
Category: Uncategorized
-
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye (…) -
Bamwe mu bize muri GS Rwesero bishyuriye ifunguro abana 150 bahiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abasore n’inkumi 29 bize ku ishuri ribanza rya Rwesero (ubu ryitwa GS Rwesero), babonye ko hari barumuna babo bananiwe kwishyura amafaranga 975 basabwa (…)
-
Ibintu 5 bitangaje kuri Gerard Pique wasezeye umupira w’amaguru bikavugisha benshi #rwanda #RwOT
Kuva ejo ibinyamakuru ntibiraruhuka kwandika inkuru y’isezera ku mupira w’amaguru kwa myugariro w’umunya Espagne, Gerard Pique Bernabeu ukinira FC Barcelona.
Iyi nkuru yaje isa n’aho itanguranye, Pique yayitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba w’ejo hashize aho yavuze ko asezeye umupira w’amaguru ndetse ko umukino Barcelona izakiramo Almeria ku wa Gatandatu azaba ari wo mukino we wa nyuma.
Uyu myugariro w’imyaka 35 ahanini gusezera kwe akaba yabitewe n’uko atari akibona umwanya uhagije wo gukina.
Urugendo rwe nk’uwabigize umwuga rwataniye 2004 akinira Manchester United kugeza 2008 aho yayikiniye imikino 12 gusa ntiyagira igitego ayitsindira. Ubwo yari muri Manchester United, umwaka wa 2006-07 yawumaze ari intizanyo muri Real Zaragoza aho yakinnye imikino 22 atsinda ibitego 2.
Kuva 2008 yahise yerekeza muri FC Barcelona akaba amaze kuyikinira imikino 396 aho yayitsindiye ibitego 29.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 5 bitangaje kuri uyu myugariro washakanye n’umuhanzi Shakira ariko bakaba ubu baratandukanye.
Pique ni umwe mu bakinnyi 3 begukanye igikombe cya Champions League yikurikiranya mu makipe atandukanye
Ni umukinnyi wubashywe muri FC Barcelona ariko na none si ho yamaze ubuzima bwe bwose. Muri 2004 ubwo yari avuye muri La Masia, irerero rya FC Barcelona yerekeje muri Manchester United aho yakinnye imyaka 4, yaje kuvayo muri 2008 nyuma yo kwegukana Champions League ya 2008, yahise ajya muri Barcelona maze na 2009 bahita begukana Champions League aba umukinnyi wa 3 ubikoze nyuma ya Marcel Desailly na Paulo Sousa.
Nyuma y’iyi Champions League yegukanye n’iya 2011 na 2015 ari kumwe na FC Barcelona.
Izina rya Stade y’umukeba (Real Madrid) riri mu mazina ye
Ubusanzwe amazina ye yose ni Gerard Pique Bernabeu. Iri zina rya gatatu rye rya Bernabeu akaba rihuye n’izina rya Stade y’umukeba Real Madrid aho yo yitwa 'Santiago Bernabeu’.
Ni izina ryavuye ku ruhande rwa nyina, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Barcelona, Amador Bernabeu.
Asangiye itariki y’amavuko n’uwahoze ari umugore we, umuhanzikazi Shakira
Gerard Pique avuka tariki ya 24 Gashyantare kimwe n’umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira wahoze ari umugore we ariko bakaba baheruka gutandukana we akimukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse amakuru akavuga ko biri mu bintu byatumye asezera ruhago kuko kubaho atabona umuryango we bimugora cyane kuko ari cyo kintu cy’ingenzi kuri we.
Bombi bahuye muri 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo aho Pique yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne n’aho Shakira akaba ari we waririmbye indirimbo y’iri rushanwa.
Ari umwana yamaze igihe muri koma (coma)
Ubwo yari afite 17, Pique igikinisho cye cyari umupira, ubwo yari kwa sekuru yakiniraga mu materasi (terrace) maze umupira uramucika awukirikiye ahirimana na wo, yahise yihutanwa kwa muganga ajya muri koma ariko nyuma yaje gukanguka nyuma y’iminsi 2.
Pique ni rwiyemezamirimo
Uretse kuba ari umukinnyi mwiza ku Isi, Pique anafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza amafaranga.
Ni we nyiri kipe FC Andorra ikina mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, ni umuyobozi wa Kosmos Holding. Afite n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
Pique yasezeye ruhago ku myaka 35 -
Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije #rwanda #RwOT
Kuwa mbere w'iki cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2022, nibwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane n'abatoza bayo Ahemed Adel ndetse n'umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.
Nyuma yo gutandukana n'aba bato bombi, iyi kipe yatangaje ko yabasimbuje Umugande Kiwanuka Paul ndetse na Disange Sasha wari usanzwe atoza ikipe ya Rayon Sports y'abagore.
Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, Gasogi United yagize iti, 'Abatoza bacu b'agateganyo ni Kiwanuka Paul nk'umutoza mukuru ndetse na Dusange Sasha nk'umwungiriza we'.
Nk'uko bigaragara ku mafoto bashyize kuri Twitter aba batoza bombi batangiye imirimo yo gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa Munani wa shampiyona na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.
Uyu mutoza mukuru wa Gasogi United, Kiwanuka yatoje amakipe atandukanye y'iwabo muri Uganda arimo Soltilo Bright Stars, Busoga United na Busiro, yanatoje kandi mu ikipe ya Vipers Sports Club ari umutoza w'ungirije.
Muri shampiyona y'u Rwanda, kuri uyu wa kane hakinwaga imikino y'ibirarane itarabereye igihe, ikie ya Espoir FC yanganyije ubusa ku busa, undi mukino nawo ikipe ya Rutsiro FC nayo yanganyije na Gorilla FC 0-0. The post Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije appeared first on RUSHYASHYA.
-
Congo yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda #rwanda #RwOT
Intwaro zigaragiwe n’indege z’intambara, zirimo izo baherutse gukura mu gihugu cy’Uburusiya ubwo Minisitiri w’ingabo muri DRC yakoreraga yo uruzinduko rw’akazi.

- lndege y’intambara bavuga ko ihambaye izifashisha mu gutera u Rwanda
Iki gihugu cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda.

- [Nayo iri muzagaragajwe ko zizifashishwa mu gutera u Rwanda}
Ubushotoranyi bwakomeje kubaho kubaturage bo muri DRC kuko bakunze kugaragaza batwika amafoto, ndetse n’ibirango by’igihugu cy’u Rwanda mu myigaragambyo, yagiye iba mubihe bitandukanye.
-
Trump yaciye amarenga akomeye ko aziyamamaza mu 2024 #rwanda #RwOT
Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yaciye amarenga akomeye ko ashobora kongera kwiyamamariza kujya muri White House.
Yabwiye imbaga y'abantu ahitwa Sioux City, muri leta ya Iowa ati 'nshobora cyane, cyane, cyane kubikora nanone' mu 2024.
Yavugiraga mu ikoraniro rya mbere muri atanu ateganyijwe yo kwamamaza abakandida b'abarepubulikani mu matora azaba mu cyumweru gitaha.
Perezida Joe Biden wa Amerika nawe arimo kuzenguruka mu gihugu ashakira amajwi abademokrate muri ayo matora.
Yaba Biden cyangwa Trump nta n'umwe uri ku rupapuro rw'ayo matora y' abagize inteko ishingamategeko n'abakuriye za leta z'ingenzi.
Ariko aya matora azaha isura politiki ya Amerika mbere y'amatora ya perezida mu myaka ibiri iri imbere.
Kuwa kane nijoro, Trump yasubiyemo ingingo ye idafite ibihamya ko yatsinzwe amatora yo mu 2020 kubera kwiba amajwi.
Ati: 'Niyamamaje kabiri, natsinze kabiri, kandi ubwa kabiri nakoze neza kurusha ubwa mbere, mbona miliyoni z'amajwi menshi mu 2020 kurusha mu 2016.
'Gutyo kandi mbona amajwi menshi kurusha undi perezida wese wabayeho mu mateka yacu.
'Kandi n'ubu kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, kigire amahoro no gukomera. Birashoboka cyane, cyane, cyane ko nzabikora nanone.'
Yongeraho ati: 'Vuba cyane. Mwitegure.'
Mu 2020 Trump yabonye amajwi menshi â” miliyoni 72 â” atarigeze abona undi perezida uriho, ariko aratsindwa kuko Biden yabonye amajwi miliyoni 81.
Kuwa kane, Biden yagiye mu kwamamaza i New Mexico na California â” amaze kandi iminsi ahura n'abajyanama ngo bategure kongera kwiyamamaza kwe mu 2024.
Si ubwa mbere Trump aciye amarenga yo kwiyamamaza bwa gatatu.
Mu Ukwakira gushize mu ihuriro ry'i Texas yagize ati: 'Nshobora kuzabikora nanone.'
Mbere gato muri Nzeri ari i Pennsylvania yagize ati: “Nshobora rwose kongera nkabikora.'
Hakiri kare kuwa kaneKellyanne Conway wahoze ari umujyanama wa Trump ari i Washington DC yavuze ko uyu wahoze ari shebuja 'azatangaza vuba' imigambi ye yo kuba yaba perezida.
Kellyyanne yavuze ko ashimira Trump kuba muri uyu mwaka yaratsinze amashyushyu yo kuvuga ko aziyayamaza, kuko byari guhungabanya kwamamaza abakandida b'abarepubulikani mu matora agiye kuba.
Trump niyiyamamaza mu 2024 ashobora kubanza guhatana n'ab'imbere mu ishyaka rye.
Abashobora kuba abakeba be bakomeye barimo uwahoze ari visi perezida we Mike Pence na Ron DeSantis Guverineri wa leta ya Florida.
BBC
-
Indirimbo 'Know You’ yantwaye imyaka itatu – Umuhanzi LADIPOE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa 'Know you’ yakoranye na Simi (…)
-
Uyu muti ushobora kuba igisubizo ku byangizwaga n’ingese #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kompanyi yitwa ZINGA ikomoka mu Bubiligi igiye kuzana ku isoko ry’u Rwanda umuti urwanya ingese cyangwa se umugese ku byuma by’ubwoko butandukanye. Stany (…)
-
Ise yabaye Ambasaderi mu Rwanda! Impanga Majo… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro n'itangazamakuru giteguza igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Major League Djz bagiriye inama abanyamuziki bo mu Rwanda kugerageza kugira umwihariko muri muzika yabo.
Iri tsinda rigizwe na Bandile Mbere ucuranga avangavanga umuziki na Banele Mbere umucuranzi wa percussion, rizacuranga mu gitaramo cyiswe 'Amapiano To The World' mu kabyiniro ku munsi umwe kazubakwa muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2022, aba ba Djs  bari kumwe na Dj Marnaud bavuga ko bafitanye amateka akomeye n'u Rwanda, kuko ariho umubyeyi wabo yabaye cyane ari ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda n'u Burundi mu 2003.
Banele Mbere yagize ati ' Twagiye tuza mu Rwanda igihe umubyeyi wacu yari ambasaderi hano, ari naho yapfiriye. U Rwanda dufitanye amateka akomeye cyane, twahageze kare, twasuye ibikorwa bitandukaye tugeze ahangaha tuvuye kureba Ingagi zo mu birunga.'
Bandile Mbere we yagize ati 'Nishimiye ko ndi hano mu Rwanda, Abanyakigali bitegure umuziki udasanzwe w'amapiano. Yego sinzi neza uko abanyakigali batarama, gusa nabonye hari uko babigenza ariko hazaba ahari umuziki mwiza cyane kandi usaba kuwubyinana akabaraga.'
Bandile yasabye abanyamuziki bo mu Rwanda kugira umwihariko muri muzika yabo.
Ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru yagize ati 'Icyo nabwira abahanzi bo mu Rwanda ni uko buriya bagerageza kugira umwihariko mu muziki wabo, kuburyo uwumva wese yumva ko ufite aho ukomoka kandi ukagira aho uhurira n'umuco wabo. Ibi nibyo byadufashije kugeza umuziki w'amapiano ku Isi aho mubona ubu.'
Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda aho umubyeyi wabo Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z'akazi.
 Abasore b'impamga bakunzwe mu kuvanga umuziki
Muri  iki gitaramo 'Amapiano To The World' iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w'amapiano ugezweho muri iki gihe.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 20 000 Frw ku bazagura itike bakoresheje BK Arena Prepaid Card, mu gihe kugura ukoreshe izindi nzira ari 30 000 Frw abo bose bakongezwa amacupa atatu ya Heineken.
![]()
Brian Rugamba Karemera ushinzwe amasoko n'imenyekanishabikorwa muri Bank ya Kigali yemeza ko abafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card bazoroherezwa kwinjira muri iki gitaramo, aho itike y'ibihumbi 30.000Frw  bo bazayigura ibihumbi 20.000Frw gusa.
Iki gikorwa cy'igabanyirizwa kizahoraho no ku bindi bitaramo bizabera muri BK Arena, nk'uko byagenze ku byabanje kuva Banki ya Kigali yatangira gukorana na QA Venue Solutions Ltd iyobora iyi nzu.
![]()
Mtn yaje iri igisubizo muri iki gitaramoÂ
Gaga wari uhagarariye ubuyobozi bwa BK Arena avuga ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza gusururutsa Abanya-Kigali, ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya babazanira aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi bakaza muri ibi birori bimeze gutya. 'Ibi ni intangiriro y'ibindi byinshi bizaza'.
Musugi J.Paul wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa avuga ko ukwezi k'Ugushyingo kwahariwe gahunda ya Mobile Money, bakaba barahisemo gutera inkunga iki gitaramo kugira ngo babashe guhura n'abakiriya babo babashe gusobanukirwa gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Â
![]()
Dj Marnaud yahize gukora amateka muri Club
Usibye igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba basore bazacurangira muri Ubumwe Grande Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu gitaramo cyiswe 'Balcony Mix', gusa aha ho kwinjira bizaba bisaba ubutumire aho kuba amatike nk'uko bimeze mu cya mbere.
'Balcony Mix' si ibirori bishya kuri aba basore dore ko hashize amezi abiri babikoze mu mujyi wa New York, basanzwe babikorera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi ubu bageze kuri Season ya 5 Episode ya 2.
![]()
Icyo kunywa kizaba gihari ku bwinshi
Ibi bitaramo byatewe inkunga na Heineken, Momo by MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP (East African Promoters).
![]()
Lucky Nzeyimana niwe wari uyoboye ikiganiro
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bemeranyijwe guhagarika intambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje (…)
 







