Category: Uncategorized

  • Nyamirambo: Umunyegare yagonzwe n’ikamyo ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Uwo musore usanzwe atuye i Nyamirambo, yagonzwe n’ikamyo ubwo yari amanutse yerekeza kuri 40 nk’uko byatangajwe na Rukundo Assouman, wabonye iyo mpanuka iba.

    Ati “Yagendaga ku igare rya siporo inyuma ye hari ikamyo ndetse n’imbere hari indi yari iri kuzamuka. Twagiye kumubona agonganye n’ikamyo yazamukaga akubita umutwe hasi bihita birangira.”

    “Uko twabibonye ni ikibazo cyabayeho cyo kubura feri y’igare rye, ntitwavuga ngo abashoferi ni bo bari mu makosa kuko yari ageze hafi ya ‘Dos d’Anne’ kandi bisaba ko bagabanya umuvuduko. Kuri njyewe sinavuga ko hari uri mu makosa, ni ibintu byabaye bituguranye.”

    Mu gihe kitageze ku mezi abiri hamenyekanye impanuka zabereye i Nyamirambo inshuro eshatu, zaguyemo abantu bane. Zose ni iza sosiyete Horozon Constructions.

    Hari iheruka gukorera impanuka ku Ryanyuma yahitanye umushoferi n’umuturage, iyabereye hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara ndetse n’uyu musore.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Constructions, Migisha Samuel, yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye uyu musore.

    Yavuze ko kuba imodoka zabo zikunze gukora impanuka mu buryo butunguranye nta ruhare rugaragara rwa tekiniki kuko akenshi biba byabaye bidaturutse ku makosa y’imikorere yazo.

    Agace kabereyemo impanuka

    source : https://ift.tt/3kbhFnC

  • Umuyobozi wa Airtel yatsindiye igihembo cy’umuyobozi w’Umunyafurika w’umwaka – #rwanda #RwOT

    Ogunsanya asanzwe azwiho kuba indashyikirwa mu buyobozi kuko no mu 2020 yahawe igihembo cy’umwaka cyiswe ‘Africa Industry Personality of the Year’ ndetse ahabwa n’icy’Umuyobozi w’Umunyafurika mwiza mu bijyanye n’Ubucuruzi ‘African Business Leadership Awards 2020’.

    Ibihembo byatanzwe n’iki kinyamakuru byahawe abayobozi batandukanye mu byiciro 12 bitandukanye, aho Ogunsanya ariwe watsindiye igihembo nyamukuru cy’Umuyobozi w’Umunyafurika w’umwaka 2021, akurikirwa n’Umuyobozi wa Standard Bank Group ikorera muri Afurika y’Epfo, Simphiwe Tshabalala.

    Umuyobozi wa African Leadership Magazine, Dr Ken Giami, yashimiye abantu bose batsindiye ibi bihembo, avuga ko bigamije kwishimira intambwe imishinga y’ubucuruzi muri Afurika yagezeho mu gihe gikomeye cya Coronavirus cyateje ihungabana mu bukungu.

    Yakomeje agira ati “Abayobozi batsinze mu byiciro bitandukanye bagize uruhare rukomeye muri ibi byiza twishimira ni yo mpamvu bakwiriye ishimwe rikomeye.”

    Abayobozi batsinze bazashyikirizwa ibihembo byabo by’ishimwe mu nama ya Gatandatu y’ishoramari muri Afurika “Invest in Africa Summit” izaba hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 16 na 17 Nzeri 2021.

    Ogunsanya w’imyaka 55 asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel yo muri Nigeria kuva mu 2012 ndetse azatangira imirimo yo kuyobora Airtel Africa Group ku itariki 1 Ukwakira 2021.

    Ni inzobere mu bijyanye n’icungamutungo, aho amaze imyaka irenga 30 akora imirimo itandukanye mu itumanaho, ubujyanama n’amabanki, ndetse yayoboye ibigo bikomeye nka Coca-Cola yo muri Ghana, iya Kenya ndetse n’iyo muri Nigeria.

    Airtel Africa azatangira kuyobora mu mezi abiri ari imbere ni ikigo gikomeye cy’itumanaho gikorera mu bihugu 14 byo muri Afurika harimo n’u Rwanda, cyakomotse kuri Bharti Airtel yo mu Buhinde, ubu gifite abakiliya barenga miliyoni 99 muri Afurika.

    Umuyobozi wa Airtel Africa Group, Segun Ogunsanya, yatsindiye igihembo cy’umuyobozi w’Umunyafurika w’Umwaka wa 2021

    source : https://ift.tt/3y4BrWy

  • Guverineri Gasana yatangije iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa yatangije ku mugaragarao kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021. Umujyi wa Kibungo uri mu mijyi ikuze cyane dore ko ari ho habaga Perefegiture ya Kibungo, gusa uri mu mijyi itarigeze ikura nko mu tundi turere kuko akenshi wagiye usubira inyuma.

    Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga i Ngoma mu mwaka wa 2017 yabemereye ibikorwaremezo bitandukanye bigamije kuzamura uyu mujyi.

    Mu bikorwaremezo yabemereye byanamaze kuzura harimo stade, hotel nziza iri ku kigero cy’inyenyeri eshatu ndetse n’umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’Akarere ka Bugesera ugakomeza mu ka Nyanza imirimo yo kuwubaka nayo irenda gutangira.

    Mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’aka Karere kuri ubu hatangijwe ibikorwa byo kubaka imihanda izenguruka Umujyi wa Kibungo ireshya na kilometero umunani n’igice n’ibindi bine n’igice bigizwe na kaburimbo yoroheje.

    Guverineri Gasana yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kije mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuzamura akarere.

    Ati “Ni umuhanda uzageza mu Ukuboza warangiye, uzafasha mu kuzamura uyu mujyi mu buryo bw’imyubakire ndetse hari n’ibindi bikorwaremezo bigenderwaho birimo amashanyarazi, amazi n’ibindi byinshi biri gukorwa bizafasha mu kwihutisha iterambere.”

    Yashimiye Umukuru w’Igihugu wahaye aka karere bimwe mu bikorwaremezo birimo Stade, hotel nziza n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere bikanazamura aka karere.

    Guverineri Gasana yasabye kandi abaturage bo muri uyu mujyi gufata neza ibikorwaremezo bari kugezwaho ngo kuko bizabafasha mu guhindura ubuzima bwabo.

    Ati “Icyo bivuze ku baturage rero ni uko ahantu hose hageze ibikorwaremezo byihutisha iterambere, ari ibintu biza ku isoko birimo ibikomoka ku buhinzi, ari ibintu by’ubucuruzi, ari n’imigenderanire kuva mu mirenge ubwo hagiyemo kaburimbo turabona bigiye kwihuta cyane.”

    Yasabye abaturage kubiha agaciro bagafata neza ibikorwaremezo bari kubakirwa bakumva ko ari ibyabo bakirinda kubyonona no kubyangiza, yavuze ko kandi ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bizatanga akazi ku rubyiruko rwinshi n’abandi baturage bikabafasha mu iterambere.

    Nyiramana Béatrice utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo avuga ko imihanda ya kaburimbo iri kubakwa muri uyu mujyi niyuzura izabafasha mu kwihutisha iterambere, yavuze ko akenshi bahuraga n’ikibazo cy’ivumbi ryinshi mu gihe cy’izuba, urwondo rwinshi mu gihe cy’imvura ariko ngo nibamara gushyiramo kaburimbo bizabafasha.

    Iyi mihanda ya kaburimbo iri kubakwa na China Road and Bridge Corporation ikazuzura mu gihe cy’amezi icumi, iri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

    Guverineri Gasana yatangije iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo

    Iyi mihanda ya kaburimbo iri kubakwa izuzura mu gihe cy’amezi icumi

    source : https://ift.tt/2W1m7gJ

  • Rubavu: Imodoka yafashwe n’inkongi – #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yari ivuye mu Karere ka Musanze igiye i Rubavu irimo umushoferi witwa Habimana Jean Paul na mugenzi we bakorana yahiye igeze ahazwi nko kuri Caribana.

    Habimana yavuze ko yarimo agenda akumva ikintu gituritse mu modoka ye yumva n’abantu bavuza induru bamubwira ko iri gushya.

    Yagize ati “Nagendaga ngeze ahahoze polisi ni ho numvise akantu kavuga mu modoka gasa nk’agaturitse, kuko nari ndi kugenda bisanzwe abantu ku ruhande baba barambwiye ngo iri gushya mba ndasimbutse.”

    “Kubera ubwoba nsohotse niruka ariko nza nyirukaho urugi rufunguye iri kujya ahari izindi nyirukaho ndayiyobya, abantu bayishyize hasi barebe ko bayizimya.”

    Yakomeje avuga ko yari yarakoresheje Controle Technique atazi ikibazo cyaba kibaye ku modoka ye.

    Umushoferi na mugenzi we bari mu modoka bavuyemo amahoro ariko imodoka yose yahiye n’ubwo babashije kuzimya ariko igice kinini cyahiye.

    Iyi modoka yahiye yari ivuye i Musanze igiye i Rubavu

    Imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro

    Abazimya bahageze imodoka yamaze gushya igice kinini

    source : https://ift.tt/2WcrmJV

  • Uganda yirukanye Abanyarwanda 26 bari bafungiyeyo binyuranyije n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bashyikirijwe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rw’u Rwanda, ishami rikorera ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021.

    Aba baturage barimo abagabo 20, abagore bane n’abana babiri, bakigera mu Rwanda bahise bahabwa ubufasha bw’ibanze, bapimwa Covid-19.

    Mu bipimo by’abantu 16 byafashwe habonetsemo 12 bagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo bahita bajyanwa mu kigo cyagenewe gushyirwamo abarwaye Covid-19, mu gihe abandi nabo barabanza gushyirwa mu kato mbere yo kujyanwa mu miryango.

    Abatanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Uganda kuva bafatwa bagaragaje ko bari bafungiye muri Gereza ya Matinda iherereye i Mbarara aho bagiye bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku Mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro zirindwi, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda. Muri bo kandi haba harimo abagore, abagabo n’abana bakiri mu mashuri.

    Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 70 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Hashize imyaka ikabakaba itanu Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibyo bikorwa rukanayereka gihamya ariko iki gihugu ntikibikozwe kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo rwasabaga Abanyarwanda kwirinda kujya muri iki gihugu kubera kwanga ko bahohoterwa.

    Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

    Abanyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko birukanwe ku butaka bw’iki gihugu

    Aba Banyarwanda bashyikirijwe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rw’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3B18XiD

  • Baregeye asaga miliyari 1 Frw: Indishyi zasabwe mu rubanza rwa Rusesabagina zizava he? – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza ruzasigara mu mitwe ya bamwe bitewe n’ibyaruvugiwemo nka ya magambo ya Sankara ati “N’inyoni zo mu biti zanshinja’, Rusesabagina yirahira akirenga avuga ko atari ‘Umunyarwanda’ ahubwo ari ‘Umubiligi, impfubyi ya Loni’ n’andi.

    Nubwo hari abazarwibukira kuri ibyo, urwibutso ruratandukanye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa MRDC-FLN Rusesabagina yayoboraga, Nsabimana Callixte ari umuvugizi n’abandi.

    Izo nzirakarengane izitaravukijwe ubuzima, zasigiwe ubumuga ku buryo imibereho yabo yahindutse, batakibasha kwibeshaho nk’uko byavuzwe mu maburanisha atandukanye yabaye mu minsi ishize.

    Hari abajya babigarukaho ko impano ikomeye Imana yahaye umuntu ari ubuzima, ubuvukijwe cyangwa bugahungabanywa, nta ndishyi ikwiriye wabona umwishyura.

    Abantu 83 mu bihumbi by’abagizweho ingaruka z’ako kanya n’ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina, ni bo bitabaje urukiko mu rubanza rwa Rusesabagina, basaba indishyi z’ingaruka batewe n’ibyo bikorwa.

    Uteranyije indishyi bishyuza Rusesabagina na bagenzi be 20 bari muri uru rubanza, zisaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu barimo kuregera indishyi harimo Me. Ndutiye Yusufu uregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw, nyuma y’uko imodoka ye yangijwe ubwo yafatirwaga n’abarwanyi ba FLN mu ishyamba rya Nyungwe, mu gitero cyanapfiriyemo abantu.

    Undi uri mu baregera indishyi ni Nsengiyumva Vincent, na we wari Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata uri mu Karere ka Nyaruguru, akaba ari kuregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

    Ku itariki 16 Gashyantare uyu mwaka, ubwo harimo hasomwa imyirondoro y’abaregwa muri uru rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi, ntabwo imitungo y’abaregwa yagarutsweho cyane, uretse ko byatangajwe ko Nsabimana Callixte afite umutungo wa telefoni eshatu mu gihe abandi nta mutungo bari bafite uzwi. Umutungo wa Rusesabagina wo ntiwatangajwe ariko hari amakuru y’uko afite imitungo irimo inzu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.

    Indishyi zizaboneka gute nta mitungo?

    Tariki 22 Nyakanga ubwo urubanza rwari rutarapfundikirwa, Nsabimana Jean Damascène alias Motari ushinjwa gukorana n’inyeshyamba za FLN ubwo zinjiraga mu gihugu, yararahiye arirenga avuga ko nta mutungo n’umwe afite wavamo indishyi asabwa, ngo keretse bemeye ko azajya abahingira, bakamubarira bubyizi.

    Mukandutiye Angelina wari ushinzwe ubukangurambaga muri FLN, yavuze ko imitungo ye yose yabaga i Kigali yatejwe cyamunara mu 2006, kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Inkiko Gacaca, kuri we gutanga imibyizi byamugora dore ko ageze mu myaka 70.

    Mu gihe urubanza rugeze mu mahina, ikiri kwibazwa ni uko bizagenda mu gihe byagaragara ko abaregwa nta bushobozi bafite bwo kwishyura indishyi zasabwe mu rukiko, mu gihe rwaba rwemeje ko abazisabye bazikwiriye.

    Me Ndutiye, yasobanuye ko indishyi atari ikiguzi cy’ibyo umuntu yatakaje, ahubwo ari uburyo bwo gutanga ubutabera ku muntu wagizweho ingaruka n’icyaha, kuko hagiye kurebwa agaciro rusange k’ingaruka zagizwe n’icyaha, bidashoboka ko uregerwa indishyi yabona icyo yishyura.

    Yagize ati “Hari abababuze abafasha, abana babo, hari abacitse amaguru, ababuze akazi n’ibindi. Kuba wabona icyo wamuha [cyasimbura agaciro k’icyo yatakaje] biragoye, ariko agize icyo abona yaregeye, hari ukuntu byamurema agatima ho gato.”

    Uyu munyamategeko yavuze ko yaregeye indishyi za miliyoni 40 Frw, hakubiyemo n’agaciro k’ibyo imodoka yamufashaga gukora, ati “Kuba imodoka hari icyo yari imariye, byatumye nkoresha ubundi buryo kugira nkore ibyo nakayikoresheje.”

    Yasobanuye kandi ko nk’abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba, basabye ko urubanza rw’aba barwanyi bose ruhuzwa kugira ngo rwihute, na cyane ko abaregwa bari bahuje dosiye, bityo byari byoroshye ko babarizwa hamwe.

    Uku guhuriza hamwe abaregwa bifite izindi nyungu kuko bizatuma mu gihe abaregera indishyi bazemererwa, abaregwa bazazitangira hamwe, ibishobora kongera amahirwe y’uko indishyi zaregewe zaboneka kuko mu gihe umwe mu baregwa afite umutungo, ushobora gukoreshwa no mu mwanya w’utawufite.

    Me Ndutiye yagize ati “Ubundi iyo uregera indishyi ku bantu benshi baregerwa ikintu kimwe, kandi abaregwa baregerwa hamwe, usaba ko bazafatanya kwishyura. Icyo bivuze ni uko muri abo benshi baregwa, [bikagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura], iyo urukiko rwemeje indishyi [bikagaragara ko harimo umwe muri bo wishoboye] ategekwa kwishyura za ndishyi [zose, harimo n’iz’abadafite ubushobozi bwo kuziyishyurira].”

    Gusa mu gihe byagaragara ko abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

    Hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n’uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y’icyo gihugu ishobora kumwishyura mu mwanya w’uregwa, gusa mu Rwanda si ko bimeze.

    Bite by’imitungo y’abaregwa iri mu mahanga?

    Bikekwa ko Rusesabagina afite imitungo mu mahanga, aho bivugwa ko afite inzu mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Me Ndutiye yavuze ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko abarega bakwiye indishyi, bazahera kuri icyo cyemezo ubundi bagasuzuma uburyo ubutabera bw’u Rwanda bwakoresha icyemezo cy’Urukiko, bugakorana n’ibihugu birimo imitungo y’abaregwa kugira ngo hashakwe uburyo yavanwamo indishyi.

    Umunyamategeko Me Gatete Ruhumuliza, yavuze ko bishoboka ko imitungo y’umunyabyaha iri hanze y’igihugu yakoreyemo icyaha ishobora gukoreshwa mu kwishyura indishyi zemejwe n’urukiko.

    Yagize ati “Ntabwo bibujijwe kuko ibyemezo by’urukiko bishobora kujya gushyirwa mu bikorwa mu bihugu ushaka ku Isi. Iyo wakoze icyaha ukaba warakatiwe n’urukiko binyuze mu mategeko, ibyemezo by’urukiko bashobora kubishyira mu bikorwa mu bihugu byose. Abaregeye indishyi bazafata icyemezo cy’urukiko, babijyanye mu bihugu birimo imitungo ya Rusesabagina.”

    Ubwo Rusesabagina yafatwaga ndetse no mu gihe yarimo kuburana, inzego zitandukanye mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bubiligi, Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango myinshi, byamaganye ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, bikavuga ko akwiye kurekurwa mu buryo bwihuse.

    Ibyo bihugu byamaganye ifungwa rya Rusesabagina, birimo ibikekwaho kuba birimo imitungo ya Rusesabagina, nk’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ruhumuliza yavuze ko ubusanzwe ubutabera ari urwego rwigenga, bityo ko mu gihe bwakora inshingano zabwo neza, bushobora gushyira mu bikorwa icyemezo cy’inkiko z’u Rwanda, ati “Ruriya rubanza ni intakemwa mu buryo bwakozwe.”

    Yasobanuye ko mu gihe abaregwa bifuza kuregera indishyi ziri mu bindi bihugu, bashaka abanyamategeko bemerewe gukora muri ibyo bihugu, ubundi “Bagafata icyemezo cy’urukiko bakagiha umuhesha w’inkiko, akajya guteza cyamunara iyo mitungo.”

    Icyakora ibintu bishobora guhinduka mu gihe nk’abagize umuryango w’abaregerwa indishyi batanga ikirego basaba ko umuhesha w’inkiko atateza cyamunara imitungo yabo, icyo gihe icyakurikiraho cyaba ari ukongera kujya mu rukiko.

    Uyu munyamategeko yavuze ko ‘impungenge z’uko ubutabera bw’ibihugu Rusesabagina afitemo imitungo bushobora kubangamirwa n’inyungu za politiki’ zifite ishingiro, ati “Na mbere hose bari baranze kugira icyo bamutwara kandi bazi ibikorwa bye [byo gushyigikira iterabwoba].”

    Icyakora uyu munyamategeko unakurikiranira hafi ibya politiki, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho n’ibihugu birimo Amerika n’u Bubiligi, ku buryo bidafite inyungu mu gusenya umubano w’impande zombi kubera inyungu z’umuntu wahamijwe ibyaha n’inkiko z’u Rwanda.

    Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda byose bifitane isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Abaregera indishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya FLN basabye ko abaregwa bose bafatanya kuzishyura

    Ngirababyeyi yavuze ko amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN yamusigiye ubumuga

    Habimana yavuze ko ntacyo akibasha kwikorera kubera ubumuga yasigiwe n’ibitero bya FLN

    Ubwo abaregwa bageraga ku rukiko

    Bamwe mu baregera indishyi barimo n’abakomerekejwe n’ibitero bya FLN bari bitabiriye iburanisha

    Nsabimana Callixte aganira n’umunyamategeko we mbere y’uko iburanisha ritangira

    Abaregwa bose mu rukiko

    Angelina Mukandutiye ni umwe mu baregwa wari mu rukiko

    Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry’ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN

    source : https://ift.tt/37VjCPn

  • Icyo Ambasaderi w’u Bwongereza atekereza ku ifungurwa rya BBC, urubanza rwa Rusesabagina n’ibindi – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Daair wasimbuye Joanne Lomas, ni umugabo ufite inararibonye mu bya politiki mpuzamahanga, aho amaze imyaka 20 muri ako kazi, ndetse si mushya muri Afurika kuko yakoze mu bihugu nka Misiri, Sudani ndetse Se umubyara akaba afite inkomoko muri Tanzania.

    Daair umaze ukwezi mu Rwanda, amaze kugira ishusho ngari ku isura y’u Rwanda kuko yatembereye muri Pariki y’Akagera, ndetse yanamaze kwerekana amarangamutima ye ku muziki w’u Rwanda, aho yavuze ko Album nshya ya Rita Kagaju, ‘Sweet Thunder’, iri kubica bigacika mu bikoresho bimufasha kwidagadura iwe.

    Uyu mugabo yavuze ko azi byinshi ku Rwanda, nk’igihugu cyihuta mu iterambere, ndetse gifite ubuyobozi bufite intego, ashimangira ko intego ye ‘ari ugukomeza kubaka umubano mwiza binyuze mu guteza inzego zirimo uburezi, guhanga imirimo, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe’.

    Rusesabagina ntiyaba agatotsi hagati y’umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda

    Nyuma y’ifatwa n’izanwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina, bamwe mu badepite b’u Bwongereza bavuze ko uburyo uyu mugabo yafashwemo butubahirije amategeko mpuzamahanga, ndetse basaba ko adakwiye kuburanishwa ahubwo akwiye kurekurwa.

    Ni mu gihe nyamara ibitero by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN wari Ishami rya gisirikare ry’Impuzamashyirahamwe MRCD yari ikuriwe na Rusesabagina, byatumye ibihugu birimo u Bwongereza biburira abaturage babyo bashoboraga gukorera ingendo mu gice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, ari na cyo gice ibi bitero byabereyemo.

    Ambasaderi Daair yavuze ko imibanire hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda ihagaze neza, ku buryo urubanza rumwe rutatuma ibintu byose bihinduka, gusa ashimangira ko buri muntu wese, utari Rusesabagina gusa, akwiye guhabwa ubutabera bwuzuye imbere y’amategeko.

    Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi kuri twe, ni uko buri muntu wese, bitari umuntu runaka gusa, abona ubutabera bwuzuye igihe ari imbere y’amategeko. Ikintu cy’ingenzi ni uburyo urubanza rugenda, hagakurikizwa amategeko mu buryo bwuzuye. Sinavuga ku mwanzuro w’urubanza, ntekereza ko biri mu maboko y’urukiko.”

    Uyu mugabo kandi yavuze ko adatekereza ko urubanza rumwe rushobora guhungabanya umubano mwiza usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

    Ati “Sintekereza ko urubanza rumwe rwahindura imibanire y’ibihugu by’inshuti. Gusa nanone [uru rubanza] ni urugero rwiza rw’uko dushobora kuba inshuti, ariko tukanagira ibyo tutumvikanaho, iyo ibihugu bifitanye umubano mwiza, bishobora kubwizanya ukuri no [kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe], ariko icy’ingenzi ni uko ubufatanye bukomeza.”

    Amaherezo y’abakekwaho Jenoside bacyihishe mu Bwongereza

    Mu mpapuro zirenga 1.100 zatanzwe n’u Rwanda mu bihugu bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyihishe mu mahanga, eshanu muri zo zatanzwe mu Bwongereza kuva mu 2007.

    Izo mpapuro zigenewe abarimo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel, Celestin Mutabaruka na Vincent Bajinya.

    Mu 2008, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatsinze urubanza rwari rugamije kugarura aba bagabo mu Rwanda, ariko inkiko zo mu Bwongereza ziza kwemeza ko batagomba koherezwa mu Rwanda mu 2009, nyuma yo kwanzura ku bujurire bwari bwatanzwe n’aba bagabo.

    Mu 2017, Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwemeje ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko aba bagabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko batazoherezwa mu Rwanda kuko ‘byaba ari ukubangamira uburenganzira bwabo’.

    Yagize ati “Numva neza uburemere bw’iki kibazo, Leta yambwiye neza uburemere gifite ndetse n’abantu ku giti cyabo barabimbwiye, rero ndumva uburemere bwabyo. Gusa iki ni ikibazo kiri mu butabera, uburyo urwego rw’ubutabera bukora mu Bwongereza, ntabwo bwemera ko inzego za politiki zinjira mu mikorere y’inkiko. Ntabwo byatanga umusaruro mwiza mu gihe byagaragara ko Leta iri kwivanga mu mikirize y’urubanza…ndabyumva ko byatinze, ariko [inzira z’ubutabera] zitwara igihe kirekire.”

    Nta cyizere cyo gufungura Ishami ry’Ikinyarwanda rya BBC mu bihe bya vuba

    Mu 2015, Leta y’u Rwanda yafunze Ishami ry’Ikinyarwanda ry’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Bwongereza, BBC. Icyo gihe Leta yashinjaga icyo kigo kunyuzaho filime yiswe ‘Untold Story’, ikubiyemo amakuru ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ambasaderi Daair yagaragaje uruhare rwa BBC muri Afurika, ati “Mbabajwe n’uko bikimeze gutya [BBC igifunzwe], ntekereza ko BBC yagize uruhare rwiza muri Afurika, nk’ubu umubyeyi wanjye yakoresheje BBC nka bumwe mu buryo bwo kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza, kandi ntekereza ko n’abandi bantu bayibyaje umusaruro mu kwiga Icyongereza no kumenya amakuru.”

    Uyu muyobozi ariko nta cyizere yatanze ku gihe iri Shami rishobora kuzafungurirwa, ati “Sinari mpari muri 2015 ngo nkurikirane iki kibazo, ariko ntekereza ko BBC igifite agaciro, nizeye ko dushobora kuzongera [kuyumva mu Kinyarwanda] hano [mu Rwanda]. Ntacyo navuga kuri iyi ngingo aka kanya ariko ndizera ko tuzakomeza kuganira kuri iki kibazo.”

    Uyu muyobozi kandi yijeje ko imyiteguro y’Inama y’Ibihugu biri mu Muryango wa Commonwealth ikomeje kugenda neza, kandi ko ‘hari icyizere cy’uko izaba mu mwaka utaha’ bitewe n’ibikorwa byo gukingira biri kuba hirya no hino ku Isi.

    Uyu mugabo yavuze ko u Bwongereza bwiyemeje kuzatanga inkingo ‘miliyoni 100 bitarenze Kamena umwaka utaha, kandi miliyoni 80 zikazashyirwa muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo, ku buryo u Rwanda n’ibindi bihugu bizayungukiramo.

    Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze afite intego yo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, binyuze mu guteza imbere uburezi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere

    source : https://ift.tt/3giSYEC

  • Abantu 16 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane,COVID-19 yahitanye abantu 16 batumye abamaze gupfa bagera kuri 996 mu #Rwanda. Abapfuye n'abagore 8 n'abagabo 8.

    Abarwayi bashya ni 496 babonetse mu bipimo 11,354. Ni mu gihe abarwayi 8 ari bo basezerewe na ho abandi 22 bahabqa ibitaro. Abakingiwe ni 8,171 bose hamwe baba 969,734.

    Inama y'Abaminisitiri yaraye iteranye yashimiye Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 FM).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane u Rwanda rwakiriye doze z'inkingo 200,000 zo mu bwoko bwa Sinopharm rwagenewe na Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa. Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ni we washyikirije Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel izo nkingo.

    Izi nkingo zije zikurikira izindi zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) u Rwanda rwakiriye icyiciro cyazo cya mbere ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashimye Leta y'u Bushinwa ku musanzu itanze mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID-19 ashima kandi n'ubufatanye bw'ibindi bihugu mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati: 'Iyi nkunga ni umusanzu w'ingirakamaro mu bikorwa byo gukingira u Rwanda rukomeje hibandwa cyane ku byiciro byibasiwe cyane mu gihugu hose.'

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko izo nkingo zigiye kwifashishwa mu gukingira abaturage bo mu Turere umunani tugaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID-19 kurusha utundi.

    Ambasaderi w' u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga y'inkingo u Bushinwa buhaye u Rwanda ishimangira imibanire myiza ibi bihugu bifitanye, ashimangira ko u Bushinwa bushyigikiye ubushake Leta y'u Rwanda yagaragaje mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera hafi kuri miliyoni imwe, muri bo, harimo abaza imbere mu kurwanya COVID-19 n'abafite ibyago byo kuzahazwa nayo kurusha abandi.

    Guverinoma y'u Rwanda irashima by'umwihariko abafatanyabikorwa barimo ibihugu n'imiryango itandukanye bakomeje gutanga inkunga y'inkingo z'inyongera.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-16-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Aho abandi bahanzikazi baburiye niho yahahiy… – #rwanda #RwOT

    Ni abahanzikazi benshi bari bazwi ariko kugeza magingo aya bakaba batacyumvikana mu matwi y'abantu, bitewe n'uko batakoze umuziki ufite intego, cyangwa baciwe intege n'abo baje basanga cyane ko mu muziki w'u Rwanda ku gitsinagore byari bigoye cyane, havugwamo ruswa ishingiye ku gitsina yavuzaga ubuhuha.

    Butera Knowless niwe muhanzikazi mu b'igitsina gore kugeza ubu uri kuri 'top' mu Rwanda. Yazamutse asanga abandi nka Miss Jojo, Miss Channel, Liza Kamikazi, basa n'abarembeera. Ubu niwe wamamaye cyane kandi ukunzwe kubarusha, kuko hari n'abatakigaragara.

    Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2015 mu Kiganiro Butera Knowless yari yatumiwemo, yavuze uko Ruswa mu muziki ayibona ndetse yongeraho ko itatuma impano yawe ikendeera, bitewe n'intego uba winjiranye mu muziki.

    Mu kiganiro Kt Idols kuri KT Radio, Knowless yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk'imbogamizi yatuma impano y'umuntu yatsikamirwa ntigaragare.

    Yagize ati 'Birashoboka cyane ko abana b'abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri muzika.

    Ariko nanone burya biterwa n'uko waje witwara, cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe, ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ariko ari bugufate.'

    Umuhanzikazi Butera Knowless ubuto bwe yabubyaje umusaruro

    Knowless yavuze ko abona mu bahanzi b'abakobwa harimo ibice bibiri; 'abaza bifuza kumenyekana cyane ariko nta mpano bafite ndetse n'abandi baba bafite impano ariko badafite aho bahera ngo bamenyekane'.

    Bariya bashaka kumenyakana cyane n'ubwo bwose baba nta mpano bafite, Knowless avuga ko aba ari bo bashobora kwemera ibyo bamusabye byose kugira ngo agere ku ntego ye.

    Ati 'Naho ufite impano ntabwo yirirwa yiyandarika ngo abashe kumenyekana kuko byanze bikunze impano ntisaza ageraho akamenyekana kubera ibikorwa bye.'

    Jodi Phibi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga mu kuririmba live ndetse no kugira stage nziza. Yemera ko yatswe ruswa ishingiye ku gitsina, gusa ntahe amahirwe uwo muntu wayimwatse atashatse kuvuga.

    Yagize ati 'Hari umuntu umwe usanzwe ategura ibitaramo bimwe na bimwe mu Rwanda. Yigeze kuza arambwira ngo hari gahunda amfitiye kandi irimo amafaranga nshatse rero twaba inshuti nkazagaragara mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo'.

    Knowless yinjiye mu muziki afite intego

    Jodi yongeraho ati: 'Nabanje kugira ngo wenda arimo gushaka kuntesha umutwe bisanzwe. Ariko byaje kugera ubwo ambwira ko tugomba kuryamana hanyuma akamfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye'.

    Butera Knowless w'ubu atandukanye cyane n’uwambere ya Ishimwe Clement.

    Mu 2010 nibwo Butera Knowless yinjiye ku isoko rya muzika nyarwanda, mu kibuga cyarimo abari n'abategarugori mbarwa, nka Miss Jojo, Miss Shanel, Oda Paccy, Ciney n'abandi bake batacyumvikana.

    Ingabire Jeanne waje kwiyita Knowless, ntabwo yinjiye neza afata bugwate imitima y'abakundaga ijwi rye, utibagiwe n'uburanga bwe.

    Indirimbo ze yahereyeho zirimo 'Komeza', 'Nkoraho', 'Ibidashoboka, 'Byarakomeye' n'izindi, zarakunzwe cyane.

    Mu gihe kitageze no ku myaka ibiri atangiye umuziki, Butera Knowless yagiye gutaramira mu Bubiligi, no mu Buholandi, ibintu byagaragazaga igikundiro yari afite.

    Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba wamufashaga cyane, yaje kwinjira muri KINA Music iyoborwa na Ishimwe Clement, waje no kumubera umugabo ubu bakaba bafitanye abana babiri.

    Knowless ubwo yatwaraga Salax Awards

    Kina Music niyo yakoze Butera Knowless nk'umuhanzikazi, kugeza abaye uwo ari we ubu.

    Yegukanye ibihembo bitandukanye bya Salax Awards nk'umuhanzikazi wahize abandi anandika amateka yo kuba umugore rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo yegukanaga iya Gatanu.

    Kuva yatangira umuziki, amaze kumurika Album eshanu, mbere ya 'Queens' yo mu 2016, iheruka ikaba ari ''Inzora'' ikaba ari nayo ikiri ku isoko ry'umuziki kugeza ubu ndetse akaba ari kuyikorera amashusho atandukanye mu bihugu bitandukanye.

    Imyaka 10 Butera Knowless amaze mu muziki ifite igisobanuro kinini kuri we ndetse n'umuryango we kuko mu muziki ariho yamenyaniye na Ishimwe Clement bizihiza imyaka 5 babanye ndetse baza no kugira umuryango mwiza wibarutse Inzora na Ishimwe Or Butera.

    Knowless niwe muhanzikazi rukumbi watwaye Primus Guma Guma, ibintu bimugira kuba isomo n’indorerwamo ku bandi bahanzikazi nyarwanda

    Imyaka 5 Knowless na Clement bizihiza, isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko umuhanzi uyibarizwamo Platini aherutse gusinya amasezerano akomeye mu gihugu cya Nigeria. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo nshya, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Isezerano rya Butera Knowless na Clement barihamije ku itariki 07 Kanama 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108761/aho-abandi-bahanzikazi-baburiye-niho-yahahiye-ibyo-wakwigira-kuri-knowless-butera-umaze-im-108761.html