Category: Uncategorized

  • Umupadiri w’ umuforomo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Padiri Sebahire Emmanuel wari Padiri mukuru ya Shyorongi muri Arikidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, akaba yazize indwara.

    Itangazo ryasinyweho na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, ryamenyeshaga ko umuhango wo guherekeza  Padiri Sebahire Emmanuel uzabera mu irimbi riri muri paruwasi ya Ndera kuwa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, nyuma ya Misa izabera muri paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

    Padiri Sebahire Emmanuell yavutse tariki ya 10 Mutarama 1978 mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, yahawe isakaramentu rya Batisimu tariki ya 26 Gashyantare 1978 muri paruwasi ya Ruli, ahabwa isakaramentu ry’Ugukomezwa tariki ya 4 Nyakanga 1992. Yahawe isakaramentu ry ‘Ubusaseridoti tariki 25 Nyakanga 2011, muri paruwasi ya Shyorongi.

    Uyu mu padiri ntiyigeze yiga iseminari nto irererwamo abazaba abapadiri, ahubwo yize mu mashuri asanzwe arangije amashuri yisumbuye yamaze imyaka itatu ari umuforomo mu karere avukamo ka Gakenke, aho yavuye atangira kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.

    Padiri Sebahire Emmanuel amaze kuba padiri yakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Shyorongi ari padiri wungirije (Vicaire), aho yavuye 2014 ajya muri paruwasi ya Ruli ahakorera ubutumwa kandi yiga mu ishuri ryigisha ubuforomo RHIH Ruli. 

    Yavuye muri Paruwasi ya Ruli ajya gukora ubutumwa mu karere ka Rwamagana muri Paruwasi ya Musha 2017. Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza tariki 26 Ukwakira 2022, yari Padiri mukuru wa paruwasi Shyorongi. Uyu mupadiri yari umujyanama wa Roho w’umuryango wa Regio Maria ku rwego rw’igihugu.

    Uyu mupadiri yari afite impabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi yabonye muri 2017 ayikuye mu ishuri  rukuru rya  RHIH, ndetse yakoreye akazi ko kwimenyereza umwuga w’ubuforomo mu bitaro bya Kibagabaga.

    Inkomoko: Archdiocese of Kigali.org

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122265/umupadiri-w-umuforomo-yitabye-imana-122265.html

  • Minisitiri Bayisenge mu bashenguwe n’urupfu r… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka mu karere ka Nyarugenge aho yataye umuhanda ikagonga imodoka nto n’abandi bantu bari hafi y’umuhanda, batandatu muri bo bahatakariza ubuzima.

    Batatu mu bahitanywe n’iyo mpanuka, ni abana batatu bava inda imwe bo mu Karere ka Rwamagana, aribo; Fruit Sikubwabo Joseph wari ufite imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve wari ufite imyaka 13 na murumuna wabo Racine Sikubwabo Honore wari ufite imyaka 10 y’amavuko.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, DR Bayisenge Jeannette ni umwe mu bagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’aba bana bashyinguwe kuri uyu wa 26 Ukwakira, anihanganisha umuryango bakomokamo uri mu bihe by’agahinda, aho yatanze ubutumwa yifashishije urubuga rwa Twitter.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122266/minisitiri-bayisenge-mu-bashenguwe-nurupfu-rwabana-batatu-bavukana-bahitanywe-nimpanuka-122266.html

  • Kenya: Barimo barasaba Perezida Ruto gushyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije yiyamamaza #rwanda #RwOT

    Icyo gihe William Ruto yagize ati: “Abantu benshi bavunwa no kubona bando, hariya mu isoko, guhamagaza telefone ntuzakenera bando, kubera ko tuzatunganya inzira yo kunyuzamo imari yacu, ni ngombwa ko habaho inzira yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ya Guverinoma, kugira ngo ntiwishyuzwe kuba wakoresheje iyo nzira, ahubwo wishyuzwe ikintu waguze gusa.”

    Perezida William Ruto ngo yavuze ko abo baturage bazashobora gukoresha telefone ndetse na Interineti nta kiguzi, kugira ngo biboroheze igiciro ubundi cyari hejuru, kandi ngo binazamure abakora ubucuruzi bushingira ahanini ku itumanaho.

    Yagize ati: “Mu bucuruzi mu masoko yanyu, uzajya uhamagaza telefone nta kiguzi azasabwa, kandi no guhamagara ntibizajya bicikagurika, kuko tuzaba twahuje imiyoboro.”

    Icyo gihe William Ruto yari yarabaye Perezida, yavuze ko harangije gukorwa inyigo y’amafaranga uwo mushinga wazatwara, avuga ko Guverinoma ye izakenera Amashilingi ya Kenya agera kuri Miliyari 38 kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

    Yagize ati: “Nk’uko twashyize mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, ni nako tuzabigenza mu gukwirakwiza Interineti. Tuzayoherereza buri nzu, buri soko, buri shuri, ahantu hose hari ipoto y’amashanyarazi tuzahashyira Interineti. Urubyiruko ruzashobora gukomeza ubucuruzi bukorerwa kuri Interineti nta kiguzi bisabye.”

    Source : https://imirasire.com/?Kenya-Barimo-barasaba-Perezida-Ruto-gushyira-mu-bikorwa-ibyo-yabasezeranyije

  • Abantu 12 barakekwaho ibyaha bifitanye isano n’umutungo wa IPRC Kigali warigishijwe #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo hakorwemo iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

    Mu bantu bamaze gutabwa muri yombi harimo Mulindahabi Diogène usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, ukurikirayweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abandi ni Muhimpundu Vander Thomas wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC na Uwantege Mediatrice ushinzwe ibikoresho, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

    Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikiresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko mu bantu 12 bamaze gufungwa, harimo abayobozi n’abakozi ba IPRC, abashizwe kurinda ikigo n’abacuruzi.

    Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri, ari nabwo buzayiregera urukiko.

    Dr Murangira yasabye abantu bose bafite mu nshingano gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, kubyitaho.

    Yakomeje ati “Buri muntu ufite ishingano zo gucunga umutungo arasabwa kuwucunga neza, akirinda kuwunyereza. Ubundi butumwa turabugenera abacuruzi bagura ibintu by’ibijurano babyita imari, turababwira ko ari inshingano zabo kumenya niba ibyo baguze byibwe cyagwa bitibwe, kuko kudashishoza havamo ingaruka zo gufungwa cyangwa se no gutakaza amafaranga uba watakaje kuri ibyo bintu ubigura.”

    Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugene, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo bihanwa n’itegegeko ryo kurwanya ruswa, riteganya igifungo kitari musi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutunga wanyerejwe.

    Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoreshwa inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kiwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri, n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw.

    Source : https://imirasire.com/?Abantu-12-bakurikiranyweho-ibyaha-bifitanye-isano-n-umutungo-wa-IPRC-Kigali

  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze inkunga ku bana b’imfubyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi (RWAFPU-3), riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/sudani-y-epfo-abapolisi-b-u-rwanda-batanze-inkunga-ku-bana-b-imfubyi

  • Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntoryi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/sobanukirwa-byinshi-utari-uzi-ku-ntoryi

  • Ibintu 5 ukora bikakwangiriza isura utabizi – #rwanda #RwOT

    Hari ibintu byinshi umuntu ashobora gukora mu isura ye yo mu maso bigatuma ihinduka nabi, akaba yazana amabara mu maso cyangwa uruhu rwe rugahinduka uko rutari rusanzwe. Akenshi ibi umuntu abikora atabizi ko bimwangiriza isura kugeza atangiye kubona ibimenyetso.

    Dore ibintu 5 byangiza isura buhoro buhoro:

    1. Kumena ibiheri: Hari ubwo umuntu azana ibiheri binini cyangwa bitoya mu maso ugasanga abimenagura bitaranashaya akurikije ububabare aba yumva, ariko si byo kuko bizana inkovu z'umukara mu maso, ugasanga uruhu rusigaye rwarahinduye isura. 

    Ubundi urabireka bigashya ndetse bikanimena, cyeretse igihe wabibwiwe n'umuganga w'uruhu nabwo hari imiti runaka uri gukoresha.

    2. Kogamo amasabune abonetse yose: Uruhu rwawe rugomba kugira isabune n'amavuta urumenyereza, ukirinda guhora uhindagura buri munsi, kugira ngo udatuma ruzana infections zitera uduheri duto tuza mu maso cyangwa ugasanga hagenda hikata imirongo.

    3. Kumenya kwita ku ruhu bijyanye n'ibihe: Uruhu ruba rukeneye ko urwitaho cyane cyane mu maso ukurikije uko ibihe biba bimeze, ukamenya uko urinda uruhu rwawe mu gihe cy'izuba kuko hari nk'ubwo usanga umuntu yarabaye igikara mu gihe cy'izuba kuko atazi ko kugenda ku zuba ryinshi utitwikiriye bihindura uruhu.

    4.Guhozamo amataratara: Iyo umuntu akunda kwambara amataratara (Lunettes) igihe cyose, usanga zarishushanyije mu maso he ku buryo aho zinyura hagaragara cyane maze yazikuramo ukabona yarahindutse.

    5.Kunywa itabi: Ubusanzwe umuntu ukunda kunywa itabi cyane, aba yiyangiriza ubuzima,ndetse yangiza n'uturemangingo dufasha uruhu kumererwa neza. Ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye zirimo no kurwara kanseri y'uruhu.

    Ibi nibyo bintu umuntu ashobora gukora bikangiza isura ye, kandi mu buryo atari azi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122259/ibintu-5-ukora-bikakwangiriza-isura-utabizi-122259.html

  • Amakuru mashya kuri Dosiye ya IPRC Kigali :Hamaze gufungwa 12 #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo hakorwemo iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

    Mu bantu bamaze gutabwa muri yombi harimo Mulindahabi Diogène usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, ukurikirayweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abandi ni Muhimpundu Vander Thomas wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC na Uwantege Mediatrice ushinzwe ibikoresho, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

    Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikiresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko mu bantu 12 bamaze gufungwa, harimo abayobozi n’abakozi ba IPRC, abashizwe kurinda ikigo n’abacuruzi.

    Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri, ari nabwo buzayiregera urukiko.

    Dr Murangira yasabye abantu bose bafite mu nshingano gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, kubyitaho.

    Yakomeje ati “Buri muntu ufite ishingano zo gucunga umutungo arasabwa kuwucunga neza, akirinda kuwunyereza. Ubundi butumwa turabugenera abacuruzi bagura ibintu by’ibijurano babyita imari, turababwira ko ari inshingano zabo kumenya niba ibyo baguze byibwe cyagwa bitibwe, kuko kudashishoza havamo ingaruka zo gufungwa cyangwa se no gutakaza amafaranga uba watakaje kuri ibyo bintu ubigura.”

    Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugene, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo bihanwa n’itegegeko ryo kurwanya ruswa, riteganya igifungo kitari musi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutunga wanyerejwe.

    Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoreshwa inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kiwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri, n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-ya-IPRC-Kigali-Hamaze-gufungwa-12