
Category: Uncategorized
-
Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force – EASF), Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa, uri (…) -
Umujyi wa Kigali warahiriye kuba hafi abavuye Iwawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera (…)
-
U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izifashishwa mu gukwirakwiza amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza (…)
-
Mbega umukobwa ufite ubwiza nk’ubwa mama we! Umunyamakuru Rigoga Ruth yifurije isabukuru y’amavuko umwana we w’umukobwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth ukora ibiganiro by'imikino yashyize hanze amafoto y'umwana we ubwo yamwifirizaga isabukuru nziza y'amavuko.

Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze arenzaho amagambo agira ati 'Ku itariki ya 5 Ukuboza, Imana yampaye umwana w'umukobwa.
Yahinduye ubuzima bwanjye bwose, umutima wanjye uhorana amashimwe ku bwe. Isabukuru nziza ku mfura yanjye ISN'.


-
Umukino wa Rayon Sports na Etincelles wimuwe #rwanda #RwOT
Umukino w’umunsi wa 13 wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles wimuwe aho washyizwe ku Cyumweru.
Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 10 Ukuboza ariko ukaba wimuriwe tariki 11 Ukuboza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryandikiye aya makipe riyamenyesha ko uyu mukino wimuwe.
Uyu mukino ukaba wagombaga kuzaba saa 17h30′ kuri Stade Umuganda i Rubavu ni mu gihe washyizwe ku Cyumweru saa 18h00′ n’ubundi kuri Stade Umuganda.
Ni rwego rwo korohereza Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane na Gorilla uri bube uyu munsi saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Gahunda y’umunsi wa 13
Tariki ya 10 Ukuboza 2022
Kiyovu Sports vs Police FC
Marines FC vsGorilla FCTariki ya 11 Ukuboza
AS Kigali vs Espoir F
Mukura vs Bugesera FC
Musanze FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs APR FC
Sunrise FC vs Rwamagana CitySource : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-etincelles-wimuwe
-
Ibyo M23 itangaje bishobora gutuma Gusubira Inyuma byitwa ‘Agakino’ #rwanda #RwOT
Umuvugizi wungiriye wa M23 mu bya Politiki , Munyarugero yabwiye Bwiza Tv ko ku bijyanye n’abavuga ko M23 kuba yemeye gusubira inyuma byaba ari ugutererana abaturage yavugaga ko irimo kurwanira umutekano wabo, avuga ko bagomba gutuza kuko Itazabatererana na gato.
Akomeza avuga ko kuba M23 yaremeye gusubira inyuma bitavuze ko bazatererana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ko bazakomeza kubarandira umutekano cyane cyane ko icyo gihe kizagenwa n’umutwe w’Ingabo za EAC ndetse hakubahirizwa n’ibyo uyu mutwe wasabye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.
Umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.
Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze ko badafite aho basubira inyuma berekeza.Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.
Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.
Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.
-
Inzego zivugwamo ruswa kurusha izindi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Urundi rwego Transparency International Rwanda yasanze abantu baruvugaho kwakira ruswa ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu, REG.
Hakurikiraho inzego z’ibanze, zigakurikirwana WASAC n’izindi.
Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu COVID-19 yagenjeje make.
Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora.
Mbere kwegerana ntibyari byemewe.
Ikindi kandi ngo ni uko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.
Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza Frw 31,000 ku kwezi, bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.
Albert Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange( perception) nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe( experience).
Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.
Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru, kandi iyo bigeze hejuru biba bishobora no kujya hejuru cyane.
Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko byavuye kuri 'very effective’ bijya kuri 'effective,’ bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.
Ikindi ni uko abantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba ari bo bayitanga.
Abasigaye ntacyo bayivuzeho
Ugeraranyije no mu mwaka wa 2012, ruswa yari 12.69% ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na 29.10%, bikerekana ko yazamutse.

- Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abikorera ku giti cyabo ndetse na Polisi ari bo baza ku mwanya wa mbere mu bya ruswa
Albert Kavatiri yanenze ko urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.
Ati : ' Polisi izakore ubushakashatsi imenye impamvu uru rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruhora ruza mu myanya ya mbere mu kuvugwamo ruswa. Polisi muri rusange ikora neza ariko ishami ryo mu muhanda ntawamenya ikibazo igira.'
Ku byerekeye REG na WASAC, Transparency International Rwanda yavuze ko kuba zaraje mu nzego zigaragaramo ruswa ku myanya ya mbere byarabatangaje.
Icyakora ngo bishobora kuba nabyo bifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, bikaba ari ibintu bagomba kuzakoraho ubushakashatsi.
Hagati aho kandi hari n’ahandi hagaragara ruswa nko muri za Banki aho abantu baha ruswa abantu ngo barebe uko umushinga wabo wazahabwa inguzanyo.
Abacamanza nabo si shyashya kuko bagaragaye mo ruswa nk’uko bitangazwa na Taarifa.
Transparency International Rwanda isaba ko hakongerwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibigo biba byagaragayemo ruswa, igasaba ko ahantu nk’aho hacungiwa hafi.
Ngo hari ubwo hashyirwaho ingamba ariko ntihakurikiranwe ko zikurikizwa neza.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-zivugwamo-ruswa-kurusha-izindi-mu-Rwanda
-
M23 yemeye 'gusubira inyuma'igasiga ibice yafashe #rwanda #RwOT
Umuvugizi w'umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n'ibyasabye n'inama y'i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n'ibice by'iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'iyo ntara.
Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w'uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y'ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk'ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n'ingabo z'akarere' hamwe n'itsinda ry'ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n'ibihugu by'akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.
Imyanzuro y'inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y'iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Kuri iyi myanzuro, umuvugizi wa M23 yari yabwiye BBC Gahuzamiryango ko badafite aho basubira inyuma berekeza.
Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa kabiri nimugoroba, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z'aya makimbirane muri DR Congo.
BBC yabajije abavugizi ba M23 ibirambuye kuri iri tangazo ariko ntibahise baboneka.
Iri tangazo risohotse nyuma y'umuhate w'abakuru b'ibihugu by'akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.
Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akamusaba 'guhagarika ubufasha bw'u Rwanda kuri M23'.
Leta ya Kinshasa ivuga ko 'yishimiye' ko Blinken 'yashyize igitutu kuri Paul Kagame ngo yubahe ibyo yemeye i Luanda, no guhagarika gufasha M23'.
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC ko “nta n'urushinge” uhabwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.
Imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'uko ONU ibivuga.
BBC
-
M23 yemeye gusubira inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/m23-yemeye-gusubira-inyuma
-
#Qatar2022: Maroc yakoze amateka igera muri 1/4 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya (…)