Category: Uncategorized

  • Rwakuze nk’isabune! Urukundo rwa bamwe mu byamamare nyarwanda rwarangiye mu marira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu ndirimbo ye 'Rurashonga’, umuhanzi nyarwanda Kitoto hari imiringo y’iyi ndirimbo yaririmbye ati 'urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo rusaza nk’isabune, isaza ishonga.' Ibi ni byo byabaye kuri bamwe mu byamamare nyarwanda aho urukundo rwa bo n’abo bihebeye rwashaje nka bombo cyangwa nushaka ubyiite nk’isabune.

    Uko ibyamamare bikurikiranwa mu kazi ka byo ka buri munsi yaba abakinnyi, abahanzi n’abandi ni na ko abakunzi ba byo bifuza no kumenya byinshi ku buzima bwa bo bwite, byagera mu nkuru z’urukundo bikaba akarusho.

    Hari bamwe bakunda kugira ubuzima bwa bo ibanga cyane cyane ubuzima bw’urukundo ariko na none hari abadahisha amarangamutima ya bo ku bo bihebeye.

    Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare nyarwanda byagiye bivugwa cyane mu rukundo ariko na none ibyabo n’abakunzi ba bo ntibirangire neza, bikigarurira imitwe y’inkuru mu itangazamakuru, hari n’abatandukanye baramaze kugaragariza Abanyarwanda n’Isi yose ko bitegura gukora ubukwe.

    The Trainer na Keza

    Hashize ukwezi kumwe gusa Laurien Izere uzwi nka Trainer ukoresha imyitozo ngororamubiri atandukanye n’umukunzi we w’umunyamideli Keza Terisky ni nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka yari yamwambitse impeta ya fiançailles.

    Yamwambitse impeta ya fiançailles nyuma y’iminsi mike bari bamaze baterana amagambo ndetse benshi bakeka ko batandukanye. Iyi couple yari imaze gukurikirwa na benshi baje kongera gushwana ndetse muri Nzeri 2022 bahitamo gutandukana burundu na YouTube Channel bari bahuriyeho bayishyira ku isoko.

    Derek Sano na Sandra Teta

    Couple ya Derek Sano umuhanzi wo mu itsinda Active na Sandra Teta Nyampinga wa SFB 2011, yigaruriye imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru kuva muri 2014 ubwo bemezaga ko bakundana kandi by’ukuri.

    Bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza muri 2015 ubwo banitabiraga irushanwa rya couple y’ibyamamare igaragara neza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa’s Most Stylish Couple).

    Gusa urukundo rwa bo rwaje kurangira nabi muri 2016, rwaje kurangirira mu marira menshi, aho Sandara Teta wari umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo yabenzwe na Derek aho atigeze amubwira icyo amuhoye.

    Juno Kizigenza na Ariel Ways

    Urukundo rw’abahanzi babiri Juno Kizigenza na Ariel Ways, rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bari bakunzwe mu bihangano bya bo.

    Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi ba bo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye “Away”.

    Mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.

    Uku guterana amagambo ntibyarangiriye aho kuko buri umwe yasohoye indirimbo asa nubwira mugenzi we aho Juno yabanje ashyira hanze 'Urankunda' yasohotse muri Werurwe 2022, gusa yahakaniye ISIMBI ko yabwiraga Ariel ndetse ko batanakundanaga.

    Ariel Ways yaje gusohora 'Good Luck' igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama, ndetse yemereye ISIMBI ko umuhungu yabwiraga ari Juno Kizigenza, umusore yari yarahaye umutima we wose ariko akaza kumuhemukira. Hagiye hanze ubutumwa bwa Ariel yandikiranye na Juno amubwira ko yamubeshye ngo yagiye iwabo mu minsi mikuru kumbe ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we basohokanye,…

    Riderman na Asinah

    Benshi batunguwe no kumva inkuru y’umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatandukanye n’umuhanzikazi Mukasine Asinah bari barakanyujijeho mu rukundo ahubwo yishakira Nadia.

    Ni inde wari uzi ko urukundo rw’imyaka 8 rwashyirwaho akadomo maze Riderman akishakira Agasaro Nadia aho ubu bamaze no kwagura umuryango.

    Muri 2008 ni bwo Riderman yahuye bwa mbere na Asinah, icyo gihe yarimo ategura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Rutenderi’, umubano w abo watangiye ubwo ndetse batangira no gukundana, urukundo rwa bo ntibaruhisha baza no kurushyira mu itangazamakuru.

    Muri 2012 ni bwo uyu muraperi yahuye Nadia batangira kugirana umubano wihariye ariko Asinah atabizi. Urukundo rwe na Asinah rwaje kujyaho akadomo muri 2015 ubwo yateraga inda Nadia akemera kumushaka, ni mu gihe Asinah we yari yarabimusabye undi akabyanga.

    Asinah kwakira ko yatandukanye na Riderman byaramuniye ari nabwo yahise yinjira mu buhanzi ndetse rimwe na rimwe akagenda yibasira uyu muraperi mu ndirimbo ze nk’iyo yasohoye 2019 yise 'F*ck You’.

    Issa Bigirimana na Uwase Carine

    Rutahizamu wa Espoir FC wakiniye amakipe arimo APR FC, Issa Bigirimana na we yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Ni couple yavugishije benshi bitewe n’uburyo uyu mukobwa yaterewe ivi yambaye.

    Muri Werurwe uyu mwaka, Issa Bigirimana yabwiye ISIMBI.RW ko batandukanye muri Kanama 2021 ni mu gihe ubukwe bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021. Gusa yirinze kuvuga icyo bapfuye.

    Rwatubyaye Abdul na Hamida

    Nta kwezi kurashira Rwatubyaye Abdul, myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe abwiye ISIMBI.RW ko yatandukanye n’umukunzi we uba muri Indonesia, Hamida.

    Abdul akaba yaranyomoje ibyari byaratangajwe n’uyu mugore ko basezeranye imbere y’idini ya Islam, avuga ko icyabyeho ari ugukundana bisanzwe ndetse banateguye ubukwe ariko ubu bikaba ntabigihari kuko batandukanye.

    Urukundo rwa bo rukaba rwari rwafashe intera aho buri umwe ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram yari yarashyizeho ko ari umugore wa Rwatubyaye, na Rwatubyaye yarashyizeho ko ari umugabo wa Hamida.

    Kimenyi Yves na Didy d’Or

    Inkuru y’urukundo rwa Kimenyi Yves, umunyezamu akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports n’umushabitsi Didy d’Or yatangiye kuvugwa cyane muri 2018 ubwo uyu munyezamu umukunzi we yari yamuherekeje mu itangwa ry’ibihembo ry’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-18.

    Inkuru y’urukundo rwa bo yongeye kwigarurira imitwe y’inkuru muri 2019 ubwo Kimenyi Yves yanyuraga mu bihe bitoroshye, hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa.

    Didy d’Or yahise afata iya mbere ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibihe umukunzi we arimo kunyuramo bitoroshye ariko na none atamuva iruhande azagumya kumukunda.

    Hadaciye kabiri muri Kamena 2022 ni bwo byamenyekanye ko batandukanye burundu, ndetse Didy d’Or yagiye agaragara asa nusebya uyu munyezamu wafatiraga APR FC icyo gihe bitewe n’ibyamubayeho, benshi bakeka ko ari na we washyize hanze aya mashusho ndetse ko ari cyo yapfuye na Kimenyi Yves.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu mpera za 2019, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yavuga ariko impamvu nyamukuru ari uko hari ibyo batabashije kumvikana.

    Nyuma y’iminsi mike Kimenyi Yves yagaragaye ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine bakiri kumwe kugeza ubu aho yanamubyariye imfura y’umuhungu.

    Olivis na Miss Vanessa Raissa Uwase

    Urukundo rwa Olivis wo mu itsinda rya Acitive ndetse na Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rwashyushye mu gihe gito ariko na none ruhita ruhora nk’isosi y’intama.

    Muri Werurwe 2016 ni bwo uyu mukobwa yeruye ko ari mu rukundo n’uyu musore wo mu itsinda rya Active ryari rikunzwe mu ndirimbo nka 'Active Love’, 'Uzansaza’, 'Udukoryo Twinshi’ n’izindi.

    Gusa nyuma y’amezi 3 yahise atangaza ko batandukanye kuko yasanze Olivis akiri umwana atabasha kumurera kandi na none atamutegereza ngo akure. Olivis na we mu kumusubiza yagize ati 'nta wita umwana uwo yambariye ukuri!' Yashakaga kuvuga ko atagakwiye kumwita umwana kandi bararyamanye.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwakuze-nk-isabune-urukundo-rwa-bamwe-mu-byamamare-nyarwanda-rwarangiye-mu-marira-bigateza-impagarara-amafoto

  • U Budage buzafasha u Rwanda kugoboka abaturage bakennye bazagirwaho ingaruka n'itumbagira ry'ibiciro  #rwanda #RwOT

    U Budage bwahaye u Rwanda impano ya Miliyoni 98.1 z'amayero azifashishwa mu gihe cy'imyaka ibiri, mu kwagura no kwihutisha imishinga y'iterambere isanzwe iterwa inkunga n'Ubudage, irimo iyo kuzamura imibereho y'abakennye, kubungabunga ibidukikije  n'iyindi. 

    Imishinga ishyizwe imbere ni uwo gufasha u Rwanda kwikorera inkingo n'imiti,  gufasha abaturage guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, kuzamura imibereho y'abaturage bakennye,  guteza imbere amshuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri b'abahanga bize imyuga bazajya bahabwa buruse yo gukomereza amasomo mu Budage,

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uziell Ndagijimana, avuga ko u Budage ari umwe mu baterankunga bafasha igihugu mu buryo bufatika kuva myuka 60 ishize.

    Ati ' Cyane cyane ko u Budage ntibutanga amafaranga gusa, bunatanga n'ubufasha mu rwego rwa tekinike, ni umwe mubaterankunga bafashije igihugu mu buryo bufatika kandi nanone mu nzego twihitiyemo. Uretse mu rwego rw'uburezi, mu rwego rwa tekinike harimo gufasha izindi nzego nko gufasha muri gahunda yacu yo kurwanya ubukene, guha imbaraga inzego z'ibanze, harimo ibijyanye n'ibidukikije.'

    Dr. Thomas Kurz Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, yagaragaje kunyurwa n'uburyo inkunga baha  u Rwanda ruyikoresha neza.

    Yabwiye abanyamakuru ko yishimira imyaka 60 y'ubutwererane ishize hagati y'ibihumbi w'ibihugu byombi, kandi ko mubyo yifuriza u Rwanda ariko mu myaka 60 iri imbere, rwaba ari igihugu kidaterwa inkunga ahubwo nacyo cyabaza gifite ibini bihugu gitera inkunga.

    Ati 'Twashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri, muri icyo gihe turifuza gutanga  ubufasha bwacu kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Ubwo bufasha bwose twatanze mu myaka myinshi ishize hari gihe buzahagaragra kuko sintekereza ko tuzakomeza gutera inkunga u Rwanda mu myaka 60 iri imbere, kuko u Rwanda ahuwbo icyo gihe rwakabaye ari igihugu nacyo gitera inkunga abandi.'

    Kubera intambara ya Ukraine yatumye ibiciro by'ibiribwa ku masoko bitumbagira bigatuma abaturage batihaza mu biribwa, u Budage bwemeye  gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda kugoboka abakennye, bagirwaho ingaruka n'itumbagira ry'ibiciro.

    Daniel Hakizimana

    The post U Budage buzafasha u Rwanda kugoboka abaturage bakennye bazagirwaho ingaruka n'itumbagira ry'ibiciro  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/10/26/u-budage-buzafasha-u-rwanda-kugoboka-abaturage-bakennye-bazagirwaho-ingaruka-nitumbagira-ryibiciro-%EF%BF%BC/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-budage-buzafasha-u-rwanda-kugoboka-abaturage-bakennye-bazagirwaho-ingaruka-nitumbagira-ryibiciro-%25ef%25bf%25bc

  • Bamwe mu banye Congo babasha gutembera mu duce tugize igihugu cyabo babanje kunyura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abazi umuhanda wa Kamembe-Bugarama babonye imodoka nyinshi ziva i Bukavu zinjira mu Rwanda, zigakomeza inzira igana i Bugarama aho bongera bakambuka umupaka binjira muri RDC mu mujyi wa Uvira.

    Uretse abantu ku giti cyabo banyura mu Rwanda, hari n’imirongo ya taxi zitwara abagenzi nazo zihanyura.

    Kigali Today yagize amatsiko yo kumenya uko bikorwa kugira ngo Abanye-Congo batuye muri Congo bashaka kujya muri Congo babanze kunyura mu Rwanda, iganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anclet, wagize ati ” Mu mibanire myiza umuturanyi iyo agusabye serivisi urayimuha, kunyura mu Rwanda nibyo biborohera kurusha uko bakomeza inzira zo mu gihugu cyabo.”

    Bisanzwe bizwi ko abaturage ba Congo batuye mu mujyi wa Goma bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, banyuze mu muhanda wo mu mu mujyi wa Gisenyi, bagafata uwa Kivu Belt uhuza Gisenyi na Kamembe, bakabona kwinjira mu mujyi wa Bukavu.

    Icyakora abinjira mu Rwanda bagomba kuba bafite impapuro z’inzira ziterwaho kashi ku mupaka, nk’uko iyo binjiye mu mujyi wa Bukavu bateza kashi nk’abavuye mu Rwanda, kandi bahanyuze kubera gushaka inzira iborohereza.

    Kasereka, Umunye-Congo ukunze kunyura inzira yo mu Rwanda ihuza Goma na Bukavu, avuga ko bishimira kunyura mu Rwanda kubera umuhanda mwiza.

    Agira ati “Dushimira u Rwanda rutworohereza mu nzira zihuza imijyi yacu, ku muntu utinya amazi, kunyura mu Rwanda nibwo buryo bumworohera.”

    Ku ruhande rwa Uvira na Bukavu abaturage bagenda ari umwe cyangwa babiri, basabwa urupapuro rw’inzira ariko ku bakoresha taxi ntibasabwa urwo rupapuro.

    Abakoresha inzira yo bavuga ko bandikwa ku rutonde ruzwi rwemezwa n’umupaka ubakiriye, bakongera bagasohoka mu Rwanda nta hantu bahagaze.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga agira ati 'Ntabwo bemerewe guhagarara no kuva mu modoka, kuko baba bari mu rugendo rutemerewe guhagarara (Transit)'.

    N’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko atazi abagenzi banyura mu Rwanda ku munsi bava Bukavu bajya Uvira, cyangwa bava Uvira bajya Bukavu, atangaza ko ari imodoka nyinshi kuko nta saha ishira imodoka itwara abagenzi idatambutse.

    Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-banye-Congo-babasha-gutembera-mu-duce-tugize-igihugu-cyabo-babanje

  • Gatsibo: Yafatiwe mu kiyaga cya Muhazi atwaye magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gatsibo-yafatiwe-mu-kiyaga-cya-muhazi-atwaye-magendu

  • Padiri Sebahire Emmanuel yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/padiri-sebahire-emmanuel-yitabye-imana

  • M23 yashyize hanze inyandiko irimo amazina y’abishwe, impungenge ku mayeri ari gukoreshwa na FDLR na FARDC #rwanda #RwOT

    M23 ivuga ko mu mirwano yubuye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ingabo za Leta ya Congo n’imitwe zifatanyije, irimo FDLR, zirasa zikoresheje intwaro zirasa kure, zikica abaturage.

    M23 ivuga ko ibisasu biraswa 'mu duce igenzura' turimo Tshengerero, Kabindi, Bunagana-Premids-Kibaya, na Ntamugenga bimaza iminsi itanu yikurikiranya.

    Ishinja ingabo za Congo kandi kurasa ku butaka bwa Uganda, ahitwa Kibaya.

    Igira iti 'Uko kurasa kwateye imfu z’abantu, abantu benshi barakomeretse, harimo abagore n’abana, abandi bahunze ingo zabo ku bwinshi berekeza mu bihugu duturanye.'

    M23 yagaragaje urutonde rw’abantu batanu bamenyekanye bapfuye, barimo uwitwa Ngabara Semasaka w’imyaka 50, akaba ari umugore wasize abana babiri, Gentil Bisige w’imyaka 20, Barageneka Kabutura Lowi, Barageneka Dieudonne, na Ntamamenero Bahunze.

    Ingabo za Leta ya Congo, na FDLR, M23 ivuga ko zishyira intwaro zirasa kure ahantu hari ibikorwa remezo, nk’amashuri n’ibitaro mu rwego rwo 'kwikingiriza abaturage ngo zirinde ibyo bikoresho by’urugamba', bigatuma abaturage benshi bashobora kugwa mu mirwano.

    Muri iri tangazo M23 isaba Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Turk, gukoresha iperereza ryigenga kuri ibi birego.

    Inyeshyamba zinavuga ko ingabo za Leta zanze ko hashyirwaho inzira yo gufasha abakomerekeye ku rugamba kujyanwa kwa muganga, bakaba baraheze ahitwa Ntamugenga, izi nyeshyamba ziheruka kwambura ingabo za Leta muri iyi mirwano.

    Kuri uyu wa Kabiri hiriwe umutuzo mu duce twa Rubare, Kalegera, Gako, Katale, Biruma, Kazuba, Kanyabusoro na Ntamugenga.

    Imirwano yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize imaze gutuma abaturage babaribwa mu bihumbi 34 bahunga ingo zabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-yashyize-hanze-inyandiko-irimo-amazina-y-abishwe-impungenge-ku-mayeri-ari-gukoreshwa-na-FDLR-na-FARDC

  • Bishobora guhindura isura Abadepite bakayoboka M23 nyuma ya nyirantarengwa yahawe FARDC #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryasohowe n’intumwa za rubanda zihagarariye Kivu y’Amajyaruguru, iryo tangazo Rwadatribune ifitiye kopi ni iryo kuwa 25 Ukwakira 2022,aho abo badepite bahaye ubutumwa Leta yabo ya Kinshasa ko igomba gusaba ingabo zikirukana Umutwe w’iterabwoba wa M23 bavuga ko ushigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

    Baragira bati : 'Turasaba ingabo za Leta yacu FARDC kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa ,bitakunda hakazaba imyigaragambyo kugirango dukomeze kumvikanisha ijwi ryacu nyuma mu gihe byananirana tuzayoboka uruhande rwa M23,kuko ntayandi mahitamo.'

    Intambara ihanganihije Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta imaze iminsi itanu yubuye muri teritwari ya Rutshuru.Iyi ntambara yateje guhuzagurika mu banyapolitiki ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ndetse n’abo mu nzego z’umutekano. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko agace ka Rubare na Kalengera nako kamaze kugwa mu maboko ya M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Bishobora-guhindura-isura-Abadepite-bakayoboka-M23-nyuma-ya-nyirantarengwa-yahawe-FARDC

  • Real Madrid na Chelsea mu makipe yabonye tike… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri imikino ya UEFA Champions League yakomezaga hakinwa umunsi wayo wa 5 ubwo habura umunsi umwe gusa ngo imikino y’amatsinda irangire.

    Kuri uyu wa Kabiri hakinnye itsinda rya 5 kugera ku itsinda rya 8. Imikino 2 yabanje gukinwa ku isaha ya saa 18:45 z’umugoroba, ikipe ya Sevilla yatsinze Copenhagen ibitego 3-0, Chelsea itsinda Salzburg ibitego 2-1 byatsinzwe na Kovacic na Havertz. 

    Indi mikino yari isigaye yabaye kuva ku isaha ya saa 21:00 z’ijoro, aho Zagarab yanyagiwe na Ac Milan ibitego 4-0, Manchester City inanirwa kubona igitego imbera ya Dortmund banganya ubusa ku busa.

    Shakhtar na Celtic nabo banganyije igitego kimwe kuri kimwe naho Leipzig itsinda Real Madrid ibitego 3-2. Ibitego bya Leipzig byatsinzwe na Gvardiol, Nkunku na Werner mu gihe Real Madrid yatsindiwe na Vinicius Junior na Rodrygo.

    Juventus yibereyeho mu bibazo, yaje gutsindwa na Benfica ibitego 4 kuri 3 byatsinzwe na Antonio Silva, Joao Mario, Rafa atsinda 2, naho Ac Milan itsindirwa na Kean, Milik na McKennie. 

    Undi mukino wo muri iryo tsinda, PSG yaje kunyagira no kwandagaza Maccabi Haifa iyitsinda ibitego 7-2. Ibitego bya PSG byatsinzwe na Messi watsinze 2, Mbappe nawe watsinze 2, Neymar, Goldberg witsinze na Carlos Soler.

    Nkuko muri UEFA Champions League hazamuka amakipe abiri muri buri tsinda ubwo ni iya mbere n’iya kabiri, ubu amakipe amaze kubona tike yose mu makipe yaraye akinnye, ni ikipe ya Chelsea ifite amanota 10, Real Madrid ifite amanota 10, Manchester City ifite amanota 10, PSG na Benfica zifite amanota 11. Mu makipe akomeye yatunguranye harimo ikipe ya Juventus yasezerewe kuri uyu mugoroba.

    Haaland yari yahuye n’ikipe yavuyemo 

    Benfica uyu mwaka iri gutanga ibimenyetso byo kwizirika 

    AC Milan izategereza undi munsi 

    Neymar ntabwo ahagarara 

    Mahrez yahushije penariti iba iya 3 muri uyu mwaka 

    Messi yujuje ibitego 129

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122238/real-madrid-na-chelsea-mu-makipe-yabonye-tike-ya-18-cya-uefa-champions-league-122238.html

  • Ruhango: Nkundineza wasanzwe mu rwogero(Piscine) yapfuye yashyinguwe mu marira menshi #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nkundineza Pierre uzwi nka Kamoja uherutse gusangwa mu rwogero (Piscine) muri Hotel Saint Andre Kabgayi yapfiriyemo, yasezeweho bwa nyuma, aherekezwa n'abavandimwe n'abo bakoranaga mu isoko rya Kijyambere rya Muhanga, aho abavuze bose barangwaga n'amarira no kuvuga ibyo bamuboneyeho n'umurage abasigiye.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 mu irimbi rusange riherereye mu murenge wa Byimana ahazwi nk'i Kirengeli. Yakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere arere ka Ruhango, ariko yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gahogo.

    Abo babanaga, bavuze ko yari imfura, akajya inama kandi akabana na bose, agakunda gusetsa mu rungano n'abo babana kubera ibiganiro yabaga afite. Umwe muri bo yagize ati' Nta wa bisobanura ngo abone amagambo yo kubivuga, ariko Kamoja wacu yadusetsaga, yari umuntu utabonana iminkanyari mu maso kandi agakunda gusetsa abo bari kumwe'.

    Mushiki we bavukana yavuze ko abuze umuntu ukomeye mu buzima kuko yajyaga ajya kubasura bakajya inama. Avuga ko mu biganiro byabo bya nyuma, bibukiranije uburyo bateguye ibijyanye n'ubukwe bwe, ko kandi yari umwe mu bo yishingikirizaga nk'inkoramutima ye ya hafi.

    Umubyeyi we, Mukarugambwa Elisabeth wagaragaraga ko akomeye nubwo yabuze umwana, yasabye abaje kwifatanya n'umuryango we kumufasha guherekereza umwana mu mahoro, akagenda neza nta bibazo asize. Yongeyeho ko niba hari n'uwo baba bagifitanye yakivugira aho kigacyemurwa umwana we akaruhukira mu mahoro.

    Yagize ati:' Ndabashimira ko mwadutabaye kandi mukanaduha ubufasha, ariko kuko nshaka ko umwana wanjye aruhukira mu mahoro niba hari uwo yari afitanye nawe ikibazo yakivuga kigakemurwa kuko nibyo nifuza kandi munyeretse ko yabanaga na bose ntawe abangamira ni nayo mpamvu turi kumwe'.

    Mu izina ry'ubuyobozi bwa Hotel Saint Andre Kabgayi, bwifatanije n'umuryango wagize ibyago bwagaragaje ko bubabajwe n'urupfu rwa Nkundineza wari umukiriya wakeneraga serivise za hoteli, ndetse bamuziho ubupfura kuko azwi nk'uwazanaga n'abandi agasabana mu rugwiro.

    Uhagarariye Hotel Saint Andre yagize ati:' Tubabajwe n'urupfu rwa nkundineza!, buriya  natwe twagize ibyago nkuko umuryango we wamubuze, ariko Imana yamukunze, reka dutegereze icyo inzego z'iperereza zizagaragaza kandi twongeye kubihanganisha, tubizeza ko tuzafatanya hakagaragara ukuri ku cyateye urupfu nk'uru!'. Akomeza yihanganisha abari inshuti ze ndetse n'umuryango we kandi yijeje umubyeyi we ko bazamuba hafi bakamufasha muri bimwe.

    Aho nyakwigendera yaguye.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abakurikiranwe n'ubugenzacyaha ku cyaba cyateye uru rupfu, dore ko kuva byamenyekana inzego zitandukanye zakomeje gufatanya ngo hamenywe ukuri ahakiri gukurikiranwa ibimenyetso by'ibanze mu iperereza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/26/ruhango-nkundineza-wasanzwe-mu-rwogeropiscine-yapfuye-yashyinguwe-mu-marira-menshi/

  • Nyagatare: Barindwi bafunzwe bakekwaho kwiba mudasobwa 45 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yemeza ko abantu barindwi (7) bamaze gutabwa muri yombi barimo bakekwaho kwiba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Nyagatare-Barindwi-bafunzwe-bakekwaho-kwiba-mudasobwa-45