Category: Uncategorized

  • Ukuri ku ifungwa ry’Umugore w’Umunyamakuru Theo wa Umubavu TV n’ibyaha ashinjwa #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro na UKWEZI yemeje ko uyu mugore afunzwe ati”Tariki ya 5 Ugushyingo 2022 , RIB yafunze umugore witwa Umwali Chantal , ukekwaho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano '’

    Avuga ko iki cyaha Umwali Chantal yagikoze ubwo yahinduraga Message cyangwa se ubutumwa bugufi bwa RBC bugaragaza ko umuntu yipimishije Covid-19 , akayerekana ubwo yari agiye gusura umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge(Megaragere) kandi nta Covid-19 yipimishije .

    Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Kavumu,Umurenge wa Mageragere ho mu Karere ka Nyarugenge ndetse ko ibi bikorwa yakoze bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

    Avuga ko mu ibazwa, Umwali yemeye iki cyaha ariko ko atavuze impamvu yaba yaramuteye kugikora, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Nsengimana Theoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi babayoboke b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Victoire Ingabire 'Darfa Umurinzi”. Aba bose batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu ukwakira muri 2021, byavugwaga haburijemo igikorwa cyari cyateguwe cyo kwizihiza umunsi witiriwe Umuhoza Victoire Ingabire wiswe 'Ingabire Day', ibi biganiro byavugwaga ko byari guca kuri Shene ya Umubavu TV.

    Aba baregwa bose bamaze umwaka bafunzwe , ikiburanwa ni ubujurire bwabo aho urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kuwa 09 Ugushyingo 2021, rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bagafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).

    Uko umugore wa Theo wa Umubavu TV yafunzwe||Nasanga umugabo we muri gereza hazakurikiraho iki ?

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-ifungwa-ry-Umugore-w-Umunyamakuru-Theo-wa-Umubavu-TV-n-ibyaha-ashinjwa

  • Amafoto:Ibyamamare byitabiriye igitaramo cy'urwenya 'Iwacu Comedy Show' #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali kuri iki cyumweru, cyaranzwe n'udushya twinshi.

    Iki gitaramo cyateguwe n'abanyarwenya bahuriye mu itsinda rya Zuby Comedy cyari kiyobowe na Clapton Kibonge afatanyije na Miss Uwase Muyango.

    Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunyarwenya MC Tricky n'itsinda rya Kanyamukwengo bose bo muri Kenya baje biyongera kuri Bamenya, Rusine Patrick, Fally Merci, Muhinde Comedy, Zuby Comedy , Nyambo , Killer man , Mirembe Jane n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-cy-urwenya-iwacu-comedy-show

  • FC Barcelona yatomboye Manchester United mu mikino ya 1/32 cya Europa League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona izakina na Manchester United muri kamarampaka yo gushaka izakina 1/16 cy'irangiza muri UEFA Europa League.

    Tombola yabaye uyu munsi,yasize ibi bigugu biheruka guhurira ku mikino ya nyuma ya Champions League muri 2009 na 2011 bigiye guhurira mu irushanwa rito,Europa League.

    Amashitani atukura yananiwe kwinjira mu cyiciro cya 1/16 nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu itsinda inyuma ya Real Sociedad.

    Ten Hag yashoboye kwirinda guhura n'ikipe yahozeatoza yitwa Ajax mugihe cyo gutombora uyu munsi mu Busuwisi.

    Imikino ibanza izaba ku ya 16 Gashyantare 2023,iyo kwishyura ibe nyuma y'icyumweru kimwe kuwa 23 Gashyantare.Barcelona niyo izabanza kwakira umukino.

    Tombora y'imikino ya 16 izaba ku wa 24 Gashyantare, aho Arsenal izaba izatombora cyane ko yarenze iri jonjora nyuma yo kurangiza ari iya mbere mu itsinda.

    Uko tombola yagenze:

    Barcelona vs Manchester United
    Juventus vs Nantes
    Sporting Lisbon vs Midtjylland
    Shakhtar Donetsk vs Rennes
    Ajax vs Union Berlin
    Bayer Leverkusen vs Monaco
    Sevilla vs PSV Eindhoven
    RB Salzburg vs Roma

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yatomboye-manchester-united-mu-mikino-ya-1-32-cya-europa-league

  • Liverpool yahawe amahirwe yo kwihorera kuri Real Madrid muri Champions League [TOMBOLA] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere hamenyekanye uko amakipe yabaye aya mbere iwayo azacakirana muri 1/16 cya Champions League aho Liverpool yatomboye Real Madrid iheruka kuyitsindira ku mukino wa nyuma w'iki gikombe muri Gicurasi.

    Iyi tombola yari yihariye kuko PSG yigwijeho abakinnyi b'amazina akaomeye yatomboye Bayern Munich yayitsinze ku mukino wa nyuma wa 2020.

    Liverpool yatsinzwe ku mukino wa nyuma uheruka igitego 1-0 na Real Madrid izabanza kwakirira mu rugo uyu mukino mbere y'uko ijya i Bernabeu mu wo kwishyura.

    Imikino ibanza ya 1/16 cya UEFA Champions League izaba kuwa 14-15 na 21-22 Gashyantare 2023, mu gihe uwo kwishyura uzaba kuwa 7-8 Werurwe na 14-15.

    Uko tombola yagenze:

    RB Leipzig vs Manchester City
    Club Brugge vs Benfica
    Liverpool vs Real Madrid
    AC Milan vs Tottenham
    Eintracht Frankfurt vs Napoli
    Borussia Dortmund vs Chelsea
    Inter vs FC Porto
    Paris Saint Germain-FC Bayern

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yahawe-amahirwe-yo-kwihorera-kuri-real-madrid-muri-champions-league

  • Umurobyi warokoye abari mu ndege yakoze impa… – #rwanda #RwOT

    Jackson Majaliwa, umusore w’imyaka 21 usanzwe ari umurobyi mu kiyaga cya Victoria, yagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi byatumye abantu 24 barokoka mu mpanuka y’indege ya kompani Precision Air yabereye mu kiyaga cya Victoria ku cyumweru saa mbiri n’igice.

    Uyu musore yakoze ibikorwa by’ubutabazi, ndetse byatumye akomereka ajyanwa mu bitaro by’intara y’Akagera.

    Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa mu ijambo rye yavugiye mu muhango wo gusezera bwa nyuma abantu 19 bapfiriye muri iyo mpanuka, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byakozwe n’uwo musore bigiye kumuhesha kwinjizwa mu gisirikare, agahabwa imyitozo yo kumwinjiza mu mutwe w’ingabo z’igihugu ushinzwe kuzimya inkongi y’umuriro n’ubutabazi.

    Majaliwa Jackson yanahawe ishimwe rya miriyoni y’amashiringi ya Tanzania, nk’ikimenyetso cyo kumushimira umutima w’ubwitange yagize mu gikorwa cy’ubutabazi yakomerekeyemo.

     Inkomoko:TBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122644/umurobyi-warokoye-abari-mu-ndege-yakoze-impanuka-yahembwe-kwinjizwa-mu-gisirikare-122644.html

  • High CPC Keywords in Canada 2022 (List) #rwanda #RwOT

    According to a report by Statista, the insurance business topped […]

    The post High CPC Keywords in Canada 2022 (List) appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/high-cpc-keywords-canada/

  • Indege y'intambara ya RDC yavogereye ikirere cy' u Rwanda #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko indege y'intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cya Rubavu saa tanu na makumyabiri za mu gitondo ihita ihaguruka isubira aho yaturutse.

    Rivuga ko nta gikorwa cya Gisirikare ingabo z'u Rwanda zakoze mu gusubiza kuko iyi ndege yasubiyeyo amahoro.

    Mu gusoza rigira riti “abayobozi b'u Rwanda bamaganye ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya RDC bwamenye iki kintu.”

    Uruhande rwa DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa n'u Rwanda.

    Ku cyumweru, ku kibuga cy'indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z'intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

    Ntibizwi neza niba imwe muri izi ndege ariyo yaba ivugwa mu itangazo ry'u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere.

    DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y'u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

    M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Umuvugizi w'ingabo za DR Congo aherutse kuvuga ko urubyiruko rw'Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu ngabo, kuva ku wa kane ubwo Perezida yaruhamagariraga “kwinjira mu gisirikare ku bwinshi” kuko “intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi w'ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n'i Goma mu burasirazuba bw'igihugu.

    Muri icyo kiganiro kandi yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n'umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya.

    Jenerali Ekenge yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine”.

    Mu kiganiro cyo kuri radio cya BBC Focus on Africa cyo ku wa gatanu, umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko amagambo ya Tshisekedi yo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi ari “ukwikundisha ku baturage guciriritse” kandi “guteje ibyago”.

    Yanavuze ko ari “amayeri yo mu matora”, ateganyijwe mu mwaka utaha.

    Makolo yahakanye avuga ko leta y'u Rwanda idafasha M23, avuga ko “myinshi mu mitwe yo muri DRC mu by'ukuri yatangijwe inaterwa inkunga n'abanyapolitiki b'Abanye-Congo”.

    Avuga ko DR Congo idakwiye kugerageza kwegeka ibibazo byayo ku bindi bihugu mu gihe “yananiwe guha umutekano abaturage [bayo]”.

    Ariko kuri BBC Focus on Africa radio, Minisitiri Muyaya yashinje u Rwanda gushaka “gutuma iki gice cya DRC gikomeza kutagira umutekano kugira ngo rushobore gukomeza ubusahuzi bw'umutungo w'amabuye y'agaciro yacu nkuko rumaze imyaka 25 rubikora”.

    M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w'iyi ntara n'ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-y-intambara-ya-rdc-yavogereye-ikirere-cy-u-rwanda