Category: Uncategorized

  • Espagne yinjiye mu gikombe cy'isi inyagira,Ububiligi butsinda Canada ku kaburembe #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne yatangiye igikombe cy'isi inyagira Costa Rica ibitego 7-0 mu mukino wo mu itsinda E wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022 mu gihe Ububiligi bwarokotse ikipe ya Canada.

    Ikipe ya Espagne yatwaye igikombe cy'isi 2010,ishidikanywaho na benshi kubera ko itagifite amazina akomeye ariko umutoza wayo afite ubuhanga budasanzwe bwo guhuza abakiri bato batazwi bakabyara umusaruro.

    Espagne yaje mu gikombe cy'isi uyu mwaka ifite umupira wo guhanahana nk'uwo yakinaga muri 2010 byatumye ku munota wa 11,itsinda Costa Rica igitego cya mbere ibifashijwemo na Dani Olmo ku mupira yahawe neza na Marco Asensio.

    Marco Asensio yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 21 nyuma y'umwanya munini Costa Rica ishaka umupira yawubuze.

    Ku munota wa 31 Espagne yabonye penaliti ku ikosa Oscar Duarte yakoreye Jordi Alba,yinjizwa neza na Ferran Torres ndetse igice cya mbere kirangira ari 3-0.

    Ku munota wa 54,Gavi yacenze abinyuma ba Costa Rica ahereza umupira Ferran Torres atsinda igitego cya kane n'akaguru k'ibumoso kikaba igitego cye cya kabiri kuri uyu mukino.

    Ku munota wa 75 Gavi yatsinze igitego cya gatanu ku mupira Alvaro Morata yahinduye imbere y'izamu.

    ku munota wa 90 Carlos Soler yatsinze igitego cya gatandatu, Alvaro Morata nawe ahita ashyiramo agashinguracumu mu minota y'inyongera, umukino urangira Espagne inyagiye Costa Rica ibitego 7-0.

    Mu mukino wa kabiri Espagne izakina n'u Budage ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 saa 21:00, mu gihe Costa Rica izakina n' u Buyapani saa 12:00.

    Ku rundi ruhande,Ububiligi bwaruhijwe bigaragara na Canada ariko bukoresha ubunararibonye butsinda umukino igitego 1-0.

    Ikipe ya Canada itazwi mu mupira w'amaguru yakanze benshi kubera ukuntu yitwaye mu gice cya mbere ikahagia bikomeye Ububiligi.

    Canada ifite abana bato bakomeye,yatangiye umukino isatira cyane byaje gutuma ku munota wa 11 ibona penaliti ariko Alphonso Davies ayitera nabi,umunyezamu Courtois ayikuramo.

    Uku guhusha penaliti ntibyaciye intege Canada,yakomeje gusatira ariko gukoresha amahirwe neza birayinanira ahanini bitewe n'urwego rwo hasi rwa ba rutahizamu bayo.

    Ku munota wa 44,Ububiligi bwatsinze igitego cya Michy Batshuayi ku mupira yahawe na Alderweireld,awuterera mu rubuga rw'amahina.

    Igice cya kabiri Ububiligi bwihariye umupira ndetse Canada igabanya umuvuduko birangira itsinzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/espagne-yinjiye-mu-gikombe-cy-isi-inyagira-ububiligi-butsinda-ku-kaburembe

  • APR FC yananiwe kwihorera kuri Kiyovu Sports yayibasiye mu mikino iheruka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

    Mu mukino yabanje gutsindamo ibitego 2-0 hakiri kare,APR FC yishyuwe mu minota ya nyuma na Kiyovu Sports bagabana amanota.

    APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Bonheur n'umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri, umunyezamu Nzeyirwanda ananirwa kuwukuramo.

    Bidatinze ku munota wa 23,Rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma y'ikosa rikomeye ryakozwe na Nsabimana Aimable wamushose umupira, undi akawufata agahita awushyira mu izamu.

    Kiyovu Sports ntiyacitse intege yakomeje kuguma mu mukino aho yanabonye uburyo bwiza mu minota yakurikiyeho abakinnyi bayo ntibabubyaza umusaruro.

    Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Ikipe y'Ingabo iyoboye ku bitego 2-0.

    Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri yabaye nshya,isatira APR FC karahava ndetse ku munota wa 48 yari kwishyura icya mbere ariko Bigirimana Abedi atera nabi umupira.

    Ku munota wa 52,Kiyovu Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue, ku mupira mwiza yahawe na Riyaad Nordien.

    Ku munota wa 63,abakinnyi ba APR FC bazamukanye umupira batera ishoti riremereye rikurwamo na Nzeyirwanda Djihad, Mugunga Yves awusonzemo n'umutwe ujya hejuru.

    Nanone ku munota wa 73,abakinnyi ba APR FC barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent babuze igitego cyabazwe nyuma yo gusigarana na Nzeyirwanda Djihad akongera kurokora ikipe ye.

    Ku munota wa 85,Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports nyuma yo kuyobereza mu rushundura umupira watewe neza n'Umunyafurika y'Epfo Riyaad Nordien.

    Nyuma y'umukino w'Umunsi wa 10, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 21 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 18, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 19.

    Shampiyona izakomeza gukinwa ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Rayon Sports icakirana na AS Kigali mu mukino uteganyijwe saa Cyenda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yananiwe-kwihorera-kuri-kiyovu-sports-yayibasiye-mu-mikino-iheruka

  • APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ta 23 Ugushyingo 2022, nibwo ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona na Kiyovu Sports, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 13 yaje kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Muhisha Bonheur, naho igitego cya igitego cya kabiri gihita gitsindwa na Byiringiro Lague ubwo hari ku munota wa 22.

    Ibyo bitego bibiri ku busa bya APR FC byakomeje guherekeza iyi kipe yambara umweru n'umukara kugeza ubwo iminota 45' yarangiye bakiyooye ku bitego bibiri ku busa.

    Bavuye ku ruhuka ikipe ya Kiyovu SC yatangiranye imbaraga nyinshi isatira izamu rya APR FC, ibi byaje gutanga umusaruro ubwo  hari ku munora wa 53 aho Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya mbere, uyu rutahizamu akaba yatsinze n'igitego cya kabiri ku munota wa 85 w'umukino, bityo amakipe asoza umukino anganya 2-2.

    Kunganya uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye ikomeza kuyobora urutonde nyuma y'imikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa, kuri ubu ifite amanota 21 naho APR FC ikaba ifite amanota 18 ikaba iri ku mwanya wa gatatu.

    Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga tariki 27 Ugushyingo 2022 aho izakirwa n'ikira ikipe ya Mukira VS mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Huye saa cyaneda zuzuye ( 15h00), ni mugihe Kiyovu SC yo izasura Gasogi United.

    The post APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sc-banganya-2-2-rutahizamu-mugenzi-bienvenue-yigaragaza-atsinda-ibitego-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sc-banganya-2-2-rutahizamu-mugenzi-bienvenue-yigaragaza-atsinda-ibitego-2

  • Igikombe cy’isi: u Budage hafi yo kubura umwu… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere mu itsinda E mu gikombe cy’isi, usize ikipe y’igihugu y’u Budage itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Japan ibitego 2-1. Uyu mukino wabaye saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu, ubera kuri Khalifa International Stadium.

    Ikipe y’igihugu y’u Budage niyo yatangiye iyoboye umukino ariko nyuma y’iminota mike na Japan yahise yinjira mu mukino, maze ku munota wa 7 inatsinda igitego binyuze ku mukinnyi wabo ukina imbere witwa Daichi Kamada ariko kikangwa kubera ko yari yarariye.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Budage: Neuer; Süle, Rüdiger, Schlotterbeck, Raum; Kimmich, Gündogan; Gnabry, Müller, Musiala na Havertz 

    Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ikipe y’igihugu y’u Budage ikabona amahirwe yo kuba yatsinda ibitego, ariko ntiyabyaze umusaruro.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Japan: Gonda; Sakai, Itakura, Yoshida, Nagatomo; Endo, Ito; Kamada, Tanaka, Kubo; Maeda

    Ku munota wa 17 ikipe y’igihugu y’u Budage yabonye amahirwe akomeye yo gustinda igitego ku mupira wari utewe na Jamali Musiala, ariko umupira umuzamu wa Japan awukuramo. 

    Guhera ku munota wa 25 u Budage bwatangiye gukinira mu kibuga cya Japan gusa batera amashoti aremereye mu izamu, ariko ba myugariro n’umuzamu wa Japan bakababera ibamba imipira bakayikuramo. 

    Ku munota wa 30 u Budage bwabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe David Raum, maze ku munota wa 31 Ilkay Gundagon ahita ayitsinda bihita biba igitego 1-0.

    Ikosa ryavuyemo Penariti

    Nyuma y'uko u Budage butsinze igitego bwakomeje kwataka buterera amashoti aremereye inyuma y’urubuga rw'amahina, ariko kujya mu izamu bikanga ndetse no ku munota wa 49 Kai Havertz yanatsinze igitego ariko baracyanga kubera ko yari yaraririye, bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

    Igitego cy’u Budage cyatsinzwe na Gundogan

    Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Japan, havamo Take hinjira umukinnyi bafite ukomeye witwa Tamiyasu. Ikipe y’igihugu y’u Budage yatangiranye imbaraga yari ifite mu gice cya mbere n’ubundi yataka cyane, binyuze kuri Jamali Musiala wabonaga afite inyota yo gutsinda igitego.

    Musiala yakomeje kwigaragaza cyane maze ku munota wa 58 azamukana umupira awuhereza Gundogan maze atera umupira uremereye, kubw'amahirwe make uragenda ukubita igiti cy'izamu uhita ujya hanze.

    Ku munota wa 70 u Budage bwakije umuriro mu izamu rya Japan nk'aho Gnabry na Havertz bateye imipira iremereye, ariko umuzamu akayikuramo. Uyu mukino waranzwe n’ubuhanga bw'abanyezamu cyane kuko ku munota wa 72 abakinnyi ba Japan batatse cyane u Budage banatera imipira iremereye cyane, ariko Nuer akayikuramo.

    Ku munota wa 75 Ritsu Doan winjiye mu kibuga asimbuye Ao Tanaka ku munota wa 71 yatsinze igitego, nyuma y’iminota irenga 2 bari bamaze bataka banatera imipira iremereye ariko umuzamu akawukuramo, bihita biba igitego 1-1.

    Igitego cya Japan 

    Ikipe ya Japan nyuma yo gutsinda igitego yabaye nk'iriye amavubi yataka cyane, maze ku munota wa 83 Asano atsinda igitego cya 2. U Budage bwagumye kwataka bushaka igitego cyo kwishyura, ariko birangira Japan ibatsinze 2-1.

    Musiala wahize igitego akakibura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123159/igikombe-cyisi-u-budage-hafi-yo-kubura-umwuka-bwatsinzwe-na-japan-123159.html

  • Canada igiye kwakira abimukira miliyoni 1,5 kugeza mu 2025 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka 'baby (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/canada-igiye-kwakira-abimukira-miliyoni-1-5-kugeza-mu-2025

  • Abaganga baturutse muri Israel barimo kuvura abarwaye 'kujojoba’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaganga-baturutse-muri-israel-barimo-kuvura-abarwaye-kujojoba

  • Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Ukuboza 2022 abaturage barenga 250 bo mu karere ka Ruhango, mu kagari ka Buhoro ho mu ntara y'Amajyepfo bazindukiye mu gikorwa cyo kubagara no guterera imyumbati Uwamahoro M. Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye

    Iki gikorwa cyaje gikurikira ubudehe bwo kumuterera imyumbati cyabaye tariki ya 22 Nzeli 2022, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ufatanyije n'akarere ka Ruhango wari wateguye igikorwa cy'Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho wahinzwe ugaterwamo imbuto y'Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k'amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw) wakongeraho igikorwa cya none cyo kubagara cyikaba cyahawe agaciro k'Amafaranga arenga ibihumbi maganane (400,000Frw) 

    Ni ubudehe bwitabiriwe n'abaturage bo mu Ruhango barenga 250 bayobowe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by'umwihariko mu bagize inzego z'ibanze harimo n'abazobereye ibikorwa by'Ubuhinzi kuko basanze agomba no kugenerwa ifumbire kugirango imyumbati yahingiwe izere neza itazarumba bitewe n'Ubutaka bushaje

    Uwamahoro na Mugorewase Rachel bacinya akadiho

    Uwamahoro Marie Claire yagize ati 'Njyewe kuva uyu muryango wansanga ukamba hafi nahisemo kutazongera kwatisha umurima wanjye kuko bamfashije kuwuhinga kandi nanjye iyi mbuto nziza y'imyumbati nanjye nzayigeza ku bandi nimara kwera, navuga ko kubwanjye nabonye abandi babyeyi nyuma yuko bishwe muri Jenoside, Twubake Ubumwe yambereye abandi babyeyi kuko n'ubu iyo ngize ikibazo ndabahamagara'

    Uwamahoro kandi ubushize yagenewe amatungo magufi arimo ingurube ndetse n'ihene akaba ahamya ko azamufasha kubona ifumbire ndetse n'amafaranga yo kwifashisha.

    Madame Mugorewase Rachel umujyanama mu karere ka Ruhango unakuriye uyu muryango wa Twubake ubumwe n'ubwiyunge yatangaje ko ibi bikorwa bizakomereza no mu bandi batishoboye ndetse no mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha nabo batishoboye kugirango bisange mu muryangoi nyarwanda

     

    Umuyobozi wungirije wa Twubake Ubumwe n'ubwiyunge Bwana Gatete Jean Pierre ati 'Tuzakomeza gushyigikira ubumwe bw'abanyarwanda kuko ariyo soko yo kwimakaza umuco w'ubworoherane mu muryango nyarwanda

    Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge ni Umuryango utari uwa Leta ugamije gukomeza kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda ndetse no Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ava akagera, Ukaba ufite Intego ko uzakomeza ibikorwa by'Umuganda nk'ibi bihuza abanyarwanda kugirango bashishikarizwe kubana mu mahoro ndetse basobanurirwe ibyiza byo gukunda igihugu no gushyigikira gahunda za Leta.

     

    The post Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-twubake-ubumwe-wongeye-guha-umuganda-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-mu-ruhango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-twubake-ubumwe-wongeye-guha-umuganda-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-mu-ruhango

  • Minisiteri y’Ibidukikije yasabye abikorera kubyaza amahirwe ibikoresho bya palasitiki #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga umushinga mushya wo gucunga neza ibikoresho bya palasitike zikoreshwa rimwe zikajugunywa ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera.

    Ikigo cya Enviroserve Rwanda gikorera mu Karere ka Bugesera kiri ku isonga mu bikorwa byo gukusanya ibi bikoresho bya palasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa. Ibivuye muri izi palasitike byoherezwa hanze ariko hararebwa uburyo byazajya bitunganywa bikavamo ibikoresho bitandukanye.

    Mbera Ovivier aravuga uko bakora agira ati: 'Tugura ku kiro hagati y’amafaranga 20 na 300, turayatoragura dufite abantu bayatoragura ariko n’abaturage muri rusange benshi ni bo bajyana amacupa ku ba agent bacu, tuyagura bitewe n’uko asukuye cyangwa adasukuye kugira ngo dushishikarize abantu umuco wo kuvangura.'

    Izi palasitike zangiza amazi, zangiza ibishanga, zibuza amazi kwinjira mu butaka, ni mbi kandi ku buzima bwa muntu no kurusobe rw’ibidukikije muri rusange. Ku rundi ruhande iyo zitunganyijwe zivamo ibikoresho bitandukakanye cyane bikoreshwa mu bwubatsi.

    Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera Jeanne Francoise Mubiligi avuga ko abikorera bafite ubushake bwo gukusanya aya macupa ya palasitike akoreshwa rimwe akajugunywa.

    Yagize ati: 'Ubu bitewe n’ubushobozi buhari bashobora gukusanya amacupa toni 100 mu kwezi kuva iyi gahunda itangiye mu kwezi kwa 6 bashoboye gukusanya toni 400. Ni ukuvuga ngo ubushobozi bugomba kwiyongera kugira ngo n’ubushobozi bwo kujya kuzana ayo macupa bwiyongere. Izo ni gahunda zirimo kwigwaho, hari abafatanyabikorwa bacu babirimo, hari ubufatanye n’inzego zitandukanye za Leta hari n’abikorera bafite ubushake bwo gushyiramo ingufu.'

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc

    Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko urugamba rwo guca palasitike rutanga n’amahirwe y’umurimo ku nzego zitandukanye.

    Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc uyobora iyi minisiteri yagize ati: 'Aha urimo urahanga imirimo, uraha urubyiruko imirimo, murabizi iyo urubyiruko rwacu rufite icyo rukora natwe biratunezeza bityo tugatera imbere. Ntabwo ari ukubungabunga ibidukikije gusa ni no kubungabunga ubuzima bw’abantu, ngira ngo murabizi ko palasitike iyo iri aho itagomba kuba iri ibangamira ubuzima bw’abantu ikabangamira n’ibidukikije, duhange umurimo ariko turengera n’ibidukikije.'

    Ibigo by’abikorera bigera ku 145 byo mu Rwanda ni byo byinjiye muri gahunda yo gukusanya ibikoresho bya palasitike.

    Source : https://imirasire.com/?Minisiteri-y-Ibidukikije-yasabye-abikorera-kubyaza-amahirwe-ibikoresho-bya

  • Itangazo:UMUBYEYI NADA yasabye guhindura amazina akitwa BINEGO UMUBYEYI NADA #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUBYEYI NADA yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BINEGO UMUBYEYI NADA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-umubyeyi-nada-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-binego-umubyeyi-nada