
Category: Uncategorized
-
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA yashimye imikorere ya Gasabo Gorilla Football Academy #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA Gérad Buscher yanyuzwe n’imikorere y’irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy aheruka (…)
-
Amazimwe ashire!Umuhanzikazi yeruye ko ari mu rukundo n’ikirangirire Diamond Platnumz #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby [WCB] ya Diamond Platnumz, Zuchu yemeje ko ari mu rukundo na boss we.
Zuchu yaciye amazimwe nyuma y’igihe kitari gito hanugwa nugwa urukundo hagati ye na Diamond ariko bose bakabihakana aho yavugaga ko ari umukoresha we (Boss) bahuzwa n’akazi gusa.
Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu muziki akaba yaje kwerura akavuga ko ari mu rukundo na Diamond.
Ni mu mashusho yanyujije kuri TikTok aho hari uwamubajije icyo Diamond ari cyo kuri we maze avuga ati “ni umukunzi wanjye, ndi mu rukundo.”
Zuchu akaba yiyongereye ku mubare munini w’abagore bakundanye na Diamond Platnumz, ni nyuma ya Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.
Zuchu yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz -
STOP ! Gen Mugabo yategetse ko Abatutsi b’i Masisi bakusanyirizwa mu mashuri na za Kiliziya utahabonetse akicwa #rwanda #RwOT
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Gen Hassan yategetse ko Abatutsi bose batuye i Masisi bakwihutira kujya mu bice bihurirwamo abaturage benshi birimo Insengero, amashuri n’amavuriro, yemeza ko utabikora agomba guhigishwa uruhindu akicwa nk’umurwanyi wa M23.
Igiteye impungenge ariko ni uko Gen Hassan Mugabo yakuye abasirikare be mu bice byose by’iyi teritwari akabasimbuza abarwanyi ba FDLR n’imitwe y’aba Mai Mai bafatanyije ku rugamba rwo guhangana na M23.
Ibi byatumye abenshi mu bakurikiranira hafi umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bemeza ko ibi biri gukorwa bisa neza n’itegurwa ryo gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Jenoside nk’uko bimaze igihe binugwanugwa.
Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yemeza ko gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe muri Masisi bagasigwa mu maboko y’abarwanyi ba FDLR(Ifite uburambe mu bikorwa nk’ibi) ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Guverinoma ya Kinshasa irimo gutegura kurimbura Abatutsi.
Ibyo wamenya kuri Gen Hassan Mugabo
Hassan Mugabo ni Umusirikare mukuru wa FARDC, azwiho kuba ari umwanzi karundura w’Abatutsi.
Hassan Mugabo, yahoze ari umwe mu barwanyi ba PARECO yarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Nyuma y’aho PARECO yinjiriye mu bufatanye n’Umutwe w’Ingabo za Laurent Desire Kabila wafashijwe n’u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, Hassan Mugabo n’abarwanyi be binjijwe mu gisirikare cya Congo mu buryo bwa burundu.
Kuva ubwo Hassan Mugabo yakomeje gukorana bya hafi na FDLR, nk’aho mu mwaka 2011, yaretse abarwanyi 7 ba FDLR bagashimuta Lokarite ya Fungolamatcho muri Teritwari ya Lubero.
Aba barwanyi basahuye imitungo y’abaturage irimo inka, imyaka n’ibindi byerekezwa mu birndiro bya FDLR byari I Masisi.
Ibi bimaze gukorwa Gen Mugabo wari Col Icyo gihe yagaruykanye n’ingabo ze muri ako gace anenga abaturage kuba batatangiye amakuru ku gihe kandi byose byari byakozwe ku kagambane ke.
Kugeza ubu icyari umutwe wa PARECO, cyaje guhundika umutwe wa Politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru, Rwandatribune dukesha iyi nkuru.
-
Haravugwa kwihimura :Umukecuru wari ufungiye mu nzererezi yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT
Uyu mukecuru usanzwe utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, yabanje gufungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Karago akurikiranyweho gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage nk’uko ubuyobozi bubitangaza.
Kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka, inka ze zasanzwe ziragirwa ahatemewe maze umwe mu bashinzwe gucunga ko amatungo ataragirwa ku gasozi amuca amande angana na 20.000Frw.
Ubusanzwe mu Murenge wa Bigogwe iyo inka zisanzwe ziragirwa ahatemewe ,imwe icibwa amande y”ibihumbi 25Frw.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mukecuru yarebye gucibwa ibihumbi 60Frw ahitamo gutanga ibihumbi 20Frw.
Uyu yavugaga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga yahise abwira bagenzi be ko nabo bayaryaho, baza bakamuca andi niko guhita asaba ko nayo yatanze mbere yayasubizwa.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko babonye batageze ku mugambi wabo, bamuhimbira ibyaha, bahamagaza polisi, imujyana kumufungira mu kigo cy’inzererezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pascal Simpenzwe, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukurikiranywaho ibindi byaha.
Yagize ati 'Nyuma haje kugaragara ibindi bigaragaza ko agomba gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,ubu ari muri RIB .'
Abajijwe ibyaha yaba akurikiranyweho yagize ati 'Inzego zibishinzwe zaje kugaragaza ko hari ibyaha agomba gukurikiranwaho. Iyo bikiri mu iperereza, inzego zibishinzwe nizo zigomba kugaragaza icyo umuturage akurikiranyweho.'
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),Dr Murangira B Thiery,iki kinyamakuru kivuga ko cyamubajije ibyaha uyu mukecuru yaba akurikiranyweho ariko ntiyasubiza.
Gusa andi makuru avuga ko yaba akurikiranyeho kurwanya inzego z’umutekano. Andi akavuga ko baba bamwihimuyeho nyuma yo kugaragaza ikibazo mu itangazamakuru.
Mukangarambe Anonciata afungiye kuri sitasiyo ya KORA iri mu Murenge wa Bigogwe, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
-
APR FC vs Kiyovu Sports: Icyo imibare ivuga mbere y’umukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
-
Seninga Innocent yahishuye ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye, atera utwatsi ibyamuvugwagaho #rwanda #RwOT
Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent yavuze ko ibyo kwirukanwa muri iyi kipe atari byo ariko na none yemeza ko hari ibyamaze kwangirika.
Mbere y’uko akina umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya 2022-23 na Gasogi United ku munsi w’ejo hashize, byavugwaga ko umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent naramuka atsinzwe agomba guhita yirukanwa muri iyi kipe.
Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino umutoza Seninga Innocent yavuze ko mu ikipe imaze iminsi irimo ibibazo ariko bicaranye n’ubuyobozi bakabiganiraho.
Yavuze ko ibyavuzwe byo kwirukanwa atari byo kuko nta manota bamutumye gusa yemeza ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye.
Ati “Ayo makuru ngira ntabwo ari yo, navuga ko atari ko bimeze, ngira ngo amasezerano yanjye hari ibyanditsemo, hari ibyo tugenda tugerageza guhuza kandi kugeza iki gihe nta manota barantuma ngo uzabone aya, gusa hari ibiri mu masezerano kandi kugeza ubu ntabwo birangirika cyane.”
Gusa bivugwa ko mu masezerano ye harimo ko naramuka atsinzwe imikino 3 yikurikiranya azahita asezererwa ku nshingano zo gutoza Sunrise FC.
Kugeza ubu Sunrise FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 9 aho mu mikino 10 yatsinzemo imikino 2 banganya imikino 3 batsindwa imikino 5.
Seninga Innocent avuga ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye -
Ibyavuzwe na Perezida George Weah ku muhungu we ukinira US byarakaje bamwe #rwanda #RwOT
Perezida George Weah wa Liberia yatangaje ko atewe ishema n'umuhungu we, usanzwe ukinira ikipe y'igihugu ya Amerika, bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Weah yatangaje amafoto ari kumwe n'umugore we Clar Weah avuga ko bamaze gusangira ifunguro rya nijoro n'umuhungu wabo Timothy Weah, maze arenzaho ko ari umubyeyi 'ufite ishema'.
Perezida George na Clar byari byitezwe ko bajya kuri Ahmad bin Ali Stadium kureba umukino wa Amerika na USA gushyigikira umuhungu wabo uzwi cyane nka Tim.
Tim Weah yatsindiye igitego ikipe ya USA ku mukino wabo wa mbere mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar ubwo banganyaga na Wales 1 â” 1 mu ijoro ryo kuwa mbere.
Kuba 'Tim' akinira Amerika mu gihe se wamamaye mu mupira w'amaguru akanakinira ikipe y'igihugu cye, Liberia, binengwa na bamwe mu gihe abandi babibona ukundi.
Ubwo butumwa George Weah yatangaje kuri Twitter bwavuzweho n'abarenga 1,000. Umwe yamusubije ati:
'Uhagarariye Africa nk'umwe gusa watwaye Ballon d'or ariko utewe ishema n'uko umuhungu wawe akinira indyadya z'iburengerazuba. Nk'umubyeyi zari inshingano zawe kuyobora umuhungu wawe mu gihugu cye. Byarakunaniye, ntacyo kwishimira.'
Undi agira ati: 'Kuba umuhungu wa perezida w'igihugu akinira ikindi gihugu birasebejeâ¦Kuba uwo perezida abyishimira nk'ikintu yagezeho birenze igiseboâ¦'
Undi yagize ati: 'Iyaba umuhungu we yakiniraga igihugu cye, mwari kuvuga ngo se niwe watumye bamushyira mu ikipe y'igihugu. Ubu yagiye ahandi kwikorera amateka ye, nimureke yiberehoâ¦'
Undi nawe ati: 'Benshi hano baravuga nk'abavuye kuri Pluto. Hano muri Kenya Divock Origi akinira Ububiligi, si uko yanze gukinira Kenyaâ¦Turasetsa cyane.'
'Ntibyari ngombwa guhitamo' – Tim Weah ni inde?
Ni umukinnyi w'imyaka 22 wo ku ruhande mu basatira ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, ari naho atuye.
Tim yavukiye i New York muri Amerika aba ari naho akurira kuri nyina Clar Weah uvuka muri Jamaica na George icyamamare muri ruhago ku isi waje kuba Perezida wa Liberia.
Tim, izina rye rikomeza kuza iruhande rw'irya se wabaye rutahizamu wa AS Monaco, Paris Saint-Germain na AC Milan agatsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League mu 1995 akanaba umunyafurika wa mbere watwaye igihembo cya Ballon d'or ya FIFA mu 1996.
Tim Weah yatangaje ko izina rya se 'riremereye ibitugu' bye ariko ko azagerageza kuzamura irye nawe. Mu 2018 yabaye umukinnyi wa mbere wavutse mu 2000 wahamagawe mu ikipe nkuru ya USA y'abagabo, ubu amaze kuyikinira imikino igera kuri 25.
Tim ariko yashoboraga gukinira ibihugu bine bitandukanye â” Ubufaransa (aho atuye), Jamaica (igihugu cya nyina), Liberia (igihugu cya se) â” ariko yavuze ko guhitamo Amerika, byari byoroshye.
Asanzwe afite ubwenegihugu butatu, Amerika, Ubufaransa na Liberia, nk'uko bigaragara ku mwirondoro we.
Mu minsi ishize yabwiye Fox News ati: 'Birumvikana imizi yanjye izahora ari imizi yanjye, ariko nakuriye muri Amerika. Nabaye hano ubuzima bwanjye bwose.
'Umuryango wanjye n'inshuti zanjye bari hano. Natangiye gukinira ikipe y'igihugu mfite imyaka 12 rero ni nkaho ntigeze ngira andi mahitamo. Rwose ntibyari ngombwa ko mpitamo.'
Tim amaze gutwara ibikombe bitatu bya Ligue 1 mu Bufaransa, bibiri ari kumwe na Paris Saint Germain na kimwe ari kumwe na Lille.
BBC
-
å®ç½-
官网-
嘲讽拉满!沙特球迷身穿梅西的沙特球衣,印号为'0世界杯'
直播吧11月22日讯 世界杯C组第1轮,阿根廷1-2沙特,梅西点射破门,沙特5分钟2球反转。赛后,沙特球迷身穿梅西的沙特球衣庆祝赢球,印号为'0世界杯',球迷脸上洋溢着笑脸。沙特球衣â”Source : https://ingingo.com/article/301.html
-
Amateka yanditswe! Mukansanga Salima mu mukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yaraye agaragaye ku mukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi nk’umusifuzi wa 4 ubwo u Bufaransa bwanyagiraga Australia 4-1.
Mukansanga yabaye umusifuzi w’umugore wa mbere w’umunyafurika usifura hagati watoranyijwe gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo.
Umukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar, ni uwo u Bufaransa bwaraye butsinzemo Australia 4-1, akaba yari umusifuzi wa kane.
Umusifuzi wa mbere yari umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, umusifuzi wa 2 w’igitambaro yari umunya-Lesotho, Souru Phatsone.
Mukansanga Salima Rhadia akaba ari mu gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo.
Muri iki gikombe cy’Isi kirimo abasifuzi 6 b’abagore harimo 3 bo hagati na 3 bo ku ruhande.
Abasifuzi batatu bo hagati ni; Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart ukomoka mu Bufaransa. Aba batatu bazasifura hagati.
Abo ku ruhande b’abagore bagiriwe icyizere, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aganira n’umutoza w’u Bufaransa Didier Deschamps
Yari umusifuzi wa kane
Mukansanga Salima yanditse amateka
Ubwo yongeragaho iminota
Benshi bafite amatsiko umunsi azahabwa gusifura mu kibuga hagati