Category: Uncategorized

  • Benshi bashobora kwisanga mu Nkiko bazira ibyo bavuze ku rubanza rwa Prince Kid, Umuburo ku bibasira Miss Jolly #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi.

    Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyaha cya ruswa y’igitsina n’icyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikomeje gufata indi sura.

    Dr Murangira avuga ko abatwama abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri ruswa y’igitsinda, hari igihe bisanga bari gukora ibyaha birimo nko gutangaza ibihuha.

    Avuga ko abakomeza kuvuga abo bantu bakorewe iryo hohoterwa, harimo n’abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga batabizi, nko kuba uwo muntu uba uvugwa, bagenda bamufotora ku buryo na we bituma yisanga ariho adatekanye.

    Ati 'Mu byukuri ibyo ni umuco mubi, ibyo bintu byo gutanga inkwenene, guha akato umuntu ngo ni uko yavuze abandi, kuba yarabashije kwanga gutanga ruswa y’igitsina…mu byukuri uwo muntu ni we wari ukwiye gushyigikirwa kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari abandi baba batinye gukora.'

    Dr Murangira agaruka ku bakomeje kugaruka ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho bamwe mu bavugwa muri uru rubanza, bagizwe iciro ry’imigani kuko bemeye gutanga amakuru.

    Avuga ko ikibabaje ari uko biri gutambuka muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ati 'Sinzi niba muba mwabuze content [amakuru], abo bafata amasaaha abiri baganira ku muntu ! Mbona mwarabihaye n’imitwe ngo za operasiyo zaki…ntabwo ari byo rwose.'

    Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ndetse n’aho aburaniye mu mizi, imwe mu mirongo ya YouTube, yagiye itambutswaho ibiganiro byibasira Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Muheto Nshuti Divine, babashinja kuba ari bo bafungishije uyu musore ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Bamwe mu batanga ibyo biganiro, bavuga ko Miss Jolly ari we wacuze umugambi wo gufungisha Prince Kid mu gihe Miss Muheto bamwita umugambanyi.

    Dr Murangira avuga ko abakomeje kuvuga ibi bari bakwiye kwitonda bagategereza ko Ubucamanza busoza akazi kabwo kuko ari bwo bufite mu biganza ububasha bwo kugaragaza niba uwo bavuga ko arengana koko niba ari byo.

    Ati 'Icya kabiri ntabwo bikwiye ko umuntu yakwikorera undi atazi n’aho ibintu biherereye.'

    Avuga ko abakomeje kuvuga cyane kuri iki kibazo bibwira ko bari gusesengura no kugaragaza ukuri, bashobora kwisanga bakoze biriya byaha birimo gutangaza ibihuha.

    Ati 'Dutanga warning [umuburo] cyane ariko ngira ngo igihe kigiye kugera ko igihe cya warning no kwigisha gihagarara noneho itegeko rigahaguruka rikirwanirira.'

    Urubanza rwa Prince Kid rwatumye abatangaza ariya makuru bongera guhaguruka, rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 05 Ukwakira 2022, rwahise runapfundikirwa nyuma yuko Ubushinjacyaha busabye Urukiko ko rwazamuhamya ibyaha bumushinja, rukamukatira gufungwa imyaka 16.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Benshi-bashobora-kwisanga-mu-Nkiko-bazira-ibyo-bavuze-ku-rubanza-rwa-Prince-Kid-Umuburo-ku-bibasira-Miss-Jolly

  • Perezida Kagame yirukanye abayobozi batatu bakomeye muri RURA #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, na bagenzi be babiri birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiriye yabagaragayeho.

    Abirukanwe ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi.

    Itangao ryaturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yirukanye aba bayobozi kubera “Imyitwarire n'imiyoborere idahwitse”.

    Eng. Deo Muvunyi yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa 16 Gashyantare 2022 binyuze mu Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe icyo gihe.

    Mbere y'aho yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'Iterambere ry'Ubwikorezi muri RURA kuva muri 2004.

    Eng. Deo Muvunyi yize Kaminuza mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga(KIST), akomereza muri Kaminuza yo muri Malaysia mu ishami ry'ikoranabuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yirukanye-abayobozi-batatu-bakomeye-muri-rura

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-6-banduye-babonetse-mu-bipimo-974

  • Best film schools in Uganda 2022 2023 #rwanda #RwOT

    Videography and photography schools in UgandaBest film schools in Uganda […]

    The post Best film schools in Uganda 2022 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/best-film-schools-uganda/

  • Bakanguriwe gutanga amakuru ku bantu baheruka muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangiye imyitozo y’uko umurwayi wa Ebola wagera mu Rwanda yakwakirwa, busaba abaturage gutanga amakuru ku bantu baheruka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Bakanguriwe-gutanga-amakuru-ku-bantu-baheruka-muri-Uganda

  • Bibukijwe ko ubumenyi butubakiye ku kunoza umurimo ntacyo bwaba bumaze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 67 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/bibukijwe-ko-ubumenyi-butubakiye-ku-kunoza-umurimo-ntacyo-bwaba-bumaze

  • Onana Léandre wa Rayon yatutse umufana ku muryango we #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba yatunguye benshi ubwo yatukanaga n’umufana kugera no ku muryango we.

    Hari nyuma y’ubutumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi b’iyi kipe ko impera z’icyumweru zitagenze neza.

    Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti “ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba.”

    Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati “mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo.”

    Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi maze niko guhita amutuka igitutsi gikomeye.

    Ati “Kizza Idrissa, G**** n’umuryango wa we, vayo ukine.”

    Aha ni ho hahise hava guterana amagambo gukomeye hagati ya Onana wari warakaye n’uyu mufana.

    Kizza yahise amusubiza ati “turakwishyura ngo ukine gicucu, kora akazi ka we cyangwa ubireke nyagus****”

    Onana yahise agira ati “Kizza uranyishyura? Niba utabasha gukina ceceka kandi niba warakaye ngwino ukine kigoryi.”

    Yunzemo ati “imitekerereze ya we igutegeka kwihisha inyuma ya telefoni utuvuga, genda ukine.”

    Kizza yahise amubwira ko atari umunyamwuga rero natuze.

    Ati “uri umukinnyi utari umunyamwuga, tuza ufite ubumuga bwo kutagenda tugomba kubimenya. “

    Onana yahise amusubiza ati “Kizza ntubone nacecetse ukavuga, ntuzi aho njya, naba inyamanywa inshuro 100 kukurenza, ibyo bishyire mu mutwe wawe, niba umupira w’amaguru woroshye ngwino ukine uzishyurwa, niba atari ibyo ceceka urebe.”

    “Ngwino ukine kinyamwuga, vayo unyereke uburyo uri umukinnyi w’umunyamwuga. “

    Nyuma yo kubona uku guterana amagambo byafashe indi ntera, Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gufunga ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi post bari bashyizeho, ku buryo ubu nta muntu wemerewe kongera gutangaho ibitekerezo.

    Habayeho guterana amagambo mu buryo bukomeye

    Ahatangirwa ibitekerezo Rayon Sports yahise ihafunga

    Onana yatukanye n’umufana karahava

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-leandre-wa-rayon-yatutse-umufana-ku-muryango-we

  • Amakuru mashya ku Muturage w’i Rulindo wishwe n’igitero cyari Kiyobowe n’Umukuru w’Umudugudu #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Nyirahakorimana yavuze ko igishengura abaturage ari uko uwitwa Barayagwiza mwene Kazanenda bivugwa ko yajyanye n’umugabo we kwiba iyi ntama ngo yaje gufungwa ariko agahita afungurwa ari naho bahera bavuga ko ari ibintu byari byateguwe bashaka kwikiza Nyakwigendera.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru , Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko Bane mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahimana batawe muri yombi. Aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murambi mu gihe hagikorwa Iperereza.

    Nyirahakorimana akomeza avuga ko umugabo yahondaguwe ndetse agatemagurwa kugeza ashizemo umwuka ashinjwa kwiba Intama .Ngo yarakomanze undi agiye gukingura yumva hanze induru zirimo kuvuga abagabo avuga amazina barimo kumuhondagura bavuga ko yibye.

    Akomeza avuga ko yahise aca mu muryango w’inyuma ashaka kwiruka ariko ngo bikamwanga mu nda agasubira inyuma aje kureba umugabo we ngo akabona intama yapfuye iri iruhande rw’uwo bavuga ko bibanye , umugabo we agakubwira anatemagurwa kugeza apfuye akandi hatabuze ubwishyu bwo kwishyura ibyo yibye.

    Abaturage bavuga ko batumva uburyo uyu Ndahimana yishwe dore ko batamuziho ingeso yo kwiba, ahubwo ko ari umugambi wacuzwe kuko uyu Barayagwiza bivugwa ko bibanye iyi ntama , yikorejwe intumbi yayo mu muhanda akajyanwa kuri Station ya Polisi ya Murambi ariko ngo nyuma y’isaha imwe agahita afungurwa.

    Undi avuga ko impamvu ibi byafashwe nk’akagambane ari uko aba bishe Ndahimana bari barikumwe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Munyinya aho baje mu Mudugudu w’Iraro uhayobora atabizi kandi ngo abishe uyu Ndahimana ni abavandimwe ba Barayagwiza kuko bose ari bene Kazanenda.

    Nyina wa Ndahimana avuga ko ubwo yumvaga umuhungu arimo gutabaza , yahise yitambika atakambana avuga ko afite ubwishyu bwo kwishyurira umuhungu we ariko ngo bikanga ahubwo nawe akaza gukubitwa inkoni ku itako na Mahoro mwene Kazanenda , ibintu avuga ko RIB izi neza dore ko bavuga ko hafashwe amafato hagatangwa ikirego ariko ntihagire icyo bitanga.

    Uyu mukecuru mu kiniga cyinshi avuga ko itako rye ryangiritse ndetse na RIB , gusa akavuga ko atizeye ko rizakira, ati” Ryaraboze ntiriteze no gukira ,none se ubu ndabyizeye ko ntagomba kugwa hejuru y’umwana wanjye ?”. Ubu icyo cyizere ntakigira nte ku bagabo banteye mu rugo nanjye ndi nyina w’umwana”

    Ikindi bavuga ko batumva uburyo Umuyobozi yahagarikiye umuntu akubitwa akarinda yicwa kandi yari kwitabaza izindi nzego zirimo Polisi .

    Uwo bita Zirikana bavuga ko ariwe waje gufatira Ndahimana hafi y’iwe agahita atabaza abo bita bebe Kazanenda bityo bakaba basaba ubutabera bwimbitse kugora ngo abakoze ibi babiryozwe cyane ko bagombaga kuregera izindi nzego ahu kwica umuntu ngo yibye.

    Binyuze kuri Twitter , Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera ndetse bwibutsa abaturage ko niyo baba bakosherejwe batagomba kwihanira kandi ko abakekwaho kwivugana Ndahimana batorotse ubu barimo gushakishwa.

    Polisi y’u Rwanda nayo ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje ko iki kibazo yakimenye ndetse ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu barimo gushakishwa.

    Gusa ibi byavuzwe na Polisi ndetse n’Akarere ka Rulindo, icyo gihe byatewe utwatsi n’abaturage cyane ko bavuga ko aba bene Kazanenda bashinjwa kwivugana Ndahimana barimo kwidegembya ku manywa y’Ihangu .

    Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru ,avuga ko ubwo yageraga muri aka Kagari ka Mvuzo hagombaga gushyingura Nyakwigendera , uyu Mukuru w’Umudugudu bivugwa ko ari ahagarikiye abamwishe yakubise amaso umunyamakuru agahita yurira igare akigendera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-Muturage-w-i-Rulindo-wishwe-n-igitero-cyari-Kiyobowe-n-Umukuru-w-Umudugudu

  • Ihere ijisho uburanga bw'inkumi yigaruriye umutima wa B Threy(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Keza uri mu rukundo na B Trey akunze kugaragaza ko anyuzwe 'urukundo arimo kandi ko B Trey ariwe mugabo wigaruriye umutima we abinyujije mu mafoto asangiza abamukurikira ndetse n'ubutumwa buyaherekeza.

    Uretse kuba umukobwa bigaragaza cyane na B Trey ukunzwe n'abatari bake by'umwihariko abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange nawe akunze kugaragaza ko yahiriwe kuba afite umukunzi nka Keza mu buzima bwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-inkumi-yigaruriye-umutima-wa-b-trey-amafoto

  • Rusine ashyize hanze Austin nyuma yaho amwirukanye #rwanda #RwOT

    Abinyujije k'urukuta rwa Twitter Uncle austin, yashyizeho ifoto y'ishati yandikaho ngo iyi T-shirt ninde ukunda kuyambara, hanyuma Rusine araza ahita ashyiraho amafoto Uncle Austin yambaye iyo T-shirt nde aherecyesha amagambo avuga ngo “nubundi waranyirukanye ntacyo nkiramira”

    Abantu babwiye Rusine ko nubwo atakimukorera yibuke ko aho yagiye atari kuri radio ye nkuko Austin we afite radio ye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rusine-ashyize-hanze-austin-nyuma-yaho-amwirukanye