
Category: Uncategorized
-
ADEPR yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri (…) -
Mukura VS yatsinze Musanze FC, Police FC inganyiriza i Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Mukura VS nyuma y’imikino itatu(3) idatsinda yabonye intsinzi ku munsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo (…)
-
Uwayo Théogène wari Perezida wa Komite Olimpike y’u Rwanda yeguye #rwanda #RwOT
Yeguye biciye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022.
Uwayo Théogène yatorewe kuyobora komite Olempike y’u Rwanda muri Kanama 2021, ajya kuri uyu mwanya asimbuye Valens Munyabagisha nawe wari umaze ukwezi kumwe yeguye kuri izi nshingano.
Nyuma y’igihe gito ayoboye iyi komite, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye atuzuza inshingano ze nkuko bigomba. Ibi byatumye ajya ku gitutu gikomeye mu guhuza n’abo bafatanyije kuyobora.
Kwegura kwa Uwayo gukurikiye ko muri iki cyumweru Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi babiri bo muri Komite Olempike y’u Rwanda, bakekwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu wari usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda na Mugisha Jean Jacques wari ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororangingo.
Nyuma y’iminsi itatu gusa RIB ifashe aba bagabo ngo ibakoreho iperereza, umuyobozi wabo nawe areguye ku mpamvu z’imiyoborere. Mu ibaruwa Théogène Uwayo yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu zo kudahuza hagati ye na komite nyobozi.
Ati 'Kubera impamvu yo kudahuza na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda, ku bijyanye n’imiyoborere yayo. Mbandikiye iyi baruwa mbagezaho ubwegure bwanjye nka perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.'
Nyuma yo kumenyesha Komite Nyobozi ko yeguye, yahise anayitangariza ko ubwegure bwe bugomba guhita bwubahirizwa guhera tariki 4 Ugushyingo 2022.
Uwayo Théogène asanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate. Kuva yeguye, ubuyobozi kuri Komite Olempike burasigaranwa na Visi Perezida, Alice Umuringa.
Source : https://imirasire.com/?Uwayo-Theogene-wari-Perezida-wa-Komite-Olimpike-y-u-Rwanda-yeguye
-
Nta nkuru Mukura VS yatsinze Musanze FC, Marines FC ikeneye abanyamaesengesho #rwanda #RwOT
Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona, nyuma yo gutsindwa umusubirizo Mukura VS yaje kubona amanota 3 iyakuye ku Bworoherane nyuma yo gutsinda Musanze FC 3-2.
Uyu munsi habaye imikino 2 y’umunsi 8 uwo Marines FC yari yakiriyemo Police FC ndetse n’uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura VS, ni mu gihe ejo hashize Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC 1-0.
Umukino wahuje Musanze FC na Mukura yari imaze iminsi iri mu bihe bibi kubera gutsindwa, Musanze yawutangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa Namanda Wafula yatsindiye Musanze igitego cya mbere.
Cyaje kwishyurwa na Kubwimana Cedric ku munota wa 40 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.
Igice cya kabiri kigitangira, Namanda Wafula yaje gutsindira Musanze igitego cya 2 ku munota wa 46, Murenzi Patrick yishyurira Mukura ku munota wa 73 mbere y’uko ku munota wa 76 Tatou atsinda igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 3-2.
Ku rundi ruhande Murines FC itarabasha gutsinda umukino n’umwe yari yakiriye Police FC. Iyi kipe yakomeje kujya habi nyuma yo kunganya uyu mukino ibitego 2-2.
Police FC ni yo yafunuye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cyatsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku munota wa 4, cyaje kwishyurwa na Ismael Gikamba ku munota wa 32. Ntirushwa Aime yatsindiye Police FC icya kabiri ku munota 58 mbere y’uko Marines igombora ku munota wa 90 umukino ukarangira ari 2-2.
Kugeza ubu Marines ni iya nyuma y’amanota 2 mu mikino 6 ni mu gihe Mukura VS ari iya 9 n’amanota 9, Police FC ni iya 6 n’amanota 11, Musanze FC ni iya 4 n’amanota 13 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports ifite 18.
Gahunda yose y’umunsi wa 8
Ku wa Gatanu, tariki 4 Ugushyingo 2022
â” Rayon Sports 1-0 Sunrise
Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo 2022
â” Musanze FC 2-3 Mukura (Saa 15:00)
â” Marine FC 2-2 Police FC (Saa 15:00)
Ku Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022
â” Rwamagana City VS Etincelles FC (Saa 15:00)
â” AS Kigali VS Bugesera FC (Saa 15:00)
â” APR FC VS Gorilla FC (Saa 18:30)
â” Espoir FC VS Gasogi United (Saa 15:00)
â” Rutsiro FC VS Kiyovu Sports (Saa 15:00)
Bigoranye Mukura VS yatsinze Musanze FC -
Umugore yamenye amavuta ashyushye ku mugabo we bapfuye ijwi ryo kuri Whastapp yohererejwe #rwanda #RwOT
Umugabo ukomoka mu gace ka Zhombe, mu Ntara ya Midlands,muri Zimbabwe yahiye bikabije nyuma yo gutwikwa n'amavuta yo guteka yasutsweho n'umugore we amushinja kumuca inyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Midlands, Inspector Emmanuel Mahoko, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje.
Yagize ati “Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe iri gukora iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica aho umugabo wo muri Zhombe yatwitswe n'umugore we wakoresheje amavuta yo guteka ashyushye amashinja kumuca inyuma.
Uyu mugabo, Taurai Hlala, yari kumwe n'umugore we Sobrine Muzioni, ku cyumweru gishize,bari kumva umuziki kuri telefone.
Mu buryo butunguranye,hajemo ijwi ry'umugore wari wavugishije umugabo kuri WhatsApp,maze havuka ubwumvikane buke hagati yabo bombi.
Mahoko ati “Ukekwaho icyaha ngo yagiye mu gikoni aho yari atetse afata amavuta yo guteka ashyushye ayasuka ku mugabo we, bimuviramo gushya bikomeye.
Hlala yahise ajyanwa mu bitaro by'akarere ka Kwekwe aho nyuma yoherejwe ku bitaro bikuru bya Sally Mugabe, amerewe nabi.
Iperereza ngo riracyakomeza gusa ukekwaho icyaha yarabuze.
Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru ashobora gutuma ukekwaho icyaha afatwa ko yayaha polisi imwegereye.
-
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogene yeguye, atangaza byatewe no kutumvikana n’abo bafatanyije kuyobora
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/perezida-wa-komite-olempike-y-u-rwanda-yeguye
-
Art Rwanda-Ubuhanzi: Abatsinze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bahatanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyempano bagera kuri 270 baturutse mu ntara enye z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahize abandi, bahataniye kwinjira mu kiciro cya nyuma cya Art (…)
-
Jay Rwanda yateye ivi rya kabiri, inkumi y’uburanga yamwibagije uwo yari yarihebeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Rudasubwa wa Afurika 2017, umunyamideli w’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yamaze kwambika impeta ya fiançailles inkumi bamaze iminsi mu bihe byiza yasimbuje uwo yari yayambitse muri 2020.
Jay Rwanda muri Mutarama 2020 yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe, ubu n’amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.
Hashize iminsi mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyizeho amashusho ari kumwe n’inkumi bagiranye ibihe byiza ari na yo yasimbuje umukunzi we wa mbere mu gihe abantu bari bategereje impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa bo.
Ayo mashusho yaherekejwe n’amagambo y’urukundo y’indirimbo “Love don’t Cost a Dime” ya Magixx na Ayra Star.
Jay Rwanda yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa nyuma yo kugaragaraza ko yamaze no kumwambika impeta ya fiançailles, ni mu mashusho n’ubundi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Aya mashusho agaragaza ko byabereye ku kiyaga nyuma y’uko bombi bari bahagariye ibihe byiza, Jay Rwanda yari yambaye ikabutura yo gusohokana ku mazi mu gihe umukobwa we yari yambaye bikini z’iroza.
Jay Rwanda mu rukundo rushya
Inkumi yasimbuje uwo yari yambitse impeta mbere
Bari bagiriye ibihe byiza ku mazi
Yagaragaje ko yamwambitse impeta y’urudashira
Uvuze ko bataberanye waba ubeshya
Bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo
Ubwiza bwo nta cyo wamushinja -
Gitifu yatawe muri yombi azira amafaranga ya Ejo Heza #rwanda #RwOT
Uyu muyobozi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 akaba yafatiwe aho yari acumbitse nyuma y’iminsi mike yari ishize ahagaritswe mu kazi kugira ngo abanze akurikiranwe kuri iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Emmanuel Bisangwa, yavuze ko amafaranga akurikiranyweho ari ay’abaturage bo mu Murenge wa Murama aho yahoze ayobora, ngo abaturage bamuhaye amafaranga arenga ibihumbi 70 Frw ngo ayabatangire muri Ejo Heza ntiyabikora.
Ati ' Afite amakosa ari kubazwa mu kazi hari mudasobwa yakoreshaga mu kazi yahozemo mu Murenge wa Murama atatanze, hari kandi amafaranga abaturage bamuhaye ngo abishyurire muri Ejo Heza ntiyabikora ni 77 500 Frw ni ibyo ari kuzira amaze iminsi ibiri ahagaritswe mu kazi.'
Gitifu Bisangwa yavuze ko yatawe muri yombi avuye kuvoma amazi ahakana iby’uko yari afite kanyanga nk’uko byakwirakwijwe n’abaturage. Kuri ubu ngo uyu muyobozi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruramira mu gihe hagikorwa iperereza.
Ivomo:Igihe
-
Myugariro wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yegukanywe n’u Burundi #rwanda #RwOT
Myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’ ariko ntayikinire kubera ibyagombwa yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, akina nk’umunyarwanda ndetse akaba yari yitabajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Ferrer mu gushaka itike ya CHAN.
Muri Kanama 2022 ubwo Carlos yahamagaraga ikipe y’igihugu igomba gukina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN, yahamagaye na Ndizeye Samuel.
Ntibyakunze ko uyu mukinnyi akinira u Rwanda kuko yahise asimbuzwa Bishira Latif kuko yari yarakiniye abatarengeje imyaka 20 b’u Burundi, byasabaga kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi bamusaba ariko FERWAFA ntiyabikora.
Nyuma yo kudakinira u Rwanda, Ndizeye Samuel akaba yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ari ku rutonde rw’abakinnyi 22 bahamagawe n’umutoza Ndizeye Jimmy bazakina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire.
Abakinnyi Ndizeye Jimmy yahamagaye barimo na Ndizeye Samuel wa Rayon Sports
Ndizeye Samuel yahamagawe n’u Burundi