunsi wa 2 mu itsinda F rya Euro2020.

    K’umunsi w’ejo hashize hakomezaga imikino ya Euro2020 hakinwa umunsi wa kabiri mu itsinda F, u Bufaransa nyuma yo gutsinda u Budage mu mukino wa mbere, bwaje kunganya na Hongrie 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa Portugal n’u Budage. U Budage nibwo bwinjiye mu mukino hakiri kare aho Robin Gosens yari yafunguye amazamu ku munota wa 5 ariko baracyanga kuko yari yaraririye.

    Ku munita wa 15 Cristiano Ronaldo yaje gutsindira Portugal igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Diogo Jota.

    Kuva kuri uyu munota u Budage bwasatiriye cyane, bushyira igitutu kuri Portugal maze ku munota wa 35, Rúben Dias yitsinda igitego ku mupira wahinduwe na Robin Gosens, ku munota wa 39 babonye igitego cya kabiri na cyo cyitsinzwe na Raphael Guerreiro ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Umutoza wa Portugal yataniye igice cya kabiri azana Renato Sanchez asimbura Bernardo Silva.

    Izi mpinduka ntacyo zafashije Portugal kuko ku munota wa 51, Kai Havertz yatsindiye u Budage igitego cya 3 ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Robin Gosens.

    Robin Gosens usanzwe watakira Atlanta mu Butaliyani wazonze cyane Portugal, yaje gutsindira u Budage igitego cya 4 ku munota wa 60, ni umupira yatsinze n’umutwe wari uhinduwe na Joshua Kimichi.

    Diogo Jota ku munota wa 67 yatsindiye Portugal igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Cristiano Ronaldo.

    Kugeza ubu muri iri tsinda ntibirasobanuka kuko buri kipe ifite amahirwe yo kuzamuka muri 1/8 kuko u Bufaransha bufite amanota 4, u Budage na Portugal 3 mu gihe Hongrie ifite 1, buri kipe isigaje umukino umwe aho niba Portugal ya Cristiano ishaka kugera muri 18 igomba gutsinda u Bufaransa ni mu gihe u Budage busabwa gutsinda Hongrie.

    Undi mukino wabaye ni uwo mu itsinda E aho Espagne nyuma yo kunganya na Sweden mu mukino wambere, yongeye kunganya na Poland 1-1.

    Cristiano nubwo yatsinze igitego ntiyahiriwe n’umukino muri rusange

    Portugal yitsinze ibitego 2

    Gosens wazonze Portugal, yatsinze igitego cya 4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ijoro-ribi-kuri-cristiano-ronaldo

  • Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, Umuhanzi Serge Iyamuremye wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-serge-iyamuremye-yakoze-ubukwe-amafoto/

  • Igisubizo cya Yves Rwasamanzi ku kuba yanyagiwe na APR FC 6-0 mu mukino wavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0, ari uko yari yaruhukije abakinnyi yitegura umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

    APR FC k’umunsi w’ejo hashize yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ukaba warabereye i Huye.

    Yaje kuyinyagira ibitego 6-0, ni umukino wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko iyi kipe ya Marines FC ishobora kuba yatanze amanota k’ubushake.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, yavuze ko byatewe n’uko hari abakinnyi yari yaruhukije bitewe n’uko bari bakinnye imikino yegeranye bityo akaba yabateguriraga umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

    Ati”Shampiyona yari igoye cyane kuko twakinnye imikino myinshi tutaruhuka, twakinnye imikino ibiri ishize ikomeye twahuyemo na Rayon Sports ndetse na AS Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashya bageze aho bararuha kubera kudakina kenshi, ariko nta kundi twagombaga kubagerageza nabo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari gukoresha bamwe ku mikino yose.'

    Uyu mutoza kandi akaba yahamije ko imvune y’umunyezamu we Ntwari Fiacre na kapiteni we Ndayishimiye Thierry batasoje umukino ari kimwe mu byabakozeho.

    Marines izasoza shampiyona yakira ikipe ya Bugesera FC i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    APR FC yanyagiye Marines FC 6-0

    Yves Rwasamanzi ngo yari yaruhukije abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-yves-rwasamanzi-ku-kuba-yanyagiwe-na-apr-fc-6-0-mu-mukino-wavugishije-benshi