Category: Uncategorized

  • Ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga yahize indi muri ‘Tourism Inc’ bahemwe ibihumbi 50$ – #rwanda #RwOT

    Babihawe mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba ba rwiyemezamirimo barangije amasomo mu mahugurwa yiswe Tourism Inc yateguwe n’ikigo cya ESP (Entrepreneurial Solutions Partners) ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation.

    Abahawe aya mahugurwa ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ubukerarugendo cyangwa ishamikiye ku bukerarugendo mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuyiteza imbere aho bigishijwe uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, uko batwara abakozi bakoresha, bigishwa uko bakoresha neza umutungo, bahabwa ubufashamyumvire n’ibindi.

    Umwe mu bahawe ibi bihembo, Ishimwe Marie Christelle, ufite umushinga wo gukora imyenda y’abana witwa Nish, yavuze ko aya mahugurwa yatumye we na mugenzi we bafatanyije batekereza ku mushinga wabo, ndetse ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha yamamaza ibikorwa bya Nish.

    Ati “Natunguwe cyane n’igihembo nahawe ndetse byanshimishije cyane, Natsindiye ibihumbi 10$, tukaba duteganya kuyakoresha muri bimwe twigishijwe nko kuyungurura igitekerezo cy’umushinga wacu neza. Amafaranga menshi turashaka kuyashyira mu kwamamaza kugira ngo abantu bakeneye ibintu byacu bamenye aho babisanga.”

    Karangwa Samuel ufite umushinga witwa Punda Group uhuza abakora mu bwubatsi (ba nyakabyizi) n’abenjeniyeri cyangwa abandi bubakisha, na we wahawe igihembo yavuze ko bagiye kugikoresha bashyira serivisi zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Guhabwa iki gihembo byari ibintu bishimishije cyane kuko twari turi kumwe na ba rwiyemezamirimo 24 bari bafite imishinga myiza cyane. Ntabwo twari tubyiteze.”

    “Icyo tugiye gukoresha aya mafaranga, ni mu kunoza imikorere yacu, kuko tukijya muri Tourism Inc ntabwo twakoreshaga ikoranabuhanga, umuntu wakeneraga serivisi zacu yaraduhamagaraga kuri telefone, ubu tugiye kubishyira ku ikoranabuhanga dushyireho ‘application’ izatuma abashaka serivisi zacu batubona byoroshye.”

    Ba rwiyemezamirimo 110 bagizwe na 67% by’abagore nibo bamaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya Tourism Inc yatangiye mu 2019, bakaba barahaye imirimo mishya abantu 168, aho aba 24 bahawe impamabushobozi bagize icyiciro cya kane.

    Mastercard ifite intego yo guhanga imirimo mishya 30.000 mu myaka itanu

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko iyi porogaramu ya Tourism Inc, iri muri gahunda y’uyu muryango ya Hanga Ahazaza yatangijwe mu 2018 ifite intego yo gufasha urubyiruko nibura 30.000 kubona imirimo mu myaka itanu ni ukuvuga kugeza mu 2023.

    Ati “Tourism Inc rero ni umwe mu mishinga dufite, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ikigo ESP (Entrepreneurial Solutions Partners). Umwihariko w’uyu mushinga ni uko bakorana na ba rwiyemezamirimo bari mu bukerarugendo cyangwa n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo.”

    “Tukaba tumaze hafi imyaka ibiri [dukorana muri iyi porogaramu] babashije kugira abantu barenga 100 bayirangijemo tukaba tugikomeje gukorana na bo kugeza mu myaka ibiri iri imbere.”

    Rica Rwigamba yavuze ko Mastercard ubu ifite abafatanyabikorwa 13 bakorana na yo mu mishinga itandukanye iteza imbere urubyiruko, aho bibanda cyane ku bagore n’abakobwa kuko usanga ari bo bakunda gusigara inyuma mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga muri ESP, Nima Yusuf, yavuze ko bakora ibishoboka ngo bahugure ba rwiyemezamirimo benshi b’abagore ndetse ko mu mahugurwa batanga bagenda babona umusaruro ufatika kuko benshi imishinga yabo igenda itera imbere nyuma yo gusoza amahugurwa muri Tourism Inc.

    Ati “Vuba aha hari rwiyemezamirimo uherutse guhembwa na Google n’abandi benshi barangiza muri Tourism Inc bikabafungurira imiryango yo guhura na ba rwiyemezamirimo bakomeye babafasha gutera imbere.”

    Iyi porogaramu n’izindi zitandukanye ziterwa inkunga na Mastercard Foundation, aho ifite gahunda yiswe ‘Young Africa Works’ ikorera muri Afurika hose igamije ko mu 2030, urubyiruko rungana na miliyoni 30 ruzaba rwarabonye imirimo.

    ESP ni iyo itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’amezi atandatu binyuze muri Tourism Inc

    Hatangajwe ko iki cyiciro cya kane ari cyo cyari kirimo abantu bafite imishinga ikomeye kuruta abandi bose

    Ishimwe Marie Michelle ufite umushinga wa Nish avuga ko nyuma yo guhembwa agiye gushora amafaranga menshi mu kumenyekanisha ibikorwa

    Ishyo Foods bari mu bahawe ibihumbi 10$

    Punda Group bavuze ko igihembo bahawe bazagikoresha mu gushyira ibikorwa byabo ku ikoranabuhanga

    Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo bose bahawe amahugurwa

    Nima ushinzwe ibikorwa muri ESP avuga ko aya mahugurwa ya Tourism Inc afasha abayahawe kugera ku rundi rwego

    Rica Rwigamba yashimye ba rwiyemezamirimo bose bitabiriye aya mahugurwa avuga ko Mastercard izakomeza gukora icyatuma urubyiruko rwinshi rubona imirimo

    Abarangije muri Toursim Inc ni icyiciro cya kane kuva yatangira gutanga amahugurwa mu 2019

    source : https://ift.tt/30Cf6Fa

  • Umwana w’imyaka 16 wirukanywe n’umukoresha wamuteye inda aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana ubu ufite inda y’amezi arenga atatu, yabwiye IGIHE ko yaje i Kigali gukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, akaza gukora mu rugo rw’umugabo w’imyaka 53.

    Uyu mugabo ngo yatangiye amwiyegereza, undi akagira ngo ni impuhwe za kibyeyi na cyane ko uwo mugabo yari mukuru kandi yubatse, afite umugore n’abana.

    Rimwe ubwo uyu mugore atari yaraye mu rugo, uyu mugabo yaje kwegera uyu mwana mu masaha y’ijoro, amuhengera asinziriye aramwiyegereza, undi ashidukira hejuru umugabo ari kumukorakora, amubajije ibyo arimo undi amusaga guceceka kuko nagira icyo avuga ‘azamwereka icyo ari cyo.’

    Yagize ati “Yaje kundeba abana basinziriye ari mu gicuku, atangira kunkorakora nshidukira hejuru, arambwira ngo arashaka ko turyamana ngo kandi nzabigire ibanga kuko nabyumvana umuntu azanyereka icyo ari cyo.”

    Bukeye bwaho umugore we yaje kugaruka, uyu mwana ahita yihutira kumubwira ibyamubayeho, gusa uyu mugore nawe amusaba ko abyihorera agaceceka. Hadaciye kabiri uyu muryango waje guhambiriza uyu mwana umujyana Nyabugogo uramutegera arataha, icyakora ntibamubera imfura kuko bamusigayemo amafaranga ibihumbi 12 Frw yari yakoreye uko kwezi.

    Akigera iwabo, umubyeyi ntabwo yamwakiriye neza kuko n’ubundi atifuzaga ko ajya gukorera amafaranga i Kigali, ari nayo mpamvu yabanje kumwirukana, ariko nyuma aza kugirwa inama yemera kumugarura mu rugo.

    Nyuma y’igihe gito, umubiri w’uyu mwana watangiye guhinduka, yagerageza kuvugana n’aho yahoze akora ntibamwitabe. Kuri ubu uyu mwana ari kuvuga ko abayeho mu buzima bubi, aho nta mikoro afite kandi akaba ari kwitegura kubyara, akibaza uburyo azakomeza kubaho muri ubu buzima.

    Uyu mwana kandi yavuze ko yamaze gutanga ikirego mu Murenge wa Kinazi, ariko agasaba n’izindi nzego zirimo Polisi kumufasha gukurikirana umugabo wamuhohoteye.


    source : https://ift.tt/3CqPcRC

  • RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Philip Lucky nyuma yo kuganira n’abashoramari baturutse muri Angola bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho baje kurebera hamwe amahirwe ari mu gihugu bashobora kubyaza umusaruro.

    Philip Lucky yavuze ko mu rwego rwo korohereza abashoramari bo mu Rwanda no muri Angola mu ngendo, biri gutekerezwa ko RwandAir ishobora gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

    Yagize ati “Hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo turebe uko habaho ubworoherane mu ngendo hagati y’ibihugu byombi. Birumvikana ko RwandAir mu minsi iri imbere izatangiza ingendo i Luanda (Umurwa Mukuru wa Angola). Ibi ni ibintu twakomeje kuganiraho nabo kugira ngo turebe ukuntu twakorohereza abikorera n’abandi bantu muri rusange bakorera ingendo muri Angola.”

    Yakomeje agira ati “Muzi ko Abanyarwanda bajya muri Angola batabanza gusaba Visa kugira ngo bagereyo. Ibyo ni ibintu by’ibanze bigaragaza inyota yo kugira ngo habeho ubuhahirane ndetse n’ishoramari muri rusange hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Angola byasinye amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu 2018, ariko ingendo zerekeza muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ntabwo ziratangira.

    Muri Afurika, RwandAir ikorera ingendo i Lubumbashi, Goma, Abuja, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Douala, Entebbe, Harare, Johannesburg, Kilimanjaro, Lagos, Libreville, Lusaka na Nairobi.

    RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola

    source : https://ift.tt/3DtVcKL

  • Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

    Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

    Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

    Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

    Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

    Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

    Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

    Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

    Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

    Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

    Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze […] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

    Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

    CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

    Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

    Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

    Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

    Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

    Kuki Camera zihishwa?

    Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

    CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

    ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

    Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

    Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

    Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

    Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

    Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

    Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by’amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas

    Umusesenguzi mu by’amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

    Mumumbarize iki kibazo:
    1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
    Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n’ibindi. Ibi ni sciantifique?
    2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

    — NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

    Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
    Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
    Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

    — gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

    @RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

    1/2

    Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

    1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ….

    — Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

    Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

    — Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

    1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw’aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n’ibihano; ariko se mugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda n’ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

    — Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

    Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

    — Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

    Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

    Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

    Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

    — Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

    Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
    Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
    Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

    — Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

    Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
    Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

    Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
    Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

    — Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

    Mwiriweho. Njye mfite message y’ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

    — Alexis (@hitalexis) November 17, 2021


    source : https://ift.tt/3oAhGnj

  • Abafana bivuye inyuma baremera Davido none dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n'abafana be ati 'Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y'ama naira ' ubu butumwa yabiherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora.

    Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z'amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.

    Iyi konti nshya Davido yafunguye mu masaha abiri yari imaze kugeraho miliyoni angana na miliyoni 60 , aya arengaho gato miliyoni 120 z'amanyarwanda.

    Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n'abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.

    Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko iteganyijwe mu minsi ine iri kuza. Davido yizihiza isabukuru y'amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.

    Source : https://yegob.rw/abafana-bivuye-inyuma-baremera-davido-none-dore-ibimubayeho/

  • Miss Ingabire Habibah yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina neza bituma agira uruhu rufite itoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017, yahishuriye abakobwa bagenzi be ibanga ryo kugira uruhu rwiza, rufite itoto, aho yababwiye ibyo we akora kugirango ahora uruhu rumeze nk'urw'umwana muto.

    Abanyujije ku rubuga rwa Instagram Habibah, akaba yasangije abafana be bimwe mu bintu akora ndetse nibyo arya kugirango arushuho kugira uruhu rwiza ndetse no kunyurwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

    Habibah yatangiye abaza abakobwa bamukurikira niba bashaka kumenya ibanga ryo kugira uruhu rwiza, umubiri uteye neza ndetse no kunyurwa n'imibonano mpuzabitsina. ati :'Ubu butumwa ni mwe bugenewe'

    Mu nama Habibah agira abakobwa bagenzi be hakaba harimo kunywa amazi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya imbuto, kunywa Green Tea, kunywa Plain Yogurt ndetse no kurya igihingwa kitwa Okra.

    Iki gihingwa cyitwa Okra, Habibah akaba yemeza ko kihariye cyane kuko ngo kugikoresha byongerera umugore amahirwe yo kubyara impanga, ndetse ngo kinahindura ubuzima bw'imyororokere.

    Nyuma rero umufana wa Habibah akaba yamubajije ati :'Ushatse kuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina neza ariryo banga ryo kugira uruhu rwiza.'

    Habibah nawe mukumusubiza niko kumubwira ati :'1000%' ibi ni nko kumubwira ati :'Cyane rwose'

    Source : https://yegob.rw/miss-ingabire-habibah-yemeza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-neza-bituma-agira-uruhu-rufite-itoto/

  • Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport agiye gukora ubukwe n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye kubana akaramata n'umukunzi we, Ineza Alice.

    Tariki 26 Ugushyingo 2021 nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y'Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukinnyi-wa-rayon-sport-agiye-gukora-ubukwe-numukunzi-we/

  • Real Madrid irashaka kubaka ubusatirizi bw'abakinnyi 3 bakomeye ku isi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Real Madrid ishaka gushora imari mu kugura abakinnyi bakomeye bataha izamu kuko ishaka gusubira mu makipe akomeye I burayi.

    Iki gihangange cyo muri Espagne cyatsinzwe mu myaka ishize nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye mu myaka itanu kugeza 2018.

    Iyi kipe yagerageje kugarura ibihe byiza yahoranye nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo akabura umusimbura nubwo yazanye Eden Hazard na Luka Jovic.

    Ikinyamakuru AS cyavuze ko Real Madrid yiteguye gukaza ubusatirizi, guhera muri Mutarama ndetse ngo mu mpeshyi izongera kwiruka inyuma ya Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain.

    Mbappe yangiwe kwerekeza muri Real Madrid yagerageje kumushaka kenshi ariko PSG ye irabyanga.

    Uyu rutahizamu w'Umufaransa agiye gusoza amasezerano I Parc des Princes umwaka w'imikino urangiye.

    Madrid kandi ishaka kugura Erling Haaland muri Borussia Dortmund, ndetse AS ivuga ko uyu rutahizamu ashaka kujya muri Espagne.

    Mu mpeshyi hashobora kuba ihangana rikomeye mu makipe akomeye yo mu Burayi ashaka uyu rutahizamu wo muri Norway,ushobora kugurwa miliyoni 68 zamapawundi .
    Madrid yizeye guhuza aba bakinnyi na kizigenza wayo ubu Vinicius Junior ukina imbere, wigaragaje cyane ku bwa Carlo Ancelotti muri iyi shampiyona.

    Uyu munya Brazil w'imyaka 21 afite ibitego icyenda mu mikino 16 kandi Madrid nayo irizera ko izamwongerera amasezerano mashya azageza muri 2024.

    Ubusatirizi bw'aba bakinnyi batatu ni kimwe mu byo AS ivuga ko buzaba bwitwa 'Tridente antijeques' cyangwa 'trident anti-sheik'.

    Aba bazayifasha guhangana n'amakipe akize cyane arimo Manchester City, PSG hamwe na Newcastle United mu myaka icumi iri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-irashaka-kubaka-ubusatirizi-bw-abakinnyi-3-bakomeye-ku-isi

  • Umuntu wa mbere wagiye mu ijuru yavuze ibyo Imana yamukoreye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Ghana uvuga ko ari pasiteri, yemeje ko yagiye mu ijuru inshuro enye ndetse ko Imana ariyo yamwisigiye amavuta ngo akore umurimo wayo.

    Uyu mugabo utavuzwe amazina, mu kiganiro kuri radiyo Koma FM, yavuze ko yagiye mu ijuru inshuro zitari munsi y'enye.

    Umunyamakuru yongeye gusubiramo ikibazo, avuga ko ' Ni uko byagenze, Imana niyo yanyiyimikiye ngo mbwirize ijambo ryayo ku Isi.'

    Ku bari bateze amatwi, bavuze ko uwo mugabo ashobora kuba abeshya, ahubwo yishakira abayoboke n'amaronko.

    Source : https://yegob.rw/umuntu-wa-mbere-wagiye-mu-ijuru-yavuze-ibyo-imana-yamukoreye/