
Category: Uncategorized
-
Nyuma yo kurwara 'stroke’ yabonye inzobere zimufasha gusubira mu mirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka (…) -
Ndahiro Queen witabiriye Miss Rwanda agiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa #rwanda #RwOT
Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y'Iburasirazuba, akaza kubasha kubona ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto kurusha abandi, yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira ikamba rya Miss University Africa.
Abagiye guhatanira iri kamba baraba bahanganiye kuryambura umunya-Somalia, Adar Yusuf Ibrahim waryegukanye umwaka ushize, mu gihe Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda we yacyuye umwanya wa kane.
Iri rushanwa rihuza abanyeshuri biga mu ma kaminuza atandukanye muri Afurika, uryegukanye ahabwa ibihumbi 50$ arenga miliyoni 50Frw, imodoka nshya ndetse akagirwa Ambasaderi w'abanyeshuri mu muryango w'abibumbye.

Miss University Africa ifite umwihariko wo kuba ari rimwe mu marushanwa adasaba ko abaryitabira bahatana mu kwigaragaza mu myambaro yo kogana 'Bikini'.
Miss Mugabekazi ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yitabiriye irya Miss Rwanda afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Kuva mu 2010 ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuba kugeza uyu munsi nta gihugu kiraryegukana inshuro ebyiri, mu nshuro esheshatu rimaze kuba ryegukanywe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye.
Ni irushanwa ryaranzwe no kutaba cyane ko kuva mu 2012 kugeza mu 2017 ryari ryarahagaze, nyuma yo kubura umutwe nabwo mu 2019-2020 rikomwa mu nkokora na Covid-19 ryongera gutegurwa umwaka ushize.

-
Video: Bishimiye kongera guhura no gusabana nyuma ya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata (…)
-
FAO irashima uko u Rwanda rukomeje kurwanya ibura ry’ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, (…)
-
Hamuritswe filime y’uruhererekane iri mu gisw… – #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira muri Kigali Century Cinema iri mu nyubako ya City Tower hagati mu mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo kumurika filime y’uruhererekane iri mu rurimi rw’igiswahili yiswe ‘Buriani Angel Maige’.Â
Ni filime yakozwe na sosiyeti itegura filime muri Tanzania, A2V Television, ku bufatanye na Sanaa film Production yo mu Rwanda.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudan.
Iyi filime yateguwe na Baraka Chegele ukomoka muri Tanzania afatanyije na Twide Phillip Mangula ukomoka muri Tanzania na Seleman Mzamili ukomoka muri Kenya.
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika filime y’uruhererekane iri mu giswahili yateguwe n’abakinnyi bo muri Afurika y’UburasirazubaUyu muhango witabiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo wari umushyitsi mukuru; umuyobozi wari uhagarariye Rwanda Film Office ikorera mu ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Christian Rudahinyuka; Prof. Malonga Pacifique; uwari uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Minafet), Alexis Mutamba; abakinnyi ba filime batandukanye bo mu Rwanda n’abandi.Â
Baraka Chegele wafatanyije na bagenzi be mu gutegura iyi filime yayisobanuyeho byinshi, avuga ko ahanini igaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) no kurwanya ikorwa ry’ibyaha mu buryo bwambukiranya imipaka (urugero gukora icyaha mu Rwanda ukajya kwihisha muri Kenya).Â
Chegele yakomeje avuga ko filime yakinwe mu rurimi rw’igiswahili, cyane ‘Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wihaye intego ko muri Nyakanga 2023 Igiswahili kizaba ari ururimi rukoreshwa mu nzego zawo zose.
Yavuze kandi ko muri iyi filime havanzemo amagambo make y’ikinyarwanda kugira ngo irusheho kuryohera abayireba bo mu bihugu bitandukanye.Â
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Ambasaderi wa Tanzania, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo, nawe akaba yashimiye abayiteguye n’igitekerezo cyiza bagize cyo kurushaho kuzamura ururimi rw’igiswahili mu bihugu by’Afurika.
Yavuze ko ‘guteza imbere Igiswahili ku mugabane w’Afurika ari gahunda ishyirwamo ingufu na ACALAN (African Academy of Language), Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika’.
Uyu muhango witabiriwe n’urubyiruko rwinshi, wasojwe no kwerekana igice cya mbere cy’iyi filime, ndetse byagaragaye ko abitabiriye banyuzwe n’inkuru n’ubutumwa burimo.Â
Umuyobozi wa gahunda yari umunyamakuru Janvier Popote, akaba yatangaje ko iyi filime izatangira kunyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda mu minsi iri imbere. Yavuze ko nubwo ikiri gukinwa, ibice biri hanze bihagije ngo itangire kwerekanwa.
![]()
![]()
![]()
Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi cyane nka Janvier Popote
![]()
![]()
Abayobozi bitabiriye imurikwa rya filime ![]()
Prof. Malonga Pacifique witabiriye imurikwa ry’iyi filimeÂ
Ambasaderi wa Tanzania, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo![]()
Baraka Chegele wateguye filime![]()
![]()
![]()
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Nathanie Ndayishimiye
-
AERG yizihije isabukuru y’imyaka 26, basangira n’Intwaza za Bugesera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira (…)
-
Itangazo ryo guhinduza izina #rwanda #RwOT

The post Itangazo ryo guhinduza izina appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/29/itangazo-ryo-guhinduza-izina-6/
-
“Isi iri mu kaga katigeze kabaho nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose”-Perezida Putin #rwanda #RwOT
Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya yavuze ko isi ishobora kuba iri mu kaga katari kabaho kuva intambara ya kibiri y'isi yose yarangira.
Ibi yabivuze mu ijambo rirerire yavuze ku wa kane,agerageza gusobanura igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine,bigatuma amahanga abafatira ibihano.
Putin kandi ashinja ibihugu by'Uburengerazuba gutera ubwoba Uburusiya byihishije inyuma y'intwaro za nikleyeri mu rwego rwo kubwangisha incuti zabwo.
Uburengerazuba bwamaganye amagambo y'iterabwoba rya nikleyeri aherutse gutangazwa na Kremlin (Ibiro by'umukuru w'igihugu w'Uburusiya).
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ishyirahamwe rya OTAN/NATO ryamaganye ibirego rivuga ko bitagira ishingiro by''Uburusiya bivuga ko Ukraine ishobora gukoresha 'ibisasu by'umwanda' – amabombe yemewe gukoreshwa ariko avanze n'ubumara.
Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg avuga ko ibihugu bihurikiye muri uyu muryango byamaganye ibi birego, kandi ko 'Uburusiya butahirahira ngo bubikoreshe nk'urwitwazo rwo kugira ngo ibintu bizambe'.
Perezida Putin yavugiye ijambo mu nama y'umwaka ya Valdai nyuma y'iminsi ingabo ze zimaze zitsindwa ku rugamba muri Ukraine n'ishavu rikomeje kwiyongera mu baturage ritewe n'ingamba zo kwinjiza mu gisirikare Abarusiya bandi 300.000 mu ri iyi ntambara
Umusi umwe mbere y'ijambo rye i Moscou, yari yitabiriye imyitozo ya buri mwaka y'ingabo zo mu gice cya nikleyeri mu gisirikare cy'Uburusiya, zarimo kwimenyereza gukora igitero cya nikleyeri mu gihe umwanzi yaramuka akoze igitero yca nikleyeri ku gihugu cye.
Yabwiye abari aho ati: “Ntabwo twigeze tuvuga ikintu kijyanye n'uko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro za nikleyeri bushotowe. Twasubije gusa ku magambo yavuzwe n'abayoboye ibihugu by'Uburengerazuba.
Putin aheruka kuvuga ko 'ukwiganza kutagira urugero' kw'Uburengerazuba mu buzima bw'isi ubu kurimo kurangira.
BBC
-
Sobanukirwa uko mwarimu afasha umunyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abarimu ni bamwe mu bantu b’ingenzi bashobora gufasha abanyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwabo, kandi bigatuma bagera ku nzozi (…)
-
POLICE FC yatsinze Rwamagana City FC ikomeza gusatira amakipe ya mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mukino wambimburiye indi y’umunsi wa karindwi ya shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinze Rwamagana bituma igira amanota 10 kuri 2 mu mikino ine iheruka (…)
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika filime y’uruhererekane iri mu giswahili yateguwe n’abakinnyi bo muri Afurika y’Uburasirazuba




Abayobozi bitabiriye imurikwa rya filime 
Prof. Malonga Pacifique witabiriye imurikwa ry’iyi filimeÂ
Ambasaderi wa Tanzania, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo
Baraka Chegele wateguye filime

