Category: Uncategorized

  • U Rwanda rusezerewe muri AfroBasket rutageze muri ¼ cya AfroBasket #rwanda #RwOT

    U Rwanda rustinzwe na Guinea amanota 72-68 ruhita rubura itike ya ¼ cy’iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda A, yari yahuye na Guinea yasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda B bishakamo ikipe igomba kuzamuka muri ¼.

    Uyu mukino wabaye uyu munsi saa 18:00′, abasore b’u Rwanda bagiye gukina uyu mukino babizi neza ko kuwutsindwa bahita basezererwa muri iri rushanwa rya AfroBasket.

    U Rwanda rwatsinze agace ka mbere ku manota 13 kuri 15 ya Guinea, gusa Guinea yaje kurwigaranzura mu gace ka kabiri itsinda 18 kuri 15 y’u Rwanda. Amakipe yagiye kuruhuka ari 31 ya Guinea kuri 30 y’u Rwanda.

    Amanota 10 ya Kenneth Gasana yatsinze mu minota 5 ya mbere ya gace ka kabiri yafashije u Rwanda guhita rujya imbere n’amanota 40-39, Nshobozwabyosenumukunza yaje guhita atsinda andi 4, hari mbere y’uko Gasana ashyiramo andi 3, hari mu minota 3 ya nyuma y’agace ka gatatu. Agace ka gatatu karangiye ku manota 54 y’u Rwanda kuri 44 na Guinea.

    Abasore b’u Rwanda batangiye agace ka nyuma bakora amakosa ya hato na hato, byatumye Guinea ikuramo ikinyuranyo, mu minota ine ya mbere y’aka gace hari hasigayemo amanota 3 gusa(59-56). Hasigaye iminota 2 n’amasegonda 50 amakipe yombi yanganyaga amanota 61-61. Amanota 3 yaje guhita aterwa na Keita wa Guinea yaje kuba ikibazo k’u Rwanda kuko abakinnyi b’u Rwanda bahise bamera nk’abacitse intege, umukino warangiye ku ntsinzi ya Guinea ku manota 72 kuri 68 y’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ¼.

    Guinea yageze muri 1/4 ikaba izahura n’igihugu cya Nigeria. Imikino ya 1/4 ikaba izatangira ku munsi wo ku wa Kane.

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Keita wa Guinea, yazonze u Rwanda, amanota 3 yatsinze mu minota ya nyuma niyo yabaye intandaro y’intsinzwi y’u Rwanda

    U Rwanda rwatakaje umukino mu gace ka nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rusezerewe-muri-afrobasket-rutageze-muri-%C2%BC-cya-afrobasket

  • Gicumbi :Umugore afunzwe ashinjwa kwangiza igitsina cy'umwana amuziza kunyara ku buriri #rwanda #RwOT

    Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y'Urukiko umugore w'imyaka 47 y'amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by'agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y'umwana w'umuhungu yareraga .

    Icyo cyaha yagikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora,

    Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w'iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z'umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n'igikenyeri. Ariko ibyo avuga usanga atari ukuri ,ahubwo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Kuba ataragize n'uwo abwira ikibazo cy'umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze ,ubwabyo bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy'igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y'Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Urubanza ruzasomwa tariki ya 30/08/2021 saa mbiri za mu gitondo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gicumbi-umugore-afunzwe-azira-kwangiza-igitsina-cy-umwana-ngo-nuko-anyara-ku

  • Platini P yahishuye umukobwa akunda wamuhesheje amasezerano akomeye muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Kanama 2021, Platini ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers', abantu benshi batangira kuvuga ko Platini yaba yabifashijwemo na Isimbi Alliance, wari uherutse gusinyira iyi sosiyete ndetse hari n'umubano baba bafitanye.

    Mu kiganiro Playini P yagiranye n'umukunyamakuru Yago for real kuri Yago Tv Show yasobanuye birambuye amasezerano , ndetse anashimira cyane Isimbi amubwira ko amukunda anahishura ko ariwe wari uri mu b'ingenzi bagize uruhare mu isinywa ry'aya masezerano.

    Yagize ati: 'Byamaze amezi menshi, ntubona ubundi ndi umwe mu bahanzi bakunda gusohora indirimbo nyinshi, ariko urabona ko ntarasohora indirimbo nyuma ya Elena. Ubundi nyuma ya Elena ibiganiro byaratangiye, sindasohora indirimbo yanjye uretse indirimbo ebyiri nagiyemo Ikofi n'Aba Ex, sindasohora indirimbo yanjye, nafashe umwanya kugira ngo nganire nabo'.

    Akomeza agira ati: 'Rero byafashe igihe, amezi atanu, amezi atandatu gutyo, hanyuma turaganira banyoherereza amasezerano ndayasoma, hanyuma nkayajyana ku munyamategeko agasoma nanjye nkongera ngasoma, gutyo gutyo. Bifata ibintu birebire kuko hariya wabonye ndigusinya, ni imbere y'umunyamategeko kuko usinyira imbere y'umunyamategeko, kuko ntabwo ari amasezerano mato.'

    Ati: 'Imbarutso yabaye abantu berekanye umuziki wanjye, hari iyakinwe cyane mu tubyiniro barayikunda, begera abashuti banjye. Mboneraho gushimira Alliah, abantu benshi bajya bambaza ngo Alliah buriya siwe waguhuje nabo'.


    Platini P yakomeje avuga ko ashimira Alliah kandi ko koko abyemera ko nawe ari mu bantu bamuhuje n'abasigaye bareberera inyungu ze.

    Ati: 'Yego ndabyemera ari muri abo bantu bampuje nabo, ariko niwe muntu w'ingenzi muri byo. Ariko ndamushimira cyane kuko yatumye nyine ayo masezerano aboneka. Alliah ndamukunda cyane niba utari unabizi ndamukunda cyane. Ni umuntu wanjye cyane, niko mwita.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yahishuye-umukobwa-akunda-wamuhesheje-amasezerano-akomeye-muri

  • Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibaruwa yanditswe na Perezida wa FUBA, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball muri Uganda , Bwana Nasser Sserunjogi iratabaza Leta ya Uganda, ivuga ko Ikipe y' Igihugu ya Uganda niramuka itishyuye vuba na bwangu ibijyanye n'icumbi ndetse n'amafunguro, ishobora guhita isezererwa mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali mu Rwanda.

    Bwana Nasser Sserunjogi yasobanuye neza ko kugeza ubu intumwa za Uganda zitunzwe no kwikopesha ibiryo ndetse n'aho zicumbitse, Ubuyobozi bwa FIBA , ari ryo Shyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Basket, ngo bukaba bwari bwazihaye kugeza ejo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ngo zibe zamaze kwishyura, bitaba ibyo zigahita  zerekwa umuryango. Bwana Sserunjogi avuga ko kugeza ubu bagerageje kubihisha abakinnyi n'abatoza ngo badacika intege zo gukina, ariko ngo niba nta gikozwe vuba cyane, biraba urukozasoni.

    Mu ibaruwa ye itakamba, Perezida wa FUBA yavuze ko mu gihe bakwirukanwa mu irushanwa byaba ari igesebo gikabije kuri Uganda, maze asaba abategetsi b'igihugu cye kumuvana mu kimwaro. Ubwo twandikaga iyi nkuru, abategetsi b' i  Kampala bari batarasubiza Bwana Nasser Sserunjogi.

    Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bivugwamo akajagari na ruswa mu nzego zose, harimo n'imikino. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Uganda ari kimwe mu bihugu byishyura nabi imisanzu yabyo mu mashyirahamwe mpuzamahanga y'imikino , nyamara wakurikirango

    ugasanga amafaranga aba yasohotse, akigira mu mifuka y'abana b'ijanja. Abakinnyi ba Uganda banze inshuro nyinshi kwitabiraamarushanwa, basaba guhabwa agahimbazamusyi mbere, ngo kuko iyo bitinze bakurayo amaso.

    The post Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda

  • Ntacyo tuzireguza! Ibyo dufite Imana izatubaza uko twabikoresheje. #rwanda #RwOT

    Mu buzima inshuro nyinshi abenshi muri twe tuba dusa nk’aho ntashimwe dufite ku Mana, yewe tukanibwira ko kuyihimbaza bitadukundira mu gihe hari ibitagenze neza nk’uko tubyifuza. Ariko Bibiliya iravuga iti “mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. 1Abatesaloniki 5:18

    Uyu mukobwa ukiri muto we yavutse atagira amaguru n’amaboko, nyamara yafashe ikemezo kiza cy’uko atazigera akerezwa n’ibyo adafite ahubwo ko agomba gukoresha ibyo afite mu kwamamaza Ubwami bw’Imana. Ubu ayobora kuramya no guhimbaza mu rusengero rwabo.

    Harya wowe ibyo wahawe ubikoresha uko bikwiriye? Nubwo tuba twifuza ibirenze ibyo dufite, ntekereza ko Imana itakora ikosa ryo kuduha ibindi mu gihe na bike yaduhaye byatunaniye kubikiranukamo. Ubanza ahari Imana yarumiwe, iyo irebye ubutunzi buri muri twe twaniniwe guhishurirwa ngo tubukoreshe mu Bwami bwayo, ndetse no mu kutubeshaho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

    Witegereza ko Imana iguha ibirenze ibyo ufite ngo ubone gukora, ahubwo byaza umusaruro ibyo ufite none. Ntimwibuka ko Mose Umuntu w’Imana itamuhaye indi nkoni, ahubwo yakoresheje iyo yari aragije imyaka 40 ikajya gukura Abisiraheli muri Egiputa?

    Yesu arabasubiza ati”Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Yohana 9:3

    Uko umeze(Uko waremwe), aho wavutse, imibereho yawe, bishobora kuba ari ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri wowe!

    Ntabwo Imana irindiriye ko ubanza kugira ibyamirengekuntenyo ngo ubone gutera inkunga umurimo wayo, gufasha abakene n’imfubyi, gutanga amaturo,… Imana ikeneye ko ukoresha ibyo ufite ubu. Ntibisaba kuba ufite amashuri menshi ya tewolojiya ngo ubwirize ubutumwa bwiza nubwo nayo ari meza, ahubwo nawe watuma benshi bahindukirira Kristo Yesu binyuze no mu mbuto wera aho utuye. Yewe, ntibyanagukundira ko ukora ingendo nk’iz’Intumwa Pawulo, icyakora na terefone(Watsap)yawe yakubera umufasha mu Ivugabutumwa.

    Imbogamizi si uko ufite ibiryo bikeya kuko ibyaguhaza uri umwe muri na babiri mwahembuka, kandi ikibazo si n’uko inzu yawe atari nini cyane ngo ubone gucumbikira uwameneshejwe ahubwo umurikiwe n’ijambo ry’Imana wasobanukirwa icyo umunyarwanda yavuze ngo”Ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu ” Ntabwo Imana ishaka ko usenga ayo udashobora, ariko basi wenda gerageza no kwita kwiherezo ryawe ubabazwe n’ubugingo bwawe.

    Tugana ku gusubika reka twibukiranye icyo Imana yabajije wa muntu wayo. Uwiteka aramubaza ati”Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati”Ni inkoni.” Kuva 4:2

    Si ngiye kurondogora muzi uko Mose yakoresheje icyo yari afite mu ntoki, kikaba kimwe mu bitangaza byatumye ubwoko bw’Imana buvanwa mu miborogo n’iminiho bari bamazemo imyaka 430.

    Hanyuma se wowe icyo ufite mu ntoki ni iki? Kubw’inyungu z’Ubwami bw’Imana ukwiye kubyaza umusaruro ibyo ufite, kuko nta bishya bidasanzwe uzaremerwa ngo ubone gukora. Yesu akugirire neza kandi Umwuka Wera aguhishurire ubutunzi bukurimo kuko ntacyo wazabona wireguza kuri urya munsi, mu gihe Imana yo ibona ko yaguhaye byose.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntacyo-tuzireguza-Ibyo-dufite-Imana-izatubaza-uko-twabikoresheje.html

  • Agirwa Minisitiri hari ku isabukuru ya mama – Umuhungu wa Joe Habineza yahishuye iminsi ya nyuma ya se #rwanda #RwOT

    Jean Michel Habineza akaba umuhungu w’imfura wa Amb. Habineza Joseph uheruka kwitaba Imana, yavuze ko mu minsi ye ya nyuma ikintu yavuga ari ubukwe bw’umuhungu we Cedric agiye adatashye.

    Amb. Habineza Joseph wabaye Amabasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, akaba Minisitiri w’urubyiruko, Umuco na Siporo yitabye Imana tariki ya 20 Kanama 2021 aguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuza, hari nyuma yo kuva muri Nigeria.

    Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma aho yahise ajya gusyingurwa i Rusororo.

    Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rugo iwe aho yari atuye witabirwa n’abo mu muryango we, inshuti n’abo bakoranye mu nzego za leta barimo Perezida Sena Dr Augustin Iyamuremye, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe n’abandi.

    Umuhungu we w’imfura, Jean Michel Habineza wavuze mu izina ry’abana ba Habineza Joseph, yavuze ko atazabigirwa umunsi wa mbere se yinjira muri politike agirwa Minisitiri, ngo hari ku isaburuku ya nyina aho batunguwe n’iyi nkuru.

    Ati 'Papa yagiye muri politike 2004, hari ku isabukuru ya mama, twari twicaye turimo kwishimira isabukuru ya mama, tubona mu makuru ngo Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, Joseph Habineza.'

    Yakomeje avuga ko byabatunguye ndetse bakagira ubwoba ariko nyuma y’iminsi mike batangiye kubimenyera ndetse na se (Joseph Habineza) atangira kuba we uko yari asanzwe.

    Agaruka ku buzima bwa se yavuze ko yari umuntu wicisha bugufi kandi akabana na buri wese, ngo ni umuntu utarihaga agaciro.

    Ati 'Mu mwanya aho nyumbakumi aba nk’umwami cyangwa akaba nk’Imana, Papa yari umuntu wiyoroshya(humble) yitabaga telefoni yose, yitabaga tuvugane, akibata (078830), akitaba abantu bose ariko n’ikindi yafataga abantu bose neza.'

    'Ntabwo we ubwe yajyaga yiha agaciro, yajyaga akunda kuvuga ngo akazi kawe uzagahe agaciro ariko wowe ntuzakihe.'

    Yavuze ko kandi yababajwe n’uko azaba atari mu bukwe bw’umuhungu we, akaba murumuna wa Jean Michel Habineza kandi ari cyo kintu yavugaga cyane mu minsi ye ya nyuma.

    Ati 'Ikintu gikomeye nuko atazaba ari mu bukwe bwa Cedric. Birambabaza cyane yari abwishimiye cyane! Hari inshuti ye bari kumwe muri Nigeria yavuze ngo mu bintu yavugaga mu minsi ye ya nyuma bwari ubukwe bwa Cedric. Birababaje ko ataza ahari.'

    Ibindi yahishuye kuri se ni uko yari umuntu ukunda gukererwa cyane, gusa na none ngo azakumbura ukuntu yari azi kubara inkuru, ngo aho yabaga ari nta rungu, yaraganiraga cyane.

    Habineza Joseph yitabye Imana afite imyaka 57, asize umugore n’abana 4, abahungu batatu n’umukobwa umwe, akaba ari abana b’impanga aho yabyaye impanga inshuro 2.

    Tariki ya 13 Kanama 2021 yari yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we barushinze.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa 1994-1998, ndetse aza no kuba umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria mu 1998-2000.

    Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

    Muri Nyakanga 2014 yaje kongera kugirwa Minisitiri wa Siporo ariko ntiyatizeho kuko muri Gashyantare 2015 yaje gusimbuzwa Uwacu Julienne.

    Mu mpera za 2019 yahise afungura uruganda rukora amakaroni yitiriye izina rye, aho zitwaga ‘Pasta Joe.

    Muri 2019 yagize Muyobozi Mukuru w’ikigo gishya Radiant Yacu Ltd.

    Jean Michel Habineza ngo yababajwe n’uko atazataha ububwe bwa murumuna we witwa Cedric kandi ari kimwe mu bintu yashakaga

    Yasezeweho bwa nyuma

    Yagiye gushyingurwa i Rusororo

    Umuhango wo kumusezerano witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agirwa-minisitiri-hari-ku-isabukuru-ya-mama-umuhungu-wa-joe-habineza-yahishuye-iminsi-ya-nyuma-ya-se

  • Kimenyi na Miss Muyango ubu ni Papa na Mama b’umwana w’umuhungu #rwanda #RwOT

    Uyu muryango umaze igihe ugarukwaho mu itangazamakuru, wibarutse mu ijoro ryo kuri uyu iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Mu minsi ishize na bwo hari hasohotse igihuha cyavugaga ko uyu muryango wibarutse ndetse cyanatambutse muri bimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda ariko ba nyiri ubwite barabinyomoje bavuga ko bataribaruka.

    Icyo gihe ndetse byaje kugaragara ko uriya muryango utaribaruka koko kuko baje kugaragara mu birori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower byanatumye Kimenyi Yves na bamwe mu bari babyitabiriye batabwa muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimenyi Yves na Muyango Claudine beruye iby’urukundo rwabo muri Kanama 2019 ubwo kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo batasibaga kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yambitse impeta Muyango amusaba kumubera umugore ariko inkuru y’ubukwe hari benshi bayitegereje barayibura ahubwo baza kumva ko uyu muryango witegura kwibaruka imfura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Kimenyi-na-Miss-Muyango-ubu-ni-Papa-na-Mama-b-umwana-w-umuhungu

  • APR FC yamenyeshejwe aho izakirirwa na Mogadishu City Club, abasifuzi bazasifura iyi mikino #rwanda #RwOT

    Kubera ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu gihugu cya Somalia, impzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF’ yamaze kumenyesha APR FC ko umukino iyi kipe izasuramo Mogadishu City Club uzabera muri Djibouti.

    Tombola y’ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2021-22, yasize ikipe ya APR FC itomboye kuzahua na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

    Kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri Somalia, uyu mukino uzaba tariki ya 12 Nzeri 2021, Mogadishu City Club ikaba izakirira APR FC muri Djibouti.

    Uyu mukino ukaba uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Tanzania, Omary Kayoko Ramadhani Omary nk’umusifuzi wo hagati, umusifuzi w’igitambaro wa mbere ni Frank Jon Komba, umusifuzi w’igitambaro wa kabiri ni Soud Iddi Lila, umusifuzi wa kane azaba ari Mfaume Ali Nassoro ni mu gihe komiseri w’umukino ari umunya-Ethiopia, Gizate Alemu Mazengla.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021, ikaba yahawe abasifuzi bo muri Ethiopia aho umusifuzi wo hagati ari BelayTadesse Asserese, umusifuzi w’igitambaro wa mbere ni Kindie Mussie, umusifuzi w’igitambaro wa kabiri ni Shewangizaw Tebabal Tebalal Tadesse, umusifuzi wa kane azaba ari Haileyesus Bazezew Belete ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari umurundi, Mustapha Samugabo.

    APR FC izakinira na Mogadishu muri Djibouti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamenyeshejwe-aho-izakirirwa-na-mogadishu-city-club-abasifuzi-bazasifura-iyi-mikino

  • Kimyenyi na Miss Muyango ubu ni Papa na Mama b’umwana w’umuhungu #rwanda #RwOT

    Uyu muryango umaze igihe ugarukwaho mu itangazamakuru, wibarutse mu ijoro ryo kuri uyu iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Mu minsi ishize na bwo hari hasohotse igihuha cyavugaga ko uyu muryango wibarutse ndetse cyanatambutse muri bimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda ariko ba nyiri ubwite barabinyomoje bavuga ko bataribaruka.

    Icyo gihe ndetse byaje kugaragara ko uriya muryango utaribaruka koko kuko baje kugaragara mu birori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower byanatumye Kimenyi Yves na bamwe mu bari babyitabiriye batabwa muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimenyi Yves na Muyango Claudine beruye iby’urukundo rwabo muri Kanama 2019 ubwo kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo batasibaga kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yambitse impeta Muyango amusaba kumubera umugore ariko inkuru y’ubukwe hari benshi bayitegereje barayibura ahubwo baza kumva ko uyu muryango witegura kwibaruka imfura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kimyenyi-na-Miss-Muyango-ubu-ni-Papa-na-Mama-b-umwana-w-umuhungu