Top 20 most visited and popular websites or sites in [â¦]
The post Top 20 Most Visited Popular Websites in Bahrain 2022 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/most-visited-popular-websites-bahrain/
Top 20 most visited and popular websites or sites in [â¦]
The post Top 20 Most Visited Popular Websites in Bahrain 2022 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/most-visited-popular-websites-bahrain/
With a population of about 100 million, Egypt is one [â¦]
The post Top 10 e-commerce websites in Egypt 2022 list appeared first on UGWIRE.
Kuri Twitter y’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, Kinyamateka, batangaje ko padiri Sindarihora yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe.
Padiri Sindarihora Antoine wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana afite imyaka 84.
Diyosezi ya Cyangugu, ibuze uwo mupadiri nyuma y’ibyumweru bibiri ibuze undi Mupadiri witwa Berchair Iyakaremye, witabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi, nyuma y’amezi atatu abaye Padiri.
Muri rusange Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibuze abapadiri batatu mu kwezi kumwe k’Ukwakira, aho no muri iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Emmanuel Sebahire wo muri Arkidiyosezi ya Kigali, na we yitabye Imana azize uburwayi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka, itaha yijujutira imisifurire.
Uyu munsi nibwo Mali U23 yakiriye u Rwanda kuri Stade 26 Mars i Bamako, hari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije mu Raanda 1-1, u Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rukomeze mu kindi cyiciro.
Ntabwo aba basore b’Amavubi baje koroherwa na Mali yakiniraga imbere y’abafana bayo.
Ku burungare bw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina mu bwugarizi, Kalifa Traore ku munota wa 41 yaje kubonera Mali igitego cya mbere.
Abasore b’u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Umukino ukirangira abakinnyi b’u Rwanda bananiwe kwihangana maze buzura ku musifuzi aho bagaragaje kutishimira uburyo yitwaye muri uyu mukino, abashinzwe umutekano bahise bahagoboka.
Nyuma yo gusezerera u Rwanda, Mali izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Burkina Faso na Senegal.
Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo kunyagira ibitego 3-0 MUSANZE FC.
Nubwo yabanje kugorwa na Musanze FC mu gice cya mbere,mu cya kabiri Kiyovu Sports yaje imeze nabi iyinyagira ibitego 3-0.
Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 55 ibifashijwemo na Elisa Sekisambu ku munota wa 55.Pitchou yashyizemo icya kabiri kuwa 60.
Abedi Bigirimana yatsinze icya 3 kuwa 69 ishimangira amanota 3.
Mu yindi mikino, SUNRISE yanganyoje 0-0 na RUTSIRO FC
Urutonde:
1. KIYOVU SPORTS 16/ 21
2. RAYON SPORTS 15/15
3. MUSANZE FC 12/18
4. APR FC 10/15
5. GASOGI Utd 10/15
6. POLICE FC 10/21

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yatsinze Uganda mu mikino y’Akarere ka V yegukana igikombe cya IHF Trophy 2023
Ni irushanwa rimaze iminsi ribera muri Kenya u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 39-37 kuri Ulinzi Complex ruhita rubona itike y’igikombe 'IHF Trophy Africa 2022′.
Uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi aho amakipe yombi wabonaga afite inyota y’itsinzi. U Rwanda rwasoje igice cya mbere ruri imbere n’ibitego 17-16.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri u Rwanda rwarushijwe na Uganda ariko rwaje kongera kwigaranzura iki gihugu mu minota ya nyuma maze umukino urangira ari ibitego 39-37.
U Rwanda rwegukanye iki gikombe nyuma y’uko mu batarengeje imyaka 18 rwari rumaze gutsinda u Burundi muri 1/2 rugera ku mukino wa nyuma.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-uganda-rwegukana-igikombe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2022, ni bwo komite itegura iri rushanwa, yasohoye amafoto y'abakobwa bahagarariye ibihugu byabo bahataniye ikamba rya Miss University Africa, kuri iyi nshuro, aho agaragaza buri umwe yifotoje afashe ibendera ry'igihugu cye.
Abakobwa bahataniye ikamba barimo uwo muri Côte d’Ivoire, u Rwanda, Angola, Benin, Botwasana, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Cape Verde, Chad, Comors, RDC, Congo Brazzaville, Djibouti, Egypt, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberai, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius n’abandi.
Mugabekazi Ndahiro uhagarariye u Rwanda, ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, kugeza ubwo yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.
Agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umwiza Phionah waserukiye u Rwanda na Umutoni Linda wahagarariye u Rwanda mu 2017 ndetse na Umunyana Shanitah mu 2018 wegukanye ibihembo bitatu, muri iri rushanwa.
Ubwo yari muri Miss Rwanda, Mugabekazi yatanze umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa.
Uyu mukobwa yavutse ku wa Nzeri 2002 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu.
Mugabekazi yize amashuri abanza i Nyandungu kwa Hadji, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (O Level) yize kuri Lycée Notre Dame de Citeaux.
Yasoreje amashuri yisumbuye (A Level) kuri Lycée de Kigali aho yize Ubugenge, Ubutabire n'ubumenyamuntu (PCB).
Umukobwa wegukana ikamba rya Miss University Africa ahembwa amadorali 50,000 n'imodoka nshya. Agirwa kandi Ambasaderi w'Abanyeshuri b'Umuryango w'Abibumbye.
Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Somalia, Adar Yusuf wabaye Miss University Africa 2021.
Adar yambitswe iri kamba mu birori byo gusoza iri rushanwa byebereye mu Mujyi wa Abuja mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021. 
Mugabekazi Ndahiro Queen witabiriye Miss Rwanda 2022 ni we ugiye guserukira u Rwanda muri Miss University Africa 
Mugabekazi agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya kane 
Uyu mukobwa yari yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Iburasirazuba 
Mugabekazi ari ku rutonde rw'abakobwa 55 bahagarariye ibihugu byo muri Afurika muri iri rushanwa 
Mugabekazi asanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic 2022

