Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo nyuma yo kutabanzwa mu kibu… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka yarangije gukinwa ejo, ikipe y’igihugu ya Portugal yatsinze Switzerland ibitego 6-1 babifashwijwemo n’umusimbura wa Cristiano Ronaldo, Goncalo Ramos watsinze ibitego 3 akanatanga umupira 1 wavuyemo igitego. 

    Mu mukino wa nyuma wo mu itsinda Portugal yatsinzwemo na South Korea, Cristiano Ronaldo yakuwe mu kibuga asohoka atabishaka ndetse anitotombera umutoza, kandi nta kintu yari ari gufasha ikipe muri iyo minota. 

    Mu mukino w'ejo Fernando Santos yafashe umwanzuro wo kumuha igihano amubanza hanze amuzana mu kibuga umukino ubura iminota 15, ariko Cristiano Ronaldo ntibyamushimishije kuko umukino urangiye atagiye gufatanya n’abandi bakinnyi ngo bashimire abafana ndetse banishimire ibitego batsinze, ahubwo yahise asohoka mu kibuga ari wenyine ajya mu rwambariro. 

    Uyu munsi ikipe y’igihugu ya Portugal iri kwitegura kuzakina na Morocco kuwa 6 muri 1/4 yakoze imyitozo. Umutoza wa Portugal yashyizeho itegeko ko abakinnyi babanje mu kibuga ejo bakora bonyine bagakorera muri Gym, naho ababanje hanze y’ikibuga nabo bagakora imyitozo yabo yihariye ariko bari mu kibuga. 

    Cristiano Ronaldo utarabanje mu kibuga ejo yafashe umwanzuro wo gukorana n’ababanje mu kibuga, ndetse umutoza anamubajije impamvu aramwihorera. Kugeza ubu umutoza wa Portugal ntabwo aratangaza niba hari ibindi bihano ari bufatire kizigenza Cristiano Ronaldo, wari umaze imikino 31 atabanzwa hanze y’ikibuga mu ikipe y’igihugu.

    Abandi bakinnyi babanje hanze y’ikibuga ejo bari gukora imyitozo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123626/cristiano-ronaldo-nyuma-yo-kutabanzwa-mu-kibuga-yanze-gukorana-nabagenzi-be-imyitozo-123626.html

  • Igikombe cy’Isi cyamaze gucayuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino y’igikombe cy’Isi muyikurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

    Imikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, igeze muri 1/4 cy’irangiza, aho mu makipe agera kuri 32 yari yitabiriye hasigaye amakipe 8 gusa. Ubu tugeze ku munsi wa 18 mu minsi 29 imikino y’igikombe cy’Isi izamara, gusa bamwe amarira yaratembye, amakipe amwe yamaze gusubira iwabo, andi ubu tuvugana arimo kuzinga ibyabo bitahira.

    Amakipe yangiye ari akayabo ubu hararaha mbarwa 

    Amakipe 8 asigaye muri iri rushanwa, ni ikipe ya Brazil ifite igikombe inshuro nyinshi, Croatia iheruka ku mukino wa nyuma 2018, Maroc igeze muri 1/4 bwa mbere ikaba n’ikipe imwe rukumbi yo muri Afurika ikiri muri iyi mikino, Argentina ihabwa amahirwe, Portugal nayo ikomeje gutungurana, u Bwongereza bwabaye ubwa 4 mu 2018, ndetse n’Ubuhorandi butaratsindwa umukino n’umwe.

    Kuwa Gatanu nibwo hazatangira imikino ya 1/4 aho Brazil izakina na Croatia ku isaha ya saa 17:00, naho saa 21:00 Argentina ikine n’u Buhorandi. Bukeye bwaho Portugal izakina na Maroc saa 17:00 naho saa 21:00 u Bufaransa bukine n’u Bwongereza. 

    Maroc niyo kipe iri mu mwanya uyiteye isoni kuko ari ubwa mbere igeze muri 1/4 

    Usibye Ikipe y’igihugu ya Maroc igeze mu mikino ya 1/4 bwa mbere, Portugal itaregukana iki gikombe, kongeraho u Buhorandi bwageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 ariko ntibugitware, andi makipe asigayemo amaze guterura kuri iki gikombe ndetse arahigira kucyisubiza no kuri iyi nshuro.

    Usibye iyi mikino y'igikombe cy'Isi mukurikirana  binyuze kuri dekoderi ya StarTimes ku bufatanye na RBA, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish), StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, ibahishiye byinshi mu mupira w'amaguru, birimo; imikino ya CAF Champions League, na CAF Confederations Cup  na CHAN 2023 na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports zayo n'andi marushanwa atandukanye harimo n'ayo mu Rwanda kuri Magic Sports TV shene y'imikino gusa ya RBA iri kuri Decoder ya StarTimes CH 265 & CH 251 ( Dish ). 


    Brazil ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku rwego rwo hejuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123622/igikombe-cyisi-cyamaze-gucayuka-123622.html

  • Dore bimwe mu bintu byihutirwa abamaze gutera akabariro baba bagomba guhita gukora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gukora imibonano ni igikorwa gishimisha abakundana, bityo rero hari ibyo tudaha agaciro cyangwa tutakoraga twari dukwiye gukora kugirango umunezero twari turimo we kuyoyoka ahubwo tugumye twibere muri uwo munyenga.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo mukwiye gukora nyuma yo gukora imibonano.

    1. Kunyara

    Nubwo ahanini ibi tuzi ko bireba abagore nyamara burya n'abagabo birabareba. Cyane cyane iyo muteganya kuza kongera. Ku mugabo, umuyoborantanga ni na wo unyuramo inkari. Iyo unyaye nyuma yo gukora imibonano bituma amasohoro yari yasigaye muri iyo nzira asohoka, kimwe mu bigufasha kuza kongera kugira ubushake vuba. Ku bagore nabo iyo wicaye uri gusoba, nubwo bidaturuka hamwe ariko n'amasohoro yakugiyemo amenshi arasohoka, kandi inkari zisohokana na bagiteri zaba zinjiye uri mu gikorwa.

    Ku bagore kandi nyuma yo gusoba ni byiza kwihanaguza agatambaro winitse mu mazi ashyushye ariko atakotsa. Si byiza kogeshamo amasabune cyangwa indi miti mu gihe nta burwayi ufite.

    2. Niba uhisemo kwambara ikariso shaka ituma hahumeka.

    Ubusanzwe nyuma yo gukora imibonano si ngombwa guhita wambara ikariso keretse mu gihe wenda hari ibyo ugiye gukora bigusaba kwambara. Icyo gihe rero ku mugabo ni byiza kwambara agakabutura katakwegereye naho ku mugore ikariso ikoze muri cotton ni yo nziza kuko ituma habasha guhumeka neza. Bikurinda kuba waryaryatwa cyangwa ukazana uduheri mu mayasha

    3. Gupfumbatana.

    Mumaze gukora igikorwa cyiza hagati yanyu. Murebana, mupfumbatane ndetse nibiba byiza musobekeranye amaguru. Ibi birushaho gutuma harekurwa umusemburo wa oxytocin ku bwinshi kandi ni umusemburo w'urukundo. Uyu musemburo utuma murushaho kumva muri umwe, mukarushaho gukundana no gukumburana. Iyo musinziriye muri ubu buryo, mukanguka mwumva mwaruhutse bihagije. Na mbere yo gusinzira muba muganira muhuje imyumvire

    4. Kunywa amazi.

    Nubwo wenda abagore ari bo bahita bayanywa cyane cyane iyo yazanye amavangingo menshi, ariko umugabo na we ntaba yakoze akazi koroshye. Nubwo bamwe bahita batumiza agasembuye ariko byiza ni ukunywa amazi, kuko atuma ugarura agatege kandi ukumva uruhutse. Ibindi byo kunywa wabifata nyuma. Rero mu cyumba ntukaburemo amazi.

    5. Shaka akantu ko kurya.

    Si byiza guhita ugafata ako kanya, ahubwo niba mumaze kuruhuka, cyangwa mukangutse, ni byiza gufata akantu ko kurya. Byiza ni imbuto, cyane cyane umuneke. Ukarya akantu koroshye nk'umureti kandi byaba byiza mugafatanya kubitegura, birushaho gutuma mwishima.

    6. Shimira

    Nyuma yo gukora imibonano ni byiza ko buri wese, mu magambo ye bwite ashimira mugenzi we igikorwa bamaze gukora. Niba hari icyakunyuze kurenza ibindi, wenda noneho yari afite ububobere buhagije, wenda se yakunyaje wumva uremeye, bimubwire kandi ukoreshe amagambo aryoshye, bituma yumva ko atagokeye ubusa. Ibi bituma ubutaha abikora yizeye ko agushimisha na none kandi byongera umubano hagati yanyu

    7. Museke

    Aha si uguseka ibyo mumaze gukora ahubwo ni ugushaka ikiganiro gituma mubasha guseka. Niba muri mwe nta wiyizeye gutera urwenya, mushobora kureba videwo zishekeje ku mbuga zinyuranye, mbese bitume muruhura mu bwonko. Ibi iyo bibaye muri bukenere kongera bibafasha kongera kugira ubushake vuba.

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bintu-byihutirwa-abamaze-gutera-akabariro-baba-bagomba-guhita-gukora/

  • Mu myenda mishya y’amabara ya SKOL, Rayon Spo… – #rwanda #RwOT

    Gorilla FC na Rayon Sports bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’aho itariki y’umukino yimuriwe uyu munsi, aho wari warateganirijwe kuba kuya 28 Ugushyingo 2022 ariko ukimurwa kuko ikipe y’Igihugu yari ihugije abakinnyi.

    Gorilla FC yari yakiriye, yambaye imyenda y’ubururu isa n’iyo Rayon Sports isanzwe yambara, bituma ‘Gikundiro’ yambara imyenda ifite amabara y’umuhondo n’umutuku asanzwe ashushanya ibirango by’umuterankunda wayo SKOL Brewery Limited.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ni; Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mutima Isaac, Muvandimwe Jmv, Nkurunziza Felicien, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Traore Boubacar, Iraguha Hadji na Essomba Leandre Onana.

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Amakipe yombi yasatiranye mu minota yose y’umukino, aho Rayon Sports yashakaga amanota atuma ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, mu gihe Gorilla FC nayo yifuzaga kuza mu myanya y’imbere.

    Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjiye ku munota wa 27 cyinjijwe na rutahizamu Will Essomba Onana kuri Penaliti yateye ahana ikosa ryari rikorewe Boubacar Traore mu rubuga rw’amahina.

    Traore yakoreweho Penaliti

    Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga ni; Matumele Arnold, Duru Mercy Ikenna, Byukusenge J Michel, Kalema Eric, Nshimiyimana Emmanuel, Rutonesha Hesbon, Johnson Adeaga, Iradukunda Simeon, Mohamed Camara, Nshimiyimana Tharcisse na Babatunde Iroko.

    Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza 2022 ikina na Etincelles kuri Stade ya Rubavu, mu gihe Gorilla FC ya Gatera Musa yo izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza ikina na Rwamagana FC kuri Stade ya Kigali.

    Kuri ubu, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 28, Gorilla FC ikaba ku mwanya wa 9 n’amanota 17 mu gihe Marine FC ariyo ya nyuma n’amanota 5.

    Boubacar Traore asimbuka myugariro wa Gorilla FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123630/mu-myenda-mishya-yamabara-ya-skol-rayon-sports-yatsindiye-gorilla-fc-ku-itara-123630.html

  • Abashakaga guhirika ubutegetsi mu Budage batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 25 batawe muri yombi mu Budage nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubudage bwatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abashakaga-guhirika-ubutegetsi-mu-budage-batawe-muri-yombi

  • Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye agahigo mu bandi bahanzi bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi babiri Juno Kizigenza na Bruce Melodie kuva basohora indirimbo nshya bakomeje kuyobora urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe mu Rwanda bahigitse abanya Nigeria bari bamaze igihe kinini baruyoboye.

    Umuhanzi Juno Kizigenza abifashijwemo n'indirimbo ye nshya yise 'Jaja' yakoranye na Kivumbi ayoboye uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda, aho akurikiwe na 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.

    Aba bahanzi bakurikiranye gutya kuri uru rubuga rucuruza imiziki kuva bashyira hanze indirimbo zabo nshya bahigitse 'Cough' ya Kizz Daniel na 'Rush' ya Ayra Starr bari bihariye iyi myanya.

    Usibye aba bahanzi bafite imyanya y'imbere, abandi bahanzi bari hafi Okkama mu ndirimbo 'Tsaper' iri ku mwanya wa Gatanu na 'Basi Sori' ya Passy Kizito na Chriss Eazy iri ku mwanya wa Gatandatu.

     

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-na-bruce-melodie-baciye-agahigo-mu-bandi-bahanzi-bose/

  • Ikipe ya APR WBBC yerekeje mu gihugu cya Mozambique aho igiye guhatana mu irushanwa rya FIBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Women Basketball Club yerekeje i Maputo mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira Irushanwa Nyafurika rizwi nka 'FIBA Women Champions Club 2022.

    Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira kuba guhera ku itariki 9 kugiza 17 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2022.

    Iri rushanwa ririmo amakipe akurikira:

    Costa do Sol na Ferroviario de Maputo zo muri Mozambique.

    ASC Ville Dakar yo muri Senegal

    Energie BBC yo muri Bene

    Overdose Up Station yo muri Cameroon

    ASB CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Sporting Club Alexandria yo mu Misili

    Kenya Ports Authority yo muri Kenya

    Inter Clube de Luanda yo muri Angola

    APR ya hano mu Rwanda

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-wbbc-yerekeje-mu-gihugu-cya-mozambique-aho-igiye-guhatana-mu-irushanwa-rya-fiba/

  • Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwigira serivisi ku rwego rw’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kwigira ku nzego byagaragaye ko abaturage bishimiye serivisi zazo, harimo n’urwego rw’umutekano rumaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/muhanga-ubuyobozi-bugiye-kwigira-serivisi-ku-rwego-rw-umutekano

  • Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by'umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana n'umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

    Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.

    Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN.
    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by'uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n'abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe.
    Ati 'Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by'umwihariko mu b'igitsina gore bari hagati y'imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.'

    Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda

    Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.

    Ati 'Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n'ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.'
    Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

    Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
    Nko ku bari munsi y'imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y'imyaka 49 ni 3%, hejuru y'imyaka 60 bikaba 8%.

    The post Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida

  • Rulindo: ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Rulindo gakomeje ubukangurambaga hirya no hino mu mirenge, hatangwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-ryahagurukiwe