Category: Uncategorized

  • Amakipe yose y’ikiciro cya kabiri 28 aramutse… – #rwanda #RwOT

    Hari hamaze igihe hibazwa niba imikino y’ikiciro cya kabiri izakinwa kuko byasaga n'aho iminsi yagiye Kandi ikiciro cya mbere cyo cyaramaze gukinwa. Nyuma y'aho Minisiteri ya Siporo ibwiriye FERWAFA ko yemerewe gusubukura imikino y’ikiciro cya mbere mu bagore, n’ikiciro cya kabiri mu bagabo n’abagore, kuri uyu wa Kane nibwo FERWAFA yakoze inama n’abanyamuryango b’ikiciro cya kabiri mu bagabo ndetse barebera hamwe uko imikino yakinwa mu gihe amakipe yose yaba yitabiriye.


    Rwamagana mu makipe ashobora kwiyandikisha 

    Ubuyobozi bwa FERWAFA bwerekanye  imbonerahamwe igaragaza uko amakipe yahura mu gihe kigera ku minsi 23 kandi hakaboneka amakipe 2 azamuka mu kiciro cya mbere.

    Mu gihe aya makipe yose yitezwe yaba yitabiriye, Tariki 18 Nzeri amakipe 28 yahita ahura mu mukino umwe utarimo uwo kwishyura ubundi hagasigara amakipe 14. Kugira ngo hakinwe imikino ya 1/8 harebwa amakipe 2 yatsinzwe neza akaba 16 agakina imikino ibanza niyo kwishyura aho tariki 21/22 hakinwa imikino ibanza, kwishyura bikaba tariki tariki 24 na 25. Imikino ibanza ya 1/4 yakinwa tariki 27 na 28 iyo kwishyura igakinwa tariki 30 na tariki 1. Imikino ya 1/2 ibanza yakinwa tariki 4 na 5 Ukwakira iyo kwishyura ikaba tariki 7/8, umwanya wa gatatu ukaba tariki 10 naho umukino wa nyuma ukaba tariki 11 Ukwakira 2021.


    Amagaju FC  mu makipe ashaka kuzamuka 

    Ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA Thabit Habineza aganira na InyaRwanda yadutangarije ko ibyo berekanye ari uko amakipe yakina mu gihe yose yitabiriye ariko nta mwanzuro n’umwe urafatwa. Yagize ati: 'Nta mwanzuro n’umwe urafatwa kuko amakipe yose agomba kubanza akiyandikisha niyo mpamvu natwe tutazi niba amakipe yose uko ari 28 aziyandikisha cyangwa se hakiyandikisha macyeya'. 

    Akomeza agira ati: 'Ubu urabizi neza ko kubera igenzura ryemerera amakipe gukina ndetse n’ibijyanye n’ikibuga hari amakipe bishobora kuzarangira atitabiriye. Mu gihe amakipe yose yaba yiyandikishije twakoresha iriya gahunda yo gukuranwamo. Amahirwe menshi navuga ko amakipe yose ataziyandikisha kandi nibigenda uko tuzakoresha ubundi buryo'. 


    Nyanza FC iherutse kongera kwemererwa kuba umunyamuryango mushya 

    Tumubajije kubijyanye  no kwiyandikisha, Thabit yadutangarije ko ari vuba cyane. Yagize ati: 'Amakipe yose yahawe igihe ntarengwa cyo ku wa 5 ko ikipe ishaka gukina ikiciro cya kabiri igomba kuba yariyandikishije ahasigaye tugasigara turebana n’amakipe yiyandikishije.” Ikiciro cya Kabiri cyari kimaze amezi hafi icumi kidakinwa kuri iyi nshuro kikazakinwa mu gihe gito gishoboka kugira ngo haboneke ikipe zisimbura Sunrise FC na As Muhanga zamanutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108760/amakipe-yose-yikiciro-cya-kabiri-28-aramutse-yiyandikishije-yakina-gute-mu-minsi-24-gusa-108760.html

  • Burundi: Minisitiri w'Intebe yamaganye ibyo kugirana umubano mwiza n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Minisitiri Bunyoni,yavuze ko yarangije kureba aho abaminisitiri be bagejeje bashyira mu bikorwa imigambi ya leta.

    Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko umubano w'u Burundi n'u Rwanda “itaragenda neza kuko ibyo twasabye u Rwanda n'ubu ntirurabitanga.”

    Mu kwezi kwa karindwi, umukuru w'igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ari “igitangaza” kubona u Rwanda rwoherezaMinisitiri w'intebe,Edouard Ngirente, kuruhagararira mu birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bubonye ubwigenge.

    Alain Guillaume Bunyoni yagarutse ku byo u Burundi bwashinje u Rwanda kuva mu 2015 harimo guha icumbi abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015

    Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko abari bateguye guhirika ubutegetsi “guhera kuri general Godefroid Niyombare bageze mu Rwanda bakirwa nk'abami , ibyo birazwi”.

    Yagize ati”Ntacyo bakora hariya mu Rwanda ngo twebwe Abarundi ntitukimenye kuko dufiteyo incuti, tuvuga ururimi rumwe, ibyo rero ni ibintu bisanzwe bigaragara.”

    Ibyo u Rwanda rushinjwa n'u Burundi rurabihakana ,ahubwo narwo rushinja u Burundi ko abarurwanya bo mu mu mutwe wa FLN batera bava mu Burundi aho bafite ibirindiro.

    Alain Guillaume Bunyoni, muri icyo kiganiro yabonetse akeye mu maso yambaye ishati yera,karavati itukura na costume yirabura.

    Mu kuramutsa abanyamakuru bari bahari yashimiye Imana kuko ikimurindiye ubuzima,yongeraho ko kugeza ku isaha icyo kiganiro cyabereyeho yari ameze neza.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-minisitiri-w-intebe-yamaganye-ibyo-kugirana-umubano-mwiza-n-u-rwanda

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 18 bitabye Imana, abarembye ni 42 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 16 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 996. Abitabye Imana ni bagore 8 n’abagabo 8.

    source : https://ift.tt/3kdixYZ

  • Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi biyemeje guca burundu inkongi z’imiriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impamvu ihurizwaho na benshi yagiye itera inkongi zibasira Agakiriro ka Gisozi kuva mu myaka itatu ishize, ni umuriro w’amashanyarazi bavuga ko udacungwa neza.

    Agakiriro ka Gisozi kagizwe n’amashyirahamwe manini (amakoperative) y’abacuruzi agera kuri atanu, ari yo ADARWA, APARWA, COPCOM, Umukindo hamwe n’Isoko rya Duhahirane.

    Mu mwaka wa 2019 Koperative ya APARWA iri hakurya y’umuhanda haruguru ya ADARWA (ahahiye ku wa kabiri w’iki cyumweru), yadutswemo n’inkongi y’umuriro inshuro zirenga eshatu, ariko izangije byinshi cyane zikaba ari izo ku itariki 03 na 29 Kamena 2019.

    Uwitwa Nzasenga Alfred wari ufite imashini zibaza hamwe n’imbaho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 bikaza gukongokera mu nkongi yo ku itariki 29 Kamena 2019, yahise atangaza ko asubiye ku isuka iwe i Musambira mu Karere ka Kamonyi.

    Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 ubwo Kigali Today yasuraga agakiriro ka Gisozi, yasanze Nzasenga Alfred atarigeze agaruka nk’uko yabivugaga.

    Hari na bagenzi be bahombejwe n’inkongi yibasiye inzu za Uwera Jean Pierre, Kimenyi Innocent na Emmanuel Zunguruka zacururizwagamo imbaho, ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji (quincaillerie), imifariso yari yaragenewe gukora intebe ndetse n’ibiribwa.

    Izo nzu zahiriyemo imitungo y’abaturage yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80 nk’uko twabitangarijwe n’Ubuyobozi bw’Umudugudu icyo gihe.

    Umwe muri abo baturage twumvise yitwa Daphrose (nta yandi mazina ye yifuje gutangaza), avuga ko yahombye ibicuruzwa bifite agaciro k’arenga miliyoni 29 mu nkongi zabereye mu Gakiriro ka Gisozi hamwe n’aka Kimironko.

    Daphrose agira ati “Ndibuka bya bindi byanjye nyine, igihombo nagize, nta kindi usibye kwiyakira, gusa nyine ni buhoro buhoro, hari ibyo wikuraho kugira ngo umwana abone ibyo arya ubuzima bukomeze”.

    Daphrose warimo yegerenya uduce tw’imifariso two gukora intebe, ari muri bake bahombye ibintu ariko barabifatiye ubwishingizi, icyakora kuri ubu akaba agitegereje ko Sosiyete SONARWA yamushumbusha.

    Asa n’uwafashe ingamba zikomeye, kuko iyo mifariso isigaye ibikwa ukwayo, imbaho na zo zigashyirwa ukwazo, ku buryo hagize igishya kitakongeza ikindi.

    Inyubako zo muri APARWA zaravuguruwe ku buryo zose ubu ari ibyuma gusa, ibintu bigiye birunze mu buryo buhanye intera kandi bitavangavanze.

    Insinga z’amashanyarazi hamwe n’ibyuma biyageza aho babariza byaravuguruwe hashyirwa ibikiri bishya, ndetse nta n’ubwo zandagaye aho buri wese abona ngo abe yazikubaganya.

    Byagabanyije impamvu zateza inkongi y’umuriro, ndetse kuri ubu hagiye gushira imyaka ibiri nta mpanuka habe n’iyoroheje ibaye muri APARWA.

    Twaganiriye n’Umuyobozi wa APARWA, Umutoni Immaculée akomeza agira ati “Insinga zose ubu ziri mu butaka, urebye hano hejuru nta rutsinga wabona kuko bizamuka bihita byinjira mu mashini, twazanye amazi (twakwifashisha mu kuzimya) hamwe na kizimyamoto, ariko hari n’umucanga ubwawo ni kizimyamoto, abantu barimo gufata ubwishingizi n’ubwo tubutanga bwose 100%”.

    Umutoni avuga ko Koperative APARWA igizwe n’ibibanza(ateliers) bigera ku 1,190 ndetse n’abanyamuryango barenze uwo mubare, muri 2019 yahombejwe n’inkongi z’imiriro amafaranga arenga miliyari ebyiri.

    ADARWA igiye gufata ingamba nk’iza APARWA

    Hakurya ya APARWA muri ADARWA aho batewe n’inkongi ikangiza ibibanza umunani byarimo ibikoresho n’ibicuruzwa by’imbaho n’imifariso(matelas) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 350, na ho bafashe ingamba.

    Twagirayezu Thaddée ukuriye Koperative ya ADARWA akaba anayobora abikorera bose mu Murenge wa Gisozi, avuga ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi ziri ku isonga mu gutwika Agakiriro.

    Ati “Hano hakorerwa byinshi bijyanye n’amashanyarazi, hakanakorera abantu rimwe na rimwe batazi ibyayo kuko dutoza abana baza barize imyuga, impamvu ya kabiri ikaba iy’uko buri muntu afite amashanyarazi ye(installation), yizaniye umutekenisiye we arayamukorera, ubu rero twafashe ingamba zo gukora ‘installation’ imwe”.

    Iyi ni gahunda avuga ko izaba yagezweho mu gihe kiratarenze amezi atatu, n’ubwo bazabanza kuba bafunguye amashanyarazi nk’uko byari bisanzwe(kuko ubu batarimo gukora).

    Twagirayezu avuga ko uretse kugira ahantu hamwe hacungirwa amashanyarazi akoreshwa na buri Koperative, bagomba no kugira za kizimyamoto muri buri ‘atélier’, amazi n’umucanga ndetse no gutoza abakoreramo bose gufata ubwishingizi.

    Ubwo Agakiriro kangizwaga cyane n’inkongi muri 2019, ishyirahamwe ry’Abishingizi mu Rwanda (ASSAR) ryavugaga ko mu mitungo y’Abaturarwanda bose(GDP) yari ifite agaciro ka miliyari ibihumbi bibiri (tiriyari ebyiri), iyari yarafatiwe ubwishingizi itarengaga 2%.

    Uretse APARWA na ADARWA zafashwe n’inkongi z’umuriro inshuro zirenze imwe, isoko rya Duhahirane hamwe n’umuturirwa wa ADARWA ubwawo, byigeze gufatwa n’inkongi z’imiriro mu bice byaho bimwe na bimwe, biturutse kuri Gaz batekesha mu gikoni.

    source : https://ift.tt/3gjUOFk

  • Jacques Tuyisenge arakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Jacques Tuyisenge n
    Ubwo Jacques Tuyisenge n’umukunzi we basezeranaga imbere y’amategeko

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Jacques Tuyisenge arasaba ndetse anakwe umukunzi we baheruka gusezerana imbere y’amategeko.

    Ubukwe nyirizina, ni ukuvuga gusezerana mu rusengero ndetse no kwakira abatumirwa bizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ibyo birori bikazabera mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko ku itariki 19 Gashyantare 2021, amakuru akaba yavugaga ko bari guhita bakora ubukwe bukeye bwaho ku wa Gatandatu, ariko iyo gahunda iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/37WImGG

  • Zambia: Perezida mushya Hakainde Hichilema yahoze aragira inka (Byinshi ku buzima bwe) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakaide Hichilema, Perezida mushya wa Zambia
    Hakaide Hichilema, Perezida mushya wa Zambia

    We yivugira ko ari umuntu usanzwe, wahoze aragira inka ‘cattle boy’, ariko akaza kugira amahirwe. Ayo mahirwe ngo ni yo yifuza kugeza ku bana ba Zambia kugira ngo bagere kure kurusha aho we ageze, cyane ko anabarirwa mu baherwe.

    Mu 2016, Hichilema yiyamamarije kuyobora Zambia, ariko aratsindwa, aho yari afite amajwi 100.000 gusa, mu gihe uwo bari bahanganye Edgar Lungu yari afite amajwi agera kuri Miliyoni.

    Hichilema ubu ufite imyaka 59 y’amavuko, kuri iyi nshuro yatsinze Edgar Lungu bari bahanganye mu matora. Gusa amwizeza ko nta kibazo azagira ndetse adakwiye guhagarika umutima.

    Hichilema si mushya muri Politiki ya Zambia, we ubwe yivugira ko ayirambyemo ndetse akaba amaze gufungwa inshuro 15 kuva yakwinjira muri Politiki.

    Nka Perezida mushya wa Zambia, Hichilema ngo agiye guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, kuko ku butegetsi bwa Lungu asimbuye, kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Zambia bari munsi y’umurongo w’ubukene, kandi ibyo byari bimeze bityo na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera muri icyo gihugu.

    Mu ijambo yavuze nyuma yo gutorerwa kuyobora Zambia, Perezida Hichilema yagize ati “Dufite inshingano ikomeye yo kungera kuzamura ubukungu bwacu kugeza ku rwego mwifuza. Ni urugendo rukomeye ruzaba rurimo kuzamuka no kumanuka, ariko ndizera ko nidukorana imbaraga n’ishyaka, tuzashobora kubageza ku buzima bwiza”.

    Hichilema ubu uyoboye Zambia nka Perezida mushya, ni umwe mu bantu ba mbere bakize cyane muri icyo gihugu, ariko ngo yabigezeho abikesheje gukora cyane.

    Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ yagize ati “Ndi umuhungu waragiraga inka… ni rwo rukundo rwo mu bwana, ndi umuturage usanzwe, ndi umunyafurika usanzwe.

    Mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage ba Zambia nka Perezida mushya tariki 16 Kanama 2021, Perezida Hichilema, ubundi bita ‘HH’ (inyuguti zitangira amazina ye), yibukije uko yajyaga ajya ku ishuri atagira inkweto zo kwambara.

    Yongeraho ati”Nabonye amahirwe, turashaka ko ayo mahirwe agera no ku bana bacu, bakazavamo abantu bakomeye no kurusha HH”.

    Hichilema ngo avuka mu muryanyo ukennye, mu Majyepfo ya Zambia, muri ‘District’ ya Monze, ariko umuhate we wamuhesheje kubona ‘buruse’ ajya kwiga muri Kaminuza ya Zambia.

    Aho muri Kaminuza ya Zambia yahavanye impamyabushobozi ya ‘A0’ mu bijyanye n’ubukungu ‘Economics and business administration’ nyuma aza no gukomeza amashuri ye, abona impamyabushobozi ya ‘MBA’ yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

    Nk’uko bitangazwa n’ishyaka rye, Hichilema ku myaka 26 gusa y’amavuko, yari Umuyobozi mukuru ‘CEO’, w’ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga y’icungamari muri Zambia.

    Ni uko ngo yatangiye kuzamuka, aza no kugera ku rwego rwo kuba mu bakire ba mbere mu Zambia, kubera ko yakoraga ishoramari mu bice bitandukanye, iby’ubuzima, iby’ubukerarugendo n’ibindi.

    Bamwe mu bakurikira ibya Politiki ya Zambia, bavuga ko intsinzi ya Hichilema mu matora aheruka, ayikesha kwiyegereza urubyiruko n’abaturage borohoje, nawe ngo wasangaga yiyoroheje , akambara imyenda adodesha mu batayeri basanzwe, ubundi akambara amakoboyi n’ibindi.

    Mu ijambo yagejeje ku baturage tariki 16 Kanama 2021, yavuze ko manda ye nirangira azava ku butegetsi mu mahoro.

    Yagize ati” Ndashaka kwizeza abaturage ba Zambia hakiri kare ko, igihe cyacu cyo kuva ku butegetsi nikigera, tuzagenda neza mu mahoro”.

    Perezida Hichilema ngo ni umukirisitu, akomoka mu bwoko bwitwa ‘Tonga’ akaba ari Umugabo wubatse, afite umugore n’abana batatu.


    source : https://ift.tt/3D4AUaT

  • Kimenyi Yves yatawe muri yombi kubera ibirori bya “Baby Shower” #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports n'ikipe y'igihugu Amavubi ari mu maboko ya Police y'u Rwanda nyuma y'ibirori byo kwitegura umwana ' Baby Shower' biherutse gukorerwa umukunzi we Muyango witegura kwibaruka vuba.

    Umuvugizi wa Police y'u Rwanda CP JB Kabera,yatangarije B&B FM-Umwezi dukesha iyi nkuru ko ababiteguye n'abitabiriye bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagomba gushakishwa bagahanwa.

    Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n'umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

    Ibi birori byatumye uyu mukinnyi atabwa muri yombi bizwi nka “Baby Shower”, byitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abakobwa b'inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

    Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza mu Rwanda.

    Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Urukundo rwe na Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019,rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.



    Kimenyi Yves yafunzwe kubera ibirori bya “Baby Shower”byakorewe umwana yitegura kwibaruka we n'umukunzi we Muyango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kimenyi-yves-yatawe-muri-yombi-kubera-ibirori-bya-baby-shower

  • TV1 yongeye gusezerera Abanyamakuru 3 icya rimwe #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru basezerewe kuri iyi nshuro ni Callixte Ndagijimana na Gakayire Raymond ndetse na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos bari basanzwe bakora mu ishami ry’amakuru.

    Aba Banyamakuru batatu bose bari mu bantu ba mbere batangiye gukorera iki gitangazamakuru kibanda ku nkuru za rubanda.

    Nk’uko byatangajwe mu minsi yashize ubwo ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwabasezereraga abandi bakozi, n’ubu ngo ni ukubera ikibazo cy’amikora akomeje kuba macye.

    Gusa bamwe mu basezerewe kuri iyi nshuro ntibemeranya n’ibi aho bavuga ko kiriya gitangazamakuru kitari kubura ubushobozi ahubwo ko umushoramari wacyo ashobora kuba ari kuyashora mu bindi bikorwa dore ko afite irindi shoramari ryinshi.

    Umuyobozi Mukuru w’Iki gitangazamakuru, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC unasanzwe anafite ikipe y’Umupira w’Amaguru Gasogi United iri mu cyiciro cya mbere, akomeje kubaka ikipe ye dore ko kuri uyu wa Gatatu yanagaruye Umutoza Guy Bukasa wari wavuye muri iriya kipe akerekeza muri Rayon Sports.

    Mu ntangiro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Radio&TV 1 bwari bwasezereye abandi banyamakuru batatu na bwo ngo kubera amikoro macye yatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyagiye kizahaza imikorere y’abikorera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/TV1-yongeye-gusezerera-Abanyamakuru-3-icya-rimwe

  • N’Golo Kant muri batatu bahataniye igihembo… – #rwanda #RwOT

    Kante ahataniye iki gihembo na Jorginho bakinana muri Chelsea, wanafashije ikipe y'igihugu cye kwegukana igikombe cy'u Burayi muri uyu mwaka ndetse na Kevin DeBryune wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona mu Bwongereza.

    Ninde uhabwa amahirwe kurusha abandi yo kwegukana iki gihembo?

    N’Golo Kanté:


    Umwaka w'imikino wa 2020/21, ntabwo usanzwe kuri Kanté wafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nyuma y'imyaka 9, ari nacyo cya mbere yari ateruye mu mateka ye ndetse na UEFA Super Cup, agereka agahigo ku tundi.

    Uwavuga ko ibikombe Chelsea yegukanye uyu mwaka ibikesha N'Golo Kanté ntiyaba abeshye, kuko ibikorwa yakoze kuva mu mikino y'amatsinda kugeza ku mukino wa nyuma begukana iri rushanwa rihatse ayandi i Burayi, ubwabyo byivugira.

    Kanté yagiye atorwa nk'umukinnyi w'umukino, uba witwaye neza mu mukino wose, guhera muri ¼ kugeza no ku mukino wa nyuma, ibi bimugira umukinnyi mwiza w'irushanwa.

    Nta mukinnyi wigaragaje muri Champions League y'uyu mwaka kurusha N'Golo Kanté, ndetse akaba yaragiye abihemberwa kenshi kuri buri mukino yakinnye.

    Kanté ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati, kenshi aba afasha ba myugariro kurinda izamu, ariko kandi agafasha na ba rutahizamu gusatira, akora byinshi mu kibuga bitashoborwa na buri wese.

    Kanté ni mwiza cyane kwambura imipira, akaba mwiza mu gutera imiserebeko, ikindi kandi usanga ayobora Counter attack cyane iyo ikipe ye ishaka igitego kandi akabikora neza, imipira yo mu kirere biragoye kuyitwara Kanté, ikindi kandi ntabwo atakaza imipira kenshi ndetse no kumwambura umupira biragoye.

    Uburyo aba azenguruka ikibuga cyose ahiga umupira ndetse awutembereza uko ashaka, byatumye abakunzi b'umupira w'amaguru bamuha akazina k'akabyiniriro 'Man of everywhere' umugabo uba uri hose.

    Uruhare rwe mu guhesha Chelsea igikombe cya Champions League ntabwo rushidikanywa, ndetse byatumye benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru basaba ko yanahabwa igihembo gihabwa umukinnyi w'Indashyikirwa ku Isi 'Ballon d'Or' muri uyu mwaka kuko Kanté yabikoreye.

    N'ubwo Kanté w'imyaka 30 atagize byinshi afasha ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu irushanwa rya Euro 2020 butitwayemo neza, gusa benshi mu bakurikira umupira w'amaguru bemeza ko uyu Mufaransa afite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kuko yabikoreye uyu mwaka.

    Jorginho:


    Uyu Mutaliyani wigaragaje cyane mu mwaka ushize w'imikino, agafasha Chelsea kwegukana igikombe cya Champions League na UEFA Super Cup ndetse akanafasha ikipe y'igihugu y'u Butaliyani kwegukana igikombe cy'u Burayi 'Euro 2020' butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma, byamushyize ku rwego rw'abakinnyi beza I Burayi, bagize ibihe bidasanzwe muri uyu mwaka.

    Mu mibare, Jorginho ari imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi w'umwaka I Burayi kubera uruhare yagize mu gufasha amakipe yakiniye akegukana ibikombe yahataniraga.

    Abasesenguzi mu mupira w'amaguru i Burayi, bashimangira ko nta gihindutse Jorginho azahabwa iki gihembo yakoreye uyu mwaka, kuko ntawamuhize ku ruhare rwe mu gufasha Chelsea gukora amateka muri Champions League nyuma y'imyaka 9, ndetse no gufasha u Butaliyani kwegukana igikombe cy'u Burayi.

    Kevin DeBryune:


    Uyu Mubiligi wafashije Manchester City kwegukana Premier League umwaka ushize, ndetse akanayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League bagatsindwa na Chelsea 1-0, ari ku rutonde rwa batatu bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka i Burayi.

    N'ubwo DeBryune ntakigaragara yafashije u Bubiligi mu gikombe cy'u Burayi 2020, gusa muri rusange yarigaragaje mu mwaka ushize w'imikino ndetse anafasha Manchester City gukora uduhigo dutandukanye turimo no kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru i Burayi, bavuga ko uyu Mubiligi nta mahirwe menshi afite kuko abo bahanganye bamurushije kugera kuri byinshi mu mwaka w'imikino ushize.

    Abakinnyi bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka i Burayi, bose bakina muri shampiyona y'u Bwongereza izwi nka 'Premier League'.

    Kanté, DeBryune na Jorginho hazavamo umukinnyi w’umwaka i Burayi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108758/ngolo-kante-muri-batatu-bahataniye-igihembo-cyumukinnyi-wumwaka-i-burayi-108758.html

  • N'golo Kante yashyizwe mu bakinnyi bazatorwamo uwitwaye neza kurusha abandi I Burayi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru I Burayi ryamaze gutangaza abakinnyi yaba mu bagabo n'abagore bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka w'imikino ushize barimo Umufaransa ukundwa na benshi N'golo Kante.

    Ibirori byo gutangaza abahize abandi muri UEFA bizaba kuwa Kane tariki ya 26 Kamena uyu mwaka ubwo hazaba hari kuba tombola yo gushyira amakipe mu matsinda ya UEFA Champions League 2021/22.Ibi birori bizabera muri Haliç Congress Center i Istanbul muri Turkey.

    Amatora yakozwe n'abatoza 24 bo mu bihugu byitabiriye EURO 2020 n'abandi 80 bo mu makipe atandukanye yakinnye amatsinda ya 2020/21 UEFA Champions League na UEFA Europa League.

    Hari kandi n'abanyamakuru 55 b'imikino bakomeye ku mugabane w'I Burayi.

    Abakinnyi 3 bazatoranwamo uwa mbere barimo:

    Kevin DE BRUYNE (Ububiligi — Manchester City FC)
    JORGINHO (Ubutaliyani — Chelsea FC)
    N'Golo KANTÉ (Ubufaransa— Chelsea FC)

    Mu bakinnyi b'Abagore hatowe: Jennifer HERMOSO (Espagne — FC Barcelona)Lieke MARTENS (Ubuholandi — FC Barcelona)na Alexia PUTELLAS (Espagne — FC Barcelona).

    Umutoza mwiza mu bagore azava hagati ya: Lluís CORTÉS (Espagne — FC Barcelona),Peter GERHARDSSON (Sweden — Ikipe y'igihugu ya Sweden),Emma HAYES (Ubwongereza — Chelsea FC Women).

    Umutoza mwiza mu bagabo azava hagati ya :

    Josep GUARDIOLA (Umunya Espagne— Manchester City FC)
    Roberto MANCINI (Umutaliyani— Ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani)
    Thomas TUCHEL (Umudage— Chelsea FC)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yashyizwe-mu-bakinnyi-bazatorwamo-uwitwaye-neza-kurusha-abandi-i